Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abantu 21 bafashwe biyakira bavuye gusezerana mu Murenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho bafatiwe hari haherutse gufatirwa n
    Aho bafatiwe hari haherutse gufatirwa n’abandi bari mu muziki uzwi nk’Igisope

    Bafatiwe ahazwi nko kwa Nyanja, hakaba hari hashize ukwezi hafatiwe abandi bantu 76 bari bitabiriye umuziki uzwi nk’igisope mu masaha ya nijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Polisi yaguye gitumo abo bantu barimo biyakira mu gihe bari bavuye mu Murenge bakaba bazira kuba barenze ku mabwiriza yo guhura no gukora ibirori kandi imihango, inama n’ibirori nk’ibyo bihuza abantu benshi bikaba bibujijwe nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Ukuboza 2020.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko abafashwe bari bamaze gusezerana mu Murenge wa Gisenyi, byo bikaba byari byemewe kuko umuhungu yari avuye mu mahanga, bakaba barabyemerewe hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza. Iyakora ikosa bakoze ngo ni ukujya kwiyakira binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafashwe batwawe n’inzego z’umutekano bajya kuganirizwa no gucibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyize ahagaragara amabwiriza abuza abantu gukomeza gukora imihango yo gusezerana, ivuga ko abemerewe ari abavuye hanze ari cyo kibazanye.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Shyaka Anastase rivuga ko abemerewe gusezerana ari abantu baje mu gihugu baje gushyingirwa kandi bigaragazwa n’ibimenyetso nka pasiporo.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko abashaka gusezerana basaba uruhusa umuyobozi w’Akarere bakagaragaza n’ibimenyetso bakemererwa bakaba basezerana imbere y’amategeko no mu nsengero n’amadini ariko nabwo ntibarenze abantu 10.

    Aya mabwiriza avuga ko abashaka gusezerana bagomba kwipimisha icyorezo cya Covid-19 ariko ntibemerewe gukora ibirori.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-abantu-21-bafashwe-biyakira-bavuye-gusezerana-mu-murenge

  • Rwanda fortifies CAR peace efforts ahead of Sunday elections #rwanda #RwOT

    According to a statement released by the Ministry of Defense, the deployment is in response to the targeting of the Rwanda Defence Force (RDF) contingent under the UN Peacekeeping force by rebels supported by François Bozize.

    'Rwandan troops will also contribute to ensuring a peaceful and secure general elections scheduled on Sunday 27th December 2020, twenty-two months after the peace agreement which was reached between the government and fourteen armed groups,' reads the statement in part.

    The Rwanda Defence Force is one of the largest troop contributors to the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) since 2014.

    CAR has been hit by insecurity as rebels and opposition groups seek suspension of elections fearing results.

    On Saturday, President Faustin-Archange Touadéra accused former president of the country, François Bozize of planning a coup-plot to dethrone the Government in collaboration with armed rebels.

    However, the ex-president of the Central African Republic has denied the allegation.
    Tensions rose after Mr Bozizé’s candidacy for this week’s national elections was rejected by the country’s highest court.

    The UN said on Friday it had deployed peacekeeping forces to the country.

    President Faustin Archange Touadéra has insisted the poll will go ahead, saying the presence of the army and UN peacekeepers means people have nothing to fear.

    But opposition parties, including that of Mr Bozizé, have called for the vote to be postponed “until the re-establishment of peace and security”.

    The CAR is one of Africa’s poorest and most unstable countries, even though it is rich in resources like diamonds and uranium. The UN estimates that half of the population are dependent on humanitarian assistance and up to a fifth have been displaced.

    Rwandan on CAR peacekeeping mission in 2014 (Photo: AFP)

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-fortifies-car-peace-efforts-ahead-of-sunday-elections

  • Kagame to deliver State of the Nation Address today #rwanda #RwOT

    The speech is usually delivered at 'Umushyikirano’ (National Dialogue Council) which has been cancelled due to COVID-19 preventive measures.

    As the council was canceled last week, the cabinet meeting announced that the President of the Republic will hold an interactive session with citizens and members of the press during which he will deliver 'State of the Nation’ address on 21st December 2020.

    The speech is expected to comfort Rwandans especially during these difficult times of COVID-19 pandemic which has destabilized the economy and well-being at large.

