Category: Uncategorized

  • Amavubi yongeye gusubiza abanyarwanda mu bicu nyuma y'igihe kinini #rwanda #RwOT

    Umutoza Mashami Vincent wanengwaga na benshi kubera kugarira cyane,yahinduye imikinire arasatira byatumye abona ibitego 3 nyamara mu mikino 2 yaherukaga yayinganyije 0-0 yose.

    Amavubi yavuye mu Rwanda asezeranyije Abanyarwanda kuzabashimisha,yakinye umupira w'ishyaka ryinshi atahana intsinzi nyamara yavuye inyuma yishyura Togo.

    Togo yasabwaga kunganya kugira ngo agere muri ¼ yatangiye isatira nk'ibisanzwe ariko izibirwa n'abasore b'Amavubi bari bafite ubushake bwinshi.

    Ku munota wa 20,Amavubi yabonye uburyo bwa mbere bwiza cyane ubwo Byiringiro Lague wahawe amahirwe yo gusimbura Iradukunda Bertrand yacengaga abakinnyi ba Togo b'inyuma akata umupira mu rubuga rw'amahina,Tuyisenge wari wenyine imbere y'umunyezamu awutera hanze.

    Ku munota wa 25,Byiringiro Lague wari hejuru cyane yongeye kwinjira mu rubuga rw'amahina,ba myugariro ba Togo baramuzibira ariko umupira usanga Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' aho yari ahagaze atera ishoti rikomeye ryagaruwe n'umunyezamu.

    Ku munota wa 31 nabwo Lague yongeye gutera ishoti rikomeye ryagaruwe n'umunyezamu ariko Kalisa Rachid ntiyaba hafi ngo asongemo.

    Amavubi yaje gutakaza myugariro Manzi Thierry wavunitse asimburwa na Bayisenge Emery wari ukinnye bwa mbere.

    Ku munota wa 38 nibwo Togo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nane ku mupira mwiza yahawe na Tchatakora.

    Amavubi yahise ahindura umukino ku munota wa 45 ahita yishyura iki gitego abifashijwemo na Niyonzima Olivier 'Sefu' ku mutwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na Bayisenge Emery kuri Coup Franc ahana ikosa ryakorewe Byiringiro Lague.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1 ku mpande zombi.

    Mu gice cya kabiri,Togo yongeye gutangira iri hejuru nk'ibisanzwe bituma ku munota wa 58 ibona igitego cyatsinzwe na Bilali Akoro ku mupira mwiza yahawe na Ouro Agoro wari hejuru cyane.

    Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka yinjiza Sugira Ernest asimbura Savio Nshuti mu gihe Twizeyimana Martin Fabrice asimbura Kalisa Rachid.

    Ku munota wa 60,Tuyisenge Jacques watowe nk'umukinnyi w'umukino, yahise ashyiramo igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques n'umutwe ku mupira mwiza yahawe na Ombolenga Fitina.

    Nkuko asanzwe abikorera Abanyarwanda, Sugira Ernest yongeye kubashyira mu bicu ku munota wa 66 ku mupira mwiza yahawe na Martin Fabrice acenga ba myugariro 2 ba Togo ahita ashyira mu izamu.

    Amavubi yahise atangira gukina acungana na Togo yahise ijya ku gitutu irasatira cyane byatumye ku munota 68 uwitwa Akoro atera rikomeye ryakuwemo na Kwizera Olivier.

    Ku munota wa 81,Tchatakora yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo yateraga umupira ukurwamo na Kwizera ariko ukubita umutambiko.

    Ku munota wa 88,Togo yari isezereye u Rwanda kuko umukinnyi Agoro yahawe umupira ari wenyine mu rubuga rw'amahina ateye mu izamu Bayisenge Emery akuramo umupira.

    Amavubi yabonye intsinzi iturutse ku ishyaka no kwanga kugawa nyuma y'igihe nta byishimo biboneka mu Banyarwanda byatumye agera muri ¼ ku nshuro ya 2 nyuma ya 2016 bakurwamo na RDC.

