Category: Uncategorized

  • Rulindo: Polisi yafashe abakekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y'amiganano #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w'imyaka 27 acyekwaho gukwirakwiza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 y'amiganano.

    Yafashwe  ayajyanye mu iduka guhaha, afashwe yavuze  ko yayahawe n'uwitwa  Sangwamariya Victor w'imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza.

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari naho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa  kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize ati 'Tariki ya 24 Mata uyu mwaka  Dusabimana  yagiye mu iduka ry'umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by'amafaranga ibihumbi bitanu  y'amiganano.  Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu,ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye havuye nabwo yishyuye inoti y'ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano niko guhita abimenyesha Polisi.'

    CIP Munyurase yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bafata  Dusabimana bamubajije aho akura ayo mafaranga  avuga ko  yayahawe na Sangwamariya Victor.

    Sangwamariya  yabwiye abapolisi  ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima Dusabimana na bagenzi be bakinana filimi bifashishaga bakina bazanaga aho akorera (Papeterie) akayibafotoreramo inoti nyinshi.

    CIP Munyurase yagize ati 'Sangwamariya yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo Dusabimana we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi.'

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n'abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y'amiganano. Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru  bariya  bombi bagafatwa, asaba n'abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n'undi wese ukora ibinyuranyije n'amategeko.

    Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri interineti, ku rubuga rwa RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/27/rulindo-polisi-yafashe-abakekwaho-icyaha-cyo-gukwirakwiza-amafaranga-yamiganano/

  • Uko Perezida Habyarimana yataye umutwe kugeza ubwo ashatse kwegura – #rwanda #RwOT

    Byarabaye mu 1993 nyuma y'impfu zitandukanye z'Abatutsi hirya no hino mu gihugu, nyuma y'igitutu cya FPR Inkotanyi yari yarabwiye ko igihugu cyuzuye. Muri icyo gihe, Habyarimana yamenyesheje u Bufaransa ko aho ibintu bigeze atagishoboye, asaba ko yakwegura gusa agaragaza ubwoba bw'ibishobora kumubaho nyuma kubera ibyaha yakoze.

    Ubwabyo ni ikindi kimenyetso cy'imyitwarire y'u Bufaransa muri Afurika nyuma y'ubwigenge, aho cyakunze gushinjwa kwinjira mu mikorere y'ibihugu cyaba cyita inshuti, kugeza ubwo kigira ijambo ku muntu ugiye kuba Perezida, uwo badashaka cyangwa uwatannye mu murongo wabo.

    U Rwanda mu manga mu 1993

    Umwaka wa 1993 wageze ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu manga. Ku ruhande rumwe bwari buhanganye n'urugamba FPR Inkotanyi yari imaze imyaka itatu itangije rwo kwisubiza uburenganzira bwo gutaha mu gihugu Habyarimana yari yaravuze ko cyabaye nk'ikiruhuri cyuzuye, bityo ko kitashobora kubakira.

    Imbere mu gihugu Habyarimana yari ku kindi gitutu cy'amashyaka ataravugaga rumwe na we ndetse yasaga n'ayikururiye igice kinini cy'abaturage, ku buryo ijambo rye ritari rikijyana nkuko byahoze.

    Habyarimana kandi yari ku gitutu cy'amashyaka yari amushyigikiye by'umwihariko MRND yari yarashinze na CDR itarifuzaga umututsi mu gihugu. Iby'amasezerano ya Arusha babifataga nk'ubugambanyi mu bundi. Hejuru yabyo hari ingabo zari zaracitsemo ibice, igice kinini cy'abasirikare bakuru b'abahutu bakomoka mu Majyaruguru n'Iburengerazuba kidashaka kumva ibyo kwinjiza ingabo za FPR Inkotanyi mu gisirikare cya Leta cyangwa kugabana ubutegetsi.

    U Rwanda rwari rumaze igihe mu bibazo by'ubukungu byatangiye mu myaka ya 1988 ubwo ibiciro by'icyayi n'ikawa byagwaga cyane, amafaranga igihugu cyinjizaga akagabanyuka ubukene mu baturage buranuma aribwo hazaga politiki yo kwizirika umukanda. Hiyongeraho ibibazo by'amapfa adasanzwe yateye mu bice by'Amajyepfo y'igihugu, abaturage bagasonza bitavugwa, ubwivumbure burushaho kuba bwinshi.

