Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri itanga icyizere ku koroshya amabwiriza ya COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n'uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    Bitandukanye n'uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hari icyizere…

    Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama nk'iyi ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y'iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.

    Mu mpera za 2020, imibare y'ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n'abahitanwa n'iki cyorezo biyongera ubutitsa.

    Icyo gihe nibura mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2021, imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu hose hari hamaze kwandura 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Ibi byaje gutuma ku wa 18 Mutarama 2021, Inama y'Abaminisitiri iterana hifashishijwe ikoranabuhanga [ibintu Abanyarwanda batari baherutse kubona], ndetse iyo nama yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri 'Guma mu Rugo'.

    Inama y'Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 18 Gashyantare, hifashishijwe ikoranabuhanga ni yo yafatiwemo ibyemezo birimo kuvana Kigali muri Guma mu Rugo, gusa izindi ngamba zirimo kuba ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zarakomeje kuba zibujijwe.

    Mu byo Abanyarwanda biteze muri iyi nama yateranye kuri uyu wa mbere ni uko amabwiriza yoroshywa, amasaha y'ingendo akongerwa ndetse ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zikaba zakomorerwa.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri busuzume ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Abarimo Minisitiri Shyaka Anastase bitabiriye Inama y’Abaminisitiri

    Abaminisitiri bose bitabiriye Inama muri Village Urugwiro, ibyaherukaga muri Mutarama uyu mwaka

    Ni inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-itanga-icyizere-ku-koroshya

  • Amakuru Mashya: Amatsiko ni menshi ku mbaga nyamwinshi itegereje rwa rupapuro rw'umuhondo ruriho imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yasuzumiwemo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n'uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame is chairing a cabinet meeting during which ongoing measures against #COVID19 will be reviewed. pic.twitter.com/5ZXfJlwz8H

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 15, 2021


    Amafoto dukesha Village Urugwiro

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/15/amakuru-mashya-amatsiko-ni-menshi-ku-mbaga-nyamwinshi-itegereje-rwa-rupapuro-rwumuhondo-ruriho-imyanzuro-yinama-yabaminisitiri/

  • Musenyeri Sinayobye yakiriwe muri Diyosezi ya Cyangugu aherutse kuragizwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Gashyantare 2021, nibwo Papa Francis yahaye inshingano z'Ubushumba bwa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye wari umaze igihe ari Padiri akaba n'Umuyobozi wa Seminari Nkuru y'i Nyumba.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Musenyeri Sinayobye yageze i Cyangugu aherekejwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Musenyeri Rukamba niwe wari uherekeje Musenyeri Sinayobye amuvanye muri Diyosezi ya Butare amugeza i Cyangugu aho agiye gutangira inshingano ze z'Ubushumba.

    Ubwo yari amaze kwakirwa i Cyangugu, Musenyeri Sinayobye yabwiye IGIHE ko yakiranywe urugwiro i Cyangugu kandi ko yishimiye ko agiye gufatanya n'abakirisitu bo muri iyi Diyosezi mu iyogezabutumwa n'iterambere.

    Ati 'Nakiriwe neza. Banyeretse umutima mwiza bambwira ko banyishimiye ko tugiye gufatanya ubutumwa bwiza.'

    Mu bakiriye Musenyeri Sinayobye harimo Musenyeri Hakizimana, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Umukuru w'Ingabo mu Karere ka Rusizi, Abihayimana ndetse n'Abahagarariye Abaseseridoti bo muri Diyosezi ya Cyangugu.

    Musenyeri Rukamba yashimiye Musenyeri Sinayobye ku bwo gusohoza neza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Butare by'umwihariko igihe yari Umusaseridoti.

    Nyuma yo kwakira Musenyeri Sinayobye, aba bose basuye imva ya Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018 baramusengera.

    Musenyeri Sinayobye yatorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu mu gihe yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

    Yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y'i Nyumba.

    Musenyeri Sinayobye, ni umuhanga wize isomo rizwi nka 'Logotherapie' isobanurwa nk'uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n'ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw'ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

    Musenyeri Sinayobye yakiriwe i Cyangugu aho agiye gikomereza inshingano z’Ubushumba

    Musenyeri Sinayobye azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-sinayobye-yakiriwe-muri-diyosezi-ya-cyangugu-aherutse-kuragizwa

  • Menya byinshi ku muti witwa “gripe water” uvura icyo mu nda #rwanda #RwOT

    Gripe water ni umuti ukoreshwa mu kuvura icyo mu nda gikunze kuzengereza abana b’impinja kuko umwana ufite ubu burwayi agaragaza ububabare bwinshi bityo agahora arira.

