Category: Uncategorized

  • Hasobanuwe ibikurikizwa mu masezerano RSSB Ishami rya Mituweli rigirana n’amavuriro –

    Ubwisungane mu kwivuza bwashyizwe mu maboko ya RSSB mu 2015 kugira ngo imicungire ya Mituweli irusheho kugenda neza kuko ikigo cya RSSB cyari gisanganywe uburambe muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

    Kugeza ubu mu Rwanda ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, RSSB ikorana n’amavuriro yose ya Leta n’ayigenga yujuje ibisabwa 963 arimo n’amavuriro y’ibanze (Poste de Santé) arenga 400 akaba yaregerejwe abaturage hirya no hino mu tugari.

    Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Mituweli, Muziganyi Florence, aganira na IGIHE yagarutse ku bigenderwaho kugira ngo RSSB igirane amasezerano y’ubufatanye n’amavuriro.

    Ati “Inzira binyuramo navuga ko ari ebyiri: hari amavuriro asurwa na Minisiteri y’Ubuzima harimo ibigo nderabuzima n’ibitaro navuga ko ari ibya Leta. Ayo mavuriro aba afite ibyangombwa bitangwa na Minisante hanyuma ivuriro ryabiduha tukagirana amasezerano y’ubufatanye.”

    Yongeraho ko inzira ya kabiri ari amavuriro yigenga arimo Poste de santé n’amavuriro afite ubuvuzi bwihariye (amaso, kunyuza mu cyuma cyangwa ubundi buvuzi bwihariye), harebwa inyubako ivuriro rigiye gukoreramo, ibikoresho bikenerwa, imiti igomba kubamo, n’ibyangombwa nyir’ivuriro agomba kuba afite birimo impamyabumenyi.

    Hari kandi kuba yemerewe gukora umwuga w’ubuvuzi, afite icyangombwa gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza, icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse na raporo y’igenzura yakozwe n’abahagarariye akarere ivuriro riherereyemo, umukozi wa RSSB ku Karere, abahagarariye Ibitaro n’ikigo nderabuzima ivuriro risabirwa amasezerano riherereyemo.

    Iyo usaba yujuje ibisabwa, Akarere gatanga iyo dosiye ku Ishami rya RSSB gaherereyemo byagaragara ko ibisabwa byuzuye hagasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’uhagarariye ivuriro n’Ubuyobozi bwa RSSB.

    Ku ruhande rwa RSSB ivuga ko uko iminsi yagiye ihita imikoranire yabaye myiza cyane ko n’imbogamizi zakunze kugararagaramo arizo gutinda kwishyurwa kw’amavuriro byagiye bikemuka aho Leta yashyiriyeho uburyo bwo kongerera ubushobozi Mituweli.

    Mu bisubizo birambye byo kunoza iyi gahunda harimo n’ikoranabuhanga ryitezweho kuzatanga umusaruro mu bikorwa byo gukora ubugenzuzi bwihuse kandi mu gihe gito no kuziba icyuho cy’abakozi bake ugereranyije n’amavuriro agenda yiyongera umunsi ku wundi.

    Abakorana na RSSB bavuga ko hari byinshi byahindutse kuva aho batangiye gukoranira nayo kandi ko biri kuganisha imikorere n’imibereho yabo aheza.

    Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Ngara iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Mukagahizi Esperance, yabwiye IGIHE ko ugereranyije n’uko bakoraga mbere hari byinshi byahindutse.

    Ati “Mu myaka ya mbere dukorana na Mituweli twari dufite ibibazo byinshi, ntabwo twishyurwaga neza. Byageze mu 2015 aho ntangiriye gukoranira na RSSB twishyurirwa igihe bigatuma imikorere iba myiza, imiti ikabonekera igihe ndetse n’abakozi bagahembwa neza.”

