Category: Uncategorized

  • Ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha-Min Shyaka #rwanda #RwOT

    Manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko ba meya irimo kugera ku musozo yatangiye mu 2016, bazusa ikivi cyabo muri Gashyantare 2021.

    Abagize Komite Nyobozi z’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iheruka gutangaza ko amatora y’abayobozi b’uturere bashya azatangira tariki ya 6 Gashyantare 2021, akazarangira ku ya 2 Werurwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi baranzwe n’ubwitange aboneraho kubasaba gukomeza gutanga uwo musanzu mu kubaka igihugu.

    Mu gushimira aba bayobozi yavuze ko 'Nagira ngo nshimire abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo, turabashimira umurimo mwakoze tubanasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.'

    Yakomeje agira ati 'Kwihangana n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo mu bihe bikomeye ntiwemere ko bikurenga cyangwa biguherana. Ni byiza ko twakomeza gutyo, ibyo tudakora neza bigakosorwa, ibyo dukora neza bigakomeza gutezwa imbere. Ndizera ko uwo muco tuzawukomeza.'

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Prof Shyaka yavuze Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu.

    Yakomeje agira ati 'Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka. Iri shimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze imihigo.'

    HE @PaulKagame arashimira abayobozi b’inzego z’ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu. Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka.
    Iri shimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze #Imihigo

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 21, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishimwe-ry-Umukuru-w-Igihugu-rirongera-ikibatsi-mu-basoza-n-abazatorwa-muri-manda-itaha-Min-Shyaka

  • MINALOC limits wedding participants to 10, all with COVID-19-free certificates #rwanda #RwOT

    The cabinet meeting of 14th December 2020 issued new COVID-19 preventive measures that prohibited all forms of social gatherings including wedding ceremonies in public or private settings.

    Following the decision, some people were caught for organizing weddings. They were educated and fined for violating instituted guidelines.

    The statement released yesterday signed by the Minister of Local Government, Prof. Anastase Shyaka indicates that only people who entered Rwanda from abroad for wedding purposes can be allowed to proceed after presenting tangible reasons.

    ' We would like to inform you that people coming from abroad for wedding plans, can be allowed to do civil marriage and religious wedding in a ceremony that must not attract more than 10 participants including the bride and groom,' reads the statement in part.

    It further reads that participants should go for COVID-19 test and present negative results ahead of ceremonies. The reception is not allowed.

    'The application for wedding permission is submitted to the mayor of the district citing reasons for the emergency [passport, visa or booked ticket among others],'adds the statement.

    Others have been urged to postpone wedding ceremonies until further notice as the pandemic reduces.

    Rwanda confirmed the first case in March 2020. Since then, 7402 people have been tested positive out of 694,450 sample tests of whom 6100 have recovered, 1237 are active cases while 65 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/minaloc-limits-wedding-participants-to-10-all-with-covid-19-free-certificates

  • RwandAir contemplates suspending flights to UK as new coronavirus strain bites #rwanda #RwOT

    Many countries have closed borders for people coming from England while a number of airlines have suspended flights to the country as part of efforts to curb the spread of new Coronavirus variant. Turkish Airlines has suspended flights to countries including England, Netherlands, Denmark and South Africa where the new virus has been reported.

    A new variant of the virus that causes COVID-19 (SARS-CoV-2) has been identified across the South East of England. The variant has been named 'VUI — 202012/01′ (the first Variant Under Investigation in December 2020).

    The country is acting quickly and decisively and shutting down the businesses to avoid the spread of the strain which is known to be highly contagious.

    As of 13 December, 1,108 cases with this variant had been identified, predominantly in the South and East of England.

    The new virus strains is said to spread 70% faster with similar lethal effect as per cases reported in South Africa, Australia, Italy, Spain and parts of Europe.

    At least 50 countries from five continents worldwide have suspended air flights to and from England. People from England are banned from these countries.