    Icyo mu nda ni iki?

    Iyo umwana ari mu nda, nta kintu kiba cyakageze mu nda ye uretse bya bizi aba yivurugutamo mu nda, ashobora no kunywa (omniotic fluid).

    Iyo atangiye konka rero amaze kuvuka, uko amashereka agera mu mara, hari igihe mu kwizingura kwayo hagenda hasigaramo umwuka.

    Wa mwuka utuma ubwonko butekerezako mu nda huzuye nuko hakarekurwa indurwe ariyo ituma yumva aribwa ndetse biranavuga iyo wa mwuka uri kuvamo (bimwe ku bantu bakuru twibeshya ngo ni inzoka ziri kuvuga).

    Uko kuribwa rero birangwa nuko ubona mu maso he hagaragaza uburibwe ari kumva, nuko akarira.Ngicyo icyo mu nda.

    Gusa si icyo mu nda gusa uvura ahubwo ushobora no kuwukoresha mu gihe umwana atangiye kumera amenyo akaba ari kuribwa.Gripe water ni uruvange rw’imiti igabanya ya acide ikanatuma atuza, ntiyongere kurira.Mbere yo kuwugura ariko uzabanze urebe ko urimo iyi miti y’ingenzi:Sodium bicarbonate na Dillseed oil

    Dore uko umuti utangwa:

    •Kuva ku mwana ukivuka kugeza yujuje ukwezi ahabwa 2.5ml.
    •Ukwezi kugeza ku mezi 6 ni 5ml
    •Hejuru y’amezi 6 ni 10ml.

    Uyu muti umwana awuhabwa inshuro zingahe?

    Inshuro utagomba kurenza ku munsi (mu masaha 24) ni inshuro 8. Gusa ushobora no kuwumuha 2 cyangwa 3, 4… Biterwa n’uburibwe afite.

    Gusa ushobora kuwumuha ukimara kumwonsa, cyangwa se ukawumuha ari uko ubona atangiye kuribwa.

    Ku bindi bibazo ushobora kugira uko waha umwana umuti, ni ngombwa kubaza farumasiye cg muganga ukuri hafi.

    Ese gripe water nta ngaruka itera?

    Nubwo twakomeje kuwita umuti, gusa ntabwo ujya ushyirwa mu rutonde rw’imiti ahubwo tuwushyira mu byitwa inyongera (supplements). Rero iyo bikoreshejwe ku gipimo cyemewe nta ngaruka mbi.

    Source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-ku-muti-witwa-gripe-water-uvura-icyo-mu-nda.html

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri itanga icyizere ku koroshya amabwiriza ya COVID-19 (Amafoto) –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n’uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hari icyizere…

    Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama nk’iyi ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y’iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.

    Mu mpera za 2020, imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo biyongera ubutitsa.

    Icyo gihe nibura mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2021, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu hose hari hamaze kwandura 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Ibi byaje gutuma ku wa 18 Mutarama 2021, Inama y’Abaminisitiri iterana hifashishijwe ikoranabuhanga [ibintu Abanyarwanda batari baherutse kubona], ndetse iyo nama yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri ‘Guma mu Rugo’.

    Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 18 Gashyantare, hifashishijwe ikoranabuhanga ni yo yafatiwemo ibyemezo birimo kuvana Kigali muri Guma mu Rugo, gusa izindi ngamba zirimo kuba ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zarakomeje kuba zibujijwe.

    Mu byo Abanyarwanda biteze muri iyi nama yateranye kuri uyu wa mbere ni uko amabwiriza yoroshywa, amasaha y’ingendo akongerwa ndetse ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zikaba zakomorerwa.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri busuzume ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Abarimo Minisitiri Shyaka Anastase bitabiriye Inama y’Abaminisitiri

    Abaminisitiri bose bitabiriye Inama muri Village Urugwiro, ibyaherukaga muri Mutarama uyu mwaka

    Ni inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Musenyeri Sinayobye yakiriwe muri Diyosezi ya Cyangugu aherutse kuragizwa –

    Ku wa 6 Gashyantare 2021, nibwo Papa Francis yahaye inshingano z’Ubushumba bwa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye wari umaze igihe ari Padiri akaba n’Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Musenyeri Sinayobye yageze i Cyangugu aherekejwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Musenyeri Rukamba niwe wari uherekeje Musenyeri Sinayobye amuvanye muri Diyosezi ya Butare amugeza i Cyangugu aho agiye gutangira inshingano ze z’Ubushumba.

