Category: Uncategorized

  • Uko Karangwa Rwibutso yinjiye mu muhamagaro w’indirimbo zihimbza Imana- Video #rwanda #RwOT

    Karangwa Rwibutso Emmanuel ukora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, ni umuramyi, umwanditsi, umuririmbyi n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo ‘ Igihe uzazira’, 'Mpa byose’ na ‘Wambare’.

    Emma nk’izina akoresha mu buhanzi ni umusore, umukristo mu itorero rya ADEPR ubarizwa ku mudugudu wa Nyarugenge ariko akaba anakora umurimo w’ivugabutumwa mu ihuriro ry’abanyeshuri b’abapantikote (CEP) muri UR Nyarugenge.

    Uyu muhanzi avuga ko umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo waje ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, nyuma yo kwakirira agakiza ku ishuri muri 2010 ariko akaba yari atari yabyumva neza, ariko avuga yasobanukiwe agakiza byimbitse muri 2012. Kugira ibyo umuntu areka, agasingira ibyo Kristo amuteguriye akamwakira nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe kuri Rwibutso niko gakiza.

    Agakiza.org yegereye uyu muhanzi atangaza byinshi bijyanye n’umuhamagaro we, n’intego afite muri uyu murimo w’ivugabubutumwa. Yatangiye avuga uko yinjiye mu murimo w’uburirimbyi ati'

    Kuririmba byaje ngeze nko mu wa gatanu segonderi (Secondaire), nibwo aho nigaga batangiye kugenda bankoresha, bakampa ikorasi, bikagenda biza gutyo ndatinyuka.

    Ariko icyo gihe numvaga atari ibintu byanjye numvaga ari iby’abandi, ariko uko Imana igenda iguha imbaraga no kwimenya ugenda umenya impano yawe'.

    Indirimbo 'Wambare’ yashibutse mu iyerekwa yagize akayandika mu bihe bya 'Guma mu rugo’ ubwo icyorezo cya korona virusi cyadukaga mu isi, ifite ubutumwa bw’uje amagambo y’ubwenge agira ati'

    Intwari y’umunyembaraga umunsi umwe yagwanye umugayo, ikibabaje ni uko hari kumanywa yasitaye ku busabusa. Yari yaratojwe bikomeye umwami wayo ayizeye, maze iti ndananiwe!'

    '…Byuka urabagirane wambare imbaraga z’umutima, urugendo ruracyakomeje wambare imbaraga z’umutima'.

    Asobanura iyi ndirimbo n’ubutumwa buyigize muri aya magambo agira ati' Ni kwa kundi umuntu aba akijijwe, asanzwe ari umuntu ukomeye mu gakiza ariko igihe kimwe akaba yasitara ku kantu gatoya kandi yari umuntu ufatwaho ikitegererezo. Igaragaza ko nta muntu ukwiye kuvuga ko ari umuhanga muri uru rugendo. Hanyuma dusoza tuvuga ngo 'Imbaraga tuzambarira mu gusenga, Kristo yababarira uwacitse intege akamwambika imbaraga agasubira mu rugendo'.

    Rwibutso ahamya ko ivugabutumwa riciye mu ndirimbo, iyo nta gusenga ridashoboka

    Uku niko yasubije abajijwe niba ibyo gusengera impano yo kuririmba bikwiye kwitabwaho n’abakoresha iyo mpano, ati' Ibintu byo kuririmba ahubwo nibwo umuntu yagakwiye gusenga cyane, kuko umuntu uturwanya ari we Satani niwe muririmbi wambere n’ubu sinzi niba harabonetse umusimbura, ariko Satani niwe wari umuririmbyi wambere mu ijuru.

    Hari umuntu wigeze kuvuga ngo 'Ibintu byawe niba warabitangije amasengesho, n’ubundi ukwiye kubirindisha amasengesho’, rero mba numva tuba dukwiye gusenga cyane tugasaba Imana imbaraga zidasanzwe n’andi mayerekwa adasanzwe kugira ngo duhimbe ibuntu bizaramba'.

