Category: Uncategorized

  • Muhanga: Ntigurirwa wemeye ko yishe umugore we yakatiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo kwica umugore we witwaga Uwimana Florence. Iki cyaha cyakozwe mu ijoro rishyira tariki ya 4 Gashyantare 2021.

    Mu isomwa ry'uru rubanza ryabereye ku cyicaro cy'uru rukiko gusa uregwa yasomewe adahari.

    Ni iki cyagendeweho Ntigurirwa akatirwa burundu?

    Perezida w'Inteko Iburanisha yaburanishije uru rubanza, Kankindi Olive, yavuze ko urukiko rwahisemo gufata uyu mwanzuro rugendeye ku ngingo eshatu.

    Yavuze ko kuba Ntigurirwa yarireguye yemera icyaha cyo kwica uwo bashakanye ariko ntasobanure neza uko yagikoze bitamugabanyiriza igihano.

    Indi ngingo yashingiweho ni uburemere bw'icyaha yakoze n'ingaruka cyateje mu gihe yamburaga uwo bashakanye ubuzima.

    Yongeyeho ko kumwica wari umugambi wizweho neza ndetse ugategurwa kuko yamwicishije isuka yo mu bwoko bwa rasoro akanayimutera inshuro nyinshi inyuma ku mutwe ndetse no mu gutwi bityo adakwiye kuvuga ko atabizi kandi yemera ko yamukubise inkoni bityo nta kintu akwiye kwitwaza ngo byaramugwiririye.

    Ntigurirwa aburana yavugaga ko kwica umugore we byamugwiririye atari yabiteguye ari nayo mpamvu yatanze asaba ko igihano cyose yahabwa cyaba kigabanyije.

    Uru rubanza rwasomewe mu ruhame saa Tanu za mu gitondo. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ntigurirwa Daniel ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamonyi agomba guhita yoherezwa muri Gereza ya Muhanga aho azakorera igihano cye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ntigurirwa-wemeye-ko-yishe-umugore-we-yakatiwe-gufungwa-burundu

  • Rusesabagina 'yiyamye' Bishop Niyomwungere wagize uruhare mu kumugeza i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 5 Werurwe, Ubushinjacyaha bwifuje ko Niyomwungere yakwitabazwa nk'umutangabuhamya muri uru rubanza kugira ngo asobanure uko Rusesabagina yavuye Dubai akagera i Kigali.

    Byari nyuma y'impaka ndende Rusesabagina n'umwunganira bagiranye n'ubushinjacyaha, aho bavugaga ko uyu mugabo yashimuswe nyamara ubushinjacyaha bwo bukavuga ko nta cyaha cyabayeho cyo gushimuta kugira ngo Rusesabagina agezwe i Kigali.

    Mu gihe urukiko rwari rukiganira ku ngingo yo kuba Niyomwungere yakwemerwa nk'umutangabuhamya muri uru rubanza, Rusesabagina yahise yaka ijambo, Inteko Iburanisha iramwemerera yigira imbere ngo avuge icyo atekereza kuri uwo mutangabuhamya.

    Rusesabagina akigera imbere yavuze ko yiyamye Niyomwungere ngo kuko ariwe wamushimuse.

    Ati 'Ni uwo mutangabuhamya nshaka kuvugaho, uwo mutangabuhamya bavuga, bakomeje kugenda bibandaho cyane ari we Bishop cyangwa Musenyeri cyangwa dipolomate cyangwa se Apôtre nk'uko we yiyita nagira ngo njyewe mwiyame kuko uwo muntu bita umutangabuhamya niwe wanshimuse.'

    Rusesabagina yavuze ko nta buryo Niyomwungere yaba umutangabuhamya mu gihe yamureze mu rukiko Arusha.

    Ati 'Uyu muntu naramureze, namureze mu Rukiko rwa Arusha, namureze no mu Bubiligi kuko agendana na pasiporo y'Imbiligi. Uwo muntu rero nagira ngo mwiyame kuko simbona umuntu twaba turi kuburana ngo abe n'umutangabuhamya.'

    Ibyavuzwe na Rusesabagina byashimangiwe n'umunyamategeko we wavuze ko bitumvikana uburyo umuntu umukiliya we yareze yahindukira akaba umutangabuhamya mu rubanza rwe.

    Umunyamategeko wa Rusesabagina yavuze ko atumva impamvu yo guhamagaza Niyomwungere ngo kuko atari inzobere mu mategeko.

    Nyuma yo kumva impande zombi Inteko Iburanisha yanzuye ko Bishop Niyomwungere Constantin akoreshwa nk'umutangabuhamya.

