Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse kuko bijyana n'iterambere ry'imijyi.
Aganira na Televiziyo y'Igihugu, Eng. Kazawadi yagize ati 'Uko Isi iteye mu mikurire y'imijyi hari ibintu na twe dukwiye kwakira tukajyana na byo. Nta mujyi n'umwe uzasanga abafitemo inzu bageze no kuri 50%. N'uyu munsi muri Kigali yacu cyangwa indi mijyi igenda ikura igenda ishiramo ibyaro abafite inzu bagenda bagabanuka ni yo miterere yo gukura k'umujyi.'
Yasobanuye ko ahubwo kwiyongera kw'abafite inzu zikodeshwa mu mijyi hari ibisubizo bitanga kuri Leta kurusha uko abenshi ari ababa batuye mu nzu zabo. Yasobanuye ko gukodesha inzu yo kubamo atari igisebo kuko uramutse uyifite ariko nta byo kugutungiramo ufite byaba ari byo kibazo kimwe no kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n'ubwo gukodesha.
Eng.Kazawadi yavuze ko nubwo mu muco w'Abanyarwanda gutunga inzu ari ikintu cy'ibanze ariko mu miturire yo mu mujyi haba abantu benshi kandi bose baba badafite uburyo n'ubushobozi bwo kuhubaka.
Ati 'Umujyi Kigali ntituwubamo twenyine habamo n'abandi kuko nko mu myaka 20 ishize abanyamahanga bari bawutuyemo bari bake kurusha abahari uyu munsi. None se kuba bahari twavuga ko ari ni kibazo, kandi na bo bakeneye aho batura.'
Mu Cyerecyezo cy'Igihugu 2050, u Rwanda rufite inteko ko mu 2050 Abanyarwanda bagera kuri 70% by'abaturage bose bazaba batuye mu mijyi.
Ibyo bivuze ko muri miliyoni 22 Abanyarwanda bazaba bagezeho icyo gihe, abagera kuri miliyoni 15.400 muri bo bazaba batuye mu mijyi itandukanye.
Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse
Hashize iminsi banki zo mu karere ziri kwiga uburyo zatangira kugura zahabu, u Rwanda rusanze ibindi bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye abanyamakuru ko kugura zahabu ari uburyo bushya bugiye gufasha BNR mu bwizigame.
Ati 'Nka Banki Nkuru y'Igihugu y'u Rwanda, twafashe icyemezo cyo gutangira kureba uburyo twabyaza umusaruro zahabu. Uyu ni umutungo mushya, kandi nk'uko dukomeje kurebera kuri bagenzi bacu, tuzabatangariza mu mpera z'umwaka utaha w'ingengo y'imari, ingano ya zahabu tuzaba twarashoboye kugura.'
Hakuziyaremye yavuze ko intego y'ingenzi ya BNR mu bwizigame mu madovize ndetse n'ishoramari, ari uguharanira ko amafaranga aboneka n'ishoramari rigakorwa, hakahabo umutungo ufite agaciro kagaragara kandi hakaboneka n'inyungu.
Ati 'Urebye kuri zahabu uyu munsi, ibyo irabyujije. Rero ibyo dushingiraho uyu munsi, bitanga icyizere.'
Soraya yavuze ko inama y'ubutegetsi yamaze kwemeza ko BNR yatangira gushora imari muri zabahu, kandi ko bizatangirana n'umwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanga 2025. Ati 'Nibwo tuzatangira kongera zahabu mu byo tubara nk'umutungo wacu.'
Hashize imyaka myinshi zahabu ari umutungo wifashishwa na Banki Nkuru z'Ibihugu mu gushora imari n'ubwizigame. Ubu urebye ku Isi hose, Banki z'ibihugu zibarirwa umutungo wa zahabu ungana na toni ibihumbi 35, nibura bingana na 1/5 cya zahabu imaze gucukurwa.
