Category: Uncategorized

  • Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zakozanyijeho –

    Jeune Afrique yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare, ugukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwabereye ku musozi wa Twinyonyi ku mupaka.

    Icyo gihe ngo Ingabo z’u Rwanda zari ziri gushushubikana abarwanyi ba FDLR n’aba FLN baba hafi aho mu ishyamba rya Kibira, bakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda mu minsi yashize.

    Abo barwanyi ngo bari barenze umusozi wa Marura binjira mu Rwanda mu Ishyamba rya Nyungwe, ako kanya Ingabo z’u Rwanda zibasubiza inyuma.

    Muri uko kubasubiza inyuma, ngo Abasirikare b’u Rwanda bageze ku musozi wa Twinyoni aho Ingabo z’u Burundi nazo zahise zitangira kubarasaho. Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu basirikare b’u Burundi yavuze ko habayeho imirwano y’akanya gato hagati y’Abasikare b’u Rwanda bo muri Batayo ya 221 n’iya 411 mu Ngabo z’u Burundi.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwahise bwohereza muri ako gace Ingabo zo muri Batayo ya 60 n’iya 61 zari hafi aho mu Ntara ya Cibitoke mu myiteguro yo kujya mu Butumwa bw’Amahoro bwa Amisom muri Somalia.

    Nyuma yo gukozanyaho akanya gato, ngo iyo mirwano yahise ihosha hatabaye ugushyamirana gukomeye. Bivugwa ko abakuru b’inzego z’ubutasi mu bihugu byombi baganiriye bagahosha ubwo bushyamirane.

    Nta mibare y’abakomeretse iramenyekana ariko ngo u Burundi bwakomerekeje abasirikare batandatu.

    Nyuma ngo Ingabo z’u Rwanda zasubiye mu birindiro byazo, mu gihe iz’u Burundi zo zakomeje guhiga FDLR na FLN muri iryo shyamba, aho “bamwe bishwe” nk’uko byemejwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.

    Ugukozanyaho hagati y’ibihugu kwabereye ku musozi wa Twinyoni mu ishyamba

  • Iraq: Papa Francis yasuye mu rugo Ali al-Sistani ukuriye aba Shia baganira ku mutekano w'abakristu #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Grand Ayatollah Ali al-Sistani, ukuriye abayisilamu b'aba Shia babarirwa muri za miliyoni, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mahoro.

    Uyu Ayatollah yakiriye umushyitsi we mu rugo rwe ruri mu mujyi nyobokamana wa Najaf.

    Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere Papa Francis akoreye mu mahanga kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira – rukaba ari narwo ruzinduko rwa mbere na mbere Papa akoreye muri Iraq.

    Covid-19 n'ubwoba bw'umutekano mucye byatumye uru ruba uruzinduko rwe rwa mbere kugeza ubu rurimo kwiharahaza.

    Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi w'imyaka 84, mbere yabwiye abanyamakuru ko yumvaga “afite inshingano” yo gukora uru rugendo “rufite icyo ruvuze kinini”, azasuramo ahantu henshi muri Iraq mu gihe cy'iminsi ine.

    Aba bakuru b'amadini baganiriye iki?

    Ba nyamucye b'abakristu bo muri Iraq bamaze igihe bibasirwa n'inkubiri z'ibikorwa by'urugomo, kuva mu mwaka wa 2003 ubwo ingabo z'amahanga ziyobowe n'Amerika zagabaga ibitero muri Iraq.

    Grand Ayatollah Sistani “yemeje uguhangayika kwe ko abaturage b'abakristu bakwiye kubaho nk'abandi Banya-Iraq bose mu mahoro no mu mutekano, kandi hubahirizwa uburenganzira bwabo bwose buteganywa n'itegekonshinga”

    Papa Francis yashimiye uyu Ayatollah ku kuba “yazamuye ijwi rye ashyigikira abanyantege nkeya cyane kurusha abandi n'abatotejwe cyane kurusha abandi” muri bimwe mu bihe byabayemo urugomo rwinshi cyane byo mu mateka ya vuba aha ya Iraq, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Associated Press.

    Yavuze ko ubutumwa bw'amahoro bw'uwo mukuru w'aba Shia bwashimangiye “ukutavogerwa k'ubuzima bw'umuntu n'akamaro k'ubumwe bw'abaturage ba Iraq”.

