Category: Uncategorized

  • Umugore washakaga kubyara abana 3 gusa amaze gukora agahigo ko kugira 22 mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'imyaka 45 afite abana bari hagati y'amezi 11 n'imyaka 31 yabyaranye n'umugabo we Noel Radford w'imyaka 50,bibagira umuryango mugari kurusha iyindi yose mu Bwongereza.

    Uyu mugore yavuze ko yishimira kuba afite umuryango munini ndetse ngo ku munsi aterura inshuro 2 imashini y'ibiro 18 ifura imyenda kubera uyu muryango we munini.

    Uyu muryango ubana n' abana 19 ndetse n'imbwa 4 babana muri iyi nzu mu mujyi wa Lancashire.Wabyaye abana 22 ariko 2 bagiye kuba ahandi mu gihe umwe yapfuye.

    Uyu mwana wabo wapfuye muri 2014 akivuka nawe uyu mugore yavuze ko atazamwibagirwa kuko ngo buri gihe bashyira indabo ku mva zabo.

    Uyu mugore yavuze ko ku munsi w'ababyeyi afata akaruhuko akirirwa aryamye mu rwego rwo kwishimira aka gahigo yakoze ko kubyara abana benshi ndetse ngo anakira amakarita menshi yo kumushimira.

    Uyu mugore yagize ati 'Abantu bumva ko kubyara abana benshi ari igitangaza ariko n'ibintu bisanzwe.Twifuzaga abana 3 ariko twishimiye icyo buri mwana wese yazanye mu muryango wacu.Mu myaka 16 ishize twaguze inzu.Turi abanyamahirwe kuba twarayiguze kuko twabaye umuryango mugari.

    Ifite ibyumba 10 ariko twaravuze tuti 'reka byose tubyuzuze abana.Twarabikoze.'
    Uyu mugore yavuze ko abana babo basangira ibyo bafite ndetse ngo buri wese aziga kugira icyumba cye yashinze urugo rwe.

    Uyu mugore yavuze ko aba bana batababyaye kugira ngo barerwe n'abandi ahubwo aribo babashakira ibyo bakeneye byose



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-washakaga-kubyara-abana-3-gusa-amaze-gukora-agahigo-ko-kugira-22-mu

  • Umunyamakuru w’imikino mu kiganiro Urukiko yambikiye umukunzi we impeta mu kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Horaho Axel umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 mu kiganiro Urukiko, yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles, Masera Nicole amusaba ko yazamubera umugore.

    Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, ukaba wabereye mu karere ka Rubavu mu Kiyaga cya Kivu.

    Tariki ya 9 Werurwe 2021 nibwo Axel Horaho yasangije abakunzi be amafoto yagiye kwakira umukunzi we usanzwe uba muri Amerika, akaba yari yaje mu Rwanda.

    Axel Horaho akaba yarabwiye ISIMBI ko ubukwe bwe na Nicole buri vuba ariko bataramara gufata umwanzuro w’itariki buzaberaho.

    Biteganyijwe ko Masera Nicole azasubira muri Amerika tariki ya 20 Werurwe, akazagaruka mu Rwanda igihe cy’ubukwe cyegereje.

    Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio Salus.

    Yamwambikiye impeta mu kiyaga cya Kivu

    Nicole na Axel mu kiyaga cya Kivu

    Byari ibyishimo kuri Axel na Nicole

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-mu-kiganiro-urukiko-yambikiye-umukunzi-we-impeta-mu-kiyaga-cya-kivu

  • Rwamagana:Yahawe icyemezo gihimbano, yubatse inzu ubuyobozi burayisenya – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bwasenye inzu ya Manikuze Miriam bumushinja kubaka akoresheje ibyangombwa bihimbano.

    Uretse ibi byangombwa, ubuyobozi bwashinjaga uyu muturage kurenga ku mategeko akubaka nyamara mbere yari yasabye ibyangombwa byo kubaka igipangu bikarangira azamuriyemo inzu mu buryo butemewe.

    Manikuze Miriam yabwiye IGIHE ko guhera umwaka ushize yatangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka anyuze mu nzira zemewe, abashinzwe gutanga ibyangombwa by'ubutaka ku Karere ngo baramusuye bamubwira ko bitashoboka ngo kuko aho atuye hagenewe kubakwa inzu zigeretse, umukozi wamufashaga gushaka ibyangombwa ngo yahise amusubiza amafaranga ye yari yatanze kugira ngo ahabwe ibyangombwa.

    Bukeye bwaho ngo haje umugabo usanzwe uba muri komite y'abafundi mu Karere ka Rwamagana uzwi ku izina rya Mutasi, uyu ngo asanzwe anafasha abandi baturage kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bworoshye batarindiriye kujya mu Karere.

    Ati ' Uwo mugabo yambwiye ko ngomba kumuha amafaranga ibihumbi 200 akanshakira ibyangombwa mu minsi itatu gusa, yansabye kwegeranya amabati n'ibiti kuburyo nzahita nsakara uwo munsi. Amafaranga yansabaga namubwiye ko ntayabona anca 150 000 Frw, ako kanya nahise muha 90 000 Frw andi twumvikana ko nzayamuha amaze kunzanira ibyangombwa ntayabona nkazayamuha nyuma.'

    Manikuze yakomeje avuga ko kuwa Gatatu tariki 10 Werurwe nkuko babyemeranyijwe ngo ahagana ku mugoroba, yamuzaniye ibyangombwa byo kubaka amusaba guhita yubaka, ngo yamubwiye ko ibya ngombwa bya 'Original' azabibika haza abayobozi akabereka ibyo yafotoje.

    Kuwa Kane tariki ya 11 Werurwe ngo yahise atangira gusakara, maze abashinzwe imyubakire ku Murenge ngo baba bamugezeho, abaha ibyangombwa ngo bamubwira ko ari ibihimbano, kuwa Gatanu ngo bahise baza basenya ya nzu ndetse n'amabati barayatwara.

    Ati ' Naratashye nsanga bansenyeye inzu ntanahari, none nkibaza niba bazi neza uwo mugabo wampaye ibyangombwa bisinyeho. Kuki batagiye kumushaka ngo bamufunge, bakaza kunsenyera inzu ntanahari? Niba bazi neza ko ajya atanga ibyangombwa bihimbano kuki batabimuhanira twe tukabigenderamo badusenyera nyamara tuba twamaze kubaka.'

    Manikuze yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu harimo 100 000 Frw yari yatse nk'inguzanyo muri VUP kuko ngo asanzwe abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe, agasaba ubuyobozi gukurikirana uwamuhaye ibyo byangombwa bihimbano byatumye asenyerwa inzu, bakanamufasha akamusubiza amafaranga ye 90 000 Frw yamuhaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE ko uwo mugabo washutse uyu muturage kuri ubu ikirego cye kiri kuri RIB aho ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe ku byangombwa bihimbano.

    Yagize ati ' Uriya mugabo wamubeshye, ikirego kiri muri RIB, uriya muntu wamushutse agomba gukurikiranwa ku nyandiko mpimbano no guhimba ibyangombwa by'Akarere kuko si uriya wenyine yabikoreye, hari n'undi yabikoreye.'

    Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko uyu mugabo atari ubwa mbere atanga ibyangombwa bihimbano byo kubaka ku baturage kuri ubu ngo akaba ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibi byaha. Yavuze ko koko uyu mugabo abarizwa muri komite y'abafundi akaba aricyo akunda kwifashisha mu kubeshya abaturage baba bashaka ibyangombwa byo kubaka.

    Uyu muyobozi yagiriye inama abifuza kubaka ko bajya bagana ubuyobozi kandi bagakurikiza inama bwabagiriye kuburyo basaba ibyangombwa mu buryo buciye mu mategeko, abashuka abaturage bo yavuze ko uwuzajya amenyekana azajya akurikiranwa n'ubutabera abiryozwe.

    Manikuze Miriam ahagaze imbere y’inzu ye imaze gusenywa kubera kubaka binyuranyije n’amategeko

    Iyi nzu yubatswe ku cyangombwa cy’igihimbano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-yahawe-icyemezo-gihimbano-yubatse-inzu-ubuyobozi-burayisenya

  • Gatsibo: Abakozi ba baringa mu iyubakwa ry'amashuri batumye abaturage bamara amezi arindwi batarishyurwa – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ako karere buvuga ko icyatumye abo baturage badahembwa ari uko habanje gukorwa iperereza nyuma yo gusanga hari abari ku rutonde batarakoze.

    Abo baturage babwiye Flash Fm bavuze ko muri Nyakanga 2020 ari bwo bubatse aya mashuri bizezwa ko bagomba kujya bishyurwa mu gihe cy'iminsi cumi n'itanu ariko ibyo byumba by'amashuri biza kuzura batarahabwa amafaranga, bagasaba ko bakwishyurwa

    Aba baturage bavuga ko kuba bamaze igihe batishyurwa byatumye bikurura amakimbirane mu miryango yabo bakeka ko amafaranga bayaririye mu kazi .

    Meya w'Akarere ka Gatsibo ,Gasana Richard yabwiye IGIHE ko impamvu abo baturage batinze kwishyurwa ari uko ababakoreshaga bashyize mu myanya abakozi ba baringa.

    Ati ' Ikibazo turacyizi twaganiriye nabo ndetse n'abayobozi babo ariko hajemo ikibazo cy'ababakoreshaga .Navuga y'uko ari aba baringa , duhita dushyiraho itsinda rigenzura abakoze nyakuri n'abatarakoze kugira bakurwemo'.

    'Ubu iyo gahunda yararangiye kandi ntabwo bizarenza iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z'igitaha abakwiye kuba bishyurwa amafaranga atarajya kuri konti yabo.'

