Category: Uncategorized

  • Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bagobotswe nyuma y'ingaruka bagizweho na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi biribwa n'ibikoresho by'isuku babihawe na Sendika y'Abarimu bigisha mu Mashuri yigenga mu Rwanda (Syneduc), kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020.

    Mu barimu 200 bafashijwe buri umwe yahabwaga umufuka w'umuceri, amavuta litiro eshatu n'imiti ibiri y'isabune.

    Abarimu bafashijwe biganjemo abigisha mu mashuri y'incuke n'abanza batari basubizwa mu kazi kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, harimo kandi abarimu basubijwe mu kazi aho bahawe ibiribwa kugira ngo bibunganire bitewe n'ingaruka batewe n'iki cyorezo.

    -  Akanyamuneza kari kose ku barimu bahawe ibiribwa

    Bamwe mu barimu bahawe ibiribwa bo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje ibyishimo bitewe nuko bamwe batari basubizwa mu kazi ku buryo ubuzima bukibagoye.

    Ukwitegetse Deborah wigisha mu Ishuri ribanza rya Les Paradis des Anges riherereye mu Murenge wa Muhazi yavuze ko ubuzima butari bumworoheye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ngo kuko akazi kahise gahagarara.

    Ati 'Kuduha ubufasha nk'ubu rero byerekana ko igihugu cyacu kitwitayeho cyane. Turashimira igikorwa cyiza cyo kudufasha kibaye, uyu muceri duhawe uradufasha muri iyi minsi dutunge imiryango yacu kugeza nibura umunsi natwe bazadukomorera tugasubira mu kazi.'

    Ufitabe Emmanuel we yavuze ko ubuzima bubi yari abayemo mu mezi umunani ashize bwatumye akora ubuyede kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

    Yavuze ko bitari byoroshye kugeza ubwo bamwe basubiye mu kazi babasha kubona amafaranga yo kwita ku muryango.

    Ati 'Ubu urahembwa ariko ugasa naho ubonye ayo kwishyura imyenda kuko abenshi bagiye bikopesha kugira ngo basunike ubuzima. Ibi biribwa duhawe rero biradushimishije kuko birafasha imiryango yacu binatwongerere imbaraga zo kwigisha abana.'

    Harorimana Patrick wigisha ku Kigo cya La Découverte we yashimiye sendika babarizwamo yabatekerejeho ikabaha ibyo gufungura muri iyi minsi mikuru.

    Yavuze ko abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahuye n'ibibazo bitandukanye byo kudahembwa ariko ngo ubwo bahawe ibyo gutunga umuryango birabafasha kugeza igihe abataragaruka mu kazi bazagasubiriramo.

    Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y'Abarimu bo mu bigo byigenga mu Rwanda, Nkotanyi Abdon Faustin, yavuze ko inkunga batanze igamije gufasha abarimu bamwe na bamwe batarasubira mu kazi kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

    Yavuze ko bahereye ku barimu 400 biganjemo ababarizwa muri sendika yabo ariko nyuma ngo banahisemo kugenda bafasha n'abandi kugira ngo bifashe imiryango yabo.

    Ati 'Ni abarimu 200 bo mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirehe buri wese turamuha agafuka k'umuceri, akabido k'amavuta n'imiti ibiri y'isabune, bikaba byaratwaye miliyoni eshanu n'igice.'

    Nkotanyi yavuze ko ikigamijwe mu gufasha abarimu ari ukugira ngo babeho neza bakomeze ubuzima bwo kwigisha abana nibura iby'ibanze mu buzima basize babikemuye mu rugo birimo gusigira abana ifunguro.

    Yavuze ko nubwo batabashije gufasha abarimu bose ngo nibura abari bamerewe nabi babagejejeho inkunga.

    Kuri ubu sendika y'abarimu bo mu bigo by'igenga mu Rwanda ibarizwamo abarimu 7200 mu gihe bateganya kubongera ubwo amashuri azaba afunguye neza.

    Buri mwarimu yahawe umufuka w’umuceri, akajerekani k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune

    Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa nyuma yo kugirwaho ingaruka na COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bigisha-mu-mashuri-yigenga-bagobotswe-nyuma-y-ingaruka-bagizweho-na

  • COVID-19: Polisi yongeye kuburira abantu ku gutegura gahunda birinda kurenza isaha y'ingendo – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe, akenshi ugasanga ari abagenzi bakora ingendo zihuza Kigali n'intara.

