Category: Uncategorized

  • Abantu 70 bategereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo bashyirwe mu Ntwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyiciro bitatu by’Intwari ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

    Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwo ruri hejuru rukaba rugizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Iki cyiciro kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.

    Iki cyiciro kandi kirimo Umusirikare Utazwi Izina, uyu akaba ari Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.

    Hari n’icyiciro cy’Intwari z’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

    Iki cyiciro kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agathe Uwilingiyimana, Félicité Niyitegeka n’abari abanyeshuri b’i Nyange.
    Mutara III Rudahigwa wabaye Umwami w’u Rwandamu myaka ya 1931-1959 yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi, yagabiye abakene, yahirimbaniye ubwigenge.

    Michel Rwagasana yabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa, Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politiki y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe. Yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite, ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Agathe Uwilingiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kimuntu ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.

    Niyitegeka Félicité yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.

    Harimo kandi n’Intwari z’Abanyeshuri b’i Nyange 47, ariko 7 muri bo bakaba barahise bitaba Imana barimo uwitabye Imana nyuma azize ingaruka z’igitero).
    Abo banyeshuri batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro.

    Iri shuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero ahari mu Ntara ya Kibuye. Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya, babasaba ko Abahutu bajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo, abanyeshuri basubiza bavuga bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.

    Ikindi cyiciro ni icy’Intwari z’Ingenzi. Uru rwego rugenewe Intwari ifite ibitekerezo byiza cyangwa ibikorwa by’indashyikirwa birangwa n’ubwitange, bifite akamaro kanini kandi biri ku rwego rwo hejuru. Nta ntwari iraboneka ngo ishyirwe muri uru rwego.

    Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko hakozwe ubushakashatsi bugamije gushyira bamwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’Intwari z’Ingenzi.

    Rwaka yagize ati “Twarangije gukora ubushakashatsi ku rwego rwacu, urutonde rw’abantu babarirwa muri 70 turushyikiriza inzego nkuru z’Igihugu.”

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe kuva muri 2014 kugeza muri 2020, ahakusanyijwe amakuru kuri abo bantu bashobora kuvamo abashyirwa mu Ntwari, abandi bagahabwa imidari n’impeta by’ishimwe.

    Inkuru bijyanye:

    Nawe waba Intwari bidasabye ko uhara amagara – CHENO

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-70-bategereje-kwemezwa-n-inama-y-abaminisitiri-kugira-ngo-bashyirwe-mu-ntwari

  • #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mali yishimiye kugera muri 1/2 dore ko byasabye ko hitabazwa Penaliti
    Mali yishimiye kugera muri 1/2 dore ko byasabye ko hitabazwa Penaliti

    Imikino ya mbere ya 1/4 yakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021. Umukino wa mbere watangiye saa kumi n’ebyiri ku isaha yo mu Rwanda wahuje Mali na Congo Brazaville wabereye kuri Sitade Ahmadhou Ahidjo mu mujyi wa Yaoundé. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, hongerwaho iminota 30 na yo irangira nta gitego kibonetse. Nyuma y’iminota 120 hitabajwe Penaliti maze ikipe ya Mali isezerera Congo Brazaville kuri Penaliti eshanu kuri enye.

    Umukino wa Kabiri watangiye saa tatu z’ijoro wabereye kuri Sitade Jopama iri mu mujyi wa Douala wahuje Cameron yakiriye imikino na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). Ikipe ya Cameroon yasezereye DR Congo iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Cameroon byatsinzwe na Yannick Ndjeng, Felix Oukine Tcheoude mu gihe icya Congo Kinshasa cyatsinzwe na Glody Makabi Lilepo.

    Umukino wa Cameroon na DR Congo warimo imbaraga nyinshi
    Umukino wa Cameroon na DR Congo warimo imbaraga nyinshi
    Cameroon yasabye abafana guhaguruka bakishimira intsinzi ya 1/2
    Cameroon yasabye abafana guhaguruka bakishimira intsinzi ya 1/2

    Gahunda y’imikino ya 1/4 kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021:

    18:00: Zambia irakina na Morocco kuri Stade de la Reunification
    21:00: Guinea irakina n’u Rwanda Rwanda kuri Stade de Limbe

    Mu mikino ya 1/2 Ikipe ya Mali izahura n’iri bukomeze hagati y’u Rwanda na Guinea, mu gihe Cameroon izahura n’iri bukomeze hagati ya Zambia na Morocco.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/chan2020-mali-na-cameroon-zageze-muri-1-2

  • Menya ibyo Umukobwa urengeje imyaka irenze 25 akwiye kurangwamo aho guhangayikira ahazaza! #rwanda #RwOT

    Munsi y'imyaka 20 ni igihe umuntu aba yuzuyemo uguhuzagurika n'amateka asekeje aranga abato. Iyo agenda yegereza imyaka 30, aba atangiye kubona ibintu mu buryo butandukanye n'ubwo yayibonagamo mbere.

