Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abana 1400 batishoboye bahawe amatungo basabwa kutayagurisha – #rwanda #RwOT

    Aya matungo bahawe arimo inka 19, inkoko 8613, intama 150 n'ihene 357 zirimo enye zo mu bwoko bw'izikamwa. Aya matungo bayahawe n'umuryango udaharanira inyungu, Compassion International.

    Uyu muhango wo kuyatanga wabereye mu Murenge wa Nyundo aho ababyeyi aribo baje kuyafata mu izina ry'abana babo ndetse bakaba bijeje ubuyobozi kuzafata neza aya matungo bahawe.

    Tuyivugehose Pauline nyuma yo guhabwa inkoko 3 n'intama yavuze ko inkoko yahawe zizafasha abana be kongera imirire bakiteza imbere ku buryo nta mwana we uzarwara bwaki.

    Ati “Ubu ngiye kubanza nzorore nizirumbuka zizadufasha kwiyubaka, umwana na barumuna be babone imyenda, mituweri barye amagi. Nta mwana wanjye uzarwara bwaki kubera ko bazajya babona amagi ku buryo nubwo umushinga wahagarara ubu nta kibazo nahura nacyo kubera aya matungo.”

    Nzabarinda Thomas yashimye impano yahawe umwana we, avuga ko izamufasha kwiteza imbere.

    Ati “Ubu umushinga w'ubworozi nawutangiye. Izi nkoko eshatu bampaye ngiye kuzishakiraho iz'inyarwanda ku buryo arizo zizajya zirarira amagi nta gwingira rizaboneka iwanjye. Nubwo umwana wanjye afite ubumuga bw'amaguru nubwo arimo kuvurwa imirire myiza izatuma akira vuba. Ndasaba bagenzi banjye kuzitaho kuko zizabageza kure.”

    Niyonzima Elyse ushinzwe imishinga ya Compassion Rwanda mu Karere ka Rubavu yasabye ababyeyi bahawe amatungo kuyitaho biteganyiriza ejo hazaza kuko abana babo batazahora bahabwa ubufasha.

    Ati “Aya matungo muzayafate neza kuko mutazahora muhetswe, mugomba kwiyubaka. Aya matungo muhawe muzayafate neza azororoke mwiteze imbere kuburyo bizajya bigaragararira buri wese ko hari aho mwigejeje mushoboye kwifasha kuko tutazahora tubaha ibyo mubona igihe umwana azaba yakuze''.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye ababyeyi b'abana bahawe amatungo kuyifashisha biteza imbere, bakiha intego kuburyo inkunga bahabwa zagira iherezo.

    Ati “Aya ni amahirwe muba mufite kuko hari abandi batishoboye baba batabonye aya matungo. Nk'ubuyobozi bw'akarere turifuza ko izi nkunga zagira uruhare mu kugera kw'iherezo uburyo bwo gufashwa, mugomba kwiha intego mu gihe runaka kuba hari aho mwigejeje kuburyo tuzagaruka muturatira ibyo mwagezeho.”

    Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu aba baturage bazagira amahirwe y'isoko ryagutse mu gihe ubworozi bwabo buzaba bwamaze gutera imbere cyane ko begeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi hakaba ari hamwe mu ho u Rwanda rugurisha inyama nyinshi.

    Aya matungo yahawe abana baturuka mu miryango itishoboye

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abahawe amatungo kuzayakoresha mu kwiteza imbere

    Bamwe bishyize hamwe mu matsinda batangira imishinga y’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abana-baturuka-mu-miryango-itishoboye-bahawe-amatungo-9-139-basabwa

  • Mukandutiye umugore umwe rukumbi ureganwa na ba Rusesabagina, ni muntu ki ? #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi amakuru y’ubutabera mu Rwanda, iri zina ryaravuzwe muri 2019 ubwo mu Rwanda hakirwaga abanyarwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakabonekamo umugore wari warahinduye amazina nyamara akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse yarabihamijwe n’Inkiko Gacaca.