    Raporo Muse ivuga ko Habyarimana ibibazo byageze aho bikamubana insobe, kugeza ubwo yabonaga umwanzuro ari ukwegura gusa akagira ubwoba bw'ahazaza he nyuma y'ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, bikozwe n'ingabo zifatanyije n'Interahamwe.

    Kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi bukorwa na Leta hibasirwa abatutsi imbere mu gihugu mu guca intege FPR Inkotanyi, Uwo mutwe wari warahagaritse imirwano wiringiye imishyikirano y'amahoro ya Arusha, kwihangana byageze aho biranga imbere y'imirambo y'abatutsi bicwaga n'ingabo za Leta hamwe n'abahezanguni buri kanya.

    Tariki 8 Gashyantare 1993 FPR Inkotanyi yagabye ibitero byari bigamije guha gasopo Leta ku bwicanyi bwibasiye abatutsi bwari bukabije hirya no hino mu gihugu.

    Leta ya Habyarimana yatangiye kugira ubwoba, ishyira igitutu ku Bufaransa ngo bwongere ubufasha. Icyakora mu gukomeza gutinza, habayeho kwemera ibiganiro na FPR Inkotanyi. Ibyo biganiro byo muri Werurwe 1993 byabereye Dar es Salaam, mu by'ibanze FPR yasabye harimo guhagarika ubwicanyi no gusaba ko ngabo z'u Bufaransa ziva mu Rwanda.

    Nubwo Raporo Muse ivuga ko kwemera imishyikirano byasaga nk'amayeri ya Leta ya Habyarimana ngo abone uko yitegura neza gutsinsura FPR, mu mashyaka y'abahutu arimo MRND na CDR bari batewe umujinya n'ubwo bwumvikane.

    Byatunye tariki 10 Werurwe 1993 abarwanashyaka ba CDR na MRND bakora imyigaragambyo imbere ya ambasade y'Abafaransa, bamagana amasezerano ya Dar es Salaam, banasaba ko ingabo z'abafaransa ziguma mu Rwanda.

    Ayo mashyaka Habyarimana ubwe yagize uruhare mu gushinga, ahubwo yari asigaye amufata nk'umugambanyi. Nka CDR uwo munsi w'imyigaragambyo yasohoye itangazo ivuga ko ' Habyarimana Juvenal atagihangayikishijwe n'inyungu z'igihugu, ahubwo afite izindi nyungu ze bwite aharanira'.

    Aya magambo ntiyoroshye na mbe by'umwihariko guturuka mu kanwa k'abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryiyitaga iry'abahutu.

    Uko kutishimirwa mu bahutu b'abahezanguni ari nabo yari yishyingikirije, kwaje gutuma hatangitra gukwirakwizwa ibihuha by'uko Perezida Habyarimana ashobora guhirikwa ku butegetsi nubwo nta gihamya n'imwe yigeze itangwa kuri ayo makuru.

    Mu gisirikare naho umwuka ntiwari umeze neza kuko ingabo z'u Rwanda zitifuzaga ko iz'u Bufaransa zigenda ndetse nk'abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe, bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bw'ingabo babwinubira no kuba ntacyo bukora ngo bwinjire mu bibazo igihugu gifite.

    Tekereza umugaba w'Ikirenga w'ingabo watangiye kujorwa n'ingabo ze, Perezida utakigira ijambo mu ishyaka rye, raporo Muse ivuga ko Habyarimana yasaga nk'umuntu unaniwe cyane. Ibyo bigaragararira mu kwegura kwe ku buyobozi bw'ishyaka rya MRND tariki 30 Werurwe 1993.

    Raporo igaragaza ko Habyarimana yasaga nk'umuntu wihebye utagifite ubushobozi bwo gushyira igihugu hamwe.

    Nyuma yo kwegura mu ishyaka, yabwiye uwari ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres ko ashobora kwegura mu gihe amasezerano y'amahoro azaba arangiye hanashyizweho Guverinoma nshya.

    Nubwo yashakaga kwegura, umutima wa Habyarimana ntiwari hamwe kubera ibyo yari yarakoze. Telegaramu zagaragaye ambasaderi Martres yoherezaga i Paris zivuga ko yari afite ubwoba bw'uko aramutse yeguye, abatavuga rumwe na we bashoboraga gutera hejuru bamusaba kujyanwa mu nkiko kubw'ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

    Martres yandikiye Perezida Mitterrand w'u Bufaransa amubwira ko Habyarimana niyegura 'icyo ashaka ari uburinzi bwo kuba mu gihugu nta we umukozeho'.