    N’ubwo imikoranire n’amavuriro ari myiza ariko hari igihe mu bijyanye no kwishyura bishobora gutinda bitewe n’amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’amavuriro nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Kamuhoza iri mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara Mukabayizere Justine yabisobanuye.

    Ati “Bitewe n’uko Mituweli yajyaga itinda kwishyura ubanza ariyo shusho bamwe bakibibonamo ariko si ko bimeze. Iyo wujuje ibisabwa byose neza ukabyohereza ku gihe wishyurwa neza rwose. Icyakoze hari igihe uba wakoze amakosa nko mu kuzuza inyemezabwishyu igaragaza ko umuntu yivuje, ugashyiraho nk’amakuru atuzuye cyangwa ukayitanga igihe cyarenze bituma kwishyura bishobora gutinda.”

    RSSB ishobora guhagarika imikoranire

    RSSB ishobora guhagarika imikoranire hagati y’amavuriro yigenga mu gihe cyose ibikubiye mu masezerano nyir’ivuriro yabirengaho cyangwa agakora ibinyuranye na byo birimo uburiganya ndetse no kuba nyir’ivuriro atahaba bigatuma abo yasizemo batanga serivisi mbi.

    Muziganyi yakomeje avuga ati “Ntidutanga amasezerano ngo twicare, dushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko ya masezerano ashyirwa mu bikorwa. Akenshi twifashisha na za nyemezabuguzi yakoresheje tukareba niba ari gutanga imiti ijyanye n’uburwayi umuntu afite, ese ntari gutanga ibiri hasi y’ibyo umurwayi akeneye?”.

    “Ese ari kuvura abanyamuryango ba Mituweli koko? Ese arubahiriza ibiciro n’aho agomba kurangurira imiti? Ese aratanga serivisi zifite ireme n’ibindi. Icyo gihe tubasaba ibisobanuro byatunyura tugakomeza gukorana ariko iyo bitatunyuze hari igihe duhagarika amasezerano.”

    Ubundi ibikubiye mu masezerano ya RSSB na Poste de Santé bisaba ivuriro ko rivura umurwayi mu buryo bwiza hatabayeho uburiganya ubwo aribwo bwose hanyuma rigakora inyemezabuguzi kandi rikazitangira ku gihe muri RSSB kugira ngo hakorwe igenzura maze ivuriro rikishyurwa ibyakoreshejwe nk’uko bikubiye mu masezerano.

    Mukabayizere Justine uyobora Poste de Santeé ya Kamuhoza, yavuze ko iyo wakoze ibyo usabwa neza wishyurirwa ku gihe

    Mukagahizi Esperance yavuze ko ugererenyije n’uko byari bimeze mbere, imikoranire yahindutse kurushaho

    Poste de Santé ya Ngara yatangiye gukorana na RSSB ku ikubitiro

  • Abakinnyi 5 bazaba bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 3 gusa isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu rigatangira(Tour du Rwanda 2021), abakinnyi bazaba bagize Team Rwanda muri iri siganwa bakaba bamaze kumenyekana.

    Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda 'FERWACY’, ryamaze gutangaza amazina y’abakinnyi batanu bazaba bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021 izaba guhera ku wa 2 -9 Gicurasi 2021.

    Aba bakinnyi bakaba bayobowe na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, Nsengimana Jean Bosco ufite Tour du Rwanda 2015, Uhiriwe Byiza Renus, Gahemba Bernabe(murumuna wa Areruya Joseph) na Muhoza Eric.

    Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1.

    Uduce twa Tour du Rwanda 2021

    Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km
    Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km
    Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km
    Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km
    Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km
    Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km
    Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)
    Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

    Abakinnyi 5 ba Team Rwanda bazakina Tour du Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-5-bazaba-bagize-team-rwanda-muri-tour-du-rwanda-2021

  • Musanze : Barembejwe n’abajura bitwikira imvura igwa ubundi bagatobora inzu bakiba ibirimo #rwanda #RwOT

    Ni ubujura buri kuzamura urwego mu makaritsiye anyuranye agize umujyi wa Musanze, by’umwihariko mu duce tunyuranye two mu mirenge nka Cyuve, Muhoza na Musanze turimo Yawunde, Gashangiro, Susa n’ahandi.