Akamaro k'ingenzi ka zahabu kuri banki z'ibihugu ni ugushyiraho uburyo bunyuranye bw'ubwizigame cyane ko zahabu yo idapfa gutakaza agaciro ku isoko nubwo ifaranga ry'igihugu n'ubukungu byo byaba bidahagaze neza.
Ibihugu byinshi usanga ubwizigame bwabyo bushingiye ku madolari. Kugira ubwizigame muri zahabu bitanga umutekano usesuye bitandukanye no kugira ubwizigame mu mafaranga afatika kuko zahabu idashingiye ku mikorere ya banki iyo ariyo yose ishobora kugirwaho ingaruka n'ibibazo by'ubwumvikane buke cyangwa politiki.
Urugero ni nk'uko umutungo u Burusiya bwari bufite mu madolari, wafatiriwe kubera intambara yabwo muri Ukraine. Kuri zahabu, ibyo ntibyabaho kuko aba ari umutungo ufatika ubitswe.
Banki Nkuru y'Igihugu muri Tanzania yatangiye kugura Zahabu muri Kamena 2023, ndetse byageze muri Nzeri 2024 imaze kwibikaho ibiro 418. Muri icyo gihe, abacukura n'abacuruza zahabu, basabwe guha 20% by'umutungo wayo bafite, Banki Nkuru y'Igihugu ya Tanzania kugira ngo ibike ubwizigame bunini.
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko guhera muri Nyakanga, izatangira kugura zahabu
Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Dufite site ya mbere ya 5G mu Rwanda kuri Kigali Heights/KCC. Ni intambwe ishimishije kandi iteye ishema kuri twe, ubwo dutangiye uru rugendo. Mu kujya imbere na 5G, si twe tuzarota abakiliya bacu batangiye kuryoherwa n'ibyiza bya 5G.”
Mu 2020 ni bwo iyi sosiyete y'itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y'itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. MTN yatangaje ko ayo mavugurura yakozwe mu guha umusingi ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n'izindi tekinoloji.
Mu 2023, Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'u Bushinwa agamije kwagura ubufatanye mu by'ikoranabuhanga bukagera no mu zindi nzego zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G.
Icyo gihe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwakeneramo internet ya 5G.
Ati '5G turayikeneye mu Rwanda [â¦] turebe mu buvuzi, iyo urebye aho ikoranabuhanga rigana mu kugira ngo hongerwe ubushobozi ari ku bavura cyangwa mu bigo by'ubuvuzi kugira ngo birusheho gutanga serivisi zinoze, aho ni ahantu hamwe tubona hari amahirwe, mu gihe twashyiraho iki gikorwa remezo cya 5G.'
Yavuze ko urwego rw'ubuvuzi ari rumwe mu zatumye u Rwanda rutangira gutekereza kuri 5G nubwo hari kurebwa n'izindi nzego yakoreshwamo.
Ati 'Ni yo mpamvu twatangije gahunda yo kugira ngo n'ubundi turebe uburyo twakwagura imiyoboro ya 5G ariko tunareba tuti ese yazagenda yifashishwa he, mu buryo bushobora gufasha Umunyarwanda aho ari hose ariko cyane cyane duhereye muri serivisi z'ubuvuzi.'
Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk'intambwe izaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk'aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n'ibindi bizwi nka Internet of Things. Izwiho umuvuduko uri hejuru uri hagati y'icumi na 100 ku muvuduko usanzwe wa 4G.
Ni ukuvuga ngo ni nk'inshuro ziri hagati y'icumi na 100 z'umuvuduko usanzwe, ndetse ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.
Ntabwo ari umuvuduko gusa. Niba uri kuri internet ugakanda ku kintu runaka ugiye gusoma, hari umwanya bifata kugira ngo rwa rupapuro wakanzeho rufunguke (mu cyongereza bizwi nka Latency). Ubusanzwe bishobora kumara milliseconde 20 [mu isegonda rimwe harimo milliseconde 1000) kugira ngo rwa rupapuro rufunguke, ariko kuri 5G ni munsi ya milliseconde imwe. Bifate nk'aho ari nk'igihe bitwara kugira ngo telefoni yawe itere umurabyo mu gihe uri gufotora.
