Category: Uncategorized

  • Impinduka mu myigishirize y’isomo ry’amateka: Abaritinyaga n’abarigenderaga kure bahawe umwihariko –

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe, kubaka no kwigisha ubumwe mu banyarwanda nibyo byimakajwe kugira ngo hirindwe ko hakongera kuba amacakubiri.

    Nubwo ari ibyahise ariko umunyarwanda yagize ati “utazi iyo ava nta menya iyo ajya” ibi bivuze ko kugira ngo ugire icyo ugeraho cyangwa aho ugera ubanza kureba inyuma aho wavuye bitewe n’aho ugamije kugera.

    Nta gushidikanya ko u Rwanda rwifuzaga kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abaturarwanda, ni yo mpamvu bagombaga kubanza kumenya ikibateza amacakubiri mu kuvugutira hamwe umuti urambye.

    Amateka yakomeje kwigishwa mu mashuri ndetse mu bitabo by’amateka hongerwamo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    REB ivuga ko impamvu yo kongera iri somo mu mashuri ari ukugira ngo harebwe uburyo uburezi bwakoreshejwe mu gucamo Abanyarwanda ibice bwaba umuyoboro mwiza wo kongera kubaka umuryango nyarwanda wunze ubumwe.

    Ati “Twifuza ko abana barangiza amashuri yisumbuye baba basobanukiwe neza impamvu zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, uburyo yakozwe kandi igakoranwa ubugome ndengakamere, ingaruka yagize ku gihugu no ku banyarwanda muri rusange. Kumenya inzira itoroshye u Rwanda rwanyuzemo rwongera kwiyubaka haba mu mibanire yari yarasenyutse kugera kuri zeru, mu bukungu nabwo bwari bwarasenywe kugera ku gipimo cyo hasi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse gutangariza RBA ko amateka yigishwa mu mashuri hashingiwe ku myaka y’abana.

    Yagize ati “Hari amateka akakaye, amateka ya Jenoside ntiwayigisha abana b’imyaka itanu itandatu, ni uguhera ku myaka 12 bamaze gusobanukirwa. Rero imikoranire hagati y’inzego irahari […] twari twatangiye guhugura abarimu, kandi tuzabikomeza kugira ngo nabo habe icyo kintu cyo kuganira tumenye aho bafite imbogamizi aho bafite ibibazo noneho za nzego zifatanye kugira ngo za mbogamizi zikemuke. ”

    Yongeye gukomoza ku burezi abana bahabwa bari mu ngo avuga ko hakwiye ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire; Unity Club; Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, amadini n’amatorero, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’uruhari rw’ababyeyi.

    Nubwo amateka yigishwa mu byiciro bitandukanye by’amashuri hagendewe ku myaka y’abana, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko hagiye habamo imbogamizi zirimo n’abarimu bagorwa no gusobanura byimbitse ayo mateka.

    Ati “Twasanze kwigisha isomo rya Jenoside bitaroroheraga abarimu. Impamvu zo ni nynshi ariko iz’ingenzi zishingiye ku mateka abarimu babayemo, abayirokotse ntibyoroshye gusubira muri ariya mateka, naho abandi ugasanga hari abafite abo mu miryango yabo bayigizemo uruhare bagira ipfunwe kubisobanura neza no kuyivugaho batabogamye.”

    Hari n’imbogamizi zo kutigirira icyizere, ubumenyi buke ku barimu benshi bagaragazaga ko hari ibibazo bimwe batabasha gusubiza abana iyo bari kwigisha isomo rya Jenoside, hakaba n’abandi bahabwa kwigisha amateka batarayize bityo bikaba imbogamizi.

    Abarimu bigisha amateka bashyiriweho uburyo buhoraho bw’amahugurwa

    Abarenga 1500 bamaze guhugurwa…

    Mu kurandura burundu izo mbogamizi zikigaragara mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwimbitse, hateguwe gahunda zitandukanye zigamije kubakira abarimu ubushobozi no kubongerera ubumenyi.

