Category: Uncategorized

  • Breaking: Frank Lampard yirukankwe muri Chelsea imwifuriza ishya n’ihirwe #rwanda #RwOT

    Roman Abramovich yagize ati 'Muby’ukuri ntibyari byoroshye kuri njye ndetse no kuri Club nka Chelsea gufata iki cyemezo bitewe n’umubano mwiza dufitanye na Frank Lampard, ariko ntakundi byari kugenda bitewe n’ibihe turimo, twasanze tugomba guhindura umutoza'.

    Chelsea ni ikipe yagaragaye cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho yakoresheje akayabo k’amapawundi asaga 200 miliyoni (£200m).

    Nyuma y’uko umutoza Frank Lampard ahawe ubushobozi bwo kugura umukinnyi ashaka, abayobozi b’ikipe ya Chelsea bavugako bahaye Frank umwanya uhagije wo kumenyereza abakinnyi yaguze ndetse n’abasanzwe mu ikipe, bavuga ko yagerageje guhuza umukino ndetse ikipe ikagaragara ko ifite umukino mwiza ariko ikibazo kiba icyo kubona ibyo Chelsea yari yiteze.

    Chelsea yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umutoza Lampard kuko yifuza umusaruro uri hejuru y’uwo iyi kipe ibarirwa muzikomeye i Burayi iri kubona muri ibi bihe.

    Chelsea mu mikino itandatu iheruka ya English Premier League babonyemo intsinzi imwe gusa.

    Mu byatangajwe n’umukire nyiri Chelsea yagize ati: 'Mw’izina rya buri wese muri Club, Ubuyobozi ndetse no ku giti cyanjye, ndashimira Frank ku bw’umurimo yakoze nk’umutoza mukuru kandi nkamwifuriza gutsinda mu bihe biri imbere”

    Ati: “Afite ishusho ikomeye muri iyi kipe ikomeye kandi umwanya we hano ntugabanuka. Azahora yakirwa neza kuri Stamford Bridge. '

    Ubusanzwe umunyemari Roman Abramovich ntajya yihanganira ibihe bibi by’ikipe ye kabone n’ubwo yaba aribugure cyangwa akakwishyura akayabo ariko ukamuvura mu ikipe.

    Umutoza uri gutekerezwa kuba yasimbura Frank Lampard akaba ari umutoza Thomas Tuchel nawe uherutse kwirukanwa muri PSG kuko bigaragara ko ntawundi mutoza uri ku isoko ubu. Gusa byashoboka ko na Rafael Benítez wahoze muri Liverpool nawe yafata iyi kipe nyuma y’uko asezeye mu Bushinwa aho yaramaze igihe atoza.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Breaking-Frank-Lampard-yirikankwe-muri-Chelsea-imwifuriza-ishya-n-ihirwe

  • COVID-19: Perezida Kagame asanga abagore n’urubyiruko bakwiye kwitabwaho by’umwihariko #rwanda #RwOT

    Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum) mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kurengera abatishoboye n’abandi banyantege nkeya mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo ku mibereho y’abatuye Isi.

    Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu byo Leta yihutiye gukora ari ukwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza no kuyiha ibiribwa cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo.

    Yagize ati: “Nkuko twabibonye iki cyorezo cyahungabanyije bikomeye umurimo n’abakozi by’umwihariko ndetse Leta zigerageza gushaka ibisubizo mu buryo butandukanye bwashobokaga. Nk’urugero mu Rwanda twashyizeho ikigega nzahurabukungu cya miliyari zisaga 50 mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byazahaye. Twakoresheje kandi ibiribwa byari mu kigega cy’igihugu duha imiryango itishoboye amafunguro ndetse twishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni 2. Aka kaga rero kongeye kugaragaza icyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi. Twabonye rero uburyo ibi byagize ingaruka ku Isi yose n’uburyo ibihugu byabyitwayemo byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza n’ubu bikaba bitarakemuka.”

