Category: Uncategorized

  • Kuki hari abizihiza Umunsi wa Noheli, abandi ntibawukozwe? #rwanda #RwOT

    Hashize ibinyejana byinshi abatuye Isi yose by’umwihariko abafite imyizerere ya Gikirisitu bizihiza Noheli, Umunsi Mukuru Ngarukamwaka uba ku wa 25 Ukuboza, ukitirirwa ivuka rya Yesu Kirisitu.

    Tuvuze umunsi witirirwa ivuka rya Yesu kuko mu kuri nta wuzi neza umunsi nyawo yavukiyeho. Nubwo witirirwa ivuka rya Yesu, wizihizwa n’abafite imyizerere ya Gikirisitu ariko hari n’amatorero n’amadini menshi atawemera akavuga ko nta n’impamvu yo kuwizihiza.

    Ku rundi ruhande ariko hari abatemera Yesu bafata Noheli nk’umunsi mukuru utuma babona umwanya wo gusangira no gusabana n’incuti n’abavandimwe cyane ko mu bice bitandukanye ku Isi Leta nyinshi ziwufata nk’uw’ikiruhuko.

    Muri rusange haba abemera Yesu Kirisitu nk’Umwana w’Imana bakaba bafite imyizerere ya Gikirisitu ituma bitwa abakirisitu, haba n’abatamwemera nk’umwana w’Imana ariko bemera ko Noheli iba ku wa 25 Ukuboza buri mwaka, abenshi ntibazi impamvu nyayo n’uburyo nyabwo byo kuyizihiza.

    Ibi bituma Noheli bayifata nk’umunsi mukuru wo kunywa no kurya, kwambara imyenda mishya, umunsi incuti zisohokera ku mucanga no ku mazi n’ahandi hantu h’ubwiza nyaburanga, ugatuma abakora ubushabitsi binjiza amafaranga menshi, imihanda igatamirizwa amatara afite amabara atandukanye, inzu zikarimbishwa ibirugu n’andi mashusho afitanye isano na Noheli, abanywa agasembuye bagasoma agahagije, utubyiniro n’inzu z’imyidagaduro bikabona abazigana benshi n’ibindi.

    Noheli ni umunsi rimwe na rimwe utwara ubuzima bw’abantu kubera impamvu zitandukanye zirimo impanuka ziterwa no gutwara ibinyabiziga abantu basinze, ni umunsi usiga imiryango myinshi iri mu madeni uruhuri, abiganjemo abangavu batwara inda zitateganyijwe bakiyongera, ugasiga ibikomere byinshi mu miryango itandukanye.

    Ibi byose bigaragaza ko abizihiza Noheli batazi impamvu yayo n’uburyo nyabwo bwo kuyizihiza kuko Yesu ubwe yivugiye ko yazanywe no kugira ngo 'abantu babone ubugingo ndetse ubugingo bwinshi.'

    Byaba bitangaje kwibuka uwazanywe no kugira ngo abantu babone ubugingo bwinshi biba intandaro yo kububura.

    Amateka ya Gikirisitu agaragaza ko Noheli yatangiye kwizihizwa ku wa 25 Ukuboza 336 mu Bwami bw’Abami bw’Abaroma ku Ngoma y’Umwami w’Abami witwaga Constantine ari nawe wabaye uwa mbere wemeye kuyoboka ubukirisitu.

    Abasesenguzi n’abigisha b’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu bavuga ko n’ubwo Constantine yabaye uwa mbere wemeye ubukirisitu, ni na we wabaye umwanzi wa mbere wabwo kuko yarabuyobotse ariko ntibwamuhindura ahubwo aba umuyoboro ukomeye wo kugoreka amahame menshi bwagenderagaho.

    Dufashe urugero, yafashe umunsi wo gusenga uva ku wa gatandatu ujyanwa ku cyumweru, umubatizo wo mu mazi menshi uhindurwa uwo ku gahanga kandi ibi byari bifitanye isano n’imyemerere ya gipagani y’Abaroma.

