Category: Uncategorized

  • Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 mu gitero cyaguyemo umusirikare umwe muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi mu bice bya PK12 na PK9. Ni amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé yashakaga kwambuka ikiraro gihuza agace ka Bimbo n’Umujyi wa Bangui kugira ngo yinjire mu Murwa Mukuru, maze Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kuwurinda zikaza kuburizamo icyo gikorwa.

    Muri iyo mirwano, umusirikare umwe w’u Rwanda yitabye Imana mu gihe undi umwe we yakomeretse byoroheje. Ingabo zirimo iz’u Rwanda zabashije kuburizamo icyo gikorwa cy’iyo mitwe, ndetse ziyisubiza inyuma.

    Muri uko kuyisubiza inyuma, Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 hanyuma zifata abandi batanu n’ibikoresho bitandukanye.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo guhashya iyo mitwe byakozwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zitandukanye zifatanyijwe n’iza Centrafrique, aho abarwanyi 37 bishwe.

    Ati “Batanu barafashwe, hari n’abishwe 37 n’ibindi bikoresho byinshi. Nk’uko wabyumvise ni byo.”

    Itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko cyunamiye umusirikare wacyo wari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu Ngabo za Loni (MINUSCA) waguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro, cyihanganisha inshuti n’umuryango we.

    Rikomeza rigira riti “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nk’uko biri mu ntego za MINUSCA n’izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.’’

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique). Kuri uyu wa Kane, Ngrébada yanditse kuri Twitter ko yamagana ibi bitero, avuga ko ababigabye bashaka gukuraho inzego z’igihugu.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe yamaganye iki gitero cy’inyeshyamba anihanganisha umuryango w’umusirikare w’u Rwanda na leta y’u Rwanda.

    Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu François Bozizé.

    Mu mpera z’ukwezi gushize abasirikare batatu b’u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA nabo bishwe n’inyeshyamba mu mirwano ahitwa Dékoa mu Ntara ya Kémo.

    U Rwanda rwaherukaga kubura umusirikare mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique mu gitero ingabo zarwo zagabweho muri Nyakanga umwaka ushize.

    Ku wa 02 Mutarama, Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique mu bikorwa byihariye byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, wishe abarwanyi “benshi” b’Umutwe wa CPC washakaga guhungabanya umutekano mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru Bangui.

    Icyo gihe abo barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo. Bivugwa ko igitero nyir’izina cyagabwe mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b’Umutwe wa CPC [Coalition des patriotes pour le changement] “benshi bishwe abandi bagakomereka”.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Usibye abarwanyi bishwe, hari abafashwe bakiri bazima

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-zirimo-iz-u-rwanda-zishe-abarwanyi-37-mu-gitero-cyaguyemo-umusirikare

  • Muhanga: Abafite ibirarane by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora gusonerwa – Njyanama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko abaturage bashonje bahishiwe kuko uwo mwanzuro wamaze gutorwa n’Inama Njyanama, hakaba hari hasigaye ko wemezwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ukabona gutangarizwa abaturage.

    Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko imisoro cyangwa amahoro yakwa ku mutungo utimukanwa w’ubutaka azasonerwa, ari aya mbere y’uko gusora bishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ni ukuvuga mbere ya 2017.

    Shyaka avuga ko abazasonerwa ari abafite ibirarane bya mbere y
    Shyaka avuga ko abazasonerwa ari abafite ibirarane bya mbere y’ikoranabuhanga mu gusoresha ubutaka

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, yagize ati “Iyo tumaze gufata umwanzuro tubishyikiriza Guverineri ngo agire icyo abivugaho ariko twabonye ko iyo misoro hari abo iremereye cyane, twabisuzumye tariki ya 18 Ukuboza 2020 ubwo iyo myanzuro nitangazwa nibwo hazamenyekana ikizakurikiraho ntabwo nahita mvuga ngo twabifasheho umwanzuro”.

