Category: Uncategorized

  • Hagiye kumurikwa igitabo kiri mu Kinyarwanda kizafasha abafite imishinga mito n'iciriritse – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo kigiye kumurikwa kizayobora abafite imishinga mito n'iciriritse (SMEs), ndetse kinaborohereze mu kumva no gusobanukirwa ibigikubiyemo mu rurimi rwabo kavukire cyane ko cyari gisanzwe kiboneka mu Cyongereza.

    Iki gitabo gisanzwe kizwi nka 'SMEs Guide Book' cyanditswe mu rurimi rw'icyongereza n'Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y'Isi Giteza Imbere Abikorera (IFC).

    Kuva cyakwandikwa, cyashyizwe mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyesipanyole, Ikirusiya, ndetse no mu rurimi rwa Amharic ruvugwa muri Ethiopia. Nibwo bwa mbere kigiye kuboneka mu Kinyarwanda aho gifite umutwe ugira uti “Ifashayobora ry'imiyoborere y'ibigo bito n'ibiciriritse”.

    Gikubiyemo imbogamizi ba nyiri imishinga mito n'iciriritse ndetse n'abayishoramo imari bahura nazo, amahirwe babona ndetse n'ibyabafasha kubaka no gukora imishinga yabo igihe kirekire kandi mu buryo buteye imbere.

    RSE, yavuze ko hatekerejwe gushyira iki gitabo mu Kinyarwanda kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa ibigikubiyemo.

    Iti “iki gitabo kirimo ibijyanye n'imiyoborere, kandi usanga mu bantu bakora imishinga mito n'iciriritse harimo ababa batazi imiyoborere neza bafite ibitekerezo byiza ariko nta micungire ihamye, nta bitabo by'ibaruramari n'icungamutungo wenda, kandi ibyo byose ari byo biri muri kiriya gitabo.'

    'Cyari kiri mu Cyongereza, kandi Abanyarwanda bose siko bazi Icyongereza. Ntabwo abantu bafite imishinga ariko bose bize, bivuze ngo n'ibyo bintu by'uburyo ubucuruzi n'imicungire yabwo ikorwa ntabwo ari ko bose babizi, n'abantu batazi Icyongereza ntabwo bivuze ko batabikora, niyo mpamvu cyahinduwe mu Kinyarwanda kugira ngo buri Munyarwanda wese, yaba uzi Icyongereza, yaba utakizi bose bibonemo.'

    RSE yakomeje ivuga ko gufasha iyi mishinga mu buryo bw'imiyoborere ari iby'ingenzi cyane ku bukungu bw'igihugu, kuko nibura 90% by'imishinga iri mu gihugu ari imito n'iciriritse.

    Iki gitabo kizamurikwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'Zoom' guhera saa yine kugeza saa tanu n'igice z'amanywa.

    Niba wifuza kwitabira iki gikorwa, urashyira uburyo bwa Zoom muri telefone yawe, cyangwa niba usanzwe uyifite ukayifungura, uho bagusaba kwandika 'Meeting ID' uzandikamo 83043515673, naho aho bagusaba umubare w'ibanga 'Pass Code' wandikemo KY5XNU.

    Umuhango wo kumurika iki gitabo uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rse-igiye-kumurika-igitabo-gifasha-abafite-imishinga-mito-n-iciriritse-kiri-mu

  • Kigali : Umuhungu w’imyaka 27 ariyemerera kwica umugabo akanamwiba ibihumbi 430Frw #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze, akurikiranyweho kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.

    Ndayambaje Bahati werekanywe kuri uyu wa Mbere, yavuze ko yemera ko ari we wishe nyakwigendera ubwo bahubiraniraga mu rugo agiye kumwiba.

    Uyu Ndayambaje Bahati kandi yari yakoreye nyakwigendera Rutayisire George akaza kumwirukana ngo kuko yari yangije igikoresho cye ku buryo yahagarutse hashize icyumweru kimwe ari na bwo yakoze kiriya gikorwa akurikiranyweho.

    Avuga ko yagiye kwa Rutayisire George mu masaha y’umugoroba agiye kumwiba atazi ko yageze mu rugo.

