Category: Uncategorized

  • Rwamagana: Umugabo yiyahuye mu kiyaga cya Muhazi amaze gushwana n’umugore we –

    Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2021 nibwo uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, mu masaha y’ijoro yashwanye n’umugore we ubwo yatahaga yasinze.

    Mu byo bapfaga ngo harimo amakimbirane yo mu muryango, muri iryo joro ngo yahise ashaka kujya kwiyahura abaturanyi baramubuza bagira ngo ari kubikoreshwa n’inzoga, ariko akomeza kubacunga abaca mu rihumye aragenda yinaga muri Muhazi ariyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, yabwiye IGIHE ko kuva ku Cyumweru uyu mugabo bari bamubuze bakagira ngo hari ahantu yagiye, kuri uyu wa Mbere mu gitondo ngo nibwo habonetse umurambo we ureremba mu mazi bahita bamenya ko yiyahuye.

    Yagize ati “Yashwanye n’umugore yatinze mu kabari, arangije rero kuko babaga ahantu hegereye ikiyaga cya Muhazi yahise agira umujinya abwira umugore ko amutonganyije amuziza gutinda ariko ko aribwo bwa nyuma agiye kujya amwicuza, ajya kwiyahura bagenzi be baramufata, yabanje kujya hejuru y’ikiraro abahuruye akabatera amabuye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko ejo ahagana saa Sita aribwo ahegereye ikiyaga hagaragaye imyenda y’uwo mugabo irimo n’ikote, abaturage ngo bahise batangira kuvuga ko ashobora kuba yayisize aho kugira ngo akange umugore ko yiyahuye.”

    Ati “ Twahise dukomeza gushakisha kugeza ni mugoroba, mu gitondo rero nibwo twabonye umurambo ureremba hejuru y’amazi tumenya ko yiyahuye.”

    Gitifu Muhoza avuga ko intandaro y’uku kwiyahura bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane uyu mugabo yajyaga akunda kugirana n’umugore we, akaba yahereyeho asaba abaturage kubana mu mahoro bakirinda intonganya, amakimbirane n’ubusinzi.

    Ati “Ikindi turabasaba kudakinisha amazi cyane cyane ikiyaga cya Muhazi kuko ushobora kukijyamo bikarangira upfiriyemo, ubundi twe turinda ku myaro yose kugira ngo hatagira umuntu ugwamo uyu rero yaciye mu murima wegeranye n’ikiyaga.”

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo w’uyu mugabo yari agiye gukurwa mu mazi, abaganga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bakaba bari bamaze kuhagera kugira ngo bamupime hanabeho iperereza kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

    Ni ku nshuro ya kabiri umuturage wo mu Murenge wa Musha apfira mu kiyaga cya Muhazi nyuma y’undi mugabo wapfiriyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka yajyanye koga n’umuryango we.


  • Icyayi cy’u Rwanda cyinjije miliyari 1,4 Frw mu cyumweru kimwe –

    NAEB yavuze ko mu cyumweru gishize, ibiro 529 660 by’icyayi byagurishijwe hanze y’u Rwanda, bikinjiza miliyari 1,4 Frw.

    Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w’icyayi cy’u Rwanda birimo Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Sudani, Kazakhstan, Afghanistan ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Igiciro u Rwanda rwagurishijeho icyayi cyagabanutseho 0,36% ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanjirije igishize.

    Ku rundi ruhande, umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru gishize wageze ku biro 128 754, byinjije amafaranga 488 662$ (arenga miliyoni 485 Frw).

    Igiciro cy’ikiro cy’ikawa cyarazamutse, kiva kuri 2,6$ (arenga 2 500 Frw) bigera ku mafaranga 3,7$ (arenga 3 600 Frw), ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanje.

    Ibihugu byaguze ikawa y’u Rwanda cyane birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya, Finland, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Singapore.

    U Rwanda kandi rwohereje indabo zingana n’ibiro 271 329 zifite agaciro ka 889 256$ (arenga miliyoni 883 Frw). Uyu musaruro ni inyongera ya 20.8% ugereranyije n’umusaruro w’indabo wari woherejwe mu mahanga mu cyumweru cyari cyabanje, ndetse n’amafaranga yiyongereyeho 32.9% ugeranyije n’amafaranga yari yinjiye mu cyumweru cyari cyabanje.

    Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w’indabo z’u Rwanda birimo Ubuholandi, Vietnam, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubwongereza n’ibindi bitandukanye.

    Icyayi cy’u Rwanda cyinjije arenga miliyari 1.4 Frw

  • Icyayi cy'u Rwanda cyinjije miliyari 1,4 Frw mu cyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    NAEB yavuze ko mu cyumweru gishize, ibiro 529 660 by'icyayi byagurishijwe hanze y'u Rwanda, bikinjiza miliyari 1,4 Frw.

    Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w'icyayi cy'u Rwanda birimo Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Sudani, Kazakhstan, Afghanistan ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Igiciro u Rwanda rwagurishijeho icyayi cyagabanutseho 0,36% ugereranyije n'uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanjirije igishize.

    Ku rundi ruhande, umusaruro w'ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru gishize wageze ku biro 128 754, byinjije amafaranga 488 662$ (arenga miliyoni 485 Frw).

    Igiciro cy'ikiro cy'ikawa cyarazamutse, kiva kuri 2,6$ (arenga 2 500 Frw) bigera ku mafaranga 3,7$ (arenga 3 600 Frw), ugereranyije n'uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanje.

    Ibihugu byaguze ikawa y'u Rwanda cyane birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Kenya, Finland, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo na Singapore.

    U Rwanda kandi rwohereje indabo zingana n'ibiro 271 329 zifite agaciro ka 889 256$ (arenga miliyoni 883 Frw). Uyu musaruro ni inyongera ya 20.8% ugereranyije n'umusaruro w'indabo wari woherejwe mu mahanga mu cyumweru cyari cyabanje, ndetse n'amafaranga yiyongereyeho 32.9% ugeranyije n'amafaranga yari yinjiye mu cyumweru cyari cyabanje.

    Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w'indabo z'u Rwanda birimo Ubuholandi, Vietnam, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubwongereza n'ibindi bitandukanye.

    Icyayi cy’u Rwanda cyinjije arenga miliyari 1.4 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyayi-cy-u-rwanda-cyinjije-miliyari-1-4-frw

  • Ni gute nahinduka inkoramutima y’Imana? #rwanda #RwOT

    Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe? Abaroma 5:10

    Imana ishaka kuba inkoramutima yawe. Imibanire yawe n’Imana igira amasura menshi atandukanye: Imana ni umuremyi wawe, ni Umuremyi wawe na Shobuja, Umucamanza, Umucunguzi, Data, Umukiza n’andi mazina menshi. Ariko ihame rishobora kugutungura ni ukumva ko Imana ishaka kuba Inshuti yawe.

    Muri Eden tubona imibanire y’Imana n’abantu itarimo amakemwa: Adamu na Eva bagiranaga ubucuti magara n’Imana. Nta mihango bagiraga, nta myiteguro cyangwa idini hariho ubucuti busanzwe hagati y’Imana n’abantu yiremeye. Kubera ko nta bwoba cyangwa cyangwa umutima ubacira urubanza Adamu na Eva bagiraga, bishimiraga Imana na yo ikabishimira.

    Ubundi twaremewe kubana n’Imana ubudatandukana, ariko nyuma yo gukora icyaha ubwo busabane bwavuyeho. Hari abantu bake bo mu Isezerano rya kera batubwira ko bahawe isezerano ryo kwitwa inshuti z’Imana. Mose na Aburahamu babita inshuti z’Imana. Dawidi bamwita umuntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka.Yobu, Enoki na Nowa bari bafitanye ubucuti bwihariye n’Imana ariko gutinya Imana usanga ari byo bigaragara mu Isezerano rya Kera kuruta ubucuti.

    Aho Yesu aziye yahinduye byose. Ubwo yarihaga ibyaha byacu ku musaraba, wa mwenda wo mu rusengero washushanyaga gutandukana n’Imana kwacu watabutsemo kabiri uhereye hejuru ukagera hasi, byerekana ko byongeye gushoboka kwegerana n’Imana.