    Inkuru bifitanye isano: Uko urubanza rwagenze umunota ku wundi.

    Rusesabagina Paul yabanje gutsimbarara yanga ko Niyomwungere Constantin atanga ubuhamya bw’uko yageze i Kigali gusa Inteko Iburanisha birangira yanzuye ko agomba gutanga ubuhamya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yiyamye-bishop-niyomwungere-wagize-uruhare-mu-kumugeza-i-kigali

  • Bishop Niyomwungere wagize uruhare runini mu ifatwa rya Rusesabagina yahaye amakuru urukiko #rwanda #RwOT

    Bishop Niyomwungere watanzwe nk'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha yasobanuye amayeri yakoresheje kugira ngo afatishe Rusesabagina kubera “agahinda yatewe n'abana bagizwe imfubyi n'ibitero byateguwe nawe”mu majyepfo y'u Rwanda.

    Rusesabagina Paul yavuze ko uwo Bishop, Musenyeri, n'andi mazina yakoresheje yamwiyamye ndetse yamureze adashaka kumwumva nk'umutangabuhamya.

    Ati 'Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n'umutangabuhamya.''

    Rusesabagina yavuze ko Bishop Niyomwungere hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw'Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha murega ubushimusi, ku buryo adakwiye kwinjira mu rutamureba.

    Urukiko rwiherereye rwemeza ko Pasiteri Niyomungere yumvwa nk'utanga amakuru ariko Rusesabagina n'abamwunganira bararakara cyane kuko ngo yamureze ndetse akaba n' 'uwamugambaniye'.

    Rusesabagina yashimangiye ati 'Namwihannye, namwiyamye''

    Ati 'Sinumva ikintu gishya atabwiye Ubugenzacyaha mbere akaba agiye kukizana. Uko muzi nta cyiza yankoreye. Icyifuzo cyanjye ni uko tuzaburana mu manza namureze. Namwihannye mu rubanza rwa hano, tuzaburana ahandi.

    Umutangabuhamya ni we twavuganye, nkiri mu Bubiligi ariko ibyo yambwiraga byose byari ibinyoma yarambeshyaga. Yavuze ko naje ngiye kureba abasirikare banjye. Umuntu ajya kureba abasirikare akagenda n'indege yihariye. Uwo muntu yivugira ko abapilote bashatse kuvuga ko bagiye i Kigali. Umuntu ibyo yavuze byose niba yarakoranaga na RIB, njye mbwirwa n'iki ko atari umukozi wa RIB. Ubuhamya bw'uwo muntu, umugambanyi kuri njye, umufatanyacyaha, uko kuri kuvuye he?'

    Uwunganira Rusesabagina, yavuze ko umukiliya we yagaragaje impungenge ku mutangabuhamya.Avuga ko iyo hari impungenge zatanzwe n'umuburanyi, urukiko rubisuzuma.

    Me Mugabo Fidèle, umwavoka wunganira bamwe mu bareganwa na Rusesabagina yavuze ku ngingo yerekana ko nta mpamvu n'imwe umutangabuhamya ufite ubuhamya bwatuma urubanza rwihuta, akwiye guhabwa umwanya.

    Urukiko rwiherereye rwanzura ko uyu wihaye Imana afatwa nk'Umutangamakuru aho kuba umutangabuhamya bigenda gutyo.

    Mu buhamya bwe, BISHOP NIYOMWUNGERE yavuze ko yahuye na Rusesabagina mu 2017, amubwira ibyo akora.

    Nyuma yo gusoma amakuru kuri internet yumvise ibyakozwe n'abarwanyi ba FLN bishe abaturage mu Rwanda, amubajije amubwira ko ari we.

    Ati 'Nagize ubwoba nk'umukozi w'Imana. Naramuhamagaye mvugana nawe, ndamubaza nti 'abantu bawe ni bo bakoze bino.' Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze.

    Yarambwiye ati 'byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n'abasirikare b'u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage. Narababaye nk'umuvugabutumwa wigisha umutima w'imbabazi.''

    Bishop Niyomwungere kuva icyo gihe yagabanyije kuvugana na Rusesabagina.

    Ati 'Mu 2019, mu minsi ya Noheli n'Ubunani, ahagana ku wa 27 Gashyantare, barampamagara, umuntu ambwira amazina ye, ntiyambwira ko ari uwo muri RIB. Yambwiye ko afite ubutumwa ashaka kumpa, ansaba niba namwemerera nkamujyanira ibintu.''

    Yabwiye umushoferi, bajyana kureba 'ako kantu' yagombaga gushyira uwo muntu we.

