Category: Uncategorized

  • Imodoka izahabwa Miss Rwanda 2021 iri muri Rond Point mu mujyi ngo Abanyakigali bayibone #rwanda #RwOT

    Iyi modoka iriho ibirango bya Miss Rwanda, iri muri iriya Rond Point kugira ngo abagenda mu mujyi rwagati bihere ijisho igihembo nyamkuru cy’umukobwa uzahiga abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka wa 2021.

    Izanywe mu mujyi nyuma y’igihe gito abakobwa bari mu mwiherero basuye iriya modoka izagendamo umwe muri bo.

    Uruganda rwa Hyundai rusanzwe rukora imodoka rukazanicuruza, rwinjiye mu baterankunga b’iri rushanwa ndetse ruhita runatanga igihembo gikuru ari cyo iriya modoka ifite agaciro ka Miliyoni ziri hejuru ya 20 Frw.

    Buri wese uri kunyura muri Rond Point, arabona iriya modoka aho iparitse aho yitegeye muri ariya masangano y’imihanda mikuru mu mujyi.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagize icyo bavuga kuri kiriya gikorwa, harimo n’abavuga ko bitari ngombwa kuza kwanika iriya modoka kuri ririya zuba.

    Gusa bamwe bazi ibijyanye no kwamamaza, bavuga ko Hyundai nk’uruganda ruri mu baterankunga b’iri rushanwa, rutaje ku bugiraneza ahubwo ko ari no mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byarwo bityo ko kuba yashyirwa hariya ari no mu buryo bwo kwamamaza imodoka zarwo ziri no mu zikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Photos : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imodoka-izahabwa-Miss-Rwanda-2021-iri-muri-Rond-Point-mu-mujyi-ngo-Abanyakigali-bayibone

  • Imbamutima za Gasana, Gatabazi, Soraya n’abandi bahawe imirimo mishya –

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasakaye, ririho amazina mashya y’abayobozi cyane mu nzego zikunda guhura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi uhereye kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Uyu mwanya wariho Prof Shyaka Anastase wahawe Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wahise asimburwa na Dancilla Nyirarugero.

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya wariho Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Soraya yahise asimburwa na Beata Habyarimana ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    Undi wahawe umwanya ni François Habitegeko wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nyuma y’igihe ayobora Akarere ka Nyaruguru ndetse mu mwaka ushize w’imihigo kaje imbere y’utundi twose.

    Gasana Emmanuel wigeze kuyobora Polisi y’Igihugu mu gihe cy’imyaka icyenda nyuma akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yongeye guhabwa imirimo aho yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Umugambi ni umwe: Gukora batizigamye

    Soraya Hakuziyaremye yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka zakozwe ku wa 18 Ukwakira 2018, aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali muri Ecole Belge de Kigali aho yasoje mu Mibare n’Ubugenge.

    Nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles yiga mu Ishuri ry’Imari rya Vlerick. Yaje gusoza amasomo ye mu bijyanye n’imari ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa muri Université Libre de Bruxelles.

    Yamaze imyaka ine akora muri Bank of New York guhera mu Ukuboza 2002 nyuma aza kuhava ajya muri BNP Paribas Fortis i Bruxelles aho yakoze imyaka itandatu.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda amara imyaka ibiri n’igice akora nk’Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mbere yo kujya gukora mu kigo gikomeye cy’Imari cyo mu Buholandi, ING Group aho yanabaye na Visi Perezida wacyo mu Bwongereza.

    Nyuma y’itangazo rimugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yifashishije urukuta rwa Twitter maze ashimira Perezida Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.

    Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere n’amahirwe ampaye yo gukora muri Banki Nkuru y’Igihugu.”

    Yakomeje avuga ko azitangira inshingano nshya ahawe, ndetse ashimira itsinda bakoranye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Gasana yagarutse ku cyizere yagiriwe

    Muri Gashyantare 2019, IGIHE yasuye Gasana Emmanuel mu byari ibiro bye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho yari Guverineri wayo. Ni umwanya yari agiyeho nyuma y’imyaka icyenda ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu.

    Namubajije niba kuva ku mwanya w’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, akagirwa Guverineri atari nko gusubira inyuma nk’uko benshi babivugaga icyo gihe maze ansubiza ati “Umukuru w’Igihugu arebye ibyo ushoboye n’ibyo wakora nyuma ya hariya hantu aguhaye akandi kazi, uhinduriwe imirimo kandi aguhaye akazi, icyo cyizere uretse n’aha kabone n’ubwo haba ari hasi. Narishimye cyane bikomeye, nta na rimwe namutenguha.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, Gasana yabwiye IGIHE ko yiteguye gukorana umurava akuzuza inshingano ze mu cyerekezo u Rwanda rwiyemeje.