    Uwo nawundi ni uyu Angeline Mukandutiye uvugwaho kuba yari umwe mu bari bayoboye ibikobwa bya Jenoside muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe uyu mugore waje atahukanye n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, yahise afungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Magerageze kugira ngo arangize igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

    Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w’uburezi muri Nyarugenge, afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu bikorwa bya Jenoside muri Nyarugenge kuko ari mu batozaga Interahamwe afatanyije na Col Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali mu gihe cya Jenoside.

    Ni gute yaje mu rubanza ruregwamo abarimo Rusesabagina ?

    Muri uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina, Angeline Mukandutiye aregwa icyaha kimwe ari cyo kuba mu mutwe w’iterwabwoba.

    Amakuru avuga ko aho yari amaze igihe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari umwe mu bakomeye mu mutwe wa FLN wabyawe n’impuzamashyaka ya MRDC yashinzwe na Paul Rusesabagina.

    Abari abarwanyi muri uriya mutwe na bo bai gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda, bavuga ko Angeline Mukandutiye yari komiseri muri FLN akaba yari ashinzwe kwinjiza abakobwa muri uriya mutwe.

    Mukandutiye Ni muntu ki ?

    Angeline Mukandutiye wagize uruhare mu bitero byagabwe kuri Sainte Famille byaguyemo Abatutsi benshi, ubusanzwe yavutse mu Mutarama 1951 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Ferefegitura ya Gisenyi.

    Yeruye ko ari mu bikorwa byo kwanga Abatutsi kuva mu 1990 ubwo umuvandimwe we Colonel Gervais Rwendeye yagwaga mu gitero cy’ingabo za RPF-Inkotanyi zari ziri mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Gervais Dusabemungu uzi Mukandutiye, yabwiye The New Time ati 'Icyo gihe yatangiye kwijundika Konseye wa Segiteri Rugende, Pierre Bushishi kubera ko yakomokaga i Gitarama mu Nduga kandi akaba ari igice cyafatwaga nk’ibyitso by’Inkotanyi.'

    Mukandutiye ubwe ngo yajyaga mu bitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yabaga yambaye ikote rya Gisirikare afite n’imbunda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mukandutiye-umugore-umwe-rukumbi-ureganwa-na-ba-Rusesabagina-ni-muntu-ki

  • Kayonza : Umugabo aravugwaho kujya kwiba akinjiza akaboko mu nzu bagahita bagatema #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye saa saba z’ijoro ryo kuwa Kabiri bishyira ku wa Gatatu Tariki 16 Gashyantare 2021 aho Sekamonyo yagiye kwa Rugwiro kwiba bikarangira amukubise umuhoro ikiganza kikavaho ariko nticyatakara hasi agenda agifatiriye.

    Amakuru avuga ko abajura bari barayogoje Rugwiro aho bari bamaze kumwibira inkoko.Ngo byageze mu ijoro maze Sekamonyo ajya kwa Rugwiro ahageze atangira kumena ibirahure by’idirishya ariko kugira ngo abo mu nzu batamwumva,mu kubimena yategerezaga ko hanyuraho ikamyo iva cyangwa yerekeza muri Tanzania dore ko ari ku muhanda.

    Amakuru akomeza avuga ko urusaku rw’amakamyo aca aho ngaho ntacyo rwamumariye kuko abo mu nzu bamwumvise ari kumena ibirahure bakamwihorere, yakwinjizamo akaboko ngo akingure idirishya abashe kwinjira atware ibyo mu nzu ariko kuko bari bamwiteguye, bamukubita umuhoro ku kuboko batema ikiganza. Gusa ntabwo cyavuyeho ahubwo cyasigaye gifashwe n’uruhu rw’inyuma.

    Sekamonyo ngo yamaze kubona ko bamutemye ahita yiruka ahungira mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Remera kuko byegeranye na Kinzovu,maze yigira inama yo kujya ku kigo nderabuzima kwivuza.Ahageze ngo abaganga bamubajije uko byagenze ababeshya ko yatemwe n’abajura bamuteze bashaka kumwambura.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul yavuze ko uwo mugabo yatemwe akaboko agiye kwiba kwa Rugwiro ahita ahungira mu karere ka Ngoma kwivuza aza kumenyekana ku bufatanye bwa polisi ya Ngoma n’iya Kayonza.