    Uretse Perezida Paul Kagame kandi, iyi nama yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’intebe wa Espanye Pedro Sanchez, Chairman wa Kompanyi ya Coca Cola ku Isi James Quincy n’abandi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?COVID-19-Perezida-Kagame-asanga-abagore-n-urubyiruko-bakwiye-kwitabwaho-by

  • Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda – Umutoza Sogonya Kishi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sogonya Hamisi Kishi
    Sogonya Hamisi Kishi

    Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio Nsengumukiza Prudence muri KT Sports yo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, aho yari yatumiwe nk’umusesenguzi ku mukino uhuza Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Togo, saa tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

    Uwo mugabo yavuze ko amahirwe y’Amavubi asigaye ari ugutsinda uwo mukino, ariko agarutse ku mukino Amavubi yanganyijemo n’ikipe y’igihugu ya Uganda 0-0, avuga ko Amavubi yari afite ubushobozi bwo gutahana amanota atatu kuri uwo mukino iyo adatinya ikipe ya Uganda.

    Agira ati “Ku mukino wa Uganda n’u Rwanda Amavubi yikanze baringa, yari gutsinda uriya mukino akabona amanota atatu ayarinda igitutu cy’umukino w’uyu munsi kandi byarashobokaga”.

    Yavuze ko kugira ngo Amavubi akomeze mu kindi cyiciro, ari uko imikinire yahinduka abakinnyi bakabwirwa ko bagomba gusatira kugira ngo haboneke intsinzi nk’amahirwe ya nyuma Amavubi asigaranye.

    Yavuze ko mu bigomba guhinduka ari uko hakwiyambazwa umukinnyi ukina hagati witwa Manishimwe Djabel, kandi abakinnyi b’inyuma barimo Fitina Ombolenga na Emmanuel Manishimwe bakina inyuma ku mpande bagafasha ubusatirizi.

    Uwo mutoza yavuze ko, nubwo Amavubi agomba gukina asatira bitabujije ko bagomba kuzirikana no kugarira izamu.

    Ati “Iyo mvuze kwataka ntabwo twabikora tutugarira, icy’ingenzi ni uko, urugero Omborenga cyangwa se Mangwende (Manishimwe Emmanuel) bagomba gukora uko bashoboye ku buryo umupira udatakara kugira ngo badaterwa Contre attaque, niba turi gusatira ntabwo tugomba kwibagirwa no kugarira, uyu munsi ni ugushaka intsinzi uko byagenda kose kuruta uko byagenze mu mikino ishize”.

    Uwo mutoza aravuga ko Umukinnyi witwa Nshuti Dominique Xavio wagaragaye mu mikino ibiri iheruka akwiye kuruhutswa, bakazanamo amaraso mashya mu rwego rwo kongera ubusatirizi.

    Ati “Amahirwe yo kuba tutaratsindwa igitego tuyagendereho dushake igitego, urebye ubusatirizi bwacu ntabwo bumeze neza ariko uyu munsi ndumva habaho impinduka. Nka Savio bamuruhutsa bagashyiramo Lague (Byiringiro) kuko nawe yatanga umusaruro, aracyafite ingufu yatanga mu kibuga zo kugenda no kugaruka”.

    Sogonya Hamisi Kishi, yavuze ko Amavubi adakwiye kugendera ku ibura ry’umutoza wa Togo udatoza mukino w’uyu munsi nyuma yo kwandura COVID-19.

    Ati “Ibyo ntitubyitwaze dukine ibyacu dutsinde ikipe ibindi biraza nyuma, kuko uyu munsi dutsinzwe byaba ari ibyago bikomeye tugize, nk’ikipe ya Togo ije bwa mbere mu marushanwe twe twitabiye inshuro eshatu”.

    Uwo umutoza aragira abakinnyi b’Amavubi inama yo gushaka igitego hakiri kare kugira ngo bibahe imbaraga zo gukomeza gukina birinda ingaruka zo gutuma bananirwa mu minota ya nyuma bikaba byatuma babura intsinzi, gusa avuga ko rutahizamu Sugira Ernest byaba byiza atabanje mu kibuga akaza asimbura.

