Category: Uncategorized

  • Umucekuru w'imyaka 81 yatunguye benshi nyuma yo kwambuka imipaka ashaka umusore wamutwaye umutima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 81 ukomoka mu gihugu cy'ubwongereza, yatunguye isi ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kuryoshya n'umusore muto bakundana wo mu misiri ufite imyaka 36 nyuma yo kwambuka imipaka myinshi amushaka.

    Uyu musore Mohamed Ahmed Ibrahim yahuriye nuyu mukecuru Iris Jones w'imyaka 81 ku mbuga nkoranyambaga. Bidatinze uyu mukecuru yahise afata indege yerekeza mu misiri gusura uyu musore. Umubano w'aba babiri wagiye ahagaragara ubwo uyu mukecuru yajyaga kuri television agasobanura neza iby'urukundo rwabo nubwo barutanwa imyaka myinshi cyane.

    Uyu mukecuru uri muzabukuru amaze igihe afite ikibazo gikomeye kuko nyuma yo gusubira mu Bwongereza, avuga ko adaherukana n'umukunzi we, yemeza kandi ko amaze igihe arwana no kubonera ibyangombwa uwo musore byo kuba mu bwongereza ariko bigoranye cyane.

    Uyu mukecuru aherutse kwandika kurubuga rwe rwa facebook agaragaza ukuntu akumbuye umusore we yikundira cyane, yashyizeho ifoto yandikaho ati' Mohamed umpora ku mutima ibihe byose'. Ntiyarekeye aho kuko yaranavuze ati:'iyi bigenewe umugabo wanjye nkunda cyane', bidatinze Mohamed na we yahise asubiza yandikaho amagambo meza aryoshye cyane. Mohamed yaragize ati: 'nduwawe ibihe byose'. Iris yanavuze ko amaze iminsi mu marira kubera urukumbuzi rudasanzwe afitiye Mohamed.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umucekuru-wimyaka-81-yatunguye-benshi-nyuma-yo-kwambuka-imipaka-ashaka-umusore-wamutwaye-umutima/

  • Uyu muhinde yavuze uburyo abantu bamutuka batazi ko azi ikinyarwanda|Azi imigani cyane|Byinshi ku buzima bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhinde ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda witwa Muhamed yahishuye uburyo abantu bajya bamwitiranya bakamutuka mu kinyarwanda batazi ko abumva , ndetse ahamya ko uretse kuba azi ikinyarwanda azi n'imigani myinshi y'imigenurano.

    Uyu muhinde w'imyaka 53 y'amavuko aganira na ISIMBI TV yatangiye avuga ko amaze imyaka myinshi mu Rwanda ko kandi n'abasekuruza be bageze muri iki gihugu cyera cyane.Ati'numva bavuga ko ba sogokuru bageze mu Rwanda hagati ya mu mwaka wa 1908 n'uw'1910,Navukiye I Byumba ndetse nzi ikinyarwanda cyane'

    Muhamed avuga ko kandi bafite amasambu menshi mu majyaruguru yu Rwanda, avuga ko afite ubwenegihugu bw'u Rwanda. Yakomeje avuga ko abantu bakunze kumwibeshyaho bazi ko atazi ikinyarwanda, bakamutuka .Ati:'Barantuka bibwira ko nta Kinyarwanda nzi'

    Abajijwe niba azi imigani ,yavuze ko azi imigani myinshi y'imigenurano.Ati'biterwa n'ikiganiro turimo ,ariko njyewe iyo nshaka kuzimiza umuntu simubwira ibintu mu buryo bwa direct,nkoresha imigani cyane.'Burya kwambara ikanzu si uko uri padiri'.

    Muhamed yasoje ikiganiro abazwa gusubiza bimwe mu bisakuzo binyuranye bya Kinyarwanda gusa ntiyabashije kubitahura.

