Category: Uncategorized

  • Rwamagana:Yahawe icyemezo gihimbano, yubatse inzu ubuyobozi burayisenya –

    Kuwa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bwasenye inzu ya Manikuze Miriam bumushinja kubaka akoresheje ibyangombwa bihimbano.

    Uretse ibi byangombwa, ubuyobozi bwashinjaga uyu muturage kurenga ku mategeko akubaka nyamara mbere yari yasabye ibyangombwa byo kubaka igipangu bikarangira azamuriyemo inzu mu buryo butemewe.

    Manikuze Miriam yabwiye IGIHE ko guhera umwaka ushize yatangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka anyuze mu nzira zemewe, abashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku Karere ngo baramusuye bamubwira ko bitashoboka ngo kuko aho atuye hagenewe kubakwa inzu zigeretse, umukozi wamufashaga gushaka ibyangombwa ngo yahise amusubiza amafaranga ye yari yatanze kugira ngo ahabwe ibyangombwa.

    Bukeye bwaho ngo haje umugabo usanzwe uba muri komite y’abafundi mu Karere ka Rwamagana uzwi ku izina rya Mutasi, uyu ngo asanzwe anafasha abandi baturage kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bworoshye batarindiriye kujya mu Karere.

    Ati “ Uwo mugabo yambwiye ko ngomba kumuha amafaranga ibihumbi 200 akanshakira ibyangombwa mu minsi itatu gusa, yansabye kwegeranya amabati n’ibiti kuburyo nzahita nsakara uwo munsi. Amafaranga yansabaga namubwiye ko ntayabona anca 150 000 Frw, ako kanya nahise muha 90 000 Frw andi twumvikana ko nzayamuha amaze kunzanira ibyangombwa ntayabona nkazayamuha nyuma.”

    Manikuze yakomeje avuga ko kuwa Gatatu tariki 10 Werurwe nkuko babyemeranyijwe ngo ahagana ku mugoroba, yamuzaniye ibyangombwa byo kubaka amusaba guhita yubaka, ngo yamubwiye ko ibya ngombwa bya ‘Original’ azabibika haza abayobozi akabereka ibyo yafotoje.

    Kuwa Kane tariki ya 11 Werurwe ngo yahise atangira gusakara, maze abashinzwe imyubakire ku Murenge ngo baba bamugezeho, abaha ibyangombwa ngo bamubwira ko ari ibihimbano, kuwa Gatanu ngo bahise baza basenya ya nzu ndetse n’amabati barayatwara.

    Ati “ Naratashye nsanga bansenyeye inzu ntanahari, none nkibaza niba bazi neza uwo mugabo wampaye ibyangombwa bisinyeho. Kuki batagiye kumushaka ngo bamufunge, bakaza kunsenyera inzu ntanahari? Niba bazi neza ko ajya atanga ibyangombwa bihimbano kuki batabimuhanira twe tukabigenderamo badusenyera nyamara tuba twamaze kubaka.”

    Manikuze yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu harimo 100 000 Frw yari yatse nk’inguzanyo muri VUP kuko ngo asanzwe abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, agasaba ubuyobozi gukurikirana uwamuhaye ibyo byangombwa bihimbano byatumye asenyerwa inzu, bakanamufasha akamusubiza amafaranga ye 90 000 Frw yamuhaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE ko uwo mugabo washutse uyu muturage kuri ubu ikirego cye kiri kuri RIB aho ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe ku byangombwa bihimbano.

    Yagize ati “ Uriya mugabo wamubeshye, ikirego kiri muri RIB, uriya muntu wamushutse agomba gukurikiranwa ku nyandiko mpimbano no guhimba ibyangombwa by’Akarere kuko si uriya wenyine yabikoreye, hari n’undi yabikoreye.”

    Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko uyu mugabo atari ubwa mbere atanga ibyangombwa bihimbano byo kubaka ku baturage kuri ubu ngo akaba ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibi byaha. Yavuze ko koko uyu mugabo abarizwa muri komite y’abafundi akaba aricyo akunda kwifashisha mu kubeshya abaturage baba bashaka ibyangombwa byo kubaka.