    Emma Rwibutso avuga ko ibintu byose umuntu yakubaka bitubakiwe kuri Yesu Kristo ari ubusa. Ni ibikubiye mu ndirimbo ye itarasohoka yahimbishije amagambo ari mu mugani Yesu yaciye avuga ku munyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, n’umupfapfa wayubatse ku musenyi. Matayo 7:24-28.

    Uyu muhanzi intumbero ye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu mahanga yose, dore ko no mu zindi ndimi ateganya kuzaziririmbamo. Arasaba abantu bose bashyigikira ivugabutumwa ryiza rya Yesu kumusengera we na bagenzi be, kandi aho bishoboka bakabashyigikira no mu buryo bufatika. Indirimbo n’ibikorwa by’uyu muhanzi biboneka ku rubuga rwe rwa YouTube 'Rwibutso Emma’

    Reba ikiganiro cyose twagiranye n’umuhanzi Karangwa rwibutso Emmanuel

    Reba indirimbo ‘Igihe uzazira’

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uko-Karangwa-Rwibutso-yinjiye-mu-muhamagaro-w-indirimbo-zihimbza-Imana-Video.html

  • Kagame sheds light on special engagement of new force protection troops deployed to CAR #rwanda #RwOT

    On Sunday night, the Government of Rwanda announced that it has deployed force protection troops to the Central African Republic, under an existing bilateral agreement on defense. According to a statement released by the Ministry of Defense, the deployment is in response to the targeting of the Rwanda Defence Force (RDF) contingent under the UN Peacekeeping force by rebels supported by François Bozize who was president between 2003 and 2013.

    During an interactive session with members of the press yesterday at the occasion of delivering 'State of the Nation Address,’ Kagame said, the country already has forces in CAR for peace keeping mission but the situation is changing due to upcoming elections.

    “We have forces serving under UN peacekeeping effort in CAR. The country is in the process of carrying out elections, scheduled on 27th December. This is a good thing since it legitimizes leaders. There have been many armed groups that recently came together and made pacts, some under the former president Bozize leadership, where they invaded the country from the outside. Their aim was to disrupt elections, but we also learned that some of those rebels wanted to attack our forces. All because we have been uncompromised and forceful in ensuring that citizens were well-protected,' he said.

    On Saturday 19th December 2020, President Faustin-Archange Touadéra accused former president of the country, François Bozize of planning a coup-plot to dethrone the Government in collaboration with armed rebels. However, the ex-president of the Central African Republic has denied the allegation.

    Tensions rose after Mr Bozizé’s candidacy for this week’s national elections was rejected by the country’s highest court. The UN said on Friday it had deployed peacekeeping forces to the country. President Faustin Archange Touadéra has insisted the poll will go ahead, saying the presence of the army and UN peacekeepers means people have nothing to fear.

    But opposition parties, including that of Mr Bozizé, have called for the vote to be postponed “until the re-establishment of peace and security”.

    President Kagame said, there had been no confrontations to Rwanda’s forces in CAR peacekeeping mission amidst their mandate to protect civilians.

    As he explained, the rules of engagement for recently sent forces are forcibly different from other forces’ rules due to being sent under a different mandate.

    'In this particular case, we’ve had an agreement with the CAR government, in which the rules of engagement are different. Our additional forces will be able to protect citizens and our existing force already there, without being limited by other rules of engagement [UN],” said Kagame.

    The President also underscored that there are police troops protecting civilians camps in CAR that are attacked sometimes. He said that forces sent under different mandate will reinforce security to ensure smooth elections and protect Rwanda’s forces against any attacks.

    Rwanda has been a main contributor to United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) since it first deployed in 2014. MINUSCA’s Rwandan contingent is notably in charge of the security of Central African Republic President Faustin-Archange Touadera and the presidential palace.

    MINUSCA’s Rwandan contingent is notably in charge of the security of Central African Republic President Faustin-Archange Touadera and the presidential palace. Photo: AFP

    President Paul Kagame has explained special engagement of new force protection troops deployed to CAR.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kagame-sheds-light-on-special-engagement-of-new-force-protection-troops

  • Rwanda COVID-19 death toll rises to 65 #rwanda #RwOT

    The number of deaths continues to increase where the pandemic has killed six people within two days.