    Reba video irambuye y'ikiganiro cya Muhamed ku Isimbi Tv

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/uyu-muhinde-yavuze-uburyo-abantu-bamutuka-batazi-ko-azi-ikinyarwandaazi-imigani-cyanebyinshi-ku-buzima-bwe/

  • Umunyarwandakazi Fofo Dancer yavuze uburyo bamwita indaya kubera imibyinire ye idasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Fofo Dancer wamenyekanye mu mibyinire idasanzwe aho yamenyekanye mu tubyiniro n'imbyino z'ahantu h'ibanga 'online' yavuze ko abantu benshi bamwita indaya bitewe n'imibyinire ye.

    Uyu Fofo Dancer aganira na Inyandarwanda Tv kuri Youtube yavuze byinshi ku mwuga we wo kubyinira abantu, ati: 'Jyewe mvuka i Kigali nkaba umwana uzi guhiga amafaranga, ubwo nabyinaga mu tubyiniro no mu tubari hirya no hino natekereje no ku bantu batajya bagera aho hantu nyamara bakunda umuziki banifuza abababyinira bituma nshyiraho gahunda yo kujya nsanga abantu iwabo nkababyinira cyangwa bakaza iwanjye cyangwa nkababyinira 'Online' cyane ko ibyo ari ibintu bimenyerewe hanze y'igihugu cyacu nko muri Amerika n'ahandi'.

    Ati 'Nahise nshyiraho ingano zitandukanye z'amafaranga ku bantu bifuza kujya bambona bitari mu tubyiniro cyangwa mu tubari aho umuntu ushaka ko mubyinira yaba umugabo cyangwa umugore amvugisha nkamuha ingano zose z'amafaranga agahitamo bitewe n'ibyo ashaka ko mukorera kuko mbyina kuva ku minota itanu (5) kuzamura. Iyo turi kumvikana igiciro gishobora kuzamuka bitewe n'aho turi bukorere niba unsanga iwanjye cyangwa ngusanga iwawe cyangwa mbigukorera online urumvako bitangana'.

    Fofo Dancer avuga ko kubyinira abantu mu buryo bw'ibanga na 'Online' ari byo bimwinjiriza cyane

    Fofo Dancer ati 'N'ubwo kandi uyu mwuga abenshi bawufata nk'uburaya ni umwuga umuntu yakora ukamutunga nk'uko untunze, ikindi kandi nko ku babyeyi batajya babasha kumva abana babo babikora navuga ko ibyo atari byo kuko ari akazi nk'akandi ndetse no ku bakunzi babo singombwa ko babafata nk'indaya cyangwa nk'uburara kuko biriya ni akazi, nyuma y'akazi umuntu abari wa wundi usanzwe uzi'.

    Ubwo yabazwaga niba yubatse cyangwa afite umwana, yasobanuye ko afite umwana ufite imyaka 6 n'ubwo umugabo bamubyaranye batabana. Twamubajije niba baba bakivugana maze avuga ko nta mpamvu n'imwe yatuma batabonana cyangwa badahura cyane ko bafitanye n'umwana.

    Ikindi Fofo yatangaje ku muryango we, ni uko batigeze bamubangamira ku byo akora cyangwa ngo bamufate uko atari kuko igihe gishize abikora ari kirekire kandi abona nta kidasanzwe kibirimo ku buryo byakabaye hari icyo byahinduye kuri we ndetse n'umuryango we.

    Reba ikiganiro Fofo Dancer yagiranye na Inyandarwanda Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-fofo-dancer-yavuze-uburyo-bamwita-indaya-kubera-imibyinire-ye-idasanzwe/

  • Abantu 03 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda 146 barayandura #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 189 bagera ku 16,992.Abakirwaye ni 955.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Abaganga bakurikirana abarwayi ba COVID-19 kimwe n'abarwayi bakoresheje umuti wa Favipiravir, bemeza ko kuva watangira gukoreshwa watanze umusaruro mu buryo bugaragara kuko wagabanyije abarwayi ba Coronavirus n'igihe iyi ndwara yamaraga mu mubiri.

    Ku wa 21 Mutarama 2021 u Rwanda rwatangiye gukoresha umuti wa Favipiravir wagaragaje ko utanga icyizere mu kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye.

