Category: Uncategorized

  • Imyitwarire y’amadini n’amatorero mu bihe bya COVID-19 –

    Nta gushidikanya ko niba waragize impamvu yatumye utajya mu iteraniro ry’icyumweru cya mbere cya Werurwe 2020, ushobora kuba umaze amezi 12 yuzuye, ni ukuvuga umwaka wose utarabasha kugera mu rusengero [benshi dufata nk’Inzu cyangwa Ingoro y’Imana].

    Ku wa 14 Werurwe 2020, nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaje ko habonetse umuntu wanduye COVID-19, Guverinoma yahise ifata icyemezo cyo guhagarika byinshi mu bikorwa birimo ibihuza abantu benshi.

    Iki cyemezo cyari kigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyari gikomeje kogoga amahanga kugeza ubwo kigeze i Kigali. Insengero, amashuri, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu byahise bifungwa mu buryo bwihuse ubw’agateganyo.

    Abemeramana babanje gukangarana!

    Icyorezo cya COVID-19, uretse kuba cyaramaze kwinjira mu mateka y’ikiremwamuntu nka kimwe mu byahitanye ubuzima bwa benshi, ariko n’imiterere yacyo yahinduye Isi, uburyo ibintu byakorwaga hafi ya byose birahinduka.

    Ku Bemeramana byari ibintu bitamenyerewe ko bazajya babasha gusengera mu ngo zabo batagiye mu materaniro ngo bafatanyirize hamwe gushima no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko iyogezabutumwa rikwiye guhera mu muryango aho umugabo cyangwa umugore ayobora isengesho bagafatanya n’abandi bagize urugo.

    Ati “Muri ibi bihe bya guma mu rugo, abantu bamaze igihe badashobora guterana mu kiliziya ngo basenge iyogezabutumwa rikorwe, bigakorerwa mu rugo akaba ariho basengera, ababyeyi bakigisha abana iyobokamana, bababwira Imana, babasomera ijambo ry’Imana bakabayobora mu isengesho.”

    Yakomeje agira ati “Umukuru w’umuryango akayobora isengesho ry’icyumweru ndetse n’andi masengesho n’abandi bakagira uruhare bakaririmba. Kiliziya yaramanutse ijya mu rugo n’ubundi mu rugo niyo kiliziya y’ibanze.”

    Nyuma y’ibyumweru bibiri insengero zifunzwe by’agateganyo, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ifata imyanzuro irimo uvuga ngo ‘Insengero zizakomeza gufunga’. Ni ibintu byari bisanzwe kuko benshi bumvaga ko ari ibidashobora kumara ukwezi, abiri cyangwa umwaka.

    Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugira abantu inama yo gukorera ibikorwa bitandukanye mu ngo zabo cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye birimo no gusenga.

    Amaturo yavugishije benshi

    Abayobozi b’amadini n’amatorero nk’uko bari bakomeje kugirwa inama n’inzego za leta, bahinduye umuvuno batangira kwifashisha ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

    Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Dr Byiringiro Hesron aherutse kubwira IGIHE ko muri ibi bihe insengero zidafunguye bakomeje kwifashisha Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, mu kugeza ubutumwa ku bakristo.

    Ati “Abapasiteri bajya kuri radio bagatanga ibyigisho, natwe tukayifashisha dutanga ubutumwa bwaba ubw’ihumure ndetse n’ubwo kwibutsa abakirisitu ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

    Muri Werurwe 2020, nabwo Antoine Cardinal Kambanda yari yavuze ko mu bihe bya COVID-19, bari bari kwifashisha za radiyo, televiziyo na YouTube mu kwegereza abakirisitu ijambo ry’Imana.

    Ati “Inyigisho turi kwifashisha ziranyura kuri Radiyo Maria, buri munsi haba igitambo cya Ukaristiya mu gitondo na saa 12h15 mu karuhuko, hanyuma ku cyumweru twifashishije radiyo na televiziyo by’igihugu, turi no gusaba ngo kuri iki cyumweru bazaduhe umwanya kuko inyigisho twatanze zafashije abantu.”