    Amavubi azamutse ari aya kabiri mu itsinda C n'amanota 5 mu gihe Maroc ariyo yariyobonye nyuma yo kunyagira Uganda ibitego 5-2.Maroc yarangije ku mwanya wa mbere n'amanota 7.Togo na Uganda zasezerewe.

    U Rwanda ruzahura n'izaba iya kabiri mu itsinda D ririmo Tanzania,Gunea,Namibia na Zambia.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yongeye-gusubiza-abanyarwanda-mu-bicu-nyuma-y-igihe-kinini

  • Aline Gahongayire yavuze ku by’ubukwe bwe bwaba bwarabaye mu ibanga(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongiyire yanze kugira byinshi avuga ku nkuru z’uko yaba yarakoze ubukwe mu ibanga avuga ko mu minsi ya vuba ari bwo azatangaza byinshi.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Aline Gahongayire yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram yambaye ikanzu y’abageni, yahise afunga comment ku buryo nta muntu n’umwe wemerewe kuba yagira icyo ayavuho.

    Ibi byatumye abantu benshi batangira gukeka ko yaba yarakoze ubukwe mu ibanga ari yo mpamvu adashaka ko abantu bagira icyo babimubazaho.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta kintu ubu yatangaza azategura ikiganiro cyabyo, akavuga ukuri kose.

    Ati'ndumva nshaka umugisha uvuga, si nkikeneye kubivuga, hano ku ISIMBI ni mu rugo nzabategurira ikiganiro cy’ibyo gusa.'

    Aline Gahongire akaba yambaye impeta ya fiancailles avuga ko amaze umwaka ayambaye.

    Muri 2017 nibwo Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel bari barashakanye muri 2013 batandukanye burundu.

    Amafoto yateye benshi gukeka ko yakoze ubukwe

    Yavuze ko azayavugaho mu kindi kiganiro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/aline-gahongayire-yavuze-ku-by-ubukwe-bwe-bwaba-bwarabaye-mu-ibanga-video

  • CHAN2020: Ikipe y' Amavubi ageze muri 1/4 nyuma y'urugamba rutari rworoshye #rwanda #RwOT

    Ku munota wa gatandatu w'umukino, Manzi Thierry yavunitse asimburwa na Emery Bayisenge.Ku munota wa 17, Byiringiro Lague yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Togo, ahita ahabwa ikarita y'umuhondo.

    Byiringiro Lague yaje guhita azamukana umupira acenga abakinnyi babiri ba Togo, awuhereza Jacques Tuyisenge ateye mu izamu uca hejuru.

    Ku munota wa 37, abakinnyi ba Togo baciye mu rihumye Amavubi, umupira ugera kuri kapiteni wa Togo ahita abatsindira igitego cya mbere.

    Nyuma y'iminota Amavubi yari amaze asatira Togo, Emery Bayisenge yaje gutera Coup-franc, maze Niyonzima Olivier Sefu ahita ayitsinda n'umutwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Ku munota wa 56, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Kalisa Rachid utararangiza umukino n'umwe muri iri rushanwa asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice.

    Nyuma y'umunota umwe gusa, Togo yahise ibona igitego cya kabiri, ariko Amavubi nayo ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, Tuyisenge Jacques yahise atsindiea Amavubi igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 60, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na rutahizamu Ernest Sugira. Nyuma y'iminota ibiri ageze mu kibuga, Ernest Sugira yaje guhita abona umupira acenga myugariro wa Togo ahita atsindira Amavubi igitego cya gatatu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/chan2020-ikipe-y-amavubi-ageze-muri-1-4-nyuma-yurugamba-rutari-rworoshye/

  • Amavubi yakuyeho Guma mu Rugo! Ibyishimo by’abanyarwanda bahise buzura imihanda kubera gutsinda Togo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yakuyeho Guma mu Rugo! Ni yo yari intero y’Abanyarwanda bahise buzura imihanda ya Kigali nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi’ adwinze Togo agahita agera muri ¼ cya CHAN 2020.

    Amatsiko yari menshi, umutekano mu mitima y’abanyarwanda benshi wari hafi ya ntaho ejo hashize ku wa Kabiri, bibaza niba koko Amavibi agiye gusezererwa muri CHAN adatsinze umukino n’umwe cyangwa se niba ari butsinde agakomeza muri ¼.

    Ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 wari umunsi wa nyuma w’itsinda C muri shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, byari bigishoboka ko buri kipe yazamuka, Maroc yari iyoboye itsinda yari ifite amanota 4 iri bwakire Uganda ifite 1, Togo y’amanota 3 yagombaga kwisobanura n’Amavubi yari afite 2.

    N’ubwo irushanwa ririmo kubera muri Cameroun, ikoranabuhanga ryarabyoroheje umukino w’u Rwanda na Togo Abanyarwanda bawurikiranaga umunota ku munota, bawumvaga nk’ikiganiro kirimo kubera mu ruganiriro, bawureba nk’aho urimo kubera mu rwa Gasabo mu maso yabo imbona nk’ubone hato ngo ibizavamo batazabibarirwa cyane ko inkuru mbarirano ituba.

    Abasore b’u Rwanda binjiye babizi ko ari umukino wo gupfa no gukira, mu minota ya mbere y’umukino baba babonye igitego ariko rutahizamu Jacques Tuyisenge ntibyamukundira.

    Byaje kuba bibi ku Mavubi ku munota wa 38 ubwo Richard Nane yatsindiraga Togo igitego cya mbere, Amvubi yaje kwishyura ku munota wa 45 gitsinzwe na Seif kuri kufura yari itewe na Emery Bayisenge.

    Bilali Akoro yaje kongera gukora u Rwanda mu ijisho ku munota wa 59 ubwo yatsidiraga Togo igitego cya 2. Byahise bimera nko gukoza urutoki mu Mavubi, kuko kuri uwo munota Jacques yahise yishyura iki gitego n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina, hari mbere y’uko Sugira Ernest wahesheje u Rwanda u itike ya CHAN atsinda Ethiopia ashyiramo igitego cya gatatu ku munota 66 cyahise kijyana u Rwanda muri ¼.

    Muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, buri muntu wese asabwa kuba yageze mu rugo bitarenze saa 18h, Umujyi wa Kigali wo uri muri Guma mu Rugo.

    Uyu mukino wabaye saa Tatu z’ijoro, warangiye hafi saa Tanu z’ijoro, ukirangira tumwe mu duce twa Kigali nk’i Nyamirambo abantu bahise bizura mu muhanda bagenda baririmba intsinzi batitaye kungaruka biri buze kubagiraho, bigaragaza inyota n’urukumbuzi by’intsinzi y’Amavubi bari bategereje.

    Humvikanye abantu benshi bagenda baririmba bati 'Amavubi akuyeho Guma mu Rugo', abandi bati 'intsinzi bana b’u Rwanda.'.

    Polisi y’u Rwanda ikaba yahise ikora ibishoboka byose kugira ngo aba bantu bari bamaze kuzura mu mihanda bavemo kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Muri ¼ u Rwanda rukaba ruzakina n’ikipe izazamuka ari iya mbere mu itsinda D rizasoza imikino yaryo ejo.

    Amavubi yageze muri 1/4 atsinze Togo

    Benshi bahise buzura mu miganda babyina intsinzi, bungamo ko Amavubi akuyeho Guma mu Rugo

    Umukino wapfuye kurangira kubera ibyishimo benshi basohoka uko bari bameze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yakuyeho-guma-mu-rugo-ibyishimo-by-abanyarwanda-bahise-buzura-imihanda-kubera-gutsinda-togo-amafoto

  • CHAN2020: Ikipe y' Amavubi yongeye gukora amateke nyuma y'igihe kirekire #rwanda #RwOT

    Ku munota wa gatandatu w'umukino, Manzi Thierry yavunitse asimburwa na Emery Bayisenge.Ku munota wa 17, Byiringiro Lague yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Togo, ahita ahabwa ikarita y'umuhondo.

    Byiringiro Lague yaje guhita azamukana umupira acenga abakinnyi babiri ba Togo, awuhereza Jacques Tuyisenge ateye mu izamu uca hejuru.