    Habyarimana ubwe ni we wasabye ko ubwo butumwa bw'icyifuzo cyo kwegura bugezwa kuri Perezida François Mitterrand, kugira ngo amwumvishirize abataravugaga rumwe na we ko naramuka avuye ku butegetsi 'ntawe uzamukoraho cyangwa ngo akore ku muryango we'.

    Mu nyandiko zose za Mitterrand zazusumwe n'iza ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, ntaho bagaragaza niba Mitterrand yaragize icyo avuga ku busabe bwa Habyarimana, gusa icyumvikana ni uko bamugiriye inama yo kutarekura ubutegetsi.

    Ibyo bigaragazwa n'uburyo yakomeje kwigira ntibindeba ku bibazo igihugu cyari gifite, abatutsi bagakomeza kwicwa, Interahamwe zikomeza guhabwa intwaro n'imyitozo, ibinyamakuru byakwizaga urwango bikomeza gukora.

    Na nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993, Habyarimana ntiyigeze yegura nkuko yari yabisezeranyije ahubwo yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ryayo nko kwanga kurahiza Guverinoma nshya n'abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza ku munsi yapfiriyeho tariki 6 Mata 1994, bugacya Jenoside ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    Habyarimana yigeze gushaka kwegura ariko agira ubwoba bw’ibizakurikiraho nyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-perezida-habyarimana-yataye-umutwe-kugeza-ubwo-ashatse-kwegura

  • Imfugwa 5, 001 zahawe imbabazi muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata, yatanze imbabazi ku imfungwa 5, 001 bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 57 y'ubwigenge bwa Tanzania.

    Muri abo bahawe imbabazi harimo abari barangije kimwe cya kane cy'igifungo bari barakatiwe nkuko ingingo ya 58 yerekeye iby'imfungwa ibisobanura.

    Abandi 3 485 bagabanyirijwe ibihano kugeza kimwe cya kane ariko bagakomeza kuba muri gereza kugeza barangije igifungo basigaje.

    Perezida Suluhu Hassan Samia yasabye abarekuwe gufatanya nabo basanze hanze kubaka igihugu ari nako bubaha amategeko.

    Perezida Suluhu yifurije abaturage kugira umunsi mwiza w'ubwigenge basubiza amaso inyuma ku byagezweho ndetse no gukomeza kubirinda.Yijeje aba Tanzania ko azakomeza kubahiriza kurinda no kubaha itegeko nshinga n'ubumwe ku nyungu z'Abatanzania na banya Zanzibar bose.Tanzania yabonye ubwingenge mu mwaka w' i 1961.

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/27/imfugwa-5-001-zahawe-imbabazi-muri-tanzania/

  • Uko Perezida Habyarimana yataye umutwe kugeza ubwo ashatse kwegura –

    Byarabaye mu 1993 nyuma y’impfu zitandukanye z’Abatutsi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’igitutu cya FPR Inkotanyi yari yarabwiye ko igihugu cyuzuye. Muri icyo gihe, Habyarimana yamenyesheje u Bufaransa ko aho ibintu bigeze atagishoboye, asaba ko yakwegura gusa agaragaza ubwoba bw’ibishobora kumubaho nyuma kubera ibyaha yakoze.

    Ubwabyo ni ikindi kimenyetso cy’imyitwarire y’u Bufaransa muri Afurika nyuma y’ubwigenge, aho cyakunze gushinjwa kwinjira mu mikorere y’ibihugu cyaba cyita inshuti, kugeza ubwo kigira ijambo ku muntu ugiye kuba Perezida, uwo badashaka cyangwa uwatannye mu murongo wabo.

    U Rwanda mu manga mu 1993

    Umwaka wa 1993 wageze ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu manga. Ku ruhande rumwe bwari buhanganye n’urugamba FPR Inkotanyi yari imaze imyaka itatu itangije rwo kwisubiza uburenganzira bwo gutaha mu gihugu Habyarimana yari yaravuze ko cyabaye nk’ikiruhuri cyuzuye, bityo ko kitashobora kubakira.

    Imbere mu gihugu Habyarimana yari ku kindi gitutu cy’amashyaka ataravugaga rumwe na we ndetse yasaga n’ayikururiye igice kinini cy’abaturage, ku buryo ijambo rye ritari rikijyana nkuko byahoze.