    Aho abatambyi bo mu Isezerano rya Kera bamaraga amasaha menshi bitegura kwegera Imana, twe ubu dushobora kuyegera igihe cyose nk’uko Bibiliya ibivuga 'Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu (Abaroma 5:11).

    Yesu yaravuze ngo 'Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise inshuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje (Yohana 15:15).

    Dore amabanga 2 yagufasha kugirana ubucuti n’Imana

    1. Guhora uganira na Yo

    Ntuzigera ugirana ubucuti bukomeye n’Imana kubwo kujya mu rusengero rimwe mu cyumweru cyangwa kubwo kugira igihe cyo kwihererana na Yo rimwe ku munsi. Ubucuti n’Imana bukura uko ugenda uvugana na Yo mu byo uhura na byo byose mu buzima.

    Birumvikana ko ugomba kugira akamenyero ko guhura n’Imana buri munsi mu buryo bwo gusenga no gusoma Ijambo ryayo, ariko Imana yo yifuza ibirenze umubonano umwe muri gahunda zawe za buri munsi. Ishaka ko uyiha umwanya muri buri kintu ukora, muri buri kiganiro, muri buri kibazo ndetse no muri buri gitekerezo. Ushobora kuganira na yo umunsi wose udatuza, ukayibwira buri kintu cyose urimo gukora cyangwa gutekereza. Gusenga ubudatuza bivuga kuvugana n’Imana iyo urimo gukora akazi kawe ka buri munsi.

    Benshi bibeshya ko kugirana ibihe n’Imana ari ukujya ahantu uri wenyine na Yo. Birumvikana na Yesu yabitanzeho urugero, uzajya ukenera igihe cyo kuba wenyine n’Imana, ariko bizaba ari agace gato cyane k’umunsi wawe. Buri kintu cyose ukora gishobora guhinduka igihe umarana n’Imana uramutse uyisabye kukibanamo nawe kandi nawe ugakomeza kumva ko iri kumwe na we.

    2. Kwimenyereza guhora uyitekerezaho

    Ubundi buryo bwo kubaka ubucuti n’Imana ni ugutekereza Ijambo ryayo kenshi ku munsi. Ibyo ni byo bita 'Kuza ijambo' kandi Bibiliya idutera umwete wo guhora dutekereza ku Mana, twibuka uko iteye, ibyo yakoze n’ibyo yavuze (Zaburi 23:4, Zaburi 143:5, Yosuwa 1:8). Ntushobora kuba inshuti y’Imana utitoje kumenya ibyo ivuga. Ntushobora gukunda Imana keretse uyizi neza, kandi ntushobora kuyimenya utazi ijambo ryayo. Bibiliya ivuga uko Imana yajyaga yiyereka Samweli mu Ijambo ryayo (1Samweli 13:21).

    Igituma Imana yafataga Yobu na Dawidi nk’inshuti magara ni uko bakundaga ijambo ryayo kuruta ibindi byose kandi bakaritekerezaho kenshi ku munsi. Yobu yarivugiye ati 'Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye' (Yobu 23:12). Dawidi we yaravuze ngo 'Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra' (Zaburi 119:97). Yakomeje agira ati: 'Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze' (Zaburi 77:12).

    Inshuti zisangira amabanga, n’Imana izakumenera amabanga yayo nufata akamenyero ko gutekereza ku ijambo ryayo umunsi wose. Imana yahishuriye abantu amabanga yayo, yabikoreye Daniel, Pawulo n’abandi bigishwa, n’izindi nshuti zayo.

    Muri macye, utangire uyu munsi kwimenyereza kuganira n’Imana ubudatuza no gukomeza gutekereza ku ijambo ryayo. Iyo usenga bigufasha kubwira Imana, iyo utekereza ku Ijambo ryayo biyifasha kukubwira. Byombi birakenewe niba ushaka kuba inshuti y’Imana.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-nahinduka-inkoramutima-y-Imana.html

  • Umuhanzi Bobi Wine yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki wo muri Uganda, Kyagulanyi Robert [Bobi Wine], yatawe ubwo yari mu myigaragambyo asaba ko abayoboke b’ishyaka rye bafungurwa.