    Akihagera yahise atabwa muri yombi, yumva agize ubwoba. Yagejejwe ahantu arabazwa ibya Rusesabagina, bamwerekana ibimenyetso na we yemera ko bavugana.

    Ati 'Naramuhamagaye ndi muri RIB. Ku munsi wakurikiyeho haje umugabo witwa Michael amwandikisha ko akekwa gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Naguye mu kibazo ndababara kumva ko Musenyeri naba nkora ibyo. Namusobanuriye ijambo ku rindi. Nemera ko afite ishyaka, anafite na FLN. Amaze kunsobanurira ambwira ko nkorana na FLN.''

    Nyuma y'iminsi itanu, uwo mugabo yamubajije icyo yakora aramutse arekuwe, avuga ko atakongera kuvugana na Rusesabagina.

    Uwo mugabo yamusabye ko bakomeza kuvugana kugira ngo nanabona ikindi kidasanzwe azababwire.

    Bishop Niyomwungere ari muri RIB yeretswe abagizwe imfubyi n'ibitero byagabwe na FLN ya Rusesabagina, abapfuye, imodoka zatwitswe, yumva bimubabaje.

    Rusesabagina yamusabye kuzamuherekeza mu Burundi, na we abimenyesha Michel [umukozi wa RIB] wamukoresheje inyandikomvugo mu Bugenzacyaha.

    Bishop Niyomwungere avuga ko yatangajwe no kuba Rusesabagina nta bwoba nta n'umutima umucira urubanza kuba hari abantu bapfuye bahitanwe n'ibitero yateguye.

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Urutonde rw'ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:

    Kurema umutwe w'ingabo utemewe

    Kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Gutera inkunga iterabwoba.

    Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bishop-niyomwungere-wagize-uruhare-runini-mu-ifatwa-rya-rusesabagina-yahaye

  • MISS Rwanda 2021: Mu gihe habura amasaha make ngo gutora birangire, abakobwa 10 bayoboye abandi mu majwi #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye amasaha make ngo itora ryo gutora abakobwa 20 bagomba kujya mu wiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2021 rifungwe, Kabagema Laila akomeje kwanikira bagenzi be.

    Ku munsi w’ejo nibwo iri tora rizafungwa, ni nabwo hazatangazwa abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera kuri Golden Tulip.

    Abakobwa 2 bazahiga abandi mu majwi(SMS na Online) bazihita babona itike yo kujya mu mwiherero. Abandi 18 bakaba bazatoranywa n’akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

    Ubu abakobwa uko ari 37 barimo gutorwa binyuze mu butumwa bugufi aho ujya muri telefoni yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga umwanya ukandika nimero y’uwo ushaka gushyigikira ukohereza kuri 1525, ni mu gihe kuri murandasi birimo kubera ku rubuga rwa Igihe.com.

    Abakobwa 10 bayoboye abandi mu majwi

    Kabagema Laila

    Kabagema Laila ni we mukobwa ukomeje kuza imbere mu majwi, afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Kuri SMS afite 206830 Online afite 30934

    Ishimwe Sonia

    Ishimwe Sonia w’imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG). SMS afite amajwi 176463 Online akagira 30027. Akaba ari ku mwanya wa 2.

    Musango Nathalie

    Musango Nathalie ni we wa gatatu mu majwi. Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. SMS afite amajwi 142168 Online 29708.

    Uwase Kagame Sonia

    Uwase Kagame Sonia afite nimero 34 niyo atorerwaho, ubu ari ku mwanya wa 4. Uyu mukobwa w’imyaka 20 akaba ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza aho yiga Marketing. Kuri SMS afite amajwi 83398 mu gihe Online afite 9897.

    Akaliza Amanda

    Ni we uri ku mwanya wa gatanu mu bakobwa abafite amajwi menshi, ni nimero 1, SMS afite 70273, Online akagira 8204. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Akaliza Hope

    Ni umukobwa w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa 2 wa Kaminuza aho yiga Procurement, ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. SMS afite 68927 Online akagira 7826. Atorerwa kuri nimero 2.

    Umutesi Lea

    Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management. SMS afite amajwi 62620, Online 16338. Ari ku mwanya wa 7.

    Ingabire Grace

    Akoresha nimero 7. Ahagrariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology, ari ku mwanya wa 8 mu bafite amajwi menshi aho kuri SMS afite 62625, Online akagira 9893.

    Mutesi Doreen

    Mutesi Doreen afite imyaka 19. Muri Miss Rwanda akoresha nimero 20. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Accounting. Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. SMS afite amajwi 35875 n’aho Online akagira 14109.