    Nubwo itariki ya 25 Ukuboza, ihurirwaho na benshi ariko impamvu y’iyo tariki ivugwaho mu buryo butandukanye.

    Izi ni zimwe mu mpamvu zivugwa ku kuba Noheli yizihizwa kuri uwo munsi; impamvu ya mbere ni uko bamwe bavuga ko umunsi Mariya yahabwaga ubutumwa na Malayika Gabriel bwo kubyara Yesu hari ku wa 25 Werurwe bikaba bisobanuye ko niba yarahise asama inda y’umwuka yaba yarabyaye ku wa 25 Ukuboza nyuma y’amezi icyenda.

    Impamvu ya kabiri ni uko mu muco w’Abaperesi bagiraga umunsi mukuru bitaga “Yalda night” usobanura “Ijoro ryo kuvuka” wabaga ku wa 25 Ukuboza aho imiryango n’incuti bateraniraga hamwe bakarya bakanywa basa nk’abaterekera imana y’urubyaro; abakirisitu bo muri icyo gice bahisemo kujya bizihiza umunsi w’ivuka rya Yesu ku munsi abandi bari kwizihiza “Yalda night”.

    Impamvu ya gatatu ni uko ku wa 25 Ukuboza habaga iminsi mikuru (sol invicu/Solstice) y’imihango y’Abaroma yo kwibuka ivuka ry’imana yabo idatsindwa ari yo zuba (Sun) ndetse ni na wo munsi bahaga icyubahiro imana y’ubuhinzi bitaga Saturn, mu rwego rwo kutagaragaza kwigumura ku mihango y’abakurambere no kwamamaza ivuka rya Yesu mu cyimbo cy’ibigirwamana, abakirisitu bahisemo kujya bazihiza Umunsi w’Ivuka rya Yesu mu gihe abandi bizihiza Solstice na Festifal of Saturnalia.

    Impamvu ya kane ni uko ku wa 25 Ukuboza, aho itorero rya mbere, bizihizaga Umunsi Mukuru bitaga Epiphany (Guhishurwa k’umwana w’Imana) aho bizihizaga umunsi abanyabwenge bagiye kureba Yesu n’uwo yabatirijweho.

    Impamvu ya gatanu ni uko ku wa 25 Ukuboza, Abayahudi bagiraga umunsi mukuru w’umucyo bitaga HANUKKH, abakirisitu b’Abayahudi batangiye kujya bawizihizaho umunsi w’ivuka rya Yesu kuko bavugaga ko ariwe mucyo w’Isi.

    Uretse izi mpamvu tuvuze n’izindi zose tutavuze usanga nta yigaragaza neza impamvu yatumye Noheli yizihizwa ku wa 25 Ukuboza ngo itange umucyo ku mpamvu nyayo yo gutuma abatuye Isi bibuka kandi baha agaciro ivuka rya Yesu.

    Impamvu nyayo yo kwizihiza ivuka rya Yesu iri mu magambo Imana yabwiye inzoka (Satani), ubwo yari imaze gutuma umuntu atakaza gukiranuka kw’Imana.

    Mu Itangiriro 3:15, Bibiliya igira iti 'Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe na we uzarukomeretsa agatsinsino.”

    Impamvu ya mbere yo kwibuka ivuka rya Yesu ku bakirisitu no ku Isi yose ni uko 'urubyaro rw’umugore rwari rubonetse’, impamvu ni uko uwamazeho imirimo ya Satani yerekanywe.

    Yohana yabivuze agira ati 'Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.” (1 Yohana 3:8).

    Impamvu ya gatatu ni uko Adamu utanga ubugingo yabonetse. Pawulo yabivuze agira ati 'Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwaho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.” (Abaroma 5:18).

    Impamvu ya kane ni uko Imana yaje kubana natwe yambaye umubiri w’umuntu ariko ifite kamere yayo yo gukiranuka. Yesaya yabihanuye agira ati 'Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo”Imana iri kumwe natwe”. (Yesaya 7:14, Matayo 1:23).