    Kwakira abantu k'uyu Ayatollah ukunze kuba yitaruye abantu bibaho by'imbonekarimwe, ariko yakiriye Papa mu gihe cy'iminota igera muri 50, baganira batambaye udupfukamunwa.

    Papa Francis azanasura umujyi ufite amateka maremare wa Ur, aho umuhanuzi Abraham – ugarukwaho cyane muri Islam, mu madini ya gikristu na Judaism – bicyekwa ko ari ho yavukiye.

    Abashinzwe umutekano ba Iraq bagera hafi ku 10,000 bagabwe ngo bacungire umutekano Papa Francis muri uru ruzinduko rwe, mu gihe n'amasaha y'umukwabu yashyizweho mu kugabanya ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus.

    Amakuru avuga ko imitwe imwe y'intagondwa zo mu ba Shia idashyigikiye urwo ruzinduko, ibona ko ari nko kwivanga kw'ibihugu by'i Burayi n'Amerika mu bijyanye n'ubuzima bw'igihugu cya Iraq.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/iraq-papa-francis-yasuye-mu-rugo-ali-al-sistani-ukuriye-aba-shia-baganira-ku

  • Mashami yahamagaye 31 b’Amavubi batarimo Jacques Tuyisenge #rwanda #RwOT

    Mu bandi batahamagawe kandi harimo Ally Niyonzima wahawe ikarita y’umutuku mu mukino Amavubi yakinnye na Cap-Vert, ndetse na Bizimana Djihad utarakunze kubura mu ikipe y’Igihugu.

    Ikipe y’Igihugu Amavubi ifite imikino ibiri muri uku kwezi irimo uwo izakina Mozambique tariki 24 Werurwe 2021 uzabera i Kigali n’undi uzaba tariki 30 Werurwe, uzayihuza na Cameroon wo ukazabera muri Cameroon.

    31 bahamagawe :

    Abanyezamu

    Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
    Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
    Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
    Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

    Ba myugariro

    Ange Mutsinzi (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Armenia)
    Emery Bayisenge (AS Kigali)
    Thierry Manzi (APR FC)
    Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
    Faustin Usengimana (Police FC)
    Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
    Eric Rutanga (Police FC)
    Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

    Abo hagati

    1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
    2. Olivier Niyonzima (APR FC)
    3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
    4. Bosco Ruboneka (APR FC)
    5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    6. Djabel Manishimwe (APR FC)
    7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
    8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
    9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
    10. Eric Ngendahimana (Police FC)

    Abataha izamu

    1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
    2. Meddie Kagere (Simba SC)
    3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
    4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
    5. Lague Byiringiro (APR FC)
    6. Danny Usengimana (APR FC)
    7. Osée Iyabivuze (Police FC)

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-yahamagaye-31-b-Amavubi-batarimo-Jacques-Tuyisenge

  • Nyarugenge: Abagore barwanye inkundura bapfa imitungo y’umugabo wari umaze gutabwa muri yombi –

    Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Murenge wa Nyakabanda akekwaho gucuruza urumogi, cyane ko atari ku nshuro ya mbere yari afatiwe muri ibyo bikorwa.

    Nyuma y’uko afunzwe, nk’aho abagore be bagafashe umwanya wo gukurikirana ikirego cye no kumenya amakuru arambuye kuri cyo, bahisemo gutangira kwishakamo uzatwara imitungo isizwe n’uwo mugabo, n’ubwo ataranakatirwa n’inzego zibifitiye ububasha.

    Nyuma y’uko rubuze gica, abari aho batangajwe no kubona se w’uwo mugabo atungutse, aza nawe avuga ko aje gutwara imitungo y’umuhungu we, uretse ko inzego z’umutekano zari zamaze kuhagera, zikaburizamo uwo mugambi we.

    Izi nzego kandi ni na zo zaburijemo amakimbirane y’aba bagore babiri, nyuma y’uko zitabajwe n’abaturage bari batewe impungenge n’umutekano mucye wari muri ako gace.

    Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko bishimiye ko yafashwe bitewe n’uko yari amaze kurarura abana bahaturiye.