    Yongeraho ko muri rusange Abanyamuhanga bashonje bahishiwe kugira ngo abo imisoro iremereye cyane babashe koroherwa.

    Shyaka avuga ko abarebwa n’iyo myanzuro ari abafite ibirarane by’igihe kirekire kandi ntaho bihuriye n’ingaruka za COVID-19.

    Agira ati “Hari abantu baremerewe n’ibirarane by’imisoro kandi bigaragara ko abaturage badafite ubushobozi bwo kuyishyura kandi ibyo bigira ingaruka ku misoro iba iteganyijwe kwinjira mu Karere”.

    Abasaba gusonerwa cyangwa kugabanyirizwa imisoro kubera COVID-19 ntacyo birakorwaho

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko hari abasaba ko basonerwa imisoro cyangwa bakishyura imisoro ijyanye n’igihe bakoze, urugero ku bakora 50% ku kwezi basaba ko bakwishyura ibijyanye n’igihe bakoze, abo ngo ntabwo ibyabo byari byasuzumwa.

    Shyaka avuga ko hari nk’abacuruza ibijyanye no gutegurira abageni n’ibirori basabaga gusonerwa kuko akazi kabo kahagaze, ariko nyamara ngo nta kigaragara kidasanzwe ku bihombo byabo ugereranyije n’abandi bacuruzi kuko hafi ya bose COVID-19 yabagizeho ingaruka.

    Agira ati “Gusaba ntabwo byonyine bihagije kandi si umuntu umwe wagizweho ingaruka na COVID-19 ni ibintu biri rusange ibyo byafatwaho umwanzuro n’urwego rw’Igihugu kuko ingaruka zabaye kuri bose”.

    Icyakora Shyaka avuga ko urwego rw’abikorera mu Karere ka Muhanga (PSF) nta busabe rwagejeje kuri Njyanama bugaragaza ibisobanuro byo gusaba gusonerwa imisoro mu bucuruzi cyangwa kwishyura imisoro ijyanye n’igihe abantu bakoze.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aherutse kuvuga ko ibibazo by’abasaba gusonerwa imisoro bakorera mu masoko ya Muhanga na Huye aho byigaragaje cyane ibyabo byashyikirijwe inzego nkuru z’Igihugu zikaba ari zo zizabifataho umwanzuro ariko nta kiratanganzwa.

    Perezida Kagame avuga ko imisoro ku mitungo itimukanwa ihanitse izasuzumwa ariko itavanwaho

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru abaturage bagahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, hari abagaragaje ko imisoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka ikomeje kuzamuka cyane ku buryo hari impungenge z’uko hari n’abananirwa kwishyura burundu.

    Si abaturage gusa bagaragaje icyo kibazo kuko n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yumvikanye kenshi mu itangazamakuru yamagana kuzamura umusoro kuko bitiganywe ubushishozi bugendeye ku bushobozi bw’umuturage.

    Kuri iyo ngingo, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyongereye itariki yo kurangiza kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka kugeza muri Werurwe ariko ntabwo kigeze kigaragaza ko uzagabanywa bivuze ko abakomeje gusora babikora ku giciro gishya kikubye gatatu umusoro wari usanzwe.

    Nyuma y’uko abaturage bagaragarije umukuru w’Igihugu ko umusoro ubabangamiye kubera ko wazamuwe cyane, yavuze ko bigiye gusuzumwa abantu bakishyura uko ubushobozi bwabo bungana ku mitungo yabo ariko imisoro yo itavanwaho.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abafite-ibirarane-by-imisoro-ku-mitungo-itimukanwa-bashobora-gusonerwa-njyanama