    Impamvu ya gatanu ni uko uzakiza abantu ibyaha yabonetse. Malayika Gabriel yabibwiye Yozefu agira ati 'Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” (Matayo 1:21)

    Uburyo nyabwo bwo kwizihiza Noheli, si ukurya neza, si ukwambara neza, si ugukora ibitaramo n’ibindi bifitanye isano no kwinezeza cyangwa kwibuka imihango n’imigenzo ya ba sogokuruza ahubwo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza.

    Yesu Kirisitu we yarabyivugiye agira ati 'Umwuka w’Uwiteka ari muri njye, ni cyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” (Luka 4:18;19).

    Akomeza agira ati 'Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati 'Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu Isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’Isi.” (Matayo 28:18-20)

    Urinzwenimana Mike

    Source : https://agakiza.org/Kuki-hari-abizihiza-Umunsi-wa-Noheli-abandi-ntibawukozwe.html

  • Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bahamagawe mu Mavubi yitegura CHAN 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urutonde rw
    Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bahamagawe

    Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, Umunyezamu wayo Kwizera Olivier na rutahizamu Sugira Ernest ni bo bakinnyi batatu bahamagawe mu myiteguro ya CHAN.

    Ikipe ya APR FC ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe yahamagawe aho ifite abakinnyi icumi. Abo ni: Umunyezamu Rwabugiri Ndayisenga Omar, ba myugariro Manzi Thierry ,Mutsinzi Ange, Fitina Ombolenga ,Imanishimwe Emmanuel ,abakina hagati ni : Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel na ba rutahizamu Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Tuyisenge Jacques.

    As Kigali ifitemo abakinnyi batandatu ari bo : Ndayishimiye Eric, Bayisenge Emery, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Eric, Kalisa Rashid na Hakizimana Muhadjiri.

    Police FC ifitemo abakinnyi batarindwi ari bo : Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin,Twizerimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée na Mico Justin.

    Kiyovu Sports ifitemo abakinnyi batatu ari bo Kimenyi Yves, Serumogo Ally na Ngendahimana Eric.

    Musanze FC ifitemo umukinnyi umwe ari we Twizerimana Onesme, na Gasogi United ikagiramo umukinnyi umwe ari we Iradukunda Jean Bertrand.

    U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu ririmo amakipe ya Uganda, Morocco na Togo. U Rwanda rukazakina umukino warwo wa mbere rukina na Uganda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-batatu-ba-rayon-sports-bari-mu-bahamagawe-mu-mavubi-yitegura-chan-2020

  • Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 109 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni umugabo w’imyaka 28 witabye Imana i Kigali.

    Uwo muntu yahise yuzuza umubare w’abantu 66 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 63.

    Abo barwayi bashya 109 babonetse mu bipimo 4,149 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40, Gatsibo: 9, Rwamagana: 8, Ngororero: 8, Kirehe: 7, Musanze: 5, Rubavu: 5, Nyagatare: 5, Huye: 5, Muhanga: 4, Gakenke: 4, Kayonza: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 2, Burera: 1, Gisagara: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,511 muri bo abamaze gukira ni 6,163 naho abakivurwa ni 1282.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-umwe-yishwe-na-covid-19-habonetse-abarwayi-bashya-109

  • Inkunga y'ingoboka kubagizweho ingaruka na Coronavirus muri Amerika yahawe umugisha #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko y'Amerika yemeje imfashanyo yari imaze igihe itegerejwe cyane ya miliyari 900 z'amadolari yo kugoboka abagizweho ingaruka na coronavirus.

    Hari hashize amezi kwemeza iyo mfashanyo byarateje impaka zikomeye muri politike.
    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, abasenateri bemeje umushinga w'itegeko rigena iyo mfashanyo, hashize amasaha wemejwe n'abadepite.