    Ni ibintu bitangaje kuba umuntu yakwinjira mu myaka 25 cyangwa 30 yitwara nk'uko yitwaraga mbere mu myaka ya za 20.

    Inkuru Impanuro.rw ikesha El Crema igaragaza ibintu 10 umukobwa urengeje imyaka 25 aba agomba kumenya kugira ngo imyitwarire ye itandukane n'iyo mu bwana.


    1. Kutita ku byo abantu bavuga

    Umuntu uri gukura ntabwo atakaza umwanya mu byo abantu bamuvugaho ahubwo yiga kuba uwo agomba kuba we. Iyo ubaho uko ugomba kubaho nibwo ubuzima buba bwiza kurenza kwita ku byo abantu bakuvuga ngo ukunde ubashimishe.

    2. Kutihutira gushaka umugabo

    Kuri iyi myaka usanga abakobwa bose baba bafite ibitekerezo byo kubaka urugo kuko babona abandi bagenzi babo nabo barimo kubikora.

    Ugomba gushaka kuko wumva ugejeje igihe muri wowe kandi wabonye uwo umutima wawe wifuza atari uko wumva ugiye gukora nk'ibyo abandi bakora kandi utarabona umuntu ukubereye.

    3. Ntabwo uba ukwiye kujya mu rukundo rwo kwikinira

    Igihe umuntu akiri mu myaka mito kuba yaba ari mu rukundo n'umuntu badafitanye gahunda yo kuzambana ahubwo ari ukugira ngo abe afite umukunzi baganira, basohokana cyangwa bagirana ibihe byiza nta cyo bitwaye.

    Kuri iyi myaka rero irenze 25 ni byiza ko wabanza ugashishoza, wasanga urukundo werekezamo nta gahunda yarwo, ukabivamo utaratakaza umwanya wawe.

    4. Kumva ko utabereyeho kunezeza buri wese

    Ntabwo umuntu yanezeza buri wese muri sosiyete ariko igihe cyose ufashe umwanzuro kandi ukumva ko ukubereye ntabwo ari ngombwa ko utanga ibisobanuro ngo abantu bumve ko uri mu kuri.

    5. Kurekana n'inshuti mbi zitaguteza imbere

    Iyo umuntu akiri muto hari ubwo aba yibaza uko byagenda aramutse arekanye n'inshuti ze (ikigare) ariko uko ukura uba ugomba gufata imyanzuro yo kudakomezanya n'izo nshuti mbi.

    6. Kwiga kubabarira

    Ntushobora kubohoka igihe cyose utababarira. Ushobora kuba warahuye n'ibikubabaza mu buzima busanzwe no mu rukundo ariko ntabwo wakira ibyo bikomere igihe utababarira.

    Kugira ngo ubeho uri umuntu unezerewe ni uko wababarira abakubabaje bose.

    7. Kugira umuco wo gufasha

    Nta kintu cyiza kibaho nko kuba wabaho ufite abandi uha ibyishimo, igihe cyose witoje kubaho utanga biguha ibyishimo mu buzima bwawe kuko ubona n'abandi bishimye wabigizemo uruhare.

    8. Kugira umuco wo kuzigama

    Kugira umuco wo kuzigama ni ibintu by'ingenzi mu buzima cyane cyane iyo urengeje imyaka 25 kuko uba urimo gukura.

    Ni byiza ko ugira umuco wo kuzigama kuko ntabwo uba uzi uko ejo bizagenda, uko buzacya byifashe kandi udafite n'undi wazitabaza.

    9. Kutigereranya n'abandi

    Ugomba gukunda uwo uriwe, ugakunda uko ubayeho ntuhore wigereranya n'abandi.

    Iyo uhora wigereranya n'abandi usanga bigusubiza inyuma bikakwambura ibyishimo kuko buri gihe uzasanga harimo abakuruta mu bushobozi no mu bwiza. Wikwifuza kuba uwo utariwe.