    The 'State of the Nation’ address is stipulated by the constitution under the article 98 which determines duties of President of the Republic.

    The third paragraph reads that President of the Republic delivers 'State of the Nation’ address once every year.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kagame-to-deliver-state-of-the-nation-address-today

  • 36 caught in illegal overnight prayer #rwanda #RwOT

    The believers were holding prayers in the house of one Pelagie Nyiranduhura, 36, in Rwimpongo II Village, Rwintashya Cell of Rukumberi Sector.

    The gathering is prohibited under the national directives meant to fight further spread of the COVID-19.

    Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the Police spokesperson for the Eastern region, said the violators were in an overnight prayer.

    “The illegal overnight prayers caused noise pollution in the neighbourhood, which prompted the residents to call authorities for intervention at about 5 am,” said CIP Twizeyimana.

    “Police and local leaders first found 26 people from different religious denominations, in the same house and took them to the sector offices, but residents called again later after more people came in that morning for prayers, which were supposed to last for three days. They caught other ten people in the same house. All the violators were educated on the pandemic of the COVID-19 and prevention measures, but were also fined for the violation,” he added.

    At least 10 of the violators are members of ADEPR church, six methodists, five from the Catholic Church and others from the Anglican Church.

    They came from Rukumbeli, Zaza and Mugesera sectors in Ngoma District.
    Other came from Rwamagara and Bugesera districts.

    “They came from different districts, congested in a small room praying, no one was wearing a facemask and no hand washing. One person infected with COVID-19 could have easily infected everyone there,” said CIP Twizeyimana.

    “As we have seen in daily reports on COVID-19 infections by the Ministry of Health, positive cases have been reported in most parts of the country and such unnecessary movements and prohibited gatherings could easily spread the pandemic and affect national response efforts.”

    The spokesperson thanked the residents for the neighbourbood watch and called for continued partnership and information sharing on any unlawful acts.

    All the violators were educated on the pandemic of the COVID-19 and prevention measures.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/36-caught-in-illegal-overnight-prayer

  • Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje kunenga cyane MTN n’imikorere yayo #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ni hamwe mu bantu muri iki gihe abaturage bagaragariza ibyifuzo n’ibyiyumviro byabo haba ku byo bifuza ku gihugu cyangwa ibindi bibangamiye imibereho yabo ya buri munsi. Hashize igihe hari intambara yeruye ku mbuga nkoranyambaga yibasira ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda, kuburyo abenshi badatinya kuvuga ko bagomba kureka burundu iki kigo bakayoboka mukeba, Airtel Rwanda.

    Ruzindana Rugasaguhunga, aherutse kwandikira MTN kuri twitter, ubutumwa bwatinzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye. Yagize ati : “Mwaramutse neza MTN Rwanda, Mbabajwe no kubandikira nkoresheje ikaramu y’UMUTUKU. Birababaje cyane kubasaba service icyumweru cyose ntacyo mumfasha. Ni ngombwa ngo umuntu ajye yiyambaza RURA igihe cyose mubone KUMUFASHA ? Umukiliya utishimye – RR (Ruzindana Rugasaguhunga)”

    JPEG - 178.3 ko

    Apotre Mutabazi, Umuvugabutumwa uri mu bakurikirwa na benshi mu Rwanda, aherutse nawe gutangariza Ukwezi TV ko hari abantu bamwe bari basanzwe bamufata nk’umunyabwenge, basigaye bamutuka bamuziza kuba agikoresha internet ya MTN, kandi ngo abasirimu bazi gushishoza barayiretse burundu. Ibi yabitangaje kandi ashimangira ko imikorere ya MTN atatinya na gato guhamya ko ari ubujura, anagaya kuba iki kigo giheruka kujya kureba AIRTEL muri RURA, bitwaza ko mukeba wabo yamamaje agaragaza ko ari we utanga servisi nziza.

    REBA VIDEO APOTRE MUTABAZI YANENZEMO MTN CYANE HANO :

    Aba babaye nk’abakojeje agati mu ntozi kuburyo nanubu abantu bakomeje kuririra ku byo batangaje bakagaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko bazonzwe bikomeye na serivisi zitangwa n’iki kigo cy’itumanaho.