    Uyu muti utanga umusaruro kuko mu gihe kingana n'ukwezi, abamaze gukira bangana na 10253 kuko bavuye ku 7800 bakagera 18053 kandi ijanisha ry'abakira rigera kuri 93% rivuye kuri 65,6%.

    Abakoresheje uyu muti nabo bemereye RBA ko nyuma y'igihe gito ibimenyetso byose bya COVID-19 byahitaga bigenda kandi bakanakira vuba.

    Umwe yagize ati 'Uriya muti wa Favipiravir ufite akamaro kanini cyane kuri Coronavirus. Ku nshuro ya mbere n'iya kabiri nafataga ibinini icyenda, ku zindi nshuro ngenda mfata ibinini bine mu gitondo na nimugoroba. Ni umuti ukiza vuba, ibimenyetso byahise bigenda birimo kuribwa umutwe, kuba ntarahumurirwaga, gucika intege, kubabara mu gituza n'ibindi.'

    Undi yongeyeho ati 'Ubundi njye numvise ibicurane kuri 13, numva n'ibiryo ndya sindyoherwa ngiye kwisuzumisha bashyira akantu mu mazuru barambwira ngo nanduye COVID-19. Bampaye biriya binini nyuma y'iminsi ine gusa bahise bansezerera.'

    Abaganga bita ku barwayi ba COVID-19 bavuga ko mu minsi isaga 30 ishize uyu muti ukoreshwa, hari impinduka zidasanzwe zagaragaye aho abarwayi batangiye kugabanuka, ndetse ugasanga n'igihe umuntu yamaraga arwaye COVID-19 cyaragabanyutse.

    Umuganga uri mu itsinda ry'abaganga bakurikirana abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda, Dr. Menelas Nkeshimana yagize ati 'Yabigizemo uruhare, ndetse buriya nta nubwo twayitanze mu bitaro gusa kuko hari n'abantu twayishyiriye barwariye mu rugo, tukagenda tubakorera ubugenzuzi. Ni aho twagiye tuvana amakuru ko ku munsi wa gatandatu wabonaga abarenze 50% bakize. Ibyo byose ubihuje bigaragaza ko uyu muti wa Favipiravir uri gutanga umusaruro.'

    Dr Nkeshimana yavuze ko kandi umuti wa Favipiravir ugira akamaro mu mubiri w'umuntu kuko utuma virusi idakwirakwira.

    Ati '[Umurwayi wa Covid-19] Kumuha umuti wa Favipiravir utuma virusi itabasha kororoka mu mubiri, hari utunyangingo igenda igafunga [gène] yitwa IDRP inafite aho ihuriye na Covid-19 ikayibuza kororoka. Bivuze ko kuyikoresha byadufashije, twabonye ko abantu bakira virusi mu gihe gito ugereranyije n'icyari gisanzwe.'

    Umuti wa Favipiravir uca intege virusi binyuze mu kuyibuza kwikuba, aho wica ibyabashaga kuyitunga bikayigora kubaho mu muntu.

    Uyu muti wakozwe n'ikigo cyo mu Buyapani cyitwa Fujifilm Holdings Corporation, gifite icyicaro i Tokyo. Wemejwe bwa mbere mu 2014 mu kuvura icyorezo cy'ibicurane byariho icyo gihe ndetse ukoreshwa na nyuma mu bwoko bushya bw'ibyo bicurane. Kuri ubu wongeye kwemezwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

    Ku makuru yatanzwe n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe amakuru ku by'imiti, umuti wa Favipiravir wakoreshejwe bwa mbere mu kuvura SARS-CoV-2 (COVID-19) muri Wuhan aho icyorezo cyahereye.