    Uyu muyobozi yagiriye inama abifuza kubaka ko bajya bagana ubuyobozi kandi bagakurikiza inama bwabagiriye kuburyo basaba ibyangombwa mu buryo buciye mu mategeko, abashuka abaturage bo yavuze ko uwuzajya amenyekana azajya akurikiranwa n’ubutabera abiryozwe.

    Manikuze Miriam ahagaze imbere y’inzu ye imaze gusenywa kubera kubaka binyuranyije n’amategeko

    Iyi nzu yubatswe ku cyangombwa cy’igihimbano

  • Nyirakuru wa Christopher yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kanyonga Catherine, Nyirakuru w'umuhanzi Muneza Christophe uzwi nka Christopher, yitabye Imana afite imyaka 86 y'amavuko. Christopher abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo agaragaza agahinda atewe no kubura Nyirakuru we ndetse amwifuriza n'iruhuko ridashira. Yagize ati ” Grandma! May your beautiful soul rest in eternal prace, I miss you already. I hope you are chilling with Mom “.

    Aya niyo magambo Christopher yatangaje

    Kanyonga Catherine, Nyirakuru wa Christopher, yitabye Imana

    Imana imuhe iruhuko ridashira!

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyirakuru-wa-christopher-yitabye-imana/

  • Gatsibo: Abakozi ba baringa mu iyubakwa ry’amashuri batumye abaturage bamara amezi arindwi batarishyurwa –

    Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko icyatumye abo baturage badahembwa ari uko habanje gukorwa iperereza nyuma yo gusanga hari abari ku rutonde batarakoze.

    Abo baturage babwiye Flash Fm bavuze ko muri Nyakanga 2020 ari bwo bubatse aya mashuri bizezwa ko bagomba kujya bishyurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu ariko ibyo byumba by’amashuri biza kuzura batarahabwa amafaranga, bagasaba ko bakwishyurwa

    Aba baturage bavuga ko kuba bamaze igihe batishyurwa byatumye bikurura amakimbirane mu miryango yabo bakeka ko amafaranga bayaririye mu kazi .

    Meya w’Akarere ka Gatsibo ,Gasana Richard yabwiye IGIHE ko impamvu abo baturage batinze kwishyurwa ari uko ababakoreshaga bashyize mu myanya abakozi ba baringa.

    Ati “ Ikibazo turacyizi twaganiriye nabo ndetse n’abayobozi babo ariko hajemo ikibazo cy’ababakoreshaga .Navuga y’uko ari aba baringa , duhita dushyiraho itsinda rigenzura abakoze nyakuri n’abatarakoze kugira bakurwemo”.

    “Ubu iyo gahunda yararangiye kandi ntabwo bizarenza iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’igitaha abakwiye kuba bishyurwa amafaranga atarajya kuri konti yabo.”

    Meya Gasana yavuze ko bari barashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ndetse n’abari bashinzwe gutanga amakuru barimo urubyiruko rw’Abakorerabushake kugira ngo hagararagare umusaruro uhagije ari nabo baje gutanga amakuru afasha guta muri yombi abashyize mu myanya abakozi ba baringa.

    Meya yavuze ko abakoze ayo makosa harimo abari bararangije amasezerano y’akazi bari baragiye gusa bari gushakishwa ariko yizeza ko n’abakozi babigizemo uburangare ubuyobozi buzabagenera ibihano.

    Muri Kamena umwaka ushize nibwo hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo

  • Abayobozi b'u Burundi bakomeje kwiha amenyo y'abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z'u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze #rwanda #RwOT

    Tariki ya 12 Werurwe 2020, inzego z'umutekano zo mu Burundi ntabwo zatunguranye ubwo zakoraga ibikorwa biciriritse byo kwerekana ko bafashe intasi y'u Rwanda yitwa Eric Rutabayiro. Leta y'u Rwanda ntacyo yigeze isubiza ayo manjwe ariko nka Rushyashya twashatse kugira icyo tubivugaho cyane ko ari ikinyoma cyambaye ubusa bigaragarira buri wese uhereye ku bisubizo Eric Rutabayiro atanga ku bibazo bamubaza muri Camera.