    Mtn usigaye ukoranabi,siwewe gusa hari namatelephone imaze iminsi ukorera ama publicite none zose zagize ibibazo bitandukanye,byabayengombwa kobazisubiza mtn

    — Innocent (@Innocen04167364) December 16, 2020

    Njye MTN nyibonye nayikubita akanyafu ka 5 billion kuko internet yabo iteye ubute kandi iyo igihe cyo kuyatwara kigeze ntabwo bakererwaho n’isegonda

    — Nsingiza (@Nsingiza1) December 16, 2020

    Ni abatekamutwe bari digital njye sinabivuga ngo mbivemo keretse nanditse igitabo,

    — Fidele MPINGANE (@FideleMpingane) December 18, 2020

    Sha nange @MTNRwanda Data connection zayo nago nge zikora nagizeng ni phone nyuma nkoresheje tigo birakund so muvugurure service mutugezaho bitabaye ibyo u get loss

    — Eddy (@Eddy71496506) December 16, 2020

    Switch to an other carrier, kereka niba ufite postpaid (cancel it) ariko niba ufite prepaid line, go with an other provider rwose.

    — Thierry Artyom (@Thierrynsubuga1) December 17, 2020

    Mukomere dukomerane kuko @MTNRwanda iradukabiriza ngewe nyoberwa uko bundles ziguruka kandi henshi nkoresha Wifi haba mu rugo no ku kazi ako utu bundles mba mfite two kumfasha in case ndi aho wifi itari nsanga twagurutse bikanshanga ubundi umurongo wu muntu wu mutuku tuwuyoboke

    — Cli_j (@Clij12) December 16, 2020

    Niyisubireho kuk nta network bagira zihagije internet zabo zigenda nka nyamasyo rwose we change the plan.

    — Mulinda Augustin (@AugustinMulinda) December 16, 2020

    Nakugira inama yo kuvamo. Nigeze kuvuga ko iwabo umukiriya Ari umucakara bagira ngo ndakabya. Internet yabo yagusaza. Nk’ubu banyandikira ko bamapaye mega z’ubuntu gute ? Uwaziguze atarazibona ?@MTNRwanda mwisubireho

    — SOLANGE AYANONE (@SolangeAyanone1) December 17, 2020

    Nkekako atariwowe wenyine gusa. Nanjye ejobundi narazihuze ariko sinamenye uburyo zashize. MTN igire ikibikoraho kubintu bya internet ntago ari fair cyane rwose.

    — Turinayo Jean d’Amour (@TurinayoDamour) December 16, 2020

    Nkurukije Comments ndi kubona aha ko munkanze.!? Naringiye kugura Monthly Internet ngo mare ukwezi ntuje none ko ndi kubona abaziguze murira ? Mumbwize ukuri kuko njye nziguze bakantuburira nabahigira hasi hejuru bakayansubiza batumva batabona.!

    — Semucyo (@Semucyo2) December 17, 2020

    @MTNRwanda kuberiki iyo umuntu aguhamagaye nyuma akaza akakubwira ngo nimero yawe ntiriho Kandi itigeze ivaho bikarangira amafrang muyatway buriy ibyo bintu bifite ukuri ?

    — Jayd Ngabo (@JaydNgabo) December 16, 2020

    Ariko namwe hari gihe mwiteza ibibazo ! Mukomeza kurira iteka, ntabwo muzi gufata icyemezo ? Ubu njye naragifashe, nta marira nkifite. ibyo mwirirwamo muhamagara, mujya kuri centers hehe na he hose….mufite igihe da. Muve ku giti dore uburyohe hhh

    — IRAGUHA Christian (@christian78249) December 16, 2020

    Jye banyohereje message ngo MTN ingujije ihereze kndi ntabwo nigeze nyiguza p ! Ariko mbaze MTN mwazakodesheje umuntu Uzi iby’ikorana buhanga mukareka aba ba petit ngo nuko bavuye m’ubushinwa kwiga ICIT cg ahandi mukazana umu expart nubwo yaba yabasabye menshi ariko akazigisha

    — Eric bukuru (@Ericbukuru2) December 17, 2020

    MTN Rwanda ubanza itakigira abashinzwe ikoranabuhanga.Ariko ntabwo aritwe dukwiriye kuryozwa amakosa aba muri system zabo,dore nkubu ndimo ndagura pack yo guhamagara nahamagara yaba irangiye ntibakumenyeshe ko irangiye ugakomeza uziko ariyo ugikoresha kuko nta signal barigutanga