    Ubwo icyorezo cyarushagaho gukwirakwira mu Burayi, uyu muti watangiye gukoreshwa nk'ubutabazi bwihuse mu Butaliyani, ukaba unakoreshwa mu Buyapani, u Burusiya, Ukraine, Uzbekistan, Moldova na Kazakhstan. ngo Uherutse no kwemezwa muri Arabie Saoudite ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-03-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-146-barayandura

  • Intambwe watera ugasohorezwa amasezerano #rwanda #RwOT

    Kubantu benshi bafite amasezerano, uruhare bakwiye kugira ngo asohozwe ntirwitabwaho. Ariko burya uruhare rw’Imana yarurangije ikidusezeranye. Yatwemereye ko izabana natwe aho tuzakandagiza ibirenge byacu, iduha n’ibikwiye byose ngo tugere aho ishaka ko tujya. Uruhare rero ruba rusigaye kuri twe ni uko tugomba kugendana n’Imana tugakorana kugira ngo tuzagere aho yatugambiriyeho ko tugera.

    Birumvukana ko ugomba kuba ufitanye umubano mwiza n’Imana , hanyuma ugatera izi ntambwe za ngombwa byibura kugira ngo Imana ibone uko igusohoreza amasezerano:

    Ntuzigere wemera kuba hasi (Mediocrity)

    Amateka yacu atwemerera gukora ku kigero kiri hasi ya standard ikenewe. Ubuzima tubamobutwemerera kubona ibisobanuro iyo tutageze ku ntego twihaye cyangwa tutujuje inshingano. Rimwe na rimwe nta bantu bafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo dukora ngo bamenye ko tudakora ibyo twakagombye gukora.

    Ese ujya wibuka ko Imana yadusezeranyije ngo 'Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi?.' Ibyo abandi batashoboye wowe ugomba kumva ko wowe wabishobora, ibyo abo mu gisekuruza cyawe batagezeho wowe wabigeraho.

    Gusa bisaba kuba nka Yabesi ukarambirwa imibereho urimo uyu munsi. Gerageza ukoreshe umubiri uburetwa, koresha imbaraga zawe ugeze ahantu wumva unaniwe, komerezaho ugeze ahantu wumva bitakihanganirwa, ntugatuze kugeza igihe uzagera ku ntego wihaye.

    Gerageza kwitekerezaho

    Nta kintu gitera ubwoba nko gufata umwanya wo kwitekerezaho. Abakristo twitiranya kwitekerezaho no kwiganyira ndetse rimwe na rimwe mu masengesho tubyatura nk’icyaha. Pawulo yandikiye abaroma ngo: 'Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera'.

    Akenshi iyo twitekerejeho tukajya kure mu buzima bwacu, twihana ko twagize kwizera guke, ariko sibyo. Gutekereza cyane ni ikimenyetso cyo kwizera, gutekereza cyane ni ikimenyetso cyo gusa n’Imana. Akenshi iyo dutangiye kwitekerezaho tukabona ibintu bitagenda neza mu buzima bwacu, dushaka ahantu duhungira ibyo bitekerezo.

    Bamwe tujya mu masengesho, abandi tukajya mu byumba, abandi tukajya mu bitaramo, gusura inshuti, cyangwa tukajya mu byo twita umurimo w’Imana tugashaka imirimo myinshi dukora mu rusengero tukayihugiraho ngo twiyibagize.

    Si uko rero ibintu bikora, tugomba gutekereza ikintu cyose twakora ngo tugere ku gihagararo cya Kristo, haba mu buzima bwacu bw’umwuka, mu mibereho, ubukungu, imbanire n’abandi. Dushakashake uko twamenya ibyo Umwami ashima.

    Shaka uburyo waba indashyikirwa

    Gerageza kwiga ubumenyi butuma ugira itandukaniro n’abanda bantu muri kumwe muri domain imwe (Daniel 1 :1 8-20). Ntugomba gusigira amahirwe umukoresha wawe cyangwa undi muntu ugomba guha serivisi amahirwe yo kuba yahitamo undi muntu utari wowe.

    Kora ku buryo umukoresha wawe yakumva ahangayikishijwe n’uko umunsi umwe uzamwandikira urwandiko umusezera. Kora ku buryo n’umwanzi wawe yumva atagutakaza kubera agaciro akubonamo. Kora ku buryo umuntu ukugambanira mu kazi yumva yakwigiraho. Gerageza kuba umuntu wifuzwa!

