Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Dan Flavour ahishuye ukuntu Lydia Jazmine yamushoye mu bwigunge bukabije kugeza aho atekereza kwiyahura #rwanda #RwOT

    Dan Flavour yagaragaje ukuntu Lydia Jazmine yamugizeho ingaruka zikomeye kugeza aho atekereza kwiyahura

    Umuhanzi Dan Flavour yahishuye uburyo Lydia 'Jazmine' Nabawanuka yigeze kumushyira mu bwigunge bukomeye, ndetse agatangira gutekereza kwiyambura ubuzima bwe kubera ibihe bikomeye yamuciyemo.

    Nk'uko yabigarutseho mu buhamya bwe, Dan Flavour, amazina ye nyakuri akaba ari Daniel Tumwesigye, yasobanuye ko urungano rwe na Lydia Jazmine rwatangiye neza cyane, basa nk'abari inshuti.

    Yagize ati:
    'Uwo mugore Lydia Jazmine yigeze gutuma nanga igihugu cyanjye kugeza aho numvaga nakwiyambura ubuzima. Naratangiye kwibaza impamvu nkomeza kuba mu gihugu cyambabaje kugeza aho nahuraga n'uyu mugore wambereye mwiza mu ntangiriro, ariko akaza guhindukira agashyira ibibazo byacu mu gipolisi.'

    Dan Flavour avuga ko intandaro y'amakimbirane yabo yatangiye ubwo yakodeshaga inzu iri mu gace ka Munyonyo aho yari agiye gukorera ubucuruzi bwa Airbnb. Umwe mu bantu bakoranaga bamuzaniye Lydia Jazmine nk'umukiriya.

    Yagize ati:
    'Twagiranye ikiganiro, ambwira ko yifuza gukodesha iyo nzu. Twumvikanye ko azajya yishyura amafaranga miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu (Shs2.5m) buri kwezi.'

    Lydia Jazmin

    Lydia Jazmine nyuma yaje kwishyura amezi umunani, angana na miliyoni makumyabiri n'ane (Shs24m). Akimara kujya muri iyo nzu, yazanye umuryango we, afata amafoto ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Imana kuba abonye inzu nshya.

    Ibi byaje kugera ku nyir'inzu wari utuye muri Noruveje, maze atangira gushinja Dan Flavour kumugurisha inzu atabifitiye uburenganzira, bituma polisi itangira kumushakisha.

    Ibibazo byarakomeje bikomera, kugeza ubwo Lydia Jazmine yamutwariye kuri sitasiyo ya Kabalagala, amusaba ko asubiza amafaranga amushinja ko yayamukuyeho mu buryo bw'ubuhemu no kumubeshya.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-dan-flavour-ahishuye-ukuntu-lydia-jazmine-yamushoye-mu-bwigunge-bukabije-kugeza-aho-atekereza-kwiyahura/

  • U Rwanda ruzakoresha miliyari 17,7 Frw mu gutanga buruse ku banyeshuri mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 1980 Leta y'u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga, mu 2016 BRD ihabwa inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70.9 Frw bazihawe mbere. Kugeza muri Nyakanga 2024 BRD yari imaze gutanga inguzanyo ya 376,900,000,000Frw.

    Buri mwaka, ku bufatanye n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC hatangwa inguzanyo ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze neza amasomo yabo ngo bakomeze muri kaminuza.

    HEC ishingira ku ngengo y'imari yagenewe mu gutanga buruse hagamijwe kugena ingano y'abagomba kuzihabwa, bamara gutoranywa no kwemererwa inguzanyo, urwo rutonde rugashyikirizwa BRD ari yo ifite inshingano yo kujya itanga ayo mafaranga ku banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Uretse abiga muri Kaminuza y'u Rwanda bahabwa buruse, HEC inatanga buruse ku banyeshuri biga mu mahanga kandi nabo bahabwa inguzanyo ya Leta.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, HEC yagaragaje ko hari hakenewe arenga miliyari 22 Frw yo gukoresha nk'inguzanyo ku banyeshuri bashya n'abanyeshuri basanzwe.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu mbanziriza mushinga w'ingengo y'imari ya 2025/2026 iri gusesengurwa n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta iyo gahunda yagenewe miliyari 17,7 Frw.

    Iteka rya Minisitiri riteganya ko uwahawe inguzanyo yo kwiga cyangwa umukoresha utishyuye inguzanyo yo kwiga ku gihe, yishyura inyungu z'ubukererwe zingana na 1,5% by'amafaranga agomba kwishyurwa kuri buri kwezi k'ubukererwe.