    — Damachine (@Damachine14) December 18, 2020

    I think abanyarwanda ntidukwiye kwicara ngo batugaraguze agati , batwandikeho amadeni tutafashe namafaranga yacu bayarye batwangiye gukoresha pack twaguze , natwe dutangire #boycottMTNRwanda #MTNRwannda Basi bakunva

    — K_fabrice (@Kfabrice7) December 16, 2020

    Ndunga mury’abambanjirije ngira nti va ku giti

    Umva abacuruza M2U twenda kuyishira rwose urabahamagara uhuye n,ikibazo bakagufata bagahita bagukupa.utakibawiye

    — twagirimana vedastatus (@Twagirimanaved5) December 16, 2020

    Impore wanjye, ibyo nanjye @MTNRwanda yarabinkoze igihe kinini ndandika ndaruha, mbonye binyobeye mva ku giti mfata umurongo. Nabagiriraga ibanga nkabandikira DM ariko umunsi umwe nzarakara nsuke hanze ibisubizo biteye isoni bampaga. @Nkuwikorera #ServiceNzizaInkingiYIterambere

    — Soso Solange (@Soso_Solange) December 16, 2020

    maze niyo wishyuye service za Leta ukoresheje momo hashira iminsi utarabino service kubera imikorere ya @MTNRwanda Ngo baragafashe ntawabasimbura ariko Letat n’umubyeyi icungira bugufi

    — Didier Hategekimana (@hategekimanadid) December 16, 2020

    Nagira ngo ni twe boroheje bibaho none nawe mwabyiboneye !? Birababaje. Hsshize amezi agera muri 3 murumuna wanjye bamuhagarikiye gucuruza MoMo ngo yabikuriye umuntu wibye amafaranga ariko numero z’uwo mu muntu kuri @MTNRwanda baduhaye nyirazo avuga ko bamubeshyera. Sinzi impamvu

    — Mutungirehe Samuel (@mutungirehesamu) December 16, 2020

    Airtel rwose nigure mtn turuhuke kwirirwa twinuba

    — Celestin (@NsengiyumvaCel2) December 17, 2020

    Uburyo avuna kuyashaka se barabizi ? Ni uguhimba bakata ayacu bakayajyana nkaho bayahingiye rwose @MTNRwanda muntera ikirungurira, ndasenga ngo umunsi umwe nzabyuke numva ko mwasubiye muri Africa du sud kuko ibyo mudukorera si iby’ i Rda. @Ndayisabathaci1

    — Hertier (@Hertier13) December 17, 2020

    Abandi twavuye #KUGITI kera tugana #Umurongo wowe uracyasaba imbabazi hejuru ya mafranga yawe ?

    — Musoke (@DiMusoke) December 16, 2020

    Va kugiti jya ku murongo nicyo gisubizo kirambye

    — Eric Uwitonze (@EricUwitonze2) December 16, 2020

    Ngewe sinumva 1.ukuntu batwara amafaranga yo kuri balance kandi waguze mbs zihagije kandi bikaba inshuro zirenga 5.
    2. Ukuntu iyo ubahamagaye bakubwira ngo ikibazo cyawe turakigeza ku babishinzwe bikaba birangiriye aho, bage bazana abo babishinzwe abe aribo twivuganira.

    — Fred NKURUNZIZA (@NkurunzizaFred) December 16, 2020

    Hakenewe ko yongera igakubitwa akanyafu ka fines za @RURA_RWANDA nubwo bitaba bivuxe ko uwarenganye arenganuwe ngo asubizwe ibyo yakaje ajya guserera nabo hakiyongeraho n’amafaranga cg inites aba yabuze.