    Ku munota wa 37, abakinnyi ba Togo baciye mu rihumye Amavubi, umupira ugera kuri kapiteni wa Togo ahita abatsindira igitego cya mbere.

    Nyuma y'iminota Amavubi yari amaze asatira Togo, Emery Bayisenge yaje gutera Coup-franc, maze Niyonzima Olivier Sefu ahita ayitsinda n'umutwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Ku munota wa 56, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Kalisa Rachid utararangiza umukino n'umwe muri iri rushanwa asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice.

    Nyuma y'umunota umwe gusa, Togo yahise ibona igitego cya kabiri, ariko Amavubi nayo ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, Tuyisenge Jacques yahise atsindiea Amavubi igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 60, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na rutahizamu Ernest Sugira. Nyuma y'iminota ibiri ageze mu kibuga, Ernest Sugira yaje guhita abona umupira acenga myugariro wa Togo ahita atsindira Amavubi igitego cya gatatu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/chan2020-ikipe-y-amavubi-yongeye-gukora-amateke-nyuma-yigihe-kirekire/

  • Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje ishema u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Turashimira @AmavubiStars kubw’intsinzi ahaye u #Rwanda. Tuributsa #Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda #COVID19. #NtabeAriJye wandura cyangwa ukwirakwiza COVID-19! #SHISHOZA @Rwandapolice @CityofKigali https://t.co/cEX64nHxF0

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 26, 2021

    Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda. #SETU @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/xetbyuEbSj

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021

    Congs congs @AmavubiStars @FERWAFA pic.twitter.com/trBWdaeScw

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) January 26, 2021

    Umukuru w’uRwanda @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke @Mashavince

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) January 26, 2021

    Intsinzi bana b’u Rwanda.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Ishyuka Rwanda. #Tubadwinge pic.twitter.com/URzNGU3Jlp

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 26, 2021

    Ubundi uyumunsi nabonaga iriya hashtag ya #TOGRWA nkayisomamo TWAGORWA….ariko Imana irahagobotse.

    — Edmund Kagire (@kagire) January 26, 2021

    #amavubi yubahwe, may the almighty Grant u enormous power and happiness pic.twitter.com/Gm5sfa9XjD

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 26, 2021

    Bibabere Ikimenyetso kidakuka ko mugomba kujya mwiyambaza Imana y’#iRwanda no Guterekera #AbazimuBacuBatazima kd ko u Rwanda rudahigwa #Kirazira,
    Rudatangwa ahubwo rwitangirwa
    Rukimanwa mu maboko y’abarwigimba
    Rukishyuka haba mu nduru haba mu ntambara
    KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

    — Muganga RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) January 26, 2021

    Congratulations to our #Amavubi National Team for this victory against Togo.Your commitment&hardworking really deserved the https://t.co/xNMBPeOPeI made Rwanda full of joy tonight.Wish you all the best ahead.@FERWAFA@Rwanda_Sports @AuroreMimosa @Bamporikie @RuzindanaRUGASA pic.twitter.com/3xs7eIJV4i

    — Cleophas NZEYIMANA (@Cleophas_C) January 26, 2021

    this one, it was one of those Goals “you’ve got to see it to believe it” kind of goals. VAMOS RWANDA💙#Rwanda #Amavubi #TotalCHAN2020 pic.twitter.com/1M7qJZWeoT

    — Lionel NDIZEYE (@NDIZEYELionel) January 26, 2021

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    U Rwanda rugeze muri 1/4 rudatsinzwe umukino n’umwe. Man of the Match Cptn TUYISENGE Jacques

    Ubutumwa bwa HE Paul K twashyikirijwe na Hon.Minster wa Siporo mbere y’umukino ni impamba itugejeje ku ntsinzi@FERWAFA @AuroreMimosa @UKarangwa @SMDidier1 @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/TOVHyukBy6

    — RUTAYISIRE M.Jackson (@rutayisiremjack) January 26, 2021

    Ubutumwa bwa mbere turabusohoje.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Intsinzi Rwanda! #CHAN2020@FERWAFA @AmavubiStars pic.twitter.com/1TIapoUphm

    — RUTAYISIRE M.Jackson (@rutayisiremjack) January 26, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abayobozi-n-abandi-batandukanye-bashimye-amavubi-yahesheje-ishema-u-rwanda

  • Covid_19: Bwa mbere mu Rwanda handuye abantu 574 mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko mu gihugu abantu 574 banduye covid-19 mu masaha 24.