    Inyungu z'ubukerererwe zibarwa uhereye ku munsi uwahawe inguzanyo yo kwiga yatangiriyeho akazi cyangwa igihe uwahawe inguzanyo uvugwa mu ngingo ya 22 y'iri teka yashyiriye umukono ku masezerano yo kwishyura.

    Kuva mu 2016 BRD yahabwa inshingano zo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bahabwa buruse, imaze kugaruza miliyari 34,7Frw.

    Iyi mibare igaragaza imbaraga zashyizwe mu kugaruza izi nguzanyo mu myaka ya vuba, kuko kugeza mu 2023 hari hamaze kugaruzwa miliyari 24,4 Frw, mu mwenda wa miliyari 221,85 Frw.

    U Rwanda ruzakoresha miliyari 17, 7 Frw ku gutanga buruse ku banyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruzakoresha-miliyari-17-7-frw-ku-gutanga-buruse-ku-banyeshuri

  • Huye: Yarohamye mu cyuzi arapfa, nyuma yo kurenga ku mpanuro z'umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 13 Gicurasi 2025 mu masaha ya Saa Cyenda z'igicamunsi. Amakuru avuga ko uyu mugabo yagiye koga nk'uko bisanzwe, ariko aza kunanirwa bituma ahita arohama, arapfa.

    Ubwo Uwimana yavanaga guhinga n'umugore we uko bisanzwe, ngo yavuze ko ashaka koga, ariko umugore we arabyanga amushishikariza kujya kogera mu rugo.

    Undi yanze kumwumvira, avuga ko ashaka kogera muri icyo cyuzi cyagomewe hagamijwe kujya cyuhira umuceri, agezemo arapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaniro, Jean Paul Rugira Amandin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yaguyemo, agahita apfa, ndetse n'umurambo we nturaboneka.

    Ati 'Ubwo yarohamaga, umugore we yahise ahuruza abaturanyi ariko biba iby'ubusa, ndetse n'ibikorwa byo kumushakisha biracyakomeje. Inzego z'umutekano zahageze ziri gushakisha ngo turebe ko yaboneka, noneho nyuma tukaza gufata ibindi byemezo.'

    Gitifu Rugira yavuze ko ibyabaye ari impanuka kuko uyu mugabo yari asanzwe azi koga, ariko aboneraho gusaba abaturage kugendera kure amazi yose kuko igihe cyose yateza ibyago birimo n'urupfu.

    Ubusanzwe, icyuzi cya Gatindingoma kirindwa n'abantu babuza abana kujyamo.

    Nyakwigendera Uwimana asize umugore n'umwana umwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-yarohamye-mu-cyuzi-arapfa-nyuma-yo-kurenga-ku-mpanuro-z-umugore-we

  • Guhekera Interahamwe ni igikomere kiruta ibindi nagize- Uwineza wasambanyijwe muri Jenoside (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni mu Rwanda uzasanga abantu baratwikiwe mu nsengero, barishe bene wabo, barariye abantu, abasambanyijwe bakabyarira abicanyi n'ibindi bigora ubwenge bwa muntu kuyungurura.

    Ibyo byumvikana ko uwarokotse Jenoside yateguwe imyaka n'imyaka abonwa nk'inkirirahato kuko umugambi wari uwo kumaraho Abatutsi. Ni na ko bimeze kuri Uwineza Emeritha wasambanyijwe n'Interahamwe, zimbusimburanaho imwe ku yindi.

    Yari afite imyaka 16. Ubu ni we wasigaye wenyine mu muryango w'iwabo kwa se na nyina. Abandi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Atuye mu itongo ry'iwabo riherereye mu Karere ka Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Ngwa.

    Uwineza yasambanyijwe n'Interahamwe eshatu atabashije kumenya zose, ndetse anatwariramo inda y'umwana w'umuhungu, yabyaye mu buryo buruhanyije.

    Jenoside yatangiye mu gace atuyemo aba kwa Nyirakuru mu Mudugudu wa Mwanabiri, Akagari ka Ngwa ku wa 23 Mata 1994, Interahamwe zigatwika inzu z'Abatutsi kuko zari zifite lisiti zabo.

    Yibuka uko bishe nyirarume bamukubise ubuhiri, nyuma yo kumwambura amafaranga kuko yari umucuruzi, bakanamucamo ibice ngo yorohere abishi kumuhamba kuko yari muremure cyane.