  • Ibimenyetso bikwereka ko umusore mukundana ya… – #rwanda #RwOT

    Umusore watangiye kukwanga abyerekana akoresheje ibice by'umubiri we, imyitwarire ndetse n'uburyo afata umwari bakundana cyangwa umugore we ku bashakanye. Nusanga iyi nshuti yawe iri kurangwa n'iyi myitwarire, ubishaka unabishoboye, watangira gutekereza ibyo koga magazi kuko amazi aba atakiri ya yandi, wanashaka ukabaza uko ibiciro by'i Nyagasambu biteye kuko isoko uri guhahiramo ni indyankurye:

    1. AREKERA AHO KUKUGANIRIZA NK’UKO BYAHOZE

    Iyo umusore atagikunda umukobwa, aba abona nta mpamvu yo kuganira na we, kuvugana na we ahubwo aba abibona nk'umuzigo kuri we. Avuga make [ngo nk'abagabo!!!], ndetse ntabwire uwo bakundana uko yiyumva, amarangamutima ye ndetse n'uko ubuzima bwe buhagaze, yewe ntaba anashaka kumva umukobwa w'inshuti ye nka mbere. Iyo kuganira 'communication' bigabanutse ikagera kuri iki kigero, biba ari ikimenyetso ko ashobora kuba atakiri mu rukundo nk'uko byahoze, uba ukwiye gufata ingamba zitagize uwo zibangamira hagati yanyu mwembi.

    2. AHAGARIKA GUKORA IBYO YAKORAGA NGO WISHIME

    Iyo umusore akunda umukobwa, akora ibintu byose bishimisha uwo mukobwa, agerageza kwigarurira umutima we akora ibintu bituma uwo mukobwa akunzwe kugira ngo na we amukunde kurushaho. Icyakora, iyo aretse gukunda uwo mukobwa, ibi byose biribagirana, ndetse n'aho yaciye urwango rukahaca.

    3. NTA GIHE ABA AKIKUBONERA

    Iyo umusore atagikunda umukobwa, areka kumuha umwanya we, aba yumva yakwimarira igihe cye ari kumwe n'inshuti ze mu kabari cyangwa mu mupira cyangwa se akikorera ibindi bintu kurusha uko yumva yaba ari kumwe n'uwo yihebeye.

    Atangira kugira gahunda 'zihutirwa' zidashira, akazi kakamubana kenshi, n'igihe byitwa ko agasoje, agataka umunaniro ukabije nk'aho yakoze kurusha indogobe. Bya bihe mwamaranaga mukora utuntu duto duto dushimishije ndetse na bya bihe bidasanzwe mwagiranaga bigenda nka nyombeli iyo umusore mwakundanaga atakigufitiye umugambi w'urukundo.

    4. AVOMA HAFI NK'IBIFURA

    Umusore utagikunda umukobwa uzasanga asigaye avoma hafi cyane nk'aho 'watera ukageza ibuye ukoresheje imoso', akarakazwa vuba kandi n'akantu kose n'aho kaba gato umukobwa bakundana akoze kandi bikaba bigoye ko acururuka vuba ngo abe yanatanga imbabazi igihe umukunzi we aciye bugufi azimusaba ngo aramire umubano wabo bombi.

    Impamvu itera ibi ni ukubura k'urukundo kuko mu busanzwe urukundo rurababarira kandi rugira impuhwe, rero umugabo cyangwa umusore uri mu rukundo yakabaye ababarira umukunzi we mu buryo bworoshye kandi bwihuse uretse guca ibiti n'amabuye no kurakara umuranduranzuzi kubera akantu gato kadafatika nk'aho we aba adakosa. Umuhungu utakigukunda, atakaza kamere y'impuhwe yahoranye kuri wowe.

    Iyo ya kamere y'impuhwe n'urukundo mvuze haruguru ku wo bakundana igabanutse, ashobora kujya arakara kubera akantu gato ubundi katakamuteye kurakara cyangwa yafataga nk'ibisanzwe mbere. Aha, uzamwumva avugira hejuru akankamira umukunzi we yakambije impanga ku tuntu duto cyangwa nta n'impamvu ifatika ibimuteye.