    10. Urukundo ntabwo ari ukuba nyamwigendaho

    Ugomba kumenya ko mu rukundo hari ibyo uba wifuza ku mukunzi wawe kandi nawe hari ibyo aba akwifuzaho.Ni ngombwa ko utaba nyamwigendaho nawe ntabe nyamwigendaho kugira ngo muhurize hagati

    [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/31/menya-ibyo-umukobwa-urengeje-imyaka-irenze-25-akwiye-kurangwamo-aho-guhangayikira-ahazaza/

  • The Ben akoresheje imitoma ihambaye yifurije umukunzi we, Pamella, isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yifurije umukunzi we ariwe Miss Pamella Uwicyeza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi The Ben yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Miss Pamella akayiherekesha amagambo yiganjemo imitoma ashimangira urukundo akunda Miss Pamella anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Nyuma yuko The Ben ashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Miss Pamella, yayiherekesheje amagambo agira ati: “If Simply amazing was a person ❤️It would be youuu! A missing puzzle piece that I've finally found. Happiest birthday Jelly “.

    Si aya magambo gusa, The Ben abinyujije kuri story ya instagram ye yasangije abafana be amwe mu mafoto ashimangira ibihe byiza yagiye agirana na Pamella, umukunzi we ndetse anerekana ko urukundo rwabo rukomeje gushinga imizi.

    The Ben yifurije isabukuru nziza Pamella mu gihe mu minsi ishize The Ben yashyize hanze amashusho ye na Miss Pamella bari kumwe aho bari basohokanye ku mazi kurya ubuzima.

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/the-ben-yifurije-miss-pamella-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Isimbi Noelline wamamaye kubera amafoto yagaragayemo yambaye ukuri, yemeye ko akora amashusho y'urukozasoni anavuga impamvu ayakora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isimbi wamamaye kubera amashusho agaragaza ubwambure bwe yavuze impamvu yiyambika ubusa ndetse anahishura ko akora amashusho y'urukozasoni. Ibi Isimbi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na YAMBI TV aho yatangiye avuga ko yahinduye amazina ubwo yari agiye gufata ibyangombwa bye mu mwaka wa 2016 ubwo yari agize imyaka 16. Isimbi Noelline kuri ubu ufite imyaka 21 y'amavuko, yavuze ko amazina yahawe n'ababyeyi ari Isimbi Yvonne nyuma aza guhindura izina Yvonne arisimbuza izina Noelline. Isimbi kuri ubu urimo kubarizwa mu mujyi wa Lagos ho muri Nigeria yavuze ko atunzwe no kubyina mu tuyiniro (club) aho babyina bambaye ubusa ndetse avuga ko bimwinjiriza. Isimbi wagiye mu gihugu cya Nigeria avuye mu gihugu cya Afurika  y'epfo yavuze ko no muri Afurika y'epfo yakoraga akazi ko kubyina mu tubyiniro yambaye ubusa aho naho yabikoraga mu rwego rwo gushaka amafaranga kandi avuga ko byameinjirizaga amafaranga bikamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi. Ku bijyanye n'amashusho y'urukozasoni ya Isimbi yagiye hanze yavuze ko nta kintu bimutwaye we pfakuba bimwinjiriza kuko abikora mu rwego rwo gushaka amafaranga ndetse anerura avuga ko asanzwe akora amashusho y'urukozasoni aho ayashyira ku mbuga zagenewe amashusho y'urukozasoni nka OnlyFans n'izindi.

    Isimbi Noelline yakomeje avuga ko adateganya gukomeza gukora amashusho y'urukozasoni ngo abe ariwo mwuga we kuko arimo kubikora nko gushaka amafaranga akaba afite indi mishinga ashaka gukora mu gihe kiri imbere. Isimbi yakomeje avuga ko ibyo akora byose aba ari mu buryo bwo gushaka amafaranga aho yavuze ko no mu kazi ko kubyina yambaye ubusa mu tubyiniro tw'i Lagos ari naho aherereye kugeza ubu, iyo habonetse umugabo ushaka ko bararana abyemera pfakuba aramuha amafaranga. Isimbi ntiyavuze umubare w'amafsranga fatizo ahagurukiramo kugirango yemere kurarana n'umugabo gusa yavuze ko umugabo ushaka ko bararana yaba yiyizeye ku mufuka we. Abajijwe ibijyanye nuko yaba azashaka umugabo akagira nawe umuryango nk'abandi bakobwa, Isimbi yavuze ko ntacyamubuza gushaka umugabo ndetse avuga ko igihe cyabyo nikigera bizaba kuko avuga ko kuba amashusho agaragaza ubwambure bwe yaragiye hanze ataribyo byamubuza gushaka umugabo ngo bubake urugo ndetse banabyarane abana.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/isimbi-noelline-wamamaye-kubera-amafoto-yagaragayemo-yambaye-ukuri-yemeye-ko-akora-amashusho-yurukozasoni-anavuga-impamvu-ayakora/