Ikindi cyiza cyayo ni uko yo ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by'ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe, ukayifashisha mu rugo wenda ucometseho firigo yawe ikaza kuguha amakuru ko ibintu birimo harimo ibyakonje cyane cyangwa se ibigiye kubora n'ibindi.
Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.
Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.
Muri rusange, umuvuduko w'ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.
Icyakora Banki Nkuru y'u Rwanda itanga icyizere, ikavuga ko uyu muvuduko uzazamuka ku kigero cya 6.5%, mu gihe uzazamuka ku kigero cya 3.9% mu 2026.
Ku rundi ruhande, ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%. Gusa ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka byagabanutseho 3% ugereranyije n'igihembwe nka mbere cya 2024.
Gusa bimwe mu byoherezwa mu mahanga byariyongereye. Brimo amavuta yo guteka, amabuye y'agaciro, ibyuma, ikawa n'imyambaro.
Muri iki gihembwe, ibitumizwa mu mahanga byo byiyongereyeho 5.8%, bigizwemo uruhare runini n'ibikoreshwa mu nganda, cyane cyane imashini. Ibi byatumye icyuho cy'ibyo u Rwanda rwohereza n'ibyo rutumiza mu mahanga kigera kuri 10.8% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Iri zamuka ry'iki cyuho risobanuye ko igitutu ku ifaranga ry'u Rwanda cyiyongereye, aho agaciro karyo ugereranyije n'idolari (depreciation), kagabanutseho 2.46% kugera muri Mata, 2025. Mu mezi ane ya mbere ya 2024, iri gabanuka ryari 2.47%.
Gusa ibi ntibyagize ingaruka ku igabanuka ry'ubwizigame bw'u Rwanda, kuko rufite ubushobozi bwo gukomeza gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe cy'amezi 4.7, mu gihe igipimo kitagomba kugibwa munsi ari amezi ane.
Ni mu gihe igipimo banki z'ubucuruzi zigurizanyaho nacyo cyagabanutse, kigera kuri 6.78% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka. Mu gihembwe cya mbere cya 2024, iki gipimo cyari kuri 8.29%. Iri gabanuka ryatewe n'igabanuka ry'igipimo cya Banki Nkuru y'u Rwanda, cyavuye kuri 7.5% mu 2024.
Ibi kandi byagize ingaruka mu kugabanuka kw'igipimo cy'inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki z'ubucuruzi mu Rwanda, cyageze kuri 15.89% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, kivuye kuri 16.35% mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, akurikiye iki gikorwa
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza
Mbanda yakomeje avuga ko izindi nyungu ziri mu gukoresha bisi z'amashanyarazi, ari ukutazamuka kw'ibiciro by'ingendo kuko na zo zidakenera amafaranga menshi ngo zigende.
Mbanda yongeyeho ko izo bisi zifite ubushobozi bwo gukora ibilometero 600 zikirimo umuriro ari na yo mpamvu zatangiye kwerekeza no mu ntara ku bahereye mu byerekezo nka Bugesera na Muhanga.
Yagaragaje ko nk'aho kongerera umuriro muri batiri za moto ho hamaze kuba henshi icyakoze ko ku modoka ho hakiri hake, ariko hari ibyo Leta iteganya gukora.
Ati 'Mu 2021 Leta yemeje ko abashaka gushora mu kubaka ibikorwa remezo by'ibinyaziga bikoresha amashanyarazi bazajya bahabwa ubutaka ku buntu. Hari inyigo ubu twamaze gukora dusanga ahantu 244 hagomba gushyirwa ibyo bikorwaremezo harimo 55 hihutirwa cyane'.
'Ubu turi kunoza uko ibyo bikorwa remezo bigomba kubakwa noneho ba rwiyemezamirimo batangire babikore kandi barahari benshi babishaka.'
Byiringiro yongeyeho ko ibyo nibimara kurangira mu Mujyi wa Kigali no mu ntara abantu bazajya babasha kongera umuriro mu binyabiziga byabo aho bari hose.