    Nyuma y’ibyumweru bibiri insengero zifunze ndetse bamwe batangiye kubona ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19, itazazemerera gufungurwa mu bihe bya vuba, batangiye uburyo bushya bwo kwaka amaturo burimo ubwo kwifashisha za Mobile Money, Airtel Money n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ibi ariko byanajyanaga n’uko inzego za leta zikomeje gushishikariza abantu kwirinda guhererekanya amafaranga, bakagirwa inama yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura ndetse n’irindi hererekanya ry’amafaranga iryo ariryo ryose.

    Hari amwe mu madini yasabye abayoboke bayo kujya bakusanya ayo maturo bagashaka umunsi bakayohereza. Urugero ni ubutumwa bwa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, busaba abakirisitu kwegeranya ubushobozi bwabo bakajya babwohereza buri cyumweru.

    Mu mpera za Werurwe 2020, Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr Bishop Fidèle Masengo, yabwiye IGIHE ko “Dufite itangazo riba rinyura hasi ryereka abantu uburyo batangamo amaturo bifashishije Mobile Money na konti z’urusengero gusa ntabwo tubitindaho cyane kuko abantu batari kuza mu rusengero.”

    Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko “Mu gihe gishize twashatse uburyo bw’uko niba hari ugomba gutanga kimwe mu icumu n’amaturo agomba kubikora mu ikoranabuhanga, ukaba uri mu rugo wakumva hari icyo ushaka gutanga cy’ituro ukaba wabikora ku buryo hafi y’abaturage bose bafite telefone.”

    Ingingo yo gusaba amaturo abakirisitu ntabwo yavuzweho rumwe cyane ko izo ntama zakwaga amaturo zari mu bihe bigoye abenshi barahagaritse akazi, ndetse bari guhabwa ubufasha na leta mu bijyanye no kubona ibiribwa.

    Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo ntabwo byagarukiye mu bakirisitu cyangwa abadafite ubushobozi gusa ahubwo n’abayobozi mu nzego za leta bagize icyo bavuga ndetse banasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gushyigikira abakristo aho kubasaba amaturo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier ni bamwe mu bayobozi basabye abayobora amadini n’amatorero ko ‘bagomba gutunga abayoboke bayo aho kugira ngo abayoboke bakomeze gutunga abashumba’.

    Icyo gihe Minisitiri Bamporiki abinyujije kuri Twitter, ubwo yasubizaga itangazo rya ADEPR risaba abayoboke gutanga amaturo, yagize ati “Mushumba wacu ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya.”

    “Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

    Amb Nduhungirehe we yavuze ko “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.”

    Ku rundi ruhande ariko, abayobora amadini n’amatorero bagaragaje ko amaturo yatswe abakirisitu yagiye akoreshwa mu gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

    lgisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Uwumukiza Casimir aherutse kubwira RBA ati “Kiliziya Gatolika nayo yafatanyije n’igihugu muri gahunda yo kugoboka abatishoboye, twafatanyije n’abandi muri gahunda abakirisitu bakunze kwita amazina ‘ngo ese umuvandimwe wanjye ameze ate? No muri iyi minsi tugeze mu gisibo dukomeje gushishikariza abishoboye gufasha ab’intege nke.”

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, we yavuze ko mu mwaka ushize Idini ya Islam yakusanyije asaga miliyoni 192 Frw yaje guhita ashyirwa muri ibi bikorwa byo kugoboka abatishoboye.

    Ati “Idini ya Islam, dutegekwa gusenga no gutanga amaturo, amaturo yakomeje gutangwa nk’uko bisanzwe ariko njye nashimira Abayisilamu, hari inkunga twagiye dukusanya nyinshi, tugeza muri miliyoni zirenga 192 Frw zabonetse nk’inkunga yo kugoboka abatishoboye muri ibi bihe bya COVID-19.”