    Icyo gihe bishe nyirakuru bose bagahambwa hamwe, urugo rw'iwabo bararutwika, Uwineza agira amahirwe ahishwa n'umuturanyi.

    Uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwakomezaga, abari baramuhishe bamukuye aho yari ari, baramuhungana, na we arabakurikira, dore ko abandi yari azi bari bishwe.

    Uwineza Emeritha yasambanyijwe muri Jenoside, aterwa inda n’Interahamwe

    Bari mu rugendo bahuye n'Interahamwe ziramumenya, abari bamuhishe bamukomeraho biba iby'ubusa, ziramubambura, maze ziramujyana ziramusambanya.

    Ati 'Banyambuye umugabo wari warampishe witwaga Samson, iyo Nterahamwe yari ifite ubushobozi, benshi barayitinyaga cyane. Nuko injyana munsi y'umuringoti iransambanya. Ni bwo bwa mbere nari nkoze ibyo bintu. Nyuma haza n'abandi babiri babikora batyo.'

    Uwo muryango wari wamuhishe wakomeje gutegerereza hafi aho ngo umenye niba Uwineza yishwe cyangwa yajyanywe ahandi, ariko nyuma uza kumureba, usanga yataye ubwenge.

    Ati 'Uwa mbere akimara kumvaho, umutwe wahise utakara, n'abandi banjeho nyuma sinibuka n'amasura yabo.'

    Uwo muryango wakomeje kumufasha, bamukura aho ariko ibyo gukomeza bahungira ku Gikongoro birahagarara, aza guhura n'Inkotanyi zimujyana ahitwa i Kigoma.

    Uwineza yakomereje i Gatagara, ariko nyuma Inkotanyi zibimurira i Bugesera mu rwego rwo kurushaho kubashakira umutekano.

    Muri ibyo bihe byose, yatangiye kumva nta buzima afite, ariko ntamenye ko yasamye inda yatewe n'Interahamwe.

    Nyuma y'igihe inda yakomeje gukura, ariko we akagira ngo yarwaye mu nda, abakuru baramwegera bamubwira ko babona atwite, asa n'ugwiriweho n'ijuru bwa kabiri.

    Nawe tekereza umwana w'imyaka 16, abe bose bishwe muri Jenoside ari we usigaye gusa, hiyongereyeho umuruho wo gutwita akiri muto, bigashengura kurushaho kuba atwitiye abamumazeho abantu.

    Yagize ukwiheba gukomeye, atangira kwibaza uko azabyara, mu 1995 abona umubyeyi umucumbikira mu nzu ituzuye yibanamo, nubwo ibyamubayeho aho na byo ari ndi nkuru.

    Yakomeje abaho atungwa n'ibyasigaye mu mirima yo kwa nyirakuru birimo ibitoki n'indi myaka batasahuye mu matongo.

    Mu gahinda kenshi, Uwineza yumvaga yarihebye yifuza ko iyo nda yamwica, akajyana na yo na cyane ko nta cyizere cy'ubuzima yigeze agira.

    Nubwo ibikomere bya Uwineza bikiri bibisi, yateye intambwe ariyubaka

    Ku bufatanye n'abaturanyi be, yagiye kubyarira ku kigo Nderabuzima cya Kigoma, ku bw'amahirwe abyara neza, umugogoro usigara ari ukurera umwana wavutse mu bibazo nk'ibyo.

    Ati 'Uyu mwana yarariraga, nkumva ntarira nk'abandi bana, nkumva ni umugome ubwanjye nibyariye. Byanyibukije ko hari umuntu wigeze kumpa umuti ngo nyikuremo ariko ikanga, agahinda karushaho kwiyongera.'

    Arakomeza ati 'Yigeze kurira turi kumwe mu nzu twenyine, muhubura ku buriri mujugunya hirya iriya nshaka ko apfa ngo nanjye nigendere ariko ntiyapfa. Nagerageje kumwica. Nabonaga atazandutira abanjye bapfuye mbareba.'

    Uwineza avuga ko uwo mwana yakomeje kumubera inzitizi, kuko hajeho na gahunda zo kurihira amashuri abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko we birananirana kubera ko yagombaga kubanza kumurera kandi na we akiri mu kigero cyo kurerwa.

    Ati 'Guhekera Interahamwe numvaga ari igikomere kiruta ibindi nagize. Hazaga imishinga iturihira wa mwana agakomeza kunziga.'