    Uyu mugabo usanzwe ari umudepite akaba n’umwe mu batavugarumwe n’ubutegitsi bwa Uganda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

    Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Bobi Wine yari yitabiriye imyigarambyo yasabaga ko abayoboke be batawe muri yombi mbere na nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe bafungurwa.

    Bobi Wine akaba akomeje guhakana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho akomeje no gusaba abayoboke be kubyamagana.

    Bobi Wine yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-bobi-wine-yatawe-muri-yombi

  • Abanyamakuru batangiye gukingirwa Coronavirus –

    Bamwe mu banyamakuru batandukanye bakingiwe, babwiye IGIHE ko bishimiye guhabwa urukingo rwa Coronavirus, kuko bizatuma akazi kabo kagenda neza, dore ko kabahuza n’abantu benshi.

    Mu byishimo byinshi, Olivier Ngabirano ukora kuri TV1, yavuze ko yishimiye guhabwa urukingo kandi akaba yumva ameze neza.

    Yagize ati “Meze neza nta kibazo mfite kugeza ubu, urumva gukingirwa ubwabyo birandinda kwandura Coronavirus, kandi bitandukanye n’ibihuha bigenda bikwirakwizwa, maze igihe nkingiwe kandi ndumva meze neza.”

    Ku ruhande rwa Gonzage Muganwa, umwe mu bafite inararibonye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, dore ko yanayoboye abanyamakuru mu nzego zitandukanye, yavuze ko yishimiye uburyo iki gikorwa kiri kugenda.

    Ati “Nabyakiriye neza kuko gahunda iteguwe neza, biri kugendera ku murongo. Ni ukuvuga ko igihugu cyiteguye kandi ntabwo bibabaza ahubwo umuntu ni ugutekereza ku rundi rukingo rwa kabiri kugira ngo yizere ko kwirinda Coronavirus yabigezeho”.

    Ku bwa Christophe Hitayezu, yashimye Leta y’u Rwanda yatekereje ku banyamakuru ikabaha urukingo, asaba abaturage kwirinda ibihuha, uwo icyiciro cye kigezweho akemera kuruhabwa kuko nta ngaruka rugira.

    Ati “Ndumva meze neza kuko nta mpinduka n’imwe iraba mu mubiri kandi nizeye ko nta mpinduka ziri bubeho, kuko imikorere y’urukingo ndayisobanukiwe. Ndashimira Leta yabonye ko abanyamakuru nabo bakwiye kugerwaho n’uru rukingo.”

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe uyu mwaka, aho abantu 257 449 bamaze gukingirwa.

    Abanyamakuru ubwo barimo kwiyandikisha mbere yo kwinjira aho bari bukingirirwe

    Aho abanyamakuru bari bicaye bamaze guhabwa urukingo, bategereje iminota 15 kugira ngo harebwe ko nta kibazo bari bugire

    Abanyamakuru bashimye iki gikorwa cyo kubakingira, bavuga ko bizoroshya akazi kabo

  • Rwamagana: Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by’ubutaka –

    Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama iherereye mu Murenge wa Musha, bavuga ko kimaze imyaka myinshi ngo kuko kuva hatangira gahunda yo gutanga ibyangombwa by’ubutaka bo ntibigeze babihabwa, mbere babwirwaga ko ubwo indege yafotoraga yasimbutse igice batuyemo.

    Nyuma ngo bamwe babwiwe ko impamvu batahawe ibyangombwa ari uko aho batuye ari mu gishanga, abandi ngo bakaba barubatse ku butaka bwa leta nyamara abenshi bavuga ko babuvukiyeho ari naho hari hatuye ibisekuru byabo.

    Nshimiyimana Patrick Sergent utuye mu Mudugudu wa Ruhita avuga ko ikibazo bafite ari icy’ibyangombwa by’ubutaka badafite kuva ubwo byatangwagwa bwa mbere, mu mwaka wa 2017 ngo batangiye kubikurikirana ubuyobozi bw’umurenge bubasaba kwishyira hamwe bubashakira umuntu uza kubafotorera ubutaka.