    Gerageza kuba umunyamumaro

    Tangira kugira ikintu ukora niyo waba utagihemberwa, kigaragaza ko uri umunyamumaro muri sosiyete. Yozefu yabaye umugaragu wa Potifari ategereje kuba uwa kabiri kuri Farawo, Mose yari umushumba w’Intama za Sebukwe Yetiro ategereje kuba umuyobozi w’Abisirayeri. Dawidi yacurangiraga umwami Sawuli ategereje kuzaba umwami, Morodekayi yari umuzamu ku irembory’ibwami ategereje kuzaba umuntu ukomeye.

    Nabonye abazungu baturusha kumva iri hame cyane: Umwana arangiza Havard akemera kuza kuba umukorerabushake, mwamarana imyaka itatu akajya iwabo akamarayo indi myaka 2 akagaruka ari umuyobozi w’ikigo runaka ku rwego rw’igihugu. Umuco wo gukorera ubushake dukwiye kuwigira kuri Yesu kuko yabonye guhwana n’Imana atari ikintu cyo kugundirwa yemera kuza ku isi.

    Twese dufite ibintu tugomba gusiga kugira ngo tube abanyamumaro. Gerageza kurangiza ikintu watangiyeImana ikenera consistency mu byo dukora kugirango ikorane natwe. Abanyamahirwe mu buzima si abahanga, si abafite ubushobozi buhambaye.

    Abantu bagiye bakora ibintu bikomeye mu buzima ni abantu bahisemo kimwe cy’ingenzi bakagishoramo imbaraga zabo zose. Hari umuntu umwe wasengaga, Imana iramubwira ngo napfukame bamusengere Imana imukureho umwuka wo kugurisha: Yatangiraga inzu yagera hagati agahita ayigurisha, yagura moto agitangira kuyikoresha agahita ayigurisha.

    Ikintu cyose atangiye ntareke ngo kibyare umusaruro. Imana ivuma Kayini yaravuze ngo azaba igicamuke n’inzererezi, muyandi magambo nta kintu yashoboraga gukora ngo kirangire. Rero uwo mwuka urwanya abantu benshi, umuntu akiyandikisha mu isomo ntarirangize, ugatangira inzu ntuyirangize, ugatangira amasengesho ntuyarangize, ugatangira kwandika ikigisho ntukirangize, ugapatana ikiraka ahantu ntukirangize.

    Ukabona isoko ryo kugemura ahantu nturirangize, ugahimba indirimbo ntuyirangize, ugatangira kwiga muzika ntubirangize. Mbega ugasanga dufite imishinga myinshiyagiye yubakwa inkuta ariko ntisakarwe. Dukwiye kugira Kamere y’Imana muri twe : Ubwo yaremaga isi n’ibiyirimo, mu bumana bwayo yaruhutse ku munsi wa karindwi kuko niho yari yaragije imirimo yayo, ntabwo dukwiye gucika intege.

    Gerageza gukoresha uburyo ufite

    Ntugategereze ko hari igihe cyiza cyo gukora ibyo ugomba gukora kitari uyu munsi abizera Imana, nta gihe kidakwiriye cyo gukora neza kibaho nk’uko nta gihe cyiza cyo gukora nabikibaho. Icyo usabwa ni ukwigomwa ibintu bito bito ufitiye ubushobozi:

    Wenda urasabwa guhagarika kurya saa sita ebyiri mu cyumweru ngo ukorere permit provisoire, wenda urasabwa kuhagarika gutega moto buri munsi, ukajya uzinduka kugira ngo ubone ibihumbi bitanu byo kwizigama. Wenda urasabwa kwigomwa gusangira n’urungano mu mezi atatu ari imberekugira ngo uzakore professional course imwe, wenda urasabwa kwigomwa amasaha abiriumara kuri social media buri munsi mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo uzabe wamaze kwandika igitabo ku buzima bwawe,…

    Menya kubiba imbuto ufite mu ntoki zawe : Igihe amafaranga, impano. Nubibira mu mubiri (kurya, kunywa, kwinezeza, ubunebwe, kwikunda) uzasarura kubora. Ariko nubibira mu mwuka uzasarura inshuro icumi. Niba ari Yesu ubivuze, emera ubikore n’ubwo bitumvikana (Luka 5 :5).

