Category: Uncategorized

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasobanuye uko ibyanya by’inganda bizongera miliyari 1000 Frw mu bukungu –

    Mu myaka itatu ishize, umusaruro w’inganda wagize uruhare rukomeye mu gukomeza gahunda ya ‘Made in Rwanda’, igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

    Nko mu rwego rw’ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima, inganda zagize uruhare runini mu kugabanya sima ituruka mu mahanga hagakoreshwa iyakorewe mu Rwanda cyane.

    Nk’ubu umusaruro wa sima yakorewe mu Rwanda mu mwaka ushize, warazamutse ugera kuri toni 455 uvuye kuri toni 320 mu 2017, bivuze ko ari inyongera ya 41% mu myaka itatu gusa.

    Umusaruro w’ibikomoka ku mutungo kamere na wo warazamutse cyane, ndetse amafaranga yinjizwa n’uru rwego yavuye kuri miliyoni 180$ mu mwaka wa 2017, agera kuri miliyari 730$ mu mwaka ushize.

    Ibi byatewe ahanini na gahunda yo kongerera agaciro amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, arimo zahabu, gasegereti, Coltan n’andi atandukanye.

    Ibyanya by’inganda bigiye gukwirakwizwa mu gihugu hose

    Ku wa 25 Werurwe 2021, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by’inganda icyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.

    Icyanya cya mbere kiri mu Mujyi wa Kigali, kiri ku buso bwa hegitari 289, kirimo inganda 123 ndetse na 49 zikiri kubakwa. Inganda 14 zubatse muri icyo cyanya zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, izindi 30 zigakora ibikoresho by’ubwubatsi, 58 zigakora ibindi bikoresho bitandukanye mu gihe 21 ari inzu zo kubikamo ibikoresho.

    Leta kandi irateganya kubaka icyanya cya Bugesera, kizajya ku buso bwa hegitari 330 ari na cyo kizaba ari kinini mu byanya icyenda biteganyijwe byose.

    Imirimo yo kucyubaka irarimbanyije aho igeze kuri 70%. Inganda 19 zatangiye kucyubakwamo ndetse enye muri zo zatangiye gukora.

    Ikindi cyanya kizaba kiri i Rwamagana, aho kizubakwa kuri hegitari 80, ndetse inganda 11 zikaba zikoreramo zirimo eshanu zitunganya umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’izindi eshanu zikora ibikoresho by’ubwubatsi. Iki cyanya kandi cyubatsemo uruganda rumwe rukora ubudozi.

    Mu Karere ka Musanze naho hazubakwa icyanya cy’inganda kizaba kiri kuri hegitari 167, ndetse kikaba kimaze kubakwamo uruganda rundi rukora sima, rwiyongereye kuri Cimerwa yari isanzwe iyikora yonyine mu Rwanda.

    Icyanya cy’inganda cya Huye kizubakwa kuri hegitari 50, ndetse imirimo yo kucyubaka irakomeje aho abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, ndetse mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ibikorwa byo kucyubaka bikazakomeza. Kugeza ubu uruganda rumwe ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Karere ka Huye.

    Ikindi cyanya kizashyirwa mu Karere ka Rusizi, ku butaka bufite hegitari 45, kizaba kirimo inganda eshanu.

    Mu Karere ka Muhanga naho hazubakwa icyanya cy’inganda kizaba kiri kuri hegitari 63. Imirimo yo kwimura abaturage irakomeje ndetse ibikorwa byo kubaka icyo cyanya bikazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Uruganda rumwe ni rwo rukorera muri iki cyanya.

    Akarere ka Nyagatare nako kazubakwamo icyanya kiri ku buso bwa hegitari 50, ndetse na Rubavu ikazubakwamo ikizaba gifite hegitari 50. Imirimo yo kubaka ibyanya muri utu turere iracyari inyuma ariko byitezwe ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ibi byanya bizagenerwa amafaranga atubutse.

    Byitezwe ko ibi byanya byose nibitangira gutanga umusaruro, inganda zizaba zirimo zizatanga akazi ku bantu 27.000, ndetse bikongera miliyari 1000 Frw ku musaruro w’inganda muri rusange.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu, ibi byanya by’inganda ari inkingi ikomeye Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira.