    Nko mu 2016, habayeho amahugurwa agamije kwigisha amahoro, gukemura amakimbirane no gukumira Jenoside, mu 2008 nabwo hari habayeho guhugura abarimu uko bigisha amateka y’u Rwanda, naho mu 2017 abarimu b’amateka bongeye guhugurwa ku mahoro n’uburezi bufite ireme.

    N’ubwo ibyo byose byabayeho bigamije kongerera ubumenyi abigisha amateka mu mashuri, Dr Mbarushimana yavuze ko basanze bidahagije bityo bifashisha ku bahuriza hamwe.

    Ati “Twasanze kandi n’iyo twabahugura bose, bitatanga umusaruro mwiza kuko baba badahuguriwe mu buryo bumwe bituma mu 2020 dufatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero twarateguye itorero ry’abarimu bigisha amateka mu Rwanda hahugurwa abasaga 1617.”

    Ku ruhande rwa CNLG, Dr Bizimana yavuze ko aya mahugurwa n’ibindi biganiro bihoraho n’abarimu bigisha amateka hagamijwe guhugura no gutinyura abarimu bakigisha ayo mateka bashize amanga.

    Dr Mbarushimana yavuze ko bitewe n’uko intenganyanyigisho ihinduka buri myaka itanu hazarebwa uko isomo ry’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryarekwa kwigishwa nk’igice cyo mu isomo ry’amateka ahubwo naryo rikaba isomo ukwaryo.

    Ati “Ni ibyo tuzabirebaho mu kuvugurura, tuzabirebaho turebe koko niba bitagenda gutyo cyane ko iyo integanyanyigisho itangiye kuvugururwa harebwa ibibazo byaba bihari, ibitekerezo bitangwa uko abanyeshuri biga cyangwa bigishwa ubwo hakagakorwa igikwiriye, ibyo tuzabirebaho ko bishobora gukorwa muri ubwo buryo.”

    Yavuze ko mu gutegura integanyanyigisho kuri aya mateka, bakorana bya hafi na CNLG ibafasha kubona amateka acukumbuye cyane ko bo bakora ubushakashatsi kandi bandika n’ibitabo byinshi bivuga ku mateka ya Jenoside ndetse hakifashishwa n’inzobere mu mateka kandi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Dr Mbarushimana ashimangira ko buri mwarimu wigisha amateka akwiye kugenzurwa ko yigisha neza kandi ko afite ubwo bumenyi bwo kwigisha iryo somo bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu bice bitandukanye.

    Ibi byongeye gushimangirwa na Dr Bizimana Jean Damascène wavuze ko mu mfashanyigisho hashobora kongerwamo ibintu runaka birimo kunoza imfashanyigisho bitewe n’ibintu bishya byaba byaje nyuma yo kuganirwaho n’impuguke muri izo nzego zose.

    Abarimu bashyiriweho amahugurwa mu isomo ry’amateka kugira ngo barusheho kwigisha bashize amanga

  • EXCLUSIVE: Sadate Munyakazi avuga iki ku kuyo… – #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu w'iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2021, nibwo uwari Perezida wa FERWAFA Afande Sekamana Jean Damascene yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite. Akaba yareguye asigaje amaezi umunani kuri manda ye y'imyaka ine yari yatorewe mu 2018.

    Itegeko rwa FERWAFA riteganya ko iyo umuyobozi yeguye ku mpamvu ze bwite manda ye itarangiye, ahita asimburwa na visi-perezida, bivuze ko Matiku Marcel ariwe ugiye kuyobora amezi umunani yari asigaye kuri manda ya Sekamana, hagakorwa amatora y'umuyobozi mushya.

    Nyuma yuko umuyobozi wa FERWAFA yeguye, henshi ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ubutumwa busaba Sadate Munyakazi kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko bamubonamo icyizere cy'umuyobozi mwiza.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.Com kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021, Sadate yatangaje ko adashobora kwiyamamariza kuyobora FERWAFA anatangaza impamvu.