    Kwakira uwo mwana yanabifashijwemo na Leta n'Umuryango SEVOTA wamufashije mu isanamitima no gukira ibikomere, ahura n'abandi bahuye na byo, babereka ko atari ikosa ryabo, ahumurizwa no kubona hari n'abahuye n'ibirenze ibye.

    Uko iminsi yagiye ishira, yakomeje gutwaza aza no gushaka umugabo w'umusirikare wari mu ngabo zabohoye u Rwanda, amwemerera kumwomora ibikomere ndetse anamwakirira amateka ye yose n'umwana yabyaye.

    Uwineza yariyubatse, ubu afite urugo rukomeye kuko yabyaye n'abandi bana, akaba ari umuhinzi n'umworozi w'intangarugero.

    Wa mwana yaramwakiriye arakura, na we ari kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Uwineza na we ari gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.

    Afite inshingano zitandukanye zirenze iz'urugo kuko ni umujyanama w'ubuhinzi, umwunzi akaba no mu Nama Njyanama y'Akagari atuyemo.

    Uwineza Emeritha agaragaza aho abe biciwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhekera-interahamwe-ni-igikomere-kiruta-ibindi-nagize-ubuhamya-bwa-uwineza

  • Polisi ya Ottawa yiyemeje kwagura ubufatanye n'Umuryango w'Abanyarwanda wa ASSA – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo hasozwaga umukino wa Basketball wahuje Ikipe ya Ottawa Police Hoopstars, igizwe n'abapolisi b'Umujyi wa Ottawa, n'ikipe ya New Stars BBC, igizwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Ottawa n'uwa Gatineau.

    Ni umukino warangiye New Stars BBC itsinze Ottawa Police Hoopstars ku manota 46 kuri 43 y'iyi kipe y'Abapolisi bo mu Mujyi wa Ottawa.

    Uyu mukino wo murwego rwa gicuti witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko nyuma yawo impande zombi zirasabana.

    Constable Michael Blair wavuze ku ruhande rwa Ottawa Police Hoopstars yishimiye uko umukino wagenze ndetse asaba ko amakipe yombi yajya ahura buri mwaka hakabaho no guhura kenshi kugira ngo habeho ubufatanye hagati ya Police na ASSA.

    Ni mu gihe Umutoza wa New Stars BBC, Tarcisse Ruhamyandekwe, yavuze ko umukino n'ibiganiro byawukurikiye ari byiza, kuko bishimangira ubufatanye bwabo na Polisi.

    Perezida wa ASSA, Albert Kayumba, yavuze ko uwo mukino wabanjirije andi marushanwa ngarukamwaka, ASSA itegura mu rwego rwo kwibuka abahanzi, n'abakunzi bose ba siporo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    ASSA ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu ry'Abanyarwanda batuye mu mijyi ya Ottawa na Gatineau, baharanira guteza imbere siporo, umuco, n'ubusabane hagati y'abakuze n'abakiri bato.

    Biteganyijwe ko ayo marushanwa azaba ku wa 17 no ku wa 18 Gicurasi 2025. Izabera mu Mujyi wa Ottawa, muri Complexe Sportif ya Collège La Cité (Pavillon H), iherereye kuri aderesi ya 801 Aviation parkway, mu Murwa Mukuru wa Canada, Ottawa.

    Ku wa 17 Gicurasi 2025 umukino wa Volleyball uzahuza ikipe ya Ottawa-Gatineau, iya Montreal n'iyo mu Mujyi wa Québec, kuva Saa Sita z'amanywa kugera Saa Kumi n'Imwe

    Ni mu gihe ku wa 18 Gicurasi 2025 , biteganyijwe ko ayo marushanwa azitabirwa n'amakipe atandukanye, imikini ikazatangira Saa Tatu z'amanywa kugeza Saa Kumi n'Imwe z'igicamunsi. Arimo New Stars BBC, iya Silverbacks BBC igizwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Montréal, iya Intare za Hamilton igizwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye i Hamilton n'ikipe y'Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Québec.

    Nyuma y'iyo mikino hazabaho gutanga imidali n'ibikombe ku makipe azaba yatsinze.

    Hazanabaho no gusabana hagati y'abazaba bakinnye ndetse n'abandi bose bazitabira irushanwa.