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 334 barayandura #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bishwe na Coronavirus barimo umugore w'imyaka 104 n'abagabo 4 b'imyaka 102,69,66 na 60 bose bo mu mujyi wa Kigali.

    Abanduye bashya 334 babonetse:Kigali:197, Gicumbi: 49, Gakenke:13, Nyamagabe:11, Karongi: 8, Ruhango: 6, Bugesera: 5, Nyanza: 5, Ngoma: 5, Kamonyi: 5,Muhanga: 5, Gatsibo: 5, Gisagara: 4, Rusizi: 3, Nyagatare: 3, Musanze: 3, Rubavu: 3, Ngororero:1, Rulindo:1, Nyaruguru:1, Huye:1.

    Abamaze kwandura bose ni 15,118.Abamaze gukira bose ni 9,804 mu gihe abakirwaye ari 5,121.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Sosiyete ikora imiti ya Johnson & Johnson, yatangaje ko urukingo rwa COVID-19 yakoze rwizewe ku kigero cya 66% nyuma y'igerageza rya nyuma ryakorewe mu bice bitandukanye by'isi.

    Uru rukingo rwakozwe na Janssen , ikigo gikora imiti cyo mu Bubiligi gishamikiye kuri Johnson & Johnson.

    Ibyavuye mu igerageza byagaragaje ko abarutewe batigeze bajya mu bitaro nyuma cyangwa se ngo bapfe.

    BBC yatangaje ko uru rukingo rwagaragaje kurinda abarutewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kigero cya 72 %, gusa byageze muri Afurika y'Epfo imibare iramanuke, rurinda abaruhawe ku kigero cya 57 %.

    Igerageza ryakorewe ku bantu bagera 44,000 barimo 468 bari barwaye Coronavirus.

    Dr Mathai Mammen wo muri Janssen yagize ati 'dose imwe gusa ifite uburinzi bukomeye, ndetse rukaba rworoshye gutwarika ndetse no kubikwa, ibyo bizatuma rugera ku bantu benshi bashoboka.'

    Iyi sosiyete irateganya gukora inkingo byibuze miliyari imwe muri uyu mwaka. Ibihugu bitandukanye byamaze gusaba kuzahita bigezwaho uru rukingo ubwo ruzaba rumaze kwemerwa, Amerika yasabye miliyoni 100, Canada yasabye miliyoni 38, ndetse n'u Bwongereza bwasabye miliyoni 30.

    Icyakora haracyari impungenge ku bushobozi bw'uru rukingo mu guhangana n'ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika y'Epfo, bwandura ku kigero cyo hejuru.

    Uru rukingo ruje mu gihe hari urundi rwa Novavax amagerageza rwakorewe yagaragaje ko rukingirwa Covid-19 ku kigero cya 89 %.

    Hategerejwe ko izo nkingo zemezwa ku rwego mpuzamahanga ngo zitangire gukoreshwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-334-barayandura

  • Leta y’u Rwanda yamenyesheje u Bwongereza uko yakiriye icyemezo bwafatiye abava n’abanyuze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riravuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, rufata ibipimo, rukurkirana abakekwaho kucyandura, ruvura abacyanduye, ndetse rugatanga na raporo igaragaza uko icyorezo gihagaze mu Rwanda. Ibyo kandi bikorwa mu mucyo, bikamenyeshwa inzego n’abantu bose bireba.

    U Rwanda ruravuga ko ruri mu bihugu bike byashyizeho ingamba zisaba abasohoka mu gihugu n’abakinjiramo kubanza kwisuzumisha icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda kandi ruravuga ko rutakumiriye abagenzi bava mu Bwongereza nyuma y’uko mu Kuboza 2020 mu bice bimwe by’icyo gihugu hari habonetse ubwoko bushya bwa COVID-19.