    Ubwo yari amaze kwakirwa i Cyangugu, Musenyeri Sinayobye yabwiye IGIHE ko yakiranywe urugwiro i Cyangugu kandi ko yishimiye ko agiye gufatanya n’abakirisitu bo muri iyi Diyosezi mu iyogezabutumwa n’iterambere.

    Ati “Nakiriwe neza. Banyeretse umutima mwiza bambwira ko banyishimiye ko tugiye gufatanya ubutumwa bwiza.”

    Mu bakiriye Musenyeri Sinayobye harimo Musenyeri Hakizimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Umukuru w’Ingabo mu Karere ka Rusizi, Abihayimana ndetse n’Abahagarariye Abaseseridoti bo muri Diyosezi ya Cyangugu.

    Musenyeri Rukamba yashimiye Musenyeri Sinayobye ku bwo gusohoza neza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Butare by’umwihariko igihe yari Umusaseridoti.

    Nyuma yo kwakira Musenyeri Sinayobye, aba bose basuye imva ya Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018 baramusengera.

    Musenyeri Sinayobye yatorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu mu gihe yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

    Yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

    Musenyeri Sinayobye, ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

    Musenyeri Sinayobye yakiriwe i Cyangugu aho agiye gikomereza inshingano z’Ubushumba

    Musenyeri Sinayobye azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021

  • Ku nshuro ya mbere Simba SC ya Kagere igiye gukina nta mufana muri Stade #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF’, yamaze kumenyesha Simba SC ya Kagere Meddie ko umukino wo mu itsinda izakiramo Al Merreikh ku munsi w’ejo kuri Uwanja Mkapa nta mufana n’umwe izaba yemerewe.

    Ni kenshi CAF yagiye isohora amatangazo ku mikino nyafurika(yaba iy’ibihugu cyangwa amakipe[Clubs]) iyamenyesha ko abafana batemewe aho amakipe yabaga ashaka kuzana abafana yagombaga kubanza kuyimenyesha, byose byari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Kuva iyi mikino nyafurika yatangira, uhereye ku mukino w’ijonjora kugeza ku mukino wa Al Ahly Simba SC iheruka kwakira, iyi kipe yakinaga ifite abafana muri Stade, aho hinjiraga 50%.

    Mu gihe ku munsi w’ejo bazakira Al Merreikh, CAF yamaze kumenyesha Simba SC ko nta mufana wemewe mu kibuga nk’uko umuvugizi w’iyi kipe, Haji Manara yabitangaje.

    Ati'mu gihe turi kwitegura uyu mukino twakiriye amakuru binyuze muri TFF(ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania), aho yaturutse muri CAF itubwira ko umukino wacu uzaba tariki ya 16 Werurwe 2021 na Al Merreikh uzakinwa nta bafana.'

    Kugeza ubu mu itsinda A Simba SC niyo iyoboye itsinda n’amanota 7, AS Vita Club na Al Ahly zifte ane mu gihe Al Merreikh ifite 1.

    Simba SC izakira Al Merreikh ku munsi w’ejo nta bafana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ku-nshuro-ya-mbere-simba-sc-ya-kagere-igiye-gukina-nta-mufana-muri-stade

  • Rwamagana: Umugabo yiyahuye mu kiyaga cya Muhazi amaze gushwana n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2021 nibwo uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, mu masaha y'ijoro yashwanye n'umugore we ubwo yatahaga yasinze.

    Mu byo bapfaga ngo harimo amakimbirane yo mu muryango, muri iryo joro ngo yahise ashaka kujya kwiyahura abaturanyi baramubuza bagira ngo ari kubikoreshwa n'inzoga, ariko akomeza kubacunga abaca mu rihumye aragenda yinaga muri Muhazi ariyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, yabwiye IGIHE ko kuva ku Cyumweru uyu mugabo bari bamubuze bakagira ngo hari ahantu yagiye, kuri uyu wa Mbere mu gitondo ngo nibwo habonetse umurambo we ureremba mu mazi bahita bamenya ko yiyahuye.