Bisi zikoresha amashanyarazi zimaze kugabanya toni 170 z’umwuka uhumanya ikirere mu mwaka n’igice ushize zitangiye gukoreshwa
Umushinga wa Zaria Court ugeze mu cyiciro cya nyuma cy'iyubakwa, aho hasigaye gutunganya ibisigaye ngo iyi nyubako mpuzamahanga y'imyidagaduro, siporo n'ubukerarugendo izatangire gukora ku buryo bunoze.
Iyi nyubako y'icyitegererezo yubatswe ku gaciro ka miliyoni 25 z'amadolari ya Amerika, igaragaza icyerekezo gishya mu iterambere ry'ubukerarugendo n'uruhare rwa siporo n'imyidagaduro mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.
Zaria Court iherereye mu gace gafite amahirwe yo gutera imbere byihuse bitewe n'aho gaherereye, igamije guha icyerekezo gishya imyidagaduro n'uburyo bwo kwidagadura ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nyubako izatangira kwakira abantu mu kwezi kwa Kamena 2025, mbere y'uko itahwa ku mugaragaro ku itariki ya 26 Nyakanga 2025.
Ibirimo muri Zaria Court birimo ibibuga bya ruhago na Basketball byubatswe ku rwego mpuzamahanga, bishobora kwakira amarushanwa manini yo ku rwego mpuzamahanga.
Harimo kandi hoteli y'icyitegererezo ifite ibyumba 80 byose byujuje ibisabwa n'amahoteli akomeye yo ku rwego rwo hejuru.
Biteganyijwe ko Zaria Court izagira uruhare runini mu kongerera agaciro ibikorwa bya siporo n'imyidagaduro, kongera amahirwe y'akazi cyane cyane ku rubyiruko, ndetse no kongerera igihugu amafaranga avuye mu bukerarugendo. Ku bufatanye n'inzego za leta n'abikorera, iyi nyubako itegerejweho guhindura isura y'imyidagaduro mu Rwanda.
Zari Hassan yihanangirije abagore bashaka guhura n'abahungu be: 'Ndacyari umubyeyi, simukina ku bana banjye
Mu gihe isi yose yari mu byishimo byo kwizihiza umunsi wahariwe ababyeyi b'abagore, Zari Hassan, umwe mu byamamare bikomeye cyane muri Afurika y'i Burasirazuba, we yahuye n'ikibazo cyamuteye ipfunwe ndetse kimutera no kugira uburakari bwinshi. Ibi byatumye ashyira ubutumwa bukomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yihanangirije abagore bamwe na bamwe ngo bari bamaze iminsi bamuha ubutumwa bumusaba kubahuza n'abahungu be.
Ibi Zari yabitangarije ku rubuga rwe rwa Snapchat, aho yashyize ubutumwa burimo amagambo akomeye cyane yerekana ko atishimiye na gato ibikorwa by'abo bagore batangiye kumushyira ku gitutu bamusaba kubafasha kubona ubusabane n'abahungu be. Uyu mubyeyi w'abana batanu wamenyekanye cyane nk'icyamamare gikunda kwerekana ubuzima bwiza butoshye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko nyuma y'uko ashyize amafoto y'abahungu be kuri Snapchat, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'ababyeyi, inbox ye yahise yuzura ubutumwa bwo kumusaba kubafasha guhura nabo.
Nk'uko Zari abivuga, ubutumwa bwinshi bwaje ari ubwo gushaka guca inzira zitari nziza, aho bamwe bagiye bamwandikira ubutumwa burimo amagambo atari meza, abandi bakamubwira ko bifuza guhura n'abahungu be cyangwa bakamusaba kubakoreramo 'matchmaker' (umuhuza w'abakundana). Ibi byose byatumye Zari yumva ari uguhonyora icyubahiro cye nk'umubyeyi, ndetse no gukinisha uburenganzira afite ku bana be.