    ASSA igaragaza ko uwo uzaba ari n'umwanya wo kwibukiranya amateka y'abahanzi, abakinaga imikino itandukanye n'inshuti za siporo zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abifuza ibisobanuro bitandukanye banyura aha [email protected]

    Abapolisi bo muri Ottawa bari baje gushyigikira ikipe yabo

    Abafana bari baje kwihera ijisho mu mukino wahuje Ottawa Police Hoopstars, igizwe n'abapolisi b'Umujyi wa Ottawa, n'ikipe ya New Stars BBC igizwe n’Abanyarwanda

    Amakipe ya New Stars BBC (yambaye ubururu n’umweru) na Ottawa Police Hoopstars yakinnye umukino wa gicuti

    Ikipe ya New Stars BBC igizwe n’Abanyarwanda ihabwa amabwiriza n’umutoza y’uko yitwara mu mukino

    Ikipe ya New Stars BBC igizwe n’Abanyarwanda ihabwa yatsinze iya Polisi yo muri Canada ku manota 46 kuri 43

    Ikipe New Stars BBC yerekanye ubuhanga bwayo muri Basketball

    Umukinnyi wa New Stars BBC (wambaye ubururu n’umweru) ahanganye n’uwa Ottawa Police Hoopstars

    Amafoto: Jean-Jacques Ngandu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-polisi-ya-ottawa-yiyemeje-kwagura-ubufatanye-n-umuryango-w-abanyarwanda

  • Gweda 21, Umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada uri kuvugisha abatari bake mu bakunzi b'umuziki #rwanda #RwOT

    Gweda Artist, izina ririmo kuzamuka cyane mu bihangano by'abahanzi nyarwanda baba mu mahanga, akomeje kugenda yigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki, cyane cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzi wavutse ku wa 21 Nyakanga 2000, akurira mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, ubu atuye mu gihugu cya Canada aho akomeje gushimangira umwuga we wo kuririmba n'uw'ubuhanzi muri rusange.

    Amakuru aturuka mu bo mu muryango we avuga ko hari ubuhanuzi bwigeze gutangwa bukemeza ko azavamo umuntu ukomeye mu buhanzi.

    Ibi byahuriranye n'inyota y'uyu musore yo kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda, aho atangaza ko yahisemo gutandukira inzira zisanzweho kugira ngo ashyire umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yatangiye kuririmba ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, ubwo yari afite imyaka 16 y'amavuko, aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Onika.

    Umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada uri kuvugisha abatari bake mu bakunzi b'umuziki

    Icyo gihe yagaragazaga ubuhanga butangaje mu miririmbire ndetse n'umwimerere mu buryo yateguraga ibihangano bye. Nubwo yagiye agira ibihe bikomeye by'umuhangayiko no guhangana n'imbogamizi zitandukanye, Gweda Artist ntiyacitse intege.

    Uyu musore asanzwe ari umunyeshuri wiga muri Canada, aho yanabashije kubona akazi kamufasha kwiteza imbere no gutunganya umuziki we mu buryo bugezweho.

    Akorera ibihangano bye mu buryo bw'umwuga, aharanira ko umuziki we ugera ku rwego mpuzamahanga. Intego ye ni uguhesha ishema igihugu cye abinyujije mu bihangano bifite ireme, bifite ubutumwa, kandi bifite umwimerere wa Kinyarwanda.

    Amazina y'ababyeyi ba Gweda Artist ni Mugwaneza Jean Pierre, bikaba bigaragara ko uyu musore afite ishingiro rikomeye ryamufashije gukura afite indangagaciro n'ubushake bwo kuba ikitegererezo mu ruhando rw'abahanzi b'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Ubutumwa atanga burangwa n'ubutwari, icyizere n'urukundo rwinshi afitiye igihugu cye, nubwo atuye kure. Mu bihangano bye harimo imirongo igaragaza ukwemera, indoto n'icyerekezo bifatika ku bahanzi bashaka kubaka umwuga wabo batitaye ku mbogamizi zo kuba bari kure y'igihugu.

    Gweda 21 akomeje kugira inama abato batekereza gukora umuziki ko icyambere ari ugushirika ubute
    Ubutumwa atanga burangwa n'ubutwari, icyizere n'urukundo rwinshi afitiye igihugu cye, nubwo atuye kure

    Source : https://kasukumedia.com/gweda-21-umuhanzi-nyarwanda-ubarizwa-mu-gihugu-cya-canada-uri-kuvugisha-abatari-bake-mu-bakunzi-bumuziki/

  • Sina Gerard yagaragaje 'Urubuga rwa RW' nk'ishyiga ry'inyuma mu bucuruzi bwe – #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo ni umwe mu Banyarwanda bazwi cyane mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro w'ibikorerwa mu Rwanda.