    Ati “Ubu icyo nakubwira ni uko nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yongeye kungirira. Ni iby’agaciro ntagereranywa. Niteguye kuzakorana umurava izi nshingano mpawe, kandi nzirikana impanuro n’umurongo duhora duhabwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu mu cyerekezo u Rwanda twiyemeje.”

    Yavuye ku bwa Agronome ageze ku kuba wa Minisitiri

    Gatabazi w’imyaka 53 y’amavuko, yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’imicungire y’ibiza n’itumanaho ndetse yiga amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’urwego rw’ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ushinzwe ubuhinzi mu yahoze ari Komine Cyungo na Kiyombe mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye yagize ati “Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa FPR. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

    Beata Habyarimana yigeze kuyobora iyari Agaseke Bank

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu rwego rw’imari yahawe kuyobora. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 1996 na 2000 mu bijyanye n’ubukungu.

    Afite Masters mu miyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi. Yayibonye hagati y’umwaka wa 2009 na 2011.

    Usibye kuba Umuyobozi w’iyahoze ari Agaseke Bank limited yaje guhinduka Bank of Africa, yakoze muri Banki y’Abaturage ndetse no muri Bill & Melinda Gates Foundation.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’icyizere yamugiriye, avuga ko azitangira igihugu n’imbaraga ze zose.

    Nyirarugero Dancille yari ari Umwarimu n’umwe mu bayobozi muri Anglican

    Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze kuba umwe mu bayobozi mu Itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Shyira aho yari umwe mu bungirije Mbanda Laurent.

    Yigishije muri Ines Ruhengeri ndetse ubu yari umwarimu muri Muhabura Integrated Polytechnic College. Muri iri shuri, ubu yari umuyobozi w’ishami rishinzwe Ibaruramari.

    Muri Anglican, yamaze imyaka irindwi ari Umuyobozi wungirije w’ihuriro ryitwa Mothers Union.

    Umwe mu bapasiteri bakoranye nawe yabwiye IGIHE ati “Ni umwe mu bakirisito bakuru kandi b’inyangamugayo, ni umubyeyi wibwiriza kandi w’umunyakuri.”

    Yize Kaminuza muri Uganda, ndetse magingo aya ari kwiga ibijyanye n’uburezi bufite ireme muri Kaminuza yo mu Budage.

    Habitegeko we wagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye, amwizeza ko azakorana umwete.

    Ati “Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.”

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

    Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

    Gasana Emmanuel yongeye gukirwa Guverineri, nyuma yaho mu 2019 yari yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo ubu yahawe iy’Iburasirazuba

    Habitegeko wari Meya w’Akarere ka Nyaruguru ubu ni Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba

  • Nta butinganyi muri kiliziya -Papa yashwishurije ababana bahuje ibitsina –

    Papa Francis yafatwaga cyane n’amatsinda y’ababana bahuje ibitsina ‘nk’umuyobozi wifitemo impinduramatwara mu myizerere ya Kiliziya Gatorika’ binyuze mu kuvugurura amahame yayo ndetse no kuyajyanisha n’igihe.

    Ibi byaturukaga ku magambo uyu Muyobozi wa Kiliziya Gatorika yakunze kugenda avuga mu bihe bitandukanye, asa nk’ashyigikira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, akavuga ko ‘na bo ari abana b’Imana bakwiye kuba mu miryango, kandi bagashyirirwaho amabwiriza akwiye kubagenga’.

    Nko mu mwaka ushize, Papa yagize ati “Ababana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kuba umuryango. Nta muntu ukwiye kwirengagizwa no kujugunywa cyangwa guhabwa akato kubera ko akunda abo bahuje igitsina. Icyo dukwiye gukora ni ugushyiraho amategeko agenga imiryango bahuriramo, ku buryo bagira amategeko abarengera”.

    Ibi byose ariko byahindutse kuri uyu wa Mbere, ubwo Kiliziya Gatolika yacaga iteka, ikavuga ku mugaragaro ko kubana n’abo muhuje igitsina ari “Icyaha kuko ari amahitamo y’umuntu kandi adafatwa nk’ayashyizwe mu mugambi w’Imana”.

    Bavuze ko bisanzwe ari “Ikizira guha umugisha imiryango icana inyuma, bityo ko ari n’ikizira guha umugisha ababana bahuje ibitsina”.

    Itangazo ryamagana ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika ryashyizweho umukono na Papa Francis ubwe, nk’ikimenyetso simusiga cy’uko uwo ari umurongo ntakuka w’iryo dini riri mu yakomeye kuri iyi Isi.

