Category: Uncategorized
-
The Ben, Melodie, Mbonyi na Gahongayire batahiye aho mu bihembo bya African Entertainment Awards USA byasaranganyijwe – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abahanzi nyarwanda The Ben, Bruce Melodie, Israel Mbonyi na Gahongayire batahiye aho mu bihembo bikomeye bya African Entertainment Awards USA 2020 byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020. -
Seraphim Day 2020: Hongeye gutegurwa igikorwa ngarukamwaka cyo gutanga amaraso no gusangira Noheli n’abarwayi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Korali Seraphim Melodies ikorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru, igiye gukora ku nshuro ya 7 igikorwa cyayo ngarukamwaka yise ‘Seraphim Day’ cyo gutanga amaraso no gusura abarwayi. Ni igikorwa cy’urukundo bakora buri mwaka mu rwego rwo gusangira Noheli n’abarwayi barembeye mu bitaro. -
Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 agiye gukora ubukwe na Putin Kabalu – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, agiye gukora bukwe n'umunyemari Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. -
Sobanukirwa: Gusaza no kudasaza kw’ibyaha mu mategeko y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Kugeza ubu icyaha cya ruswa n’icyaha cya Jenoside ni bimwe mu byaha bitajya bisaza igihe cyose uwakoze ibi byaha ashobora kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwa.
Ese ni ryari icyaha bavuga ko cyashaje? Iyo gishaje se bigenda gute? Ni ibihe byaha bisaza n’ibidasaza?
Uyu munsi mu nkuru zijyanye n’amategeko Kigali Today irabagezaho icyo amategeko ateganya ku isaza ry’ibirego by’ikurikiranacyaha ku byaha n’ibihano imbere y’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ikurikiranacyaha ni igikorwa cyose kigamije kuregera urukiko, guhamagaza ababuranyi no kwitaba urukiko, gutegura iburanisha ry’urubanza, kuburana, kimwe no kwiyambaza inzira z’ubujurire.
Nk’uko ibinyabuzima bisaza, ibyaha na byo bimwe birasaza ababikoze amategeko akaba atagifite ububasha bwo kubakurikirana rimwe na rimwe ibihano byatanzwe na byo bishobora gusaza ababihawe batabirangije. Gusa hari n’ibyaha bidasaza haba ku ikurikiranacyaha ndetse no ku bihano inkiko ziba zaratanze aho uwabikoze wese igihe cyose aba ashobora kubiryozwa.
Ibyaha 4 mu Rwanda ni byo byaha bidasaza kugeza ubu
Mu Rwanda ibyaha bidasaza ni ibyaha 4 ari byo: icyaha cya Jenoside, icyaha cya ruswa, ibyaha by’intambara n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ibi byaha 3 ari byo icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byitwa ‘Core Crimes’ mu Cyongereza. Amategeko mpuzamahanga anateganya ko uwabikoze n’ubwo ataba yarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) igihe yakoze ibi byaha urukiko rufite ububasha bwo kumukurikirana igihe cyose afatiwe.
Ku bakatiwe n’inkiko badahari cyangwa bagakatirwa bagatoroka batarangije igihano igihe cyose bafashwe ubusaze bw’ibyaha buba ku bindi byaha aha ntabwo bukurikizwa kuko ni ibyaha bidasaza.
N’ubwo biriya byaha 3 byashyizwe mu byaha bidasaza haba mu Rwanda no mu mategeko mpuzamahanga, mu Rwanda ho hiyongereyeho n’icyaha cya ruswa mu rwego rwo guhangana n’ubukana bwa ruswa.
Uketsweho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta cyangwa se waburanishijwe n’inkiko ntabashe kurangiza igihano igihe cyose aterewe muri yombi aba ashobora kugezwa imbere y’inkiko agakurikiranwa cyangwa akajya kurangiza igihano yakatiwe hatitawe ku gihe gishize icyo cyaha gikozwe cyangwa akatiwe n’inkiko.
Ubusaze bw’ibindi byaha uko bubarwa
Ushobora kuba warakoze icyaha ubushinjacyaha ntibugeze ikirego imbere y’urukiko ngo butange ikirego cy’ikurikiranacyaha. Ingingo ya 6 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko uretse ibyaha bidasaza biteganywa n’amategeko, ikirego cy’ikurikiranacyaha ku bindi byaha gisaza mu bihe bikurikira:
1° mu gihe cy’imyaka icumi (10) yuzuye ku byaha by’ubugome.