    Yagize ati 'Kuva tariki ya 23 mu Ukuboza hagaragaye imibare myinshi y'abantu bajya cyangwa bava mu ntara, ikibabaje ni uko abenshi muri bo bibagiwe ko hari amabwiriza agomba kubahirizwa muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19, harimo no kubahiriza amasaha. Kabone n'ubwo turi mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka birabujijwe ko umuntu yageza saa Mbili z'umugoroba ataragera aho ataha. Ingendo zihagarara saa Mbili z'umugoroba zikongera gusubukurwa saa Kumi za mu gitondo.'

    Yakomeje avuga ko muri ibi bihe hakigaragara abatanga serivisi zo gutwara abagenzi mu masaha atemewe, rimwe na rimwe bitwaza ko ari ibihe by'iminsi mikuru.

    Ati 'Turagira ngo bisobanuke neza, saa Mbili ni isaha aho buri muntu agomba kuba ari iwe mu rugo ntabwo ari iyo kujya mu rugo. Iminsi mikuru isoza umwaka ntiyahinduye amabwiriza yashyizweho na Leta. Abagenzi n'abafite ibigo bibatwara bagomba gutegura ingendo zabo ku buryo nta muntu iriya saha izajya isanga mu muhanda.'

    CP Kabera yavuze ko nta muntu uzahagarikwa mbere ya saa Mbili ariko yaba umugenzi cyangwa umushoferi isaha izagereraho ari mu modoka, mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, uzaba agenda n'amaguru cyangwa ari kuri moto cyangwa igare azahagarikwa ajyanwe ahabugenewe ahanwe nkuko biteganywa.

    Yibukije abantu ko muri gare cyangwa mu modoka atari ahantu hagenewe kurara ku bantu barenze ku mabwiriza.

    Yagiriye inama abatanga serivisi zo gutwara abagenzi kujya batanga amatike ajyanye n'amasaha y'aho abagenzi bajya, ugana kure ku buryo isaha ya saa Mbili yamusanga mu nzira ntahabwe itike.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera, yagiriye inama abagenzi kujya bategura ingendo zabo hakiri kare ku buryo bagerera ku gihe aho bajya.

    Yagize ati 'Ntibyumvikana ukuntu waha umugenzi itike ijya mu Karere ka Huye kandi ahagurutse muri Gare ya Nyabugogo saa Kumi n'Ebyiri. Byanze bikunze saa Mbili izagera ataragera i Huye, birasaba ko yaba umugenzi cyangwa abakora mu bigo bitwara abagenzi bategura neza ingendo bakubahiriza amasaha.'

    Tariki ya 24 Ukuboza muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye umuvundo w'abagenzi bajyaga mu ntara z'igihugu, byatumye hashakwa ahandi abantu bajya gutegera imodoka kugira ngo ugabanuke hubahirizwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane mu guhana intera hagati y'umuntu n'undi.

    CP Kabera yibukije abantu gutegura ingendo zabo bakurikije uburebure bwazo kugira ngo bibafashe kugera aho bataha mbere ya saa Mbili z'umugoroba.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe biganjemo abakora ingendo zihuza Kigali n'intara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-polisi-yongeye-kuburira-abantu-ku-gutegura-gahunda-birinda-kurenza

  • COVID-19: Polisi yongeye kuburira abantu ku gutegura gahunda birinda kurenza isaha y’ingendo – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe, akenshi ugasanga ari abagenzi bakora ingendo zihuza Kigali n’intara.

    Yagize ati “Kuva tariki ya 23 mu Ukuboza hagaragaye imibare myinshi y’abantu bajya cyangwa bava mu ntara, ikibabaje ni uko abenshi muri bo bibagiwe ko hari amabwiriza agomba kubahirizwa muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19, harimo no kubahiriza amasaha. Kabone n’ubwo turi mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka birabujijwe ko umuntu yageza saa Mbili z’umugoroba ataragera aho ataha. Ingendo zihagarara saa Mbili z’umugoroba zikongera gusubukurwa saa Kumi za mu gitondo.”

    Yakomeje avuga ko muri ibi bihe hakigaragara abatanga serivisi zo gutwara abagenzi mu masaha atemewe, rimwe na rimwe bitwaza ko ari ibihe by’iminsi mikuru.