    Yagize ati 'Yashwanye n'umugore yatinze mu kabari, arangije rero kuko babaga ahantu hegereye ikiyaga cya Muhazi yahise agira umujinya abwira umugore ko amutonganyije amuziza gutinda ariko ko aribwo bwa nyuma agiye kujya amwicuza, ajya kwiyahura bagenzi be baramufata, yabanje kujya hejuru y'ikiraro abahuruye akabatera amabuye.'

    Gitifu yakomeje avuga ko ejo ahagana saa Sita aribwo ahegereye ikiyaga hagaragaye imyenda y'uwo mugabo irimo n'ikote, abaturage ngo bahise batangira kuvuga ko ashobora kuba yayisize aho kugira ngo akange umugore ko yiyahuye.'

    Ati ' Twahise dukomeza gushakisha kugeza ni mugoroba, mu gitondo rero nibwo twabonye umurambo ureremba hejuru y'amazi tumenya ko yiyahuye.'

    Gitifu Muhoza avuga ko intandaro y'uku kwiyahura bishobora kuba byaratewe n'amakimbirane uyu mugabo yajyaga akunda kugirana n'umugore we, akaba yahereyeho asaba abaturage kubana mu mahoro bakirinda intonganya, amakimbirane n'ubusinzi.

    Ati 'Ikindi turabasaba kudakinisha amazi cyane cyane ikiyaga cya Muhazi kuko ushobora kukijyamo bikarangira upfiriyemo, ubundi twe turinda ku myaro yose kugira ngo hatagira umuntu ugwamo uyu rero yaciye mu murima wegeranye n'ikiyaga.'

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo w'uyu mugabo yari agiye gukurwa mu mazi, abaganga n'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bakaba bari bamaze kuhagera kugira ngo bamupime hanabeho iperereza kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

    Ni ku nshuro ya kabiri umuturage wo mu Murenge wa Musha apfira mu kiyaga cya Muhazi nyuma y'undi mugabo wapfiriyemo mu ntangiriro z'uyu mwaka yajyanye koga n'umuryango we.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugabo-yiyahuye-mu-kiyaga-cya-muhazi-amaze-gushwana-n-umugore-we

  • Agahinda ka Murindangabo, umushoramari wirukanywe muri Uganda afite urufunguzo rw’icyumba cya hoteli gusa (Video) –

    Murindangabo yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, aho yashinjwaga kuba intasi y’u Rwanda muri icyo gihugu, bigatuma afungwa, agakorerwa iyicarubozo mbere yo koherezwa mu Rwanda akakirirwa ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, ku wa 12 Werurwe 2021.

    Uyu mugabo yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ariko aza kujya kwiga kaminuza muri Uganda, muri Kampala University, aho yize iby’Ubucuruzi. Yaje no kwiga icyicaro cya gatatu cya kaminuza muri Nkumba University nayo yo muri icyo gihugu.

    Uyu mugabo yinjiye mu bucuruzi kera kuko akiri umunyeshuri muri Kampala University, yavanaga ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda akajya kubigurisha i Kampala ndetse mu mwaka wa 2013 yashinze ikigo cy’ubucuruzi gikora ibyo bikorwa mu buryo bw’umwuga.

    Mu mwaka wa 2015, yatangiye akabari kitwa ‘Pyramid Bar and Restaurant’, kaje kwaguka ku buryo yatangiye kugatumiramo abahanzi n’abavanga imiziki (Djs), barimo n’abo mu Rwanda.

    Bitewe n’ubunyamwuga yari yagaragaje, ubucuruzi bwe bwaragutse cyane bigera ubwo akabari ke kaba kamwe mu tuzwi, tunakomeye muri Uganda.

    Ku wa 4 Gashyantare 2021, ni bwo abakozi ba CMI bamutaye muri yombi bamusanze yicaye muri ako kabari ari kumwe n’undi Munyarwanda witwa Mugisha Shadrack bakoranaga.

    Murindangabo na Mugisha bajyanywe muri gereza za CMI, nyuma baza kujyanwa muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye.

    Bitewe n’uko Murindangabo yafashwe atunguwe, kandi agafatanwa na Mugisha bakoranaga, akabari kabo bagasize karangaye, ku buryo batazi uko bimeze magingo aya.