    Dusubije amaso inyuma; byari tariki ya 13 Mutarama 2021 ubwo ubutumwa bwakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko hari Umunyarwanda witwa Eric Rutabayiru wafashwe akaba yigisha Kung Fu. Ibi bikaba byarabaye mu gikorwa cyo mu Burundi cyitwa #Ndondeza aho abafashwe n'inzego z'umutekano batabarizwa ku mbuga nkoranyambaga bityo bamwe bikabaviramo kuba batakwicwa n'inzego z'iperereza ry'u Burundi riba ryabafashe nkuko bimaze kuba akamenyero muri icyo gihugu.

    Byaje gutungurana nyuma y'iminsi 60 (amezi abiri) ubwo inzego z'umutekano mu Burundi zigaragaza Eric Rutabayiro nk'umusirikari mukuru  w'u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri wari woherejwe kuneka mu gisirikari cy'u Burundi. Ibi turabigarukaho mu kanya nyuma yo kwibukiranya inkuru ya Cyprien Rucyahintare werekanwe n'inzego z'umutekano ko ari intasi y'u Rwanda akaba ari n'umusirikare ufite ipeti rya Kaporali.

    Tariki ya 12 Werurwe 2016 nibwo Leta y'u Burundi yahuruye yerekana umuturage w'u Rwanda witwa Cyprien Rucyahintare ko ari intasi bafashe. Icyo gihe igisirikari cy'u Rwanda cyatangaje ko 'ari ibinyoma nta musirikare w'u Rwanda uri i Burundi nta n'uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?'

    Brig Gen Nzabamwita wari umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda icyo gihe yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n'inomero ziranga umusirikare zatangajwe n'inzego z'u Burundi zitabaho muri RDF. Yongeyeho ko ibirego nka biriya nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

    Inkuru ikimara kujya hanze ko Rucyahintare ari intasi y'u Rwanda yafatiwe mu Burundi, ibinyamakuru bitandukanye byegereye umuryango we, aho se umubyara yahise agaragaza ko ari umujura ruharwa wiba ihene n'inkoko mu baturanyi ko atigeze aba umusirikari. Ibi byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo RFI, AFP nyuma yo gusura uyu muryango.

    Murumuna we nkuko bigaragara mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yavuzeko yahunze nyuma yuko bagurishirije umurima we bishyura ibyo bibye.

    Tugarutse kuri Eric Rutabayiru, nawe agaragara avuga mu buryo Rucyahintare avuga. Eric utareba muri Camera y'umubaza ubona avuga ibyo bamubwiye kuvuga. Icyambere, igisirikari n'igipolisi ni inzego z'umutekano zifite aho zihurira, mu gisirikari cy'u Rwanda ni gute umuntu yahabwa ubutumwa na Gen James Kabarebe wo mu gisirikari akongera akabuhabwa na Dan Munyuza umukuru wa Polisi?

    Rucyahintare bamubajije izina ry'umuyobozi we avuga ko ari Ignace irindi ataryibuka, ubundi avuga Col Kazabisa, utaba mu ngabo z'u Rwanda, bigaragara ko yari yibagiwe izina bamubwiye kuvuga.

    Eric Rutabayiru azwi cyane mu nzu mbera byombi y'Urubyiruko ku Kimisagara

    Eric Rutabayiru avuga ko yize amashuri atatu yisumbuye ubundi agakomereza muri Kaminuza mu ishami rya Computer Science….ibi koko ninde wabyemera azi uburyo uburezi bukurikirana mu Rwanda?
    Ikindi babeshya ko yishyikirije inzego z'umutekano hanyuma akaka ubuhungiro kandi inkuru zimutabariza ko yafashwe zimaze amezi asaga abiri.

    Tugarutse ku bisubizo igisirikari cy'u Rwanda cyasubije u Burundi mu myaka itanu ishize, kiragaruka nuyu munsi. Ibi ni iberego bya cyana bidafite aho bihuriye n'ukuri.

    Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko inzego z'umutekano mu Burundi zakangaranye nyuma y'ifatwa rya Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana, abayobozi bakuru b'inyeshyamba za FLN zagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyabimata. Ubwo rero Callixte Nsabimana mu ibazwa rye yagaragaje uruhare rwa Leta y'u Burundi mu gushyigikira FLN, inzego z'umutekano zabitse Eric Rutabayiro ngo azavuge urubanza rugeze mu mizi aho uruhare rwa Gen Steve Ntakirutimana na Maj Bertin bakorera inzego z'iperereza mu Burundi mu gushyigikira FLN rwashyizwe ahagaragara.