    Habyarimana kandi yari ku gitutu cy’amashyaka yari amushyigikiye by’umwihariko MRND yari yarashinze na CDR itarifuzaga umututsi mu gihugu. Iby’amasezerano ya Arusha babifataga nk’ubugambanyi mu bundi. Hejuru yabyo hari ingabo zari zaracitsemo ibice, igice kinini cy’abasirikare bakuru b’abahutu bakomoka mu Majyaruguru n’Iburengerazuba kidashaka kumva ibyo kwinjiza ingabo za FPR Inkotanyi mu gisirikare cya Leta cyangwa kugabana ubutegetsi.

    U Rwanda rwari rumaze igihe mu bibazo by’ubukungu byatangiye mu myaka ya 1988 ubwo ibiciro by’icyayi n’ikawa byagwaga cyane, amafaranga igihugu cyinjizaga akagabanyuka ubukene mu baturage buranuma aribwo hazaga politiki yo kwizirika umukanda. Hiyongeraho ibibazo by’amapfa adasanzwe yateye mu bice by’Amajyepfo y’igihugu, abaturage bagasonza bitavugwa, ubwivumbure burushaho kuba bwinshi.

    Raporo Muse ivuga ko Habyarimana ibibazo byageze aho bikamubana insobe, kugeza ubwo yabonaga umwanzuro ari ukwegura gusa akagira ubwoba bw’ahazaza he nyuma y’ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, bikozwe n’ingabo zifatanyije n’Interahamwe.

    Kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi bukorwa na Leta hibasirwa abatutsi imbere mu gihugu mu guca intege FPR Inkotanyi, Uwo mutwe wari warahagaritse imirwano wiringiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kwihangana byageze aho biranga imbere y’imirambo y’abatutsi bicwaga n’ingabo za Leta hamwe n’abahezanguni buri kanya.

    Tariki 8 Gashyantare 1993 FPR Inkotanyi yagabye ibitero byari bigamije guha gasopo Leta ku bwicanyi bwibasiye abatutsi bwari bukabije hirya no hino mu gihugu.

    Leta ya Habyarimana yatangiye kugira ubwoba, ishyira igitutu ku Bufaransa ngo bwongere ubufasha. Icyakora mu gukomeza gutinza, habayeho kwemera ibiganiro na FPR Inkotanyi. Ibyo biganiro byo muri Werurwe 1993 byabereye Dar es Salaam, mu by’ibanze FPR yasabye harimo guhagarika ubwicanyi no gusaba ko ngabo z’u Bufaransa ziva mu Rwanda.

    Nubwo Raporo Muse ivuga ko kwemera imishyikirano byasaga nk’amayeri ya Leta ya Habyarimana ngo abone uko yitegura neza gutsinsura FPR, mu mashyaka y’abahutu arimo MRND na CDR bari batewe umujinya n’ubwo bwumvikane.

    Byatunye tariki 10 Werurwe 1993 abarwanashyaka ba CDR na MRND bakora imyigaragambyo imbere ya ambasade y’Abafaransa, bamagana amasezerano ya Dar es Salaam, banasaba ko ingabo z’abafaransa ziguma mu Rwanda.

    Ayo mashyaka Habyarimana ubwe yagize uruhare mu gushinga, ahubwo yari asigaye amufata nk’umugambanyi. Nka CDR uwo munsi w’imyigaragambyo yasohoye itangazo ivuga ko “ Habyarimana Juvenal atagihangayikishijwe n’inyungu z’igihugu, ahubwo afite izindi nyungu ze bwite aharanira”.

    Aya magambo ntiyoroshye na mbe by’umwihariko guturuka mu kanwa k’abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryiyitaga iry’abahutu.

    Uko kutishimirwa mu bahutu b’abahezanguni ari nabo yari yishyingikirije, kwaje gutuma hatangitra gukwirakwizwa ibihuha by’uko Perezida Habyarimana ashobora guhirikwa ku butegetsi nubwo nta gihamya n’imwe yigeze itangwa kuri ayo makuru.

    Mu gisirikare naho umwuka ntiwari umeze neza kuko ingabo z’u Rwanda zitifuzaga ko iz’u Bufaransa zigenda ndetse nk’abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe, bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bw’ingabo babwinubira no kuba ntacyo bukora ngo bwinjire mu bibazo igihugu gifite.