    Iyi mfashanyo irimo nko guha amafaranga Abanyamerika benshi no kugoboka ibikorwa by'ubucuruzi ndetse na gahunda zo kwita ku badafite akazi.

    Ayo mafaranga agiye kujyana n'undi mushinga w'itegeko mugari kurushaho, wa tiriyari (trillion) 1.4 y'amadolari agenewe gufasha ibikorwa bya leta mu gihe cy'amezi icyenda ari imbere.

    Biteganyijwe ko Perezida Donald Trump ashyira umukono kuri uwo mushinga w'itegeko wemejwe, ugahinduka itegeko byihuse.

    Perezida watowe Joe Biden yishimiye itorwa ry'uyu mushinga w'itegeko, ariko avuga ko inteko ishingamategeko isabwa gushyigikira gahunda ye y'ingoboka kubera Covid-19, gahunda izatangira mu ntangiriro y'umwaka utaha.

    Kuri Twitter, Bwana Biden yanditse ati: 'Ubutumwa bwanjye kuri buri muntu urimo kugorwa n'ubuzima muri aka kanya ni ubu: inkunga iri mu nzira'.

    Gahunda nyinshi zo kugoboka abashegeshwe n'ingaruka zivuye kuri Covid-19, byari biteganyijwe ko zirangiza igihe mu mpera y'uku kwezi. Ndetse Abanyamerika bagera hafi kuri miliyoni 12 bari bafite ibyago byo gutakaza ibyo bagenerwaga kubera ko nta kazi bafite muri iki gihe.

    Ariko, abadepite bamwe bavuze ko bumvise ari nkaho bahumwe mu maso no kuba basabwe gutora kuri uwo mushinga w'itegeko mugari cyane kandi bataragize akanya ko gusoma ibyawo.

    Uyu mushinga w'itegeko watowe, nkuko BBC ikomeza ibitangaza, wanditse ku mpapuro hafi 5,600, watangajwe n'ibiro ntaramakuru Associated Press ko ari wo 'wa mbere muremure cyane ubayeho mu mateka azwi ndetse ushobora kuzahora ari wo wa mbere muremure cyane'.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/inkunga-yingoboka-kubagizweho-ingaruka-na-coronavirus-muri-amerika-yahawe-umugisha/

  • Uganda yegukanye igikombe cya Cecafa U-17 nyuma yo gutsinda Tanzania ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Umukino wa nyuma wa Cecafa U-17 wahuzaga Ikipe y'igihugu ya Uganda niya Tanzania ukaba urangiye Uganda itsinze Tanzania 3-1.  Ni mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa U-17 kizabera muri Morocco, bivuzeko hazajyayo aya makipe uko ari abiri yahuriye ku mukino wa nyuma nkuko byari biteganijwe.

    Ni umukino waranzwe no gufungana cyane Ku mpande zombie ndetse n'ishyaka ryinshi, ibi biza gutuma igice cya mbere kirangira ari ubusa Ku busa.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse ari kotsanya igitutu, biza gutuma Uganda ibona igitego cya mbere Ku munota wa 63′ gitsinzwe na Ilinimbabazi Ivan ku burangare bwaba myugariro ba Tanzania maze, uyu musore arasimbuka ashyiraho umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneli. Naho ku munota wa 70′ Travis Mutyaba atsinda igitego cyiza cya kabiri cya Uganda nyuma yo gucenga ba myugariro ba Tanzania. Maze Tanzania iza kubona igitego cya mbere giturutse kuri Vincent Mulema witsinze igitego ku munota wa 88′. Nyuma yaho gato Ibrahim Juma ku munota wa 90′ yaje gutsinda igitego cya gatatu cya Uganda  kuri penalty, umukino uhita urangira gutyo.

    Umukino wabaye mbere yaho gato wo guhatanira umwanya wa gatatu Ethiopia yatsinze Djibouti 5-2. Umukinnyi w'irushanwa yabaye Travis Mutyaba ukinira ikipe y'igihugu ya Uganda.