    Ati 'Amaze kumutema akaboko undi aba arirutse bamuvugiriza induru ngo bamufate abanyerondo arabacika baramushakisha baramubura.Ubwo yahise ajya Ngoma ku kigo nderabuzima abeshya ko ari abajura bamuteze.'

    Gitifu Kagabo avuga ko yageze kwa muganga baramuvura ariko kuko yari yabeshye ko ari abajura bamutemye, biba ngombwa ko Polisi ya Ngoma ishakisha amakuru iza kuvumbura ko yatemewe aho yari yagiye kwiba muri Kabarondo kwa Rugwiro Primiani.

    Akomeza agira ati 'Mu makuru yari yatanze yabeshye ko avuka mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ariko twaje gushaka Amakuru dusanga avuka mu Murenge wa Murama akaba yari acumbitse muri Kabarondo'.

    Si ubwa mbere Sekamonyo yari afatiwe mu cyaha cy’ubujura kuko aho yari acumbitse muri Kabarondo bari baramwirukanye bitewe n’ubujura ariko arongera arahasubira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umugabo-aravugwaho-kujya-kwiba-akinjiza-akaboko-mu-nzu-bagahita-bagatema

  • Clarisse Karasira ntakiri ingaragu…Yasezeranye mu Murenge n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

    Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru, kivuga ko Ifashabayo Sylvain Dejoie yishimiye iyi ntambwe bateye we n’umukunzi we Clarisse Karasira.

    Yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry’u Rwanda akemeza ko agiye kubana n’umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk’umusore w’umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe ibihe n’ibihe.

    Ati 'Nzamura akaboko ndahirira imbere y’amategeko y’u Rwanda kubana n’umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by’igiciro kinini cyane.'

    Akomeza ati 'Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b’abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy’Isi ya Rurema.'

    Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y’amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje kuri Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ndetse no kuri Cenetra Hotel Kabuga.

    Ifashabayo Dejoie yavuze ko indi mihango y’ubukwe bazayikora bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango w’ubukwe bazakora mu mezi nk’atatu ari imbere.

    Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n’ibindi byinshi byatumye avuga ko 'ari abakundana bajyanye’.

    Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

    Clarisse ati 'Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w’imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo ! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk’umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo 'ubu ugiye kuba madam’. Ati 'Narishimye cyane.' Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Clarisse-Karasira-ntakiri-ingaragu-Yasezeranye-mu-Murenge-n-umukunzi-we-AMAFOTO

  • FIFA yafunguye icyiciro mu Rwanda uyu munsi #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ uyu munsi yafunguye icyicaro mu Rwanda (Regional Development Offices [RDO]).

    Ni nyuma y’uko byemejwe mu nama y’Abaministiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Ni amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, iyemerera kuba yagira icyicaro mu Rwanda.

    Ibi bikaba biri muri gahunda FIFA yihaye yo kuba yagira amashami atandukanye hirya no hino ku Isi, bikaba ari igice kimwe muri gahunda yayo yaguye ya FIFA Forward aho ifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere.

    Iki cyicaro kikaba ari icyo FIFA yaherukaga gufungura muri Ethiopia muri 2019. Kikaba kizajya cyifashishwa n’ibihugu byo muri CECAFA.

    Uyu munsi akaba ari bwo perezida wa FIFA Gianni Infantino waraye ageze mu Rwanda yafunguye iki cyicaro.

    Akaba yafunguye iki cyicaro iri kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa na perezida wa FERWAFA, Rtd. Brg. Gen. Sekamana Jean Damascene.

    Iki cyicaro kiba kigiye gufungurwa mu Mujyi wa Kigali mu nyabako isanzwe ikoreramo I&M Bank. Bizafasha abanyamuryango wa FIFA kuba bayagezaho ibibazo byayo bigakemukira hafi aho kwirirwa bajya ku cyicaro gikuru cya FIFA kiri mu Busuwisi.

    U Rwanda rugiye kuba igihugu cya 3 muri Afurika kigiye kujyamo icyicaro cya FIFA kuva muri 2016 haza iyi gahunda ya FIFA Forward, ni nyuma ya Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Ahandi hamaze kujya iki cyicaro, ni muri India, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Barbados na United Arab Emirates.