    Yagize ati 'Muri rusange reka mbanze nshimire ababona ko hari umusanzu natanga mu kubaka ruhago nyarwanda, ni amahirwe kuba hari ababona ko hari icyo washobora cyakubaka igihugu ndetse cyagiteza imbere, umuntu rero kugira itafari yashyira ku gihugu cye biba ari byiza iyo hari ababona ko yabikora, gusa icyo navuga kandi cy'ingenzi ni uko mu minsi ishize ndetse n'umuyobozi wa FERWAFA ataregura, navuze ko muri kamere yanjye ntajya niyamamaza, nayoboye ahantu hatandukanye ariko sinigeze niyamamaza ahubwo bambonagamo icyizere bakabinsaba nkabitekerezaho, ubundi nkabaha umwanzuro.

    'Ikindi kandi ni uko kutiyamamaza mbikomora ku kwemera kwanjye (Islam) ndetse nuko natojwe kuva nkiri Umwana.

    'Kuyobora Rayon Sports barabinsabye mfata umwanya mbitekerezaho ndabyemera, n'aka kanya rero navuga ko Munyakazi Sadate ntabwo mfite gahunda yo kujya kwiyamamariza kuba perezida wa FERWAFA, gusa hari ababibonye gutyo yuko hari icyo nafasha, ubwo ni ikintu natekerezaho icyo gihe bibaye ariko aka kanya nta gahunda mfite yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA'.

    Sadate Munyakazi yayoboye Rayon Sports umwaka umwe, komite yari ayoboye ikurwaho n'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere 'RGB' nyuma yo gukimbirana n'abahoze bayobora iyi kipe batungwaga agatoki n'iyi komite gukoresha nabi umutungo w'ikipe.

    Sadate yatangaje ko atiteguye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104827/exclusive-sadate-munyakazi-avuga-iki-ku-kuyobora-ferwafa-104827.html

  • Ishyirwa hanze ry’amashusho yumupolisi arasa… – #rwanda #RwOT

    Kuraswa k’uyu mujyambere w'imyaka 13 muri Leta ya Chicago na polisi ubwo yageragezaga kumuhagarika, byabaye ubwo uyu umwana yari yanamaze kumanika amaboko agaragaza ko adashaka guhangana n'inzego z'umutekano. Mu bigaragara mu mashusho umupolisi yahamagaye Adam Toleto amusaba guhagarara, aramusanga ndetse uwo mupolisi amutegeka kumanika amaboko undi na we aramwumvira.

    Ibyo ariko ntibyanyuze umupolisi ahubwo yaramwegereye amurasa amasasu umwana ahita agwa hasi. Umupolisi yumvikana atabaza muri ayo mashusho imbangukiragutabara nyuma yo kurasa uwo mwana bisa n’aho yari agize ubwoba bw'ibyo akoze. Aya mashusho gushyirwa hanze kwayo kwazamuye amarangamutima ya benshi barushaho kwikoma Polisi ya Amerika yakunze gushinjwa ivanguraruhu.

    Byahise bizura akaboze ku rupfu rwa Daunte Wright, umwirabura uherutse kuraswa ndetse na George Floyd wishwe muri Gicurasi 2020. Meya wa Chicago, Lori Lightfoot yavuze ko aka gace gakomeje kurangwa n'imyitwarire mibi y'abapolisi kandi iteje inkeke abirabura.

    Muri aya mashusho ntaho Adam agaragara afite imbunda nk’uko Polisi ya Chicago yari yatangaje ko yarashwe afite imbunda mu ntoki. Gusa n'ubwo bitagaragara muri ayo mashusho yasohowe NBC NEWS ivuga ko imbunda yatoraguwe aho yarasiwe mu iperereza.