    The post Uganda yegukanye igikombe cya Cecafa U-17 nyuma yo gutsinda Tanzania ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/22/uganda-yegukanye-igikombe-cya-cecafa-u-17-nyuma-yo-gutsinda-tanzania-ibitego-3-1-ku-mukino-wa-nyuma/

  • Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n'abapfakazi. #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa ndende twashoboye kubonera kopi, uyu Munyarwanda  Gad Ntambara  yabwiye Carolyn Maloney ko inyandiko aherutse herereza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amutegeka gufungura Paul Rusesabagina, agahita asubira muri Amerika, yayibonyemo agasuzuguro, kurengera no kuvogera ubusugire bw'uRwanda.

    By'umwihariko Bwana Ntambara yabwiye Madamu Maloney ko ibaruwa ye itagatifuza Rusesabagina  yakomerekeje bikomeye Abanyarwanda, cyane cyane abaturage ba Nyabimata, bagizwe imfubyi n'abapfakazi n'ibitro by'abicanyi ba FLN, Rusesabagina abereye umuyobozi. Gad Ntambara ati:'' wirengagije nkana ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Rusesabagina mwita igitangaza, haba mu kurema, gutera inkunga no kuyobora  umutwe w'iterabwoba wa MRCD, ufite  icyitwaFLN, ari nayo yamennye amaraso y'inzirakarengane 9, yangiza ibyabo, mu bitero 3 binyuranye uwo mutwe w'iterabwoba wagabye muri Nyaruguru na Nyamagabe. Ibi biragaragaza ko udaha agaciro ubuzima bw'abahohotewe, kuko iyo uza kuba ubwubaha wari kuzirikana ibyo Rusesabagina yivugiye ubwe kuri Youtube, ndetse no mu biganiro yakoreye kuri Radio Ijwi ry'Amerika, yivugira ko ashyigikiye agatsiko k'abagome ka FLN.'

    Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kwita Rusesabagina intwari ari igitutsi ku Banyarwanda, no gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayirokotse bari barahungiye muri Hotel des 1000 Colinnes.Aha Gad Ntambara yibukije  abatangabuhamya benshi bavuze ko guhungira muri iyo hoteli Rusesabagina yari yarabohoje, byasabaga kwishyura ikiguzi kiremereye, utabishobora ukajugunywa mu mikaka y'Interahamwe zabaga zirekereje hafi aho.  Kuba rero Carolyn Maloney atarabyitayeho, nabyo ngo bikagaragaza kubogama no gutwarwa n'amarangamutima gusa. Yongeyeho ko intwari nyazo zitabigize iturufu yo kwirarika, nyamara harimo n'izahasize ubuzima batabara ubw'abandi, nk'Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne n'abasirikari ba RPA-Inkotanyi, batanze ubuzima barokora abahigwaga. Gad Ntambara kandi yanenze cyane Carolyn Maloney uvuga ko Rusesabagina yashimuswe, maze amwibutsa ko Rusesabagina  yivugiye  ko, we ubwe,yizanye ku kibuga cy'indege cya Kigali, aho yafatiwe kugirango aryozwe ibyaha bye. 

    Gad Ntambara aribaza kandi niba Carolyn Maloney azi neza ko uRwanda ari igihugu gifite amategeko n'ubutabera bwiyubashye. Ati:' wowe Carolyn Maloney ushobora kwihandagaza ukandikira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umusaba kurekura bwangu abantu nka Khalid Shaikh Mohammed n'abandi bafungiye I Guantanamo Bay, bakurikiranyweho ibikorwa by'iterabwoba?…