    Kuri iyi tariki kandi abandi bantu 4 bishwe nayo, bituma umubare wabo imaze guhitana ugera 181, mu gihe abandi 180 bayikize.

    Minisiteri ivuga ko abashya banduye harimo aba Kigali:440, Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8, Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rulindo:1

    26.01.2021 Amakuru | Update

    *Kigali:440, Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8, Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rulindo:1 pic.twitter.com/fseV54xPts

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 26, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/covid_19-bwa-mbere-mu-rwanda-handuye-abantu-574-mu-munsi-umwe/

  • DJ Khaled yatewe ubwoba bwo kujya muri Uganda #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko DJ Khaled azayobora iki gitaramo cyo gutanga ibihembo by'irushanwa MTV Africa Music Awards (MAMA) ritegurwa na Televiziyo ya MTV, uzabera mu mujyi wa Kampala tariki ya 20 Gashyantare 2021.

    Ubutumwa yari yanditse kuri Twitter tariki ya 23 Mutarama 2020 bwagiraga buti: 'MTV yabaye umufatanyabikorwa ukomeye, […] Ntegereje kwizihirwa n'umuziki wa Afurika, nakunze kuva natangira akazi kanjye.'

    Abarimo umunyapolitiki w'Umunyamerika, Jeffrey Smith batangiye kumusubiza bamubwira ko muri Uganda hari ibibazo bya politiki, abandi bamwoherereza amafoto y'abapfiriye mu myigaragambyo yamaganaga itabwa muri yombi ry'umunyapolitiki Bobi Wine.

    Jeffrey Smith yagize ati: 'DJ Khaled: Ndizera ko uzabyaza aya mahirwe muri Uganda ufungura amaso yawe, maze uzamure ijwi ryawe ry'ingenzi ushyigikira Bobi Wine ufungiwe mu nzu kuva nyuma y'amatora, ndetse n'abayoboke ba NUP_Ug (ishyaka rya Bobi Wine) bafunzwe, baburiwe n'irengero.'

    Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter, hari abatifuza ko iki gitaramo kitazaba muri Uganda, bashingiye ku bibazo bya politiki bivugwa muri iki gihugu. Bifashisha intero (hashtag) zirimo #djkhaledboycottuganda, bisobanuye ngo 'DJ Khaled, ca ukubiri na Uganda.'

    Hari amakuru avuga ko DJ Khaled atakiyoboreye iki gitaramo muri Uganda, ko ahubwo azabikora aherereye mu mujyi wa Miami; bitewe n'impamvu zirimo amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-khaled-yatewe-ubwoba-bwo-kujya-muri-uganda

  • Tanasha yatunguranye ahishura ko akeneye Diamond ndetse amusaba kumufata neza mu gihugu cye #rwanda #RwOT

    Tanasha yakoresheje amagambo y'icyongereza arimo ubwuzu bwinshi afitiye umugabo atavuze amazina agaragaza ko amwifuza, maze amusaba kumushimisha, aca amarenga ko uwo mugabo ari muri Tanzania aho uyu mugore aherereye bituma bamwe barya urwara Diamond.

    Imvugo yakoresheje irimo amagambo akoreshwa ahanini iyo umuntu runaka yifuza kugirana ibihe byiza mu buriri n'uwo akunda nk'uko bikunze kumvikana mu indirimbo z'ibyammare iyo byaganishije inganzo kuri iyi ngingo ariko bigashaka kuzimiza.

    Aya niyo magambo yakoresheje abwira umugabo atatangaje uri muri Tanzania ko amwifuza, akeneye ko amushimisha.