    Gerageza guha agaciro itangira rito

    'N’ubwo itangira ryawe ryari rito, ariko amaherezo yawe yakunguka cyane'. (Yobu 8:7).Akenshi tugira inzozi zo kuzakora ibintu binini by’agatangaza, ariko ugasanga Imana irashaka ko dutangirira ahantu hadashimishije. Ushobora gusanga mu murenge uzabera umunyamabanga nshingwabikora bari kugusaba kuba umuyobozi w’isibo.

    Ushobora gusanga akarere uzayobora mu myaka itanu iri imbere ubu uri umukozi wa MINEDUC, ndavuga umwarimu muri primary cyangwa secondary ukaba uhembwa umushahara utari hejuru.

    Wasanga ikigo uzayobora rimwe na rimwe ukoramo nk’umunyabiraka. Nkubwije ukuri uko niko Imana iha imyitozo abantu bayo kugira ngo bazabe abantu bakomeye. Ha agaciro aho hantu uri kuko niho hazakubera urufunguzo.

    Gerageza kwifatanya n’abandi

    Twigire kuri Yesu: Afite imyaka 12 yasigaye i Yerusalemu atangira kuganira n’abnditsi ndetse n’abigishamategeko ndetse batangazwa no kubona umuntu ukiri muto ufite ubumenyi nk’ubwo yari afite. Rero, n’iyo waba uri umuhanga gute, nutajya ahabona nta muntu uzamenya agaciro kawe. Niba ufite abantu bagutesha agaciro, menya ko hari umuntu wifuza kuzabona umuntu umeze nkawe ngo bakorane urugendo rw’iterambere.

    Hari umukoresha wifuza umukozi umeze nkawe akaba yaramubuze ngo amuhembe amafaranga yifuza. Hari umuntu wifuza umuntu umeze nkawe ngo amushyire muri business ye itangire igende neza. Hari Kaminuza zifuza abantu bameze nkawe ngo zibahe scholarship.

    Muzahurira he? Muzahura ryari? Ni ikibazo cy’igihe gusa, bizaba byanze bikunze. Gerageza kugira ibintu uhindura mu bikuranga (Curriculum vitae) Hari ibigo byinshi biba bishaka abakozi ugasanga kubona akazi biragoranye, iyo CV yawe idashobora kukuvugira aho hantu. Birumvikana Imana iherekeza CVs zacu iyo dushaka akazi, ariko bisaba ko natwe tuzibyibushya, zigakura zikagera ku gihagararo umukoresha aba ashaka.

    Kimwe mu bintu nabonye bituma CV ikura ku bantu batabonye amahirwe yo kubona akazi ni ukugira ‘Professional certificates’ wakuye mu bigo bitanga amahugurwa. Abazungu cyane cyane ntibita kuri degree, ahubwo bareba ubushobozi bwawe muri domai kubera ko barabizi ko Kaminuza nyinshi zidatanga ubumenyi buhagije.

    Ikindi kandi ni uko certificates zigaraza inyota ufite yo kumenya ibintu byinshi bitandukanye muri domain yawe (Eagerness to learn). Brian Tracy yaravuzengo 'The only skills that will be needed in 21 st century, is the skill to learn new skills, other things will be obsolete.'