    Kuvuga ko Rusesabagina ashyigikiwe cyane muri Amerika, kandi aregwa kumena amaraso y'Abanyarwanda, nk'uko Khalid Shaikh Mohammed na bagenzi be baregwa kumena amaraso y'Abanyamerika, byanteye intimba ikomeye. ….ubutabera bw'uRwanda bwubaha amahame mpuzamahanga, ariko Rusesabagina ni Umunyarwanda mbere yo kuba Umubiligi no gutura muri Amerika. Ameze neza aho afungiwe kandi azahabwa ubutabera bwuzuye'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, yavuze ko bitatunguranye kuba hari abagerageza kugira  Rusesabagina 'intwari y'umuziranenge', cyane cyane ko hari byinshi bahuriyeho. Perezida Kagame nawe yashimangiye ko atari Paul Rusesabagina uzabona ubutabera bunoze, ko n'abahohotewe na FLN ye nabo bazabuhabwa.

    Dukurikije uburuyo ibaruwa ya Carolyn Maloney yababaje Abanyarwanda bashyira mu gaciro, iyi nyandiko ya Gad Ntambara ishobora kuba ibimburiye izindi nyinshi zo kwibuta uyu Munyamerikakazi n'abandi batekereza nkawe, ko kuba igikomerezwa bitaguha uburenganzira bwo gusuzugura Abanyarwanda.

    The post Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n'abapfakazi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyarwanda-gad-ntambara-yihanangirije-carolyn-maloney-umunyamerikakazi-akaba-numwe-mu-bagize-inteko-ishinga-amategeko-muri-amerika-amubuza-gushinyagurira-abo-rusesabagina-yagize-impf/

  • Polisi yafatiye mu tubari abantu 50 bamwe bashaka kuyirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko tariki ya 19 abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bageze mu gasantire ka Jenda mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Nyirakigugu mu kabari ka Kubwimana Emmanuel w’imyaka 45 basangamo abantu 43 barimo kunywa inzoga y’inkorano yitwa Umufwe.

    Yagize ati “Kuwa Gatandatu saa tanu n’igice za mu gitondo, abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 basanga mu kabari ka Kubwimana Emmanuel harimo abantu 43 barimo kunywa inzoga itemewe yitwa umufwe. Bari barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse barimo kunywesha imiheha bahererekanya utujerikani.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bucyeye bwaho tariki ya 20 Ukuboza abapolisi bakomeje ibikorwa byabo, baza kugera mu kabari k’uwitwa Niyoyita Felix w’imyaka 32 nawe wo mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Kabatezi, basangamo abantu 6 na we wa 7 barimo kunywa inzoga.

    Ati ”Ubwo abapolisi bafataga abantu bari mu kabari ka Niyoyita hirya haturutse abandi baturage banywaga ya nzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina ry’umufwe, batangira gutera amabuye abapolisi bagira ngo bagende bareke abo bantu bari mu kabari ka Niyoyita kuko ngo harimo mugenzi wabo na we wari ufite amahane arimo kurwanya abapolisi. Abapolisi byabasabye gukoresha ubundi buryo, abo baturage babona guhunga ariko abari muri ako kabari barabajyana.”

    Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bakubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Inzego zitandukanye za leta zihora zigaragaza ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 ndetse bakanagaragaza ko n’ubwo utubari tutemerewe gukora turi muri bimwe bitiza umurindi iki cyorezo kuko hari abantu bacuruza inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Hari bamwe mu bantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge nk’iriya yitwa Umufwe ituma abantu bata ubwenge bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ntituzahwema gukurikira abarenga ku mategeko n’amabwiriza.”

    Abafashwe bose uko ari 50 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira baganirizwa ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 n’uko bacyirinda, baciwe amande barabarekura barataha, utubari two twahise dufungwa.

    Tariki ya 13 Ukuboza nibwo Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye ndetse n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera bagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 kirimo kurushaho gukaza umurego. Bagaragaje ko bimwe mu bigitiza umurindi harimo abantu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kukirwanya harimo n’abafungura utubari rwihishwa bagacuruza inzoga abantu bagasinda bagasabana.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafatiye-mu-tubari-abantu-50-bamwe-bashaka-kuyirwanya

  • Umugabo yishwe urupfu rubi n'imvubu yari yoroye yitaga umuhungu we #rwanda #RwOT

    Muri Afurika y'Epfo haravugwa inkuru y' umugabo witwa Marius Els wishwe urupfu rubi n'imvubu yari yoroye yitaga umuhungu we kubera ukuntu bagiranaga ibihe bidasanzwe.