    Ati 'Mpageze ngira amahirwe macye duhurira mu nzu nzi ko atarataha hari hafunguye n’umukozi ahari. Nabanje kwinjira nihisha ku modoka, umukozi nabonye yinjiye mu gikoni ninjira mu nzu, mpageze mpasanga umugabo witwa George yaje ansatira turarwana na we byamuviriyemo urupfu, ntabwo nari ngambiriye kumwica nari ngambiriye amafaranga.'

    Avuga ko amaze kwica Rutayisire George, yanibye ibihumbi 430 Frw ndetse ko ari byo byari byamuzanye atari yazanywe no kwica.

    Uyu musore yahise atorokera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo akaba ari na ho yafatiwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umuhungu-w-imyaka-27-ariyemerera-kwica-umugabo-akanamwiba-ibihumbi-430Frw

  • Dosiye ya Idamange irarara mu maboko y’Ubushinjacyaha buzamuregera inkiko #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

    Idamange Iryamugwiza amaze icyumweru atawe muri yombi kuko yafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 15 Gashyantare 2021.

    Ubwo Ubushinjacyaha bwamutaga muri yombi, bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu ni ukuvuga ko hiyongreyeho n’ibyo yakoze ubwo inzego zajyaga kumufata ari byo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

    Ubwo Idamange yari amaze gutabwa muri yombi, Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko yakubise icupa mu mutwe umupolisi akamukomeretsa.

    Uyu mugore wari umaze igihe atanga ibiganiro kuri Youtube birimo amagambo akarishye arimo imvugo zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi nyuma y’igihe aburirwa n’abantu banyuranye ndetse byageze n’aho CNLG isohora itangazo ribuza abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bakoresha imvugo zipfobya.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku mbuga nkoranyambaga hakunze gukwirakwizwa ibyo yavuze mbere gato yo gufungwa ubwo yavugaga ko Hon Bamporiki Edouard yaje kumureba inshuro ebyiri ngo ashaka kumucecekesha.

    Hon. Bamporiki na we wagize icyo avuga kuri biriya, yavuze ko kujyayo zari inshingano ze nk’umunyamategeko kandi nk’inshuti y’umuryango yashakaga kumwibutsa ko ibyo yari ariho akora bigize ibyaha bihanwa mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dosiye-ya-Idamange-irarara-mu-maboko-y-Ubushinjacyaha-buzamuregera-inkiko

  • Iby’ibanze ku rugendo Perezida Macron ateganya gukorera mu Rwanda –

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron nibwo yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu 2021 mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique icyo gihe yagize ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”

    Ntabwo amatariki n’ukwezi uru ruzinduko ruzaberaho biremezwa, gusa amakuru avuga ko byose bizaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe cyifashe hirya no hino.

    Byitezwe ko uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rushobora kuba mbere ya tariki 18 Gicurasi kuko nyuma yayo u Bufaransa buteganya kwakira inama ibuhuza na Afurika yiga ku ishoramari aho yatumiwemo abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga icumi.

    Mu 2019 Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche! barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Nyamirambo.

    Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

    Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

    Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

    Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa, ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

    Muri Mata 2019 Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe Macron yasura u Rwanda, yaba abaye Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa ukandagiye ku butaka bwarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Gashyantare 2010, Sarkozy yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare, ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa.

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warushijeho kuba mwiza kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017 / Ifoto: Village Urugwiro

  • Hagiye kumurikwa igitabo kiri mu Kinyarwanda kizafasha abafite imishinga mito n’iciriritse –

    Iki gitabo kigiye kumurikwa kizayobora abafite imishinga mito n’iciriritse (SMEs), ndetse kinaborohereze mu kumva no gusobanukirwa ibigikubiyemo mu rurimi rwabo kavukire cyane ko cyari gisanzwe kiboneka mu Cyongereza.

    Iki gitabo gisanzwe kizwi nka ’SMEs Guide Book’ cyanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Giteza Imbere Abikorera (IFC).

    Kuva cyakwandikwa, cyashyizwe mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyesipanyole, Ikirusiya, ndetse no mu rurimi rwa Amharic ruvugwa muri Ethiopia. Nibwo bwa mbere kigiye kuboneka mu Kinyarwanda aho gifite umutwe ugira uti “Ifashayobora ry’imiyoborere y’ibigo bito n’ibiciriritse”.