    Uwitwa Mutuyimana Vincent ati “Yacuruzaga itabi akanasambanya abana b’abakobwa benshi ku buryo hari n’umudugudu bamwirukanyemo kubera ibyo byo kujya yiriza utwana tw’udukobwa mu nzu ye aduha urumogi, byadushimishije twese kuko yari afite imico mibi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya I, Clarisse Mbaza, yemeza ko umugore muto w’uyu mugabo ari we wasigaranye ibintu bye.

    Ati “Ibijyanye n’abagore be, uwo yasigiye urufunguzo muto niwe ukirimo, papa we n’undi mugore bagiriwe inama yo kwegera Tigo akabaha uburenganzira bwo kugira icyo bafata mu nzu nk’uko babishakaga”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda kimwe n’indi byegeranye bumaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya abakora inzoga z’inkorano ndetse n’abacuruzi b’urumogi, mu rwego rwo kongera umutekano muri utwo duce.

    Aka gace kitwa Karabaye, akaba ari ko kabereyemo iri sanganya / Ifoto: Thamimu Hakizimana

  • RDF iherutse gukozanyaho n’ingabo z’u Burundi #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yabereye hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, ku musozi witwa Twinyoni.

    Bivugwa ko Ingabo z’u Rwanda zari ziri gushushubikana abarwanyi ba FDLR n’aba FLN baba hafi aho mu ishyamba rya Kibira, bakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda mu minsi yashize.

    Abo barwanyi ngo bari barenze umusozi wa Marura binjira mu Rwanda mu Ishyamba rya Nyungwe, ako kanya Ingabo z’u Rwanda zibasubiza inyuma.

    Muri uko kubasubiza inyuma, ngo Abasirikare b’u Rwanda bageze ku musozi wa Twinyoni aho Ingabo z’u Burundi na zo zahise zitangira kubarasaho.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu basirikare b’u Burundi yavuze ko habayeho imirwano y’akanya gato hagati y’Abasikare b’u Rwanda bo muri Batayo ya 221 n’iya 411 mu Ngabo z’u Burundi.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwahise bwohereza muri ako gace Ingabo zo muri Batayo ya 60 n’iya 61 zari hafi aho mu Ntara ya Cibitoke mu myiteguro yo kujya mu Butumwa bw’Amahoro bwa Amisom muri Somalia.

    Nyuma yo gukozanyaho akanya gato, ngo iyo mirwano yahise ihosha hatabaye ugushyamirana gukomeye. Bivugwa ko abakuru b’inzego z’ubutasi mu bihugu byombi baganiriye bagahosha ubwo bushyamirane.

    Nta mibare y’abakomeretse iramenyekana ariko ngo u Burundi bwakomerekeje abasirikare batandatu.

    Nyuma ngo Ingabo z’u Rwanda zasubiye mu birindiro byazo, mu gihe iz’u Burundi zo zakomeje guhiga FDLR na FLN muri iryo shyamba, aho 'bamwe bishwe' nk’uko byemejwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RDF-iherutse-gukozanyaho-n-ingabo-z-u-Burundi

  • Bitunguranye! Platin yagiye mu murenge (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bitunguranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, umuhanzi umaze kuba ikimenyabose Platin yagiye mu murenge aho yari aherekejwe na Ishimwe Clement ndetse ni inshuti ze za hafi.

    Ni umuhanzi wakunzwe kuvugwa murukundo nabakobwa benshi gusa kuri ubu yamaze guhitamo aho yanditse ku urukuta rwe rwa instagram ati Baba yemeyeye icyaha si ibi gusa kuko na Butera Knowless yamwifurije ishya ni ihirwe.

    Platin aherutse kwegukana igihembo muri The choice awards 2020 aho indirimbo ye Atensiyo yabaye video yahize izindi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/06/bitunguranye-platin-yagiye-mu-murenge-amafoto/

  • Platini umaze iminsi ategura ubukwe mu ibanga yasezeranye mu mategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi utarakunze kuvuga byinshi ku rukundo rwe, yasezeranye n’uyu mukunzi we mu ibanga n’ubundi kuko byari bizwi n’inshuti ze za hafi.

    Platini usigaye witwa P. yatangaje ko uyu mukunzi we bamaze imyaka bari mu rukundo rufite intego rwo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

    Avuga kandi ko uku kwezi kuzasiga n’indi mihango ibaye, kuko bateganya gukora ubukwe tariki 27 z’uku kwezi.