    Kuba Kiliziya Gatolika yitandukanyije n’iyi myemerere y’ababana bahuje ibitsina ni igihombo gikomeye cyane ku miryango isanzwe ibakorera ubuvugizi, kuko yabonaga Papa nk’umwe mu bantu bashobora gutuma ijwi ryabo ryumvikana cyane ku Isi cyane ko nawe ari umuntu wubashye kandi uvuga rikijyana.

    Papa Francis yaciye iteka, yamagana ababana bahuje ibitsina/ Ifoto: Reel

  • CP Kabera yakingiwe Covid-19, yibutsa abanyarwanda gukomeza kwirinda –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ni bwo CP Kabera yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter imugaragaza ahabwa urukingo, yongera kwibutsa ko ari ngombwa kwitwararika nubwo inkingo ziri gutangwa.

    Ati “Ndibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 bikomeje. Ambara agapfukamunwa kawe, shyiramo intera [hagati ya we n’abo muri kumwe], karaba intoki [igihe cyose hari aho winjiye cyangwa usohotse], ndetse wubahirize amasaha ntarengwa y’ingendo.”

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira COVID-19 ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, abagera ku 314.015 biganjemo abo mu nzego z’ubuvuzi, abageze mu za bukuru, abarwaye indwara z’akarande, abagororwa, abo mu nzego z’umutekano, abacuruzi n’abandi bafite ibyago byo kwandura bitewe n’akazi bakora, bamaze gukingirwa.

    CP John Bosco Kabera yakingiwe COVID-19

  • Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze y'igihugu, bahamagawe ngo bitegure imikino ibiri isoza amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022, batangiye kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

    Kuva tariki ya 07 Werurwe 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru iri mu mwiherero utegura imikino isoza amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022, u Rwanda rukaba rutegura imikino ibiri ruzakina na Mozambique na Cameroon

    Nirisarike Salomon

    Nyuma y'imyitozo imaze iminsi ikorwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi babimburiye abandi kugera mu mwiherero w'Amavubi aho bahita banakomezanya imyitozo na bagenzi babo uhereye kuri uyu wa kabiri.

    Ku isonga, k'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15/03/2021 nibwo kapiteni w'ikipe y'iguhugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania yageze i Nyamata akurikirwa na myugariro Amavubi Salomo Nirisarike ukinira Urartu FC yo mu gihugu cy'Armenia.

    Uko gahunda yose iteye:

    ▪ Rubanguka Steven, umunyarwanda ukina hagati mu kibuga muri AE Karaiskakis FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugeleki we azagera mu Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, saa mbili na 15′ z'amanywa

    ▪ Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga muri IF Sandvikens yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden azagera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, saa mbili n'iminota itanu zo ku manywa

    ▪ Kagere Meddie, Rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania azagera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, saa kumi n'ebyiri n'igice za nimugoroba

    ▪ Mvuyekure Emery ukina nk'umunyezamu wa Tusker yo muri Kenya nawe azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, saa tanu na 50′ zo ku manywa.

    ▪ Rwatubyaye Abdoul na Muhire Kevin bo igihe bazazira ntikiramenyekana.

    U Rwanda na Mozambique bazakina kuwa gatatu w'icyumweru gitaha tariki ya 24 Werurwe 2021, ni umukino uzayoborwa na Issa Sy uzasifura hagati mu Djibril Camara na El Hadji Malick bombi b'abanya-Senegal bazaba bari ku mpande, Diouf Adalbert azaba ari umusifuzi wa kane, umunya — Ethiopia Salomon Gebresilasie Adebe azaba ari komiseri w'umukino mu gihe Umurundi Nyamusore azaba ashinzwe kureba ibijyanye na Covid-19.

    The post Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/haruna-niyonzima-na-salomon-nirisarike-babimburiye-abandi-bakina-hanze-kugera-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu/

  • Ndanezerewe ku bw’icyizere mungiriye- Habitegeko ashimira Perezida Kagame wamugize Guverineri w’Intara #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, rigaragaza amavugururwa yakozwe muri Guverinoma no mu buyobozi bw’Intara zahawe ba Guverineri bashya.

    Habitegeko François umaze imyaka irenga 10 ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, akaba yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yari imaze igihe iyoborwa na Munyantwari Alphonse.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Habitegeko François yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Yagize ati 'Ndanezerewe ku bw’icyizere mungiriye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda HE Paul Kagame, mukanshinga kuyobora intara y’uburengerazuba. Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava, n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.'

    Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, na we yahinduriye imirimo, agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wakuwe muri Guverinoma.

    Gatabazi na we yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere, cyo kuba yazamuwe mu ntera.

    Yagize ati 'Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira cyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.'