    Abayobozi b'igihugu cy'u Burundi bakwiye kureka politiki igwingiye kuko ibatamaza. Eric Rutabayiru ni umusore ubeshejweho no gukina Film, gukina umukino wa Kung Fu ndetse n'akazi k'ubushoferi. Ntaho ahuriye n'igisirikari.

    The post Abayobozi b'u Burundi bakomeje kwiha amenyo y'abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z'u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abayobozi-bu-burundi-bakomeje-kwiha-amenyo-yabasetsi-bafata-abasiviri-ngo-bafashe-intasi-zu-rwanda-bagaragaza-politiki-ya-cyana-kandi-bakuze/

  • Umukecuru wabyaye impanga ku myaka 73 yahishuye byinshi kuri iki gitangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Yerrametti Mangayamma wo mu gihugu cy'Ubuhinde yaciye ibintu hirya no hino ku isi ubwo yabyaraga abakobwa 2 b'impanga ku myaka 73 muri 2019.

    Uyu mukecuru n'umugabo we wapfuye witwa Raja,bari baramaze kwiyakira ariko nyuma baza kumenya ko hari uburyo bwo kuba umuntu yabyara hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga barabukoresha ku bw'amahirwe arabyara.

    Uyu mukecuru wakoze agashya ko kuba umuntu wa mbere ku isi wabyaye akuze cyane nubwo nyuma y'iminsi mike umugabo we yaje gupfa.

    Uyu mukecuru wabyaye abana b'impanga akabita Rama Tulasi na Uma Tulasi,atuye ahitwa Andhra Pradesh mu Buhinde.

    Uyu mukecuru yagize ati 'Iyo nagendaga mu muhanda mpetse abana banjye b'impanga numvaga arinjye mugore wishimye kurusha abandi bose ku isi.Abantu benshi ntibahagarika kunyitegereza cyane.Ku myaka 73 nari nzi ibyo barebaga,umukecuru wabyaye akuze cyane.Nubwo kunyitegereza byambangamiraga ariko ntibyishe umunezero wanjye.

    Nashyingiranywe n'umugabo wanjye wari umuhinzi Yerramatti Raja Rao,muri 1962,ubwo nari mfite imyaka 16 we afite 25.Twakundanye vuba.Twifuzaga abana kandi nari nzi ko bizakunda vuba ariko ntinabashije gutwita.

    Mu myaka myinshi twisuzumishije kenshi ku baganga b'inzobere batandukanye,nywa imiti myinshi ariko ntibyakunda.Ubwo nari mfite imyaka 40 muri 1986 naracuze birambabaza.Numvise ari nk'urugi rwifunze.Twifuzaga gushaka umwana turera ariko ntitwabikoze.

    Abaturanyi banyitaga 'ingumba'bakanegura cyane ndi kubumva ndetse bagasaba umugabo wanjye gushaka undi mugore ariko umugabo wanjye yambwiraga ko nta wundi mugore akunda.

    Mu mpeshyi ya 2018 ubwo nari mfite imyaka 72,numvise umugore uri mu myaka 30 iwacu yarabyaye akoresheje uburyo bwa IVF.Ntabwo nahise mbyumva ntangira gushaka byinshi birenze.Kubera ko yari azi ko nshaka umwana cyane yaragiye ambariza byose.Nubwo IVF yari igoye ariko niyemeje kugerageza.

    Mu Ugushyingo uwo mwaka,nahawe gahunda na Dr Umashankar Sanakkayala.Yari azi ko mfite imyaka nka 50 ariko mubwiye imyaka yanjye yaratunguwe.Yankoreye ibizamini by'ubuzima,anareba ko umutima wanjye umeze neza asanga mfite ubuzima bwiza.

    Nararize ubwo numvaga ko nshobora gutwita.Kuvurwa byari bihenze kuko byasabaga kwishyura amapawundi 660 ku nshuro imwe ariko twari twarizigamiye amafaranga.