    5. AGERAGEZA KUVANA UMUKOBWA BAKUNDANAGA MU BUZIMA BWE

    Umusore wakunze umukobwa yakabaye amwinjiza mu buzima bwe, mbese ubuzima bwe bukaba nk'igitabo kibumbuye ku wo bakundana, ntagire icyo amuhisha n'aho yaba amabanga akomeye. Icyakora, ibi si ko bimera ku musore utagikunda uwo bahoze bacuditse mu rukundo. Azabikora gake gake amuvane mu buzima bwe kugeza aho atakimwumva ndetse adashobora kumushaka ngo amubone.

    6. IBIKORWA BISHIMISHA IMIBIRI NTABA ACYISHIMIRA KUBIKORA

    Aha, birumvikana ko umugabo anyurwa ndetse agashimishwa n'ibikorwa nshimishamubiri akorana n'uwo bunze ubumwe mu rukundo. Iyo umugabo agukunda, agatima ke gahora karehareha iyo akubonye, akumvise cyangwa agutekereje. Nyamara iyo aretse kugukunda, areka kugusoma, kuguhobera akakugwamo imitima ikumvana, kugushishira (caresse); ibi byose bigenda burundu, yanabikora, akabikora asa n'uwikiza.

    7. NTABA AGISHAKA KUBA MU BUZIMA BWAWE

    Iyo umusore atakigufitiye agatima, ntaba yumva yifuza kumva amakuru ava mu bwatsi bwawe n'ab'iwanyu. Ntaba ashaka kuba ahari mu byishimo byawe ngo mubisangire ndetse n'iyo uri mu manzaganya, arakuzibukira ngo ubabare wenyine, bya bindi byo kukuba hafi ngo yifatanye nawe mu kababaro ntaba akibikozwa. Uku kandi aba atifuza kuba mu byawe ni na ko aba atifuza ko uba mu bye nk’uko twabibonye mu ngingo ya gatanu.

    8. AREKA KUKUBWIRA NO KUKWEREKA KO AGUKUNDA

    Iyo umusore ahagaritse kugukunda, ijambo 'Ndagukunda' rigendana n'urwo yagukundaga mbere. Mu gihe byamuteraga ishema guhora akubwira asa n'ususumira yasheshe urumeza ati 'Ndagukunda, I love you, Je t'aime., Te amo…', ntaba akibasha kubihingutsa, biramugora rwose akajya abura imbaraga zo kukwereka ko yakwihebeye. Isoko y'imitoma n'amagambo asize umunyu yakubwiraga ati 'Udahari sinabaho, uri ubuzima bwanjye, ntagufite ntacyo naba mfite kuko uri byose', irakama ukaba wakwibwira ko baguhinduriye cyangwa bagutuburiye wa mugani wa ba bandi.

    Src:www.elcrema.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102330/ibimenyetso-bikwereka-ko-umusore-mukundana-yakuretse-bucece-102330.html

  • Muyoboke Alex yemereye Platini ko azamurambagiriza Miss Umutesi Denise ndetse akanamumusabira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini Nemeye yemerewe kurambagirizwa Miss Umutesi Denise wegukanye ikamba ry'igisonga cya kabiri mu marushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka ushize wa 2020.

    Platini Nemeye

    Miss Umutesi Denise

    Miss Umutesi Denise

    Platini Nemeye yemerewe na Manager Muyoboke Alex ko ariwe uzamurambagiriza uyu mukobwa ndetse akanamumusabira. Ibi Muyoboke Alex yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rws instagram aho yifashishije ifoto ya Platini iteguza indirimbo ye nshya yise ” Helena “.