    The deceased include a 39-year old woman from Kigali and 58-year old man from Gicumbi district.

    The statement released last night also reported 109 new cases out of 4229 sample tests. They were found in Kigali: 56, Ngororero: 12, Rubavu: 12, Nyabihu: 8, Muhanga: 5, Huye: 4, Rusizi: 4, Kamonyi: 3, Gicumbi: 3 and Musanze: 2.’

    Rwanda confirmed the first case in March 2020. Since then, 7402 people have been tested positive out of 694,450 sample tests of whom 6100 have recovered, 1237 are active cases while 65 have succumbed to the virus.

    The Minister of Health, Dr Daniel Ngamije recently said that strict measures need to be embraced to control the up surging cases.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-covid-19-death-toll-rises-to-65

  • Inzu nziza igurishwa mu karere ka Bugesera… #rwanda #RwOT

    Inzu nziza igurishwa mu karere ka Bugesera muri Kayumba hafi na Rapalise hotel,
    ifite ibyumba 4, toilets 2,n’igikoni munzu ikaba ifite na Annex y’ibyumba 2
    ikaba iri mukibanza gifite 30/35
    igurishwa miliyoni 55.000.000frw negotiable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Inzu-nziza-igurishwa-mu-karere-ka-Bugesera

  • President Kagame touches on disputes rising when the Government relocates people from wetlands and other High-Risk zones #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

    While presenting the state of the Nation to Rwandans on Monday, 21st December 2020, President Paul Kagame has touched on people settling in wetlands and other high-risk zones and when the government decides for their relocation, they are reluctant to leave.

    President Kagame explains the resettlement wrangles rise yet the country wants a better and more stable environment for them.

    In recent days, it has been reported that residents have been displaced from wetlands and other high-risk zones especially in Kigali City, and have been resisting efforts while their lives were found to be in danger.

    Not only in the city of Kigali where cases of high-risk housing were reported but also there are still people living in the same situation across the country so the government must do its utmost to make them leave the dangerous zones to settle comfortably.

    Disasters are most common during the rainy season due to floods, landslides and other effects of climate change.

    President Paul Kagame said 'We have built infrastructures that help in floods prevention in different parts of the country that are prone to disasters and during the construction of those infrastructures people have been involved,'

    Normally, the participatory approach leads to a greater understanding of the real cause of the relocation programs while in the absence of a participatory approach it is often difficult.

    However, there are times when there is no time to wait when the lives of citizens are in danger.

    President Kagame said 'There are disasters that threaten people's lives' adding that 'There are people who live-in high-risk zones, there are people whose activities make floods, erosion and other disasters worse, but we have also to find solutions for that,' he said.

    However, President Kagame added: ' when we find solution, it sometimes seems to be unfavorable to people's lives,

     But we remove people from the wetlands to live in comfortable areas where they can't be killed by floods,' He noted

    'By doing so, sometimes there are conflicts because people don't understand the consequences but It's really a problem that we want to solve, not us who caused the problem, but often the people themselves are the ones who have created the problems and we are the one to find solutions to their problems through other means.' Kagame explains

    In Rwanda the most affected by disasters are people living in wetlands, on riverbanks or in steep slopes zones.

    When people are relocated in the areas, they are redeveloped following the guidelines enshrined in the master plan of the zones.

    For instance, since Rwanda Environment Ministry through Rwanda Environment Management Authority started to remove activities from Wetlands, some parts have been turned into recreational zones such as in parts of Nyarugenge District, Gasabo and Kicukiro Districts and this follows the guidelines in the city's master plan.

    Nadine Umutoni Gatsinzi, the Vice Mayor of City of Kigali in charge of Socio-economic Affairs recently told The New Times that at least 6,515 activities have so far been evicted from city wetlands.

    She said that the biggest number of evicted encroachers was in Gasabo District, where 4,787 activities were removed from wetlands. The district in total had 5,072 activities in wetland.

