Category: Uncategorized

  • Amajyaruguru: Abarenga ibihumbi 10 baterwaga ipfunwe no kwitwa inkandagirabitabo bamwenyuye – #rwanda #RwOT

    Abarangije muri iki cyiciro, ni abakuze bigishijwe gusoma, kwandika no kubara mu mwaka wa 2020-2021 bemeza ko n'ubwo bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19, bitabaciye intege kuko bari bazi neza ingaruka n'ingorane bahuraga na zo kubera kutamenya gusoma no kwandika.

    Abaganiriye na IGIHE bahuriza ku ipfunwe bahoranaga mu bandi ndetse n'ihohoterwa bakorerwaga, aho bamwe bibwagwa n'imitungo yabo.

    Nyandagazi Laurence w'imyaka 45 ni umwe muri bo wo mu Karere ka Burera, uvuga uburyo yaterwaga ipfunwe no kwitwa inkandagirabitabo.

    Yagize ati 'Najya mu nama bampa urupapuro nkegera uwo twegeranye nkamusaba ko yanyandikira ngo ndumva ntameze neza. Hari ubwo nagiye i Kigali gusura inshuti zacu, ngezeyo nkajya mbaza kandi ndeba icyapa imbere yanjye ariko kubera kutamenya gusoma barandindagije nirirwa mu nzira, ubu nzi gusoma, kwandika no kubara niteguye no kuziyamamaza mu matora yegereje kuko imbogamizi nari mfite zararangiye.''

    Umutoni Zainab wo mu Karere ka Musanze we yagize ati 'Kera umuntu utarajyaga ku ishuri ntacyo bamutwaraga, nabayeho nk'intama, nahoranaga ipfunwe kuko ntazi gusoma. Ubu nzi gusoma, kwandika no kubara, iyo nkeneye inguzanyo mu itsinda ndiyandikira kandi nkanayikoresha neza kuko maze kujijuka, abana banjye mbafasha gusubiramo amasomo ugasanga birashimishije mu rugo”

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Musanze, Nyiramahirwe Blandine, yemeza ko kuba umubare munini w'abigishijwe ari abagore bizakuraho imbogamizi nyinshi zabazitiraga mu iterambere.

    Ati “Nk'abagore, twari dufite imbogamizi z'abagore batazi gusoma, kwandika no kubara ariko ubu iterambere ry'umugore rigiye kwiyongera kuko bagiye gukora ibyo bazi. Bajyaga banahohoterwa kubera kutamenya gusoma aho basomeshaga ubutumwa rimwe na rimwe bakabubabwira nabi hari n'abibwaga ibyangombwa by'ubutaka cyangwa amafaranga biturutse ku kuba batazi gusoma, kwandika no kubara ariko bigiye gukemuka biteze imbere.”

    Harushyabana Bernard, Umukozi wa Duhamic Adri yafashije abigishijwe bakuze kwiga ibinyujije mu Mushinga Literacy Project ku nkunga ya Care Rwanda, avuga ko babategerejeho kwiteza imbere kuko kwigisha umugore ari guteza imbere umuryango.

    Yagize ati “Abarangije turashaka ko bahindura ubuzima bwabo bakazamuka mu bukungu, mu mibereho myiza, bakaringaniza urubyaro, bagatanga mituweli, bagakoresha neza ubumenyi bahawe bahera ku mahirwe abegereye. Turasaba n'ubuyobozi kuzakomeza kubaba hafi kuko bo bagaragaje ko bashoboye.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, avuga ko bazakomeza kwigisha abantu bakuze batari barabonye ayo mahirwe bitewe n'amateka igihugu cyanyuzemo.

    Yagize ati “Ni igikorwa twishimira kuko giha amahirwe n'abakuze yo kumenya gusoma, kwandika no kubara. Ubundi kubera ibihe twanyuzemo by'amateka yaranze igihugu cyacu, byagiye biteza ingaruka no mu myigire mu Karere ka Burera mu myaka itatu ishize twari dufite abagera hafi ku bihumbi 40, batazi gusoma no kwandika ariko ubu dusigaranye abari munsi y'ibihumbi 10. Intego ni uko buri mwaka tuzajya twigisha abarenga ibihumbi bitanu, ari nako dushyiraho n'amasomero hirya no hino, bizadufasha muri gahunda yo guhindura umuryango bityo tugire umuryango uteye imbere.”