    — Mutungirehe Samuel (@mutungirehesamu) December 16, 2020

    Pole @RuzindanaRUGASA @MTNRwanda muri iyi minsi iri kwitwara nabi cyane nibikosore

    — Emmanuel Kwizera (@kwizeraimages) December 16, 2020

    Pole sana ibya @MTNRwanda byo nagaterera nzamba, ntibatanga service inoze. Nasabye momo reverse (05/11/2020 22:33) bangenza gutyo, nanubu narahebye…

    — MunaniraKirenga (@Munanira) December 16, 2020

    Nanjye bampejeje 500 bakambeshya ngo ntibabona neza ikibazo mbaha na dates byabereyeho bigira nyoninyinshi

    — Uwineza Agathe Diane (@AgatheDiane) December 17, 2020

    Benimana @RuzindanaRUGASA nifatanyije nawe aba nukubavaho burundu pe #VaKuGiti twigire kuri wamurongo utari ingwizamurongo niwo utwumva ukatwitaho ntawundi ni @airtelrw

    — Daniel Gahamanyi

    MTN kbs ibyo isigaye ikora n’abakozi bayo birababaje njye bagire batya bafunge account ya mobile money yanjye nyarukira mugiporoso ngo mbaze uko byagenze barambwira ngo nbr yanjye ntayo babona muri system kdi nyikoresha umunsi ku munsi buri munsi ndahamagara.!?

    — Appolinaire (@Appolin52482932) December 17, 2020

    igihe kirageze njywe narabahamagaye bagezeho aho barankupa ubanza baranshize muri blacklist

    — NZIZA (@nkurunzizatheo2) December 16, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abanyarwanda-b-ingeri-zitandukanye-bakomeje-kuvumira-ku-gahera-MTN-n-imikorere-yayo

  • Umusoro ku butaka wateje impaka ! Ingabire M Immaculée yatumye abanyamakuru kuri perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, aribwo Umukuru w’Igihugu aza kugeza ijambo ku baturarwanda uko igihugu gihagaze ndetse akanagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

    Ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa kiri mu bimaze iminsi bivugwa haba mu itangazamakuru, imiryango itari iya leta ndetse n’abaturage bakunze kumvikana bagaragaza ko ibiciro bishya byashyizweho bihanitse cyane bibabangamiye.

    Ubundi umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n’Itegeko n°75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

    Muri rusange Itegeko rishya rigena ko metero kare imwe y’ubutaka izajya isoreshwa hagati y’amafaranga 0 kuri metero kare na 300 Frw kuri metero kare.

    Mu kugena ibi bipimo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko hazajya hashingirwa ku cyo ubutaka bwagenewe n’urwego rw’iterambere rw’ako gace.

    Reba ikiganiro Ingabire aherutse kugirana na UKWEZI..

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ingabire yavuze ko abashyizeho uyu musoro birengagije cyane ijwi ry’umuturage, ibintu asaba ko Perezida Kagame yagira icyo abikoraho nk’umuntu usanzwe yumva ugutakamba kw’abaturage.

    Ati 'Hari abantu bakunda kuba ku izima, abantu bakamwereka ko ikintu kidashoboka akumva yatsimbarara gusa. Ariko ndizera ko abanyamakuru nimubonana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iki kibazo muraza kukimubwira kandi we ndizera ko ari bubyumve kubera ko baba bagiye bakamubeshya.'

    'Baragenda bakamubeshya, nta muturage bavuganye, nta ki, ngo izitwa Njyanama ziragenda zikicara hariya zikadufatira ibyemezo bituniga gusa ntan’umuntu n’umwe bigeze bavugana. N’iyo mikorere njye mba numva atariyo, niba umuntu yaragutoye ngo umuhagararire muganirize unamwereke gahunda uko zimeze.'

    Avuga ko 'Ndagira ngo nsabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yumve agahinda k’aba baturage, kuko baragafite, kuko ikintu gikomeye kibaho dutunze ni ubutaka. Iyo wumva ushobora kuzabwamburwa, ntabwo utekana ntugira amahoro.'

    Ingabire yasabye kandi abafata ibyemezo kujya bashyira mu bushishozi bakareba ku byifuzo n’imibereho rusange y’abaturage.

    Imiterere y’uyu musoro

    Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 10 Mutarama 2020 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza, rivuga ko ibibanza biri mu turere dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi y’uturere igaragaza iterambere by’umwihariko ahagenewe ibikorwa bibyara inyungu, bigomba gutanga umusoro uruta uw’ibibanza biri ahagenewe guturwa.

    Iri teka rivuga kandi ko ibibanza biri mu mijyi bigomba kuzajya bisoreshwa amafaranga aruta ay’ibibanza biri mu duce tw’icyaro, nabwo hagashingirwa ku cyateganyijwe gukorerwa aho hantu ndetse n’ibikorwa remezo byahashyizwe.