    The report shows that 557 activities of 562 in Kicukiro District were evicted while 1, 171 activities out of 1,588 in Nyarugenge District were also removed.

    'Residential houses make 82.6 percent of all activities that were evicted from wetlands,' she said.

    The initial survey by REMA had found that 78.9 percent of 7,222 illegal activities in wetlands were residential homes, 9.44 per cent were commercial houses, and 2.85 per cent were livestock activities while 3.18 per cent were mixed commercial and residential activities.

    The survey indicated that approximately 55 per cent of the activities didn't have any legal documents that authorize them to do so.

    In rural areas there are examples like people who used to get hit by river outflows such as in Rubavu District where Sebeya river has been killing people whose settlements were exactly in marshlands or at the river bank.

    However, with the current interventions through the Sebeya Landscape restoration project implemented by Rwanda Water Board with technical support from the International Union of Conservation Network (IUCN), the problems of river outflow and dangers caused to people's lives have significantly reduced, thanks to river bank protection among other interventions.

     

    0

    The post President Kagame touches on disputes rising when the Government relocates people from wetlands and other High-Risk zones appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/22/president-kagame-touches-on-disputes-rising-when-the-government-relocates-people-from-wetlands-and-other-high-risk-zones/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=president-kagame-touches-on-disputes-rising-when-the-government-relocates-people-from-wetlands-and-other-high-risk-zones

  • Rayon Sports yaciwe miliyoni 2 #rwanda #RwOT

    FERWAFA yamaze gufatira ibihano Rayon Sports bya miliyoni 2, Bugesera FC ibihumbi 500 na AS Muhanga ibihumbi 500, ni nyuma yo gusanga zararenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu mukino ufungura shampiyona zakinnye ku wa 4 Ukuboza 2020, ni mu gihe ba komiseri bayiyoboye bihanangirijwe.

    Iyi ikaba ari imyanzuro yavuye muri Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy’amakipe n’abayobozi b’imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ''FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines'' yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y’umupira w’amaguru by’umwihariko ibyarebanaga n’itangira rya Shampiyona y’icyciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

    Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko hari amakipe 3 yishe amabwiriza nkana yo kwirinda iki cyorezo ari yo Rayon Sports, Bugesera FC na AS Muhanga kuko zakinnye umukino ufungura shampiyona zitapimishije abakinnyi bazo byanatumye shampiyona ihagarikwa.

    Nyuma y’ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by’abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza, Komisiyo y’imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

    AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri. Amakuru avuga ko ubu muri AS Muhanga abanduye iki cyorezo ari 5.

    Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri. Rayon Sports niyo kipe yagaragayemo umubare w’abakinnyi benshi banduye aho bagera kuri 13.

    Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

    Fungaroho Issa(yari komiseri ku mukino wa Etincelles na AS Muhanga): Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana FUNGAROHO Issa.

    Twagirayezu Richard(yari komiseri ku mukino wa Espoir FC na Bugesera FC): Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana TWAGIRAYEZU Richard.

    Rwairasira François(yari komiseri ku mukino wa Rutsiro FC na Rayon Sports): Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

    Rayon Sports yahaniwe ko yakinnye umukino wa Rutsiro itapimishije abakinnyi

    AS Muhanga yaciwe ibihumbi 500

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaciwe-miliyoni-2

  • Perezida watowe wa Amerika Joe Biden yakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida watowe w'Amerika Joe Biden yahawe icyiciro cya mbere cy'urukingo Pfizer rwa Covid-19, avuga ko yakingiwe kugira ngo yereke Abanyamerika ko 'nta kibazo ruteje ku buzima'.

    Bwana Biden yiyongereye ku mubare ukomeje kwiyongera w'abategetsi bafashe urwo rukingo , barimo Visi Perezida Mike Pence na Nancy Pelosi, umukuru w'inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite.

    Ku cyumweru, hatangiye gutangwa urukingo rwa kabiri rwa Moderna, rwemejwe mu cyumweru gishize.

    Ubu bivugwa ko Abanyamerika barenga 500,000 bamaze gukingirwa.