    Tekereza umugaba w’Ikirenga w’ingabo watangiye kujorwa n’ingabo ze, Perezida utakigira ijambo mu ishyaka rye, raporo Muse ivuga ko Habyarimana yasaga nk’umuntu unaniwe cyane. Ibyo bigaragararira mu kwegura kwe ku buyobozi bw’ishyaka rya MRND tariki 30 Werurwe 1993.

    Raporo igaragaza ko Habyarimana yasaga nk’umuntu wihebye utagifite ubushobozi bwo gushyira igihugu hamwe.

    Nyuma yo kwegura mu ishyaka, yabwiye uwari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres ko ashobora kwegura mu gihe amasezerano y’amahoro azaba arangiye hanashyizweho Guverinoma nshya.

    Nubwo yashakaga kwegura, umutima wa Habyarimana ntiwari hamwe kubera ibyo yari yarakoze. Telegaramu zagaragaye ambasaderi Martres yoherezaga i Paris zivuga ko yari afite ubwoba bw’uko aramutse yeguye, abatavuga rumwe na we bashoboraga gutera hejuru bamusaba kujyanwa mu nkiko kubw’ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

    Martres yandikiye Perezida Mitterrand w’u Bufaransa amubwira ko Habyarimana niyegura “icyo ashaka ari uburinzi bwo kuba mu gihugu nta we umukozeho”.

    Habyarimana ubwe ni we wasabye ko ubwo butumwa bw’icyifuzo cyo kwegura bugezwa kuri Perezida François Mitterrand, kugira ngo amwumvishirize abataravugaga rumwe na we ko naramuka avuye ku butegetsi “ntawe uzamukoraho cyangwa ngo akore ku muryango we”.

    Mu nyandiko zose za Mitterrand zazusumwe n’iza ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, ntaho bagaragaza niba Mitterrand yaragize icyo avuga ku busabe bwa Habyarimana, gusa icyumvikana ni uko bamugiriye inama yo kutarekura ubutegetsi.

    Ibyo bigaragazwa n’uburyo yakomeje kwigira ntibindeba ku bibazo igihugu cyari gifite, abatutsi bagakomeza kwicwa, Interahamwe zikomeza guhabwa intwaro n’imyitozo, ibinyamakuru byakwizaga urwango bikomeza gukora.

    Na nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993, Habyarimana ntiyigeze yegura nkuko yari yabisezeranyije ahubwo yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ryayo nko kwanga kurahiza Guverinoma nshya n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza ku munsi yapfiriyeho tariki 6 Mata 1994, bugacya Jenoside ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    Habyarimana yigeze gushaka kwegura ariko agira ubwoba bw’ibizakurikiraho nyuma

  • Cecile Kayirebwa mu bitwenge byinshi avuze kuri Miss Rwanda| Kuri Miss Ikinyafu| Harahiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n'abantu batari bake, yavuze kuri Miss Kayirebwa Marie Paul wamamaye nka Miss Ikinyafu kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie ndetse anavuga ku bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda. Ibi Kayirebwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MAX TV.

    Mu gutangira ikiganiro, Cecile Kayirebwa yavuze ko iyo irushanwa rya Miss Rwanda ribaye arikurikirana gusa avuga ko iyo bibaye areba umukobwa mwiza akamuhitamo gusa akaza kubabazwa nuko uwo yahisemo atariwe utowe. Yavuze ko muri Miss Rwanda iheruka atibuka uwo yari ashyigikiye.

    Cecile Kayirebwa yabwiwe ko muri Miss Rwanda iheruka hari harimo umukobwa bitiranwa ku izina rya Kayirebwa maze aratungurwa cyane avuga ko atigeze abimenya gusa iyo abimenya yari kuba yaramutoye. Yagize ati 'Yampayinka Data, yebabawe, iyo babimbwira kare mba naramutoye'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-mu-bitwenge-byinshi-avuze-kuri-miss-rwanda-kuri-miss-ikinyafu-harahiye/