    Ati “Turagira ngo bisobanuke neza, saa Mbili ni isaha aho buri muntu agomba kuba ari iwe mu rugo ntabwo ari iyo kujya mu rugo. Iminsi mikuru isoza umwaka ntiyahinduye amabwiriza yashyizweho na Leta. Abagenzi n’abafite ibigo bibatwara bagomba gutegura ingendo zabo ku buryo nta muntu iriya saha izajya isanga mu muhanda.”

    CP Kabera yavuze ko nta muntu uzahagarikwa mbere ya saa Mbili ariko yaba umugenzi cyangwa umushoferi isaha izagereraho ari mu modoka, mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, uzaba agenda n’amaguru cyangwa ari kuri moto cyangwa igare azahagarikwa ajyanwe ahabugenewe ahanwe nkuko biteganywa.

    Yibukije abantu ko muri gare cyangwa mu modoka atari ahantu hagenewe kurara ku bantu barenze ku mabwiriza.

    Yagiriye inama abatanga serivisi zo gutwara abagenzi kujya batanga amatike ajyanye n’amasaha y’aho abagenzi bajya, ugana kure ku buryo isaha ya saa Mbili yamusanga mu nzira ntahabwe itike.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera, yagiriye inama abagenzi kujya bategura ingendo zabo hakiri kare ku buryo bagerera ku gihe aho bajya.

    Yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu waha umugenzi itike ijya mu Karere ka Huye kandi ahagurutse muri Gare ya Nyabugogo saa Kumi n’Ebyiri. Byanze bikunze saa Mbili izagera ataragera i Huye, birasaba ko yaba umugenzi cyangwa abakora mu bigo bitwara abagenzi bategura neza ingendo bakubahiriza amasaha.”

    Tariki ya 24 Ukuboza muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye umuvundo w’abagenzi bajyaga mu ntara z’igihugu, byatumye hashakwa ahandi abantu bajya gutegera imodoka kugira ngo ugabanuke hubahirizwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane mu guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

    CP Kabera yibukije abantu gutegura ingendo zabo bakurikije uburebure bwazo kugira ngo bibafashe kugera aho bataha mbere ya saa Mbili z’umugoroba.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe biganjemo abakora ingendo zihuza Kigali n’intara

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-polisi-yongeye-kuburira-abantu-ku-gutegura-gahunda-birinda-kurenza

  • Gatsibo: Umukecuru w’imyaka 80 wari utuye mu manegeka yashyikirijwe inzu yubakiwe na DASSO – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’Akagarama mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.

    Ubusanzwe uyu mukecuru yabaga ahantu mu mazi mu manegeka ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumukurayo bumucumbikishiriza mu baturanyi, abo mu rwego rwa Dasso biyemeza kwishakamo ubushobozi bakamwubakira inzu ari nayo bamushyikirije.

    Inzu yahawe ngo yatwaye arenga miliyoni 3 Frw yose yatanzwe n’aba Dasso, ikaba igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, intebe nziza zo mu nzu, ibitanda n’ibiryamirwa, ifite kandi igikoni, urukarabiro n’ubwiherero.

    Mukangwije Thérèse mu marangamutima menshi yashimiye ubuyobozi bwamufashije akava aho yari atuye mu mazi kuri ubu akaba agiye gutangira kuryama mu nzu irimo sima ndetse anafite intebe nziza mu ruganiriro rwe.

    Aganira na IGIHE yagize ati “Ndashimira ubuyobozi rwose kubona umukecuru nkanjye w’imyaka 80 nubakirwa inzu y’amasaziro, nabashimiye rwose Imana izabahe umugisha, ndashimira na Perezida wacu nabaga ahantu habi rwose none ubu ngiye kurara ahantu heza hazatuma nsaza neza.”

    Yavuze ko aho yari atuye mbere amazi yirekaga mu nzu ku buryo na we yahoraga ahangayitse none ubu ngo abashinzwe umutekano bamwubakiye inzu nziza cyane yishimiye kuzasaziramo.

    Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Gatsibo, Rugiranka Gaspard, yavuze ko bashyize hamwe imbaraga n’ubushobozi kugira ngo bubakire uyu muturage wari utuye mu manegeka mu rwego rwo kunganira leta mu gufasha abadatuye aheza.

    Yashimiye bagenzi be ku bwitange bwabaranze avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage bizahoraho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Marry, yashimiye DASSO ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira uyu mukecuru wari umaze igihe kinini aba mu manegeka n’abaturage batanze umuganda mu kubaka iyi nzu.