    Ntabwo nari ngifite intanga ariko hari umugore wayimpaye ihura n'iy'umugabo wanjye bibyara igi ryavamo umwana.Ubuvuzi bwari bugoye,nahoraga naniwe kandi mfite ubushyuhe bwinshi.Ibintu byarakunze muri Mutarama 2019 bambwira ko ntwite.

    Njye n'umugabo wanjye twarishimye cyane.Abaturanyi batubwiraga ko nakoze ikosa ryo kubyemera ko nshobora gupfa ntarabyara cyangwa ngapfa ntareze abana.

    Ubwo nari maze amezi 3 ntwite,muganga yambwiye ko ntwite impanga.Numvise ari igitangaza.Gutwita byarambabazaga ariko narihanganye gusa nishimiye ko nta bindi bibazo nagize .

    Kuwa 05 Nzeri 2019,abakobwa banjye 2 baravutse mbazwe.Twabise Rama Tulasi na Uma Tulasi.Kubaterura bwa mbere byaranshimishije.Twamaze mu bitaro ibyumweru 2 dutegereje ko bagira ubuzima bwiza ariko byarangiye dutashye.

    Muganga yantegetse kutabonsa kuko byari gutera ikibazo ubuzima bwanjye.Nabahaye amata barakura.Umugabo wanjye yamfashije uko bishoboka ndyoherwa no kuba umubyeyi.'

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we Yapfuye mu Ukwakira 2020 azize umutima afite imyaka 84.Umugabo we yamaze ibyumweru 13 gusa ari kumwe n'izi mpanga ze.
    Uyu mugore yavuze ko arajwe ishinga no kubona abana be bombi bakura ndetse yanahisemo umwe mu bagize umuryango we uzabasigarana ubwo azaba apfuye.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-wabyaye-impanga-ku-myaka-73-yahishuye-byinshi-kuri-iki-gitangaza

  • Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’ababashikuza telefone n’amasakoshi bakihisha muri ruhurura –

    Abanyura muri iyi nzira, bemeza ko nta minsi ibiri ishobora gushira hatagize umuturage wamburirwa muri aka gace.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, aba bajura bajijishije umushoferi wari uhagaze ku cyapa cy’aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara bamushikuza telefone ye yari arimo kuvugiraho, bahita basimbukira muri iyo ruhurura ababura uko.

    Uwitwa Byukusenge Patrick, yabwiye IGIHE, ko yiboneye uburyo aba bajura bajijishije uyu mushoferi kugeza bamushikuje telefone yari arimo kuvugiraho.

    Ati “ Abajura b’aha basigaye barabaye benshi. Babonye umushoferi aparitse niba hari uwo yari ategereje, bahita batangira kumujijishaho azubayeho gato bahita bamushikuza telefone basimbukira muri iyi ruhurura abura uko abakurikira kuko na we uri kwirebera uburyo irimo ubunyereri.”

    Yongeyeho ko iki kibazo cy’aba bajura cyakemurwa n’uko aha hantu hashyirwa umuntu ushinzwe umutekano cyangwa hakajya hanyura Polisi cyane inshuro nyinshi.

    Mukayisenga Olive na we yavuze ko bigeze kuhamwibira isakoshi bamukebesheje urwembe.

    Ati “ Keretse hagize uwo barasa nibwo bahacika, uzi ko njye ntashobora guca aha mvugira kuri telefone? Nigeze kuhanyura Samsung yanjye barayinshikuza babanje kunkebesha urwembe. None se ntibyabaye ngombwa ko mbanza kujya kwivuza kubera ukuntu bari bankomerekeje intoki?”

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Ferry Bahizi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.

    Ati “ Ntabwo tuzi niba hari ikibazo gikomeye ku buryo batangira gutabaza itangazamakuru ariko aho kimenyewe tugiye kugerageza kugikemura kuko abapolisi barahari, tugiye kuhibanda kugira ngo gikemuke.”

    Si ubwa mbere abaturage bagaragaje ikibazo cy’uko babangamirwa n’abajura babambura bagahita bihisha muri za ruhurura kuko hari n’abagaragaje iki kibazo batuye mu Biryogo hafi yo kwa Nyiranuma ariko Polisi n’inzego z’ibanze bakaza kugikemura bahashyira abashinzwe umutekano.

