Category: Uncategorized

  • Congo nayo yamaze guhagarika urukingo rwa AstraZeneca #rwanda #RwOT

    Itariki nshya yo gutangira gukingira abaturage izamenyeshwa bidatinze, mu gihe 'ibisubizo by'iperereza ririmo gukorwa ku rwego rw'igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga ku rukingo rwa Astrazeneca' bizabonekera.

    Kugeza magingo aya ibihugu birindwi byo mu Burayi, birimo na Danemark na Norvege, byahagaritse gukoresha urukingo rwa AstraZeneca.

    Ibi bihugu bivuga ko byabonye ibibazo byo kwibumba kw'amaraso mu bantu benshi bakingiwe hakoreshejwe uru rukingo rwa AstraZeneca. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo ngo yaba irimo no gutekereza guhagarika gahunda yo gukingira nk'uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.

    Ku ruhande rwayo, Komite Mpuzamahanga Ngishwanama ya OMS ku mutekano w'inkingo (GACVS) 'irasuzuma buri gihe ibimenyetso byose by'umutekano w'inkingo n'impungenge zijyanye n'umutekano w'urukingo rwa COVID-19, kandi igaterana buri byumweru bibiri kugira ngo imenyeshe OMS ikimenyetso icyo ari cyo cyose gishya cyangwa ikibazo cy'umutekano kijyanye n'inkingo za COVID-19 '.

    OMS yo ivuga ko 'Gukingira COVID-19 bitazagabanya impfu ziterwa n'izindi mpamvu. Impfu ziterwa n'izindi mpamvu zizakomeza kubaho, na nyuma yo gukingirwa, ariko zidafitanye isano n'ingaruka zo gukingirwa.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/congo-nayo-yamaze-guhagarika-urukingo-rwa-astrazeneca

  • Rubavu: Abaturage barinubira ihindurwa rya bimwe mu byerekezo by’imihanda –

    Imihanda bashyira mu majwi kuba yarabateje ibihombo ni umuhanda winjira mu mujyi aho bisaba kuzenguruka ugaca ku biro by’akarere n’umuhanda umanuka mu mujyi uturutse ku mupaka muto ukamanukira ahazwi nko kuri Sitasiyo ya Mujomba, hose bisaba kuzenguruka.

    Mwiseneza Jacques umwe mu baturage , yavuze ko ibi byerekezo bishya nubwo byaje ari igisubizo ku kurwanya impanuka zo mu muhanda ariko byabateje ibihombo.

    Ati “Sens Unique zashyizwe mu mihanda ya Rubavu mu mujyi rwose hari ubwo ubona zibangamye. Njye ntuye ahazwi nko kuri Unama ariko kugira ngo utahe mu rugo rwawe bisaba kubanza ukazenguruka umujyi. Biragoye cyane ku bantu bafite ibinyabiziga kuko icyumweru ntabwo cyashira batakwandikiye kubera kutubahiriza ibyo birango.”

    Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko uyu mujyi ugira imihanda mike, ngo byari biboroheye kuwutwaramo abagenzi ku mafaranga ibiceri Magana atatu ariko kuri ubu kugira ngo batware umugenzi bamuvanye ahantu hatandukanye bamujyana mu mujyi basigaye bakora urugendo rurerure kandi nta mafaranga bongereyeho .

    Sikubwabo Aminadab ati “Bisigaye bidusaba gukora ingendo ndende kandi ntabwo wabwira umugenzi ngo abyumve. Niba uvanye umugenzi ku mupaka muto ushaka kumuzana mu mujyi, bisaba kumunyuza ku muhanda ADEPR-Umusigiti ukabona kugera mu mujyi, urugendo rwariyongereye. Niba utanyuze iyo nzira bisaba kunyura ku karere ugakata mu ikoromero cyangwa ukaba wanyuze umuhanda wo kuri Radio Rubavu, ibyo byose biratuvuna”

    Ndagijimana Giovanni na we utwara moto yavuze ko ingendo zabaye ndende kuburyo bisaba kuzenguruka umujyi, agasaba ubuyobozi kubemerera kongera amafaranga.