    Akeza Grace

    Ahagarariye Umujyi wa Kigali, akoresha nimero 3. Ubu afite imyaka 20 yarangije amashuri yisumbuye aho yize HEG(History, Economics and Geography), ni we uri ku mwanya wa 10 mu bafite amajwi menshi, Online afite 8024, SMS akagira 32439.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-mu-gihe-habura-amasaha-make-ngo-gutora-birangire-abakobwa-10-bayoboye-abandi-mu-majwi

  • Miliyoni 200 ku meza! Kagere na Simba SC basabwe gukora ibikomeye #rwanda #RwOT

    Umuherwe w’ikipe ya Simba SC, Mohammed Dewji 'Mo’ yashyiriyeho abakinnyi b’iyi kipe ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere miliyoni 200 z’amashilingi mu gihe batsinda Al-Merrikh Sporting Club mu mukino w’umunsi wa gatatu w’imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

    Simba SC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 izakina na Al-Merrikh Sporting Club yo muri Sudani, ni umukino uzabera muri Sudani n’ubundi.

    Uzaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda A muri CAF Champions League, aho Simba yatsinze imikino ibiri ibanza yose.

    Mbere y’uko Simba SC ihaguruka yerekeza muri Sudani, ku wa Kabiri w’iki cyumweru abakinnyi bahuye n’umuyobozi w’iyi kipe Mo Dewji.

    Ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru kivuga ko Mo Dewji yemereye iyi kipe ko mu gihe baba batsinze uyu mukino bazahabwa agahimbazamusyi kangana na miliyoni 200 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga arenga miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Gutsinda umukino wa Al Ahly, iyi kipe yari yashyiriweho miliyoni 400 z’amashilingi ya Tanzania.

    Mu mikino ibiri yatambutse Meddie Kagere ntabwo yagize amahirwe yo kubanza mu kibuga yinjiragamo asimbura.

    Kugeza ubu mu itsinda A, Simba SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6(yatsinze imikino ibiri ibanza AS Vita Club 1-0 na Al Ahly 1-0), AS Vita Club na Al Ahly zifite 3 mu gihe Al-Merrikh Sporting Club ifite ubusa.

    Meddie Kagere na bagenzi be bashyiriweho miliyoni 200

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miliyoni-200-ku-meza-kagere-na-simba-sc-basabwe-gukora-ibikomeye

  • Bishop Niyomwungere yavuze 'Operation’ yose y’uko yafashije RIB kugeza Rusesabagina mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko urukiko rwemeje ko Bishop Niyomwungere atanga amakuru yafasha urukiko kumenya uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, uyu mutangamakuru ukomoka mu Burundi, yasabwe kwigira imbere avuga umwirondoro we.

    Yavuze ko asanzwe aba mu Bubiligi ariko ko ajya aza mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere ku mpamvu atavuze.

    Bamenyanye na Rusesabagina muri 2017 bahujwe n’uwo basanzwe bavugana, bakibwirana akamubwira ko ari Perezida wa MRCD ifite umutwe wa FLN.

    Ngo yamusabye ubufasha bwo kuba yamuhuza n’abayobozi b’i Burundi undi akamubwira ko ntacyo yamufasha kuko ibyo akora bitajyanye n’umurongo bw’ibyo yamubwiraga.

    Yavuze ko ubwo yumvaga amakuru kuri BBC ko mu Rwanda hagabwe igitero cya FLN cyagabwe mu Rwanda kigahitana bamwe mu Banyarwanda, agahita amwandikira ubutumwa bugufi abimubazaho niba ari wa mutwe we undi akabimwemerera.

    Ngo yongeye kubimubaza amubwira ko ari bo babikoze ariko ko Sankara yakoze amakosa akabitangaza kandi ngo baragombaga kubihisha bakaza kubigereka ku ngabo z’u Rwanda.

    Bishop Niyomwugengere ngo yumvise bimubabaje, atangira kwiga Paul Rusesabagina.

    Ngo yaje mu Rwanda muri 2019 irangira aje mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka, nko mu kwa Kabiri agiye gutaha ngo hari uwamuhamagaye ashaka kumutuma akaza guhita amujyana muri RIB ikamumenyesha ko aregwa ibyaha by’iterabwoba.

    Ngo yageze muri RIB bamusobanurira uburyo akorana na Paul Rusesabagina undi ararahira aratsemba ababwira ko badakorana ariko abemerera ko bavugana ndetse banavugana ibyo bakorana.

    Ngo icyo gihe ajya muri RIB yeretswe imfubyi zapfushije ababyeyi muri biriya bitero bya FLN, maze uyu mukozi w’Imana agira agahinda ari na ko katumye yemera gukorana na RIB kugira ngo Rusesabagina azashyikirizwe ubutabera.