2° mu gihe cy’imyaka itatu (3) yuzuye ku byaha bikomeye.
3° mu gihe cy’umwaka umwe (1) wuzuye ku byaha byoroheje.
Aha kugira ngo wumve neza igihe giteganywa ku busaze bw’ibyaha, reka tugufashe gutandukanya ibyaha n’ibyiciro birimo.
Icyaha cyoroheje ( Petty Offence) ni icyaha itegeko rihanisha gusa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitageze ku mezi atandatu (6), icy’ihazabu cyangwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.
Icyaha gikomeye (Misdemeanour) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
Icyaha c y’ u bugome (Felony) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu.
Mu bindi, itegeko riteganya ko ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha butangira kubarwa guhera ku munsi icyaha cyakoreweho iyo muri icyo gihe nta bikorwa by’iperereza cyangwa iby’ikurikiranacyaha byigeze bikorwa.
Ku byerekeye ibyaha bikozwe ako kanya kandi bidakomeza, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha gitangira kubarwa ku munsi icyaha gikoreweho.
Ku byerekeye ibyaha by’imaragihe, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha gitangira kubarwa uhereye igihe icyo gikorwa cyarangiriye.
Ku byerekeye ibikorwa byinshi bigamije irangiza ry’umugambi wo gukora icyaha, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, gitangira kubarwa ku munsi igikorwa cya nyuma kigize icyaha cyakoreweho.
Aha n’ubwo ubusaze bw’icyaha buteganywa, hashobora no kubaho irengayobora nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho rivuga ko Ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha busubikwa igihe cyose iperereza cyangwa Ikurikiranacyaha ribujijwe n’inkomyi ntarengwa, iturutse ku itegeko cyangwa ku nzitizi itigobotorwa.
Iyo inzitizi ivuyeho, ubusaze bwari bwarasubitswe bukomeza kubarwa guhera ku munsi iyo nzitizi yaviriyeho.
Ikirego cy’indishyi zikomoka ku cyaha gisaza nyuma y’imyaka itanu (5) uhereye igihe icyaha cyakorewe.
Icyakora, iyo igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’indishyi kigeze mbere y’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, ikirego cy’indishyi gisazira hamwe n’ikirego cy’ikurikiranacyaha.
Ese ubusaze bugenda gute ku gifungo?
Ushobora kuba warakatiwe igihano kikaba cyasaza igihe utabashije kukirangiza bitewe n’impamvu zitandukanye. Aha na ho amategeko ateganya ubusaze no kudasaza kw’igihano uwahamijwe ibyaha n’inkiko yakatiwe.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 75 mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cya 2018, igihano cy’igifungo cyatanzwe kitageze ku mezi 6 gisaza mu gihe cy’imyaka ibiri (2).
Igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5) gisaza mu gihe cy’imyaka 10.
Igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitari icya burundu gisaza mu gihe cy’imyaka 20.
Igihano cy’igifungo cya burundu ku byaha bisaza gisaza mu gihe cy’imyaka mirongo itatu (30).
Aha icyo wamenya cy’ingenzi ni uko igihano cy’igifungo cyatanzwe ku byaha twabonye hejuru bidasaza na cyo kidasaza, ikindi iyo wakatiwe n’inkiko ugatoroka ukihisha ubutabera igihe cy’ubusaze bw’igihano kiba gihagaritswe kubarwa kikazasubukurwa igihe ugarukiye.

-
#CecafaU17: Uganda itwaye igikombe idatsinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Uganda yegukanye igikombe idatsinzw umukino n’umwe
Ni umukino wabanjirijwe n’umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho ikipe ya Ethiopia yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo kunyagira Djibouti ibitego bitanu kuri bibiri.
Ikipe ya Ethiopia yatsindiwe na Yodahe Dawit Bakalo ku munota 18 n’uwa 35, Bereket Birhanh Jiru ashyiramo icya Gatatu ku munota wa 36, hanyuma Bereket Mohamed atsindamo ibitego bibiri ku munota wa 58 na 72.
Ibitego bibiri bya Djibouti byatsinzwe na Ayoub Mohammed Hadi ku munota wa 56 no ku munota wa 77.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma wahuje Tanzania na Uganda.