    Iyi niyo foto Muyoboke Alex yashyize hanze

    Nyuma yuko Muyoboke Alex ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Nkuko byagaragaye, Platini nawe yahise amusubiza mu magambo ye agira ati: ” 😀😀😀😀😀😀😀😀😀 Helena we yaje aje “. Ibi bibaye mu gihe umuhanzi Platini amaze iminsi itari mike ateguje indirimbo ye nshya yise ” Helena ” iteganyijwe kuzasohoka mu minsi iri imbere.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/muyoboke-alex-yemereye-platini-ko-azamurambagiriza-miss-umutesi-denise-ndetse-akanamumusabira/

  • Umukinnyi w'ikipe ya Marseille yibasiye bikomeye Neymar amwita umwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, amakimbirane hagati ya myugariro wa Marseille, Alvaro Gonzalez na Neymar ukinira ikipe PSG yarakomeje, aho umunya Espagne yise Umunyaburezili 'umwanda' kuri Twitter nyuma y'igihe batavuga rumwe iyo bahuriye mu kibuga.

    Neymar na Gonzalez bafite amateka akomoka ku byabaye mu mukino wabaye muri Nzeri, aho Neymar atari yorohewe kubera gukubita Gonzalez mu mutwe nyuma y'umukino wabahuzaga.

    Nyuma y'umukino, Neymar yashinje Umunya Espagne ko yamuvuzeho ivangura rishingiye ku ruhu. Hagati aho, Gonzalez yahakanye ibyo Neymar yavuze, avuga ko Neymar yari akeneye 'kwiga uburyo bwo gutsindwa no kubyemera mu kibuga.'

    Nyuma y'iperereza, federasiyo y'Ubufaransa yatangaje ko yaba Neymar cyangwa Gonzalez batazahanwa kuri iki kibazo.Kuri uyu wa gatatu, aba bakinnyi bombi bongeye guhangana mu kibuga, aho umukino warangiye PSG itsinze Marseille ibitego 2-1,muri uyu mukino Gonzalez yangije Neymar inshuro nyinshi mu kibuga harimo n'uburyo yamukoze mu maso.

    Nyuma y'mukino, Neymar yaboneyeho umwanya wo gushakisha Gonzalez kuri Twitter,ahita ushyiraho ifoto.

    Gonzalez yahise asubiza vuba, agira ati: 'Ababyeyi banjye bahoraga banyigisha gukuramo imyanda. Genda OM duhangana buri gihe'

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-marseille-yibasiye-bikomeye-neymar-amwita-umwanda/

  • Kamonyi: Gukorera hamwe no guhuza ubutaka byatumye umusaruro w’ibigori wikuba hafi kane – #rwanda #RwOT

    Bahinga ibigori n’imboga mu gishanga cya Ruboroga n’icya Kibyeyi, koperative yabo yabonye ubuzima gatozi mu Ukuboza 2017, igizwe n’abanyamuryango 1442 barimo abagore 580.

    Umuyobozi w’iyo koperative, Tuyisenge Erneste, yabwiye IGIHE ko bahinga ku buso bwa hegitali 130 kandi umusaruro wiyongereye kubera guhuza ubutaka no gukurikiza inama bagiriwe n’inzego z’ubuhinzi.

    Ati “Twatangiye batwigisha guhuza ubutaka ariko abantu ntabwo babyumvaga neza, kuko twatangiye dusarura toni 1,5 kuri hegitali, ariko urumva ko kuba tugeze ku rwego rwo gusarura toni 5,3 ari intambwe ishimishije.”

    Bamwe mu banyamuryango b’iyo koperative babwiye IGIHE ko kuva batangira kuyikoreramo byabafashije gutera imbere.

    Uwimana Véréna wo mu Murenge wa Mugina yavuze ko amafaranga yakuyemo yaguzemo ikibanza aracyubaka ndetse aguramo n’inka.

    Ati “Ku byo nagezeho iwanjye mu rugo, amafaranga banyishyuye nayaguzemo inka, hari n’aho naguze ikibanza mbasha no kucyubaka. Ikindi ni uko mu rugo tubasha kubona umusanzu wa mituweli tukawutangira ku gihe.”