    Nugerageza kubaka CV yawe neza no mu bushobozi bwawe, ndakubwiza ukuri ko umukoresha ashobora no kwima akazi murumuna we akakaguha. Abantu benshi bashishikajwe no kubona abakozi babafasha kugera ku ntego zabo, cyangwa z’ibigo byabo kurusha guha akazi abantu kubera ikimenyane.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Intambwe-watera-ugasohorezwa-amasezerano.html

  • RDC yemeje ko FDLR ariyo yishe Ambasaderi w'Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohowe na Visi minisitiri w'umutekano mu gihugu Bwana Arustude Bulakali MULULUNGANYA yavuze ko uyu munsi saa tatu za mu gitondo imodoka ya PAM yarimo uyu muminisitiri yarashweho na FDLR mu muhanda wa Rutshuru,Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

    Iki gitero cyaguyemo abantu 3 barimo umushoferi w'iyi modoka n'Abataliyani 2 barimo n'uyu Ambasaderi w'Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio,n'umurinzi we,Vittorio Lacovacci.

    Luca Attanasio yarashwe mu nda n'izi nyeshyamba nkuko iri tangazo ribivuga atabarwa n'abarinzi b'ikigo cya ICCN gishinzwe kurinda ibidukikije gusa yagejejwe ku bitaro bya UN i Goma ariko yaje gupfa.

    Leta ya RDC yatangaje ko yababajwe n'ubu bwicanyi ndetse yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n'Abataliyani muri rusange.

    Bikimara kuba,Minisitiri wa Congo ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marie Tumba, yabwiye abanyamakuru ko leta iri gukora iperereza ku iyicwa rya Luca Attanasio n'abandi bantu babiri biciwe hamwe na we.

    Umukuru w'intara ya Kivu ya ruguru Carly Nzanzu yabwiye BBC ko abantu bitwaje intwaro bateye urukurikirane rw'imodoka zarimo abantu barindwi nk'isaha ebyiri n'igice za mu gitondo. Avuga ko babanje kwica umushoferi w'umunyekongo wakorera PAM (WFP), abandi bahita babatwara muri parc ya Virunga. Avuga kandi ko abarinda parc bashoboye kurokora bane muri bo ariko mbere yo guhunga, abateye bahita babanza kurasa ambasaderi n'umurinzi we, nyuma bahavuye nibwo byatangajwe ko bapfuye.

    Federico D'Incà minisitiri w'Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n'inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y'Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.

    Itangazo rya minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubutaliyani rivuga ko “ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w'Ubutaliyani i Goma”.

    Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije gushimuta nk'uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National Park kiri hafi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-yemeje-ko-fdlr-ariyo-yishe-ambasaderi-w-ubutaliyani

  • Ntibisanzwe! Umukobwa na nyina barwanye karahava bapfa uwo bihebeye #rwanda #RwOT

    Umukobwa na nyina batatangajwe amazina, bakomoka muri leta ya Anambra muri Nigeria, baherutse kurwana inkundura bapfa umugabo nyuma yuka bisanze umuwo mugabo abatereta bombi.

    Nk'uko raporo ya Edujandon ibitangaza, ngo iyi mirwano yatangiye igihe umugore afata umukobwa we ari kumwe n'umugabo mu cyumba kandi nawe basanzwe bakundana.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe ari umukiriya muri resitora y'uyu mugore ku isoko rya Ochanja, hafi ya Onitsha, aho umukobwa we na we afasha nyina.

    Umuturanyi waganiriye n'abanyamakuru yavuze ko ibibazo byatangiye igihe uyu mukobwa yatangiraga gukundana n'umugabo uzwi ku izina rya 'Oga Dubai'. Ati: 'Ntabwo yari azi ko nyina n'uriya mugabo '[ Oga Dubai' bari basanzwe bakundana rwihishwa.'

    Umubyeyi ngo yabanje gutuza atekereza ari ubucuti busanzwe ubwo umugabo yagarukaga muri Resitora. Akinjira umukobwa yaramwegereye aramuhobera aramusoma biratinda. Umubyeyi yahise asimbukira umukobwa we barafatana bararwana, umugabo yajyaga atumira umukobwa iwe.