    Ntabwo twatsinze

    Nyuma yo kumara hafi amezi ane insengero zifunze, ku wa 15 Nyakanga 2020 ni bwo inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ifatirwamo umwanzuro ko Insengero n’Amadini byongera gukora nyuma y’igihe kitari gito bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo Abemeramana bari bongeye gukomorerwa ariko amabwiriza yashyizweho kugira ngo bajye mu materaniro yari akakaye ku buryo hari benshi mu bakirisitu n’ubundi batigeze babasha kujya mu nzu y’Imana.

    Kugira ngo byumvikane neza, nyuma y’iminsi ibiri [ubwo hari tariki 17 Nyakanga], Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Inzu z’Ubwami bw’Abahamya ba Yehova [insengero zabo] zitazafungura.

    Icyo gihe uwavugiye iri torero, Nkurikiyinka Valens yabwiye itangazamakuru ko “Ikintu cya mbere gikomeye kidufasha nuko twe twubaha ubuzima, kandi Bibiliya nayo ikadusaba kubaha ubuzima. Nk’urugero naguha Bibiliya itubwira ko iyo umunyamakenga abonye ikibi kije aracyikinga. ariko iyo atabigenje gutyo arakomeza akagenda agahura n’akaga.”

    Muri rusange insengero zafunze bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020 zongera gufungura ku wa 15 Nyakanga 2020, bigeze ku wa 22 Ukuboza 2020 zongera gufunga zikaba zarafunguye nanone ku wa 19 Gashyantare 2021.

    Inshuro zose insengero zagiye zifungura hashyirwaho amabwiriza yihariye yo kubahiriza arimo kwakira 30% by’abo zisanzwe zakira, kuba abana bato n’abantu bakuze cyane batemererwa kujya mu nsengero ndetse n’andi mabwiriza.

    N’ubwo biba bimeze gutyo ariko, hari amabwiriza yihariye ashyirwaho ku buryo urusengero rwemererwa gufungura rugomba kuba ruyubahirije. Ibintu bituma insengero zemererwa gukora ziba ari mbarwa.

    Nk’urugero, mu idini ya Islam ubwo insengero zafungurwaga muri Gashyantare uyu mwaka, mu Misigiti irenga 600, iyemerewe gufungura ntabwo igeze kuri 200.

    Ibi biri mu bituma abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyemerere bagaragaza ko izi ziri mu mpamvu zishobora gutuma bamwe bava mu kwemera ku buryo n’ubwo insengero zazemererwa gukora nk’uko byahoze aba bantu bakwigumira mu buzima bari babayeho muri COVID-19.

    Ku rundi ruhande hari Abayobozi b’amadini bavuga ko abayoboke babo batazavaho ahubwo ari igihe cyiza babonye cyo kwizera Imana.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, bishoboka ko hari abateshutse bakava ku gakizi bitewe no kuba batagihura ariko hakaba hari n’abandi bagize ububyutse bwo kugarukira Imana bitewe n’ibihe bikomeye.


  • COVID-19 : Ku munsi wa mbere hakingiwe abantu ibihumbi 75 #rwanda #RwOT

    Ishusho y’umubare w’abakingiwe yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza imibare y’abagiye bakingirwa mu Turere twose tugize Intara ndetse n’abakingiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Akarere ka Kirehe ni ko kakingiwemo abaturage benshi kuko kakingiwemo abantu 4 368, kagakurikirwa n’Akarere ka Rwamagana kakingiwemo abantu 3 654, naho Burera yo ika yakingiwemo 3 427, Huye ikaba yakingiwemo abantu 3 384, Akarere ka Gakenke kakingiwemo 3 161, naho Ruhango ikaba yakingiwemo 3 025.

    Utundi Turere twinshi twakingiwemo abantu bagera mu 2 000 uretse Nyamasheke yakingiwemo abantu 1 435 akaba ari na ko Karere kakingiwemo umubare muto kuri uriya munsi wa mbere w’ikingira mu gihe mu Mujyi wa Kigali hose hakingiwe abantu 2 051.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru yose, hakingiwe abantu 15 007, mu Majyepfo bakaba ari 21 812, naho mu Ntara y’Iburasirazuba hakingiwe abantu 20 072 naho mu Ntara y’Iburengerazuba ho hakaba hakingiwe abantu 16 114.