    Icyicaro cya FIFA mu Rwanda cyafunguwe uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyicaro-cya-fifa-mu-rwanda-kirafungurwa-uyu-munsi

  • Kayonza : RIB yafunze abahungu batatu bakekwaho kwica se #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko aba basore bakekwaho kwica se ngo kuko yari yaranze kugurisha isambu ngo abagabanye amafaranga.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi buvuga ko aba basore uko ari batatu nubundi bigeze gufungwa bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge baza kurekurwa.

    Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko uretse kuba aba basore bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge, batajyaga banita kuri se ku buryo na byo babiheraho bakeka ko ari bo bamwishe.

    Amakuru y’urupfu rw’uriya mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021 ubwo abaturanyi basangaga uriya musaza yapfuye mu gihe abahungu be bari babyutse bigendera.

    Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Mukarange yagize ati 'Abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.'

    Uyu muyobozi avuga ko bahise bitabaza RIB na yo yahereye ku makuru y’ibanze igahita ita muri yombi bariya bahungu batatu ba nyakwigendera.

    Yagize ati 'Dushingiye ku makuru y’abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge.'

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitari bya Gahindi ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe bariya bahungu bafungiye kuri station ya RIB ya Mukarange.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-RIB-yafunze-abahungu-batatu-bakekwaho-kwica-se

  • Rusesabagina afite nyungu ki mu kwiyambura Ubunyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cyo gusomerwa imyorondoro, uyu mugabo w'imyaka 66 yaje gutungurana, avuga ko ibyaha icyenda aregwa aribyo ariko agaragaza imbogamizi, avuga ko yiswe Umunyarwanda kandi mu by'ukuri ari Umubiligi.

    Rusesabagina yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk'ibitarumvikana neza, ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi'.

    Benshi n'ubu ntibabyumva kuko Rusesabagina yavukiye mu Rwanda, ku babyeyi b'Abanyarwanda, ndetse aranahakurira ahamara igice kinini cy'ubuzima bwe.

    Amategeko y'u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n'Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw'ikindi gihugu.

    Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n'amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw'u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

    N'ubwo atanyuze mu nzira zemewe n'amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

    Ati 'Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y'indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk'umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk'umwana w'imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy'u Rwanda.''

    “Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw'Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy'Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n'amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk'Umubiligi, si nk'Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y'umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w'Umubiligi”.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi byose nta shingiro bifite, kuko inzira ziteganywa n'amategeko zitubahirijwe. Buti 'Ubwenegihugu bwe bw'ifatizo ni Umunyarwanda.
    Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw'u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw'u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw'u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw'inkomoko.''

    Izi mpaka zabaye ndende cyane, ndetse urukiko rwanzura ko umwanzuro kuri iyi ngingo uzasomwa kuwa 26 Gashyantare saa Mbiri n'Igice za mu gitondo.

    Ni iki Rusesabagina azungukira muri kwitwa Umubiligi?

    Birumvikana ko impamvu Rusesabagina ari kwiyita umunyamahanga bifite icyo bizamumarira muri uru rubanza, si imikino nkuko bamwe babikeka.

    Ikidakwiye kwitiranywa ni uko uyu mugabo yemera ibindi byaha aregwa, umuntu akibaza uburyo iturufu yo kwiyita umunyamahanga ari yo ishobora kumurengera imbere y'amategeko.

    Icya mbere cyo, nk'uko byavuzwe na Nsabimana Callixte (Sankara) uri kureganwa na Rusesabagina ndetse wahoze amwungirije mu impuzamashyirahamwe ya MRCD-FLN, Rusesabagina ashobora gusa kuba agamije gutinza urubanza.

    Mu busesenguzi bwe, Nsabimana yavuze ko iby'uko Rusesabagina 'wari ufite inzozi zo kuba Perezida w'u Rwanda' atari Umunyarwanda nta kindi bimaze uretse gusa gutinza urubanza, kandi mu baburanyi bose Nsabimana ni we wari umaze igihe kinini mu rukiko kuko yari amaze imyaka ibiri aburana ku giti cye mbere y'uko urubanza rwe ruhurizwa hamwe n'iz'abandi ku busabe bw'Ubushinjacyaha.

    Yaragize ati 'Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk'aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.'