    Abasabira ubutabera Adam Toledo

    Ubutabera bukaba bukomeje gusabwa n'abantu banyuranye by'umwihariko umuryango we uvuga ko n'ubwo yaba yari afite imbunda, yari yamaze kwemera kwitanga akamanika amaboko nyamara bikaba iby'ubusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104833/ishyirwa-hanze-ryamashusho-yumupolisi-arasa-adam-toledo-wimyaka-13-ryazamuye-umwuka-utari–104833.html

  • Muri Washington Post, Baldwin yashimangiye uburyo Amerika n’u Bwongereza byahinduye Jenoside yakorewe Abatutsi umukino wa Politiki –

    Bigitangira, ikinyamakuru cya Washington Post cyatangaje inkuru ya Gretchen Baldwin, yari ifite umutwe uvuga ko “Leta y’u Rwanda iri gukoresha kwibuka Jenoside mu nyungu za politiki”.

    Abongereza n’Abanyamerika, kimwe n’itangazamakuru ryabo ‘ryigenga’, basa nk’abiyemeje ko guhakana Jenoside ari imwe mu nzira zo kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Banza ufate umwanya ubitekerezeho.

    Nka Baldwin, ashingiye ku ‘bushakashatsi’ avuga ko yikoreye, yashimangiye imvugo ze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, aho yatangiranye inkuru y’ikinyoma cy’uko “Nyuma ya y’intambara iteye ubwoba yabaye mu minsi 100 ya jenoside mu 1994, u Rwanda rwakuye amoko mu mategeko yarwo”, n’ubwo atigeze atangaza amategeko yahereyeho mu kwemeza uwo mwanzuro.

    Impamvu atabigarutseho ni uko ‘nta tegeko mu Rwanda rikuraho amako’, nk’uko umushakashatsi ufite inkomoko mu Rwanda na Uganda, Frederick Golooba-Mutebi yabitangaje, ko ‘kuba Umuhutu cyangwa Umututsi mu Rwanda bidahanwa n’amategeko’.

    Yaranditse ati “Ubu ikitemewe mu Rwanda ni uko uwo ari we wese yakore ubwoko bwe mu gushyira mu muhezo cyangwa gutesha agaciro abandi bantu. Cyangwa kuba umuntu yakoreshwa ubwoko bwe nk’icyatuma yumva ko afite ibyo akwiriye kurusha abandi, cyangwa afite uburenganzira bw’umwihariko, budafitwe n’ubundi bwoko bw’abantu”.

    Kimwe mu bintu biteye agahinda u Rwanda ruzakomeza guhangana na byo, ni abantu bavuga ko ari inararibonye ku bibera mu bihugu byabo, bihaye no kwigira intyoza mu mateka y’u Rwanda badasobanukiwe, bagashaka kwinjiza mu Banyarwanda ibitekerezo bipfuye. Gusa Baldwin ntiyarekeye aho mu kwishyira hanze.

    Mu nkuru ye, yageze ubwo anavuga ko kwibuka Jenoside ndetse no gutanga ubuhamya kw’abayirokotse, ari ukugambanira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, kuko “Ubwoko ari bwo mutima w’ubuhamya, amakinamico ndetse n’imbwirwaruhame” [bitambutswa mu biganiro byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994].

    Ibi nanone ni ikindi kimenyetso cy’ubumenyi bucye Baldwin afite ku Rwanda. ‘Ndi Umunyarwanda’ ntiyigeze igenderera gukuraho amoko; ahubwo igamije gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ari nabwo bazaheraho bongera kubaka igihugu cyabo.

    Tekereza ubujiji buri mu cyifuzo cya Baldwin cy’uko abarokotse bazajya batanga ubuhamya bwabo batagaragaje impamvu itsinda ryabo ryahigwaga ngo rimarweho, bitagenda gutyo bakinumira kugira ngo ‘ubwiyunge’ bugerweho.

    Ikindi gitangaje ni uko Baldwin atekereza ko hari ikintu kitagenda neza mu Rwanda kubera amahitamo y’Abanyarwanda yo kwanga gukoresha ijambo ‘Abahutu’, ahubwo hagakoreshwa ijambo ‘ry’abagize uruhare muri Jenoside’.