    U Rwanda ruribaza impamvu yatumye ruba kimwe mu bihugu bike byo mu Karere byafatiwe ingamba z’uko abaruturutsemo batemerewe kwinjira mu Bwongereza. Ruvuga ko kandi ibisobanuro byatanzwe kuri iki cyemezo bidahagije kandi ko cyafashwe nyamara nta bushakashatsi bushingiye kuri Siyansi bwigeze bukorwa.

    Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rivuga ko u Rwanda rwiteguye guhabwa impamvu zifatika zaba zaratumye u Bwongereza bufata icyo cyemezo kitabanje no kuganirwaho n’impande zombi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Leta-y-u-Rwanda-yamenyesheje-u-Bwongereza-uko-rwakiriye-icyemezo-bwafatiye

  • Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwahawe icyemezo Mpuzamahanga cy’Ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gifite ikirango cya ISO 22000:2018, uru ruganda rwahawe nyuma y’uko RSB ikoze igenzura ku mikorere yarwo ndetse n’uburyo ruteguramo umusaruro rwohereza ku isoko, hashingiwe ku buryo rushyira mu bikorwa ibisabwa n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubuziranenge mu ruganda rwa Kinazi, Ngabonzima Viateur, yabwiye IGIHE ko kuba uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruhawe iki cyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge bifite icyo bivuze by’umwihariko ku barugana.

    Ati” Muri rusange guhabwa icyemzo cy’ubuziranenge cya ISO 22000:2018, twavuga ko ari ukwemeza mu buryo bw’amategeko ku mikorere y’uruganda rushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubuziranenge, by’umwihariko ay’ibwiriza rya ISO 22000:2018. Ibyo bikaba byongera icyizere cyari gihari ku bakiriya cy’uko ibitunganywa n’uruganda byubujuje Ubuziranenge”.

    Ngabonzima kandi yavuze ko iki cyemezo uru ruganda rwahawe kizatuma rwagura amasoko, kuko rwamaze kwizerwa n’abakiliya bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze bakazakomeza kwiyongera.

    Ati” Ibi bizatuma twagura amasoko mu mpande zitandukanye z’isi ndetse n’uburyo bw’imikorere irambye iganisha ku kubonera abakiriya ibyo bifuza”.

    Yavuze ko mu busanzwe uruganda rwari rusanzwe rufite ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibitunganywa n’uruganda, bityo iki cyemezo kikaba cyiyongereye ku byo uruganda rwari rusanganywe.

    Ngabonzima yavuze ko iki cyemezo cy’ubuziranenge uruganda rwahawe kizacyemura ibibazo bitandukanye bahuraga na byo birimo no kubura abakiliya bya hato na hato.

    Ati “Ingorane twahuraga na zo zirimo kuba twaburaga abakiliya bamwe na bamwe bazaga bibanda ku bicuruzwa bifite ikirango cya ISO 22000:2018, no kuba twashaka andi amasoko mpuzamahanga aha agaciro cyane ibi birango.”

    Yongeyeho ko uruganda ruzakomeza guha agaciro abakiliya bashaka ibintu byujuje ubuziranenge ndetse no mu bindi byifuzo abakiliya bageza ku ruganda, byose bikazashyirwamo ingufu kugira ngo ibicuruzwa by’uru ruganda bigere ku rwego mpuzamahanga.

    Kinazi Cassava Plant Ltd ni uruganda rutunganya ifu y’ubugari ruyikuye mu myumbati, rukaba ruherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aho rwatangiriye imirimo yarwo mu mwaka wa 2012, rugatunganya ifu y’imyumbati igurishwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Inyubako y’uru ruganda yubatse mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo

    Ifu ya Kinazi izwiho kugira ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rwa-kinazi-cassava-plant-rwahawe-icyemezo-mpuzamahanga-cy-ubuziranenge

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2020, yahuje Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi b’imiryango y’ubukungu.

    Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari nawe uyobora AU, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’abandi.

    Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko iyi nama igamije kuganirirwamo uburyo bwo gutumiza Inteko Rusange Isanzwe ya AU iteganyijwe kuba tariki 6-7 Gashyantare 2021.

    Inteko rusange ya AU, igiye kuba mu gihe muri uyu mwaka aribwo Umugabane wa Afurika wageze ku nzozi z’itangizwa ku mugaragaro ry’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

    Iri soko rusange rikomoka ku masezerano arishyiraho yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, rigamije gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n’ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege.

    Amasezerano ashyiraho iri soko agena ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.
    Iyi nteko rusange yitezweho kuzarebera hamwe uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugariza Afurika ndetse hakaba hakiri ihurizo ku bijyanye n’urukingo ruhanzwe amaso nk’urushobora kurokora abaturage.