    Avugira mu mujyi wa Newark muri leta ya Delaware, aho yakingiwe birimo kunyura kuri televiziyo, Bwana Biden yagize ati: 'Ndimo gukora ibi kugira ngo nereke abantu ko bakwiye kwitegura igihe urukingo ruzaba rubagezeho ngo barufate'.

    Ati: 'Nta kintu na kimwe gihari cyo kugirira impungenge'.

    Yavuze ko ubutegetsi bwa Trump 'bukwiye gushimirwa ukuntu' kubera gutangiza gahunda y'igihugu y'ikingira.

    Jill Biden, umugore wa Bwana Biden, mbere yaho ku wa mbere na we yari yakingiwe, nkuko uyu perezida watowe yabivuze.

    Kamala Harris, wiyamamaje hamwe na Bwana Biden akaba ari Visi Perezida watowe, ndetse n'umugabo we Doug Emhoff, biteganyijwe ko bakingirwa bwa mbere mu cyumweru gitaha.

    Itsinda ry'abazakorana bya hafi na Bwana Biden ku butegetsi bwe, ryihaye intego yuko Abanyamerika miliyoni 100 bazaba bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu minsi 100 ya mbere y'ubutegetsi bwa Bwana Biden.

    Kugeza ubu muri Amerika hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 18 banduye coronavirus, muri bo abarenga 319,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    Perezida watowe w'Amerika Joe Biden ubwo yakingirwaga coronavirus mu bitaro byo muri leta ya Delaware

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/22/perezida-watowe-wa-amerika-joe-biden-yakingiwe-covid-19/

  • Rubavu: Aba DASSO bateye ibiti, barateganya no kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa aba DASSO b’i Rubavu bafatanyijemo n’abaturage mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Gisa ku musozi wa Gihira ahatewe ibiti 2,128 ku buso bungana na Hegitari imwe n’igice (1,5ha).

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Rubavu,Tungane Dieudonné, avuga ko iki gikorwa gifite agaciro ka 2,128,000frw cyateguwe na DASSO mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri kuri uwo musozi wegereye umugezi wa Sebeya.

    Tungane avuga ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere bakomeje gukora bafatanyije n’abaturage kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

    Agira ati “Ibi bikorwa twabiteguye mu gufatanya n’abaturage mu kubungabunga umugezi wa Sebeya ariko tuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa by’amajyambere birimo kubaremera amatungo no kubasanira inzu.”

    Tungane avuga bazubakira abaturage 12 mu Karere, ndetse bazitabira kurwanya imirire mibi boroza abaturage 20 bazaha amatungo magufi arimo intama n’ihene, hakazaba no gushyira imbaraga muri gahunda yo gufasha abana bavuye mu ishuri kurisubiramo.

    Tungane avuga ko ibi bikorwa bigamije kuzamura icyizere urwego rwa Dasso rufite mu baturage ndetse bikazatanga umusaruro mu kurinda ibyagezweho mu bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-aba-dasso-bateye-ibiti-barateganya-no-kubakira-abatishoboye

  • Musanze: Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi afite ingufu nke kirimo gushakirwa igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari aho abaturage bakeneye umuriro w
    Hari aho abaturage bakeneye umuriro w’amashanyarazi afite ingufu kugira ngo babashe kuyifashisha mu bikorwa by’iterambere

    Mu Karere ka Musanze hari abatuye mu midugudu imwe n’imwe bavuga ko imishinga yabo itihuta, bitewe no kutagira amashanyarazi afite ingufu zihagije.

    Umwe muri abo baturage witwa Turahirwa Sebastien wo mu Murenge wa Muko yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu wa Karwabigwi twitwa ko twahawe amashanyarazi, ariko ku manywa yaka ibicebice byagera mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba akazima burundu. Yongera kugaruka nijoro nka saa tanu twasinziriye, nabwo akaba afite ingufu nke. Dufite za radio na televiziyo ariko twarabibitse kuko tutabicomeka ntibyake. Ikibazo cy’umuriro udafite ingufu kiraduhangayikishije rwose”.