    Yasabye umukecuru wubakiwe inzu kuyifata neza, akayigirira isuku ikamubera amasaziro meza.

    Uretse inzu uyu mukecuru yubakiwe yanahawe ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, matelas, ibitenge byo kwambara n’ihene yo korora izamuha ifumbire.

    Mukangwije Thérèse w’imyaka 80 wari utuye mu manegeka yashyikirijwe inzu yubakiwe na DASSO

    Mukangwije yashimiye leta ku buyobozi bwiza ifite bwatumye yubakirwa inzu nziza y’amasaziro

    Mukangwije Thérèse yari afite akanyamuneza

    Yahawe inzu ifite uruganiriro

    Usibye guhabwa inzu, yanahawe ibitenge n’ibindi

    Inzu yuzuye itwaye miliyoni 3 Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umukecuru-w-imyaka-80-wari-utuye-mu-manegeka-yashyikirijwe-inzu

  • Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bagobotswe nyuma y’ingaruka bagizweho na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi biribwa n’ibikoresho by’isuku babihawe na Sendika y’Abarimu bigisha mu Mashuri yigenga mu Rwanda (Syneduc), kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020.

    Mu barimu 200 bafashijwe buri umwe yahabwaga umufuka w’umuceri, amavuta litiro eshatu n’imiti ibiri y’isabune.

    Abarimu bafashijwe biganjemo abigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batari basubizwa mu kazi kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, harimo kandi abarimu basubijwe mu kazi aho bahawe ibiribwa kugira ngo bibunganire bitewe n’ingaruka batewe n’iki cyorezo.

    -  Akanyamuneza kari kose ku barimu bahawe ibiribwa

    Bamwe mu barimu bahawe ibiribwa bo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje ibyishimo bitewe nuko bamwe batari basubizwa mu kazi ku buryo ubuzima bukibagoye.

    Ukwitegetse Deborah wigisha mu Ishuri ribanza rya Les Paradis des Anges riherereye mu Murenge wa Muhazi yavuze ko ubuzima butari bumworoheye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ngo kuko akazi kahise gahagarara.

    Ati “Kuduha ubufasha nk’ubu rero byerekana ko igihugu cyacu kitwitayeho cyane. Turashimira igikorwa cyiza cyo kudufasha kibaye, uyu muceri duhawe uradufasha muri iyi minsi dutunge imiryango yacu kugeza nibura umunsi natwe bazadukomorera tugasubira mu kazi.”

    Ufitabe Emmanuel we yavuze ko ubuzima bubi yari abayemo mu mezi umunani ashize bwatumye akora ubuyede kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

    Yavuze ko bitari byoroshye kugeza ubwo bamwe basubiye mu kazi babasha kubona amafaranga yo kwita ku muryango.

    Ati “Ubu urahembwa ariko ugasa naho ubonye ayo kwishyura imyenda kuko abenshi bagiye bikopesha kugira ngo basunike ubuzima. Ibi biribwa duhawe rero biradushimishije kuko birafasha imiryango yacu binatwongerere imbaraga zo kwigisha abana.”

    Harorimana Patrick wigisha ku Kigo cya La Découverte we yashimiye sendika babarizwamo yabatekerejeho ikabaha ibyo gufungura muri iyi minsi mikuru.

    Yavuze ko abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahuye n’ibibazo bitandukanye byo kudahembwa ariko ngo ubwo bahawe ibyo gutunga umuryango birabafasha kugeza igihe abataragaruka mu kazi bazagasubiriramo.

    Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu bo mu bigo byigenga mu Rwanda, Nkotanyi Abdon Faustin, yavuze ko inkunga batanze igamije gufasha abarimu bamwe na bamwe batarasubira mu kazi kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

    Yavuze ko bahereye ku barimu 400 biganjemo ababarizwa muri sendika yabo ariko nyuma ngo banahisemo kugenda bafasha n’abandi kugira ngo bifashe imiryango yabo.

    Ati “Ni abarimu 200 bo mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirehe buri wese turamuha agafuka k’umuceri, akabido k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune, bikaba byaratwaye miliyoni eshanu n’igice.”

    Nkotanyi yavuze ko ikigamijwe mu gufasha abarimu ari ukugira ngo babeho neza bakomeze ubuzima bwo kwigisha abana nibura iby’ibanze mu buzima basize babikemuye mu rugo birimo gusigira abana ifunguro.