    Yagize ati “Ni muri urwo rwego Leta izarushaho kwihutisha ishyirwaho ry’ibikorwa remezo muri ibyo byanya by’inganda. Ibi bizatuma inganda zibona aho zikorera hakwiye, bityo zitange imirimo myinshi n’umusaruro wazo wiyongere.”

    Gahunda ya Uruganda Iwacu yatangiye gutanga umusaruro

    Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka mu turere zubatsemo, kugira ngo zibere isoko abaturage, ariko nanone zicuruze umusaruro wazo mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze yarwo.

    Ni muri urwo rwego hatangiye gahunda ya Uruganda Iwacu, aho ku bufatanye n’abikorera, Leta yubatse inganda esheshatu zatwaye miliyari 4 Frw.

    Mu nganda zubatswe harimo urwa Burera rutunganya amata, urwa Rutsiro rutunganya ubuki, urwa Nyanza rutunganya ibumba, ururi i Rwamagana rutunganya urutoki, urw’i Gatsibo rutunganya impu ndetse n’urundi rutunganya ibirayi.

    Byitezwe ko izi nganda zose zizegurirwa abikorera nyuma y’uko zimaze kumenyera no gutanga umusaruro. Ubu buryo bwitezweho gutanga umusaruro kuko aho bwakoreshejwe bwerekanye ko bishoboka.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagize ati “Iyo izo nganda zimaze gufata umurongo, bituma abikorera bazibyaza umusaruro mwiza. Turimo kunoza imikorere y’Uruganda Iwacu, ku buryo ruzagira imikorere isobanutse uko iminsi igenda ishira kandi dutunganya n’ibitaragenze neza mu minsi ishize. Ibi bizatuma izi nganda zitanga umusaruro wisumbuye, bityo zikurure abashoramari kuko ari yo gahunda dushyigikiye.”

    Yongeyeho ko “Izi nganda zizajya zigura umusaruro w’abaturage ndetse ziwohereze ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo bizagira uruhare rugaragara mu kuzahura ubukungu bwacu.”

    Nk’ubu umusaruro w’Uruganda rutunganya amata i Burera wikubye gatanu, uva kuri litiro 500 ku munsi ugera kuri litiro 2.500. Ni mu gihe kandi uruganda rutunganya ibumba rumaze gutanga akazi ku bantu 150.

    Leta kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere udukiriro tumaze kubakwa mu turere 24 muri 30 tugize u Rwanda.

    Miliyari 1,7 Frw imaze gushorwa mu bikorwa byo kubaka udukiriro, mu gihe abaturage 2.930 bamaze kutubonamo akazi gahoraho.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibyanya by’inganda byitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gutanga akazi

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ubwo yari akurikiranye ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe

    Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bakurikiranye imirimo y’Inteko

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye uko ibyanya by'inganda bizongera miliyari 1000 Frw mu bukungu – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize, umusaruro w'inganda wagize uruhare rukomeye mu gukomeza gahunda ya 'Made in Rwanda', igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

    Nko mu rwego rw'ibikoresho by'ubwubatsi birimo sima, inganda zagize uruhare runini mu kugabanya sima ituruka mu mahanga hagakoreshwa iyakorewe mu Rwanda cyane.

    Nk'ubu umusaruro wa sima yakorewe mu Rwanda mu mwaka ushize, warazamutse ugera kuri toni 455 uvuye kuri toni 320 mu 2017, bivuze ko ari inyongera ya 41% mu myaka itatu gusa.

    Umusaruro w'ibikomoka ku mutungo kamere na wo warazamutse cyane, ndetse amafaranga yinjizwa n'uru rwego yavuye kuri miliyoni 180$ mu mwaka wa 2017, agera kuri miliyari 730$ mu mwaka ushize.

    Ibi byatewe ahanini na gahunda yo kongerera agaciro amabuye y'agaciro aboneka mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, arimo zahabu, gasegereti, Coltan n'andi atandukanye.

    Ibyanya by'inganda bigiye gukwirakwizwa mu gihugu hose

    Ku wa 25 Werurwe 2021, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y'u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by'inganda icyenda mu duce dutandukanye tw'igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.