    Ibibanza biri mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe ubucuruzi n’ inganda, kandi ubutaka bwaho bukaba bwarateguwe, bufite ibikorwaremezo by’ibanze, bizajya bisoreshwa amafaranga y’u Rwanda 250 kugeza kuri 300 kuri metero kare imwe y’ubutaka mu gihe cy’umwaka.

    Ibibanza biri mu Mujyi wa Kigali ahagenewe ubucuruzi n’ inganda, ubutaka bwaho bwarateguwe ariko budafite ibikorwaremezo by’ibanze, bizajya bisoreshwa amafaranga y’u Rwanda 125 kugeza ku 150 kuri metero kare imwe y’ubutaka buri umwaka ; mu gihe ahari ubutaka butateguwe nta musoro uzajya uhakwa.

    Reba ikiganiro Ingabire aherutse kugirana na UKWEZI..

    Ibibanza biri mu Mujyi wa Kigali ahagenewe guturwa, ubukerarugendo n’imyidagaduro, hateguwe kandi hafite ibikorwaremezo by’ibanze bizajya bisoreshwa amafaranga 200 kugeza kuri 250 kuri metero kare.

    Abafite ibibanza mu masanteri aciriritse y’umujyi, hagenewe guturwa kandi ubutaka bwaho buteguwe bunafite ibikorwaremezo by’ibanze, bazajya basora amafaranga 100 kugeza ku 150 ; mu gihe ahagenewe ubucuruzi bazajya basora amafara 150 kugeza kuri 200.

    Iri teka rivuga ko uturere tubarizwamo imijyi yunganira Kigali ndetse na tumwe mu duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali dushyirwa mu cyiciro cya kabiri mu gusoresha ibibanza, bikubarizwa hashingiwe ku ngingo ziteganywa n’iri teka.

    Utwo turere ni Muhanga, Rubavu, Musanze, Huye, Nyagatare, Karongi, Rusizi, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana.

    Abafite ibibanza muri utu turere, bibarizwa ahagenewe ubucuruzi cyangwa inganda, bazajya basora amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100 kugeza ku 140, mu gihe ikibanza kiri ku butaka bwateguwe kandi bufite ibikorwaremezo by’ibanze ariko kiri ahagenewe guturwa, ubukerarugendo n’imyidagaduro cyo gisoreshwa amafaranga y’u Rwanda 50 kugeza ku 100 kuri metero kare imwe ku mwaka.

    Ikindi cyiciro cyakwitwa icya gatatu kibarizwamo uturere twa Nyabihu, Gicumbi, Rulindo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Ruhango, Nyanza, Burera, Ngororero, Gakenke, Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Rutsiro na Nyamasheke.

    Muri utu turere, umusoro ku bibanza biri mu masanteri y’ubucuruzi, santeri y’inkengero z’umujyi na santeri yo mu gace kandi hagenewe guturwa, bizajya bisoreshwa amafaranga y’u Rwanda 8 kugeza kuri 15 kuri metero kare imwe ku mwaka, mu gihe ubutaka bwateguwe kandi bufite ibikorwaremezo by’ibanze ; naho ibibanza biri ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi bisoreshwe amafaranga 2 kugeza ku 10 kuri metero kare imwe y’ubutaka.

    Ahantu hafatwa nk’icyaro muri utu turere, ibibanza byaho biri ahagenewe guturwa kandi ubutaka bwaho bwarateguwe, bufite ibikorwaremezo by’ibanze bizajya bisoreshwa amafaranga 4 kugeza ku 8 y’u Rwanda kuri metero kare imwe y’ubutaka ku mwaka.

    Reba ikiganiro Ingabire aherutse kugirana na UKWEZI..

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umusoro-ku-butaka-wateje-impaka-Ingabire-M-Immaculee-yatumye-abanyamakuru-kuri-perezida-Kagame

  • Canal + yifatanyije n’abanyarwanda kwishimira iminsi mikuru ibaha dekoderi zihendutse #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abakozi bose ndetse n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi ba Canal + bazindukiye mu gikorwa cyo gukangurira Abanyakigali kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugirango nabo binjire mu bakiliya bareba ibyiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Thatchoua, uyavuze ko iki gikorwa cyo kwegera abanyarwanda ari kimwe mu bikorwa bashyize imbere kugirango buri munyarwanda amenye ibyiza Canal+ Rwanda imugezeho.