    Abarangije amasomo muri uyu mwaka biganjemo abagore ku kigero kirenga 80%, ni abatangiye kwiga muri Werurwe 2020 baza gusubika amasomo batarangije kubera icyorezo cya Covid-19, baza kuyakomeza kugeza muri uyu mwaka, abenshi bari hejuru y'imyaka 30 kuko harimo n'ufite 55 y'amavuko.

    Abantu bo mu Turere twa Burera na Musanze bakuze bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo yabo bahawe mu gihe cy’umwaka

    Abigishijwe gusoma, kwandika no kubara bavuga ko imbere ari heza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-abarenga-ibihumbi-10-baterwaga-ipfunwe-no-kwitwa-inkandagirabitabo

  • Perezida Macron aragezwaho ibyavuye mu icukumbura ry’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yakunze gushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

    Gusa Leta zayoboye kiriya gihugu kuva mu 1994 kugeza muri 2017 ubwo Perezida Emmanuel Macron yatorwaga akagaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda ndetse agatera intambwe yo kugaragaza ko hashobora kuba hari amakosa kiriya gihugu cyakoze.

    Muri 2019 ubwo u Rwanda rwibukuga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y’u Rwanda yari yatumiye Perezida Emmanuel Macron ariko icyo gihe ntiyabashije kuza gusa yohereje itsinda rimuhagarariye ryari riyobowe na Depite Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda.

    Emmanuel Macron muri uriya mwaka kandi yashyizeho ko tariki 07 Mata, muri kiriya gihugu ari umunsi wo kwibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Muri uwo mwaka kandi, Perezida Macron yashyizeho itsinda ry’abantu 15 bahabwa inshingano zo gusesengura no gucukumbura niba kiriya gihugu cyaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iri tsinda ryahawe uburenganzira kuishyinguranyandiko ribitsemo inyandiko z’ibanga ry’ibiro by’inzego zikomeye muri kiriya gihugu nk’ibiro by’umukuru w’Igihugu, ubutasi ndetse n’Igisirikare kugira ngo harebwe uruhare rwa kiriya gihugu mu byabaye mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa Gatanu Tariki 26 Werurwe 2021 ku isaaha ya saa 17:30 ari bwo riri buze guha Perezida ibyavuye muri ubu bucukumbuzi, gusa ntibizwi niba iyi raporo iza guhita ijya hanze.

    Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2021, Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa cyasohoye inkuru ivuga ko ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda, ubutegetsi bwa kiriya gihugu bwategetse abasirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu kiswe Opération Turquoise, guhungisha abari abategetsi b’u Rwanda bari bamaze gukora Jenoside.

    Iyi nkuru yagarukaga ku nyandiko z’ibanga zabonetse mu biro bya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu.

    Abasesengura iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, bahise batangaza ko izi nyandiko zizafasha iriya komisiyo yashyizweho kubona uruhare rwa kiriya gihugu mu byabaye mu Rwanda.

    Gusa mu Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, General François Lecointre yavuze ko nta ruhare ingabo za kiriya gihugu zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    General François Lecointre yavuze ko ibivugwa ku ngabo za kiriya Gihugu ngo ari 'igituzi cyakozwe ku basirikare bacu.'

    Perezida Emmanuel Macro ugiye kugezwaho iyi raporo, biteganyijwe ko azasura u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka 2021 ubwo u Rwanda ruzaba ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Macron-aragezwaho-ibyavuye-mu-icukumbura-ry-uruhare-rw-u-Bufaransa-muri-Jenoside

  • Reba amwe mu mafoto y'umuhango wo gushyingura John Pombe Magufuri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, Umuhango wo gushyingura uwari perezida wa Tanzania Johon Magufuli uri kubera aho avuka i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, umujyi uri hafi y'ikiyaga cya Victoria.

    Abategetsi batandukanye mu gihugu barangajwe imbere na Perezida Samia Suluhu Hassan bitabiriye uyu muhango, hamwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi.

    Uyu munsi, harasomwa misa ebyiri; iya mbere yabaye kare ku kiliziya y'iwabo aho yajyaga mu misa buri gihe uko yabaga ari i Chato, n'iya kabiri kuri Stade Magufuli iri aho hafi.

    Abantu ibihumbi bitabiriye iyi ya kabiri, nyuma yayo nibwo haba umuhango wo kumushyingura mu irimbi ry'umuryango, mu muhango w'icyubahiro gihabwa umukuru w'igihugu.