    Abifuzaga gukora imishinga iciriritse bo babuze aho bahera. Kabera Lodrigue, umwe muri bo yagize ati: “Uyu muriro bakiwutuzanira twitereye mu kirere, turuhutsa imitima kuko twibwiraga ko tugiye kuba abakire. Ariko siko byagenze kuko ubu uwagira ubushobozi bwo kugura imashini isya ibinyampeke, izisudira n’izindi zikoresha amashanyarazi afite ingufu ntacyo wazimaza. Ubu abana bacu bari barize imyuga ariko babuze icyo bakoresha ubwo bumenyi bakuye mu ishuri kuko aya mashanyarazi adafite imbaraga; twirirwa tubaza iki kibazo ariko twategereje abaza kugikemura turababura”.

    Kuba amashanyarazi bafite badashobora kugira ikindi gikorwa bayabyaza nko gusudira, gusya ibinyampeke cyangwa kubaza; byagera mu masaha y’ijoro bwo akaka acika buri kanya, ngo biterwa no kuba bafatiye ku muyoboro ukoresha transformer ya Monophasé yubatswe kera.

    Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, Nsabimana Joël Elvis, yabwiye Kigali Today ko ubu bihaye gahunda y’uko ahantu hose iki kigo cyubaka imiyoboro mishya, igomba kuba ari iya Triphasé ndetse n’ahakiri imiyoboro ya Monophasé zikagenda zisimbuzwa, kugira ngo amashanyarazi yegerezwa abaturage abe afite ingufu.

    Yagize ati: “Usanga ahakigaragara imiyoboro ya Monophasé(itanga amashanyarazi afite ingufu nke) ari iyubatswe kera, ubu gahunda ikigo REG cyihaye ni iy’uko ahantu hose twubaka, iyo miyoboro idafite ingufu tuyisimbuza binajyanye no kubaka indi miyoboro mishya igomba kuba ari triphasé(itanga amashanyarazi afite ingufu) kugira ngo n’abaturage babashe kuyabyaza umusaruro. Muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kuba Abanyarwanda bose bagomba kugerwaho n’amashanyarazi mu mwaka wa 2024, biranashoboka ko intego yo gukwirakwiza imiyoboro ya triphasé twayigeraho mbere yaho, kuko tubishyizemo imbaraga bijyanye n’uko ubushobozi bugenda buboneka”.

    Imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) uko ari 192 ziri hirya no hino mu Karere ka Musanze, izigera ku 8 muri zo ni Monophasé. Bivuze ko izigize umuyoboro wa Triphasé ari 184, akaba ari na zo ziba zifite ingufu zituma abakoresha umuriro w’amashanyarazi bashobora kuyabyaza ibikorwa bitandukanye nta nkomyi.

    Muri rusange Leta y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi. 52% byabo bazaba bafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 48% bo bazaba bakoresha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku zindi ngufu cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba.

    Usibye mu Karere ka Musanze, ikibazo cy’amashanyarazi adafite ingufu gikunze kumvikana n’ahandi mu gihugu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ikibazo-cy-umuriro-w-amashanyarazi-afite-ingufu-nke-kirimo-gushakirwa-igisubizo

  • Iyo bavuze 'ibiteye isoni’ 'n’iby’isoni nke’ biba bishatse kuvuga iki? #rwanda #RwOT

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya ibice 5: 19-21 havugwamo imirimo ya kamere. Abahanga mu bya Bibiliya izi ngeso za kamere uko ari 16 bazigabanyije mu bice 5, aho igice kibanza bavuga kubyangiza umubiri birimo gusambana, gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke. Ese ingeso za kamere zitwa ibiteye isoni n’iby’isoni nke zisobanurwa gute?

    Twibuke ko Abagalatiya bari abantu bakijijwe, ntibari abapagani. Ni ukuvuga ko izi ngeso zose Pawulo yageze aho azibamenyesha bimaze kugaragara ko babaswe nazo.

    Binyuze mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire agaruka ku byaha byangiza umubiri n’inkomoko yabyo, yanasobanuye 'ibiteye isoni’ n’iby’isoni nke’.