    Kugeza ubu iyi serivisi yo gukingira yatangiwe mu bitaro 45 n’ibigo nderabuzima bigera muri 500.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yongeye kumara impungenge ku bakizifite ku buziranenge bw’inkingo ziri gutangwa mu Rwanda, avuga ko zujuje ubuziranenge kandi ko nta ngaruka zigira ku mubiri w’umuntu.

    Yagarutse ku masezerano abanza gusinywa n’abagiye guterwa izi nkingo, avuga ko ariya masezerano ariho ibijyanye n’amabwiriza ya ruriya rukingo kandi ko bimenyerewe muri serivisi z’ubuvuzi ko ugiye guhabwa serivisi runaka agomba kubanza kubyemera.

    Yavuze ko ibi bisanzwe bikorwa mu bihugu bindi birimo ibyateye imbere bityo ko no mu Rwanda, abantu bakwiye kubimenyera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Ku-munsi-wa-mbere-hakingiwe-abantu-ibihumbi-75

  • Wa mukobwa ukomeje kwanikira abandi muri Miss Rwanda burya yiga i Bwotamasimbi|Yahishuye uko yinjiye muri iri rushanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukomeje kurusha abandi bakobwa bose bose ,Kabagema Laila kugeza ubu ufite amajwi arenga ibihumbi 200, ni we uri imbere arusha uwa kabiri hafi ibihumbi 30.

    Uyu mukobwa aganira na IGIHE Tv , yahishuye ko asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y'Ubuvuzi y'i Warsaw muri Pologne.

    Kabagema yagize ati 'Njye ndi kwiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza, muri Pologne'.

    Yakomeje avuga ko ubwo yakurikiranaga amasomo ye ari mu Rwanda, yaje kubona itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda yahoraga arota kwitabira kuva mu bwana.

    Abajijwe uko azitwara naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda ritemerera uwatsinze kujya gutura cyangwa gukorera hanze y'igihugu mu gihe cy'umwaka, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo kwitwara mu gihe yaba yegukanye ikamba ntiyice amasezerano y'uwegukanye ikamba.

    Ati 'Bibaye nkegukana ikamba rya Miss Rwanda, nshobora gufata icyemezo nkiga muri kaminuza z'imbere mu gihugu kuko ibyo niga hariya n'inaha birahari, nshobora kandi kuba nsubitse amasomo nkabanza nkubahiriza amasezerano, mbega uburyo bwo ni bwinshi.'

    Ku ibanga yakoresheje ngo abe ayoboye abandi mu majwi, Kabagema yavuze ko nta banga ridasanzwe uretse kuba afatanya n'inshuti ze n'umuryango we biyongeraho buri wese umushyigikiye.

    Uyu mukobwa yavuze ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, azaharanira kugabanya impfu z'abana bitaba Imana bavuka, binyuze mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kwirinda impamvu z'izi mpfu.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ukomeje-kwanikira-abandi-muri-miss-rwanda-burya-yiga-i-bwotamasimbiyahishuye-uko-yinjiye-muri-iri-rushanwa/

  • Abahatanira kuvamo Miss Supranational Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, kuri Plateau mu Mujyi wa Kigali.

    Uko ari umunani bari kumwe n'ikipe izabaherekeza ndetse na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 bazajya muri Pariki y'Igihugu Akagera, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, mu rugendo bazatangira saa mbili za mugitondo.

    Aba bakobwa bazava muri Akagera bitegura umunsi wa nyuma w'iri rushanwa uzaba tariki 13 Werurwe 2021. Aba bakobwa kandi bafotowe amafoto bambaye amakanzu yo gusohokana.

    Abakobwa umunani bazavamo Miss Supranational Rwanda 2020 batangajwe ni Urusaro Ange Prince, Munezero Grace, Umuratwa Anitha, Umugwaneza Carine, Ineza Charlene, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire.

    Abakobwa umunani bavuye muri 11 bari bahatanye muri iri rushanwa. Abatsinzwe ni batatu barimo Uguyeneza Alia, Shimwa Audrey na Umunyana Divine.