    Anyuze kuri Instagram ugereranyije mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati 'Ndagukeneye, mfata neza mu gihugu cyawe'. Aya magambo yayaherekeje amafoto 3 kugeza ubu amaze gukundwa (Like) n'ibihumbi bisaga mirongo 92. Ubu butumwa yashize ku rukuta rwe bumaze gushyirwaho ibitekerezo n'abantu 1,926.

    Muri bo, bashingiye ku byo yavuze, hari abahise barya urwara Diamond. Uwitwa morgan_kenyan yagize ati '@diamondplatinumz mufate neza muri Tanzania'. Yongeyeho utu emoji turi guseka.

    Mugenzi we Uwitwa Trinah we mu ijambo rimwe yeretse Tanasha ko ukenewe ari Diamond arya urwara iki cyamamare ku buryo ubu butumwa bwamugezeho. Byanga bikunda igihe aza kugira kuri instagaram ye araza kubona icyifuzo cya Tanasha n'ibitekerezo abantu bashyizeho birimo n'icy'uyu wamuriye urwara.

    Pettco nawe yavuze ko Simba (Diamond) akwiye kugaruka akongera akaba Simba. Tanasha kugeza ubu nyuma yo kujyana n'umuhungu yabyaranye na Diamond gusura icyi cyamamare muri Tanzania urukundo rwabo rusa naho rwongeye kubyuka n'ubwo ntawe urerura ngo abivuge.

    Nyuma yo gukorana igitaramo mu cyumweru gishize buri wese yatangiye gukurikirana undi kuri instagram nyuma yuko hari hashize igihe buri wese yaravanye undi mubo akurikirana kuri uru rubuga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yatunguranye-ahishura-ko-akeneye-diamond-ndetse-amusaba-kumufata-neza

  • Kamonyi:Gitifu washinjwe gukubitira abaturage mu buriri, bamwe akabatesha gutera akabariro yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Mbonyubwami yahagaritswe nyuma y'inkuru imushinja gukubita abaturage yanyuze kuri TV1, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko komite nyobozi y'Akarere yahagaritse mu kazi by'agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ati “Nibyo twamuhagaritse by'agateganyo kugira ngo tubikurikirane kuko hari ibyo abaturage bavuga hakaba n'ibyo nawe avuga, mu by'ukuri twabikoze kuko ushaka ubutabera areba impande zose atarebye rumwe gusa, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo kwiregura.'

    Yavuze ko bazafata umwanzuro wa nyuma bashingiye ku byo iperereza rizagaragaza.

    Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko byari byarabaye ingeso kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel.

    Hari umugore wavuze uburyo gitifu yamuguye hejuru mu buriri we n'umugabo we, bari gutera akabariro mu rukerera.

    Yagize ati 'Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura baradukubita n'umugabo. Twari dutangiye n'umurimo w'abashakanye n'uko aradukubita. Aho yankubise ingumi mu misaya no mu gatuza.'

    Ibi byashimangiwe n'umuturanyi w'uyu muryango wumvise imirwano akaza gukiza agira ngo ni umugore n'umugabo barwanira mu nzu ariko agasanga ari gitifu wabajujubije, bambaye ubusa ku gasozi.

    Ati 'Nagiye kumva numva saa kumi n'imwe n'igice umwana avugije induru, ngenda nzi ko ari umugore n'umugabo bari kurwana mpageze nsanga bamusohoye yambaye ubusa hejuru.'

    Abandi batuye muri aka kagali bemeza gusanga abantu mu buriri akabakubitako ari ingeso y'uyu muyobozi. Bavuga ko ari ibisanzwe kuko hagaragaye n'amashusho y'undi mugabo ari gukubitwa yambaye ubusa.

    Hari umuturage wavuze ko Mbonyubwami ajya agaragara afite amapingu akayambika abantu, yarangiza akabakubitira ku karubanda.

    Ati 'Nk'uriya ni umuturanyi wacu twasanze yambaye ubusa gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika, ari kwigaragura hasi abana bato n'abakecuru bamureba.'

    Aba baturage bagendeye kuri aba ndetse n'izindi ngero z'abo yagiye akubita muri ubu buryo, bamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kwiga uburere.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-gitifu-washinjwe-gukubitira-abaturage-mu-buriri-bamwe-akabatesha-gutera