    Yavuze ko nubwo batabashije gufasha abarimu bose ngo nibura abari bamerewe nabi babagejejeho inkunga.

    Kuri ubu sendika y’abarimu bo mu bigo by’igenga mu Rwanda ibarizwamo abarimu 7200 mu gihe bateganya kubongera ubwo amashuri azaba afunguye neza.

    Buri mwarimu yahawe umufuka w’umuceri, akajerekani k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune

    Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa nyuma yo kugirwaho ingaruka na COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bigisha-mu-mashuri-yigenga-bagobotswe-nyuma-y-ingaruka-bagizweho-na

  • Nakiriwe mu Rwanda nk’ugeze iwabo – Mussa Muhamed uri mu bavuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa giteganywa n’amasezerano ya “Emergency Transit Mechanism – ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Uwitwa Mussa Muhamed wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.

    Ati” Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk’ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n’u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero”.

    Ahagana saa ine z’ijoro ni bwo izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n’inkumi bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli la Palisse i Nyamata mu karere ka Bugesera.

    Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri muri ako karere ka Bugesera.

    Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n’u Bufaransa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nakiriwe-mu-rwanda-nk-ugeze-iwabo-mussa-muhamed-uri-mu-bavuye-muri-libya

  • Gatsibo: Umukecuru w'imyaka 80 wari utuye mu manegeka yashyikirijwe inzu yubakiwe na DASSO – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w'Akagarama mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.

    Ubusanzwe uyu mukecuru yabaga ahantu mu mazi mu manegeka ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bumukurayo bumucumbikishiriza mu baturanyi, abo mu rwego rwa Dasso biyemeza kwishakamo ubushobozi bakamwubakira inzu ari nayo bamushyikirije.

    Inzu yahawe ngo yatwaye arenga miliyoni 3 Frw yose yatanzwe n'aba Dasso, ikaba igizwe n'ibyumba bitatu n'uruganiriro, intebe nziza zo mu nzu, ibitanda n'ibiryamirwa, ifite kandi igikoni, urukarabiro n'ubwiherero.

    Mukangwije Thérèse mu marangamutima menshi yashimiye ubuyobozi bwamufashije akava aho yari atuye mu mazi kuri ubu akaba agiye gutangira kuryama mu nzu irimo sima ndetse anafite intebe nziza mu ruganiriro rwe.

    Aganira na IGIHE yagize ati 'Ndashimira ubuyobozi rwose kubona umukecuru nkanjye w'imyaka 80 nubakirwa inzu y'amasaziro, nabashimiye rwose Imana izabahe umugisha, ndashimira na Perezida wacu nabaga ahantu habi rwose none ubu ngiye kurara ahantu heza hazatuma nsaza neza.'

    Yavuze ko aho yari atuye mbere amazi yirekaga mu nzu ku buryo na we yahoraga ahangayitse none ubu ngo abashinzwe umutekano bamwubakiye inzu nziza cyane yishimiye kuzasaziramo.

    Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Gatsibo, Rugiranka Gaspard, yavuze ko bashyize hamwe imbaraga n'ubushobozi kugira ngo bubakire uyu muturage wari utuye mu manegeka mu rwego rwo kunganira leta mu gufasha abadatuye aheza.

    Yashimiye bagenzi be ku bwitange bwabaranze avuga ko ibikorwa nk'ibi byo gufasha abaturage bizahoraho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Kantengwa Marry, yashimiye DASSO ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira uyu mukecuru wari umaze igihe kinini aba mu manegeka n'abaturage batanze umuganda mu kubaka iyi nzu.

    Yasabye umukecuru wubakiwe inzu kuyifata neza, akayigirira isuku ikamubera amasaziro meza.

    Uretse inzu uyu mukecuru yubakiwe yanahawe ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, matelas, ibitenge byo kwambara n'ihene yo korora izamuha ifumbire.