    Uyu mugabo yasanzwe mu mugezi yariwe n'iyi mvubu yari yarise Humphrey ndetse mu minsi yashize umubano we nayo watumye yamamara ku mbuga hirya no hino ku isi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Bwa Marius yagiranye ikiganiro n'urubuga rwa You Tube rwo muri iki gihugu,avuga ko iyi mvubi ari nk'umuhungu we.

    Iyi mvubu yarumye inshuro nyinshi uyu mugabo wari uyoroye bari mu mugezi kugeza ubwo imumariyemo umwuka abantu baza kubona umurambo we.

    Uyu mugabo wari utuye mu ntara ya Free State muri Afurika y'Epfo yataruye iyi mvubu arayorora ndetse umubano wabo warakuze bigera ubwo ijya imuheka ikamuha umunyenga.

    Iyi mvubu yishe uyu mugabo tariki ya 13 z'uku kwezi,aho bivugwa ko iyi mvubu y'imyaka 6 ishobora kuba yaramwiciye mu rugo iwe yarangiza ikamujyana mu mugezi wa Vaal.


    Uyu mugabo wari ufite imyaka 40 yavugaga ko iyi mvubu yayihamagaraga ikamwitaba ndetse ngo yishimira gukina nayo nubwo iyi mikino yarangiye imuhitanye.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo iteye ubwoba cyane gusa ndayizera n'umutima wanjye wose ko itagirira nabi umuntu. Nshobora kogana nayo.Njyana nayo mu mazi.Yemera ko nyijya ku mugongo kandi nyitwara nk'utwara ifarashi.Turogana.Imeze nk'umuhungu wanjye. '

    Aho yakomeje avuga ko afitanye umubano udasanzwe na Humphrey abantu benshi batabasha kumva.Benshi bumva ko wagirana umubano n'imbwa,ipusi n'izindi nyamaswa zo mu rugo gusa ariko njye mfitanye umubano n'inyamaswa mbi cyane kurusha izindi muri Afurika.

    Iyi mvubu uyu mugabo wahoze ari umusirikare yayikuye aho zororerwaga ikiri ntoya aza kuyijyana mu rugo rwe aho ngo yayozaga n'amenyo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/22/umugabo-yishwe-urupfu-rubi-nimvubu-yari-yoroye-yitaga-umuhungu-we/

  • Niwe Desire watangiriye umuziki muri ‘Secular’ yitwa The Zero yasohoye indirimbo nshya ya Gospel yise ‘Murikira’-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    HARERIMANA Desire [Niwe Desire] ni umuhanzi umaze imyaka 10 mu muziki nyarwanda, akaba yarawutangiriye mu ndirimbo zisanzwe, nyuma yaho ahagana mu 2015 akaza kwakira agakiza agatangira kuririmba izihimbaza Imana. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Murikira’.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b54bf4133781993deef63f3e86565a8e27842cb09c452256d272907ec49f0f76caed3cfff8f632eba59d28a639e52b1dcf2d461c440db0e7a0dc3a43ccc0b9efc3cd8a881d41971b8a9a64618174272497951f8e830ef0c83e37eec5278983cd61b9badc9b9c2b36ceec

  • Every Rwandan Will Pay Rwf92,000 Annually To Live After 2020 #rwanda #RwOT

    In 2009, at least every Rwandan started seeing a small blue single rotor helicopter hovering over their villages and some curious citizens asked local leaders what was going on- and the answer was that government was conducting a land mapping exercise.

    After the Helicopter aerial mapping, there followed teams of people in every village that walked from plot to plot asking about demarcations and ownership and how it was acquired.