    Icyanya cya mbere kiri mu Mujyi wa Kigali, kiri ku buso bwa hegitari 289, kirimo inganda 123 ndetse na 49 zikiri kubakwa. Inganda 14 zubatse muri icyo cyanya zitunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, izindi 30 zigakora ibikoresho by'ubwubatsi, 58 zigakora ibindi bikoresho bitandukanye mu gihe 21 ari inzu zo kubikamo ibikoresho.

    Leta kandi irateganya kubaka icyanya cya Bugesera, kizajya ku buso bwa hegitari 330 ari na cyo kizaba ari kinini mu byanya icyenda biteganyijwe byose.

    Imirimo yo kucyubaka irarimbanyije aho igeze kuri 70%. Inganda 19 zatangiye kucyubakwamo ndetse enye muri zo zatangiye gukora.

    Ikindi cyanya kizaba kiri i Rwamagana, aho kizubakwa kuri hegitari 80, ndetse inganda 11 zikaba zikoreramo zirimo eshanu zitunganya umusaruro w'ubuhinzi ndetse n'izindi eshanu zikora ibikoresho by'ubwubatsi. Iki cyanya kandi cyubatsemo uruganda rumwe rukora ubudozi.

    Mu Karere ka Musanze naho hazubakwa icyanya cy'inganda kizaba kiri kuri hegitari 167, ndetse kikaba kimaze kubakwamo uruganda rundi rukora sima, rwiyongereye kuri Cimerwa yari isanzwe iyikora yonyine mu Rwanda.

    Icyanya cy'inganda cya Huye kizubakwa kuri hegitari 50, ndetse imirimo yo kucyubaka irakomeje aho abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, ndetse mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, ibikorwa byo kucyubaka bikazakomeza. Kugeza ubu uruganda rumwe ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Karere ka Huye.

    Ikindi cyanya kizashyirwa mu Karere ka Rusizi, ku butaka bufite hegitari 45, kizaba kirimo inganda eshanu.

    Mu Karere ka Muhanga naho hazubakwa icyanya cy'inganda kizaba kiri kuri hegitari 63. Imirimo yo kwimura abaturage irakomeje ndetse ibikorwa byo kubaka icyo cyanya bikazashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha. Uruganda rumwe ni rwo rukorera muri iki cyanya.

    Akarere ka Nyagatare nako kazubakwamo icyanya kiri ku buso bwa hegitari 50, ndetse na Rubavu ikazubakwamo ikizaba gifite hegitari 50. Imirimo yo kubaka ibyanya muri utu turere iracyari inyuma ariko byitezwe ko mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, ibi byanya bizagenerwa amafaranga atubutse.

    Byitezwe ko ibi byanya byose nibitangira gutanga umusaruro, inganda zizaba zirimo zizatanga akazi ku bantu 27.000, ndetse bikongera miliyari 1000 Frw ku musaruro w'inganda muri rusange.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu, ibi byanya by'inganda ari inkingi ikomeye Leta y'u Rwanda izakomeza gushyigikira.

    Yagize ati “Ni muri urwo rwego Leta izarushaho kwihutisha ishyirwaho ry'ibikorwa remezo muri ibyo byanya by'inganda. Ibi bizatuma inganda zibona aho zikorera hakwiye, bityo zitange imirimo myinshi n'umusaruro wazo wiyongere.”

    Gahunda ya Uruganda Iwacu yatangiye gutanga umusaruro

    Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka mu turere zubatsemo, kugira ngo zibere isoko abaturage, ariko nanone zicuruze umusaruro wazo mu bice bitandukanye by'u Rwanda no hanze yarwo.

    Ni muri urwo rwego hatangiye gahunda ya Uruganda Iwacu, aho ku bufatanye n'abikorera, Leta yubatse inganda esheshatu zatwaye miliyari 4 Frw.

    Mu nganda zubatswe harimo urwa Burera rutunganya amata, urwa Rutsiro rutunganya ubuki, urwa Nyanza rutunganya ibumba, ururi i Rwamagana rutunganya urutoki, urw'i Gatsibo rutunganya impu ndetse n'urundi rutunganya ibirayi.

    Byitezwe ko izi nganda zose zizegurirwa abikorera nyuma y'uko zimaze kumenyera no gutanga umusaruro. Ubu buryo bwitezweho gutanga umusaruro kuko aho bwakoreshejwe bwerekanye ko bishoboka.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yagize ati “Iyo izo nganda zimaze gufata umurongo, bituma abikorera bazibyaza umusaruro mwiza. Turimo kunoza imikorere y'Uruganda Iwacu, ku buryo ruzagira imikorere isobanutse uko iminsi igenda ishira kandi dutunganya n'ibitaragenze neza mu minsi ishize. Ibi bizatuma izi nganda zitanga umusaruro wisumbuye, bityo zikurure abashoramari kuko ari yo gahunda dushyigikiye.”

    Yongeyeho ko “Izi nganda zizajya zigura umusaruro w'abaturage ndetse ziwohereze ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo bizagira uruhare rugaragara mu kuzahura ubukungu bwacu.”

    Nk'ubu umusaruro w'Uruganda rutunganya amata i Burera wikubye gatanu, uva kuri litiro 500 ku munsi ugera kuri litiro 2.500. Ni mu gihe kandi uruganda rutunganya ibumba rumaze gutanga akazi ku bantu 150.

    Leta kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere udukiriro tumaze kubakwa mu turere 24 muri 30 tugize u Rwanda.

    Miliyari 1,7 Frw imaze gushorwa mu bikorwa byo kubaka udukiriro, mu gihe abaturage 2.930 bamaze kutubonamo akazi gahoraho.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibyanya by’inganda byitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gutanga akazi

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ubwo yari akurikiranye ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe

    Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bakurikiranye imirimo y’Inteko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yasobanuye-uko-ibyanya-by-inganda-bizongera

  • Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu nibwo minisiteri yashyize hanze ibaruwa igenewe ishyirihamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda , FRVB yari ifite amatora mu mpera z'iki cyumweru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021, iyo baruwa ikaba uasubikaga ayo matora yagombaga kumenyekaniramo uzayobora iryo shyirahamwe.

    Muri iyo baruwa yari iriho umukono wa Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yabwiye FRVB ko ngo bagomba kubanza gushyiraho amategeko agenga ayo matora, ndetse hakanashyirwaho akanama gashinzwe ayo matora kazayayobora hakurikijwe amabwiriza azaba yashyizweho, aha ibi bikaba bigomba kuba byakozwe mu gihe cy'iminsi 15hakabona gutegurwa amatora.

    Ibi iyi minisiteri ikaba yabibamenyeshye nyuma y'inama yateranye ku wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021 igahuza iyo minisiteri ndetse n'ubuyobozi bw'iryo shyirahamwe, aha bakaba baraganiraga ku myiteguro y'amatora y'abagize komite nyobozi y'iryo shyirahamwe.

    Aya matora ahagaritswe mu gihe ku mwanya w'uzayobora iri shyirahamwe, harimo Kagarama Kansiime Julius wari usanzwe ari visi perezida muri komite ishoje manda yayo yari iyobowe na Karekezi Léandre ndetse na Mukamurenzi Providence wari usanzwe ari umubitsi muri iyo komite.

    Ku mwanya w'abahataniraga kuyobora Intekorusange hari hiyamamaje Geoffrey Zawadi usanzwe ari Perezida wa REG Volleyball Club ndetse na Ruterana Fernand Sauveur.

    The post Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-yahagaritse-amatora-yagombaga-kuvamo-uzayobora-ishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volley-ball-basabwa-gushyiraho-amategeko-ayagenga/

  • Amasezerano avuguruye mu myaka itatu! SKOL ig… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021, mu Nzove ku ruganda rwa SKOL ni bwo habaye umuhango wo kuvugurura amasezerano yari asanzweho guhera mu 2014, hakaba hasinywe amashya azarangira mu 2023, akaba ari ay'imyaka itatu.

    Hari byinshi byahindutse mu masezerano mashya yasinywe none, harimo ko amafaranga uruganda rwageneraga iyi kipe yikubye gatatu.

    Mu busanzwe yageneraga Rayon Sports miliyoni 66 Frw ku mwaka, ayo akiyongeraho ibikoresho by'ikipe, ikibuga cy'imyitozo, kwamamaza kuri Bus, amacumbi n'imyambaro y'ikipe ndetse no guhemba abakinnyi.

    Nyuma y'ibiganiro byari bimaze igihe kitari gito, impande zombie zumvikanye ku masezerano avuguruye azarangira mu mwaka w'imikino wa 2022/23, aho SKOL izajya iha Rayon Sports asaga miliyoni 200 Frw ku mwaka hakubiyemo  ibyangombwa byose iyi kipe ikeneye.

    Imyaka itandatu irashize Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL Brewery LTD rutangiye imikoranire na Rayon Sports, kuko batangiye gukorana Kuva muri Gicurasi 2014.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi w'uruganda rwa SKOL, Ivan Wullfaert, yavuze ko yiteze ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

    Yagize ati 'Icyo twiteze muri aya masezerano mashya ni uko hazaba kunguka ku mpande zombi, Rayon Sports izunguka ubufasha bw'amafaranga n'ibyo tuzayigenera, SKOL yo izunguka mu gihe abafana ba Rayon Sports aho bari hose bazakomeza kunywa ibinyobwa byacu'.

    'Impamvu twahisemo kongera ibyo twageneraga Rayon Sports ni uko twifuza ko yongera kuba Rayon Sports ikomeye, kandi twanyuzwe n'imirongo migari ya komite nshya, bityo rero twizeye ko impande zombie zizabyungukiramo Gikundiro ikaba Gikundiro koko'.

    Biteganyijwe ko byibura muri Miliyoni 200 Frws SKOL izajya iha Rayon Sports, Miliyoni 120 izajya izihabwa mu ntoki, mu gihe andi azajyana n'ibikoresho ndetse n'ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

    Umuyobozi w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko bishimiye ivugururwa ry'aya masezerano kuko rije guteza imbere ikipe mu buryo butandukanye.

    Yagize ati 'Ubufatanye hagati ya Rayon Sports na SKOL bwatangiye mu mwaka wa 2014, ni ukuvuga ko bumaze imyaka itandatu, uyu munsi tukaba twishimiye gutangaza ko ubu bufatanye bugiye gukomeza kugeza mu mwaka w'imikino wa 2022/23, twizeye ko  buzakomeza guteza imbere ikipe mu bikorwa bitandukanye byayo muri iyi myaka itatu y'amasezerano'.

    Muri aya mafaranga hari ayo iyi kipe yamaze kwakira kugira ngo ikemure ibibazo byoyo bitandukanye birimo imishahara y'Abakinnyi, gusa Umuyobozi w'iyi kipe yatangaje ko azajya atangwa mu byiciro kandi bihoraho.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko iyi mikoranire izagenda neza kuko SKOL izakora inshingano zayo neza na Rayon Sports ikazubaha ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y'impande zombie nkuko babyumvikanye.

    Uyu muyobozi yavuze ko nta kwivanga mu mikorere ya buri rwego izabaho nkuko byagiye bivugwa mu bihe bitandukanye.

    SKOL niwe muterankunga w'Imena wa Rayon Sports guhera mu 2014 kugeza magingo aya.

    Mu masezerano mashya yasinywe, SKOL igiye kujya ishora miliyoni 200 Frws buri mwaka muri Rayon Sports

    Amasezerano yasinywe anemeranywaho n’impande zombi

    Uyu muhango wari watumiwemo itangazamakuru

    Ibiganiro hagati y’impande zombi byari bimaze iminsi itari mike

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104274/amasezerano-avuguruye-mu-myaka-itatu-skol-igiye-gushora-miliyoni-600-rwfs-muri-rayon-sport-104274.html

  • Turi mu nzibacyuho! Amalon ashobora gutanduka… – #rwanda #RwOT

    Hari amakuru amaze iminsi avuga ko Amalon yamaze gutandukana na Dj Pius. Ni mu gihe ariko amasezerano yabo yombi agomba kurangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Amalon yabwiye INYARWANDA ko abavuga ibi batari kure y'ukuri, kuko kuva mu mpeshyi ya 2021 azaba ari umuhanzi wigenga.

    Yavuze ko afite ibikorwa byinshi byo gukora ariko ko yabuze gishyigikira. Ndetse ko harimo n'imirimo yadindiriye muri 1K Entertainment ya Dj Pius.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Yambi' avuga ko abantu ashaka gukorana nabo ari abamuha icyizere 100% cy'uko bazamufasha kurotora inzozi ze.

    Ati 'Imirimo yanjye yaradindiye. Ubu ngo abantu nkeneye gukorana nabo ni abantu bazampa icyizere 100% ko ntazongera guhura n'ibibazo nk'ibyo nahuye nabyo imyaka yose.'

    Amalon yavuze ko kontaro ye nirangira azaba agize ububasha ku miziki ye, yemerewe kuyisangiza abo ashaka.

    Ati 'Pius muri kano kanya turi mu kintu bita inzibacyuho. Mu bintu ntashobora kugusobanurira n'icyo nzakora nyuma ya kontaro, kuko isigaje amezi atatu nkaba umuhanzi wigenga.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yishimira ibyo yagezeho ari muri 1K Entertainment, kuko byakomeje n'ibyo yari yagezeho akiri muri Green Ferry Music.

    Amezi atandatu arashize nta ndirimbo Amalon asohora. Yaherukaga gusohora indirimbo 'Amabara' yakoranye na Marina, Bushali, Alyn Sano na B-Threy, 'Ngirente' imaze amezi umunani, 'Single' yakoranye na Weasel n'izindi.

    Amalon yasibye amafoto n’amashusho menshi yari kuri konti ye ya Instagram

    Uyu muhanzi yatangaje ko atazi ikizakurikira nyuma y’uko amasezerano ye na Dj Pius azaba arangiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104271/turi-mu-nzibacyuho-amalon-ashobora-gutandukana-na-dj-pius-104271.html

  • Umugeni yatunguye umugabo we amuha impano idasanzwe ku munsi w'ubukwe bwabo,abantu bose bakoma amashyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni yahaye umugabo we impano y'ubwato bwiza nk'ikimenyetso cy'urukundo rutajegajega,ni ubukwe bwabereye ku mucanga wa Miami muri Florida,US.

    Ubwo inshuti n'umuryango bari bateraniye kuri uyu mucanga,nibwo uyu mugore yahise ahamagara ubu bwato bwiza cyane [yacht] abwereka uyu mugabo we ndetse amubwira ko ari impano yamugeneye kuri uwo munsi w'amateka wabo.

    Uyu mugore yatunguye uyu mugabo we ubwo yabanzaga kumufata ukuboko amutungira urutoki kuri ubu bwato yamuguriye.

    Uyu mugore yabwiye abatashye ubukwe bwabo ko yaguriye iyi mpano umugabo we kubera ko yamukoreye ubukwe yahoraga arota.

    Uyu mugore yavuze ko byamugoye cyane kubona ikintu yaha umugabo we adafite,aribwo yaje gutekereza kumugurira ubu bwato.

    Abari batashye ubu bukwe bahaye amashyi menshi uyu mugore nyuma yo guha iyi mpano uyu mugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yatunguye-umugabo-we-amuha-impano-idasanzwe-ku-munsi-wubukwe-bwaboabantu-bose-bakoma-amashyi/

  • Wa mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo ikinyafu yahishuye ikintu gikomeye atazongera gukora nyuma yo kuba Miss Popularity. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo iyitwa Ikinyafu ya Bruce Melody yakoranye na Kenny Sol, yavuze ko ashobora kutazongera kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo nyuma yaho yegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021.

    Uyu mukobwa, aganira na InyaRwanda yavuze yishimiye igihembo yahawe ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity. Ati:'Aho nari ngeze narahishimiye ku bwanjye naravugaga ngo Imana imfashije nkagera mu mwiherero ndaba natsinze:Ngize amahirwe ndakomeza, bari guhamagara icumi ba mbere nari ndi kumva ndi hafi yo guta umutwe, ndi kuvuga ngo ndasigaye ariko nkagira icyizere kubera ko hari abandi, njya kubona mbona barampamagaye ako kanya nahise mbura uko nifata, niyo bahita bambaza ikibazo ako kanya sinari kugishobora'.'

    Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko kujya mu mashusho y'indirimbo atari indangagaciro yagize ati 'Ikibi ni ukubikora utazi icyo ugamije utazi intego wihaye ariko iyo ubikoze uzi neza ko ari akazi, kandi nyuma y'akazi ukihesha agaciro, ukagumana icyubahiro cyawe wihaye ibintu byose bigenda neza''.

    Nyuma yo guhabwa igihembo cya Miss Popularity, yavuze ko agiye guhugira cyane mu mushinga we ko atazongera kugaragara cyane mu mashusho y'indirimbo gusa ngo nabona akanya azongera kuyagaragaramo ariko atari cyane.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wamenyekanye-mu-ndirimbo-ikinyafu-yahishuye-ikintu-gikomeye-atazongera-gukora-nyuma-yo-kuba-miss-popularity/

  • Yarabutswe umukobwa w'ikizungerezi ,atangira kumwikinishirazaho abantu bifata ku munwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo utatangajwe amazina yatumye abantu bifata ku munwa nyuma yo kumara iminota 2 yose yikinishiriza ku mugore wari wibereye muri super market yihahira.

    Ibi byabereye muri Zimbia aho camera zagaragaje umugabo ukuze ari inyuma y'umugore wari ugiye guhaha yashyize ukuboko mu ipantaro yikinisha yitegereza uburanga bw'uyu mugore.

    Icyatunguranye kandi ni uburyo uyu mugabo wikinishirije kuri uyu mugore hafi iminota ibiri, ari umuntu ukuze. Uyu mugore we ntiyegeze amenya ibyabaye kuko yakomeje guhaha nk'ibisanzwe ntiyanitaye ku mugabo umuri inyuma igihe kinini.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/yarabutswe-umukobwa-wikizungerezi-atangira-kumwikinishirazaho-abantu-bifata-ku-munwa/

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 104 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 298 mu Rwanda,abanduye bo biyongereyeho 104. Abarembye ni batanu, naho abakize ni 99.

    Hakingiwe abantu 297.

    Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda

    Habonetse abanduye bashya:104
    Abanduye bose:21,210
    Hakize:99
    Abakize bose:19,540
    Hapfuye:1(Umugabo w'imyaka 77 witabye Imana i Kigali )
    Abamaze gupfa bose:298
    Abakirwaye:1,372
    Abarembye:5
    Abakingiwe bashya:297
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

    Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko kuri uyu 24 Werurwe 2021, cyasoje icyiciro cya mbere cy'abahabwa urukingo rwa COVID-19, nyuma y'uko abantu 348 629 bakingiwe na rumwe mu nkingo ziri gutangirwa mu Rwanda, ari zo Pfizer-BioNTech na AstraZeneca.

    RBC yasabye abantu bose bahawe urukingo rwa Covid-19 kwitegura kuzahabwa urwa kabiri nyuma y'uko iminsi yagenwe irangiye, kuko iyo umuntu atewe inkingo ebyiri ari bwo aba yiyubatsemo ubudahangarwa buhagije.

    Hagati aho, igihe bizatwara kugira ngo umuntu ahabwe urukingo rwa kabiri ntikiramenyekana neza. Mbere y'uko inkingo zitangira gutangwa, ubushakashatsi bwari bwerekanye ko umuntu wahawe urukingo rwa AstraZeneca, agomba guhabwa urwa kabiri mu minsi 28 nyuma yo guterwa urwa mbere, gusa ubushakashatsi bushya buherutse gusohoka mu kinyamakuru Lancet, bwerekanye ko umuntu ashobora guterwa urukingo rwa kabiri nyuma y'ibyumweru 12, bigatuma yubaka ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19 ku kigero cya 82%.

    Nyuma y'iminsi 22 kugera kuri 90 umuntu ahawe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo kurwanya Covid-19 ku kigero kiri hagati ya 60% na 76%, mu gihe umuntu uhawe inkingo ebyiri mu gihe kiri munsi y'ibyumweru bitandatu, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19 ku kigero cya 54% gusa.

    Ibi kandi ni na ko bimeze ku rukingo rwa Pfizer-BioNTech, kuko ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko umuntu ashobora gutegereza akazaterwa urukingo rwa kabiri nyuma y'ibyumweru 12, aho kuba iminsi 21 nk'uko byari biteganyijwe mbere. Mu gihe cy'ibyumweru bine umuntu ahawe urukingo rumwe rwa Pfizer-BioNTech, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19 ku kigero kiri hagati ya 57% na 61%.