    Ati “Icyo gihe twanditse abaturage 131 bafite icyo kibazo abenshi biganjemo abo mu Mudugudu wa Ruhita ndetse n’abo mu wa Rugarama; tumaze kwishyira hamwe ushinzwe ubutaka mu murenge yaduhaye umutekenisiye ngo aze adupimire, buri umwe yamuciye 20 000 Frw kuko twari benshi.”

    Nshimiyimana yavuze ko nyuma yo gupimisha affiche cadastrale bazishyikirije ushinzwe ubutaka ku murenge ababwira ko agiye kubyohereza ku karere bakabakemurira ikibazo.

    Ati “Kuva 2016/2017 kugeza ubu mu 2021 ibyangombwa twarategereje turaheba. Twabuze n’umuntu waduha amakuru yaho bigeze, iyo tubajije baratubwira ngo biri ku Karere. Ikintu twifuza ni uko abashinzwe ubutaka bashyiramo imbaraga bakadushakira ibyangombwa byacu kuko imyaka ibaye myinshi twarishyuye tukabura igisubizo.

    Nshimiyimana yavuze ko nk’urubyiruko usanga azitirwa cyane no kutagira ibyangombwa, yauze ko kuri ubu yakabaye yarubatse ariko ko kubera kutagira ibyangombwa abura naho yahera yaka uruhushya rwo kubaka.

    Nsabimana Jean Népomuscène we yavuze ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka byagiye bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kutabona amafaranga y’ishuri y’abana.

    Ati “Ntsindisha umwana sinshobore kuba naguza amafaranga ngo mujyane ku ishuri nibura nzagende nyishyura nyuma kuko nta yindi ngwate ngira. Ikindi sinshobora kwagura inzu yanjye ngo nyivugurure nyamara iri kunsaziraho. Urebye tumeze nk’aho nta kintu dufite kuko ntakigaragaza ko ubwo butaka ari ubwacu.”

    Mukamana Hélène we yavuze ko kuri ubu nta burenganzira bafite ku masambu batuyemo n’ayo bahingamo ngo kuko nubwo bafite izo sambu nta wagira ikibazo ngo akateho agurishe nibura bimufashe kugikemura.

    Niyomfura Angelique we yavuze ko kutagira icyangombwa cy’ubutaka byamugizeho ingaruka ubwo yajyaga gukuruza umuriro mu nzu ye.

    Yavuze ko habanje kubaho kuwubima nyuma y’igihe kinini baza kwifashisha umuturanyi babona guhabwa umuriro, ku kijyanye n’ibyo ahomba bindi yavuze ko nk’urubyiruko kuri ubu nta wagana BDF kubera nta ngwate yo gutanga yabona, agasaba ubuyobozi kubafasha bakabona ibyangombwa.

    Niyonsenga Martine we aherutse kubona umukiliya umuha amafaranga menshi ku butaka atuyemo, amubajije ibyangombwa by’ubutaka arabibura birangira uwari ugiye kumugurira agiye gushaka ahandi.

    Kanyeshuri Claver ufite imyaka 55 wavukiye mu Mudugudu wa Ruhita we avuga ko ubuyobozi bukwiriye kubegera nibura bukabasobanurira igituma badahabwa ibyangombwa ngo kuko bamwe mu baturage bagenda bakwiza ibihuha bitandukanye bituma barushaho kujya mu gihirahiro.

    Yavuze ko kuri ubu abenshi baba bashaka kwaka inguzanyo ngo bayikoreshe mu buhinzi ariko ngo kubera kutagira ibyangombwa bikarangira babiretse.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa wa Ruhita, Ndagijimana Pierre Célestin, we yavuze ko abaturage benshi ayobora badafite ibyangombwa by’ubutaka, binatuma bamwe batigirira icyizere mu gukora ibyabateza imbere, yavuze ko bagiye babakorera ubuvugizi kenshi ariko ngo ntihagire igikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ariko ko harimo ibindi bibazo bya bamwe muri bo bafite ubutaka bwanditswe kuri leta n’abandi bagiye biha ku butaka bw’ishyamba rya leta.