    Abanyamuryango ba Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bavuze ko gukorera hamwe byabunguye ubumenyi kuko bigishijwe guhinga kijyambere bakoresha neza inyongeramusaruro.

    Ubuyobozi bw’iyo koperative bwavuzeko kuri ubu bari gutekereza uko bashinga uruganda rutunganya ibigori rukabibyazamo ifu kugira ngo babashe kunguka byisumbuyeho.

    Ati “Ni umushinga usaba ubushobozi ariko twari twawutekerejeho, twifuza ko twabona uruganda rushobora gusya akawunga, kugira ngo wa musaruro w’ibigori duhinga tuwongerere agaciro.”

    Bafite intego yo gukomeza guhinga neza imbuto y’indobanure ari nako bakoresha neza inyongeramusuro ku buryo umusaruro uzazamuka ugera kuri toni umunani kuri hegitali.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bubasaba gukomeza kugira umurava no gukorera hamwe, bukabizeza ko nabwo buzakomeza kubaba hafi bubagira n’inama.

    Umusaruro w’ibigori kuri hegitali wariyongereye uva kuri toni 1,5 ugera kuri toni 5,3

    Umuyobozi wa Koperative Indatwa za Kamonyi yavuze ko kwiyongera k’umusaruro w’ibigori babikesha gukorera hamwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-gukorera-hamwe-no-guhuza-ubutaka-byatumye-umusaruro-w-ibigori-wikuba

  • Akangononwa ku barimu basabye akazi REB – #rwanda #RwOT

    Ibi aba barimu babitangaje nyuma y’aho kuwa 7 Mutarama 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ishyize abarimu bagera ku bihumbi 17 mu myanya badakoze ibizamini.

    Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda mu kiganiro iherutse guha itangazamakuru , yatangaje ko bitewe n’umubare munini w’abarimu bari bakenewe mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye, hari abashyizwe mu myanya y’akazi hagendewe ku manota bagize mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bitabaye ngombwa ko bakora ibizamini by’akazi.

    Mu byo aba abarimu bashingiraho bavuga ko urutonde rwakozwe rurimo amakosa, ni uko mu bahawe akazi harimo abafite amanota make nyamara abafite menshi ntibagahabwe. Hari n’abandi bari ku rutonde rw’abategereje akazi bakoze ikizamini bategereje ko kuri iyi nshuro bazahabwa akazi ariko ntibagahabwa.

    Umwe muri bo yagize ati ”Ikintu cyambabaje kikanantangaza, basohoye urutonde mbona bahaye akazi bafite amanota 58 abandi 64 bavuga ko bize ubumenyamuntu n’ubutabire (Biology Chemistry), nanjye narabyize no ku ndangamanota biragaragara (Transcript), ko isomo ry’ubutabire (Chemistry) naritsindaga cyane kandi biragaragara ko nanaryigisha”.

    Undi yagize ati “Umwe afite amanota nka 52 cyangwa 62 nyamara njye mfite amanota 66 ariko nta kazi mfitemo”.

    Usibye kuba hari abagaragaza ko batahawe akazi, hari n’abavuga ko bahawe gukorera mu turere batasabye, bityo ko hagakozwe urutonde rushya.

    Ati “Ko nasabye muri Kicukiro bakaba banjyanye muri Rutsiro kandi ntarigeze mpasaba ?”

    REB ntiyemera ko habayeho amakosa yo gushyira abarimu mu myanya y’akazi ngo kuko uko byakozwe ariko amabwiriza yabigengaga kandi ko kuri ubu umwarimu yahabwaga akazi hagendewe ku manota yagize, icyo yasabye kwigisha n’akarere yagisabyemo.

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa REB, Dr Sebaganwa Alphonse, yabwiye Frash FM ko abarimu batanze ibyangombwa by’amanota babonye biga (Transcript),maze uturere dusabwa gutanga imyanya dufite.