Uganda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Djibouti ku gitego kimwe ku busa, naho Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti enye kuri eshatu za Ethiopia.
Sitade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu ni yo yakiriye imikino yose y’irushanwa ikaba ari na yo yakiniweho umukino wa nyuma. Uganda yerekanye ingufu muri uyu mukino nubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya Kabiri Uganda yafunguye amazamu ku munota wa 62 n’igitego cyatsinzwe na Irinimbabazi Yvan, ku munota wa 80 Mutyaba Travis yongeyemo icya Kabiri, naho Ibrahim Juma yatsinze agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino. Igitego cya Uganda cyitsinzwe n’umukinnyi wa Uganda Mulema Vincent ku munota wa 88.
Iyi ntsinzi ya Uganda yashimangiye ugukomera kwa Uganda aho isoje irushanwa idatsinzwe umukino n’umwe.
Tubibutse ko amakipe ya Uganda na Tanzania azahagararira Akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2021.

source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cecafau17-uganda-itwaye-igikombe-idatsinzwe
-
-
Ikiganiro na Bee Rosen umwongerezakazi uririmba indirimbo nyarwanda mu kinyarwanda cyumutse, yifuza kugera bwa mbere mu Rwanda – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuziki ni ururimi rwihariye rwumvwa n’amahanga atandukanye. Hari abakunda ibihangano by’umuhanzi nyamara batumva ururimi aririmbamo bikabatera kwiga urwo rurimi nk’uko umukobwa witwa Bee Rosen wo mu Bwongereza byamugendekeye ubu akaba ai umufana ukomeye w’umuziki nyarwanda. -
Gisèle Precious yijeje ubudasa mu gitaramo azafashwamo na Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi #rwanda #RwOT
Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, guhera i saa tatu z’umugoroba kugeza saa tanu, aho kizatambuka ku ISIBO TV ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa 'IRERA Rehoboth TV’.
Iki gitaramo ngarukamwaka ni icyo gufasha abanyarwanda n’abakristo muri rusange kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, cyiswe 'Xmass Festival’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Gisèle Precious yasobanuye ko iki gitaramo cyahawe izina rya 'Festival’ kubera ko kizajya gikorwa mu buryo bw’iserukiramuco kandi kiba ari ngarukamwaka.
Ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b’igistinagore, bivuze ko uretse Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na The Anointed Band n’abandi bashobora kuzagaragaramo ni ab’igitsinagore.
Ntuzacikwe n’iki gitaramoâ¦
Gisèle Precious yavuze ko icyo abantu bakwiye kwitega muri iki gitaramo 'Ni uko twese cyangwa abantu benshi bafite inyota yo kubona abantu dutarama, ikindi gikomeye ni uko ni ubwa mbere mu Rwanda bizaba bibayeho ko abantu babona urubyiniro ruriho abagore gusa.'
Yakomeje agira ati 'Turashaka ko abazaba bari gukurikirana iki gitaramo bazareba abagore babo cyangwa abakobwa babo bafite impano bakabona ko nabo babishobora bityo bakabashyigikira.'
Uyu muhanzikazi yavuze ko muri rusange iki gitaramo ari icyo gushima Imana muri rusange kubw’imirimo n’ibitangaza byayo iba yarakoreye abantu.
Gisèle Precious watangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2017, amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa 'Imbaraga, Shimwa, Niwe, Urampagije ndetse n’iyitwa 'Nashukuru’ yaherukaga gushyira hanze muri uyu mwaka.

Ntuzacikwe n’iki gitaramo⦠-
Imibumbe ya Jupiter na Saturn yegeranye ikora ‘Inyenyeri ya Noheli’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ibi abahanga mu bumenyi bw’isanzure babyita ‘Great Conjunction’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ukwegerana Guhebuje’.
Jupiter na Saturn byari biherutse kugaragara byegeranye bimeze nk’inyenyeri imwe mu 1623 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Evening Standard.
Iyo migabane yombi ni yo migabane irusha indi yose ubunini mu gice cy’isanzure giherereyemo izuba (the solar system).
Yatangiye urugendo rwo kwegerana guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka, abahanga bakemeza ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 22 Ukuboza iyo mibumbe yagaragaraga nk’inyenyeri imwe ku isi hose.
Abahanga mu birebana n’imibumbe baremeza ko ibyo bintu bizakomeza kugaragara kugeza mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza.