    Gusa ngo akiri muri RIB yabwiye uwitwa Michel (wo muri RIB) ko batazongera kuvugana ariko undi amubwira ahubwo bazakomeza kuvugana kugira ngo bamenye imigambi ye.

    Uyu mutangamakuru uvuga ko ari we wazanye igitekerezo cyo kuba yazana Rusesabagina mu Rwanda, ngo yaje kubwirwa na Rusesabagina ko yifuza kujya i Burundi guhura n’abayobozi b’umutwe wa FLN ariko ko afite imbogamizi z’uburyo azagerayo kuko atagenda n’indege isanzwe ahubwo ko ashaka indege yihariye (Private Jet).

    Ngo yamwereye ko yazamufasha ariko ko we yari yamaze kwishyiramo umugambi wo kumushyikiriza ubutabera ariko ko yumvaga atamujyanye ahantu habi. Bishop Niyomwungere ngo yamwemereye ko abayobozi b’i Burundi bamwereye kumufasha buri kimwe ndetse no kuzahura.

    Ariko uyu mukozi w’Imana yarahiye ko atigeze avugana n’abayobozi b’i Burundi kuko biriya byose yabimubeshye kugira ngo agere ku mugambi we.

    Nyuma baje guhurira i Dubai, uyu mukozi w’Imana amwishyurira buri kimwe cyose ndetse bakaza kuhavana bari mu ndege ibazana mu Rwanda.

    Ngo ni we wamufunguriye umuryango yinjira mu ndege mubwira nti 'mwinjire nyakubahwa Perezida’ araseka cyane ngo 'ariko uzanyita Perezida kugeza ryari’.'

    Ngo yaje no kumuhindurira umwanya kugira ngo ataza kubona muri tableau y’indege ko yerekeje mu Rwanda.

    Uyu mukozi w’Imana uvuga ko yashakaga gutura umutwaro yari yikoreye ngo bageze mu nzira indege igiye kuvuga aho indege igiye, ahita amuganiriza cyane kugira ngo ataza kubyumva, agize amahirwe ntiyabyumva ko indege igiye mu Rwanda.

    Na none Paul Rusesabagina yabajije umukobwa wari uri kubakira mu ndege, yamubajije ngo 'kuva aha ugera I Bujumbura harimo igihe kingana gute ?' Bishop Niyomwungere ngo yahise agira ubwoba bwinshi ariko umukobwa akamusobanurira igihe kirimo kuva hariya kugera mu bihugu binyuranye mu bihugu byo mu karere.

    Bishop Niyomwungere avuga ko bageze aho agasaba umukobwa kujya kubazanira amazi yo kunywa anasaba ko bazimya amatara bagasinzira bakaza kugera i Kigali bagisinziriye bahageze, aramukangura basohoka mu ndege.

    Bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Bishop Niyomwungere na Rusesabagina barurutse bageze hasi bahita bahura n’uriya yise umukozi wa RIB witwa Michel agahita amuha urwandiko bagahita bamujyana mu modoka, na we agahita ajya mu ye.

    Urukiko rwabajije Bishop Niyomwungere niba mu byo yaganiriye na Rusesabagina ko atari agiye gutanga ibiganiro mu itorero rye, undi aratsemba, avuga ko kuva bamenyana batigeze bagira ikintu bavuga ku bijyanye n’Imana.

    Urukiko rwakomeje kumubaza kugira ngo rumenye amakuru arambuye, rwamubajije uwishyuye indege, Bishop Niyomwungere asubiza agira ati 'ibyo mwabibaza Mike (Michel).' Urukiko rwamubwiye ko akwiye kuvuga ibyo azi aho kuvuga ngo bazabaze kanaka.

    Rwamubajije kandi ko ntakintu yaba yaramuhaye cyo kumusinziriza, amubwira ko basangiye bimwe kandi ko uwabagaburiye ari umwe bikaza kugera igihe bombi bakaruhuka.

    Uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ni nk’ubwabaye mu Budage

    Rwamubajije kandi ko ntakintu yaba yaramuhaye cyo kumusinziriza, amubwira ko basangiye bimwe kandi ko uwabagaburiye ari umwe bikaza kugera igihe bombi bakaruhuka.

    Ubushinjacyaha bwakomereje ku ngingo ya kabiri yo kuba haba hari imbaraga ziri Moral zaba zarakoreshejwe, rwasobanuye ko uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda atari we wa mbere bwaba bukoreshejwe n’igihugu runaka.

    Ubushinjayaha bwagendeye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’umuryango w’u Burayi, ku rubanza rw’umudage witwa Walter Stocker waburanaga n’Igihugu cy’u Budage, washinjyaga igigu cye kumushimuta.