    Agira ati “Njye nk’Umutekinisiye ndemeranya n’abandi bavuga ko Sugira agomba kuza mu gice cya kabiri kuko turabizi aba mwiza iyo yasimbuye, n’umukino w’ubushize iyo bamusiga hanze agasimbura byari gutanga umusaruro, ku mushyira hanze ntabwo ari bibi akinjira asimbuye azanye izindi ngufu”.

    Kugeza ubu amakipe yo mu itsinda u Rwanda rurimo amase gukina imikono ibiri aho Maroc ifite amanota 4, igakurikirwa na Togo ifite amanota 3 hakaza U Rwanda rufite amanota 2 naho Uganda ikagira inota 1.

    Mu mukino wo kuri uyu wa kabiri usoza imikono y’amatsinda buri kipe muri aya uko ari ane, iracyafite amahirwe yo gukomeza bitewe n’ibiva mu mikino isoza y’amatsinda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Ku-mukino-wa-Uganda-twikanze-baringa-twari-gutsinda-Umutoza-Sogonya-Kishi

  • Kamonyi: Gitifu yashinjwe gukubitira abaturage mu buriri, bamwe akabatesha gutera akabariro – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba mu Kagari ka Kabuga, ho si ko bimeze. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagali arashinjwa n’abaturage kubagwa hejuru mu rukerera, bamwe bari mu mabanga y’abashakanye bagakubitwa, abagize amahirwe bagakiza amagara yabo bakiruka ku gasozi bambaye ubusa .

    Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko byabaye ingeso ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel.

    Hari umugore wavuze uburyo gitifu yamuguye hejuru mu buriri we n’umugabo we, bari gutera akabariro mu rukerera.

    Yagize ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura baradukubita n’umugabo. Twari dutangiye n’umurimo w’abashakanye n’uko aradukubita. Aho yankubise ingumi mu misaya no mu gatuza.”

    Ibi byashimangiwe n’umuturanyi w’uyu muryango wumvise imirwano akaza gukiza agira ngo ni umugore n’umugabo barwanira mu nzu ariko agasanga ari gitifu wabajujubije, bambaye ubusa ku gasozi.

    Ati “Nagiye kumva numva saa kumi n’imwe n’igice umwana avugije induru, ngenda nzi ko ari umugore n’umugabo bari kurwana mpageze nsanga bamusohoye yambaye ubusa hejuru.”

    Abandi batuye muri aka kagali bemeza gusanga abantu mu buriri akabakubitako ari ingeso y’uyu muyobozi. Bavuga ko ari ibisanzwe kuko hagaragaye n’amashusho y’undi mugabo ari gukubitwa yambaye ubusa.

    Hari umuturage wavuze ko Mbonyubwami ajya agaragara afite amapingu akayambika abantu, yarangiza akabakubitira ku karubanda.

    Ati “Nk’uriya ni umuturanyi wacu twasanze yambaye ubusa gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika, ari kwigaragura hasi abana bato n’abakecuru bamureba.”

    Aba baturage bagendeye kuri aba ndetse n’izindi ngero z’abo yagiye akubita muri ubu buryo, bamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kwiga uburere.

    TV1 ivuga ko yagerageje kuvugana na Mbonyumwami ariko ntibikunde. Umuyobozi w’akarere w’agateganyo, Tuyizere Thadée, yavuze bagiye gukurikirana uyu muyobozi byagaragara ko afite aya makosa akabihanirwa.

    Ati “Ntabwo ndakurikirana neza uko bigenda ariko dufite inzego dukorana zikurikirana buri kintu cyose. Nidusanga yarakoze amakosa arabihanirwa yaba ibijyanye n’akazi ndetse no kuvogera uburenganzira bw’undi araza kubihanirwa.”

    Hakunze kumvikana abayobozi bashinjwa n’abaturage imyitwarire mibi irimo no kubakubita, gusa inzego z’ubutabera mu minsi ishize zagiye zigaragaza abo zafashe bashinjwa iyo myitwarire mibi.