    Nsengiyumva Alphonse umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda aherutse INYARWANDA ko aba bakobwa 8 batoranyijwe hagendewe ku mukobwa wahize abandi mu majwi yo kuri internet n'umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya 'Influencer Chalenger'.

    Abandi batoranyijwe ku manota 50% ibyo bakoze byose biteranyijwe n'amanota 50% yavuye mu ibazwa (interview) bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 bakoreye ku rubuga rwa Zoom.

    Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa bazavamo Miss Suprational Rwanda 2021 kari kagizwe na Nsengiyumva Alphonse, Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 n'umunyamakuru Mukahirwa Diane wari mu ikipe yafashije abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019.

    Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana tariki 13 Werurwe 2021, mu muhango uzabera Century Park Nyarutarama.


    Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 biyandika


    Kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa 8 bahataniye ikamba baratemberera muri Pariki y’Akagera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103587/abahatanira-kuvamo-miss-supranational-rwanda-bapimwe-covid-19-mbere-yo-gusura-pariki-yakag-103587.html

  • U Rwanda rwegukanye umudali wa zahabu muri sh… – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere muri shampiyona Nyafurika y'uyu mwaka, u Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu ngimbi, runegukana uwa Bronze bituma rugwiza imidali 11 rumaze gukusanya m,uri iyi shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku batarengeje imyaka 18 muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe.

    Abasiganwa bahagurutse Saa Sita zuzuye, aho bakoze Kilometero 84, bakaba bagombaga kuzikora bazengurutse inshuro esheshatu ahari hateganyijwe haberaga isiganwa.

    Umunyarwanda Tuyizere Etienne niwe wasoje ayoboye abandi, ahita yegukana umudali wa zahabu, mu gihe Niyonkuru Samuel yasoje ku mwanya wa gatatu, yegukana umudali wa Bronze.

    U Rwanda rumaze kwegukana imidali 11 muri shampiyona yuyu mwaka iri kubera mu Misiri, ikaba igeze ku munsi wa gatanu.

    Tuyizere yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona nyafurika

    Niyonkuru yegukanye umudali wa Bronze

    Ikipe y’igihugu mu cyiciro cy’ingimbi yitwaye neza muri shampiyona nyafurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103583/u-rwanda-rwegukanye-umudali-wa-zahabu-muri-shampiyona-nyafurika-103583.html

  • Akari ku mutima wa 5K Etienne wasoje amasomo… – #rwanda #RwOT

    5K Etienne yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, kuri uyu wa kane tariki 04 Werurwe 2021. Yasohoye amafoto agaragaza ibyishimo yatewe no gusoza amasomo, agaragaza n'andi y'igitabo yanditse asoza amasomo ye.

    Uyu musore wize Computer Electronic mu mashuri yisumbuye yasoje amasomo ye muri 'Electrical and Technology' muri 'Department' ya 'Electrical and Electronic Enginneering'.

    Yabwiye INYARWANDA ko afite ishimwe ku Mana nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza, avuga ko rwari urugendo rutoroshye kuko yabifatanyije no gukomeza akazi ke ka buri munsi ko gutera urwenya, kwamamaza n'ibindi akorana na mugenzi we Japhet.

    Ati 'Mu bijyanye n'amasomo ntabwo byari ibintu binkomereye kuko mu mashuri yisumbuye nize ibijyanye na Computer Electronic mba ari ibyo nkomeza by'amatekinike. Icyo navuga kitari cyoroshye ni ukubita na Comedy cyangwa se akandi kazi nkora. Ariko mu bijyanye n'imyigire byo ntakibazo.'

    Akomeza ati 'Ikintu cya mbere ni ukwishimira ibyo maze kugeraho, haba mu bijyanye n'impano nkora haba mu bijyanye n'amasomo. Kandi nkaba numva ko n'ubundi nzakomeza kurushaho kugera ku rwego rwo hejuru haba mu myigire, haba no mu byo nkora.'