Mu butumwa bwe yagize ati:
'Ntacyo mumbwiye nk'umubyeyi wabo, ubwo se nshobora gukora iki ku butumwa nk'ubu? Ibi si ibintu mukwiye kunyandikira. Nibyo koko abahungu banjye ni beza, bafite imiterere myiza, bafite ubutunzi, bafite ibyo bateganya mu buzima ndetse bafite ibikorwa byabo. Ariko ibi byose si impamvu yo kumbura icyubahiro mukandikira ubutumwa nk'ubu.'
Zari yakomeje ashimangira ko abantu benshi bibeshya kubera ubuzima bwe bwa social media aho akunze kugaragaza ko ari umuntu udafite ipfunwe, ariko yibukije abantu ko ari umubyeyi uzi icyo abana be bamubwiye, kandi ko adashobora kwemera ko hari umuntu uwo ari we wese wamutesha agaciro, cyane cyane ku bana be.
'Hari Zari mwamenyereye ku mbuga nkoranyambaga, iyo mushobora no gutuka, mugaseka, mugakina uko mwishakiye, ariko iyo bigeze ku bana banjye, simukina. Ntabwo nigeze nemera ko abantu bambura icyubahiro ku bana banjye. Mugomba kumenya aho mukura umurongo.'
Ibi Zari abivuze nyuma y'uko abahungu be bakuze, bagaragara nk'abantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bagaragara neza, bakaba bafite umwanya wabo mu muryango ndetse no mu bikorwa by'ubucuruzi by'uyu mubyeyi wabo.
Zari yavuze ko yifuza ko abahungu be baba abantu bifatira ibyemezo mu buzima bwabo bwite, badashyizweho igitutu n'abantu bashaka kubacengera kugira ngo babone inyungu zabo bwite. Yongeyeho ko atazigera arekera aho gukurikirana abantu bose bashaka gukoresha izina rye cyangwa iry'abana be ku nyungu zabo.
'Abana banjye bafite ubuzima bwabo, bafite icyerekezo cyabo. Ntabwo nshaka ko abantu babagira ibikoresho byo kugeraho ibyo bifuza. Ntabwo nshaka ko bababera umurongo woroshye wo kugeraho ibyo bashaka byose, cyane cyane mu buryo butubaha. Nkeneye ko babaho mu buzima bubaha abandi, ariko nabo bubahwa.'
Ibi Zari yavuze byatumye bamwe mu bakurikira iby'imyitwarire y'abana n'ababyeyi bavuga ko ari isomo rikomeye cyane rigomba kwigirwa n'ababyeyi bose. Hari bamwe bavuze ko ikibazo kiri aho abana n'ababyeyi bamwe batakigira umurongo usobanutse, aho usanga abana bamwe binjirirwa n'abantu binyura mu nzira z'ababyeyi babo, bigatuma abana badashobora kugira amahitamo yabo bwite.
Abahanga mu mitekerereze n'imibanire bavuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane mu muryango nyafurika muri iki gihe, aho usanga hari ababyeyi bamwe barataye inshingano zo kurinda abana babo, bagashyira ubuzima bwabo ku karubanda, bikabaviramo kuba abaturage bose babona umuryango wabo nk'umuryango usanzwe, badashobora no kwiyubahiriza.
Mu gihe Zari yari amaze gushyira ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakunzi be bagaragaje ko bamushyigikiye, bavuga ko ari uburenganzira bwe nk'umubyeyi kwanga ko abantu binjira mu buzima bw'abana be batabanje kumugisha inama. Abandi bavuze ko Zari yakoze icyemezo cyiza cyane cyo gushyira abantu ku murongo, kuko abantu benshi bakoresha social media nk'igikoresho cyo kwinjira mu buzima bw'abandi badakoresheje inzira zicamo.
Hari n'abamushimiye ko ari umubyeyi uzi uko ahagarara ku bana be, ndetse bamusaba gukomeza kuba intwari, akirinda ko izina rye cyangwa iry'abana be rikoreshwa nabi n'abantu batifuza ibyiza byabo ahubwo bashaka gusa inyungu zabo bwite.