    Uyu Walter Stocker wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro akaza gufungurwa by’agateganyo akaza guhunga akajya mu Busuwisi no mu Bufaransa.

    Umwe mu bari bakurikiranywe hamwe na Walter Stocker yakoranye na Leta y’Igihugu cye kugira ngo agaruke mu gihugu, akaza kumubwira ko hari abantu bakorana mu bijyanye n’ubucuruzi nyuma bakaza gutega indege bazi ko bagiye i Luxambourg bakaza kwisanga bari mu Budage.

    Ageze mu Budage yahise acibwa urubanza ahanishwa gufungwa imyaka itandatu nyuma aho akirangirije ni bwo yajyanye mu nkiko uriya wamushutse ariko ko aho yamureze hose yatsinzwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iyi operation ari kimwe neza n’iy’uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bityo ko ibyemezo byafashwe muri ziriya manza zanagenderwaho muri uru rubanza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ruriya rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwaregewe bwa nyuma kiriya kirego Walter Stocker yaregagamo uwamushutse, rwanzuye ko uburyo uriya mugabo yavanywe mu Bufaransa nta tegeko ryishwe.

    Paul Rusesabagina n’umwunganira mu muategeko, Me Jean Felix Rudakemwa bongeye gufata umwanya, bavuga ko icyabayeho ntakundi cyakwitwa uretse gushimutwa.

    Paul Rusesabagina yavuze ko kuba umuntu yashimutwa hatagomba kuba buri gihe habayeho igipfunsi cyangwa izi mbaraga, we akaba yabigereranyije no kuba hari uwishe akoresheje intorezo, undi agakoresha uburozi, bose baba bakoze igikorwa cyo kwica.

    Rusesabagina yavuze ko na we yageze mu Rwanda ku mayeri no kubeshywa bityo ko bikwiye gufatwa nko gushimutwa.

    Urukiko rwumvise impaka ku mpande zombi, rukaba ruzasoma umwanzuro ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 10 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Bishop-Niyomwungere-yavuze-Operation-yose-y-uko-yafashije-RIB-kugeza-Rusesabagina-mu-Rwanda

  • Ubahisha Imana ubusore bwawe bizakurinda kwicuza #rwanda #RwOT

    Ubusore ni bwiza buraryoha kandi ni ikigero cyiza kigenga ahazaza h’umuntu kuko nibwo bushingiyeho urugo, nibwo bushingiyeho icyubahiro ndetse nibwo buhingiyeho icyo uzaba cyo, ariko bumara igihe gito niyo mpamvu umuntu akwiye kubwubahisha Uwiteka bityo bikamurinda kuzicuza.

    'Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n’ibibi bikube kure, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa. Umubwiriza 11:9-10.

    Bibiliya itubwiye neza ko ibyishimo cyangwa umunezero w’umuntu biba mu busore kuko umuntu aba yibwira ko ibintu byose bishoboka. Mu buto abasore n’inkumi baba bafite inzozi nziza nta watinyuka kwiyumvisha aho ubukene buturuka kuko ubwenge n’imitekerereze yabo ariko bibabwira.

    Ubusore ni bwiza kuko ariho twubakira ubuzima, icyo umuntu azaba cyo acyubakira mu busore kuko aribwo aba afite imbaraga, ariko ikibazo gihari ni uko ubusore ari ikinege iyo ubwangije nta bundi ushobora kubona ukundi.

    Bibiliya yagereranyije ubusore n’ubusaza. Ubusore burangwa n’ibyishimo. Salomo wanditse igitabo cy’Umubwiriza yavukiye mu muryango ukize se Dawidi yari umwami, yarazwe ingoma ari muto, yari mwiza ndetse Imana imuha ubwenge abandi batigeze kumenya, si ibyo gusa ahubwo yamugerekeyeho n’ubutunzi. Salomo yari afite igikundiro ariyo mpamvu yarongoye abagore 1001.Yarishimishije rero mu buryo bwose bushoboka. Tekereza kuba Bibiliya yaravuze ko Salomo yarimbye akaba nk’uburabyo. Mubyukuri yakoze byose binezeza mu buryo bwose bushoboka.

    Salomo yaravuze ngo yagerageje ibintu byose n’ibyubusazi, ariko birangira yanditse ati: 'Dore umwanzuro nabonye: Byose ni ubusa! Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga'.

    Uko byagenda kose ubusore buzicuzwa. Niyo mpamvu umusore yemeye ibyo yigishwa akemera inama z’Ijambo ry’Imana,bimubera byiza kuko bimugabanyiriza ibyo azicuza. Byanga bikunda mu busaza umuntu aricuza ati 'Iyo mbimenya, iyo mbigenza ntya'.