    Uyu musore yavuze ko yize ahora ari mushya mu bandi banyeshuri, kuko hari igihe yajyaga kwiga avuye mu kazi kenshi gatambuka mu bitangazamakuru, abanyeshuri n'abayobozi bakamwibazaho byinshi abandi bagasha kureba niba ari we koko.

    Yavuze ko yashyize umutima kuri buri kimwe yishakira inzira nk'intore. Etienne yavuze ko ari gutekereza uko yatangira no kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    5K Etienne na Japhet bahuriye muri 'Bigomba Guhinduka' baherutse gusohora Album yabo ya mbere y'urwenya bise 'Valentine Comedy album' igizwe n'amashusho y'urwenya icumi. Iyi Album yasohotse tariki 14 Gashyantare 2021, igizwe n'amashusho icumi afite iminota hagati y'itatu n'umunani.

     'Bigomba Guhinduka' ni ubwoko bw'urwenya rwazanywe n'abasore babiri bo muri Daymakers ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje. Urwenya rw'aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane.

    5K Etienne yasoje amasomo ye ya Kaminuza, avuga ko agiye gutekereza uko yakomeza ‘Masters’

    5K Etienne yavuze ko bitari byoroshye mu gihe cy’imyaka itatu yari amaze yiga muri ULK

    Inshuti, abavandimwe n’abandi bashimye 5K Etienne ku bw’intambwe nziza yateye mu buzima bwe

    Japhet na 5K Etienne bahuriye muri ‘Bigomba Guhinduka’

    KANDA HANO UREBE AMWE MU MASHUSHO YA ALBUM Y’URWENYA YA JAPHET NA ETIENNE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103565/akari-ku-mutima-wa-5k-etienne-wasoje-amasomo-ye-ya-kaminuza-103565.html

  • Hari igikombe negukanye utazigera utwara na r… – #rwanda #RwOT

    FC Barcelona ya Messi yatsinze Sevilla ya Rakitic ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya Copa del Rey, nyuma yuko umukino ubanza Sevilla yari yatsinze ibitego 2-0, Barcelona ihita ikatisha itike y'umukino wa nyuma ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2.

    Nubwo Sevilla yasezerewe itageze ku ntego yayo yari yihaye yo kwegukana igikombe, Rakitic aganira na Messi bikinira, yamubwiye ko hari igikombe atazigera atwara na rimwe kandi we yegukanye.

    Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n'umupira w'amaguru, kubera ko yegukanye hafi ibikombe byose bikomeye ku Isi, ndetse anahembwa ibihembo bihambwa abakinnyi b'indashyikirwa kuri uyu mubumbe dutuyeho, birimo umupira wa zahabu yegukanye inshuro esheshatu. Mu bikombe yegukanye harimo 10 bya shampiyona ya Espagne na 4 bya UEFA Champions League.

    Aganira na La Liga TV, Rakitic yagize ati 'Naganiriye na Messi ndamubwira nti 'Watwaye ibikombe hafi ya byose, utsinda ibitego bitabarika, gusa hari igikombe negukanye utazigera utwara'.

    'Ntabwo uzigera utwara igikombe cya Europa League'.

    Rakitic wafashije Barcelona kwegukana ibikombe 13, birimo 4 bya La Liga, 4 bya Copa del Rey ndetse na Champions League, yavuze imyato bagenzi bakinanye muri Barcelona, avuga ko ari abakinnyi bakoraga ibishoboka byose ngo batsinde kuko gutsindwa byari amahano.

    Yagize ati 'Bariya bahungu ntacyo babaga bahawe, bakinanaga umutima bakitanga, ntabwo bitunguranye kuba baregukanye ibikombe byose'.

    'Buri mukinnyi afite umwanya akinaho mu kibuga, buri wese yahakinaga neza. Ndabyibuka turi I Berlin tugiye gukina umukino wa nyuma muri Champions League, twaravuze ngo 'nta muntu wadutsinda'.