    Ati “Uvanye umugenzi ahantu umujyanye ku bitaro bya Gisenyi bisaba kubanza ukazenguruka ku karere. Ikitubabaza ni uburyo bafunga umuhanda ugasanga aho wari ugiye kugera ku munota umwe ufashe iminota 20 uzenguruka kugira ngo ugere aho ugiye. Amafaranga ntabwo yiyongereye ariko urugendo rwabaye runini.”

    Abacururiza mu mujyi bavuga ko batorohewe

    Abacuruza bafite imodoka mu mujyi bavuga ko kwinjira ufite imodoka nto byoroshye ariko ufite imodoka nini bimusaba kubanza gushaka aho azakatira kugira ngo abone uko avamo.

    Mupenzi Radjab umwe mu bacuruzi ukoresha imodoka nini ngo imizigo imugereho aho akorera, avuga ko ibiciro batangaga byazamutse kubera urugendo imodoka zikora zizenguruka ngo zibagereho.

    Ati “Aho wanyura hose birakugora kuko wisanga waguye mu byapa ,ubwo polisi yagufata bagahita baguca amande kuko nta kindi mwavugana. Mbere batuzaniraga imari tukishyura make ariko kuri ubu batubwira ko urugendo rwiyongereye. Ibivuye hanze y’umujyi kwinjira ahashoboka ni ukunyura ku karere, ukazamuka mu ngo z’abaturage ukabona kwinjira ku maduka.”

    Akomeza avuga ko bibagora no kugira ngo bakore ibikorwa by’ubwubatsi kuko imodoka zizana ibi bikoresho zahenze kubera urugendo zisigaye zikora kandi mbere nta kibazo byari biteye.

    Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu, avuga abakiliya bagabanyutse kubera guhindura ibyerekezo by’imihanda.

    Ati “Twafungiwe n’ibyapa kugira ngo umukiliya agere iwacu ntibyoroshye keretse usanzwe ari umukiliya wacu naho abandi banyuraho bahita kuko babandikira. Turasaba Leta kudufasha umuhanda dukoreraho ntabwo ari munini kuburyo ariwo bashyiramo ibirango hari n’indi idafite ibikorwa byanshi bashyiraho kandi ubuzima bugakomeza. Twe biratubangamiye biranaduhombya.”

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert yavuze ko ibyerekezo byahindutse ku nyungu z’abaturage ariko bigaragaye ko hari aho bibangamye bareba ibifasha abaturage.

    Ati “Ubundi ibi birango bishyirwaho kubera inyungu rusange z’abaturage kandi bishyirwaho ari uko babisabye. Mbere mu mujyi hakundaga kubaho impanuka ugasanga ni ikibazo ariko aho zigiriyeho zaragabanyutse mu buryo bushoboka.”

    Ku bijyanye no kuba hari ababa barabigizemo uruhare kubera inyungu z’ubucuruzi bigatuma abandi babihomberamo, avuga bitashoboka koandi niba byarabayeho bazabikurikirana bakavugana n’abaturage

    Abamotari barasaba ko bakongera ibiciro kuko ingendo zabaye ndende

    Hari abaturage bavuga ko kugera mu ngo zabo bibavuna kubera ko imihanda imwe yagizwe Sens Unique

    Imihanda itandukanye mu mujyi wa Rubavu yagizwe icyerekezo kimwe

    Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu avuga ko bababafunze kuburyo abakiliya bajyayo ari mbarwa

    Station Engen kuyinyuraho umanuka harafunzwe

    Umuhanda usohoka wahawe icyerecyezo kimwe

    Umuhanda unyura iruhande rw’isoko rya Rubavu nawo urafunze

    Meya Habyalimana Gilbert yemeza ko Sens Unique zishyizweho kubera inyungu z’abaturage ariko bigaragaye ko hari aho zibangamye bareba ibifasha abaturage zikaba zanakurwaho

  • Rubavu: Abaturage barinubira ihindurwa rya bimwe mu byerekezo by'imihanda – #rwanda #RwOT

    Imihanda bashyira mu majwi kuba yarabateje ibihombo ni umuhanda winjira mu mujyi aho bisaba kuzenguruka ugaca ku biro by'akarere n'umuhanda umanuka mu mujyi uturutse ku mupaka muto ukamanukira ahazwi nko kuri Sitasiyo ya Mujomba, hose bisaba kuzenguruka.