    Akarere ka Kamonyi katangiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muyobozi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-gitifu-yashinjwe-gukubitira-abaturage-mu-buriri-bamwe-akabatesha-gutera

  • Dore impamvu eshanu ukwiye kwambara amadarubindi arinda izuba – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cy’izuba rikabije, aya madarubindi arinda izuba azagufasha kureba neza utagombye gukanura amaso cyane, bikurinde guhora uyabyiringira ndetse bitume urushaho kureba neza. Ku bw’ibyo, hari impamvu eshanu zituma ukwiye kuba ufite amadarubindi arinda izuba kandi yujuje ubuziranenge.

    1. Amadarubindi arinda izuba akurinda gutokorwa

    Mu gihe wambaye aya madarubindi arinda izuba, nta guhangayikira ko amaso yawe ashobora gutokorwa bitunguranye, n’ubwo waba uri kugenda mu muyaga mwinshi, cyangwa ahantu hari umukungugu ndetse n’udusimba duto.

    Ni ingenzi rero ko nko mu gihe ugiye ahantu hari umukungugu, cyangwa se hari umuyaga mwinshi, kubanza kwambara amadarubindi arinda izuba kugira ngo urinde amaso yawe.

    Iyi niyo mpamvu nk’abatwara amagare bakunze kwambara amadarubindi mbere yo gutangira amasiganwa.

    2. Amadarubindi agufasha kwirinda indwara z’amaso zituruka ku zuba

    Guhora ureba mu mirasire y’izuba ni ibintu bishobora gutera amaso yawe uburwayi, aho imboni zishobora kwangirika ku buryo kureba bikugora. Kwambara amadarubindi agabanya ubukana bw’iyo mirasire, bizakurinda kugerwaho n’izo ndwara bityo amaso yawe ahore ari maryerye.

    Si byiza rero ko mu gihe ukora akazi gatuma uguma ku zuba igihe kirekire, ugakora nta madarubindi arinda amaso yawe wambaye, kuko bishobora kugira ingaruka ku maso yawe.

    3. Kwambara amadarubindi arinda izuba bizatuma ubona ibintu neza

    Nyuma yo kongerera ubuzima bwawe ubwirinzi, amadarubindi arinda izuba anagufasha kubona ibintu mu buryo biba bigaragara neza, cyane cyane mu gihe hhari umucyo mwinshi cyane utewe n’urumuri rw’izuba.

    Bitewe n’uko aya madarubindi agabanya ingano y’urumuri yakirwa n’amaso yawe,
    bituma umuntu ashobora gukomeza kubona neza, agatandukanya amabara kandi mu ggihe atwaye imodoka, bigatuma aba ari kubona neza bityo bikamurinda impanuka.

    4. Amadarubindi arinda amaso y’umuntu uherutse kubagwa

    Muri iyi minsi hari indwara z’amaso zituma biba ngombwa ko abagwa. Mu gihe amaso yawe yaba amaze kubagwa, ni ngombwa ko ukomeza kwambara amadarubindi arinda izuba kugira amaso yawe akire neza.

    Impamvu ni uko kimwe n’izindi ngingo zihherutse kubagwa, amaso iyo abazwe nayo aba afite ubushobozi bucye ku buryo mu byo wakora kugira uyarinde, harimo no kwirinda urumuri rwinshi rw’izuba, ukabikora wambara amadarubindi arinda izuba.

    Ibi bizatuma amaso yawe akira neza kandi byihuse.

    5. Kwambara amadarubindi arinda izuba bizakurinda indwara z’umutwe zituruka ku maso

    Bitewe n’uko amaso ari urugingo rufitanye isano ya hafi n’imitsi y’ubwonko, mu gihe umuntu agize ikibazo cy’amaso aba ashobora no kuribwa umutwe mu buryo bworoshye.

    Niyo mpamvu hari abantu benshi bakunze guhora baribwa umutwe cyangwa bakagira imisonga, ariko ugasanga bifite aho bihuriye n’urumuri rw’izuba ruba rwateye amaso ibibazo, nayo akabitera umutwe. Kwambara amadarubindi arinda izuba rero byaba igisubizo kuri iki kibazo.