    President Kagame has said that Rwanda is set to assess the situation to make the right decision.

    'It is an emerging virus stemming from the existing one. People are following up to get enough information about it. Concerning suspended flights, we are also going to assess the situation and make decision. We cannot disregard the reason pushing others to suspend flights. We will do situational analysis to find out if we can suspend or reduce [flights] but more information about the virus will be clearer during the process,' he said.

    The UK has issued harsher restrictions to tackle the emergence of a new, more infectious strain of coronavirus that is spreading rapidly in southeast England. Prime Minister Boris Johnson said the new strain was up to 70% more transmissible than other variants, with it already accounting for over 62% of COVID-19 infections in London.

    Researchers have not yet confirmed if produced COVID-19 vaccines can be effective for the new variant of the virus.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwandair-contemplates-suspending-flights-to-uk-as-new-coronavirus-strain-bites

  • Perezida Kagame yasobanuye impamvu u Rwanda rwohereje abandi basirikare muri Centrafrique #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no kubungabunga ibikorwa by’amatora biri muri iki gihugu.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko izi ngabo zigiye gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wabaye Perezida hagati ya 2003 na 2013.

    Rwanda deploys force protection troops to Central African Republic https://t.co/4H9pgDV6QE pic.twitter.com/OTkz8GYVC6

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) December 20, 2020

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusanganywe Ingabo muri Repubulika ya Centrafrique zagiyeyo mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ariko ubu ibintu byinshi biri kugenda bihinduka bitewe n’amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Ati 'Hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze iminsi irwana hagati yayo, irwana na Guverinoma n’ibindi nk’ibyo. Vuba aha hari ibitero byagabwe biturutse hanze ya Centrafrique, bigabwe n’abantu bo muri Centrafrique bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro.'

    'By’umwihariko numvise ko hari umutwe umwe cyangwa se imitwe yateye iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, Bozizé, binjira mu gihugu baturutse hanze ariko ni Abanya-Centrafrique ariko babaga hanze y’igihugu. Uko nabwiwe ni uko intego yari uguhungabanya amatora ariko mu kubikora, twamenye ko bamwe muri bo bashakaga kwibasira ingabo zacu ziri muri Centrafrique.'

    Ku wa 19 Ukuboza 2020, Guverinoma ya Centrafrique yashinje François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu, gushaka guhirika ubutegetsi nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro igabye igitero mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

    Bozizé ngo yari akambitse hafi y’Umujyi wa Bossembélé mu bilometero 150 uvuye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Bangui, ahagabwe iki gitero. Ngo yari yiteguye guhurira n’abantu be mu Murwa Mukuru.

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyashize, nta bikorwa byigeze bibaho bigamije guhungabanya Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ariko ko iyo mitwe yajyaga inyuzamo ikamenesha abaturage gusa Ingabo z’u Rwanda zakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zazo zo kugarura amahoro.

    Ati 'Kubera ayo mateka, iyi mitwe usibye guhungabanya amatora, bashakaga no kwibasira ingabo zacu zagiyeyo mu butumwa bwa Loni.'

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

    Ati 'Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

    Ati 'Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe 'kugira ngo zikore akazi zigomba gukora'.

    Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

    Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yasobanuye-impamvu-u-Rwanda-rwohereje-abandi-basirikare-muri-Centrafrique

  • Perezida Kagame yavuze ku bamaze iminsi basaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 nyuma yo kugaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina byari byitezwe.

    Yagize ati 'Ibi ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, twumva neza Isi tubamo. Nubwo umuntu yaba ari mu makosa gute, nta gihe hatazabaho abantu bavuga ngo uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.'

    'No mu muryango iyo hari umuntu wakoze amakosa, ntabwo abo mu muryango bose bemera ko yakosheje. Ni amateka twabayemo. Urebye ahahise hacu twagize imiryango, bamwe bajya kwica abo mu yindi miryango, abasigaye mu miryango batakoze ibyaha birabagora kwemera ko umuntu wabo yakoze icyo cyaha, bashakisha uburyo bwo kumuhishira.'

    Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu batabariza Rusesabagina, bashobora kuba bamuzi igice, batazi uruhande rwe rubi. Icyakora, yavuze ko hashobora kuba hari n’abazi ukuri, bakakwirengagiza.

    Ati 'Ndakeka ko bariya bantu banditse amabaruwa bavuga ibintu bitandukanye, bashobora kuba badafite amakuru cyangwa bayafite bakayirengagiza cyangwa bagatekereza ko amakuru ntacyo amaze, cyangwa se bati uyu muntu ni uw’ingirakamaro kurusha abantu babuze ubuzima kubera ibikorwa bye.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo gutekereza ibintu bitandukanye ariko ko bidakwiriye kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko n’itangwa ry’ubutabera.

    Yijeje ko ubutabera buzakora akazi kabwo kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina babone ubutabera.

    Perezida Kagame yavuze ko nta gitunguranye mu byabaye ndetse avuga ko bishoboka ko amabaruwa azakomeza kwandikwa.

    Ati 'Ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, wenda amabaruwa menshi azakomeza kwandikwa ariko twe tuzakurikiza ubutabera, icyo ubutabera buzatuyoboraho tuzareba ikizavamo […] Ndizera ko abo bazamura amajwi cyane mu buryo bubi wenda bazagira inyungu mu kumva ibyo tuvuga.'
    Rusesabagina yafashwe muri Kanama uyu mwaka, ahita agezwa mu butabera aho akurikiranyweho uruhare rw’ibikorwa bye n’iby’umutwe w’inyeshyamba ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi.

    Kuva Rusesabagina yafatwa, hagiye humvikana abantu batandukanye bavuga ko akurikiranywe kubera impamvu za politiki, bityo bagasaba ko arekurwa.

    Uwa vuba ni Carolyn B. Maloney, Umudepite ukuriye Komite ishinzwe Iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina.
    Rusesabagina akurikiranywe n’Ubushinjacyaha hamwe n’abandi bantu 18 ku byaha icyenda bikomeye birimo gushinga umutwe witwaje intwaro, kujya mu mutwe w’iterabwoba, gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atigeze yihishira mu mugambi we wo gukora ibyo byaha akurikiranyweho, nk’aho hari amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2018 nka Perezida wa MRCD Ubumwe n’Umutwe wayo wa Gisirikare witwa FLN. Muri ayo mashusho, Rusesabagina ygaragaje ko ashyigikiye urubyiruko rwo muri FLN, mu buryo bweruye akaruhamagarira gushoza intambara ku Rwanda.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko MRDC/FLN yagabye ibitero ku Rwanda mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu Ishyamba rya Nyungwe mu 2018 bigahitana inzirakarengane icyenda mu gihe abandi benshi bo bakomeretse.

    Urubanza ruzatangira kuburanishwa ku wa 26 Mutarama 2021. Bazaburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yavuze-ku-bamaze-iminsi-basaba-ko-Rusesabagina-arekurwa

  • Annonce : Entreprise à la recherche d’une propriété en vente #rwanda #RwOT

    une société industrielle cherche un terrain à vendre à bujumbura de pus de 5000 mètres carrés.
    N’hésitez pas à nous contacter sur notre e-mail “[email protected]

    Source : https://fr.igihe.com/Annonce-Entreprise-a-la-recherche-d-une-propriete-en-vente.html

  • Umwaka wa 2020 usize bamwe mu bakinnyi cyane aba ruhago barushinze(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 ni umwaka utaroroheye benshi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, bamwe basigaye banabiteramo urwenya ngo iyo bamenya ko ari uku uzaba umeze bari kwigumira muri 2019. N’ubwo wari umwaka usharira ntibyabujije bamwe mu bakinnyi kuwukoramo ubukwe n’ubwo byari bigoye.