    Mwiseneza Jacques umwe mu baturage , yavuze ko ibi byerekezo bishya nubwo byaje ari igisubizo ku kurwanya impanuka zo mu muhanda ariko byabateje ibihombo.

    Ati 'Sens Unique zashyizwe mu mihanda ya Rubavu mu mujyi rwose hari ubwo ubona zibangamye. Njye ntuye ahazwi nko kuri Unama ariko kugira ngo utahe mu rugo rwawe bisaba kubanza ukazenguruka umujyi. Biragoye cyane ku bantu bafite ibinyabiziga kuko icyumweru ntabwo cyashira batakwandikiye kubera kutubahiriza ibyo birango.'

    Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko uyu mujyi ugira imihanda mike, ngo byari biboroheye kuwutwaramo abagenzi ku mafaranga ibiceri Magana atatu ariko kuri ubu kugira ngo batware umugenzi bamuvanye ahantu hatandukanye bamujyana mu mujyi basigaye bakora urugendo rurerure kandi nta mafaranga bongereyeho .

    Sikubwabo Aminadab ati 'Bisigaye bidusaba gukora ingendo ndende kandi ntabwo wabwira umugenzi ngo abyumve. Niba uvanye umugenzi ku mupaka muto ushaka kumuzana mu mujyi, bisaba kumunyuza ku muhanda ADEPR-Umusigiti ukabona kugera mu mujyi, urugendo rwariyongereye. Niba utanyuze iyo nzira bisaba kunyura ku karere ugakata mu ikoromero cyangwa ukaba wanyuze umuhanda wo kuri Radio Rubavu, ibyo byose biratuvuna'

    Ndagijimana Giovanni na we utwara moto yavuze ko ingendo zabaye ndende kuburyo bisaba kuzenguruka umujyi, agasaba ubuyobozi kubemerera kongera amafaranga.

    Ati 'Uvanye umugenzi ahantu umujyanye ku bitaro bya Gisenyi bisaba kubanza ukazenguruka ku karere. Ikitubabaza ni uburyo bafunga umuhanda ugasanga aho wari ugiye kugera ku munota umwe ufashe iminota 20 uzenguruka kugira ngo ugere aho ugiye. Amafaranga ntabwo yiyongereye ariko urugendo rwabaye runini.'

    Abacururiza mu mujyi bavuga ko batorohewe

    Abacuruza bafite imodoka mu mujyi bavuga ko kwinjira ufite imodoka nto byoroshye ariko ufite imodoka nini bimusaba kubanza gushaka aho azakatira kugira ngo abone uko avamo.

    Mupenzi Radjab umwe mu bacuruzi ukoresha imodoka nini ngo imizigo imugereho aho akorera, avuga ko ibiciro batangaga byazamutse kubera urugendo imodoka zikora zizenguruka ngo zibagereho.

    Ati 'Aho wanyura hose birakugora kuko wisanga waguye mu byapa ,ubwo polisi yagufata bagahita baguca amande kuko nta kindi mwavugana. Mbere batuzaniraga imari tukishyura make ariko kuri ubu batubwira ko urugendo rwiyongereye. Ibivuye hanze y'umujyi kwinjira ahashoboka ni ukunyura ku karere, ukazamuka mu ngo z'abaturage ukabona kwinjira ku maduka.'

    Akomeza avuga ko bibagora no kugira ngo bakore ibikorwa by'ubwubatsi kuko imodoka zizana ibi bikoresho zahenze kubera urugendo zisigaye zikora kandi mbere nta kibazo byari biteye.

    Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu, avuga abakiliya bagabanyutse kubera guhindura ibyerekezo by'imihanda.

    Ati 'Twafungiwe n'ibyapa kugira ngo umukiliya agere iwacu ntibyoroshye keretse usanzwe ari umukiliya wacu naho abandi banyuraho bahita kuko babandikira. Turasaba Leta kudufasha umuhanda dukoreraho ntabwo ari munini kuburyo ariwo bashyiramo ibirango hari n'indi idafite ibikorwa byanshi bashyiraho kandi ubuzima bugakomeza. Twe biratubangamiye biranaduhombya.'