Kwegerana kw’iyo mibumbe bakwise ‘Inyenyeri ya Noheli’ cyangwa ‘Inyenyeri ya Bethlehem’ kubera isano bifitanye n’amateka y’ivuka rya Kirisitu (Christ), aho inyenyeri ibonesha cyane yayoboye abashumba bakajya kureba umwana Yezu, ibintu abakirisitu benshi bafata nk’igitangaza.
Mu myaka ibarirwa muri 800 ishize, Jupiter na Saturn byagiye bigaragara byegeranye buri myaka 20, ariko kuri iyi nshuro ngo ni bwo bwa mbere bigaragaye byegeranye cyane ukaba wagira ngo nta ntera iri hagati yabyo.
Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu isanzure (NASA), cyavuze ko iyo mibumbe igaragara nk’inyenyeri imwe ku muntu uyireba ari ku isi, ariko ngo intera iri hagati yayo mu kirere ni ibirometero amamiliyoni n’amamiliyoni.
Uko kwegerana kwa Jupiter na Saturn bitewe n’ababireba bari ku isi, bibaho rimwe mu myaka 20. Biheruka kugaragara bityo mu 1623, ariko icyo gihe ngo ntabwo byagaragariye benshi ku isi.
Kugaragara gutaha kw’iyo mibumbe yombi yegeranye – nubwo bizaba bitegeranye nyabyo – bizongera kubaho mu Gushyingo 2040.
Ibisa n’ibyabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 21 Ukuboza aho Jupiter na Saturn byagaragaye byegeranye cyane bigasa nk’inyenyeri imwe, bizongera kubaho muri Werurwe 2080, bikazongera kuboneka mu myaka 337 mu mpera za Kanama 2417.

-
Le Président Paul Kagame revient sur la question de l’impôt immobilier excessif #rwanda #RwOT
Au cours de cette conférence de presse étendue à tous les citoyens rwandais, un certain Sarto Niyitanga est intervenu pour demander au Président de la République d’user de son influence pour rabaisser l’impôt excessif sur l’immobilier qui a été très récemment revu à la hausse.
“Beaucoup de citoyens se déclarent incapables de s’acquitter de cet impôt exorbitant. Ils se disent inquiets de voir leurs propriétés vendues aux enchères pour incapacité de paiement de ces impôts”, a dit Sarto implorant le président des Rwandais d’user de son influence pour que cette loi d’impôt immobilier soit révisée.“L’impôt sur la propriété foncière existe bel et bien partout au monde.Il restera. Par contre, les décideurs ne peuvent qu’évaluer des situations pécuniaires des gens. Cet impôt est frappé pour l’intérêt social. Il nous faut voir et fixer un tel impôt qui n’alourdit pas les contribuables”, a dit le Président répondant à cette question cruciale qui a fait révolter silencieusement presque tous les propriétaires d’habitations et autres immeubles dans les villes du pays.
Mais le Président a été assez prudent à ce sujet puisque cet impôt semble important dans l’assiette fiscale du pays.
“Nous devons suivre de près des débats sur ce sujet pour chercher des facilités aux contribuables. Cependant, quant bien même il y aura des allègements qui y seront apportés, il y aura des gens qui ne seront pas à même de s’acquitter de cet impôt. Mais on aura essayé. Nous suivrons de près l’amendement de cette loi”, a dit le Président Kagame qui sait qu’il est redevable au peuple qui lui a demandé de rester sur le fauteuil présidentiel pour, après 2024, deux autres mandats électifs.
En effet, la question de cet impôt nourrit les débats à chaud dans les classes sociales moyennes. On ne comprend pas comment la taxe au mètre carré est passé de 0 à 80 Frw à 300 Frw.
La dirigeante de l’Association Transparency International-Rwanda est même intervenue récemment dans une émission télévisée d’une radio diffusion locale trouvant que les gens qui ont proposé la loi et ceux qui l’ont voté au Parlement doivent être des adversaires du régimes qu’ils veulent voir tomber.
Cette dame a fait de même pour ce qui est des coûts élevés du transport interurbain et interprovinces élevés. Elle a accusé l’organe de régulation des services d’utilité publique de se pencher et être à l’écoute des investisseurs et autres possesseurs de capitaux au lieu de prendre fait et cause des consommateurs. Comme par un coup de magie, ledit organe public à ramené les prix des services de transport à des niveaux moyens.
IGIHE