    Nk’uko bigaragara, kwambara amadarubindi arinda izuba ntibagufasha gusa kugaragara neza, binagufasha kurinda amaso yawe ku buryo atagira ibibazo bishobora gutuma adakora neza mu gihe umuntu ari gukorera ku zuba ryinshi. Ibi kandi ni ingenzi cyane muri ibi turimo kuko abantu basigaye bakoresha amaso cyane bareba mu bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuyagiraho ingaruka zitandukanye, akaba ari yo mpamvu ari ngombwa kuyarinda hakiri kare yaba mu gihe umuntu ari ku zuba cyangwa ari ahantu hari urumuri ruringaniye.

    Hagati aho, n’ubwo amadarubindi ari ingenzi, ni ngombwa kwambara amadarubindi akoze neza kuko kwambara amadarubindi atameze neza n’ubundi bishobora gukurura izindi ngoranye zirimo kwangiza amaso kurushaho.

    Amadarubindi arinda izuba afasha amaso kumererwa neza

    Abantu bafite ikibazo cy’amaso bagirwa inama yo kwambara amadarubindi abarinda izuba

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dore-impamvu-eshanu-ukwiye-kwambara-amadarubindi-kenshi

  • Kamonyi: Gitifu ushinjwa gukubitira abaturage mu buriri yahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Mbonyubwami yahagaritswe nyuma y’inkuru imushinja gukubita abaturage yanyuze kuri TV1, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko komite nyobozi y’Akarere yahagaritse mu kazi by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ati “Nibyo twamuhagaritse by’agateganyo kugira ngo tubikurikirane kuko hari ibyo abaturage bavuga hakaba n’ibyo nawe avuga, mu by’ukuri twabikoze kuko ushaka ubutabera areba impande zose atarebye rumwe gusa, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo kwiregura.”

    Yavuze ko bazafata umwanzuro wa nyuma bashingiye ku byo iperereza rizagaragaza.

    Indi nkuru wasoma: Gitifu yashinjwe gukubitira abaturage mu buriri, bamwe akabatesha gutera akabariro.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-gitifu-ushinjwa-gukubitira-abaturage-mu-buriri-yahagaritswe

  • Yari umugabo w’umunyamahoro- Urwibutso Dr Kigabo yasigiye umugore we (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2021, abawitabiriye bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwe ariko bakomezwa n’imirimo myiza yakoze akiri muzima.

    Mu ijambo ry’umugore we, Nyantore Diane, bari bamaranye imyaka hafi 35 yavuze ko ubwo yari ageze igihe cyo gushaka umugabo yasenze asaba Imana kumuha umwiza, ahura na Dr Kigabo.

    Yagize ati “Nagiye kubana n’umutware wanjye narasenze Imana nyisaba umugabo w’umunyamahoro, ukunda Imana kandi wize, amasengesho yanjye yarasubijwe mpabwa umugabo mwiza.”

    Yakomeje avuga ko mu myaka yose babanye yari umugabo urangwa n’umutima mwiza, ufasha ababaye, wumvikana n’abantu kandi ubwiriza neza.

    Ati “Mu myaka yose twabanye yari umuntu w’umutima mwiza wagiye ufasha abapfakazi, warihiye imfubyi nyinshi yewe nabo twe tutari tuzi. Yari umuvugabutumwa mwiza natwe hano mu rugo yagiye atwigisha Mwuka Wera kandi byaradufashije.”

    Urukundo, umurava no gufasha ababaye byamurangaga kandi byashimangiwe n’umuhungu we wa gatatu, Irakoze Yannick, wavuze ko bazatera ikirenge mu cya se.

    Yakomeje ati “Data yadutoje gukunda Imana cyane ndabimushimira kandi yaduhaye ibyo yari afite byose; si ku muryango gusa ahubwo hari abantu benshi yagiye afasha hirya no hino kandi tuzakomereza aho yari agejeje.”

    Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, yavuze ko urupfu rwa Dr Kigabo ari igihombo ku muryango n’igihugu muri rusange.

    Ati “Yabaniye neza abantu bose, yari inkingi ya mwamba mu muryango kandi yanagiriye akamaro igihugu.”