    Ati “Hariho igice bigaragara ko leta yatwaye ubutaka bw’abaturage bitewe n’akavuyo kabaye mu gutanga ibyangombwa, ahandi ugasanga abaturage nabo batwaye ubutaka bwa leta, byabaye ngombwa ko hahamagarwa ikipe zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, haza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Akarere, Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano amashyamba n’abandi kugira ngo harebwe uko ikibazo giteye.”

    Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko hari aho basanzwe bamwe muri aba baturage bagomba kuva mu butaka bwa leta ndetse ngo n’amabaruwa barayahawe, hari ngo n’ahandi basanze bariya baturahe ubutaka ari ubwabo ko bagomba guhita bahabwa ibyangombwa byabo.

    Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo

    Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by’ubutaka

  • Ubuki bwongerewemo isukari bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda –

    Itangazo rihagarika ubu buki ryashyizwe umukono n’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa.

    Icyemezo cyo guhagarika no guhamagaza ubuki bwa ‘HONEY FIVE’ cyafashwe nyuma y’igenzura rya Rwanda FDA rishingiye ku mpungenge zatanzwe n’abaguzi bagaragaje ko butujuje ubuziranenge.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “hashingiwe ku bisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ubuki bwa HONEY FIVE bwahinduriwe umwimerere n’ababupfunyika ndetse mu bugenzuzi bwakozwe uwabutunganyaga kandi akabupfunyika yemeye ko yongeramo isukari.’’

    HONEY FIVE ni ubuki buvanwa mu Ishyamba rya Nyungwe, ndetse urebeye ku birango biri ku gacupa bushyirwamo byerekana ko ari umwimerere utavangiye.

    Rwanda FDA yasabye abakwirakwiza, amaguriro y’ibiribwa (supermarkets) n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa HONEY FIVE ndetse bagasubiza ubuki bwose ku babubaranguje bitarenze iminsi 10.

    Ikomeza iti “Ukora ubuki bupfunyitse bwa HONEY FIVE arasabwa kwakira ubuki azagarurirwa n’abo yagurishije kandi agatanga raporo yimbitse (igaragaza amazina y’abaranguye, nimero za telefoni n’ingano y;ubuki bwagaruwe) kuri Rwanda FDA.’’

    Rwanda FDA yasabye abaturage bose guhagarika kugura ubuki bwa HONEY FIVE bwakuwe ku isoko.

    Abakora n’abatunganya ubuki bupfunyitse basabwe kubanza kumenyekanisha aho bakorera n’ibicuruzwa byabo muri Rwanda FDA.

    Iki kigo cya Rwanda FDA kandi cyaburiye abapfunyika n’abagurisha ubuki bwahinduriwe umwimerere kuko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azabihanirwa bikomeye.

    Ubuki bwa HONEY FIVE bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

    Ubu buki bwasanzwe bwarongewemo isukari

  • Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n'igice z'amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda? #rwanda #RwOT

    Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w'iterabwoba wa RNC yanyereje miliyoni imwe n'igice y'amadolari y'Amerika,ni amafaranga yari yatanzwe n'abanyamuryango ba RNC baturutse muri Afurika yepfo no mu bindi bihugu, ni amafaranga yari agamije kugura kontineri yuzuye intwaro zo gutera u Rwanda. Amafaranga yose yakusanyijwe yahawe Kayumba wagombaga kugura intwaro mu gihugu atamenyesheje abanyamuryango ba RNC kubera ubwumvikane buke

    Abanyamuryango bizeye Kayumba F. Nyamwasa bamutuma Kontineri y'imbunda yigurira Amakamyo y 'Ubucuruzi    (Photo: Internet)