    Kubera izi mpamvu rero, ntibiramenyekana neza igihe u Rwanda ruzatangira gutanga icyiciro cya kabiri cy'inkingo ku bantu bahawe urukingo rwa mbere. Birashoboka ko u Rwanda rwashingira ku bushakashatsi bwa mbere rugatanga urukingo rwa kabiri nyuma y'iminsi 21 ku bahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, cyangwa iminsi 28 ku bahawe urukingo rwa AstraZeneca.

    Icyamaze kumenyekana ni uko nyuma y'ubu bushakashatsi bushya, ibihugu byinshi biri guhitamo gushyira intera ndende hagati y'inkingo ebyiri, kugira ngo urukingo rwa mbere rubanze ruhabwe abantu benshi, maze urwa kabiri ruzatangwe nyuma kandi rwongera ubudahangarwa ku bantu baruhawe.

    Inkingo zatanzwe muri iki cyiciro cya mbere mu Rwanda ni 342 960 zatanzwe muri gahunda ya Covax, zirimo 240 000 za AstraZeneca na 102 960 za Pfizer-BioNTech. Hari kandi inkingo 50 000 zatanzwe n'u Buhinde, mu gihe hari izindi nkingo 1 000 zari zaratanzwe mbere yazo zose.

    U Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyoni 124$ zo kugura inkingo, ndetse byitezwe ko mu minsi ya vuba ruzabona miliyoni 47$ zo kuba rwifashisha mu kugura inkingo zikenewe kugira ngo abaturage 60% bazakingirwe bitarenze umwaka utaha, bityo icyorezo cya Covid-19 kirandurwe burundu mu Rwanda.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandi-104-barayandura

  • Isomo ry'ubuzima:uyu mukobwa yasutsweho aside na papa we ashaka ngo apfe|byamugize icyamamare ubu abayeho neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Anmol yabuze nyina ubwo yari afite amezi abiri gusa, kuko nyina yaje guhitanwa n'ibikomere bikabije by'ubushye yatewe n'iyi aside yamenweho n'umugabo we. uyu mugore kandi uretse nibyo mbere yo gupfa yarwaniriye umwana we 'Anmol' utaruzi ibiri kuba maze aside hafi ya yose yari kugwa k'umukobwa we aramwitangira imumenekaho niko gupfa gutyo.Kuri ubu uyu mukobwa yabaye icyamamare abayeho neza.

    Anmol Rodriguez yerekana imideli

    Uyu mugabo wari se w'uyu mwana ngo yabikoze ashaka kwikiza uwari umugore we ndetse n'umwana yari afite ariwe w'uyu turi kuvugaho. Uyu mwana nyuma yaho arokotse igitero yagabweho na se ngo yamaze imyaka 5 mu bitaro bamuvura ubushye bwa aside, ntibyari byoroshye kubaho kuri we ariko yaje kurokoka ndetse arakira nyuma aza kubona ikigo cy'imfubyi cyagiye kumurera mu mujyi wa Mumbai mu buhinde.

    Kubera ukuntu yitaweho n'abantu atazi kugeza akuze ubu nawe ubuzima bwe yabuhariye gusura ibigo by'imfubyi bitandukanye ngo yereke bose urukundo yakunzwe n'abagiraneza. Ubwo yaratangije amashuri yahuye na byinshi bimuca intege birimo nk'amazina bamwitaga bijyanye n'imiterere y'umubiri ndetse n'amagambo anyuranye bamuvugagaho ateye agahinda, gusa we avuga ko ibi yari yarabirenze afite umutima ukomeye.

    Kuri ubu Anmol w'imyaka 26, yerekana imideli (model), agakina filime, ndetse akaba yarashinze ikigo kirengera abarokotse ibitero bya aside. Umunsi umwe uyu mukobwa yaravuze ati: 'aside burya ntiyarangiza ubuzima bwacu, ishobora guhidura amasura yacu ariko ntiyakwica ubugingo bwacu. Inyuma tuba twahindutse ariko imbere tuba tukiri babandi. Dukwiye kwakira uko turi kandi tukabaho tunezerewe'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/isomo-ryubuzimauyu-mukobwa-yasutsweho-aside-na-papa-we-ashaka-ngo-apfebyamugize-icyamamare-ubu-abayeho-neza/