    Rwanda has 26,338 square Kilometer of surface and is divided into 4 Provinces plus the City of Kigali 30 Districts 416 Sectors 2148 Cells. Before the land mapping, it was initially estimated that there were about 7.9 million parcels of land in Rwanda in 2148 cells.

    Land mapping cost a total of U$60million contributed by government of Rwanda (25%), DFID: 55%, SIDA: 8%, Netherlands: 8%, European Commission: 3% and IFAD: 1%.

    At the end of 2014, 10.67 million parcels of land had been demarcated and 8.6 million land titles issued to owners.

    The land mapping idea was one of the best decisions the government had thought about and implemented because it resulted in the registration of land and thus vastly reducing on land disputes and resultant crimes connected.

    Almost every Rwandan that owns land also has been Issued a land lease and certificate of land registration. For the first time, Rwandans expressed joy of full ownership of their land.

    However, the enjoyment of land ownership has seemingly ended and whoever has land has begun to see it as not theirs because of the property tax levied on it annually, and when one fails to pay, the fines keep adding and could lead to a risk of losing it via public auction.

    This new law was a result of ambitious deliberations during the 12th National Leadership Retreat (1-2 March 2015) at the Rwanda Defence Force (RDF) Combat Training Centre in Gabiro in Gatsibo district.

    It was being argued that most districts relied on 90% funding from central government, thus the review of land tax law proposed to promote efficient land use and increase district revenues to enable them to provide basic infrastructure and other services to citizens.

    By then Rwanda's current fixed asset tax rate of 0.1% was considered too low compared to other countries in the region and beyond. The new law proposed an increase by 50% for each extra square meter beyond the set standard rate.

    In January 2020, the government through a ministerial order issued new property tax arrangements which generally indicated increased prices of a square meter of land.

    Considering that the largest population lives in rural areas, farming land is being charged from Rwf2 -10 per square meter while residential plot the owner has to pay between Rwf8-15 for every square meter.

    For other areas depending on the zoning, a square meter of land is being charged from Rwf50-300 depending on your location.

    For a rural Rwanda, living on a small parcel of land for their entire life cultivating crops to provide basic food for home consumption, this is going to be a very difficult situation to raise an annual tax for their land alongside other annual expenses such as Health insurance, security and home expenses.

    President Paul Kagame Addressing the Nation on Monday

    Precisely every Rwandan has to pay Rwf1000 monthly to facilitate community night patrols (irondo), health insurance for majority (Rwf 3000). For a residential plot of 30meters by 20meters equivalent to 600 square meters means the resident would pay 600 X 15 = Rwf9000, if the resident has the standard farming land of 80meters by 100meters means will pay (80 X 100) X 10 = Rwf80,000.

    On average every rural Rwandan with standard farming land, residential plot requires to pay a minimum total amount of  Rwf80,000 + Rwf9000 + Rwf3000 = Rwf92,000.

    However, it should be noted that Rwf92,000 is for property tax and health insurance for one person. This if one adds the family expenses, tuition for students and other miscellaneous expenses, the average Rwandan would not afford to keep the property.

    On Monday President Paul Kagame addressed the nation and discussed several issues ranging from property tax, security, Covid-19 pandemic, the economy and many others.

    The interactive session digitally linked the President to Rwandans across the country- they complained about the increment in property tax and requested him to intervene.

    'This recent increase on land taxes is too high. Many citizens may not be able to pay and fear this could result to loss of their property through auction as a result of failure to pay,' Salton Niyitanga told President Kagame.

    'It should be clear that land comes with a tax, and at this level we can look into the matter considering citizens incomes, the economy, and reasons why the tax was put in place then we find what is workable for many instead,' Kagame responded.

    President Kagame said that his government will find a solution but without necessarily taking away the land tax regime.

    The post Every Rwandan Will Pay Rwf92,000 Annually To Live After 2020 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/every-rwandan-will-pay-rwf92000-annually-to-live-after-2020/