    Iki cyorezo cyagize ingaruka ku ngeri zitandukanye, n’abakinnyi mu mikino itandukanye ni bamwe mu bagezweho n’ingaruka zacyo kuko akazi kabo kagiye gahagara uretse kuri bamwe na bamwe.

    Muri iyi nkuru tugiye gusubiza amaso inyuma turebe bamwe mu bakinnyi umwaka wa 2020 usize barushinze n’ubwo byari bitoroshye, dore ko kuri ubu kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo nta muntu wemerewe gukora ubukwe nk’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yabyemeje.

    Abakinnyi ba ruhago ni bo bahiriwe n’uyu mwaka cyane mu rwego rwo gukora ubukwe kuko abagera kuri 5 barushinze.

    Nkomezi Alex na Murinda Claudine

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Mukura VS, Nkomezi Alex wanakiniye APR FC ni umwe mu bo uyu mwaka usize bakoze ubukwe aho yabukoranye na Murinda Claudine.

    Tariki ya 5 Ugushyingo 2020 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

    Nzayisenga Jean d’Amour na Shukuru Lea

    Nzayisenga Jean d’Amour uzwi nka Meya wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga agakinira Rayon Sports ubu akaba ari muri Sunrise FC, yakoze ubukwe na Shukuru Lea tariki 14 Ugushyingo 2020, ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi.

    Ishimwe Kevin na Nana La Divah

    Ishimwe Kevin wakiniraga APR FC ariko akaba yaratandukanye nayo, mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Nana La Divah mu murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango ikaba yaragombaga kuba ku wa 20 Ukuboza 2020 ariko ntiyaba kuko ubukwe bwahagaritswe, gusa imbere y’amategeko bemerewe kubana nk’umugore n’umugabo.

    Rukundo Fabrice na Emelyne Umuraza

    Umukinnyi wa Basketball, Rukundo Fabrice wakiniraga Espoir BBC ubu akaba ari muri APR BBC, tariki ya 10 Ukwakira 2020 yafashe umwanzuro wo gusyingiranwa n’umukunzi we Emelyne Umuraza.

    Uyu musore benshi bamwibuka tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ku munsi wabayeho ibikorwa bisoza umwaka w’imikino wa Basketball, byabimburiwe n’umukino wa BK All-Star, nibwo yateye ivi muri Kigali Arena asaba Umuraza ko yazamubera umugore.

    Niyonzama Olivier Seif na Mushambokazi Belyse

    Niyonzima Olivier Seif wa APR FC wakiniye amakipe arimo Rayon Sports n’Isonga, nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 asezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo na Mushambokazi Belyse, tariki ya 6 Nzeri 2020 yasezeranye imbere y’Imana mu muhango wayobowe na Niyonzima Deo umushumba w’itorero rya Living Word riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali.

    Usengimana Danny na Nyangabire Francine

    Danny Usengimana, rutahizamu wa APR FC ububwe bwe na Nyangabire Francine bwagombaga kuba tariki ya 8 Ukwakira 2020 ariko ntibwaba bitewe n’uko uyu mukobwa wabaga muri Canada yabuze uko aza kuko umujyi yabagamo bari bawushyize mu kato kuera icyorezo cya Coronavirus.

    Ubu bukwe bwaje kuba tariki ya 10 Ukuboza 2020, nibwo habaye imihango yose gusaba, gukwa no gushyingirwa byabereye kuri Rainbow Kicukiro, ni nabwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Niboye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-wa-2020-usize-bamwe-mu-bakinnyi-cyane-aba-ruhago-barushinze-amafoto

  • COVID-19: Drunken violators caught in Nyabihu bars #rwanda #RwOT

    This was during inspection and operations on compliance with COVID-19 directives conducted jointly by the Police and local authorities in Jenda Sector, on December 19-20.