    Bisa nk’aho atumva ko amahitamo yo gukoresha imvugo itandukanya abagize uruhare muri Jenoside n’Abahutu, ari kimwe mu bintu bisobanura neza Jenoside, kandi bikaba na kimwe mu bishyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko byereka buri wese ko atari Abahutu bose bagize uruhare muri Jenoside.

    Baldwin kandi nyiyumva ko Leta za Amerika n’u Bwongereza, yanamaze kugaragaza imigambi yazo, zishobora kuba zifite uruhare mu bitero bigabwa ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka, binyuze mu gukwirakwiza ndetse no guha rugari ibikorwa byo guhakana Jenoside bicishwa mu nyandiko zo kwifatanya [n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka], ndetse n’itangazamakuru, cyane cyane BBC y’u Bwongereza n’Ijwi rya Amerika ku ruhande rwa Amerika.

    Jenoside ni ingingo ikomeye cyane ku buryo abantu badafite ubushobozi bwo kuyumva badakwiye kuyigarukaho, kugira ngo birinde kwijandika mu binyoma by’ubujiji birushaho kuyobya ababumva aho kubasobanurira neza uko ibintu byagenze.

    Ariko icy’ingenzi cyane, ni uko umuntu udafite ubushobozi bwo kumva amahitamo y’Abanyarwanda adakwiye guhabwa urubuga rwo kuyasobanurira abantu batayazi.

    Bimaze kugaragara ko ibyo Baldwin avuga bitumvikana, yagerageje guhindagura ibintu kugira ngo arebe ko hari aho byahurira. Nk’urugero, hari aho agira ati “Ibyo bikorwa byo kwibuka bigaragaza Abatutsi nk’abahigwaga ndetse n’abarokotse, akenshi byirengagiza Abahutu batari bashyigikiye Jenoside, [banahoze mu byiciro by’abibukwa], bakanicwa”.

    Birumvikana ko nk’umushakashatsi, nk’uko abyiyita, yakabaye yaramenye imyanzuro y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ndetse n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye ku miterere n’imitegurire ya Jenoside hashingiwe ku bantu bahizwe ngo bicwe bamarweho.

    Nk’uko tubyibuka mu ibaruwa yanditswe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), ayandikira Umunyamabanga Mukuru wa UN kuwa 28 Mata 2020, Inteko y’ijurira ya ICTR, nko mu gihe ubushinjacyaha bwaburanaga na Karemera, Ngirumpatse na Nzirorera (mu rubanza rufite nimero ICTR-98-44-AR73 ©) yemeje ko “Ari ukuri kutagibwaho impaka ndetse ko bidasaba ibindi bimenyetso bidasanzwe” kugira ngo umuntu amenye ko “Hagati y’itariki ya 6 Mata na 17 Nyakanga, hari Jenoside mu Rwanda igamije kurandura ubwoko bw’Abatutsi”.

    Bigomba rero kuba byumvikana neza kuri buri wese ushaka kwizerwa, akwiye kwemera ko nta bandi bagizweho ingaruka cyangwa abarokotse Jenoside batari mu itsinda ryari rigenderewe kugira ngo rimarweho.

    Byongeye kandi, iyi baruwa igaragaza ko “U Rwanda rwagennye itariki ya 13 Mata nk’umunsi wo kwibuka abandi banyapolitiki kimwe n’abandi bantu batari mu itsinda ryahigwaga, ariko bishwe kuko barwanyije iyicwa ry’Abatutsi”. Muri macye, izi ngingo zombi ziruzuzanya.

    Kwemera ko Jenoside yabayeho mu Rwanda yakorewe Abatutsi, ni ibihamya bikumira ko yazasubira kimwe no kugaragaza abandi bantu batari mu itsinda ryahigwaga, ariko umurava bagize wo kwitandukanya n’abagize uruhare muri Jenoside ukaba ukwiye kugarukwaho mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Baldwin ntibumva aya mahame yoroshye kumva, ahubwo ubujiji bwabo kuri iyi ngingo buri gutiza umurindi abahakana Jenoside.