    Rakitic yahuye na Messi mu kibuga bahanganye

    Messi na Rakitic bakinanye imyaka 6 muri FC Barcelona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103584/hari-igikombe-negukanye-utazigera-utwara-na-rimwe-rakitic-abwira-messi-103584.html

  • Ngaba abakobwa 10 bakomeje kuza ku mwanya wa nyuma muri Miss Rwanda 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane abakobwa 20 bazakomeza muri Miss Rwanda, hari bamwe bakigaragara mu banyuma bitewe n'amajwi bafite.

    Reka turebe uburanga bw'abakobwa 10 bari inyuma mu majwi mbere y'uko ku munsi w'ejo tariki ya 06 Werurwe 2021 hatangazwa ,abakobwa 20 bazakomeza muri iri rushanwa.

    1.Umunyana Divine

    2.Musana Hense Teta

    3.Teta Cynthia


    4.Gaju Evelyne


    5.Uwase Aline

    6.Kayitare Isheja Morella

    7.Umwaliwase Claudette


    8.Umunyurwa Melissa

    9.Dorinema Queen

    10.Uwera Alice

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaba-abakobwa-10-bakomeje-kuza-ku-mwanya-wa-nyuma-muri-miss-rwanda-2021/

  • Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yibukanye icyubahiro umunsi yambikiweho impeta y'urukundo (fiançaille) na Dj Miller – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hope Nigihozo, umugore wa Nyakwigendera Dj Miller, yibukanye icyubahiro iyi tariki ya 05 Werurwe kuko ariyo tariki yambikiweho impeta ya fiancaille na Dj Miller. Hari tariki ya 05 Werurwe 2019 nibwo Dj Miller yambitse impeta Hope Nigihozo nyuma y'imyaka isaga 5 bakundana. Hope abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yifashishije amwe mu mafoto y'urwibutso y'icyo gihe akayaherekesha amagambo agaragaza icyubahiro agomba Dj Miller wamwambitse impeta kuri uyu munsi.

    DJ Miller yambitse impeta umukobwa bamaranye imyaka itanu (Amafoto)

    Nyuma yuko Hope ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo agira ati:'2 years later
    👧'. Urukundo rwa Dj Miller na Hope Nigihozo rwakomeje gututumba ndetse biba akarusho tariki ya 28 Kamena 2019 ubwo aba bombi bemeranyaga kubana akaramata nk'umugabo n'umugore. Imana yahaye umugisha urugo rwa Dj Miller na Hope Nigihozo maze tariki ya 16 Ukwakira 2019 ibaha umwana w'umukobwa bamwita Shani.

    Umugore wa Dj Miller yagaragaje agahinda afite,ahamyako atashobora kubaho uwahoze ari umugabo we batarikumwe | IBYAMAMARE.com

    Tariki ya 05 Mata 2020 inkuru y'incamugongo nibwo yasakaye ko Dj Miller yitabye Imana azize indwara ya stroke, inkuru yababaje inshuti za Dj Miller, abafana be, abakunzi b'umuziki nyarwanda ndetse n'abamumenye bose hirya no hino ku isi.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-nyakwigendera-dj-miller-yibukanye-icyubahiro-umunsi-yambikiweho-impeta-yurukundo-fiancaille-na-dj-miller/

  • UMUHOZA Aurelie umwe mu bayobozi ba ADEPR akurikiranweho kuba mu mutwe w'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Umuhoza Aurelie w'imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu,imari n'imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, akaba ariwe wasigaye mubo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by'imiyoborere mibi,imikorere n'imikoranire mibi

    Icyo gihe Umuhoza Aurelie yahise ahabwa inshingano zijyanye n'imicungire y'abakozi n'umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy'inzibacyuho bazashyirirwaho.

    Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y'inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe mur'iyo komite.

    Ni ubwo uyu mudamu yizewe muri ADEPR ndetse na RGB yamushyize muri komite nyobizi y'idini ye, amakuru Umuryango wamenye ni uko Umuhoza Aurelie yatangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha kuwa 03 kanama 2020 akurikiranweho ibyaha byo gukorana n'imitwe y'iterabwoba.