    Ku rundi ruhande, Rusesabagina n'umwunganizi we Gatera Gashabana, bashobora kuba bafite umugambi wihariye ushobora no kuba amizero yo kurokoka kwa Rusesabagina, nk'uko byavuzwe na Ruhumuliza Nyiringabo Gatete, umwanditsi akaba n'impuguke mu mategeko.

    Uyu musesenguzi yahuje icyo kuba Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda no kuba avuga ko yashimuswe, avuga ko icyo agamije cya mbere ari ukugira ngo izanwa rye mu Rwanda rizitwe gushimutwa, bityo ahere aho asaba urukiko kumwohereza iwabo mu Bubiligi kuko inkiko zo mu Rwanda zidafite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Yagize ati 'Rusesabagina aravuga ko atari Umunyarwanda kugira ngo igikorwa cyo kumuzana mu gihugu kizitwe ko yashimuswe, kuko ntabwo yavuga ko yatashye iwabo ashimuswe kuko ni umwenegihugu w'icyo gihugu'.

    Ikindi kibazo gikomereye uyu mugabo ni uko cyangombwa cy'ubuhunzi afite, kuko ubundi iyo aba agifite byari kuba byumvikana ko yageze mu Rwanda atabishaka kuko yari kuba yararuhunze.

    Ati 'Rusesabagina nta buhunzi afite, afite ubwenegihugu gusa. Bamuzanye mu Rwanda yarabwiye Loni ko ruhungabanya umutekano we, wavuga ko yashimuswe, iyo uri Umunyarwanda ukazanwa mu Rwanda, uko wazanwa kose ntabwo bavuga ko washimuswe, bavuga ko watashye'.

    Yongeyeho ko aya ari yo mizero yonyine y'uko uyu mugabo yakwigobotora urumutegereje. Ati 'Rusesabagina nta mahirwe afite yo gutsinda, kuko ari gushinjwa ibyaha byinshi. Niyo mpamvu ari kuvuga ati 'ndi Umubiligi, kandi mwamfashe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, rero ntimufite ububasha bwo kumburanisha'.

    Ibi ngo byagira igisobanuro gikomeye igihe urukiko rwakwanzura ko mu gihe Rusesabagina yaba atari Umunyarwanda, kuko wenda ashobora kujyanwa kuburanira mu Bubiligi, ahari ibyago by'uko atanaburanishwa na gato kuko u Bubiligi buri mu bihugu byasabye ko arekurwa.

    Ikindi ni uko uyu mugabo yari anasanzwe ajya muri icyo gihugu kandi afite impapuro z'u Rwanda zo kumuta muri yombi, ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe.

    Indi mpamvu y'icyizere cya Rusesabagina igihe yaba ajyanwe mu Bubiligi, ngo ni uko icyo gihugu n'ubundi gisanzwe gicumbikiye bamwe mu basize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Joniside yakorewe Abatutsi, bityo kubona abamuyoboka bikaba byamworohera.

    Amatakirangoyi….

    Mu kiganiro n'undi munyamategeko utifuje ko amazina atangazwa, yavuze ko ibyo Rusesabagina arimo ari nk'amatakirangoyi kuko ntacyo bizatanga, bitewe n'uko ibyaha yemeye yabikoreye ku butaka bw'u Rwanda, bityo rukaba rufite uburenganzira bwo kumuryoza ibyo yakoze, kabone n'ubwo yaba atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Reka tuvuge ko ari Umubiligi da! Ibyo byo byamumarira iki? Niba yemera ko yakoze ibyaha ashinjwa, akabikorera ku butaka bw'u Rwanda, bikica abanyarwanda, ubwo mu gihe u Rwanda rumufashe ni gute rutamuburanisha?”

    Yongeyeho ko “iyo aba ari Umubiligi gusa, bwari kuba bwasabye u Rwanda kumwoherezayo, ariko kuba bitarakozwe byerekana ko n'u Bubiligi buzi neza ko ibyo Rusesabagina akurikiranweho”.

    Uyu munyamategeko kandi yavuze ibyo Rusesabagina avuga by'uko yashimuswe, akwiye kubirega mu rundi rubanza, ariko muri uru rubanza bikaba bigaragara ko atashimuswe kuko afungiye ahantu hazwi.