    Gatabazi yakomeje agira ati 'nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa RPF. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Ndanezerewe-ku-bw-icyizere-mungiriye-Habitegeko-ashimira-Perezida-Kagame-wamugize-Guverineri-w-Intara

  • Haruna na Salomon bageze mu mwiherero w’Amavubi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima na myugariro Nirisarike Salomon bageze mu mwiherero w’Amavubi aho baje gufatanya na bagenzi babo kwitegura umukino wa Mozambique na Cameroun.

    Ku munsi w’ejo nibwo aba bakinnyi bombi bageze mu Rwanda bavuye mu bihugu bakinira.

    Ku ikubitiro kapiteni w’Amavubi usanzwe ukinira Young Africans muri Tanzania, Haruna Niyonzima ni we wahageze mbere mu masaha ya saa 18h.

    Nyuma gato mu masaha ya saa 19h ni bwo myugariro wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarke Salomon na we yahise ahagera.

    Bakaba baje kwifatanya ba bagenzi babo bakina imbere mu gihugu bo batangiye imyitozo, ni mu gihe abakina hanze bazakomeza kuza guhera ku munsi w’ejo ku wa Gatatu..

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Haruna Niyonzima yakirwa

    Kuri hoteli mbere yo guhabwa icyumba

    Nirisarike ubwo yari ageze mu Rwanda ahabwa Sanitizer yo gukaraba mu ntoki

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-salomon-bageze-mu-mwiherero-w-amavubi-amafoto

  • Abahataniye kuyobora FRVB bamenyekanye #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukuno wa Volleyball mu Rwanda 'FRVB’, ryamaze gutangaza abakandika bemerewe kwiyamamaza mu matora yaryo ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

    Aya matora azaba ku wa 27 Werurwe 2021, ni nayo azatorerwamo perezida mushya wa FRVB uzasimbura Leandre Karekezi wari umazeho imyaka 4.

    Muri rusange abemerewe kwiyamamaza bose ni 12 mu myanya itandukanye izatorerwa, aho ku mwanya wa perezida ari 2, Kagarama Kansiime Julius na Mukamurenzi Providence.

    Imyanya yose izatorerwa

    Inteko rusange

    Zawadi Geoffry(Perezida)
    Ruterana Fernand Sauveur(visi perezida)

    Komite Nyobozi

    Kagarama Kansiime Julius (perezida)
    Mukamurenzi Providence(perezida)
    Dr Kabera Callixte(visi perezida wa mbere)
    Hategekimana Samson(visi perezida wa mbere)
    Ndayikengurukiye Jean Luc(visi perezida wa kabiri)
    Dr Kamana Emmanuel (visi perezida wa kabiri)
    Mfashimana Adalbert(umunyambanga)
    Dr Ndayambaje Bernard(umunyamabanga)
    Karigirwa Grace(umubitsi)
    Singurwankabo Dieudonne(umubitsi)

    Iyi komite izatorwa ikaba izasimbura iya Karekezi Leandre yatowe muri 2017 aho nayo yari isimbuye iya Nkurunziza Gustave.

    Kansiime ahatanye na Mukamurenzi ku mwanya wa perezida wa FRVB

    Mukamurenzi uhatanye na Kansiime ku mwanya wa perezida wa FRVB

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abahataniye-kuyobora-frvb-bamenyekanye

  • Umuriro uratse kwa FOFO Dancer |Arashinjwa kurya amafaranga y'abandi . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Fofo Dancer yateranye amagambo bikomeye na Killer man umaze kumenyekana muri filime nyarwanda, harimo iyitwa Major ica kuri Youtube, aho ashinjwa kurya amafaranga ibihumbi 220 y'uyu mugabo wamukinishije muri filme ye nyamara, akanga kubahiriza ibyo bari baremeranyije.

    Killer man ushinja Fofo kumurira amafaranga.

    Kuri camera za Xlarge TV, Killer Man yiyambaje umunyamakuru ndetse bajyana kureba Fofo mu rugo rwe, gusa byajemo guhangana bikomeye aho FOFO atemeraga ko yariye amafaranga ya Killer man wamukinishije muri filme, anayibyinamo.

    Fofo yagize ati:'Uyu killer man arashaka hit, nta mafaranga ye mufitiye,twumvikanye ko mukinira aranyishyura bihwaniramo kuko nabyinnye na private '

    Ibi byaje gukurura impaka ndende, ndetse no kutumvikana hagati yabo bombi dore ko Killer man yavugaga ko bari baremeranyije ibihumbi 500,hanyuma akamuha ibihumbi 220 ,ariko ibyo bari bumvikanye FOFO DANCER ntabikore ndetse akajya yanga kumwitaba kuri telefone.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuriro-uratse-kwa-fofo-dancer-arashinjwa-kurya-amafaranga-yabandi/