    Umuhoza akaba akurikiranweho ibyaha birindwi (7) nk'uko bitangazwa n'umuvugizi w'inkiko! Bimwe mu byaha akurikiranweho birimo:

    1. Icyaha cyo kuba mu mitwe y'iterabwoba

    2. Icyaha cyo gukoresha ibikangisho,

    3. Icyaha cyo kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe

    4. Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha,ubucuti,urwango,ikimenyane cyangwa icyenewabo

    5. Icyaha cyo kunyereza umutungo

    6. Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro

    7. Icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije n'amategeko

    Amakuru Umuryango wamenye kandi ni uko Umuhoza Aurelie yitabye mu bushinjacyaha mu rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa mbere tariki ya 01/03/2021 abazwa kur'ibyo byaha akurikiranweho.

    Amakuru twahawe n'umuvugizi w'Urwego rw'Ubushinjacyaha NKUSI Faustin mu butumwa bugufi kuko yari ari mu rukiko yemeje aya makuru atubwira ko Umuhoza Aurelie koko ari gukurikiranwa n'ubushinjacyaha bw' u Rwanda ko adakurikiranywe wenyine kuko areganwa na bagenzi be bandi batanu(5).

    Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha bw' u Rwanda ntabwo yashatse kuvuga bane (4) bakurikiranywe ariko Umuryango wabashije kubona amakuru abo bandi bari gukurikiranwa hamwe na Umuhoza Aurelie harimo Pasteur KARURANGA Ephrem wabaye umuvugizi wa ADEPR kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur KARANGWA John yabaye umuvugizi wa ADEPR wungirije nawe kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur GATEMBEREZI Muzungu Paul umunyamabanga mukuru na Dr. KARAKE Musajya Vincent.

    Ibibazo bya ADEPR bidashira umuzi wabyo ni uwuhe?

    Ibibazo by'urudaca muri ADEPR byatangiye kumvikana muri 2012 ubwo komite yayoborwaga na Pasteur Usabyimana Samuel yakurwagaho bashinjwa kunyereza umutungo w'amafaranga yari yatanzwe n'abakristo batanze Mu kigega cya CICO no gukorana byahafi n'abantu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bahungiye mu mahanga no gukorana n'abantu barwanya ubutegetsi.

    Usabyimana Samuel yasimbuwe na biro yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi we wungirijwe na Bishop Tom Rwagasana.

    Aba nabo hamwe n'abandi bari muri biro nyobozi harimo umunyamabanga mukuru SEBAGABO Muyehe Leonard na MUTUYEMARIYA Christine wari ushinzwe imari n'ubukungu ntabwo batinzeho kuko muri gicurasi muri 2017 baje gutabwa muri yombi bacyekwaho kunyereza asaga amafaranga y'itorero arenga Miliyari 5 nkuko byemejwe n'ubugenzuzi.

    Kuva icyo gihe baracyari mu nkiko baburana kuko bose bahakana ibyo kunyereza izo Miliyari ni urubanza rumaze imyaka ine ruburanwa, urwo rubanza baregwamo rugeze mu Rukiko Rukuru Ruzasubukurwa kuwa 12 werurwe 2021 saa mbiri,aho urukiko rwanahamagaje umuyobozi wa BDO Rwanda ltd yakoze ubugenzuzi kuzitaba kugira ngo asobanure ubugenzuzi bakoze.

    Iyi biro nyobozi yaje gusimburwa na biro yari iyobowe na Pasteur Karuranga Ephrem, yungirijwe na Pasteur KARANGWA John GATEMBEREZI MUZUNGU Paul yari umunyamabanga mukuru UMUHOZA Aurelie yari ashinzwe imari n'ubukungu
    RGB yashyizeho komite shya iyobowe na Pasteur Ndayizeye Isaie ibaha Umwaka wo gukemura ibibazo byagiye bivugwa muri ADEPR mubihe bitandukanye.

    Jean Paul NKUNDINEZA
    UMURYANGO.RW}

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhoza-aurelie-umwe-mubayobozi-ba-adepr-akurikiranweho-kuba-mu-mutwe-w