    Gukora ibiteye isoni

    Gukora ibiteye isoni ni igihe umuntu akubwira ngo 'Twarahuye turasomana, dukoranaho ariko ntitwasambanye’. Uko ni ukwibeshya gukomeye! ese umuntu yanywa isosi batetsemo inyama akavuga ngo nta nyama yariye?. Niba Yesu yaravuze ngo uzifuza umugore w’abandi azaba arangije gusambana nawe, wavuga ngo ubwo habaye ibyo ntimwasambanye? Muby’ukuri ibyo ni ibigansha ku busambanyi, ni ibiteye isoni, ibintu byose bivomerera ingeso za kamere ni bibi kubikora.

    Hari ukubwira ko yikinisha ntacyo ibyo bitwaye, nyamara ni bibi kandi byangiza umubiri. Akenshi abantu bikinisha bahura n’ibibazo byinshi birimo gucika umugongo, ubwenge buribagirwa, ubwonko ntibuba bukibasha gufata neza. Umubiri uhura n’indwara zidategenyijwe, ejo bikazamunanira kubana n’umugore kubera ikibazo cyo kwikinisha.

    Iyo umuntu yikinishije biba bikomeye ko yakubaka urugo neza, cyane cyane ku bagore hari n’igihe kubyara byanga, kandi n’abagabo birashoboka nk’uko siyansi ibivuga. Ibi usibye kuba Bizana ibirwara bitandukanye binangiza umubiri.

    Iby’isoni nke

    Ibijyanye n’iby’isoni nke, ni ibyo kwambara. Iyo urebye ukuntu Satani yateguye igitsina gore akabambika ubusa, aho uzabona abantu bagenda mu mujyi baratinyutse bakambara hafi ubusa, ukibaza imyambaro nk’iyo ayambara ngo bigende bite, ni iki kimuhatira kwambara gutyo?, Kandi rimwe na rimwe ukabona ni umugore ufite umugabo ukibaza afite izihe ntego?.

    Muby’ukuri mwibuke ko wakoraga ku myenda yo kwa Petero ugakira indwara, intumwa ni ko byagendaga bari bafite ubuntu bw’Imana, kuri bo wakoraga ku myenda yabo ugakira indwara. Niba hari imyenda ikiza hari n’iyica. Intege nke z’abagabo ni ukureba, abagabo benshi bagira intege nke ku maso. Naho intege nke z’abagore ni amatwi.

    Maze kubona abagabo barenze batatu bagonzwe n’imodoka kubera kurangarira abagore bambaye nabi. Nujya muri garide robe (Garde robe) kwambara, usibye n’uburokore ujye wibaza ngo iyi myenda nambaye abana banjye nibabona amafoto mu myaka nka mirongo ine iri imbere, bazatekereza ko nari muzima! cyangwa se nawe igihe uzaba ufite imyaka y’ubukuru nuhindukira ukareba amafoto wapositingaga( posts), uzatekereza ko byari bimeze bite mu mutwe?.

    Ukwiye kuba wiha agaciro ukambara ukikwiza, nta muco n’umwe w’abantu ku isi wemerera abantu kwambara ubusa. Ukwiye kuba uri umuntu wiyubaha ntukore ibiteye isoni.

    Ibiteye isoni ni ibintu umuntu akora yamazeho, asa n’aho ntacyo arengera. Ntabwo umukristo akwiye gukora ibyo, ibintu byose biganisha kukugusha abandi. Yesu yaravuze ngo 'Uzagusha umwe muri aba bato, icyaba kiza ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamumanura mu Nyanja.

    Abantu benshi baguye muri ibi byaha bagarukanye ibikomere bitabarika, birashoboka ko ubimazemo igihe, ariko nagira ngo nkubwire ko Imana yakubabarira, yakubohora, yakwakira, yagukiza n’umuvumo n’uramuka wemeye kwakira Yesu Kristo neza.

    Reba inyigisho yose: Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-bavuze-ibiteye-isoni-n-iby-isoni-nke-biba-bishatse-kuvuga-iki.html