  • Bamenya na Kecapu batunguye wa munyamakuru Mbata wagize ibyago| Akanyamuneza karamurenze| Mbega byiza! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko inzu y'umunyamakuru Mbata yahiye igakongoka ndetse na bimwe mu byangombwa bye byari biri muri iyo nzu byarahiye birakongoka. Nyuma yuko Mbata ahuye n'ibi byago yagiye agira abantu benshi bamwihanganisha ndetse bakanamufasha. Bamenya ndetse na Kecapu nabo bamusuye ndetse banamuha bimwe mu bikoresho by'ingenzi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi. Nkuko amashusho dukesha ISIMBI TV abigaragaza, Bamenya ndetse na Kecapu, basanzwe ari abakinnyi ba filime yitwa Bamenya Series, basuye Mbata aho asanzwe atuye bamushyiriye bimwe mu biribwa ndetse n'ibikoresho by'ingenzi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bamenya yatangarije ISIMBI TV ko Mbata ari umuntu w'inshuti ye cyane dore ko bakoranye kuva kera ndetse anavuga ko ubucuti bwabo bwihariye ku buryo atari kugira ibyago nk'ibyamugwiririye ngo ntamugereho. Yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru ko inzu Mbata yakodeshaga yahiye, yahise amwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumukomeza. Nkuko we na Kecapu bari mu gisibo bifuza gukora igikorwa cy'urukundo baza gusura mugenzi wabo Mbata ndetse banamusangiza ibyo bafite mu bushobozi buke bwabo.

    Mbata yashimiye cyane Bamenya ndetse na Kecapu baje kumusura ndetse anavuga ko hari ibintu by'ingenzi kuri ubu akeneye kurusha ibindi aribyo ibikoresho byo mu rugo ndetse n'akazi. Mbata yagize ati 'Mfite ahandi ho kuba ariko inzu ndimo nta bikoresho birimo; nkeneye n'uburyo bwansubiza mu kazi'.

    Abifuza gufasha Mbata, numero ye ya telefone ni 0786154674.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bamenya-na-kecapu-batunguye-wa-munyamakuru-mbata-wagize-ibyago-akanyamuneza-karamurenze-mbega-byiza/

  • Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi 118 muri Jenoside yagabiwe inka n'abanyeshuri yigishije Karate [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021,itsinda ry'abanyeshuri 20 bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, kwifatanya na mwalimu wabo wa Karate, Sinzi Tharcisse, kwibuka umuryango we, inshuti n'abaturanyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira urugero rwiza yatanze.

    Aba banyeshuri biga karate mu ishuri rya 'Sinzi Academy' ryashinzwe n'uyu munyabigwi muri uyu mukino, Sinzi Tharcisse ndetse n'abandi yigishije, bifatanyije nawe mu kwibuka umuryango we, inshuti n'abaturanyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimirwa ubutwali yagize bwo kurokora imbaga y'Abatutsi mu nzira y'umusaraba banyuzemo.

    Abigishijwe karate na Sinzi babanje gutemberezwa berekwa imwe mu misozi bagiye bihishamo mu gihe bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho beretswe urutare ruri ku musozi wa Rwambariro yamanutseho ariko akaba muzima ubwo yahungaga imodoka ya MINUAR yari iri kumuhiga, ndetse hari harashyizweho ibihembo ku muntu wese uzamwica.

    Iri tsinda ryeretswe kandi umusozi wa ISAR Songa ubumbatiye amateka akomeye y'Abatutsi bari batuye mu murenge wa Kinazi ndetse n'abaturanyi baho bari kumwe na Sinzi, kuko bari bahahungiye ari 3,480 birwanaho igihe gito bakoresheje intwaro gakondo, ariko imperuka iza kubabaho ubwo baraswaga n'ingabo za Leta zikoresheje imbunda ziremereye, hatikirira imbaga y'Abatutsi.

    Nyuma yo gukwira imishwaro, bacye bashoboye kurokoka bakomeje kubundabunda mu mashyamba no mu bishanga badafite icyerekezo n'ubwo bifuzaga kwambuka bakajya mu Burundi aho bari bizeye ko bashobora kubona amahoro.

    Mu nzira itoroshye, Sinzi na bagenzi be bagenze amanywa n'ijoro bagahura n'ibitero bikicamo bamwe abandi bakirwanaho bagakomeza urugendo. Kera kabaye baje kugera ku kanyaru n'ubwo bitari byoroshye baje kwambuka bagera i Burundi, gusa Sinzi ntiyanyuzwe n'ubwo yari amaze kwambuka kuko yasubiye mu kanyaru kashokanaga imibiri y'Abatutsi batemaguwe, akayitegereza akareba ko hari ugitera akuka akamurokora.