    Nk'umuhinzi, umworozi n'umushoramari, yatangiriye urugendo rwe rw'ubucuruzi mu isantere ya Nyirangarama, acuruza amandazi n'umutobe, none ubu ni nyiri Enterprises Urwibutso, uruganda rukora ibiribwa byatunganyirijwe mu Rwanda.

    Kwa Nyirangarama habaye kwa Nyirangarama, nta muntu uva jyangwa ajya mu Majyaruguru ngo arenge aho icyicaro gikuru cya Enterprises Urwibutso, kiri mu Karere ka Rulindo ataguze, bikaba uko no ku yandi maduka ye aherereye mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Enterprises Urwibutso izwi ku bicuruzwa bizwi nk'Agashya, Akarusho, Akarabo, Akandi, Akanoze n'ibindi byinshi abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Enterprises Urwibutso yateye imbere buhoro buhoro, hashingiwe ku murava n'umuhate wa nyirayo.

    Kuri ubu, ni urwego rutanga akazi ku bantu batandukanye barimo abahinzi, abacuruzi, abamotari n'abafundi, bose babaye igice cy'uru rugendo rw'iterambere.

    Kuri Nyirangarama, aho byose byatangiriye, hahindutse igicumbi cy'iterambere ry'icyaro, ahatangirwa serivisi zari zisanzwe ziboneka mu mijyi.

    Gusa, mbere y'uko akoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo akora, ibikorwa bya Enterprises Urwibutso byagendaga biguru ntege mu kugera ku isoko mpuzamahanga.

    Gushaka abakiliya n'abamamaza byasabaga igihe kinini n'amafaranga menshi, bihinduka ubwo Sina Gerard yahitagamo uburyo bwo gukoresha indangarubuga ya RW, abinyujije ku rubuga www.sinarwanda.rw.

    Ubu abantu ku Isi hose bashobora gusura urubuga rwe, bagasoma amateka ye, bakamenya ibyo akora, bakanaguriraho ibicuruzwa.

    Urubuga rwe rumufasha kugumana icyizere ku isoko, kwagura ibikorwa, no kugera ku bakiliya bashya mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

    Sina Gerard avuga ko gukoresha urubuga rwa RW byari nko kuva mu muhanda w'ibitaka ukajya kuri kaburimbo, bivuze ko byamuhaye umurongo uhamye wo kwagura ibikorwa bye, kugera kure no gukorera mu mucyo.

    Yemeza ko urubuga rwa RW ari ikimenyetso cy'Ubunyarwanda, icyizere, ubunyamwuga, kandi kikaba igikoresho gikomeye cyo guteza imbere ubucuruzi bw'Abanyarwanda.

    Asaba Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bato, abanyamuryango b'amakoperative n'abandi bafite inzozi, kudatinya gukoresha ikoranabuhanga, no gutangira urugendo rwo kugira urubuga rwabo rwa RW.

    Kuri we, www.sinarwanda.rw ni urufunguzo rw'iterambere rishingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

    Sina Gerard atanga urugero rw'uko gukoresha indangarubuga ya RW bishobora gufasha umucuruzi kubaka izina, kugera ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere igihugu cye.

    Indangarubuga ya RW itangwa n'Ikigo gihagarariye abakoresha internet mu gihugu, RICTA, ndetse mbu yatangiye no gutangirwa no ku rubuga IremboGov.

    Gukoresha indangarubuga ya RW bituma urubuga rw'uyikoresha ruba rutekanye kuri internet kandi rukubaka ikirango cy'Igihugu mu bijyanye n'imbuga za internet.

    Indangarubuga ya RW ifasha abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo bitandukanye kongera umubare w'ababona imbuga zabo kuri internet kandi bijyanye na gahunda y'Igihugu yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Sina Gerard agaragaza ko Urubuga RW rukomeje kumufasha guteza imbere ubucuruzi bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sina-gerard-yagaragaje-urubuga-rw-nk-ishyiga-ry-inyuma-mu-bucuruzi-bwe

  • Abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y'Epfo bambitswe imidari y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Malakal, witabirwa n'abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y'Epfo, abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n'abahagarariye inzego z'umutekano muri icyo gihugu.

    Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w'Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile yabereyemo uyu muhango ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa by'umwihariko abagize umutwe wa RWAFPU1 n'ubuyobozi bwawo ku muhate n'imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.