    Magufuli, wari umugatulika ukomeye, azibukirwa ku bikorwa byo kurwanya ruswa, gucunga neza umutungo w'igihugu, n'imishinga minini y'ibikorwa remezo nk'uko umunyamakuru wa BBC i Dar es Salaam abivuga.

    Ku rundi ruhande uyu mugabo wari ufite imyaka 61, azibukwa nk'utarihanganiye abatavugarumwe nawe, guhonyanga itangazamakuru ryigenga n'imiryango itegamiye kuri leta, no kudafata Covid-19 nk'icyorezo.

    Muri uyu muhango nkuko BBC ikomeza ibitangaza, General Venance Mabeyo umugaba w'ingabo za Tanzania yavuze ko ingabo zizarinda kandi zikubaha perezida mushya nk'umugaba mukuru w'ikirenga wazo.

    Perezida Samia Suluhu Hassan muri uyu muhango.

    Abwira Perezida Samia Suluhu Hassan, Gen Mabeyo yagize ati: 'Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n'ubunyangamugayo nk'imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu'.

    Aya ni amwe mu mafoto y'umuhango wo kumushyingura:

    General Venance Mabeyo umugaba w'ingabo za Tanzania avuga ijambo rye.

    Uwo Magufuli yasimbuye, Perezida Jakaya Kikwete yari muri uyu muhango.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/reba-amwe-mu-mafoto-yumuhango-wo-gushyingura-john-pombe-magufuri/

  • Mukura VS yasinyishije abatoza 3 #rwanda #RwOT

    Mukura VS yo mu magepfo y’u Rwanda yamaze gusinyisha abatoza 3 bayobowe na Zapata Rodolfo Antonio ukomoka muri Argentine.

    Bakaba basinye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2020, aho bagiye kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2.

    Zapata Rodolfo azaba yungirijwe na Mateso Jean de Dieu mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Theogene Ndaruhutse.

    Zapata Rodolfo w’imyaka 54 si ubwa mbere agiye gutoza muri Afurika y’Iburasirazuba kuko muri 2018 yatoje AFC Leopards yo muri Kenya n’ubwo atahatinze yahise yerekeza muri Township Rollers FC yo muri Botswana yanahesheje igikombe cya shampiyona cya 2018-2019.

    Mateso Jean de Dieu uzaba umwungirije yatoje AS Kigali ari umutoza wungirije aza no kuyisigarana ari umutoza mukuru ari nabwo yegukanaga igikombe cy’Amahiro cya 2019, batandukanye umwaka ushize wa 2020 ubu akaba yatozaga Vision FC mu cyiciro cya 2.

    Aba batoza bakaba basinyiye iyi kipe mu gihe mu mpera z’umwaka ushize yatandukanye n’umufaransa ufite inkomoko muri Algeria, Djilali Bahloul.

    Mukura VS ibarizwa mu karere ka Huye mu Ntara y’Amagepfo, mu mpera za Mutarama 2021 yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo.

    Mukura VS yasinyishije abatoza 3 bashya

    Rodolfo Zapata ni umutoza mukuru wa Mukura VS

    Mateso Jean de Dieu wahesheje igikombe cy’Amahoro AS Kigali, ni we mutoza wungirije wa Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yasinyishije-abatoza-3

  • Amavubi yerekeje muri Cameroon gushaka itike ya AFCON 2021 [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Amavubi yerekeje muri Cameroon ahazabera umukino usoza itsinda rya gatandatu mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021.Indege iraca i Brazaville mu rugendo rugomba kumara amasaha 5.

    Ku wa kabiri w'icyumweru gitaha nibwo u Rwanda ruzakina na Cameroon rusabwa kuyitsinda hanyuma rugategereza ibiva mu yindi mikino irimo n'urabera muri Cape Verde iki gihugu cyakiramo Cameroon.

    U Rwanda ruri mu itsinda F hamwe na Cameroon yamaze kubona itike mu gihe andi makipe arimo Cape Verde na Mozambike agihanganira umwanya usigaye.

    Muri iri tsinda,Cameroon ifite amanota 10, Amavubi 5, Mozambique na Cape Verde zifite 4.

    Cape Verde nitsinda Cameroon irahita iba iya 2 n'amanota 7, amahirwe Amavubi yaba asigaranye ni uko Mozambique yazatsinda Cape nayo akitsindira Cameroon.

    Mu gihe Cameroon yatsinda Cape Verde, aha nibwo Amavubi yaba asabwa gutsinda gusa agahita abona itike y'igikombe cy'Afurika.

    Mu gihe Cape Verde yatsinda Cameroon uyu munsi ikazananganya na Mozambique izahita igira amanota 8, Amavubi yatsinda Cameroun nayo yagira 8, aha bahita bareba imikino yabahuje, imikino 2 yahuje u Rwanda na Cape Verde nta n'imwe yabashije kureba mu izamu ry'indi, aha bahita bareba ikipe yatsinze ibitego byinshi hanze, kugeza ubu aya makipe nta n'imwe irabashaka kwinjiza igitego hanze(ubwo iyaba yatsinze Cameroon byinshi niyo yakomeza).

    Mozambique amahirwe ifite ni uko Cape Verde niyo yatsinda Cameroon 1-0 ikazayitsindira mu mukino usoza itsinda,ariko na none bigasaba ko n'Amavubi atsindwa cyangwa akanganya na Cameroun.

    Amakipe 14 muri 24 azakina iki gikombe cy'Afurika yamaze kuboneka mu gihe andi make 10 akirwanira itike.

    Amakipe yamaze kubona itike ya AFCON2022:

    Cameroon (Hosts)
    Senegal
    Tunisia
    Algeria
    Mali
    Burkina Faso
    Guinea
    Egypt
    Ghana
    Comoros
    Gambia
    Gabon
    Zimbabwe
    Equatorial Guinea







    Abakinnyi b'Amavubi berekeje muri Cameroon

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yerekeje-muri-cameroon-gushaka-itike-ya-afcon-2021-amafoto

  • Imyambarire ya Rocky Kirabiranya mu bukwe bwa Knoxbeat yatunguye benshi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Producer Knoxbeat yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Akamikazi Bernice, ni umuhango Uwizeyimana Marc[Rocky Kirabiranya]yatunguranye akaza yambaye ingofero mu gihe ari we wari iruhande rwa Knoxbeat(parrain).

    Muri Mutarama 2021 nibwo Knoxbeat yari yambitse impeta ya fiançailles Akamikazi Bernice amusaba ko yazamubera umugore.

    Uyu muproducer(utunganya indirimbo) umwe mu bakomeye kandi bazwi mu mu muziki nyarwanda Rwanda aho ubu akorera muri Monster Record, yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu Myujyi wa Kigali ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knoxbeat yashyizeho amwe mu mafoto y’ubukwe bwe aherekezwa n’amagambo agira ati'kunda abo bagukunda'

    Muri uyu muhango, Rocky Kirabiranya umenyerewe mu gusobanura filime mu Rwanda, ni we wari waherekeje Knoxbeat nka parrain, akaba yaratunguranye akaza yambaye ingofero yayirebesheje inyuma.

    Knoxbeat yakoze indirimbo nyinshi kandi za menyekanye nka 'Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, 'Ngirente’ ya Amalon, 'Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza n’izindi nyinshi.

    Bernice yarahiriye kuba umugore wa Knoxbeat

    Knoxbeat na Bernice n’abari babaherekeje

    Rocky yari parrain wa Knoxbeat

    Ni gutya Rocky yaje yambaye mu bukwe bwa Knoxbeat

    Rocky imyambarire ye nka Parrain wa Knoxbeat yatunguye benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imyambarire-ya-rocky-kirabiranya-mu-bukwe-bwa-knoxbeat-yatunguye-benshi-amafoto

  • Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Douala aho izakinira Cameroun mu mukino wo mu itsinda F isabwa gutsinda ikabona itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021.

    Amavubi yerekeje muri Cameroun mu mukino bazakina ku wa kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 30 Werurwe 2021 isabwa gutsinda uwo mukino kugirango yizere kuzakina CAN 2021 izabera muri icyo gihugu.

    Tubibutse ko mu mukino uheruka ikipe y'u Rwanda yatsinze Mozambique igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague ubwo hari ku munota wa 69 w'umukino bituma Amavubi arara ku mwanya wa kabiri n'amanota 5, ikaba ikurikira Cameroun ya mbere n'amanota 10.

    Mu bakinnyi basigaye mu Rwanda harimo kapiteni wa APR FC Manzi Thierry ,kubera ko yujuje amakarita abiri y'umuhondo nyuma y'uko hari imwe yari yarayibonye ku mukino wa Cap-Vert, indi ayibona kuri Mozambique.