    They were arrested in two separate bars owned by Emmanuel Kubwimana, 45, and Felix Niyoyita, 32 in Nyirakigugu and Kabatezi cells respectively.

    Some of the violators turned violent in the process as the Police and local authorities were enforcing the directives.

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi said that on December 19, as the Police and local leaders were carrying out inspection on COVID-19 prevention compliance in Jenda, Nyirakigugu cell, they found 43 people drinking in the bar owned by Kubwimana.

    “At about 11am, Police and the local authorities found 43 people drinking an illicit brew called Umufwe. They were congested, drinking from one pot and sharing straws, meaning if there was direct contact for one infected person he or she could infect everyone who was there,” said CIP Karekezi.

    On Sunday, December 20, the spokesperson added, seven other people were caught in the bar owned by Felix Niyoyita located in Kabatezi Cell, Jenda Sector. Niyoyita is among those arrested as he was also serving Umufwe substance, to his clients.

    According to CIP Karekezi, some violators and local residents became violent when the Police and local leaders were enforcing the directives at Niyoyita’s bar.

    “Residents started pelting stones at Police and local leaders to prevent the arrest of some of their relatives and friends, but the situation was contained and violators were held accountable,” CIP Karekezi said.

    He cautioned the public against breaching the national health and safety guidelines against the pandemic and warned those who attempt to obstruct enforcement of the directives.

    All the violators were educated on the pandemic and health guidelines.
    The bars were closed and owners fined accordingly, while the illicit substances were disposed of.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-drunken-violators-caught-in-nyabihu-bars

  • Irere Network yateguye igitaramo cy’amashimwe y’umuryango kizavugwamo ubutumwa na Pasitoro Rutayisire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gitaramo kizatambuka imbona nkubone, kikazayoborwa na Jackie Nirere ndetse na James Nirere (umugabo n’umugore), kikaba kigamije gushimira Imana uburyo yarinze imiryango y’Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2020.

    Muri icyo gitaramo, biteganyijwe Rev Dr Pasitoro Antoine Rutayisire ari we uzavuga ubutumwa, kikazitabirwa kandi n’abandi baramyi barimo Arsene Tuyi, Aimé Uwimana, Ben na Chance n’abandi.

    Irere Network iyoborwa na James Nirere n’umugore we Jackie Nirere, ikaba inafite shene ya Youtube yitwa Irere TV isanzwe itambutsa ibiganiro bigamije kubaka no gukomeza umuryango, ivugabutumwa ndetse akanatumira abantu batandukanye bagasangiza ubutumwa n’ubuhamya bwubaka ndetse buganisha ku iterambere ry’umwuka, ubugingo ndetse n’umubiri.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/irere-network-yateguye-igitaramo-cy-amashimwe-y-umuryango-kizavugwamo-ubutumwa-na-pasitoro-rutayisire

  • Rayon Sports yaciwe Miliyoni ebyiri, As Muhanga na Bugesera zicibwa ibihumbi Magana atanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    As Muhanga yakinnye umukino wa Etincelles itapimishije abakinnyi
    As Muhanga yakinnye umukino wa Etincelles itapimishije abakinnyi

    Nk’uko icyemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyatangajwe ku rubuga rwa FERWAFA ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 kigaragaza ibihano byafatiwe amakipe ndetse n’abakomiseri ku mikino itandukanye.

    Imyanzuro ya Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA

    - AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

    - Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

    - Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

    Abakomiseri bayoboye imikino y’amakipe na bo bahanwe

    - FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma.

    - TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma.

    - RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

    Nyuma y’umukino wa Rayon Sports yanganyije na Rutsiro fc igitego kimwe kuri kimwe hagaragaye abakinnyi bane bakinnyi umukino bafite COVID-19 bituma nyuma y’umunsi wa Gatatu Minisiteri ya Siporo ifata icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yaciwe-miliyoni-ebyiri-as-muhanga-na-bugesera-zicibwa-ibihumbi-magana-atanu