    Thatchoua avuga ko ibyo byiza birimo abonema ihendutse y’amafaranga 5,000 ugahabwa amashene 188 yose ari mu gifaransa, icyongereza ndetse n’ikinyarwanda.

    Ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, Aimé Abizera we yongeyeho ko bifuza ko buri mu nyarwanda wese yatunga dekoderi ya Canal+ ubundi akabona itandukaniro kuko Canal+ yaje mu Rwanda yiteguye kudabagiza abanyarwanda bose.

    Canal+ Rwanda isanzwe amafatabuguzi aboneka mu moko ane arimo ; Ikaze igura 5,000 ku kwezi ukareba amashene 188, Zamuka igura 10,000 ku kwezi ukareba amashene 229, Zamuka na siporo igura 20,000 ku kwezi ukareba amashene 237 na Ubuki igura 30,000 ku kwezi ukareba amashe 265 ariyo mashene yose ya Canal+.

    Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani dekoderi ya Canal+ iri kugura amafaranga 10,000. Iyi poromosiyo izarangira kuya 31 Ukuboza 2020. Abifuza kugura ibi bikoresho bagana umucuruzi wemewe wa Canal+ aho bakorera mu gihugu hose.

    Abakozi ba canal+ nibo baza kugufasha iwawe iyo waguze dekoderi Bamwe mu batuye i Kigali bashishikarijwe kugura dekoderi za Canal+ zashyizwe kuri poromosiyo ya Noheli n’Ubunani

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Canal-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwishimira-iminsi-mikuru-ibaha-dekoderi-zihendutse

  • Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ku by
    Perezida Kagame yavuze ku by’abasaba ko Rusesabagina arekurwa

    Perezida Paul Kagame abitangaje mu gihe benshi mu banyamahanga bazi Rusesabagina nk’intwari kubera filime Hotel Rwanda, nyamara bakirengagiza uruhare yagize mu mutwe w’inyeshyamba FLN yari abereye umuterankunga wateye mu Rwanda ukica abaturage mu Ntara y’Amajyepfo abandi bagasigirwa ubumuga n’ibitero by’izi nyeshyamba.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carollyn B. Maloney, aherutse kwandikira Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina, agasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yemerewe kuhaba.

    Yanditse avuga ko Leta y’u Rwanda yakoresheje uburyo butanoze mu guta muri yombi Rusesabagina, ngo kuko hirengagijwe inzira ziteganywa n’amategeko ya Amerika zerekeye gusaba no guhererekanya abakekwaho ibyaha.

    Paul Rusesabagina mu rukiko
    Paul Rusesabagina mu rukiko

    Perezida Paul Kagame asubiza uyu muyobozi kimwe n’abandi bumva ko Paul Rusesabagina yarekurwa, yabasabye gutegereza umwanzuro w’ubutabera aho kugendera ku marangamutima, avuga ko kujyanwa mu butabera kwa Rusesabagina bishingiye ku bimenyetso bihari kandi ubutabera buzakora akazi kabwo.

    Perezida Kagame yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

    Nubwo umuryango wa Rusesabagina n’imiryango imushyigikiye basaba ko yarekurwa, Mukashyaka Josephine wapfakajwe n’ibitero by’umutwe wari uyobowe na Rusesabagina muri Nyaruguru avuga ko ashimira ingabo z’u Rwanda zabatabaye.

    Agira ati “Ndi umwe mu bapfakajwe na FLN muri Nyabimata, turabashimira umutekano dufite ubu, kuko ubwo twaterwaga ari mu gicuku abana bagaterwa ibyuma mwarahabaye mugarura umutekano ubu turarinzwe. Ikindi dushima ni uko abagize uruhare muri ibyo bitero barimo Rusesabagina na Sankara bafashwe bityo tukaba twizeye ubutabera.”

    Perezida Paul Kagame avuga ko ubutabera buzaboneka kandi bukanyura mu mucyo ku bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse yizeza n’abandi bakomeje kuwangiza ko ubutabera buzabageraho.

    Yagize ati, “Icyo nasezeranya urangije kuvuga, ni uko ubutabera buzaboneka n’abandi bagira batya bakinjira bakongera bagasubira inyuma y’umupaka tuzabageraho, ubutabera buzabageraho, iminsi yabo irabaze bizageraho bifate umurongo.”

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN mu mwaka wa 2018.

    Mukashyaka Josephine wo mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru wapfakajwe n
    Mukashyaka Josephine wo mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru wapfakajwe n’ibitero bya FLN yashimye ingabo z’u Rwanda zabatabaye

    Ni umutwe wari uyobowe n’impuzamashyaka yari iyobowe na MRCD Ubumwe yari iyobowe na Paul Rusesabagina hamwe n’umuvugizi wawo Callixte Nsabimana wari uzwi nka Majoro Sankara na Nsengimana Herman.

    Rusesabagina Paul yari umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda bihitana abaturage ndetse biranabangiriza.

    Rusesabagina Paul yari umuterankunga mukuru w’iyi MRCD ishamikiyeho imiryango myinshi irimo uyu mutwe wa FLN, PDR-Ihumure, n’iyindi.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yabwiye-abasaba-ko-rusesabagina-arekurwa-gutegereza-umwanzuro-w-ubutabera

  • Interahamwe n'ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y'aho polisi y'icyo gihugu n'iy'u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize Polisi ya Zambiya na Polisi y'u Rwanda zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye ku buryo nta mugizi wa nabi uzongera kwidegembya muri ibyo bihugu byombi.

    Zambiya ni kimwe mu bihugu byo mu karere k'Afrika y' amajyepfo bicumbikiye umubare munini w'Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse n'abasize bakoze ibyaha binyuranye nk'ubujura,bageze iyo za Zambiya n'ahandi batangira gukorana n'imitwe y'iterabwoba ihora ishaka guhungabanya umukekano w'u Rwanda.

    Abo bose rero bari baratuye,baracuruza sinakubwira,bibwira ko ntaho bazahurira n'ubutabera.Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bahiye ubwoba ndetse bakaba batangiye gushwiragira,basanga bene wabo muri za Afrika y'Epfo,za Zimbabwe, Malawi,Kongo-Kinshasa,uBurundi,Uganda n'ahandi.

    Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwashyiriweho kurangira imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda ,aherutse kubwira Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ko Zimbabwe,Afrika y'Epfo na Uganda kugeza ubu byanze kuzuza inshingano yo gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere,President wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abashakishwa n'ubutabera kubera ibyaha bakoze mu Rwanda ari benshi bakidegembya mu karere ka Afrika y'amajyepfo,barimo n'umwicanyi ruharwa Protais Mpiranya.,ndetse kenshi bagakingirwa ikibaba n'abategetsi mu bihugu barimo.Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko u Rwanda rutazacika intege,ahubwo rukazakomeza kwifashisha 'diplomacy' ngo abo bantu bafatwe.

    Aba bagizi ba nabi,baba abakiri muri Zambiya,baba n'abarimo kuyisohokamo, baba barimo guhungira ubwayi mu kigunda?Abasesenguzi basanga ariho byerekeza,kuko bapfunda imitwe bagira, amaherezo bazatabwa muri yombi kuko amaraso arasama.

    The post Interahamwe n'ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y'aho polisi y'icyo gihugu n'iy'u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nibigarasha-byabaga-muri-zambiya-byatangiye-gukwira-imishwaro-nyuma-yaho-polisi-yicyo-gihugu-niyu-rwanda-ziyemereje-gufatanya-mu-guhashya-abany/

  • Jay Polly na Social Mula mu bahanzi basoje 2020 bahagaze ku manga – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuziki ni kimwe mu bintu bisaba guhozaho uvangamo n'udushya kuko burya abakunzi ba muzika bashaka guhora bumva mu matwi yabo bacurangirwa n'umuhanzi bakunda. Uyu mwaka ugeze ku musozo hari abahanzi Nyarwanda muzika yabo ihagaze ku manga.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b446fd1333899775b3fd3621960951c27d9637b29b432709d67e99329c9f0f21c1e73db3fbf929afea8f3eaa26ec675dd2661f45510df5f2afd86d5c84d9a3efd7cd97801403df4e96c5333dc66e3a2499