    Urutonde rw'abakinnyi 23, umutoza Mashami Vincent yahagurukanye i Kigali:

    Abanyezamu: Kwizera Olivier, Ndayishimiye Eric, Mvuyekure Emery.

    Ba myugariro : Mutsinzi Ange, Nirisarike Salom, Usengimana Faustin, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rugirayabo Hassan, Omborenga Fitina.

    Abakina hagati : Rubanguka Steve, Twizeyimana Martin, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Ngendahimana Eric, Haruna Niyonzima.

    Abataha izamu : Sugira Ernest, Iradukunda Bertrand, Usengimana Dany, Nshuti Savio Dominique, Kagere Meddie, Byiringiro Lague.

    The post Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yerekeje-muri-cameroun-gukina-umukino-wa-nyuma-mu-itsinda-f-isabwa-gutsinda-kugirango-yizere-kwerekeza-can2021/

  • Muyoboke watandukanye n'umufasha we yavuze igihe azongera gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Alex Muyoboke wamenyekanye mu Rwanda kubera gufasha abahanzi mu bikorwa bya Muzika nyarwanda yavuze ko nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugore we babyaranye umwana , agiye kubanza kwitonda akabanza akarera uyu mwana hanyuma akazaba atekereza ku gushaka undi mugore nyuma.

    Muyoboke n'umwana we w'umuhungu.

    Ni mukiganiro na InyaRwanda Tv, aho Muyoboke yabajijwe niba ateganya kuzongera gushaka nyuma y'uko atandukanye na Ornella Deis Muhimpundu babanye nk'umugabo n'umugore ndetse bakabyarana umwana w'umuhungu.

    Muyoboke yasubije agira ati 'Ko iri kuba myinshi! [Imyaka] rwose hari ikintu cya mbere ntekereza, mbere na mbere niyo mbitekereje mbanza kureba umwana wanjye nkavuga nti ni iki ngomba gukora kugira ngo murere, nkamuha uburere [akiga neza] hanyuma nimara kubona umurongo nshaka kuri we nzabitekereza ho'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/muyoboke-watandukanye-numufasha-we-yavuze-igihe-azongera-gukora-ubukwe/

  • Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy'imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Maj. (Rtd) Mudathiru Habib igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bijyanye n'iterabwoba. birimo kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe n'ibindi byaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.

    Ubushinjacyaha bwo bari bwasabiye Mudathiru igihano cyo gufungwa burundu; muri uru rubanza, Mudathiru yaregwagamo hamwe na bagenzi be 31 bashinjwaga kuba mu mitwe ya P5 wa Kayumba Nyamwasa na FLN ya Paul Rusesabagina.

    Mu baburanishijwe kandi harimo n'irindi tsinda ry'abantu batandatu rifatwa nk'irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by'ishyirahamwe rikora iterabwoba.

    Abasirikare batanu b'u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, wakurikiranwe adahari.

    Rushingiye ku buryo Mudathiru yagiye yiregura, rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25, cyo kimwe n'abandi bareganwa hamwe barimo Pte Ruhinda Jean Bosco utarigeze agaragara imbere y'urukiko cyo kimwe na Pte. Muhire Dieudonné.

    Uwitwa Nsanzimana Patrick we yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 cyo kimwe na Lubwama Suleiman, Umunya-Uganda wari mu baregwa. abandi baregwa 18 bakatiwe imyaka 15 mu gihe umwe yagizwe umwere ku byaha byose. Hari kandi batanu bakatiwe igifungo cy'imyaka umunani, babiri muri bo kubera impamvu nyoroshyacyaha igihano kigirwa imyaka itanu.

    Muri iri tsinda harimo kandi Corporal Dusabimana Jean Bosco wakatiwe igifungo cy'umwaka n'amezi atandatu ku bwo kutamenyesha umugambi w'icyaha cy'ubugome no kwamburwa amapeti yose ya gisirikare.

    Umumotari witwa Nzafashwanimana Richard wari mu baregwa we yakatiwe imyaka ine nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu gutorokesha abasirikare.