    Niyo mpamvu Salomo yavuze icyo umuntu akwiye gukora mu busore bwe ati 'Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera,ubwo uzaba uvuga uti 'Sinejejwe na byo'. Umubwiriza 12:1. Imana irabizi neza ko ufite amahirwe mu ntoki zawe ushatse wabijugunya bikaba ubusa kandi ushatse wabirinda bikazagira umumaro. Kugira ngo ubigereho rero usabwa kwibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.

    Mubyukuri aya magambo Salomo yayavuze nk’umusaza uganiriza abana be ariko akoresheje imvugo ijimije ati: 'Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti 'Sinejejwe na byo.' Izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa, n’ibicu bitaragaruka imvura ihise. Ibi bishatse kuvuga ngo ujye wubaha umuremyi wawe ukiri umusore utarahuma.

    Iyo umuntu ageze mu myaka y’ubusaza yarubasye Imana, ikintu kimuruhura kuruta ibindi ni amahoro aturuka mu mutima nama we kuko umuhanura umubwira uti 'Eega aho ujya si habi kuko mu buto bwawe wubashye Imana'.

    Muri macye ubusore bwuzura ubushobozi budafite ubumenyi naho ubusaza bwo bwuzuye ubumenyi butagira ubushobozi. Niwemera ukigishwa ukagumana n’umuremyi wawe, ukagumana na Yesu uzaba uw’umumaro. Wakwibaza uti ibyo nzabigeraho nte? Soma Zaburi 119:9 'Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.

    By Pastor Senga Emmanuel

    Source:himbaza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubahisha-Imana-ubusore-bwawe-bizakurinda-kwicuza.html

  • Umunyarwanda yegukanye agace ka shampiyona y’Afurika, Team Rwanda ikomeza gukusanya imidali #rwanda #RwOT

    Tuyizere Etienne yegukanye agace k’uyu munsi muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare irimo kubera mu Misiri, ni mu gihe Niyonkuru Samuel yabaye uwa gatatu.

    Uyu munsi hakinnye icyiciro cy’ingimbi aho bakoze isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) ku ntera y’ibirometero 84 n’abangavu basiganwe ku ntera y’ibilometero 56.

    Tuyizere yaje kwegukana agace k’uyu munsi yegukakana umudari wa Zahabu, ni mu gihe Samuel yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa 3.

    Team Rwanda yakinnye uyu munsi yari igizwe n’abakinnyi 4 ari bo; Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.

    Team Rwanda kuva iyi shampiyona yatangira yujuje imidali 11, harimo 8 ya Feza, umwe wa Zahabu n’ibiri y’Umuringa.

    Iyi shampiyona ikaba izasozwa ku munsi w’ejo hakina icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu bagabo n’abagore aho bazasiganwa ibiromtero 98 n’140.

    Tuyisezere Etienne yegukanye agace k’uyu munsi

    Samuel na Etienne begukanye imidali uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-yegukanye-agace-ka-shampiyona-y-afurika-team-rwanda-ikomeza-gukusanya-imidali

  • Impamvu nyamukuru ituma abana b'abahungu bavuka ari benshi bagapfa ku bwinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu myaka itandukanye, bwagiye bugaragaza ko umubare w'abana b'abahungu bavuka uba ari munini kurusha uw'abakobwa buri mwaka, icyakora uko bavuka ari benshi ni nako bapfa ari benshi.

    Mu mwaka wa 2018, BBC yagarutse ku bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, bwagaragaje ko muri 2017 imibare y'abahungu bavuka yararutaga iy'abakobwa ho 17000, kandi ngo, basubiye mu makusanyamibare yakozwe mbere y'uyu mwaka, basanga hafi iki kinyuranyo cyarisubiyemo nibura imyaka 180.

    Mu mwaka wa 2008, Reuters yagarutse ku bushakashatsi bwakorewe muri Amerika, bwaje kugaragaza ko ku mwaka umwe abana b'abahungu baba barusha ab'abakobwa ibyago byo gupfa ku kigero cya 20%.

    Muri ubu bushakashatsi kandi bagaragazamo ko inda zizavukamo abahungu zirusha izizavukamo abakobwa ibyago byo kuvamo, kuvuka igihe kitageze no kuvukana uburwayi ku kigero cya 60%.

    Bashingiye ku miterere n'imikorere y'intanga ngabo, abaganga batanga impamvu abana b'abahungu bakunze kuvuka ari benshi kurusha ab'abakobwa.

    Mu masohoro y'abagabo ari na yo aba arimo intanga ngabo, zigenda ziri ukubiri. Habamo intangangabo zifitemo akaremangingo, Chromosome, x zihura n'intanga ngore nayo ifite x, bitanga xx, ari na bwo havuka umwana w'umukobwa.

    Hari kandi n'izindi ziba zifitemo akaremangingo kiswe y, zihura n'intangangore ihorana x, bigatanga xy maze hakavuka umwana w'umuhungu. Zaba izifite akaremangingo ka y cyangwa izifite aka x, zigendera icyarimwe mu masohoro.

    Intanga gabo zituma havuka umwana w'umuhungu zirihuta zigasiga izituma havuka umukobwa, ariko zigapfa vuba, mu gihe izituma havuka umwana w'umukobwa zigenda gahoro, nyamara zikamara igihe kinini zitarapfa.

    Iki kinyuranyo kiri hagati y'intangangabo zituma havuka umuhungu na ngenzi zazo zituma havuka umukobwa, abahanga mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bagishingiyeho, mu gushakisha impamvu abana b'abahungu bakunze kuvuka ari benshi kurusha abakobwa, no gupfa bakiri bato kurusha ab'abakobwa.

    Bitewe n'uko intangangabo zituma havuka umwana w'umuhungu zihuta kurusha izituma havuka ubukobwa, bituma havuka abahungu benshi kurusha abakobwa, kuko intanga ngabo itanze izindi kugera ku ntangangore yahishije ari yo bihita byihuza.

    Hari abahitamo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina habura nk'iminsi itatu ngo umugore agere mu gihe cyo gusama, kugira ngo intanga zituma havuka umuhungu zizabe zarapfuye, maze bazabyare umukobwa, kandi abaganga na bo bemeje ko ibi bishobora gutanga umusaruro ku bifuza kubya umukobwa.

    Uretse kuba umubare w'abana b'abahungu bapfa bakiri bato uruta uw'abakobwa bahuje ikigero, umubare w'abagabo bapfa uruta uw'abagore, bishingiye ku mikorere n'imyitwarire y'abagabo, irimo kunywa itabi, inzoga no gukoresha imbaraga nyinshi.

    Abana b'abahungu bavukana ibibazo by'ubuzima byinshi ugereranye n'abakobwa, kandi barusha abakobwa ibyago byo kuvuka igihe kitageze. Kubera kuvuka ari banini kandi, ngo bakunze gukomereka cyane cyane mu isura iyo bari kuvuka.

    Bakunze kuvuka bafite ikibazo cyo kudahumeka neza, ikibazo giterwa n'uko umwana aba yavutse ibihaha bye bitarakura, nkuko byagarutsweho na Eileen Crimmins, umwarimu muri Kaminuza yo muri California y'Epfo muri Leta Zunze Ubumwa za America.

    Hari byinshi bituma abahungu n'abagabo ari bo bapfa cyane kurusha abakobwa n'abagore, kuko ibarura rusange ryakozwe na Loni ku Isi hose muri 2013 ryagaragaje ko abagabo bari ku Isi bagize 50.4% abagore bakaba 49.6%, mu gihe mu Rwanda abagabo bari 48.8%, na ho abagore ari 51.2%.

    Imibare igaragaza ko ku isi havuka abana benshi ariko akaba ari nabo bakunze gupfa cyane

    SRC: IGIHE

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/impamvu-nyamukuru-ituma-abana-babahungu-bavuka-ari-benshi-bagapfa-ku-bwinshi/

  • 5K Etienne wo muri Bigomba Guhinduka yasoje amasomo ya Kaminuza(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iryamukuru Etienne uzwi nka 5K mu itsinda ry’urwenya rwa ‘Bigomba Guhinduka’, yasoje amasomo ya Kamunizayigenga ya Kigali ‘ULK’.

    Ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nibwo yatangaje ko yosoje aya masomo.

    Muri ULK akaba yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kamunuza mu bijyanye n’Amashanyarazi n’Ikoranabuhanga(Electrical and technology).

    Uretse kuba ari umunyarwenya ni n’umukinnyi wa filime nyarwanda aho akina muri filime y’uruhererekane ikunzwe ya City Maid.

    5K akaba abarizwa mu itsinda ry’urwenya rya Bigomba Guhinduka ahuriyemo na Japhet, bakaba baherutse gusohora album y’urwenya 'Valentine Comedy Album’.

    5K yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

    Kurangiza kwiga si benshi babigeraho bitewe n’imvune bahura nazo

    Asanzwe ari umunyarwenya

    Ku munsi yasorejeho amasomo ye ni gutya yari yambaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/5k-etienne-yo-muri-bigomba-guhinduka-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-amafoto