    Muri Kanama 2020, mu nama ya Biro ya Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gushyirwaho perezida cyangwa umwe mu bagize biro agafasha mu gukurikirana ko mu gihe urukingo rwa COVID-19 ruzaba rwabonetse ruzagere muri Afurika kandi ku buryo buhagije.

    Yagize ati “Ndashaka gusaba ko Perezida wa Komisiyo ko yazirikana ko hajyaho umwe mu bakuru b’ibihugu kugira ngo akorane bya hafi na Strive Masiyiwa uri mu nshingano kuri ubu, kugira ngo bibande ku gukurikirana ko Afurika ibona urukingo mu gihe ruzaba rwabonetse.”

    Muri gahunda yo gukingira COVID-19, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) umaze guhabwa inkingo miliyoni 270, zizafasha ibihugu birimo ibidafite ubushobozi bwo gukingira abaturage babyo.

    Afurika yagerageje guhangana na Coronavirus ugereranyije n’indi migabane kuko kugeza ubu uyu mugabane umaze kubonekamo abanduye iki cyorezo barenga miliyoni eshatu.

    Perezida Kagame akurikiye ibitekerezo bya bagenzi be bari bitabiriye iyi nama

    Perezida Kagame asanzwe ashinzwe amavugurura akenewe mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

    Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, nawe yitabiriye iyi nama

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-biro-y-umuryango-wa-afurika-yunze-ubumwe

  • U Rwanda rwasabye u Bwongereza ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo – #rwanda #RwOT

    Ku wa 28 Mutarama nibwo u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyangwa abahanyuze mu rugendo, batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.

    Iki gihugu cyavuze ko uyu mwanzuro ushingiye ku buryo bwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Afurika y’Epfo. Gusa ubwo bwoko bushya bw’iki cyorezo ntibwigeze bugaragara mu Rwanda.

    Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2021 rivuga ko ingamba rwashyizeho yaba mu “gupima, kugenzura, gukurikirana ababa barahuye n’abanduye, kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, kuvura ndetse no gutanga amakuru ku cyorezo” zoze zikorwa mu mucyo kandi himakajwe n’imikoranire n’izindi nzego.

    Rikomeza rigira riti “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bisaba ikizamini cya PCR cy’uko umuntu atanduye COVID-19 ku bagenzi bose bahaguruka hamwe n’abandi barunyuramo berekeje mu bindi bihugu.”

    Rivuga kandi ko u Rwanda rutigeze rukumira abagenzi baturutse mu Bwongereza mu Ukuboza 2020 ubwo byatangazwaga ko habonetseyo ubwoko bushya bwa Covid-19.

    U Rwanda kandi rusobanura ko ibihugu byashyizwe n’u Bwongereza kuri lisiti y’ibifite abaturage batemerewe gukorerayo ingendo, amakuru yabyo y’uburyo byitwaye mu guhangana n’iki cyorezo adatanga umucyo bishingiye kuri siyansi nk’impamvu yo kuba rwarakumiriwe.

    Riti “Guverinoma y’u Rwanda itegereje kwakira ibisobanuro ku cyo Guverinoma y’u Bwongereza yagendeyeho ifata uyu mwanzuro.”

    Ibihugu 33 nibyo u Bwongereza byashyize ku rutonde rw’ibyo abaturage babiturutsemo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza.

    Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bya Afurika biri kuri uru rutonde ni Angola, Botswana, Burundi, Cap Vert, RDC, Eswatini, Lesotho, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

    Ibindi byashyizwe kuri uru rutonde ni ibyiganje muri Amerika y’Epfo harimo Argentina, Bolivie, Brésil, Chile, Colombia, Equateur, Guyane Française, Guyane, Panama, Paraguay, Peru, Portugal (harimo n’ibirwa bya Madeira na Azores), Suriname, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Uruguay na Venezuela

    U Bwongereza ni igihugu cya gatanu ku Isi cyibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus aho gifite abantu 3.796.088 bamaze kwandura mu gihe abamaze gupfa ari 105.571 barimo 1.200 bapfuye mu masaha 24 ashize.

    Inkuru bifitanye isano: Ba nenge itirora: Icyemezo cy’u Bwongereza cyo gukumira abava mu Rwanda giteye kwibaza


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-u-bwongereza-ibisobanuro-ku-cyagendeweho-hakumirwa-abagenzi