    Kugeza ubu, Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda, ari byo
    Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, Kuba mu mutwe w'iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    Rusesabagina akomeje kuvuga ko atari Umunyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-iki-rusesabagina-azungukira-mu-kwiyambura-ubunyarwanda

  • Rubavu: Abana 1400 batishoboye bahawe amatungo basabwa kutayagurisha –

    Aya matungo bahawe arimo inka 19, inkoko 8613, intama 150 n’ihene 357 zirimo enye zo mu bwoko bw’izikamwa. Aya matungo bayahawe n’umuryango udaharanira inyungu, Compassion International.

    Uyu muhango wo kuyatanga wabereye mu Murenge wa Nyundo aho ababyeyi aribo baje kuyafata mu izina ry’abana babo ndetse bakaba bijeje ubuyobozi kuzafata neza aya matungo bahawe.

    Tuyivugehose Pauline nyuma yo guhabwa inkoko 3 n’intama yavuze ko inkoko yahawe zizafasha abana be kongera imirire bakiteza imbere ku buryo nta mwana we uzarwara bwaki.

    Ati “Ubu ngiye kubanza nzorore nizirumbuka zizadufasha kwiyubaka, umwana na barumuna be babone imyenda, mituweri barye amagi. Nta mwana wanjye uzarwara bwaki kubera ko bazajya babona amagi ku buryo nubwo umushinga wahagarara ubu nta kibazo nahura nacyo kubera aya matungo.”

    Nzabarinda Thomas yashimye impano yahawe umwana we, avuga ko izamufasha kwiteza imbere.

    Ati “Ubu umushinga w’ubworozi nawutangiye. Izi nkoko eshatu bampaye ngiye kuzishakiraho iz’inyarwanda ku buryo arizo zizajya zirarira amagi nta gwingira rizaboneka iwanjye. Nubwo umwana wanjye afite ubumuga bw’amaguru nubwo arimo kuvurwa imirire myiza izatuma akira vuba. Ndasaba bagenzi banjye kuzitaho kuko zizabageza kure.”

    Niyonzima Elyse ushinzwe imishinga ya Compassion Rwanda mu Karere ka Rubavu yasabye ababyeyi bahawe amatungo kuyitaho biteganyiriza ejo hazaza kuko abana babo batazahora bahabwa ubufasha.

    Ati “Aya matungo muzayafate neza kuko mutazahora muhetswe, mugomba kwiyubaka. Aya matungo muhawe muzayafate neza azororoke mwiteze imbere kuburyo bizajya bigaragararira buri wese ko hari aho mwigejeje mushoboye kwifasha kuko tutazahora tubaha ibyo mubona igihe umwana azaba yakuze’’.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye ababyeyi b’abana bahawe amatungo kuyifashisha biteza imbere, bakiha intego kuburyo inkunga bahabwa zagira iherezo.

    Ati “Aya ni amahirwe muba mufite kuko hari abandi batishoboye baba batabonye aya matungo. Nk’ubuyobozi bw’akarere turifuza ko izi nkunga zagira uruhare mu kugera kw’iherezo uburyo bwo gufashwa, mugomba kwiha intego mu gihe runaka kuba hari aho mwigejeje kuburyo tuzagaruka muturatira ibyo mwagezeho.”

    Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu aba baturage bazagira amahirwe y’isoko ryagutse mu gihe ubworozi bwabo buzaba bwamaze gutera imbere cyane ko begeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi hakaba ari hamwe mu ho u Rwanda rugurisha inyama nyinshi.

    Aya matungo yahawe abana baturuka mu miryango itishoboye

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abahawe amatungo kuzayakoresha mu kwiteza imbere

    Bamwe bishyize hamwe mu matsinda batangira imishinga y’ubworozi

  • Mu ikusanyabitekerezo, abakinnyi ba Rayon Sports banenze ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo mu rwego kureba ibitagenda neza bigakosorwa, abakinnyi ba Rayon Sports banenze ubuyobozi kutubahiriza amasezerano bagiranye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iki gikorwa ku bakinnyi n’abatoza cyabaye iminsi 2 kiba mu byiciro bigeze kuri bitatu, kikaba cyarabereye ku biro by’ikipe ya Rayon Sports biherereye Kimihurura.