    Ati “Nari mfite Ikigo cy’Ubukerarugendo cyakoreraga muri Uganda ndimo nshaka no kucyagurira hano, nari mfite [akabari ka] Pyramid, restaurant n’ibindi. Ni akabari kari kanini muri Uganda kazaga muri dutanu twa mbere i Kampala. Bivuze ko muri Uganda hari ibintu byinshi mpataye.”

    Yakomeje agira ati “Hari n’ibindi birimo ibibanza naguze nari ntararangiza kubaka, n’ibyo mfitiye ibyangombwa ntazi ko nzabona, aka kanya ubimbajije ntabwo nabigusobanurira, hari abamfitiye amafaranga nanjye hari abo nyafitiye. Mu by’ukuri ni byinshi.”

    Avuga ko umunsi bafashwe, abakozi ba CMI babasanze muri restaurant barimo kuganira, bafatwa uko bagafashwe batanabwiye abakozi babo uko bagomba gucunga umutungo w’akabari.

    Ati “Baraje badusanga twicaye muri restaurant turimo kuganira n’inshuti zacu, bahise badufata ku buryo usibye urufunguzo rw’icyumba nararagamo, nta kindi kintu nabonye uko nzana. No muri hoteli nararagamo baracyambarira bazi ko nkiyiraramo. Ikofi yari iri imbere yanjye cyangwa telefoni ntabwo nabashije kubifata.”

    Yafungiwe mu musarani

    Ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda mu buryo butandukanye byatangiye kuva mu mwaka wa 2017, aho abantu ibihumbi bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda, bamwe bagaruka barakorewe iyicarubozo, bafungwa binyuranyije n’amategeko, bamburwa utwabo ndetse bamwe bakuramo ubumuga bukomeye.

    Murindangabo avuga ko we ubwo yari agejejwe muri gereza ya CMI, yahise ashyirwa mu musarani.

    Ati “Hari igihe abantu bavuga iyicarubozo […] tunajya kuhagera baratubajije ngo mwari mwahura n’iyicarubozo? Ariko iyicarubozo rya mbere ni mu mutwe.”

    Yakomeje agira ati “Ndabyibuka tuhagera, umusarani nagiyemo wari waramenetse amazi yuzuye ukandagiramo akakugera hejuru y’inkweto. Irindi yicarubozo navuga nahuye naryo ni ukumara iminsi irenga icumi utari woga.”

    Urwitwazo rwo gushimuta Abanyarwanda rukunze guhuzwa no ‘Kwinjira cyangwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no kuba intasi z’u Rwanda’. Nyamara ibi ni amakuru atari yo kuko mu Banyarwanda benshi bafashwe, harimo abamaze imyaka myinshi muri Uganda, abandi baranahashatse cyangwa bakahabyarira, ndetse bafite n’ibyangombwa byo gutura muri icyo gihugu.

    Ikiganiro na Murindangabo Renatus

    Murindangabo Renatus yazanywe mu Rwanda afite urufunguzo rwa hoteli yararagamo gusa

    Video: Uwacu Lizerie


  • Udahemuka Jean Bosco ukuriye Ubunyamabanga muri Minisiteri y’Ibidukikije yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2021, afatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ndetse akorerwa dosiye.

    Yakomeje ati “Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.’’

    Udahemuka yafashwe ubwo yizezaga abaturage ko azabafasha kubona serivisi, bashakaga gusaba muri Minisiteri y’Ibidukikije, asanzwe akoramo.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko Udahemuka yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw mu gihe uwayimuhaye yari yamusabye ibihumbi 300 Frw kugira ngo amuhe iyo serivisi.

    Dr Murangira yibukije ko RIB itazihanganira abizeza abaturage kubona serivisi bagomba guhabwa ariko babanje kubasaba ruswa.

    Yakomeje ati “RIB ntizihanganira abantu bose baka ruswa abaturage bagamije kubabwira ko bazabaha serivisi, abo bantu bazakomeza kurwanywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse ubufatanye bwabo n’inzego zibishinzwe mu kurwanya ruswa buragaragara.’’

    Ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Umuyobozi ukuriye Ubunyamabanga (Secrétariat Central) muri Minisiteri y’Ibidukikije, Udahemuka Jean Bosco, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’ibihumbi 300 Frw