    Ati ” Umuryango w'Abibumbye ubashimira ku bw'agaciro n'ibikorwa bitandukanye mukora cyane cyane mwita ku bari mu nkambi y'abavanywe mu byabo n'intambara. Iyi midari mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy'akazi mwakoze k'indashyikirwa, mwakoze kinyamwuga murangwa n'indangagaciro mu gusigasira umutekano n'ituze rusange by'umwihariko mu kwita ku baturage bo mu nkambi.'

    Ebikwo yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda ku murongo mwiza rugenderaho n'uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Ishami rya Polisi mu muryango w'Abibumbye (UNPOL); CP Felly Bahizi Rutagerura, mu butumwa yatanze, yabashimye imikorere myiza n'ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri iki guhugu.

    CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo ku nama nziza n'icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n'ituze rusange bigaruke mu baturage.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n'itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-bari-muri-sudani-y-epfo-bambitswe-imidari-y-ishimwe-228906

  • Gutwara igikombe cy'Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwamaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Darkonovic bamaze gutandukana ku bwumvikane bw'impande zombi.

    Kuri ubu biragoye kumva ko ikipe yirukanye umutoza uheruka kwegukana Igikombe cy'Amahoro ndetse akaba yari agifite amahirwe yo gutwara Shampiyona y'u Rwanda.

    Nubwo uyu mutoza yamaze gusezererwa, Darko yari yarafashije APR FC gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu mpeshyi ya 2024, ndetse asezererwa na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Byarakomeje kwitwara neza mu gutwara ibikombe kuko hari hashize iminsi itagera ku 10 atwaranye n'ingabo z'Igihugu igikombe cy'Amahoro cyaherukaga muri iyi kipe mu myaka hafi 8 kitaboneka.

    Gusa nubwo atitwahe neza mu mikino Nyafurika, si we wa mbere muri iyi kipe ya APR FC wari ugize umusaruro nk'uwo kuko n'abamubanjirije ntibarenze ijonjora rya kabiri ry'aya marushanwa.

    Darko asize APR FC ikiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y'u Rwanda aho asigaje gukina n'amakipe arimo Gorilla FC, Muhanzi United ndetse na Musanze FC.

    Iyi kipe ya APR FC ayisize iri guhatanira igikombe na Rayon Sports kuko irarushwa inota rimwe gusa, mu gihe iyi Gikundiro yo izakina na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla  FC.

    Urebye ku musaruro ari kumwe na APR FC, Darko afite umusaruro ungana na 67%, yakinnye imikino 46 yose hamwe atsinda 27 atsindwa 7 anganya indi 12.

    Nyuma yo kugenda kwa Darko, imyitozo ya APR FC yaraye iyobowe Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC aho ari gufatanya na Ngabo Albert na Bizimana Didier basanzwe batoza amakipe mato ya APR.

    Kugeza ubu hari amakuru ataremezwa n'urwego urwarirwo rwose ko Umutoza w'Umunya-Maroc, Adil Erradi Maroc, watoje iyi kipe hagati ya 2019 na 2022, ashobora kuyigarukamo.

    Darko Novic atandukanye na APR FC aho we n'abari bamwungurije bose batazakomezanya n'ikipe y'ingabo z'igihugu, abo ni Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd.

    Aba bose bagiye nyuma y'uko amakuru avuga ko we yahembaga aba bunguriza be, bikavugwa kandi ko uyu yahabwaga umushahara w'ibihumbi 45$ we akabamenya.

    The post Gutwara igikombe cy'Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gutwara-igikombe-cyamahoro-atsinze-rayon-sports-ku-mukino-wa-nyuma-bimwe-mubyo-darko-novic-watandukanye-na-apr-fc-azibukirwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutwara-igikombe-cyamahoro-atsinze-rayon-sports-ku-mukino-wa-nyuma-bimwe-mubyo-darko-novic-watandukanye-na-apr-fc-azibukirwaho

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b'abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n'Abaturage n'Inzego z'ibanze mu murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mukinga, bataye muri yombi Ishimwe Divin w'imyaka 21 y'amavuko ukekwaho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko akamubyaza umwana. Hafashwe kandi Tuyishimire Samson w'imyaka 21 y'amavuko, aho akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko. Bose bamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina.

    Intandaro yo kumenyekana k'uku gusambanya aba bana b'abakobwa barimo uyu wigaga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, byatangiye uyu mwana yegeraga umunyamakuru wa intyoza.com aho inteko y'Abaturage yaberaga mu isantere y'Ubucuruzi ya Mukunguri, akamubwira akababaro n'akarengane yahuye nabyo.