    Abatutsi 118 ni bo Sinzi yambukanye mu Burundi ku musozi wa Ntegamarangara ari naho baje kurokokera. Nyuma yo gusobanurirwa inzira y'umusaraba Sinzi yanyuzemo arokora Abatutsi 118, igikorwa cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'umurenge wa Kinazi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 43,287, aho babunamiye ndetse banashyira indabo ku mva z'abahashyinguye.

    Iri tsinda ry'Abakarateka ryakomereje mu cyahoze ari Rugarama, aho Sinzi Tharcisse avuka, hakaba habaye igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku nzibutso zitandukanye zishyinguyemo ababyeyi be, abavandimwe, umuryango we muri rusange, inshuti ndetse n'abavandimwe.

    Nyuma y'iki gikorwa cyafashe igihe kitari gito, abagize iri tsinda ry'Abakarateka berekeje i Huye, bashimira mwalimu wabo Sinzi Tharcisse ku gikorwa cy'ubutwali yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwambika umudali w'ubutwali, bamuha igikombe ndetse banamugabira Inka.

    Nkurunziza Jean Claude ufite umukandara w'umukara na 'DAN' eshatu wari uhagarariye iri tsinda ry'Abakarateka, yavuze ko icyari kigamijwe bategura iki gikorwa ndetse n'isomo basigiwe n'urugendo rutoroshye mwalimu wabo Sinzi yakoze rwamugize intwali.

    Yagize ati: “Igitekerezo cyacu cyaje nk'abanyeshuri bigishwa na Maitre Sinzi Tharcisse, nk'uko mubizi ni umuntu wagize uruhare mu kurokora umubare munini w'Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, nk'abanyeshuri be twabitekerejeho turavuga tuti 'ni gute twajya tubwirwa amateka tukayasoma ahandi, twemeza ko byaba byiza twigiriye aho byabereye akatwereka amateka tutayasoma gusa, kugira ngo turusheho gutera ikirenge mu cye ku bw'ubutwali yagize.

    Urugendo twakoze rwatwigishije ko kugira ubutwali ari cyo cya mbere, kubera ko ibyo yakoze ari igikorwa cy'indashyikirwa, Abantu bazi ko kwiga karate ari ukurwana gusa, ariko iyo atwigisha, twiga cyane cyane ikinyabupfura, rero yatweretse urugendo yanyuzemo ndetse n'aho yafataga ibyemezo bimwe na bimwe aho abandi babaga bafite ubwoba, akemera akitanga kugira ngo arengere ubuzima bwa benshi'.

    Nkurunziza yavuze igisobanuro cy'iri shimwe bahaye mwalimu wabo Sinzi, ati: 'Nk'uko mwabibonye twamuhaye Inyana, mu muco nyarwanda twamugaragarije urukundo kubera ko tutabona icyo tumuhemba kubera ko yakoze ibikorwa bihambaye by'ubutwali'.

    Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri Cinema (Akina muri Filime Bamenya) ufite umukandara w'umukara muri Karate, arahamagarira igitsina gore kwitabira uyu mukino, kugira ngo barusheho gutera ikirenge mu cya Sinzi Tharcisse.

    Yagize ati: “Impamba uru rugendo rwansigiye, ni uko ntagomba kureka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cy'ubutabazi cyangwa cy'ubugiraneza nitwaje ko ndi umukobwa cyane cyane ko mu minsi ya kera bajyaga bavuga ko umukobwa ari umunyembaraga nke, kuba narabashije gutera ikirenge Sinzi akanyigisha akanambera icyitegererezo bimpa ishusho y'uko abakobwa muri rusange tugomba gukora icyashoboka cyose kikaduteza imbere ndetse n'aho bishoboka tukaba twakwitangira igihugu tukarwana kugeza ku iraso rya nyuma.

    Maitre Sinzi Tharcisse washimiwe ubutwali yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko yakiriye iki gikorwa ndetse anashimangira ko urukundo ruruta byose kandi rutsinda ibigeragezo.

    Yagize ati 'Abakarateka bishyize hamwe bavuga ko tugomba gufatanya kwibuka ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse n'abandi twabanaga mu muryango, baje nk'abakaratika kubera ko ibikorwa by'ubutwali byo kurokora abantu nabikoze nk'umukaratika, bishyize hamwe bampa igikombe, inka n'umudali, nabyishimiye cyane.









    Sinzi Tharcisse yashimiwe ubutwari bukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abanyeshuri be muri Karate

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sinzi-tharcisse-warokoye-abatutsi-118-muri-jenoside-yagabiwe-inka-n-abanyeshuri