    Gikubiyemo imbogamizi ba nyiri imishinga mito n’iciriritse ndetse n’abayishoramo imari bahura nazo, amahirwe babona ndetse n’ibyabafasha kubaka no gukora imishinga yabo igihe kirekire kandi mu buryo buteye imbere.

    RSE, yavuze ko hatekerejwe gushyira iki gitabo mu Kinyarwanda kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa ibigikubiyemo.

    Iti “iki gitabo kirimo ibijyanye n’imiyoborere, kandi usanga mu bantu bakora imishinga mito n’iciriritse harimo ababa batazi imiyoborere neza bafite ibitekerezo byiza ariko nta micungire ihamye, nta bitabo by’ibaruramari n’icungamutungo wenda, kandi ibyo byose ari byo biri muri kiriya gitabo.”

    “Cyari kiri mu Cyongereza, kandi Abanyarwanda bose siko bazi Icyongereza. Ntabwo abantu bafite imishinga ariko bose bize, bivuze ngo n’ibyo bintu by’uburyo ubucuruzi n’imicungire yabwo ikorwa ntabwo ari ko bose babizi, n’abantu batazi Icyongereza ntabwo bivuze ko batabikora, niyo mpamvu cyahinduwe mu Kinyarwanda kugira ngo buri Munyarwanda wese, yaba uzi Icyongereza, yaba utakizi bose bibonemo.”

    RSE yakomeje ivuga ko gufasha iyi mishinga mu buryo bw’imiyoborere ari iby’ingenzi cyane ku bukungu bw’igihugu, kuko nibura 90% by’imishinga iri mu gihugu ari imito n’iciriritse.

    Iki gitabo kizamurikwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Zoom’ guhera saa yine kugeza saa tanu n’igice z’amanywa.

    Niba wifuza kwitabira iki gikorwa, urashyira uburyo bwa Zoom muri telefone yawe, cyangwa niba usanzwe uyifite ukayifungura, uho bagusaba kwandika ’Meeting ID’ uzandikamo 83043515673, naho aho bagusaba umubare w’ibanga ’Pass Code’ wandikemo KY5XNU.

    Umuhango wo kumurika iki gitabo uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Avoka wa Kabuga Félicien yikuye mu rubanza – #rwanda #RwOT

    Kabuga afatwa nk'uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, ashinjwa ko mu Ugushyingo 1993 sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z'imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

    Nyuma y'igihe kinini ashakishwa, muri Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano z'u Bufaransa. Akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n'ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw'amategeko n'Umufaransa, Emmanuel Altit gusa Jeune Afrique yatangaje ko uyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.

    Ntihigeze hatangazwa impamvu Altit yahisemo kwikura muri uru rubanza, gusa ibi bivuze ko Kabuga agomba gushaka abagomba kumwunganira bashya.

    Altit yaherukaga kunganira Kabuga mu Ugushyingo 2020, ubwo yagaragaraga bwa mbere mu Rukiko rw'i La Haye ari nacyo gihe aheruka kuburanira.

    Emmanuel Altit yamaze kwikura mu rubanza rwa Felcien Kabuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/avoka-wa-kabuga-felicien-yikuye-mu-rubanza

  • Avoka wa Kabuga Félicien yikuye mu rubanza –

    Kabuga afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, ashinjwa ko mu Ugushyingo 1993 sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

    Nyuma y’igihe kinini ashakishwa, muri Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa. Akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw’amategeko n’Umufaransa, Emmanuel Altit gusa Jeune Afrique yatangaje ko uyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.

    Ntihigeze hatangazwa impamvu Altit yahisemo kwikura muri uru rubanza, gusa ibi bivuze ko Kabuga agomba gushaka abagomba kumwunganira bashya.

    Altit yaherukaga kunganira Kabuga mu Ugushyingo 2020, ubwo yagaragaraga bwa mbere mu Rukiko rw’i La Haye ari nacyo gihe aheruka kuburanira.

    Emmanuel Altit yamaze kwikura mu rubanza rwa Felcien Kabuga

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we –

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

    Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw'umukwe we – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w'uyu musaza wagaragaye mu giti cy'ipera kiri mu rugo rw'umukwe we mu Kagari ka Kamukina.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n'urupfu rw'uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n'umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati 'Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.'

    Yongeyeho ko pasiporo y'uyu musaza yagaragaye hafi y'umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimihurura-umusaza-yiyahuriye-mu-rugo-rw-umukwe-we