    Nemeye Platini wamenyekaniye mu itsinda rya Dream Boyz ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC ubu uzigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Platini yakunze kuvugwaho urukundo n’abakobwa banyuranye ariko we akabihakana gusa akavuga ko igihe nikigera abantu bazamenya ukuri k’uwo yihebeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Platini-umaze-iminsi-ategura-ubukwe-mu-ibanga-yasezeranye-mu-mategeko-AMAFOTO

  • Monnet- Paquet, Djihad Bizimana na Ally Niyonzima ntibari mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe n’umutoza #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira imyiteguro mu rwego rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika.

    U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroon. Ni muri urwo rwego umutoza yakoze urutonde rw’abakinnyi 31; abakina imbere mu gihugu bakaba bagomba guhita batangira umwiherero kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 I Nyamata kuri La Palisse Hotel.

    Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu '’Amavubi Stars” bazapimwa Covid-19 kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 maze nyuma yo kubona ibisubizo Ikipe yose yerekeze I Nyamata ahagomba gukomereza umwiherero.

    Imyitozo yo ikaba igomba gutangira ku wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse na Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.

    Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
    Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
    Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
    Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

    Ba Myugariro

    Ange Mutsinzi (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Armenia)
    Emery Bayisenge (AS Kigali)
    Thierry Manzi (APR FC)
    Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
    Faustin Usengimana (Police FC)
    Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
    9. Eric Rutanga (Police FC)
    10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

    Abo Hagati

    1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
    2. Olivier Niyonzima (APR FC)
    3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
    4. Bosco Ruboneka (APR FC)
    5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    6. Djabel Manishimwe (APR FC)
    7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
    8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
    9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
    10. Eric Ngendahimana (Police FC)

    Abataha Izamu

    1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
    2. Meddie Kagere (Simba SC)
    3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
    4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
    5. Lague Byiringiro (APR FC)
    6. Danny Usengimana (APR FC)
    7. Osée Iyabivuze (Police FC)

    Umutoza yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique na Cameroun

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/monnet-paquet-djihad-bizimana-na-ally-niyonzima-ntibari-mu-bakinnyi-31-b-amavubi-bahamagawe-n-umutoza

  • Mu buryo butunguranye umuhanzi Platini P yasezereranye n’umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivier.

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko Platini arimo ategura ubukwe mu ibanga aho byavugwaga ko buzaba muri Mata uyu mwaka.

    Kuri uyu wa Gatatandatu nibwo Platini yasezeranye imbere y’amategeko na Olivia Ingabire biyemeza kubana akaramata.

    Uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Platini watunguye benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto nyuma yo gusezerana iherekezwa n’amagambo agira ati“Baba yemeye icyaha.”

    Kuva muri 2017 yatandukana na Diane, ntabwo yigeze avugwa cyane mu rukundo uretse muri 2019 ubwo byavuzwe ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 ariko aza kubitera utwatsi.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-buryo-butunguranye-umuhanzi-platini-p-yasezereranye-n-umukunzi-we-amafoto

  • Umusore wihinduye umukobwa akomeje guca ibintu kubera amafoto ashotora abagabo ashyira hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore wahoze witwa Nicholas akaza kwihindura umukobwa ,aho asigaye yitwa Nikita Dragun akomeje gushyira hanze amafoto ashotora ab'igitsinagabo nyuma yo guhinduka umukobwa neza neza.

    Ni ibintu bitari byamenyerwa ndetse bidapfa kumvikana mu matwi yabantu uburyo ushobora guhindura imiterere karemano ya we ugahinduka umukobwa wari umuhungu.Ibi rero ,mu bihugu byateye imbere byarashobotse.Uyu musore Nicholas ubusanzwe ni umudage wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri ubu yamaze kuba umukobwa ndetse ahindura amazina yitwa Nikita Dragun .Uyu mukobwa kuri ubu akaba agenda yifashisha Instagram ye agashyiraho amafoto agaragaza imiterere ye ndetse ishotorana.Witegereje amafoto ntiwamenya ko yigeze kuba umuhungu kuko afite ikibuno, amabere,imisatsi ndetse n'imiterere nk'iy'abakobwa neza neza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-wihinduye-umukobwa-akomeje-guca-ibintu-kubera-amafoto-ashotora-abagabo-ashyira-hanze/