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert yavuze ko ibyerekezo byahindutse ku nyungu z'abaturage ariko bigaragaye ko hari aho bibangamye bareba ibifasha abaturage.

    Ati 'Ubundi ibi birango bishyirwaho kubera inyungu rusange z'abaturage kandi bishyirwaho ari uko babisabye. Mbere mu mujyi hakundaga kubaho impanuka ugasanga ni ikibazo ariko aho zigiriyeho zaragabanyutse mu buryo bushoboka.'

    Ku bijyanye no kuba hari ababa barabigizemo uruhare kubera inyungu z'ubucuruzi bigatuma abandi babihomberamo, avuga bitashoboka koandi niba byarabayeho bazabikurikirana bakavugana n'abaturage

    Abamotari barasaba ko bakongera ibiciro kuko ingendo zabaye ndende

    Hari abaturage bavuga ko kugera mu ngo zabo bibavuna kubera ko imihanda imwe yagizwe Sens Unique

    Imihanda itandukanye mu mujyi wa Rubavu yagizwe icyerekezo kimwe

    Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu avuga ko bababafunze kuburyo abakiliya bajyayo ari mbarwa

    Station Engen kuyinyuraho umanuka harafunzwe

    Umuhanda usohoka wahawe icyerecyezo kimwe

    Umuhanda unyura iruhande rw’isoko rya Rubavu nawo urafunze

    Meya Habyalimana Gilbert yemeza ko Sens Unique zishyizweho kubera inyungu z'abaturage ariko bigaragaye ko hari aho zibangamye bareba ibifasha abaturage zikaba zanakurwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-barinubira-ihindurwa-rya-bimwe-mu-byerekezo-by-imihanda

  • Musanze: Yasabye kurindirwa umutekano nyuma y'inka ze eshatu zishwe n'uburozi – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage Munyampamirwa asanzwe akora ubuhinzi n'ubworozi kuva muri 2014 ubwo yahageraga ahaguze, agatangira kuhakorera n'ubwo ahamya ko nta mahoro yigeze ahagirira kuko hari n'igihe abashumba be bigeze gutwikirwa mu nzu babagamo ariko bagatabarwa nta we uhasize ubuzima.

    Nyuma yo gupfusha inka ze eshatu yahororeraga zizize uburozi nk'uko byemezwa n'Ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyuve, uyu Mugabo yasabye inzego z'Akarere kumuba hafi kuko iki ari ikibazo gihungabanya umutekano.

    Yagize ati ” Ikibazo gihari ni inka zanjye zishwe ku bintu by'amanzaganya, ubu ndibaza icyo nza gukora kikanyobera kuko ndamutse nzihambishije zigateza ikibazo ku musozi nakurikiranwa. Ibyo aribyo byose iki ni ikibazo cy'umutekano muke, ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwatwubakira umutekano. Niyo mpamvu nsaba ubuyobozi bw'Akarere ko bwahagera bukazihambisha nanjye nkigira kwiruhukira”.

    Umukozi w'Umurenge wa Cyuve Ushinzwe Ubworozi ari na we wakoze isuzuma, yemeza ko izi nka zose zagaragaje ibimenyentso bimwe kandi ko nyuma y'urupfu rwazo basanze zarariye uburozi n'ubwo bataramenya neza ubwo aribwo.

    Yagize ati ” Izi nka zose uko ari eshatu zagaragazaga ibimenyentso bimwe haba mu nyama n'inyuma. Zabanje kwanga kurya dushaka ibimenyentso tubibuze dukeka amarozi ari nabwo nahise nsaba nyirazo nziha umuti wo gutuma zihitwa ngo zisohore iyo myanda.'

    'Nyuma yo gupfa, twasanze iya mbere yahiye umwijima n'urwagashya. Wasangaga byanahinduye isura, bityo twemeza ko ari uburozi ariko ntapfa kwemeza ubwo aribwo zariye kuko iyo bimeze gutya bujya mu maraso bukajya no mu mubiri, iyo rero imitsi imaze kwangirika amaraso agenda yanduye n'ibigomba gutunga inka bikagenda byanduye bityo igapfa”

    Akomeza aburira abaturage kudahirahira ngo bashake uko bataburura izi nyama zahambwe ngo bazirye kuko uburozi buba bwishe itungo nabo bwabica.