    Mukangwije Thérèse w'imyaka 80 wari utuye mu manegeka yashyikirijwe inzu yubakiwe na DASSO

    Mukangwije yashimiye leta ku buyobozi bwiza ifite bwatumye yubakirwa inzu nziza y’amasaziro

    Mukangwije Thérèse yari afite akanyamuneza

    Yahawe inzu ifite uruganiriro

    Usibye guhabwa inzu, yanahawe ibitenge n’ibindi

    Inzu yuzuye itwaye miliyoni 3 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umukecuru-w-imyaka-80-wari-utuye-mu-manegeka-yashyikirijwe-inzu

  • Abantu 4 bishwe na COVID-19 mu Rwanda handura abashya 107 #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo babiri b'imyaka 78 na 68 n'umugore w'imyaka 84 bose uko ari 3 bo mu mujyi wa Kigali n'undi mugabo w'imyaka 48w'i Gicumbi.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 40, Kayonza: 17, Gakenke: 12, Musanze: 12, Huye: 8, Rubavu: 8, Gicumbi: 5, Burera: 2, Rusizi: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1

    Nta muntu n'umwe wakize coronavirus mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uguma ari 6,339 naho abakirwaye ni 1,710.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abagikora ingendo zitandukanye bajya gusura imiryango yabo bari mu bashobora gutuma Covid-19 irushaho gukwirakwira kandi bigashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n'inzego z'ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n'abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk'ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.

    Ati 'Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y'umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n'abazukuru n'abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.'

    'Biraza gutuma n'izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe.”

    Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n'ukudohoka kw'abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk'uko bikwiye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bishwe-na-covid-19-mu-rwanda-handura-abashya-107

  • Icyiciro cya 5 cy'impunzi 130 zivuye muri Libya cyageze mu Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko izi mpunzi zijya mu nkambi y'agateganyo ya Gashora zirabanza zipimwe COVID-19.Mu byiciro 4 bibanza u Rwanda rwakiriye abagera kuri 385.

    Izi mpunzi n'abashaka ubuhungiro bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu zishyira saa yine z'ijoro, aho baza gufatirwa ibipimo bya Coronavirus mbere yo kwerekeza muri hoteli zibacumbikira bategereje ibisubizo.

    Biteganyijwe ko nibamara guhabwa ibisubizo barahita basanga bagenzi babo mu Nkambi y'agateganyo ya Gashora Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya kane cy'impunzi n'abandi bashaka ubuhungiro 79 baturutse muri Libya, barugezemo ku wa 19 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda rumaze kwakira impunzi n'abandi bashaka ubuhungiro 385 barugezemo mu byiciro bine.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibaha ubuhunzi barimo 131 bagiye muri Suède , 23 bagiye Canada, 46 bajya Norvège, abandi batanu bakiriwe n'u Bufaransa.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/icyiciro-cya-5-cy-impunzi-130-zivuye-muri-libya-cyageze-mu-rwanda

  • Umukinnyi yatsinze igitego biramurenga yerekana igitsina cye ku mugaragaro [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w'imyaka 33 yatsinze igitego cy'intsinzi mu minota ya nyuma ubwo ikipe ye yatsindaga Asuncion ibitego 3-2 mu gikombe cy'igihugu kuwa Gatatu ushize.

    Iki gitego cy'intsinzi cyashimishije bikomeye uyu rutahizamu bituma akuramo umupira we n'ikabutura arayimanura abantu bareba ubwambure bwe.

    Umusifuzi ntacyo yakoze kuri iyi myitwarire idasanzwe y'uyu mukinnyi ariko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje igitsina cye ku mugaragaro.

    Amaze kubona aya mashusho,uyu mukinnyi yagize ati 'Ndicuza uko nishimiye igitego.Nizere ko umugore wanjye atabibonye.Agomba gukomeza kwihangana.Ni bye byose.'

    Uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kuko Paraguay FA iri gukora iperereza kugira ngo ahanwe.

    Umuyobozi wa APF, Raul Prono yagize ati 'twatangiye gukora iperereza kuko ntabwo turabona inyandiko itanga ikirego cyangwa se ikindi kintu ku musifuzi.
    Twabonye amakuru kuri Internet,mu binyamakuru n'ahandi azadufasha gukora iperereza.

    Twamenyesheje Raul Bobadilla ibihano ndetse yahawe iminsi 3 yo kujurira.'

    Raul Bobadilla yakinnye mu Burayi muri shampiyona ya Bundesliga aho yakiniye amakipe nka Borussia Monchengladbach na Augsburg ndetse yanahesheje Basel igikombe cya shampiyona muri 2013.Yanakiniye andi makipe yo mu Busuwisi nka Grasshoppers na YB Berne.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yatsinze-igitego-biramurenga-yerekana-igitsina-cye-ku-mugaragaro