    Rimwe umubyeyi yakurikiranye umukobwa we mu rugo rw'umugabo asanga koko barakundana mu ibanga ntiyasakuza. Umugore yongeye gusemburwa ababonye basomana maze umugore atangira gukubita umukobwa we, umukobwa yirwanaho maze aciraho imyenda nyina.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/22/ntibisanzwe-umukobwa-na-nyina-barwanye-karahava-bapfa-uwo-bihebeye/

  • Dosiye ya Idamange ushinjwa ibyaha 3 irashyikirizwa ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Idamange watawe muri yombi kuwa mbere tariki 15 Gashyantare 2021,akurikiranweho ibyaha 3 birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

    Idamange yari amaze iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga atangaza amagambo benshi bemezaga ko apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Polisi yasohoye itangazo rivuga ko ubwo yo n'Abagenzacyaha bajyaga guta muri muri Idamange, yakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 204, ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z'ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by'amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y'u Rwanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu.

    Ingingo ya 234 muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n'urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu . Iyo gukubita byateye ibikomere, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitageze ku myaka irindwi .

    Ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, ingingo ya 230 ivuga ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by'ubutegetsi cyangwa ibyemezo by'urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe . Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

    Idamange w'imyaka 42 yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bitatu bishize, mbere y'aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashisha urukuta rwa YouTube maze agatambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk'izigumura abaturage.

    Ubwo yafatwaga, yari yatangaje ikindi kiganiro cyaje gikurikira ikindi yatangaje ku munsi wo ku cyumweru yise 'Amasengesho'. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dosiye-ya-idamange-ushinjwa-ibyaha-3-irashyikirizwa-ubushinjacyaha

  • Umunsi Padiri Ubald yari kuzashyingurirwaho wahinduwe #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n' Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba ari n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangungu Musenyeri Hakizimana Celestin, hatangajwe ko umunsi wimuwe bitewe n'impamvu zitunguranye.

    Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake, muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

    Yagiye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika muri Mutarama 2020, mu bikorwa byo gusengera abantu nk'uko yari asanzwe abikora. Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko icyorezo cya COVID-19 kiza gutuma habaho guhagarika ingendo z'indege.

    Yaje kwandura kiriya cyorezo, akimarana igihe kinini, gikira kimusigiye indwara y'ibihaha ari yo yamuhitanye.

    Ku wa 27 Mutarama 2021, habaye misa n'amasengesho yo kumusezeraho bikozwe n'inshuti n'abavandimwe be mu Mujyi wa Salt Lake, muri Amerika.

    Ubald Rugirango yari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by'Ubumwe n'Ubwiyunge yatangirije muri Paruwasi ya Mushaka, gusengera abarwayi aho bamwe bagiye batanga ubuhamya ko bakize, akaba yari n'Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umunsi-padiri-ubald-yari-kuzashyingurirwaho-wahinduwe

  • Iby'ibanze ku rugendo Perezida Macron ateganya gukorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron nibwo yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu 2021 mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y'ibihugu byombi.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique icyo gihe yagize ati 'Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y'Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.'

    Ntabwo amatariki n'ukwezi uru ruzinduko ruzaberaho biremezwa, gusa amakuru avuga ko byose bizaterwa n'uko icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe cyifashe hirya no hino.

    Byitezwe ko uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rushobora kuba mbere ya tariki 18 Gicurasi kuko nyuma yayo u Bufaransa buteganya kwakira inama ibuhuza na Afurika yiga ku ishoramari aho yatumiwemo abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga icumi.

    Mu 2019 Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche! barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Nyamirambo.

    Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by'umwihariko ku Iterambere ry'Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y'inama y'Inteko Rusange y'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

    Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w'u Rwanda n'igihugu cye, bitandukanye n'ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

    Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y'u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w'abafatanyabikorwa bitandukanye n'iy'abamubanjirije.

    Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n'uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa, ahubwo kuri politiki rusange y'ibihugu.

    Muri Mata 2019 Macron nyuma yo guhura n'abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry'impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe Macron yasura u Rwanda, yaba abaye Perezida wa Kabiri w'u Bufaransa ukandagiye ku butaka bwarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Gashyantare 2010, Sarkozy yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare, ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw'u Bufaransa.

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warushijeho kuba mwiza kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017 / Ifoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ibanze-ku-rugendo-perezida-macron-ateganya-gukorera-mu-rwanda