'Zari uri umubyeyi w'ukuri. Abana ni ishema ryacu, ntabwo abantu bose bakwiye kujya mu buzima bwabo nk'uko bashaka. Tugomba kurinda izina ryacu n'iry'umuryango wacu. Komeza ube intwari,' umwe mu bakunzi be yanditse kuri Snapchat.
Mu muco wa Afurika y'i Burasirazuba, umubyeyi ni we wagombaga gufata ibyemezo byose birebana n'abana be, by'umwihariko mu bijyanye n'abashaka kubegera ku bw'urukundo cyangwa indi mibanire. Mu bihe bya kera, umuntu wese washakaga guhura cyangwa kwegera umwana w'abandi yagombaga kubanza kunyura ku babyeyi be, bakamumenya, bakamubaza ibibazo, kandi bakamwemerera mbere yo kugira intambwe ateye. Ibi byatumaga abana barindwa kugwa mu byago byo guhura n'abantu batabafitiye ibyiza, ahubwo babashakira ibyabo bwite.
Mbere yo gusura ibice bigize Urwibutso rwa Ntarama, basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko mu duce tuhegereye.
Babwiwe uburyo by'umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama, kuri ubu yagizwe urwibutso, bishwemo abagera ku 2000 abandi bagerageje guhungira mu rufunzo rw'ahitwa i Cyugaro ahazwi nka CND batazwi umubare na bo baricwa.
Mukabuzi Angelique yatanze ubuhamya avuga uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye mu Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa, agakomeretswa ku buryo bw'indengakamere, abicanyi bagakeka ko yapfuye, mu gihe bari bahahungiye ari benshi bari baziko ntawabicira mu nzu y'Imana.
Yavuze ko muri Kiliziya ya Ntarama yahaburiye umwana we w'imfura n'abandi bo mu muryango we, nyuma agenda yihisha ahantu hatandukanye we n'abo bari basigaranye barimo umugabo we n'umwana yari ahetse mu mugongo, gusa na bo ntibabashije kurokoka asigara wenyine.
Mukabuzi yavuze ko mu matariki ya mbere ya Gicurasi 1994 ari bwo yaje guhura n'Inkotanyi ziramutabara, ubu akaba yariyubatse abifahijwemo na Leta yakomeje kubitaho ibagarurira icyizere cyo kubaho.
R-Switch igaragaza ko yiyemeje gutoza urubyiruko amateka, cyane cyane muri iki gihe abahakana Jenoside bakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo abakozi ba RSwitch bari bagiye gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Hashyizwe indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Ntarama
Abakozi ba R-Switch berekeza ku mva rusange ishyinguwemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba R-Switch basobanuriwe uko Jenoside yateguwe i Ntarama ikanashyirwabikorwa
Angelique Mukabuzi yatanze ubuhamya avuga uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa, agakomeretswa ku buryo bw'indengakamere
Uru rugomo rwabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Murambi ku wa 12 Gicurasi 2025.
Ubwo bari muri ako kabari, umusore w'imyaka 32 yashyamiranye na mugenzi we wamushinjaga ko yamwibiye telephone.
Nyuma yo kuva mu kabari abasore babiri bagenze runono nyakwigendera ageze hafi y'iwabo bamukubita ikintu mu mutwe.
Abaturanyi bahise bahurura, uwakubiswe ajyanwa mu Bitaro bya Kilinda, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUK ari na ho yaguye ku wa 13 Gicurasi 2025.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi ahagana saa kumi z'igitondo ari bwo bamenye ko uwakubiswe yapfuye.
Ati 'Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ikindi ni ukwibutsa abaturage ko gukora ubucukuzi nta byangombwa bitemewe, icya gatatu ni ugukangurira abaturage kwirinda urugomo abagize icyo batumvikanaho bakagana ubuyobozi tukabafasha kugikemura bitabaye ngombwa ko yihanira'.
Mu karereka Karongi umusore yishe mugenzi we yashyinjaga kumwiba telefone