    Uretse abo mu muryango we, abasenganaga na Dr Kigabo ndetse n’abaziranye na we bavuga ko ari umwarimu wabo, umujyanama ndetse n’abo bakoranye by’umwihariko muri Banki Nkuru y’u Rwanda, bagarutse ku butwari, umurava n’urukundo byamuranze.

    Umuhango wo gushyingura Dr Kigabo wabaye kuri uyu wa Kabiri mu gihe hari hashize amasaha make hamenyekanye indi nkuru y’urupfu rwa Murumuna we witwa Bucondo Sophany na we witabye Imana aguye muri Australia.

    Umugore wa nyakwigendera Dr Kigabo, Nyantore Diane, yavuze ko Imana yari yaramuhaye umugabo mwiza

    Mukuru wa Dr Kigabo, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, yavuze ko umuryango ubuze umuntu w’intwari

    Umuhango wo gusezera kuri Dr Kigabo witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango we mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Dr Kigabo wishwe na COVID-19 yasezeweho bwa nyuma

    Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Dr Kigabo Thomas

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Mucyo Serge


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-umugabo-w-umunyamahoro-urwibutso-dr-kigabo-yasigiye-umugore-we-video

  • Mu Rwanda hagiye kwibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa 27 Mutarama 2021, ukazitabirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston.

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, ni we biteganyijwe ko azayobora icyo gikorwa.

    Muri uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga kandi biteganyijwe ko abayobozi barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam na Ambasaderi w’u Budage, Dr. Thomas Kurz, bazageza ijambo ku bazawitabira.

    Mu bandi batumiwe bazanatanga ibiganiro harimo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na Prof. Dr. Dina Porat, Umuhanga mu by’Amateka ya Yad Vashem, Urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane za Holocaust muri Israel.

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, na we ari mu bazageza ijambo ku bazitabira uyu muhango wo kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abayahudi.

    Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1941 na 1945 yahitanye abarenga miliyoni esheshatu, ni urugero rw’igikorwa cy’indengakamere, icengezamatwara n’ubuhezanguni bishobora gukora igihe byaba bidakumiriwe.

    Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi uzanyura kuri YouTube ya IGIHE aho buri wese ashobora kuyikurikira.

    Mu Rwanda hagiye kwibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kwibukwa-jenoside-yakorewe-abayahudi

  • Urubanza rwa ba Rusesabagina na Sankara rwimuriwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ikirenga ruri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Abacamanza bavuze ko bafashe uriya mwanzuro kubera kwirinda ko ababurana baburana bigeranye kandi bitemewe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19.

    Mu ntangiriro za Mutarama, 2021 nibwo Urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Sankara na Herman bombi bari basanzwe baburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka.

    Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomatanya imanza ziregwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Callixte Nsabimana wiyise Majoro Sankara.

    Icyo gihe umucamanza yavuze ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha by’iterabwoba avuga ko kubaburanisha batandukanye bishobora kugira ingaruka zo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’izo manza.

    Icyemezo cy’umucamanza cyo guhuza imanza za Paul Rusesabagina , Major Callixte Nsabimana bakunze wiyise Sankara , Capt Herman Nsengimana n’abandi 17 kije nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, ubwa Major Sankara n’ubw’abaregera indishyi muri uru rubanza

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko izi manza z’abantu 20 zihuriye ku byaha bifitanye isano.

    Bukemeza ko ku isonga Paul Rusesabagina ari we wari ukuriye umutwe bwita uw’iterabwoba wa MRCD- FLN naho Major Nsabimana bakunze kwita 'Sankara ' ndetse na Capt Nsengimana bakaba barabaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa MRCD- FLN mu bihe binyuranye.

    Abaregera indishyi nabo bavuga ko guhuza izi manza bizaba umwanya mwiza wo kubona indishyi itubutse kandi mu buryo bworoshye.

    Sankara we aheruka kubwira urukiko ko Bwana Rusesabagina yita ko yari ' Shebuja' baramutse babahurije hamwe wamubera undi mwanya mwiza wo kuvuga uko ibintu byagenze kimwe ku kindi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urubanza-rwa-ba-Rusesabagina-na-Sankara-rwimuriwe-i-Kigali