    Aha bari bamaze kwambura umushoferi telefone

    Muri iyi ruhurura niho abajura basimbukira nyuma yo gushikuza amatelefone n’amasakoshi

  • Akari ku mutima w’umugabo w’umwarimukazi w’i Rusizi washyize video y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga –

    Uyu mwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45, yavuze ko amashusho y’amasegonda 30 yagiye kuri “Status” ya WhatsApp ye, yayafashwe n’umugabo we ku Cyumweru.

    Muri ayo mashusho, agaragara yambaye umwitero, yawukinze ku mabere n’ahandi hose ariko nyuma bikaza kurangira agaragaje ubwambure bwe.

    IGIHE yaganiriye byimbitse n’uyu mugore ndetse n’umugabo we, bayibwira uko byagenze n’uko babayeho nyuma y’aho ayo mashusho y’urukozasoni agiye hanze.

    Uyu mwarimukazi yavuze ko hari ku Cyumweru bagiye kujya gutembera maze umugabo we amusaba kumufata amashusho yambaye ubusa akoresheje telefoni ye akayamwoherereza.

    Yakomeje avuga ko nk’umuntu wubaha umugabo unamukunda, yahise yemera ibyo amusabye, amufata ayo mashusho amugaragaza imiterere ye n’ubwambure bwe nk’uko yabyifuzaga.

    Gusa, ngo bahise bajya gutembera ariko bukeye bwaho ari ku kazi, umugabo we amutelefona amusaba kumwoherereza ya mashusho kuko yari yibagiwe kuyamwoherereza akimara kuyafata.

    Ati “Nyine ubwo akimara kumbwira ngo mwoherereze iyo video kubera ko ku Cyumweru akiyifata atahise ayiyoherereza, nagiye kuyohereza ndi ku ishuri mbikora nabi nkanda kuri Status aka video kaba ariho kajya. Uko ndi kurwana no kugakuraho kuko kari kanze kuvaho kamaraho amasaha 24 bamwe baragafashe.”

    Mwarimukazi yavuze ko ako kanya yahise agwa mu kantu, atangira gusaba imbabazi abo iyo video yari yagezeho bose anabasaba kuyisiba.

    Ati “Natangiye kubasaba kugasiba bamwe barabyemera abandi bamfata ukundi, abo twasenganaga batangira kunsengera.”

    Yemeje ko byamugizeho ingaruka ku buryo umugabo we asigaye amutegera moto buri munsi mu kumurinda guhura n’abantu batandukanye, anashimangira ko ubuyobozi bw’aho yigisha bwabimubajijeho ndetse abandi bantu batangira kumufata nk’indaya bavuga ko yifashe ayo mashusho ashaka kuyoherereza umurayiki bakoranaga kuri iryo shuri nyuma akimurirwa kuri Cathedrale ya Cyangugu.

    Umugabo yemeje ko ari we wamusabye kwifotoza yambaye ubusa

    Umugabo w’uyu mwarimukazi asanzwe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi. Yemereye IGIHE ko ari we wasabye umugore we ko amufata video yambaye ubusa nk’umukunzi we.

    Ati “Urumva nari ndi mu rugo na we noneho kwa kundi umuntu aba amaze kurya agatoki ke n’ifi arengejeho ka Vitalo, noneho ndamubwira kuko twari tugiye kwiryamira nti wowe kora gutya ubigenze gutya nyine nkufotore, mufotora kuri telefoni ye nini mubwira ngo ahite ayinyoherereza, agiye kubikora aribeshya.”

    Yongeyeho ko umugore we yahise yandikira abantu bose babonye iyi video abasaba kuyisiba ariko biba iby’ubusa.

    Ati “Yahise abasaba kuyisiba ndamubwira nti ibyo ari byo byose abayibonye ni abantu bakuru barahita bayisiba ahubwo batangira kugenda bayohererezanya banayihindura, byibuze iyo bayireka uko yari imeze.”

    Yakomeje agira ati “Rwose njye ntakubeshye umugore wanjye ndamukunda cyane wenda iyo amashusho aba yarafatiwe iwanjye ntahari byari kuba ikibazo.”