    Niba itsinda Baldwin yita ‘Abahutu batagize uruhare muri Jenoside’ ryari rigambiriwe kwicwa, ntihari kubaho filime igaragaza Paul Rusesabagina, bivugwa ko atari ashyigikiye iyicwa ry’Abatutsi muri ibyo bihe, ari kurwana ku buzima bw’Abatutsi bari bahishe muri Hotel Milles Collines. Nawe ubwe yakabaye yarishwe bakimubona. Mu by’ukuri [abahakana] Jenoside si uko badafite ubwenge bwo gusobanukirwa ibyabayeho, gusa ntitwumva icyo bagamije muri ibyo bikorwa.

    Ni ingenzi kwibukiranya ko ibi bikorwa byo guhakana Jenoside ari igice cya nyuma kigize icyaha cya Jenoside. Nk’uko abagize uruhare muri Jenoside bashinja RPF nayo kuyigiramo uruhare, na Baldwin ashinja Leta y’u Rwanda guhindura Jenoside yakorewe Abatutsi igikoresho cya politiki kandi mu by’ukuri Imiryango Mpuzamahanga n’ibihugu, uretse u Bwongereza, Amerika n’ibinyakuru byabo, bigira uruhare mu kuniga ukuri ku mateka ya Jenoside ndetse no kwibuka, nk’uburyo bakoresha mu kwirinda isubirwamo rya Jenoside.

    Mu yandi magambo, abafite umugambi wo guhakana Jenoside, nibo bayikoresha mu nyungu za politiki kandi ari ‘Ari ukuri kutagibwaho impaka ndetse ko bidasaba ibindi bimenyetso bidasanzwe, nk’uko inkiko mpuzamahanga zabyemeje. Rero abashyigikira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bakagombye kumenya imyanzuro yafashwe n’inkiko ku birebana nayo.

    Mu buryo bw’urwenya, nk’ubu u Bufaransa, buri kugarukwaho cyane ku ruhare bwagize muri Jenoside, busa nk’ubwasanzwe ibindi bihugu byiyemeje kurwanya ihakana rya Jenoside. Bitewe rero n’uko u Bwongereza na Amerika bihora byifuza kuziba icyuho cyashyizwe n’abandi, [kuri iyi nshuro bikaba ari u Bufaransa], basa nk’abiyemeje kongera kuziba icyo cyuho.

    Impamvu ibi bihugu byafashe uyu murongo yakagombye kuzaba insanganyamatsiko y’ubushakashatsi bwa Baldwin mu bihe biri imbere.

    U Bwongereza na Amerika bikomeje guhindura Jenoside yakorewe Abatutsi imikino wa politiki

  • U Bushinwa bwemeye amasezerano ya Kigali yo kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba –

    U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere ku Isi mu kohereza mu kirere umwuka wa HFC, kuko bwonyine bwohereza mu kirere 70% by’uwo mwuka, mu gihe ibindi bihugu byo ku Isi byohereza 30%.

    Amazerano ya Kigali yasinywe mu 2016, avugurura amazerano ya Montreal yari yasinywe mu 1987 muri Canada, agamije guteza imbere imibereho myiza ya muntu binyuze mu kugabanya iyangirika rya Ozone.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zari zimaze iminsi zitangaje ko zizasinya ayo masezerano, agamije kugabanya umwuka wa HFC woherezwa mu kirere ku kigero cya 80% mu myaka 30 iri imbere, ibyazagira ingaruka nziza kuko byazagabanya dogere Celsius 0.5 z’ubushyuhe ku Isi kugera nibura mu mpera z’iki kinyejana.

    Ubusanzwe, umwuka wa HFC ukoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha, ku buryo byitezwe ko kugira ngo ugabanywe, bizasaba ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu byuma bikonjesha ritezwa imbere.

    Ibi nabyo bizagira ingaruka nziza ku kirere kuko ibi byuma biri mu bikoresha umuriro w’amashanyarazi menshi, ku buryo rero nibihindurirwa ikoranabuhanga, bizatuma uwo muriro ugabanukaho 15% by’ukoreshwa wose ku Isi, bikagira ingaruka nziza ku Isi kuko bizatuma igiciro cyawo kigabanuka, ndetse n’umwuka wangiza ikirere uboneka mu ikorwa ry’amashanyarazi ukagabanuka cyane.