    The post Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy'imyaka 25 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukiko-rukuru-rwa-gisirikari-rwakatiye-maj-rtd-habibu-mudathiru-igifungo-cyimyaka-25/

  • U Rwanda ruri gushaka umushoramari uzashinga uruganda rukora ibirahuri –

    N’ubwo byinshi kuri uyu mushinga bitaramenyekana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko hari gahunda yo gushaka umushoramari washinga uruganda rukora ibirahuri, dore ko iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibyo bikoresho biboneka mu Rwanda.

    Ibirahuri bikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye, ariko umucanga ukaza mu by’ibanze.

    Akamanzi yatangaje ko baherutse kuzenguruka mu Rwanda hose bashaka ahantu haboneka umucanga mwiza kandi mwinshi ku buryo wakwifashishwa mu gukora ibirahuri mu ruganda.

    Umucanga ukenerwa muri ibyo bikorwa witwa Silaca, kuko uba uwifitemo ikinyabutabire cya Silicon Dioxide (SiO2) ari na cyo cy’ingenzi mu ikorwa ry’ibirahuri.

    Mu Rwanda, uwo mucanga uboneka ku bwinshi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

    Akamanzi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuri uyu wa Kane ko ibikorwa byo gushaka umushoramari uzashinga urwo ruganda bigeze kure.

    Yagize ati “Dufite ubwoko bwiza cyane bushobora gukora ibirahuri mu gihugu. Igikurikira ni uko tugiye kugeza raporo ku bashoramari kugira ngo dushobore gukora ibirahuri, byaba ibirahuri by’amacupa cyangwa ibyo kubaka amadirishya n’ahandi hose dukeneye mu gihugu, kuko ubu ngubu byose tubitumiza hanze.”

    Ibirahuri ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije

    Imwe mu mpamvu ikomeye ituma Leta iri gushora cyane mu ikoreshwa ry’ibirahuri, ni uko bitangiza ibidukikije nk’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki kandi bikaba bishobora kuvugururwa bikongera gukoreshwa mu buryo bworoshye.

    Kuva mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitiki birimo amashashi akoreshwa cyane mu gupfunyikamo ibicuruzwa n’ibindi bintu bitandukanye.

    Ikibazo gikomeye cyabayeho ni uko kuva icyo gihe kugeza ubu, kubona ibintu byo gupfunyikamo biramba, bihendutse kandi bishobora gukoreshwa kenshi bikigoranye, ndetse ku bicuruzwa bimwe na bimwe ntibinashoboke burundu, n’ubwo Leta yashize imbaraga nyinshi mu gufasha abashoramari benshi kuzana inganda zikora ibindi bikoresho birimo ibikoze mu mpapuro bishobora gukoreshwa mu gupfunyika ibicuruzwa.

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa inganda 15 zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, ariko zose ziracyakora ibikoresho byoroheje kandi rimwe na rimwe bikaba bihenze kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

    Ubuke bw’ibikoresho byo gupfunyikwamo, bwiyongeraho ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikiboneka ku bwinshi ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane nk’ibikoresho bibika ibinyobwa nk’amazi n’amata, byumvikanisha uburyo ibikoresho bikoze mu birahuri bikenewe, kuko ari bimwe mu bifite ubushobozi bwo kubika ibintu byari bisanzwe bibikwa mu bikoresho bya pulasitiki.

    Indi mpamvu kandi ni uko ibikoresho bikozwe mu birahuri bishobora gukoreshwa inshuro nyinshi kuko bivugururwa mu buryo bworoshye kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

    Indi mpamvu ituma ishoramari ry’uruganda rukora ibirahuri rikenerwa cyane, ni uko ibi bikoresho binakoreshwa cyane mu bwubatsi, kandi u Rwanda rukaba ari igihugu gifite imishinga y’igihe kirekire y’ubwubatsi, irimo kuvugurura inyubako zo guturamo, ivugururwa ry’Umujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira n’indi mishinga myinshi, ku buryo habonetse uruganda rukora ibirahuri bishobora kugabanya ikiguzi cyo kubaka, nk’uko byagenze kuri sima, amarangi n’amakaro nyuma y’uko inganda zibitunganya zongereye umusaruro wabyo ku isoko ry’u Rwanda.

    Ku Mugabane wa Afurika, ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria ni bimwe mu bizwiho gukora ibirahuri byinshi, mu gihe ibirimo u Buyapani ari bimwe mu biyoboye ibindi ku rwego rw’Isi.

    Uruganda rukora ibirahuri rushobora gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere