Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Guverineri Gasana yaburiye abayobozi bakingira ikibaba abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge –

    Yabigarutseho mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021, aho ari kumwe n’abagize inama itaguye y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba, bari kuganira n’abo mu nzego z’ibanze mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare ikora ku mupaka ariyo Kiyombe, Karama, Rwempasha,Musheri, Matimba na Tabagwe.

    Muri uru ruzinduko, aba bayobozi basuye ibikorwa by’iterambere ndetse banagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego z’ibanze zegereye abaturage mu byiciro bitandukanye.

    Guverineri Gasana yavuze ko baganiriye n’abayobozi batandukanye kugira ngo barebere hamwe uburyo ibibazo biri ku mupaka birimo magendu, ibiyobyabwenge bishobora gucika biciye mu bukangurambaga bakora.

    Ati “ Ibyo turimo kumvikana aha ni ukuzamura imyumvire no kwihutisha amakuru kugira ngo tuyasangire ku gihe cyangombwa bidufashe gutabara dufate abantu binjiza magendu mu gihugu.”

    Guverineri Gasana yavuze ko Leta yubatse ibikorwaremezo bitandukanye hafi y’umupaka ku kigero cya 97% mu bikorwa byahubatswe birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amazi, amasoko ndetse n’ibindi bitandukanye akaba ngo ariyo mpamvu abahaturiye bakwiriye kwiteza imbere bakava mu bikorwa bya magendu.

    Yabwiye abaturage ko Perezida Paul Kagame yifuza ko u Rwanda rugira umuturage utekanye, umuturage ufite amahirwe angana, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

    Yashimiye abaturage ku ntera bamaze kugeraho mu iterambere, abasaba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara.

    Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Maj. Gen Mubaraka Muganga basabye abaturage kwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu, amakimbirane mu miryango, kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.

    Muri uru ruzinduko abo mu nzego z’ibanze bagaragarije aba bayobozi ko amavuriro y’ibanze bubakiwe hakiri ibikoresho byinshi biburamo basabwa kubyegereza kugira ngo bibarinde gukora ingendo ndende bajya kwaka serivisi zimwe na zimwe ahandi.

    Guverineri Gasana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuba maso bakirinda abambutsa magendu

    Abaturage basabwe kwirinda ibyaha, bubahiriza ibyo amategeko ateganya

    CP Emmanuel Hatari yasabye abaturage kwirinda ibyaha byatuma bafungwa

  • Abanyamakuru basabwe imbaraga mu kumenya itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mata 2021.

    Yitabiriwe n'abantu baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Imbuto Foundation, Avega Agahozo, CERULAR, Ambasade ya Amerika n'iya Suède mu Rwanda n'abanyamakuru bo mu bitangazamakuru binyuranye.

    Mu kiganiro cye, Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rifite inshingano zo gutana amakuru y'ukuri by'umwihariko abarikora bakirinda kuyobya ababakurikira.

    Yakomeje avuga ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ryashyizweho mu mwaka wa 2018.

    Ati 'Abanyamakuru nibasobanukirwa neza n'itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bizabafasha kwirinda kugwa mu cyaha kuko uhamwe nacyo ahanwa.''

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y'abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Ntashamaje yavuze ko abanyamakuru b'iki gihe bagomba no gusoma amateka ya Jenoside kugira ngo batangaze amakuru ya nyayo mu baturage kandi bagire uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko abanyamakuru bamwe badashyira ingufu mu gukusanya amakuru bayakuye ku isooko ahubwo bakunze kurangwa n'ubunebwe bwo kuyakura mu binyamakuru byo kuri internet.

    Ati 'Ibi bishobora gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside. Abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiriye kwitondera gutangaza inkuru ziva mu bitangazamakuru mpuzamahanga kuko akenshi muri zo ziba zibogamye.''

    Twizeyimana yavuze ko hakenewe kugira integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n'amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa.

    Iki kiganiro cyabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

    Polisi y'Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ya mbere hatangiye ibikorwa byo kwibuka, nibura abantu 18 bafashwe n'inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu Bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172.

    Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko hakenewe integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n'arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-basabwe-imbaraga-mu-kumenya-itegeko-rihana-ingengabitekerezo-ya

  • Ubutumwa bw’ihumure, Apotre Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi barenga Miliyoni mu minsi ijana gusa, Apotre Dr. Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple mu Rwanda no ku Isi, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda n’inshuti zabo.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, Apotre Dr. Paul Gitwaza yagize ati “Shalom! Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Kuri iyi nshuro ya 27 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo”.

    Yakomeje agira ati “Imana igusange ihumurize umutima wawe iwuzuze amashimwe n’indirimbo z’ubuhamya bw’ibyo Imana yadukoreye iyi myaka yose itambutse. Wowe wakomeretse wababajwe n’ibyo waciyemo, Uwiteka agukomeze kandi akwambike imbaraga, aguhe umutima wuzuye amashimwe n’ubuhamya aho uca hose azahakurindira kuko niyo ndahiro yasezeranye nawe”.

    ‘”Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe.” Yesaya‬ ‭43:2-3‬ ‘‭

    Yasoje asaba abantu guhanga amaso Imana, bagaharanira kwiyubaka no kwiteza imbere. Ati “Komeza uhange Imana yawe amaso, haranira kwiyubaka, no kwiteza imbere ejo hacu hari ibyiringiro. Mukomere, mukomeza kwiyubaka. #Kwibuka27”

    Wakurikira n’iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga Past Desire Habyarimana

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-bw-ihumure-Apotre-Paul-Gitwaza.html

  • Ingingo z'Ingenzi z'Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko Uwitwa Iradukunda Aimée Solange Mwene Manirafasha na Mukeshimana, Utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru yanditse asaba uburenganzira bwo Gusaba Guhinduza Amazina asanganywe akitwa Iradukunda Emma mu gitabo cy'Irangamimerere, Impamvu atanga yo Guhinduza Izina ni uko ari Izina yiswe n'ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy'Irangamimerere.

    The post Ingingo z'Ingenzi z'Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-3/

  • Polisi yafashe abantu 12 bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.

    Abo bantu ngo bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bakomeretsa n'undi mu Murenge wa Mururu ndetse biba n'amafaranga mu Murenge wa Kamembe muri ako Karere ka Rusizi.

    Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,ivuga ko abacyekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe nyuma yo gufatwa.

    Yagize iti “Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi, aho bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n'amafaranga mu Murenge wa Kamembe.”

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-abantu-12-bakekwaho-kwiba-bakoresheje-intwaro

  • Abanyamakuru basabwe imbaraga mu kumenya itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mata 2021.

    Yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Imbuto Foundation, Avega Agahozo, CERULAR, Ambasade ya Amerika n’iya Suède mu Rwanda n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru binyuranye.

    Mu kiganiro cye, Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rifite inshingano zo gutana amakuru y’ukuri by’umwihariko abarikora bakirinda kuyobya ababakurikira.

    Yakomeje avuga ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryashyizweho mu mwaka wa 2018.

    Ati “Abanyamakuru nibasobanukirwa neza n’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bizabafasha kwirinda kugwa mu cyaha kuko uhamwe nacyo ahanwa.’’

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Ntashamaje yavuze ko abanyamakuru b’iki gihe bagomba no gusoma amateka ya Jenoside kugira ngo batangaze amakuru ya nyayo mu baturage kandi bagire uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko abanyamakuru bamwe badashyira ingufu mu gukusanya amakuru bayakuye ku isooko ahubwo bakunze kurangwa n’ubunebwe bwo kuyakura mu binyamakuru byo kuri internet.

    Ati “Ibi bishobora gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside. Abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiriye kwitondera gutangaza inkuru ziva mu bitangazamakuru mpuzamahanga kuko akenshi muri zo ziba zibogamye.’’

    Twizeyimana yavuze ko hakenewe kugira integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa.

    Iki kiganiro cyabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ya mbere hatangiye ibikorwa byo kwibuka, nibura abantu 18 bafashwe n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu Bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172.

    Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko hakenewe integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n’arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa

  • Ubusumbane mu isaranganya ry'inkingo za Coronavirus buhangayikishije OMS #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryanenze icyo ryise 'ubusumbane bubabaje' mu gusaranganya inkingo za coronavirus hagati y'ibihugu bikize n'ibihugu bicyennye ku isi.

    OMS imaze igihe isaba ko habaho gushyira mu gaciro kurushaho mu gusaranganya inkingo za Covid-19. Iyoboye gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije kugeza inkingo za Covid-19 mu bihugu bicyennye cyane.

    Kugeza ubu, hamaze gutangwa doze zirenga miliyoni 38 z'inkingo ku bihugu birenga 100 muri gahunda ya Covax. Covax ifite icyizere ko mu gihe kitageze ku mwaka izaba yatanze doze zirenga miliyari ebyiri z'inkingo mu bihugu 190. By'umwihariko, irashaka ko ibihugu 92 bikennye cyane bibonera rimwe inkingo n'ibihugu bikize cyane.

    OMS yavuze iki nyirizina?

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu, umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: 'Haracyari ubusumbane bubabaje mu gutanga inkingo ku isi. Muri rusange mu bihugu bikize, hafi umuntu umwe muri buri bantu bane yabonye urukingo rwa Covid-19. Mu bihugu bikennye, ni umuntu umwe [wabonye urukingo] muri buri bantu barenga 500'.

    Gahunda ya Covax yari yitezweho kuba yatanze doze zitari munsi ya miliyoni 100 ku isi bitarenze mu mpera y'ukwezi kwa gatatu, ariko kugeza ubu imaze gutanga doze miliyoni 38.

    Dr Tedros yagize ati: 'Twizeye ko tuzavanamo icyuho muri uku kwezi kwa kane no mu kwezi kwa gatanu'. Yananenze ibihugu byashatse amasezerano yabyo bwite yo kubona inkingo hanze ya gahunda ya Covax.

    Ati: 'Ibihugu bimwe na za kompanyi birateganya gukorana amasezerano yabyo bwite ku mpano z'inkingo, birenze kuri Covax ku mpamvu zabyo bwite za politike n'iz'ubucuruzi'.

    Yongeyeho ati: 'Iyi mikoranire hagati y'ibihugu iteje ibyago byo kongera ubusumbane ku nkingo. Ubucye bw'inkingo buri gutuma habaho kuba ba nyamwigendaho ku bihugu ku bijyanye n'inkingo'.

    Mu ntangiriro y'uyu mwaka nkuko BBC ibitangaza, Dr Tedros yaburiye ko isi yugarijwe n’'ibura rikomeye ry'umutima wa kimuntu' kubera ubusumbane ku nkingo.

    Yavuze ko uburyo bwa 'jyewe mbere na mbere' buzitsinda ubwabwo kuko buzatuma habaho kwigwizaho (guhunika) inkingo, bugatuma icyorezo kimara igihe kirekire kurushaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ubusumbane-mu-isaranganya-ryinkingo-za-coronavirus-buhangayikishije-oms/

  • Myanmar: Abantu babarirwa muri za mirongo biciwe mu myigaragambyo n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko igisirikare cyajyanye imirambo y'abishwe, ndetse ko umubare nyawo w'abishwe ushobora kuba utazigera na rimwe umenyekana.

    Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byaho ko abasirikare bakoresheje imbunda za rutura, barasa buri kintu cyose kinyeganyega.

    Abantu barenga 600 barishwe kuva haba ihirikwa ry'ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri.

    Igisirikare cyahisemo kongera ibikorwa by'urugomo nk'uburyo bwo gukomeza kugundira ubutegetsi.

    Ubu bwicanyi bushya bwo mu mujyi wa Bago, hafi y'umujyi munini wa Yangon, bitangazwa ko bwabaye ku wa gatanu.

    Ariko byafashe umunsi wose ngo bumenyekane kuko abahatuye benshi byabaye ngombwa ko bahungira mu byaro biri hafi aho.

    Ikigo Assistance Association for Political Prisoners (AAPP) kigenzura ibihabera, cyavuze ko umubare nyakuri w'abapfuye bishoboka ko ari munini cyane kurushaho.

    Ikinyamakuru Myanmar Now cyasubiyemo amagambo ya Ye Htut wateguye imyigaragambyo, agira ati:

    “Ni nka jenoside. Barimo kurasa ku gicucu [shadow/ombre] icyo ari cyo cyose”.

    ONU yasabwe gufata ingamba

    Imyigaragambyo yitabirwa n'imbaga y'abantu ikomeje kuba muri Myanmar – izwi nanone nka Burma – kuva igisirikare cyafata ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba, ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

    Icyo gihe cyahise gitangaza ibihe bidasanzwe bizamara umwaka umwe.

    Igisirikare cyavuze ko habaye uburiganya bwinshi mu matora rusange yo mu mwaka ushize yari yatsinzwe ku bwiganze bw'amajwi n'uwari usanzwe ari umutegetsi watowe Aung San Suu Kyi n'ishyaka rye rya National League for Democracy (NLD).

    Akanama k'amatora kahakanye ibyo bivugwa n'igisirikare.

    Ku wa gatanu, abadepite bahiritswe ku butegetsi n'ambasaderi wa Myanmar mu muryango w'abibumbye (ONU/UN) basabye abagize akanama k'umutekano ka ONU gufatira ingamba igisirikare.

    Izo ngamba zirimo nko kongera ibihano no gukomanyirizwa kugura intwaro, ndetse no gushyiraho akarere indege zitemerewe kugeramo.

    Inama ya ONU yanaburiwe ko Myanmar “irimo kwerekeza ku kunanirwa kwa leta”.

    Richard Horsey, umujyanama mukuru wo mu kigo International Crisis Group, yavuze ko ibikorwa by'igisirikare bishobora gutuma igihugu kinanirana gutegekwa.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/myanmar-abantu-babarirwa-muri-za-mirongo-biciwe-mu-myigaragambyo-n-igisirikare

  • Ibyaranze tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO Kicukiro #rwanda #RwOT

    Umutwe w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

    Uyu munsi ni wo Interahamwe n'abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500.

    Icyo gitero cyari kiyobowe n'uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n'abasirikare.

    Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igifungo cy'imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya burundu n'urukiko rwo mu Budage.

    Abo bicanyi bategetse abapadiri n'ababikira kwitandukanya n'Abatutsi bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo impunzi z'Abatutsi na ho abaturage n'Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.

    Mu bindi byaranze iyi tariki ni uko Guverinoma y'Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw'ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero.

    Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-Perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, n'uko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n'umwe urokoka.

    Hagati y'itariki 11-16/04/1994, nibwo abatutsi barenga 35,000 biciwe muri Rukumberi ndetse no mu nkengero zaho.

    Kuri uwo munsi, Interahamwe zifatanije n'impunzi zari zarakuwe mu byabo n'intambara yo muri 1990, zishe abatutsi barenga 425 muri Segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo, na Rurama muri komini Buyoga. Icyo gihe abatutsikazi bari barashatse abagabo b'abahutu nabo barishwe. Nyuma y'icyumweru, ingabo za FPR Inkotanyi zafashe ako gace zirukana Interahamwe n'abandi bicanyi.

    Impunzi z'abatutsi zari zahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata, zishwe n'Interahamwe. Ni wo munsi kandi impunzi nyinshi z'abatutsi zageze ku Kiliziya ya Nyamata harimo n'izarokotse ubwicanyi bwo muri CERAI i Nyamata.

    Kuri iyo tariki, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Willy Claes, yabonanye n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye amubwira ko u Bubiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w'ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

    Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa kuri uwo munsi.

    Mu Murenge wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu Murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga cy'umupira, hiciwe Abatutsi. Iyi mirenge ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo magingo aya.

    Ikindi kandi Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, barishwe bose.

    Impunzi z'Abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho zakirwa na Padiri Pierre Ngoga.

    Burugumesitiri wa Komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n'abayobozi bose b'inzego z'ibanze muri Komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza Abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu Kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza Abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe ari bwo babasha kurindirwa umutekano.

    Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n'i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.

    Ibindi byaranze iyi tariki

    · Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.
    · Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza) barishwe.
    · Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
    · Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu).

    · Hishwe Abatutsi b'i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika ya Hanika
    · Hishwe Abatutsi b' i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Muyange
    · Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).

    Source : http://umuryango.rw/kwibuka/article/ibyaranze-tariki-11-mata-1994-ingabo-za-loni-zatereranye-abatutsi-bari-55830

  • Kigali: Babangamiwe n'abasengera abantu mu nzira basakuza – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba baturage bakorera mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali birimo Quartier Matheus, hafi y'inyubako ya T2000 na Nyabugogo, bavuga ko aba bantu basengera babangamye kuko batangira abantu mu muhanda kandi bagasakuza cyane.

    Uwitwa Masumbuko Omar yagize ati ' Leta nidufashe idukurireho aba bantu badukanye ingeso yo kujya basengera ahantu hose babonye. Uzi ko umuntu aza akakwegera agahita atangira kagusengera yigize umuhanuzi ukomeye.'

    Umugwaneza Alice ukorera hafi y'inyubako ya City Plaza, we yavuze ko yatunguwe n'uburyo yahuye n'umugore uri gusengera mu nzira akamubwira ibizamubaho mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Nakubwra se ko yambwiye iki ko ahubwo yaje akavuga ibintu ngo bizambaho ngo uburyo nzabaho neza, noneho akaza kwibeshya akavuga n'ibyambayeho nkumva bitandukanye na kure n'ubuzima naciyemo.'

    Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukangurira aba bantu basengera mu nzira kujya babikorera mu nsengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hidayat yavuze ko abo bantu basengera mu nzira hari hashize igihe babaciye mu mujyi.

    Ati ' Iyo kibazo ntabwo cyari giherutse ariko ubwo tubimenye reka tubikurikirane tubafate tubaganirize kuko gusengera umuntu usakuriza abandi ntibyemewe.'

    Mu bihe bitandukanye Umujyi wa Kigali wagiye ushyiraho ingamba zigamije kubungabunga umutekano w'abawutuye zirimo gufunga insengero n'utubyiniro bidafite uburyo bwo gufata urusaku, hakaba hibazwa impamvu nta gikorwa ngo aba bantu basengera mu mihanda nabo bafatirwe ibyemezo.

    Mu bice bitandukanye bya Kigali hasigaye hakunze kugaragara abantu bagenda basengera abandi mu muhanda, ibintu bamwe mu bawukoreramo bavuga ko bibangamira

    Abatuye Umujyi wa Kigali barasaba ko hagira igikorwa ngo aba bantu bacike kuri iyi ngeso badukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-babangamiwe-n-abasengera-abantu-mu-nzira-basakuza