    Ikaba cyarabaye ku wa Gatatu n’ejo hashize ku wa Kane, ntabwo perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yigeze ahagaragara ahubwo yakoreshejwe na visi perezida wa mbere Kayisire Jaques na visi perezida wa kabiri Ngoga Roger Aimable.

    Ku wa Gatatu abakinnyi bagabanyijwe mu bice 2, kimwe cyaje saa 8h mu gihe igice cya kabiri cyagiyeho saa 10h.

    Ku munsi w’ejo hakaba harabaye inama y’abagize staff technique ya Rayon Sports(abatoza).

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwabajije abakinnyi icyo babunenga n’icyo babona bahindura.

    Mu rwego rwo kwisanzura kugira ngo buri umwe atange igitekerezo kimunyuze nta bwoba, bababahaye impapuro n’ikaramu buri wese ngo yandikeho igitekerezo cye ariko ntashyireho amazina.

    Nk’uko umwe mu bari muri iyi nama yabibwiye ISIMBI, byinshi mu bitekerezo byatanzwe ni uko abakinnyi banenze ubuyobozi kutubahiriza amasezerano bagiranye aho batabahembera igihe ndetse bamwe bakaba baranabimye amafaranga baguzwe(recruitment), babasaba kubihindura.

    Abakinnyi kandi basabye ubuyobozi ko nk’ikipe ikwiye kuba Gym yayo.

    Iki gikorwa ni gahunda ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwihaye mu rwego rwo kuba icyerekezo 2030.

    Hakusanyijwe kandi ibitekerezo by’abafana barenga 100 no ku Cyumweru biteganyijwe ko hari abandi bazabazwa.

    Kugeza ubu abakinnyi ba Rayon Sports barishyuza igice cy’umushahara w’ukwezi kwa 12 kuko bahembwe 50% babwirwa ko andi bazayabona vuba, ni mu mpera za Mutarama babwiwe ko guhera muri Mutarama bazajya bahembwa 30% kugeza shampiyona igarutse, n’ukwezi kwa Mutarama bategereje amafaranga yako.

    Abakinnyi babwiwe kandi ko bagomba kwitegura kuko shampiyona iri hafi kugaruka aho bababwiye ko ntagihindutse mu kwezi gutaha kwa Werurwe ishobora kugaruka.

    Abakinnyi ba Rayon Sports basabye iyi kipe kubahiriza amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mu-ikusanyabitekerezo-abakinnyi-ba-rayon-sports-banenze-ubuyobozi

  • Ikinyabiziga cya NASA cyakandagiye kuri Mars gihita cyohereza amafoto yaho #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, yashimiye abahanga ba NASA bageze kuri iri ntambwe yindi.

    Yagize ati 'Ishimwe kuri NASA n’undi wese wagize uruhare muri aka kazi gakomeye kugira ngo amateka ya Perseverance igere kuri Mars.'

    Joe Biden wakurikiranye igikorwa cyo kugwa kwa kiriya kinyabiziga, yavuze ko iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America zikataje muri siyansi.

    Ubusanzwe iyo icyogajuru kigiye kururuka, ni bwo imitima ibana myinshi abacyohereje kuko akenshi gikunze gusandara. Ni na ko byari bimeze kuri Perseverance ubwo bari bafite impungenge ariko kiriya cyogajuru kikaba cyururutse amahoro.

    Ubwo cyurukaga, abahanga mu by’umumenyi bohereje iki cyogajuru bari bakurikiranye uyu muhango, bose batereye hejuru icya rimwe bishimira iyi ntsinzi bagezeho.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe uyu mushinga, Matt Wallace yagize ati 'Ni inkuru nziza kuba icyogajuru cyacu kimeze neza.'

    Iki cyogajuru cyahise cyohereza amafoto y’ubutaka bwo kuri Mars, kizamara imyaka ibiri gikora ubushakashatsi ko kuri uriya mubumbe hashobora guturwa n’abantu cyangwa baba barahatuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ikinyabiziga-cya-NASA-cyakandagiye-kuri-Mars-gihita-cyohereza-amafoto-yaho