    Byamuteye ikimwaro mu bandi

    Uyu mugabo akomeza avuga ko kuba ubwambure bw’umugore we buri kugenda bubonwa n’abantu batandukanye byamuteye igisebo ndetse yabuze icyo yabikoraho.

    Ati “Ifoto yagiye ikwirakwira baranayireba ariko nabuze icyo nakora, urumva ni isoni. Njyewe ikintu gusa cyanteye isoni ni ukuntu video bagenda bayihindura, n’iyo basi iguma uko yari imeze kuko n’ugiye kuyerekana ayizana itameze uko yari imeze.”

    Yasoje asaba abafite amashusho y’umugore we kureka kuyahererekanya no kuyasiba mu rwego rwo kwirinda kumusebya no gushaka kumusenyera.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi

  • Nyarugenge: Bahangayikishijwe n'ababashikuza telefone n'amasakoshi bakihisha muri ruhurura – #rwanda #RwOT

    Abanyura muri iyi nzira, bemeza ko nta minsi ibiri ishobora gushira hatagize umuturage wamburirwa muri aka gace.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, aba bajura bajijishije umushoferi wari uhagaze ku cyapa cy'aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara bamushikuza telefone ye yari arimo kuvugiraho, bahita basimbukira muri iyo ruhurura ababura uko.

    Uwitwa Byukusenge Patrick, yabwiye IGIHE, ko yiboneye uburyo aba bajura bajijishije uyu mushoferi kugeza bamushikuje telefone yari arimo kuvugiraho.

    Ati ' Abajura b'aha basigaye barabaye benshi. Babonye umushoferi aparitse niba hari uwo yari ategereje, bahita batangira kumujijishaho azubayeho gato bahita bamushikuza telefone basimbukira muri iyi ruhurura abura uko abakurikira kuko na we uri kwirebera uburyo irimo ubunyereri.'

    Yongeyeho ko iki kibazo cy'aba bajura cyakemurwa n'uko aha hantu hashyirwa umuntu ushinzwe umutekano cyangwa hakajya hanyura Polisi cyane inshuro nyinshi.
    Mukayisenga Olive na we yavuze ko bigeze kuhamwibira isakoshi bamukebesheje urwembe.

    Ati ' Keretse hagize uwo barasa nibwo bahacika, uzi ko njye ntashobora guca aha mvugira kuri telefone? Nigeze kuhanyura Samsung yanjye barayinshikuza babanje kunkebesha urwembe. None se ntibyabaye ngombwa ko mbanza kujya kwivuza kubera ukuntu bari bankomerekeje intoki?'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Ferry Bahizi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.

    Ati ' Ntabwo tuzi niba hari ikibazo gikomeye ku buryo batangira gutabaza itangazamakuru ariko aho kimenyewe tugiye kugerageza kugikemura kuko abapolisi barahari, tugiye kuhibanda kugira ngo gikemuke.'

    Si ubwa mbere abaturage bagaragaje ikibazo cy'uko babangamirwa n'abajura babambura bagahita bihisha muri za ruhurura kuko hari n'abagaragaje iki kibazo batuye mu Biryogo hafi yo kwa Nyiranuma ariko Polisi n'inzego z'ibanze bakaza kugikemura bahashyira abashinzwe umutekano.

    Aha bari bamaze kwambura umushoferi telefone

    Muri iyi ruhurura niho abajura basimbukira nyuma yo gushikuza amatelefone n’amasakoshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bahangayikishijwe-n-ababashikuza-telefone-n-amasakoshi-bakihisha

  • Akari ku mutima w'umugabo w'umwarimukazi w'i Rusizi washyize video y'ubwambure ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy'imyaka 45, yavuze ko amashusho y'amasegonda 30 yagiye kuri 'Status' ya WhatsApp ye, yayafashwe n'umugabo we ku Cyumweru.

    Muri ayo mashusho, agaragara yambaye umwitero, yawukinze ku mabere n'ahandi hose ariko nyuma bikaza kurangira agaragaje ubwambure bwe.

    IGIHE yaganiriye byimbitse n'uyu mugore ndetse n'umugabo we, bayibwira uko byagenze n'uko babayeho nyuma y'aho ayo mashusho y'urukozasoni agiye hanze.

    Uyu mwarimukazi yavuze ko hari ku Cyumweru bagiye kujya gutembera maze umugabo we amusaba kumufata amashusho yambaye ubusa akoresheje telefoni ye akayamwoherereza.

    Yakomeje avuga ko nk'umuntu wubaha umugabo unamukunda, yahise yemera ibyo amusabye, amufata ayo mashusho amugaragaza imiterere ye n'ubwambure bwe nk'uko yabyifuzaga.

    Gusa, ngo bahise bajya gutembera ariko bukeye bwaho ari ku kazi, umugabo we amutelefona amusaba kumwoherereza ya mashusho kuko yari yibagiwe kuyamwoherereza akimara kuyafata.

    Ati 'Nyine ubwo akimara kumbwira ngo mwoherereze iyo video kubera ko ku Cyumweru akiyifata atahise ayiyoherereza, nagiye kuyohereza ndi ku ishuri mbikora nabi nkanda kuri Status aka video kaba ariho kajya. Uko ndi kurwana no kugakuraho kuko kari kanze kuvaho kamaraho amasaha 24 bamwe baragafashe.'

    Mwarimukazi yavuze ko ako kanya yahise agwa mu kantu, atangira gusaba imbabazi abo iyo video yari yagezeho bose anabasaba kuyisiba.

    Ati 'Natangiye kubasaba kugasiba bamwe barabyemera abandi bamfata ukundi, abo twasenganaga batangira kunsengera.'

    Yemeje ko byamugizeho ingaruka ku buryo umugabo we asigaye amutegera moto buri munsi mu kumurinda guhura n'abantu batandukanye, anashimangira ko ubuyobozi bw'aho yigisha bwabimubajijeho ndetse abandi bantu batangira kumufata nk'indaya bavuga ko yifashe ayo mashusho ashaka kuyoherereza umurayiki bakoranaga kuri iryo shuri nyuma akimurirwa kuri Cathedrale ya Cyangugu.

    Umugabo yemeje ko ari we wamusabye kwifotoza yambaye ubusa

    Umugabo w'uyu mwarimukazi asanzwe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi. Yemereye IGIHE ko ari we wasabye umugore we ko amufata video yambaye ubusa nk'umukunzi we.

    Ati 'Urumva nari ndi mu rugo na we noneho kwa kundi umuntu aba amaze kurya agatoki ke n'ifi arengejeho ka Vitalo, noneho ndamubwira kuko twari tugiye kwiryamira nti wowe kora gutya ubigenze gutya nyine nkufotore, mufotora kuri telefoni ye nini mubwira ngo ahite ayinyoherereza, agiye kubikora aribeshya.'

    Yongeyeho ko umugore we yahise yandikira abantu bose babonye iyi video abasaba kuyisiba ariko biba iby'ubusa.

    Ati 'Yahise abasaba kuyisiba ndamubwira nti ibyo ari byo byose abayibonye ni abantu bakuru barahita bayisiba ahubwo batangira kugenda bayohererezanya banayihindura, byibuze iyo bayireka uko yari imeze.'

    Yakomeje agira ati 'Rwose njye ntakubeshye umugore wanjye ndamukunda cyane wenda iyo amashusho aba yarafatiwe iwanjye ntahari byari kuba ikibazo.'

    Byamuteye ikimwaro mu bandi

    Uyu mugabo akomeza avuga ko kuba ubwambure bw'umugore we buri kugenda bubonwa n'abantu batandukanye byamuteye igisebo ndetse yabuze icyo yabikoraho.

    Ati 'Ifoto yagiye ikwirakwira baranayireba ariko nabuze icyo nakora, urumva ni isoni. Njyewe ikintu gusa cyanteye isoni ni ukuntu video bagenda bayihindura, n'iyo basi iguma uko yari imeze kuko n'ugiye kuyerekana ayizana itameze uko yari imeze.'

    Yasoje asaba abafite amashusho y'umugore we kureka kuyahererekanya no kuyasiba mu rwego rwo kwirinda kumusebya no gushaka kumusenyera.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-umugabo-w-umwarimukazi-w-i-rusizi-washyize-video-y-ubwambure