    Abanyamuryango bamwizeye nk'uwahoze ari Jenerali w'igisirikare wari ufite ubuhanga ku bwoko bw'intwaro zishobora kugurwa zifite ubushobozi bwo hejuru ngo zishobora gushwanyaguza ingabo z'u Rwanda mu kanya nk'ako guhumbya. Ibyo akaba yarabikoze ashyushya abanyamuryango ba RNC kugira ngo batange umusanzu batizigamye batange menshi yirire, Nyamwasa akaba yari yasezeranyije ibyihebe bigenzi bye ko byanze bikunze nta matora azaba mu Rwanda. Hari mu 2017, igihe u Rwanda rwari rugiye gukora amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Kayumba Nyamwasa ntiyahwemye gukora inama zitandukanye, Ubutumwa bwe atahwemaga gutanga, bwari bugufi kandi bufite ubusobanuro bwiyahuzi buti 'Bagenzi, muzi impamvu turi hano. Intego yacu ni ugusubira mu gihugu cyacu dukoresheje intwaro. Kagame ntashobora gukurwa k'ubutegetsi hakoreshejwe ubundi buryo ubwo aribwo bwose. (Intwaro) Uru ni rwo rurimi rwonyine ashobora kumva'. Iki nicyo gihe gikwiye buri wese muri twe agomba gutanga umusanzu kugirango dushobore kugura intwaro zigezweho kugirango duhirike ubutegetsi bwa Kagame. Icyo nakwizeza ni uko amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda atazabaho kuko tuzaba twigaruriye igihugu cyose. '

    Nyuma y'ijambo nk'iryo ribisha, ryakomewe amashyi. Indirimbo z'intsinzi za Morale zararirimbwe  umukungugu utumuka mu kirere. Abacuruzi barushanijwe gutanga imisanzu hatangwa amafaranga menshi. Kayumba yari yabaye Umusitari (icyamamare) kuko abanyamuryango bose bifuzaga amahirwe yo kwifotozanya n'uzaba Perezida w'u Rwanda. Bitewe n'ibyishimo, amwe mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga maze abantu bibaza niba Afurika y'Epfo yemereye RNC gukora ibikorwa bya politikibigamije guhungabanya Umutekano w'u Rwanda k'Umugaragaro.

    Igikorwa cyo gukusanya inkunga cyinjije amadolari arenga miliyoni imwe n'igice!!!!!! Ni iki cyakurikiyeho rero???? Nta nama z'indi zigeze zimenyeshwa abanyamuryango batanze amafaranga,nta ntwaro n'imwe habe n'umushyo wo kubaga ihene waguzwe, ndetse nta n'icumu iri rya gakondo ryaguzwe, ashwi daaa. Amatora yo mu Rwanda yagenze neza cyane %nta wahungabanye, maze Perezida Kagame yongera gutorwa nta kibazo na kimwe cyabaye, Maze agafaranga kose kakusanyijwe Kayumba agakenyereraho habe ngo arabaha n'urumiya.

    Abanyamuryango ba RNC bararakaye maze babura Kayumba Nyamwasa wahise yihisha maze  terefone ayirya urwara arayizimya. Ubrakari mu banyamuryango bwabaye uruhuri aho bamenyeye ko amafaranga yose ataguzwe kontineri ,habe n'ikibiriti, Ahubwo Kayumba yakoresheje miliyoni 1.5 z'amadorali yigurira amakamyo manini ya gaheza umunani ya Actros Mercedez Benz maze akomeza kwikorera ubucuruzi bwo gutwara ibintu uruhuri, yikomanga mu gatuza ati 'Ikizaba nzanywa umuti'. ahita atangira gukorera mu bihugu byo muri Afrika y'epfo, cyane cyane hagati ya Afurika y'Epfo, Angola na Mozambike.

    Ku wa gatanu, Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Sankara wari umunyamuryango wa RNC mu 2017 akaba n'umwe muri 21 bagize undi mutwe w'iterabwoba ari wo The National Liberation Front (FLN) bari mu rubanza rw'iterabwoba mu Rwanda yabwiye urukiko ku wa gatanu, ko Kayumba yabatengushye nyuma yo kunyereza miliyoni 1.5  niyo mpamvu abantu benshi barimo we n'abacuruzi bafite amafaranga bamutereranye bashinga imitwe yabo ya politiki.

    Mwamenya ko abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ari abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare bagize mu bikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi kandi umururumba wa Kayumba wo gukunda amafaranga ni wo wamujyanye utuma aba  inshuti y'akadasohoka y'abajenosideri batinya kugaruka kubera amahano basize bakoreye igihugu, Ijambo Umugome ntabwo ryumvikana neza nk'ijambo rya Kinyarwanda risobanura imico ya Kayumba,Ijambo ryiza ni 'Ikigwari'!

    Nkuko Abongereza babivuga, old habits die hard (Ingeso ntikizwa na Reka cyangwa Se ngo 'Ingeso ikira nyirayo yapfuye'). Abantu bazi Kayumba Nyamwasa bibuka neza uburyo mu 1994 nyuma y'intambara yo kubohora igihugu, igihe ingabo za APR n'abakozi bakoraga amanywa n'ijoro kugirango barebe ko iguhugu cyasubira ibuzima, Kayumba yari ahugiye mu gusahura amapine y'imodoka, frigo n'ibindi yapakiraga ku makamyo akabijyana kubigurisha muri Uganda. Hariho abacuruzi nka Celestin boroherezaga ibikorwa bye byo gusahura hafi mu mugi wa Kigali. Amapine yapakiriwe mu gace ka Magerwa i Gikondo ni akangari.

    Kayumba yifashishije imisanzu y'abanyamuryango ba RNC aremera bamutakariza icyizere ariko afite intego ye. yimuye icyicaro gikuru cy'ibikorwa bye ndetse no gushaka abamukorera akazi muri Uganda, Ubu mwishywa we Kayumba Rugema ashinzwe kwakira imisanzu yose y'abanyamuryango ba RNC maze akamwoherereza asigaye nawe agakomba imbehe. Kayumba Rugema umukozi wa CMI ya Kandiho Abel na we ashinzwe gutoteza abacuruzi bo mu Rwanda bakorera muri Uganda bajyanwa muri gereza zitemewe maze bagakorerwa iyicarubozo babita abatasi b'u Rwanda kandi barengana nyuma abadapfuye bakajugunywa ku mipaka ibahuza n'u Rwanda.

    Twigeze kubaha amakuru k'uburyo imiryango ibiri izwi ku izina rya Self-worth Development Initiative (SWDI) hamwe n'Abahinzi-borozi bakoreshwa mu gukusanya imisanzu y'abanyamuryango ba RNC mu turere dutandukanye twa Uganda. Umuterankunga wa Kayumba wa mbere ubu ni Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, basezeranye guha RNC intwaro nyuma yo gutsinda amatora, kandi abanyamuryango ba RNC bishimiye intsinzi ye bategereje ko Museveni asohoza amasezerano ye maze bagahungabanya umutekano w'u Rwanda

    Kayumba usanzwe akorana na bene wabo ba hafi yahinduye RNC mo ibintu bibiri. Icya mbere nuko yahinduye RNC inka ye bwite imukamira wenyine imufasha gutera inkunga ingoma ye y'ubucuruzi. Icya kabiri, yakoresheje RNC kugirango ashukishe abasore b'inzirakarengane kwinjizwa mu barwanyi, barangije bapfira nabi mu mashyamba ya RDC abandi bazanwa imbere y'inkiko.

    Abagize amahirwe bagafatwa n'ingabo za Kongo bashyikirizwa u Rwanda aho abatari bake muri bo bakurikiranyweho icyaha cyo kuba bari mu mutwe w'iterabwoba washinzwe ugamije guhirika leta y'u Rwanda utaretse guhungabanya umutekano w'abaturage. Kugirango ube umunyamuryango wa RNC, umuntu agomba kuba yiteguye gutanga amafaranga kugirango atungishe Kayumba kandi amugumane muri zone yoroheje muri Afrika yepfo, cyangwa kumena amaraso ye mu mashyamba ya RDC nta mpamvu ifatika. umugani ukwiriye Kayumba ni umwe, 'ngo agapfa Kaburiwe'.

    The post Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n'igice z'amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ese-kuki-kayumba-nyamwasa-yanyereje-rnc-miliyoni-nigice-zamadolari-kandi-akaba-akomeje-gukusanya-andi-menshi-muri-uganda/