    Meya Gasana yavuze ko bari barashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana imirimo y'iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri ndetse n'abari bashinzwe gutanga amakuru barimo urubyiruko rw'Abakorerabushake kugira ngo hagararagare umusaruro uhagije ari nabo baje gutanga amakuru afasha guta muri yombi abashyize mu myanya abakozi ba baringa.

    Meya yavuze ko abakoze ayo makosa harimo abari bararangije amasezerano y'akazi bari baragiye gusa bari gushakishwa ariko yizeza ko n'abakozi babigizemo uburangare ubuyobozi buzabagenera ibihano.

    Muri Kamena umwaka ushize nibwo hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri 22 505 n'ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n'ingendo ndende zikorwa n'abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abakozi-ba-baringa-mu-iyubakwa-ry-amashuri-batumye-abaturage-bamara

  • Uyu musore yateye benshi ubwoba bitewe n'imyitozo idasanzwe yakoreraga ku igorofa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore wateye abamubonye ubwoba yitwa Khalid Tenni w'imyaka 25, ubusanzwe akomoka muri Maroc, yakoze iyi myitozo iteye ubwoba ku dusongero tw'inzu ziherereye mu mujyi wa Rabat, ari nawo murwa mukuru wa Maroc. Icyakora nubwo yabikoreraga ahantu hasa nahagoranye cyane kandi hateye ubwoba, yakoze abantu bararambirwa ndetse aza no gusoza neza ntacyo abaye mugihe benshi bari biteze ko aza guhubuka kurizo nzu.

    Mbere yuko atangira kwiyerekana yabanje kwishyushya maze araza yicara k'umusozo w'inzu hejuru abantu bipfuka mu maso. Ushobora kuba utari kubisobanukirwa gusa uyu musore yafashe icyuma kirekire akirambika ku nzu yo hakurya no hakuno ubundi atangira kukiryaho umunyenga, n'ibintu biteye ubwoba cyane ndetse benshi babyise kwiyahura.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-musore-yateye-benshi-ubwoba-bitewe-nimyitozo-idasanzwe-yakoreraga-ku-igorofa/

  • Musanze: Yateye amabuye hejuru y’inzu ye ngo azimurirwe mu mudugudu w’icyitegererezo –

    Kuri iki cyumweru tariki 14 Werurwe nibwo izo nzego zagiye gukora icukumbura kuri icyo kibazo, aho uwo muturage atuye mu murenge wa Musanze, Akagali ka Garuka mu mudugudu wa Cyanturo.

    Uwo mugabo yavugaga ko abaturanyi be bose bamwanga ndetse bagatera amabuye ku nzu ye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko inzego zimaze gukora icukumbura, zasanze uwo muturage ari we witereraga amabuye ku nzu.

    Yagize ati “Twagiyeyo dusanga ari we ubwe utera amabuye ku nzu ye, ikibimutera nuko afite amadeni menshi mu baturage ndetse na banki, bityo inzu ye ikaba yenda gutezwa cyamunara. Ibyo byose abikora ashaka kugaragaza ko abaturage bamwanga noneho ubuyobozi bukazamwimura bukamuha inzu mu mudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Kinigi.”

    Inama yakoreshejwe abaturanyi ba Bizimana, bose bagaragaje ko ikibazo ari we ubwe ucyiteza ndetse akaba anabangamiye abaturanyi be.

    Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa cyenda, ngo Bizimana n’umugore we bagire mu rubingo rw’umuturanyi bararurandura, bavuga ko ruteye mu rubibi rw’ubutaka bwabo. Bizimana n’umugore we ngo bashatse gukubita umugore w’umuturanyi, akabahunga atabaza mutwarasibo, na we wemeje ko ariko byagenze.

    Bigeze saa moya n’igice z’ijoro, Bizimana ngo yaratabaje avuga ko ari guterwa amabuye hejuru y’inzu ariko ubuyobozi butabaye bubura abayateye.

    Abashinzwe umutekano baharaye irondo buracya ariko nta muntu n’umwe bigeze babona ngo atera amabuye. Mu gitondo, uwo muturage ngo yahamagaye kuri Radio RC Musanze asaba gutabarwa.

    Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zageze ku rugo rw’uwo muturage, zavuze ko amabuye ari hejuru y’inzu ari menshi kuburyo nta wayatera ari kure ngo agumeyo, ahubwo agaragara nk’aho yajugunyweyo n’umuntu wari hafi mu mbuga ye.

    Hari na mukuru we utuye kure gato wavuze ko ashingiye ku byavuzwe n’abaturage nuko asanzwe abizi, yahabwa umwanya azagira inama murumuna we ndetse akazagerageza kongera kumubanisha neza n’abaturanyi.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zatangaje ko icyo kibazo zizakomeza kugikurikiranira hafi kugeza gikemutse.

    Ifoto igaragaza mu mujyi wa Musanze