    Ati “Abarimu nibo batanze ibyangombwa bigiyeho hanyuma uturere dusabwa gutanga imyanya dufite, noneho habaho guhuza icyo umwarimu yize n’icyo yasabye, ariko umwanya wo koherezamo umwarimu ntabwo byari ikigo, byari Akarere”.

    Yakomeje agira ati “Abarimu basabiye mu karere aka n’aka, twabashyiraga muri ako karere kugeza igihe imyanya yose irangiriye”.

    REB yasabye ko abarimu bumva ko barenganyijwe bakohereza ibibazo byabo kuri email y’icyo kigo bitarenze kuwa 17 Mutarama 2021.

    Mu barimu 34 000 bagombaga gushyirwa mu myanya muri iki cyiciro cyiswe icya gatatu, abagera ku 17 000 nibo bashyizwe mu myanya. REB yizeza ko hari indi myanya izaboneka mu gihe cya vuba ndetse n’abasigaye batarabona akazi bakakabona.

    Abarimu basabye akazi batibonye ku rutonde rw’abagahawe, basabye ko amakosa yagaragayemo akosorwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-batibonye-ku-rutonde-rw-abemerewe-akazi-na-reb-basabye-ko-rwakosoka

  • Kayonza: Umugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yanyoye uyu muti basanzwe batera udukoko tuba turi mu murima nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa umutungo yari ari gusesagura.

    Ati “Hari umuti batera mu myaka kugira ngo wice udukoko bita Dudu niwo yanyoye umugore ahita atabaza abaturanyi bamugeza ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo akomeza kuremba bamujyana ku bitaro bya Gahini agezeyo ahita apfa, amakuru twahawe n’umugore we ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku gusesagura umutungo.”

    Nsoro yakomeje avuga ko uwo mugabo yari yafashe ibishyimbo byose bari bejeje abijyana kubigurisha amafaranga yose yakuyemo arayanywera, atashye ngo atongana n’umugore cyane birangira agize umujinya ahita yiyahura.

    Yavuze ko uyu muryango utabarurwaga mu miryango ibana n’amakimbirane aho bakeka ko byatewe n’imyaka bejeje bakananirwa kuyumvikanaho.

    Gitifu Nsoro yasabye abaturage kubera jisho bagenzi babo bagira abo babona babanye nabi bakamenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo bakumire hakiri kare.

    Ati “Abaturage turabasaba kubera ijisho bagenzi babo babanye nabi bakajya bahabera ubuyobozi bakabumenyesha kuko ntabwo abayobozi babera hose icya rimwe, nidushyira hamwe tugahana amakuru ibyaha nk’ibi tuzajya tubikumira bitaraba.”

    Kayonza ni kamwe mu turere dukunze kuvugwamo impfu zishingiye ku makimbirane yo mu miryango, ubuyobozi buvuga ko ingo nyinshi zibana mu makimbirane zabaruwe ndetse zigenda zigirwa inama zazifasha kuva muri ayo makimbirane bakabana neza.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yiyahuye-nyuma-yo-kugirana-amakimbirane-n-umugore-we

  • Rubavu: Polisi yafashe abiyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwasubutare na Iranzi bakekwaho kwambura umuturage biyita abayobozi muri Polisi y
    Rwasubutare na Iranzi bakekwaho kwambura umuturage biyita abayobozi muri Polisi y’u Rwanda

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Rwasubutare ariwe wiyitaga umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Nyamyumba(Komanda) ariko abikora ari kumwe na Iranzi Innocent.

    CIP Karekezi yagize ati “Bariya bagabo bari bafite amakuru ko Habiyaremye afite umuvandimwe ufungiye muri sitasiyo ya Nyamyumba kubera gukubita no gukomeretsa umuturage. Bahise batangira kumuhamagara bamubwira ko nabaha amafaranga bazamufungurira umuvandimwe kuko ngo aribo bayobora sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Habiyaremye yabanje kuboherereza ibihumbi 10 barayanga bamubwira ko ari makeya arongera yohereza andi ibihumbi 10 ategereza ko umuntu arekurwa araheba.