    Amasezerano ya Kigali amaze kwemezwa n’ibihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda rwayemeje rugikubita mu 2017. Ni amasezerano y’ingenzi cyane mu gukumira iyangirika ry’ikirere riterwa n’umwuka wa HFC, uza ku isonga mu kwangiza akayunguruzo ka Ozone.

    Ibyuma bikonjesha biri mu bikoresho byohereza mu kirere umwuka mwinshi wa HFC

  • Jose Mourinho yasubije Paul Pogba wamwibasiye anenga imitoreze ye #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza Mourinho yasubije abanyamakuru ko atatiye na gato ku magambo ya Pogba wanenze imitoreze ye.

    Pogba yavuze ko umutoza we ubu Ole Gunnar Solskjaer adasuzugura abakinnyi nkuko Jose Mourinho abikora.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubwo Tottenham yari imaze kunganya ibitego 2-2 na Everton muri Premier League,Mourinho yabonye umwanya wo gusubiza Pogba aho yavuze ko 'atitaye na gato ku magambo ya Pogba.'

    Mourinho yabwiye Sky Sports ati 'Icyo navuga nuko ntitaye na gato ku byo yavuze.ntibinshishikaje na gato.'

    Ibi Mourinho yabivuze nyuma y'aho Pogba abwiye abanyamakuru ati 'Icyo nzi kuri Ole n'umuntu utandukanye,ntiyanyuranya nibyo abakinnyi bashaka.

    Nibyo Ole ashobora kutabakoresha ariko ntiyabashyira ku ruhande nk'abatarigeze kubaho.Niho atandukaniye na Mourinho.

    Iyo nagiranaga umubano mwiza na Mourinho buri wese yarabibonaga ariko ku munsi ukurikiyeho wayoberwaga ibyabaye.Icyo ni ikintu gitangaje nzi kuri Mourinho ariko sinabasha kukibasobanurira kuko nanjye ntabwo mbizi neza.'

    Pogba yashwanye na Mourinho ubwo bakoranaga muri United kugeza ubwo uyu munya Portugal amwambuye icyizere yari yaramugiriye cyo kuba Visi kapiteni.

    Pogba yafashije Mourinho gutwara League Cup na Europa League mu mwaka we wa mbere atoza Manchester United ariko umubano wabo waje kuzamo agatotsi atangira kumwima umwanya wo gukina kugeza ubwo uyu mutoza yirukanwaga mu Ukuboza 2018.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yasubije-paul-pogba-wamwibasiye-anenga-imitoreze-ye

  • Chris Smalling wamenyekanye muri Manchester United yatewe n'abajura bamwiba bafatiyeho umugore we imbunda #rwanda #RwOT

    Chris Smalling w'imyaka 31 n'umugore we Sam Cooke w'imyaka 35 bakanguwe mu masaha y'urukerera n'abajura 3 bahise bafatira imbunda ku mugore we barangije baramwiba karahava.

    Polisi yavuze ko aba bajura binjiye bamenye idirishya ndetse ngo baba bahemukiye imbwa zirinda urugo.

    Nyina wa Smalling,mushiki we n'umuhungu w'imyaka 2 nabo bari muri uru rugo I Roma ubwo aba bajura bateraga.

    Ibi bisambo byahise bitegeka Smalling gufungura safe yabikagamo imikufi barangije bahita bafata iyi mikufi n'amasaha n'amayero 300 bariruka.

    Madamu Sam yahise yatsa intabaza [alarm] abapolisi bahita baza ariko basanga aba bajura bari bafite imodoka bamaze kugenda ariko abashinzwe gushaka ibimenyetso.