    Ati ” Icyo dusaba abaturage ni uko batagomba kurya amatungo nk'aya kuko niba mbasobanurira ko ari uburozi ntazi ayo ariyo bashobora kuyarya nabo bagapfa kandi aho kugira ngo duhombe abaturage n'inka, twahomba inka gusa tukagira agahinda k'inka ariko abantu tukabagumana.'

    Izi nka za Munyampamirwa yafashwe ku mugoroba wo kuwa gatatu, imwe ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ikurikirwa n'indi ku gicamunsi cyaho naho indi ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Werurwe 2021.

    Twagerageje kuvugana n'Urwego rw'Akarere gashinjwa kwirengagiza iki kibazo ariko ntibyakunda kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

    Mu Karere ka Musanze hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasira amatungo aho inka zimwe zitemerwa mu biraro, ibintu inzego z'Akarere n'iz'umutekano zihamya ko zitazihanganira.

    Munyampirwa yapfushije inka eshatu icyarimwe zizize uburozi butaramenyekana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-yasabye-kurindirwa-umutekano-nyuma-y-inka-ze-eshatu-zishwe-n-uburozi

  • Muhanga: Abaturage 19 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya inyama z'ikimasa cy'amezi abiri – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uburwayi bwafashe abo baturage yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 ubwo umwe mu bariye izo nyama yahuraga n'ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo akajyanwa mu bitaro bya Kabgayi yarembye.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo kimasa cyapfiriye mu rwuri ruri mu Mudugudu wa Gahondo ku wa 10 Werurwe 2021. Umushumba w'inka zo muri urwo rwuri yahise ayibaga inyama azigurisha abaturage ku mafaranga make.

    Abariye izo nyama zatangiye kubagwa nabi kuri uyu wa Gatandatu.
    Ati 'Nyuma y'uko umwe mu bariye izo nyama ajyanwe kwa muganga n'abandi bakomeje kugaragaza uburwayi biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hasuzumwe icyabateye uburwayi, kuko bikekwa ko ari ubwaturutse kuri izo nyama.'

    Yavuze ko abo baturage batitaye ku kuba izo nyama ari iz'inka yipfushije kandi zitapimwe.
    Yasobanuye ko ubusanzwe inyama z'itungo ryabazwe cyangwa ryipfushije zibanza gupimwa na muganga w'amatungo agatanga uburenganzira bwo kuzirya. Gusa ngo kuri icyo kimasa, uwakibaze n'abaturage baguze inyama zacyo byakozwe mu ibanga.

    Nshimiyimana yavuze ko batangiye gukurikirana uwagurishije izo nyama na nyir'urwuri rw'inka kuko bakoze amakosa.

    Yasabye abaturage kwirinda kurya inyama z'itungo ryipfushije kuko zishobora kubatera uburwayi bukomeye cyangwa zikabahitana.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abaturage-19-bajyanywe-mu-bitaro-nyuma-yo-kurya-inyama-z-ikimasa-cy

  • Musanze: Yasabye kurindirwa umutekano nyuma y’inka ze eshatu zishwe n’uburozi –

    Uyu muturage Munyampamirwa asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi kuva muri 2014 ubwo yahageraga ahaguze, agatangira kuhakorera n’ubwo ahamya ko nta mahoro yigeze ahagirira kuko hari n’igihe abashumba be bigeze gutwikirwa mu nzu babagamo ariko bagatabarwa nta we uhasize ubuzima.

    Nyuma yo gupfusha inka ze eshatu yahororeraga zizize uburozi nk’uko byemezwa n’Ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyuve, uyu Mugabo yasabye inzego z’Akarere kumuba hafi kuko iki ari ikibazo gihungabanya umutekano.

    Yagize ati ” Ikibazo gihari ni inka zanjye zishwe ku bintu by’amanzaganya, ubu ndibaza icyo nza gukora kikanyobera kuko ndamutse nzihambishije zigateza ikibazo ku musozi nakurikiranwa. Ibyo aribyo byose iki ni ikibazo cy’umutekano muke, ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwatwubakira umutekano. Niyo mpamvu nsaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwahagera bukazihambisha nanjye nkigira kwiruhukira”.

    Umukozi w’Umurenge wa Cyuve Ushinzwe Ubworozi ari na we wakoze isuzuma, yemeza ko izi nka zose zagaragaje ibimenyentso bimwe kandi ko nyuma y’urupfu rwazo basanze zarariye uburozi n’ubwo bataramenya neza ubwo aribwo.

    Yagize ati ” Izi nka zose uko ari eshatu zagaragazaga ibimenyentso bimwe haba mu nyama n’inyuma. Zabanje kwanga kurya dushaka ibimenyentso tubibuze dukeka amarozi ari nabwo nahise nsaba nyirazo nziha umuti wo gutuma zihitwa ngo zisohore iyo myanda.”

    “Nyuma yo gupfa, twasanze iya mbere yahiye umwijima n’urwagashya. Wasangaga byanahinduye isura, bityo twemeza ko ari uburozi ariko ntapfa kwemeza ubwo aribwo zariye kuko iyo bimeze gutya bujya mu maraso bukajya no mu mubiri, iyo rero imitsi imaze kwangirika amaraso agenda yanduye n’ibigomba gutunga inka bikagenda byanduye bityo igapfa”

    Akomeza aburira abaturage kudahirahira ngo bashake uko bataburura izi nyama zahambwe ngo bazirye kuko uburozi buba bwishe itungo nabo bwabica.

    Ati ” Icyo dusaba abaturage ni uko batagomba kurya amatungo nk’aya kuko niba mbasobanurira ko ari uburozi ntazi ayo ariyo bashobora kuyarya nabo bagapfa kandi aho kugira ngo duhombe abaturage n’inka, twahomba inka gusa tukagira agahinda k’inka ariko abantu tukabagumana.”

    Izi nka za Munyampamirwa yafashwe ku mugoroba wo kuwa gatatu, imwe ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ikurikirwa n’indi ku gicamunsi cyaho naho indi ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Werurwe 2021.

    Twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Akarere gashinjwa kwirengagiza iki kibazo ariko ntibyakunda kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

    Mu Karere ka Musanze hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasira amatungo aho inka zimwe zitemerwa mu biraro, ibintu inzego z’Akarere n’iz’umutekano zihamya ko zitazihanganira.

    Munyampirwa yapfushije inka eshatu icyarimwe zizize uburozi butaramenyekana

  • Muhanga: Abaturage 19 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’ikimasa cy’amezi abiri –

    Amakuru y’uburwayi bwafashe abo baturage yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 ubwo umwe mu bariye izo nyama yahuraga n’ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo akajyanwa mu bitaro bya Kabgayi yarembye.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo kimasa cyapfiriye mu rwuri ruri mu Mudugudu wa Gahondo ku wa 10 Werurwe 2021. Umushumba w’inka zo muri urwo rwuri yahise ayibaga inyama azigurisha abaturage ku mafaranga make.

    Abariye izo nyama zatangiye kubagwa nabi kuri uyu wa Gatandatu.

    Ati “Nyuma y’uko umwe mu bariye izo nyama ajyanwe kwa muganga n’abandi bakomeje kugaragaza uburwayi biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hasuzumwe icyabateye uburwayi, kuko bikekwa ko ari ubwaturutse kuri izo nyama.”

    Yavuze ko abo baturage batitaye ku kuba izo nyama ari iz’inka yipfushije kandi zitapimwe.

    Yasobanuye ko ubusanzwe inyama z’itungo ryabazwe cyangwa ryipfushije zibanza gupimwa na muganga w’amatungo agatanga uburenganzira bwo kuzirya. Gusa ngo kuri icyo kimasa, uwakibaze n’abaturage baguze inyama zacyo byakozwe mu ibanga.

    Nshimiyimana yavuze ko batangiye gukurikirana uwagurishije izo nyama na nyir’urwuri rw’inka kuko bakoze amakosa.

    Yasabye abaturage kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije kuko zishobora kubatera uburwayi bukomeye cyangwa zikabahitana.

    [email protected]


  • Ngororero: Abantu babiri bafatanwe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 630 –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati”Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage baduhaye amakuru ko iyo modoka irimo gupakira ibintu kandi ko uri kubipakiza asanzwe azwiho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bakorera muri uwo Murenge bahise bajyayo barabafata.”

    CIP Karekezi avuga ko aba bagabo bombi bakimara gufatwa babajijwe ibyangombwa bibemerera gucuruza amabuye y’agaciro bereka ibya kompanyi icukura amabuye mu Karere ka Muhanga.

    Bafatiwe mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero kwa Ngaboyishema.

    Abapolisi barebye mu modoka ibyo bapakiye basanga ni amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta. Umushoferi w’iyi modoka we akaba atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Kabuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko abo bagabo bababajije aho bari bajyanye ayo mabuye bavuga ko bari bayajyanye mu Mujyi wa Kigali.

    Abaturage bavuga ko umwe mu bafashwe asanzwe acukuza amabuye muri uwo murenge atuyemo wa Ndaro ndetse akanayacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yagiriye inama abantu bacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko amayeri n’uburyo bwose bakoresha babikora yatahuwe batazabura gufatwa.

    Yagize ati “Kujya gutira icyangombwa muri Kompanyi zemerewe gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro ni ukwibeshya cyane, kuko inzira zose uzacamo n’uburyo bwose uzakoresha uzafatwa. Nubikora uyu munsi ntufatwe umenyeko ejo uzafatwa ugashyikirizwa ubutabera, icyaruta ni uko ababikora babireka bagakora ibintu byemewe n’amategeko.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ababombi bafatwa, yibutsa n’abandi muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe cyane ko amabuye y’agaciro iyo acukuwe mu buryo butemewe byangiza ibidukikije birimo; amashyamba, amazi, imirima, imihanda n’ibindi.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba ngo bakorerwe dosiye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Bafatanywe amabuye y’agaciro ya magendu bayapakiye mu modoka

  • Ngororero: Abantu babiri bafatanwe magendu y'amabuye y'agaciro ibiro 630 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw'aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati”Mu masaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) abaturage baduhaye amakuru ko iyo modoka irimo gupakira ibintu kandi ko uri kubipakiza asanzwe azwiho gucuruza amabuye y'agaciro mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bakorera muri uwo Murenge bahise bajyayo barabafata.”

    CIP Karekezi avuga ko aba bagabo bombi bakimara gufatwa babajijwe ibyangombwa bibemerera gucuruza amabuye y'agaciro bereka ibya kompanyi icukura amabuye mu Karere ka Muhanga.

    Bafatiwe mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero kwa Ngaboyishema.

    Abapolisi barebye mu modoka ibyo bapakiye basanga ni amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta. Umushoferi w'iyi modoka we akaba atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Kabuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba avuga ko abo bagabo bababajije aho bari bajyanye ayo mabuye bavuga ko bari bayajyanye mu Mujyi wa Kigali.

    Abaturage bavuga ko umwe mu bafashwe asanzwe acukuza amabuye muri uwo murenge atuyemo wa Ndaro ndetse akanayacuruza mu buryo butemewe n'amategeko.

    CIP Karekezi yagiriye inama abantu bacukura bakanacuruza amabuye y'agaciro mu buryo bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko amayeri n'uburyo bwose bakoresha babikora yatahuwe batazabura gufatwa.

    Yagize ati “Kujya gutira icyangombwa muri Kompanyi zemerewe gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro ni ukwibeshya cyane, kuko inzira zose uzacamo n'uburyo bwose uzakoresha uzafatwa. Nubikora uyu munsi ntufatwe umenyeko ejo uzafatwa ugashyikirizwa ubutabera, icyaruta ni uko ababikora babireka bagakora ibintu byemewe n'amategeko.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ababombi bafatwa, yibutsa n'abandi muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe cyane ko amabuye y'agaciro iyo acukuwe mu buryo butemewe byangiza ibidukikije birimo; amashyamba, amazi, imirima, imihanda n'ibindi.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba ngo bakorerwe dosiye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Bafatanywe amabuye y’agaciro ya magendu bayapakiye mu modoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abantu-babiri-bafatanwe-magendu-y-amabuye-y-agaciro-ibiro-630