    Inteko y'Abaturage igisozwa, uyu mwana w'umukobwa utari wabajije ikibazo cye mu ruhame, yegereye umunyamakuru aramusuhuza amusaba kumwumva ngo amugezeho akababaro n'akarengane yahuye nabyo, atangira amubwira ati' Mfite akababaro n'akarengane nahuye nako ko kuba naratewe inda niga mu mwaka wa Gatanu wa Pirimeri nkaba narabyaye ariko natanze ikirego muri RIB ku Mugina mu kwezi kwa mbere si narenganurwa, mu Mudugudu n'Akagari barabizi ariko ntawe unyitayeho'.

    Mu nteko y'abaturage ku Mukunguri.

    Uyu mwana w'umukobwa ubu ufite imyaka 16 y'amavuko ndetse n'uruhinja rw'umwaka umwe, avuga ko ajya guterwa inda yahuye n'uriya musore bari basanzwe baziranye akamusaba ko amusura, arabikora ndetse ararayo bimuviramo ko amufata aramusambanya, amutera inda abyara umwana, areka ishuri atyo.

    Avuga ko asambanywa, uyu musore yamubwiraga ko ibizaba azabyirengera akamufasha ariko ngo umwana amaze kuvuka byose yizezwaga nta nakimwe yabonye, uretse ko yagiye gutakira nyina w'uwamuteye inda akamubwira amagambo mabi, nk'aho yamubwiye ko' NTA RIMBI RYANGA UMUPFU'.

    Uyu mwana w'umukobwa, kudatanga ikibazo cye mu nteko y'Abaturage, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko niba ikibazo cye yarakigejeje kuri RIB ya Mugina mu kwezi kwa mbere, ndetse n'ubuyobozi ku rwego rw'Umudugudu n'Akagari abarizwamo bakaba bakizi, ko ibyo batamukoreye mu mezi ashize batari kumuha igisubizo kindi uretse kwiteza abaturage bari mu nteko.

    Yabwiye kandi umunyamakuru ko kudakurikirana uyu wamusambanyije ndetse akamubyaza umwana w'umuhungu byagiye biterwa n'amafaranga yagiye atangwa kuko ngo n'igihe yabaga yijejwe ko bagiye kumufata abariye baramuburiraga akagenda nubwo ngo nta hantu kure yabaga agiye kuko aba mu by'imicanga ya Mukunguri, guhinga imiceri n'ibindi.

    Uyu mwana w'umukobwa, avuga ko nyuma yo kubyara umwana ubuzima bwamubanye bubi cyane ndetse aza no kubagwa amara muri CHUK, akomeza kugira ubuzima bubi yaba we n'uruhinja bitewe nuko nta wo kumwitaho agira uretse ngo umukecuru babana uri mu myaka 100 y'ubukure, nawe utakibashije.

    Uyu mwana w'umukobwa twirinze kuvuga amazina ye no kugaragaza isura kuko aracyari umwana.

    Umunyamakuru mu kumva ibibazo by'uyu mwana w'umukobwa ndetse akumva uko gutereranwa, yabwiye ikibazo inzego bireba zirimo Polisi na RIB hamwe na Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga utari uzi iki kibazo, bahita batangira kugikurikirana guhera mu ma saa moya z'ijoro, ari nabwo Gitifu mu kubaza yahawe amakuru ko ahubwo atari uyu mwana w'umukobwa wenyine, ko hari n'undi ufite ikibazo gisa n'icye.

    Polisi ifatanije n'Abaturage hamwe n'inzego z'ibanze bahise batangira gushakisha abakekwa ndetse birangira bose bafashwe bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina ari nabo bashinzwe Umurenge wa Nyamiyaga.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko abakekwa gusambanya aba bana b'abakobwa uko ari babiri bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu gihe dosiye iri gutegurwa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

    Uyu mwana w'umukobwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko afite n'ikaye yandikishije, aho uyu wamusambanije akamutera inda yemera ko inda ari iye ndetse akaba yari yemeye kuzajya amuha ibihumbi cumi na bitanu(15,000Frws) nubwo nta n'ifaranga yigeze amuha. Ati' Njye mwankorera ubuvugizi njyewe mukamfasha icyo kibazo kuko njye kurera si nabishobora njyenyine'.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/14/kamonyi-nyamiyaga-bakurikiranyweho-gusambanya-abana-babakobwa-barimo-uwigaga-p5-wabyaye/