    Myugariro Smalling afite imvune ariyo mpamvu atari gukina muri iyi minsi,ariko aherutse kureba umukino wa AS Roma yanganyije na Ajax ihita ikatisha itike ya ½ cya Europa League izahanganamo na Manchester United.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chris-smalling-wamenyekanye-muri-manchester-united-yatewe-n-abajura-bamwiba

  • France : Padiri Hitayezu ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko Padiri Hitayezu yabajijwe n’umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rwa Paris rushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Hitayezu usanzwe ari umupadiri w’ahitwa Montlieu-la-Garde muri diyosezi ya La Rochelle muri kiriya gihugu, asanzwe ari mu bantu bari ku rutonde bashakishwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Muri 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo kutoherereza Ubutebera bw’u Rwanda uyu musaseridoti Hitayezu.

    Padiri Hitayezu wahungiye mu Bufaransa mu 1999 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yabanje guhungira.

    Avugwaho cyane gukorera ubugome Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mubuga muri Karongi, ubwo yabimaga ibyo kurya ahubwo akabiha Interahamwe zari zije kwica abo Batutsi.

    Ubwo yatabwaga muri yombi mu Bufaransa ku wa Kane tariki 14 Mata 2021, yanabajijwe kuri iki cyaha ariko we akagihakana.

    Uyu musaseridoti atawe muri yombi n’ubutabera bw’u Bufaransa bukomeje kugaragaraza intambwe mu kwemera uruhare rwa kiriya gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe, Komisiyo yitiriwe Duclert iherutse gushyira hanze Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda hagati y’ 1990 n’ 1994.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/France-Padiri-Hitayezu-ukekwaho-Jenoside-yatawe-muri-yombi

  • Gicumbi : RIB irashimira abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’ukekwaho icyaha cyo kwica #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri yu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwatangaje ko ruri gushakisha uyu Nikobahoze Straton ukekwaho icyaha cyo kwica umuturage.

    Uyu Nikobahoze Straton akekwaho kwica Umuturage witwa Narame Delphine mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi.

    Akimara kumwica ejo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, yahise acika ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhita rutangira kumushakisha.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gantu, RIB yongeye kumenyesha Abanyarwanda ko uyu Nikobahoze Straton yafashwe.

    Iri tangazo rigira riti 'RIB irashimira abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-RIB-irashimira-abaturage-bagize-uruhare-mu-ifatwa-ry-ukekwaho-icyaha-cyo-kwica

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje ingamba zikomeye zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu Majyepfo –

    Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yihariye 262, muri dosiye zose zakurikiranywe n’Ubushinjacyaha.

    Uturere twa Huye, Nyanza, Kamonyi, Nyamagabe na Ruhango turi mu 10 twa mbere mu kugira amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyo myaka itatu.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi ntara iri mu zashegeshwe cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu usanga hari benshi mu bayigize bagifite ingengabitekerezo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yavuze ko binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubukangurambaga butandukanye, batangiye kubona ko hari icyizere cy’uko abantu basobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo.

    Ati “Twashyize imbaraga cyane mu bijyanye no gushishikariza […] n’ubwo twakomwe mu nkokora n’iki cyorezo ariko hakoreshejwe amahuriro atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga twakoze ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubundi buryo bugamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Muri iyi ntara kandi hari ikindi kibazo kijyanye n’imanza za Gacaca aho nk’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze yishyurwa. Ibintu nabyo bizana urwicyekwe mu mibanire umuntu akumva atanyuzwe, atishimye yibaza uko ashobora kubana n’uwamwangirije, wamuhemukiye kandi ataramwishyuye.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu manza zisaga ibihumbi 340, izirenga ibihumbi 338 zararangijwe mu gihe imanza zigera muri 258 arizo zishobora kurangizwa mu bihe bya vuba kuko abishyurwa bahari n’abishyura.

    Ati “Twumva kurangiza izo manza ari ikintu kizadufasha koko gukomeza gushishikariza abaturage bacu kubana neza bakabana mu mahoro ndetse na bya bibazo by’ingengabitekerezo bikagabanyuka.”

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda biri gukorwa byitezweho gutanga umusanzu mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside