Category: Uncategorized

  • Umwaka wa 2020 utakurangiriraho udatunze aya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka wa 2020 na mbere yaho hari amafoto ya Nyakubahwa Paul Kagame na  Madamu we Jeannette Kagame, yagiye agera hanze bamwe akabageraho abandi akabacika. InyaRwanda, yakwegeranirije amafoto menshi watunga mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira  dore ko ubura amasaha make cyane ngo tuwusoze.

    Muri aya mafoto harimo ayerekana urukundo rudasanzwe bombi bakundana nk’icyitegererezo cyiza ku baturarwanda n’abanyamahanga batari bake, ayerekana ubwitange n’urukundo bakunda abanyarwanda, akanyamuneza, gukunda siporo n’ibindi. Ni amafoto yagiye afatwa mu bihe bitandukanye yaba mu 2020 na mbere yaho, akaba afite umwihariko w’uko yakunzwe cyane.

    Ku mbuga nkoranyambaga benshi kwerekana amarangamutima yabo kuri Perezida Paul Kagame ndetse hari n’abahamya ko nta gushidikanya ari we mu Perezida ukunzwe cyane muri Afrika, ibitumwa bamwe bamwita Perezida wa Afrika. Perezida Kagame na Jeannette Kagame, bakunze gukangurira abanyarwanda gukundana no gufashanya, gukora cyane hahangwa imirimo no gukora Siporo ngororamubiri nka kimwe mu bituma umuntu amererwa neza akarwanya gusaza imburagihe. 

    Perezida Kagame kandi akunda imikino itandukanye nko gukina Tennis, no gushyigikira cyane umupira w’amaguru, uw’amaboko cyane Basketball akunda kugaragara ku bibuga byayo areba imikino y’amakipe, cyane cyane ibera muri Kigali Arena inyubako nshya ikunze kuberamo ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro.

    AMWE MU MAFOTO YA PEREZIDA KAGAME NA MADAMU JEANNETTE KAGAME YAKUNZWE N’ABATARI BAKE

    Perezida Kagame benshi bamufata nka Perezida wa Afrika yose

    Imvura n’izuba ntibibuza Perezida Kagame gukora no kwitabira ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda

    Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda cyane gukora siporo

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101962/umwaka-wa-2020-utakurangiriraho-udatunze-aya-mafoto-ateye-ubwuzu-ya-paul-kagame-numufasha–101962.html

  • Umunyarwanda wari uje mu biruhuko yapfiriye mu mpanuka y’indege yaturikiye mu Yemen #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwanda waguye muri iyi mpanuka yitwa Kayiranga Saïdi, yari umuganga ucisha abantu mu cyuma (radiography) yari mu ikipe y’Abaganga itanga ubufasha mu buvuzi muri Croix Rouge.

    Bivugwa ko yabanje gukora muri radiography mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali ; ageze aho ajya gukorera muri Legacy Clinic i Kigali.

    Ngo yabaga mu itsinda ry’Abaganga ba Croix Rouge rikorera muri Afghanistan akaba yarafashe indege aje mu Biruhuko bisoza umwaka, 'iraswa' igeze ku kibuga k’indege mu Mugi wa Aden mu Majyepfo ya Yemen.

    Umwe mu bahafi bakora akazi kamwe, yabwiye Umuseke ko murumuna wa Kayiranga Saïdi ari we wamubwiye inkuru ibabaje y’urupfu rwa mukuru we.
    Amakuru avuga ko uyu Kayiranga yari umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe.

    Kiriya gitero cyahitanye abantu 22 abandi 50 barakomereka nk’uko inzego z’ubuyobozi bwumugi wa Aden zabyemeje.

    Humvikanye ikintu cyaturitse ubwo indege itwaye Abagize Guverinoma yari ivuye muri Arabia Saoudite ibajyanye i Aden.

    Abakozi bashinzwe ubutabazi n’Abayobozi bari hamwe muri iriya ndege ariko Minisitiri w’Intebe, Maeen Abdulmalik Saeed yavuze ko abagize Guverinoma bameze neza.

    Minisitiri ushinzwe Itumanaho yashinje inyeshyamba z’aba-Houthi zishyigikiwe na Iran kugaba kiriya gitero.

    Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) yavuze ko muri iki gitero cyagabwe ku wa Gatatu umwe mu banyamuryango bayo cyahitanye, babiri baburiwe irengero n’abandi batatu bakomeretse.

    Kuri Twitter banditse ngo 'Abakozi bacu bari ku kibuga k’indege bari kumwe n’abandi basivile. Uyu ni umunsi ubabaje kuri twe no ku baturage ba Yemen.'

    Hari urubuga rwa Internet muri Yemen rwavuze ko mu bapfuye harimo Minisitiri w’Umurimo wungirije, Yasmin al-Awadhi, na Minisitiri wa Siporo wungirije witwa, Moneer al-Wajeeh naho Minisitiri wungirije ushinzwe Ubwikorezi, Nasser Sharif ari mu bakomeretse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umunyarwanda-wari-uje-mu-biruhuko-yapfiriye-mu-mpanuka-y-indege-yaturikiye-mu-Yemen

  • 'Twirinde rero buri wese yite ku bandi”-Perezida Kagame mu Ijambo risoza umwaka wa 2020 #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nubwo igihugu cyahuye n'ibibazo ariko u Rwanda rwageze kuri byinshi binyuze mu gufatanya.

    Ati 'Twageze kuri byinshi nubwo twahuye n'ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda ko 'Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid-19 rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu,ubushake no gukunda igihugu twese dufite,uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.Twirinde rero,buri wese yite ku bandi.'

    Perezida Kagame yavuze ko iri jambo rye ari iryo gusoza umwaka no gutangiza uwa 2021 ndetse ko byinshi yabivuze ubwo aheruka kugaragaza uko igihugu gihagaze.

    Perezida Kagame yavuze ko we n'umuryango we bifurije 'Umwaka mushya muhire abanyarwanda bose',ko wababera uw'Uburumbuke.

    Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda

    'Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z'u Rwanda,

    Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n'ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, nuko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa Covid rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

    Mu by'ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

    Njye n'umuryango wanjye tubifurije mwese n'abanyu umwaka mushya muhire wa 2021, uzababere uw'uburumbuke.

    Mugire umugisha w'Imana.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/twirinde-rero-buri-wese-yite-ku-bandi-perezida-kagame-mu-ijambo-risoza-umwaka

  • Clarisse Karasira yerekanye impano y’igitangaza yageneye ababyeyi be ku Bunani (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze iminsi mike yerekanye imodoka asigaye agendamo, ubu muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, yageneye ababyeyi be bamwibarutse impano y'imodoka nk'ishimwe rikomeye yabitura.

    Clarisse Karasira ari mu bahanzi bahagaze neza cyane hano mu Rwanda,  akaba yaramenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zagiye zigisha urukundo rubanda nyamwinshi, ntawakwirengagiza indirimbo ye yise 'Ntizagushuke', 'Gira Neza', 'Twapfaga iki' n'izindi zikubiyemo inyigisho za kivandimwe.

     

    Mu magambo ye yagize ati:

    Impano y'imodoka ku babyeyi banjye. Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n'ubwo nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo UBUMANA N'UBUMUNTU. Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera, barankuza… bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy'ababyeyi.

    Ubutumwa Clarisse yagejeje ku babyeyi be buherekejwe n'imodoka

    Akomeza agira ati: 'Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika. Ni iki utakwitura ababyeyi beza?. Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri'.

    Clarisse Karasira n'ababyeyi be abaha impano y'imodoka

    Imodoka Clarisse Karasira agendamo aherutse kwerekana

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yerekanye-impano-yigitangaza-yageneye-ababyeyi-be-ku-bunani-amafoto/

  • 2021: Twirinde buri wese yite kubandi-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 ariko kandi rinatangira umwaka wa 2021, Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, yasabye buri wese kwita kubandi, yizeza ko bitewe no gushyira hamwe uyu mwaka mushya wa 2021 ushobora kuzaba mwiza kurusha uwawubanjirije.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yavuze ko uyu mwaka mushya utangiye hari icyizere nubwo habayeho ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ahamya ko ibyo bivuze ko abanyarwanda bashobora no gukora ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Yagize kandi ati ' Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe ntacyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid rutaratugeraho'.

    Akomeza ati' Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda Igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite kubandi'.

    Perezida Kagame avuga ko iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, ko nta byinshi bindi byo kuvuga kuko yabivuze ubwo aheruka kugeza ku Banyarwanda ibijyanye nuko Igihugu gihagaze. Yifurije buri wese n'umuryango we umwaka mushya muhire wa 2021, kuzaba umwaka w'uburumbuke n'Umugisha w'Imana.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/2021-twirinde-buri-wese-yite-kubandi-perezida-kagame/

  • REG iri gukemura ikibazo cy’abatinze guhabwa ingurane ku mitungo yangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe hirya no hino mu gihugu bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa byabo byagiye byangizwa mu gihe habaga hubakwa ibikorwa remezo by’amashanyarazi nk’imiyoboro, amapoto, amapiloni n’ibindi.

    REG ivuga ko intonde z’aba baturage bafite ibyo bibazo zigenda zitangwa na buri karere. Nyuma yo gukusanya amakuru no kuyasesengura, REG izakora igenagaciro ry’ibyangijwe byishyurwe.

    Iyi sosiyete ivuga ko iyi gahunda yahereye mu Karere ka Rubavu nyuma hakazakurikiraho Musanze ndetse n’utundi turere twose hirya no hino mu gihugu bikazaba byarangiye bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Ibijyanye n’ingurane z’ibyangijwe byongeye kugarukwaho ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru hamwe n’abaturage ku wa 21 Ukuboza 2020.

    Umwe mu baturage wari witabiriye iki kiganiro wo mu Karere ka Kirehe, yasabye Umukuru w’Igihugu ko bahabwa ingurane y’imitungo yangijwe ubwo REG yakwirakwizaga amashanyarazi muri aka Karere.

    Umukozi ushinzwe iby’Ingurane z’ibyangizwa n’Iyubakwa ry’Ibikorwa remezo by’amashanyarazi, Rutazigwa Louis, yabwiye IGIHE ko mu gukemura ibi bibazo, hashatswe umugenagaciro wemewe na leta urimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu, akora urutonde rw’abafite imitungo yangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bavuga ko batarishyurwa.

    Yagize ati “REG yandikiye uturere twose idusaba izi ntonde zose z’abantu bose bavuka ko batarishyurwa, batabaruriwe ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi.”

    Yavuze ko usibye kuba REG yarabanje kwandikira uturere hari n’abaturage ubwabo bagana iki kigo basaba ko bafashwa.

    Ati “Hakaba hari n’urutonde twari twarakoze tugendeye ku baturage baduhamagaraga, biba ngombwa ko twohereza abakozi ngo bazenguruke bakusanye amakuru yose ariko tugasaba ko n’akarere kabyemeza”.

    Umugenagaciro asesengura amakuru y’umuturage afatanyije n’inzego z’ibanze hakorwe ifishi y’igenagaciro byemezwe n’ubuyobozi bw’Akarere maze REG iyishingireho yishyura.

    Rutazigwa yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma hari abatinda kwishyurwa ari uko akenshi baba badafite ibyangombwa by’ubutaka, kuba ubutaka bwabo burimo amakimbirane, kuba bamwe badafite konti mu Murenge SACCO cyangwa mu zindi banki, kuba amakuru ari ku ndangamuntu adahura n’ari ku cyangombwa hakabura inyandiko ibisobanura ndetse n’ibindi.

    Yakomeje ati “Hari n’aho tugera umuturage tukamubura. Hari abaturage baba baragiye mu bice bitandukanye ku mpamvu zinyuranye zituma batindayo, mu gihe cy’ibarura ry’imitungo akabura, tugatanga raporo mu nzego z’ibanze. Iyo agarutse nyuma y’igihe akorerwa ifishi y’igenagaciro igashingirwaho yishyurwa. Mu by’ukuri ntaba yararenganyijwe ahubwo aba yarabuze muri icyo gihe.”

    REG ivuga ko ingurane itangwa ku mitungo yangizwa n’iyubakwa ry’imiyoboro iringaniye (medium voltage lines) n’iminini (high voltage lines) ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’amashanyarazi bikenera ubutaka bunini.

    Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagiye bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe mu gihe hubakwaga ibikorwa remezo by’amashanyarazi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-iri-gukemura-ikibazo-cy-abatinze-guhabwa-ingurane-ku-mitungo-yangijwe-n

  • Ijambo rya Perezida Kagame ryo gusoza umwaka no gutangiza undi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame
    Perezida Paul Kagame

    Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe, ntacyaduhungabanya.

    Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho. Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.

    Twirinde rero, buri wese yite ku bandi.

    Mu by’ukuri Iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi. Naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

    Jye n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uw’uburumbuke, mugire umugisha w’Imana.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ijambo-rya-perezida-kagame-ryo-gusoza-umwaka-no-gutangiza-undi

  • Abantu 6 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe Covid-19 ku munsi wa nyuma wa 2020 #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagore 2 barimo uw'imyaka 38 na 40 bo mu mujyi wa Kigali.Hari kandi abagabo 4 b'imyaka 52,57,62,71nabo ba Kigali.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali : 97, Musanze : 24, Rubavu: 6, Huye: 3, Muhanga: 2, Kamonyi: 1

    Uyu munsi hakize abantu 173 mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 6,542 naho abakirwaye ni 1,749.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Nk'uko byari byitezwe na benshi, leta y'u Bushinwa yemeje ikoreshwa ry'urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n'ikigo cy'Abashinwa kizobereye mu gukora imiti cya Sinopharm, nyuma y'uko igerageza rya gatatu ry'ubushobozi bw'urwo rukingo rigaragaje ko rushobora gukingira Coronavirus ku kigero cya 79%.

    U Bushinwa bwemeje uru rukingo nyuma y'amagerageza yakozwe mu bihugu bigera mu 10 hirya no hino ku Isi, byiganjemo ibyo muri Amerika y'Epfo ndetse n'Uburasirazuba bwo Hagati, bitewe n'uko ubwandu bwa Coronavirus bwagabanutse cyane mu Bushinwa. Iki gihugu ariko na cyo kimaze gukingira abantu barenga miliyoni eshatu imbere mu Bushinwa, kandi abenshi nta bibazo by'ubuzima bagize.

    Urukingo rwemejwe ni rumwe mu nkingo ebyiri ziri gukorwa na Sinopharm, rukaba rudakenera kubikwa ahantu hakonje cyane kandi rutwarika mu buryo bworoshye, ibituma rushobora kuzashakwa cyane n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) yari iherutse kwemeza uru rukingo, icyo gihe ikaba yaravuze ko rushobora kurinda Coronavirus ku kigero cya 86%.

    Inzego z'ubuzima mu Bushinwa zivuga ko kugera muri Gashyantare umwaka utaha, iki gihugu kizaba kimaze gutanga inkingo miliyoni 50 ku baturage bacyo, mu gihe Sinopharm ivuga ko ifite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyari imwe zose mu mwaka utaha.

    U Bushinwa kandi busanzwe bufite izindi nkingo eshatu ziri gukorwa, aho byitezwe ko zishobora kwemezwa mu minsi iri imbere.

    Hari andi makuru avuga ko leta y'u Bushinwa izakoresha uru rukingo mu gukuza igitinyiro cyayo ku ruhando mpuzamahanga, ndetse no gufasha ibihugu bikennye kubona uru rukingo mu buryo bworoshye, ibizatuma isura y'u Bushinwa yangijwe n'ibirego by'uko iki gihugu ntacyo cyakoze mu kugerageza guhangana n''ikwirakwira rya Coronavirus mu ntangiriro yayo ihinduka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bo-mu-mujyi-wa-kigali-bahitanwe-covid-19-ku-munsi-wa-nyuma-usoza-2020

  • REG iri gukemura ikibazo cy'abatinze guhabwa ingurane ku mitungo yangijwe n'iyubakwa ry'ibikorwa remezo by'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe hirya no hino mu gihugu bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa byabo byagiye byangizwa mu gihe habaga hubakwa ibikorwa remezo by'amashanyarazi nk'imiyoboro, amapoto, amapiloni n'ibindi.

    REG ivuga ko intonde z'aba baturage bafite ibyo bibazo zigenda zitangwa na buri karere. Nyuma yo gukusanya amakuru no kuyasesengura, REG izakora igenagaciro ry'ibyangijwe byishyurwe.

    Iyi sosiyete ivuga ko iyi gahunda yahereye mu Karere ka Rubavu nyuma hakazakurikiraho Musanze ndetse n'utundi turere twose hirya no hino mu gihugu bikazaba byarangiye bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari.

    Ibijyanye n'ingurane z'ibyangijwe byongeye kugarukwaho ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n'Itangazamakuru hamwe n'abaturage ku wa 21 Ukuboza 2020.

    Umwe mu baturage wari witabiriye iki kiganiro wo mu Karere ka Kirehe, yasabye Umukuru w'Igihugu ko bahabwa ingurane y'imitungo yangijwe ubwo REG yakwirakwizaga amashanyarazi muri aka Karere.

    Umukozi ushinzwe iby'Ingurane z'ibyangizwa n'Iyubakwa ry'Ibikorwa remezo by'amashanyarazi, Rutazigwa Louis, yabwiye IGIHE ko mu gukemura ibi bibazo, hashatswe umugenagaciro wemewe na leta urimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu, akora urutonde rw'abafite imitungo yangijwe n'ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bavuga ko batarishyurwa.

    Yagize ati 'REG yandikiye uturere twose idusaba izi ntonde zose z'abantu bose bavuka ko batarishyurwa, batabaruriwe ibyabo byangijwe n'iyubakwa ry'ibikorwa remezo by'amashanyarazi.'

    Yavuze ko usibye kuba REG yarabanje kwandikira uturere hari n'abaturage ubwabo bagana iki kigo basaba ko bafashwa.

    Ati 'Hakaba hari n'urutonde twari twarakoze tugendeye ku baturage baduhamagaraga, biba ngombwa ko twohereza abakozi ngo bazenguruke bakusanye amakuru yose ariko tugasaba ko n'akarere kabyemeza'.

    Umugenagaciro asesengura amakuru y'umuturage afatanyije n'inzego z'ibanze hakorwe ifishi y'igenagaciro byemezwe n'ubuyobozi bw'Akarere maze REG iyishingireho yishyura.

    Rutazigwa yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma hari abatinda kwishyurwa ari uko akenshi baba badafite ibyangombwa by'ubutaka, kuba ubutaka bwabo burimo amakimbirane, kuba bamwe badafite konti mu Murenge SACCO cyangwa mu zindi banki, kuba amakuru ari ku ndangamuntu adahura n'ari ku cyangombwa hakabura inyandiko ibisobanura ndetse n'ibindi.

    Yakomeje ati 'Hari n'aho tugera umuturage tukamubura. Hari abaturage baba baragiye mu bice bitandukanye ku mpamvu zinyuranye zituma batindayo, mu gihe cy'ibarura ry'imitungo akabura, tugatanga raporo mu nzego z'ibanze. Iyo agarutse nyuma y'igihe akorerwa ifishi y'igenagaciro igashingirwaho yishyurwa. Mu by'ukuri ntaba yararenganyijwe ahubwo aba yarabuze muri icyo gihe.'

    REG ivuga ko ingurane itangwa ku mitungo yangizwa n'iyubakwa ry'imiyoboro iringaniye (medium voltage lines) n'iminini (high voltage lines) ndetse n'ibindi bikorwa remezo by'amashanyarazi bikenera ubutaka bunini.

    Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagiye bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe mu gihe hubakwaga ibikorwa remezo by'amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-iri-gukemura-ikibazo-cy-abatinze-guhabwa-ingurane-ku-mitungo-yangijwe-n