    Ati “Tariki ya 08 Mutarama Umuturage amaze gutanga amafaranga yategereje ko umuvandimwe we arekurwa aramubura nibwo yaje gutekereza ko ari abambuzi ajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba atanga amakuru. Twahise dutangira iperereza haza gufatwa Iranzi na Rwasabutare, barabyemeye kuko twanarebye muri telefoni dusangamo ubutumwa bagiye bandikira uwo muturage bamusaba amafaranga ndetse harimo n’izigaragaza uko yagiye ayaboherereza.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje agaya cyane abantu bagenda biyitirira Polisi bagamije kwambura abaturage avuga ko usibye no kuba ibyo bakora ari icyaha, baba barimo no gusiga isura mbi Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Nka buriya uriya muturage we yari azi ko amafaranga arimo kuyakwa n’abapolisi, nyamara sibyo. Serivisi za Polisi y’u Rwanda zitangwa binyuze mu mucyo, iyo hafashwe umuntu acyekwaho ibyaha ashyikirizwa ubutabera bugasuzuma ibye, byamuhama akabihanirwa yaba umwere akarekurwa.”

    Yakomeje akangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu bose babashuka cyane cyane babahamagara ku matelefoni babizeza ibitangaza kuko muri iki gihe abambuzi babaye benshi.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 279 havuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Ni mu gihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-polisi-yafashe-abiyitaga-abayobozi-ba-sitasiyo-ya-polisi-bakambura-abaturage

  • Simpo Savior ukorera Reggae mu Rwanda abafara… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo avuga ko yahereye ku byakozwe n'umukobwa wo muri Afurika y'epfo wabashije kwegukana ikamba mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza nyamara yayitabiriye nta birungo yashyize mu misatsi ye ariko abasha kwegukana irushanwa rya Miss Universe.

    Aho ni ho avuga ko yakuye igitekerezo ariko akabihuza n'abakobwa bo muri Afurika beza kandi bafite umugisha. Anagaruka ku byo bashoboye birimo kuba bakora imirimo itandukanye nka kuba umusirikare.

    Reggae mu Rwanda ntiharawe

    Simpo Savior ntazi neza impamvu abakora Reggae batazimenyekanisha kandi ziba zakozwe. Ni kenshi abazwa icyo kibazo ariko abona bagenzi be bakora iyo njyana batabyitaho ibijyanye no kumenyekanisha ibihangano byabo. Umwaka ushize avuga ko yari afite agahigo ko gutegura igitaramo. 

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Simpo Savior yagize ati:''Nari nziko nzakora igitaramo nkakumbuza abantu Reggae ariko Covid-19 ntabwo yabyemeye rero nicogora abakora Reggae turahari kandi twizeye ko bizakunda Reggae ikongera ikiganza mu muziki wa hano mu Rwanda''.

    Simpo Savior avuga ko akora umuziki abifashijwemo n'abishimira ibyo akora. Ati:''Hari band yo mu Bufaransa yakunze indirimbo zanjye ndetse baranazikina mu Bufaranda bemeye kumfasha gukora kuri album ya kabiri''. Avuga ko mu Bubiligi no Bufaransa aribo bakina cyane indirimbo ze kurusha na hano mu Rwanda.

    Ikiganiro kirambuye twagiranye na Simpo Savior

    Reba indirimbo ‘Black & Blessed’ ya Simpo Savior 


    Reba indirimbo ‘Life is Jah’s gift’ ya Simpo Savior

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102327/simpo-savior-ukorera-reggae-mu-rwanda-abafaransa-bakunze-umuziki-we-none-bari-gukorana-vid-102327.html