    Mu baganiriye na Kigali Today batoborewe inzu bakibwa, bavuga ko abo bajura bafite amayeri anyuranye aho mu gutobora inzu babanza kuvoma amazi bakagenda basuka ku matafari, ari na ko bagenda basenya ayo matavari bakora umwobo binjiriramo bajya kwiba ibiri mu nzu ibyo bakabikora mu ijoro cyane cyane mu gihe imvura igwa.

    Murenzi Innocent wo mu ikaritsiye ya Susa mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, umwe mu bo abajura bamaze gutoborera inzu bakamwiba, avuga ko ubwo bujura bukabije muri ako gace, dore ko atari we gusa batoboreye inzu, ahubwo ngo hari n’abaturanyi be babiri bakoreye ubwo bujura mu cyumweru kimwe.

    Ati 'Hashize iminsi itageze mu cyumweru batoboye inzu y’umugabo utuye munsi y’iwanjye w’umuganga, ndetse ni nabwo bari bamaze gutobora inzu y’umugabo utuye hirya y’iwanjye na we bamucucura ibyari mu nzu byose, none dore nanjye nyuma y’umunsi umwe bansanze mu nzu bamaze kuyitobora mbumvise birukankana bike bari bamaze gufata.'

    Ngo mu mayeri y’abo bajura, iyo bamaze gusohora ibintu mu cyumba babanza gufungirana abari mu nzu kugira ngo bagende batuje nta bwoba bw’inkurikizi, kandi ngo uko gutobora bakabikorana ubuhanga nk’uko Murenzi akomeza abivuga.

    Ati 'Tekinike bakoresheje batobora inzu yanjye, baragiye mu musarani bazana akabido bavoma amazi kuri robine iwanjye, bakagenda batera amazi ku gikuta bagenda bapfumura, barapfumura baba bageze mu nzu bahingukira ku cyumba cya sitoke batangira gupakira amateremuzi, bajya n’ahabikwa inkweto bamaze gutwara inkweto zanjye enye n’eshanu za Madamu mba nabumvise'.

    Arongera ati 'Bumvise nkinguye bahise bafunga urugi rwa sitoke nari mfite inkoni n’umuhoro, bakimara kunkingirana basohokera muri wa mwobo bacukuye bajyana inkweto umunani na teremusi enye zarimo icyayi n’amazi'.

    Ati 'Na televisiyo bari kuyitwara ni uko nabatesheje batarinjira mu ruganiriro. Si njye gusa kuko hari undi muganga utuye munsi y’iwanjye bari bamaze iminsi mike na we bamutoboreye inzu, ndetse hari n’undi muturanyi wo hirya y’iwanjye na we bari bapfumuye inzu ye ku wa Mbere'.

    Murenzi avuga ko nyuma y’uko abatesheje yahamagaye abashinzwe umutekano, ngo ni bo baje batabaye baramukingurira, dore ko abajura bari basize babafungiranye atabasha kubona aho anyura.

    Mugenzi we na we uherutse gutoborerwa inzu bamwiba ibintu by’agaciro k’ibihumbi 600 birimo na televiziyo, yavuze ko ubwo bujura bwamuteye ubukene bukabije.

    Ati 'Abana ni bo batubwiye ko twibwe ubwo babyukaga mu gitondo bitegura kujya ku ishuri, bagiye kureba telemusi ngo bafate igikoma barayibura bakeka ko bayiraje muri salon, bakigera aho muri salon babona icyobo ku rukuta rw’inzu babura televisiyo, ni bo batubwiye ko batwibye.'

    Abo baturage baravuga ko bahangayikishijwe n’ubwo bujura, dore ko akenshi abo bajura ngo baza bitwaje ibyuma n’intwaro gakondo ku buryo uwo baje kwiba ashobora no kuhasiga ubuzima.

    Murenzi ati 'Baza bafite ubugome bukabije ku buryo banahitana umuntu. Baza kunyiba bishe ibyuma bifunze amadirishya yo mu bubiko (stock) bakoresheje ibiti by’ingeri biringaniye, bakanda ibyo byuma byo muri stock barabituritsa. Ubona ibyo babikorana ubugome bukabije ku buryo bakwica n’umuntu, dore ko akenshi baza kwiba imvura igwa, ntabwo ari abantu bo kuba mu Banyarwanda'.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ikibazo cy’abajura gikomeje gufata indi ntera aho buri gufata ingamba zinyuranye, bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe, abivuga.

    Agira ati 'Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano, hari gufatwa ingamba zinyuranye hifashishijwe inama y’umutekano itaguye n’iyaguye, buri murenge ufite ijambo mu nama y’umutekano yaguye, aho imirenge yose yakoze urutonde rw’ibihazi n’abajura bose barazwi. Twashoboye kubona urutonde rw’abantu 317 ariko bagenda bacibwamo ibyiciro binyuranye, ba bandi bagomba guhita bakurikiranwa bagafatwa bagashyikirizwa inkiko, abakwiye kuganirizwa bakaba bahinduka bakaganirizwa binyuze muri Transit center'.

    Uwo muyobozi avuga ko, mu rwego rwo guhangana n’abo bajura bakomeje kwiyongera muri iyi minsi hashyizweho gahunda yo kugenzura amarondo mu midugudu, barushaho kunoza imikorere y’amarondo kandi bahanahana amakuru ku buryo ngo biri gutanga umusaruro kuko ngo abo bajura bakomeje gufatwa umunsi ku wundi.

    Ivomo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Barembejwe-n-abajura-bitwikira-imvura-igwa-ubundi-bagatobora-inzu-bakiba-ibirimo

  • Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021. #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugirango isiganwa mpuzamahanga ry'umukino w'amagare rizwi nka Tour du Rwanda ritangire, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamaze gutangaza abakinnyi batanu bazaruhagararira muri iri rushanwa rigomba gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2021.

    Nkuko byatangajwe n'ishyirahanwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hashyizwe hanze amazina y'abakinnyi bagomba kuzitabira iri siganwa rizenguruka igihugu cyose mu gihe cy'iminsi irindwi.

    Iri rushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya gatatu rigeze kuri cyiciro cya 2.1 ndetse rikaba rigiye kuba ku ncuro ya 13 mu rusange ribaye mpuzamahanga, aha mu ikipe y'u Rwanda ikaba ifitemo abakinnyi babiri babashije gutwara iri siganwa, aha twavuga nka Nsengimana Jean Bosco waritwaye mu mwaka wa 2015 naho Mugisha Samuel we akaba yararyegukanye mu mwaka wa 2018.

    Mu bandi bagiye kwitabira iri siganwa harimo Muhoza Eric ugiye gukina Tour du Rwanda ku ncuro ye ya mbere, undi ni Gahemba Bernabe we uheruka muri Tour du Rwanda ya 2020 akaba yasoje ku mwanya wa 13 mu bakinnyi bakiri bato naho Uhiriwe Byiza Renus we aheruka gusinyira ikipe ya Team Qhubeka yo mu gihugu cya Afurika y'Epfo ikorera mu Butaliyani akaba yaraye anageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

    Muri rusange abakinnyi batangajwe na FERWACY ko bazakinira Team Rwanda ni Muhoza Eric, Gahemba Bernabe, Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel ndetse na Nsengimana Jean Bosco.

    Muri iki gitondo kandi Guverineri w'intara y'amajyaruguru Nyirarugero Dancilla akaba yanasuye abakinnyi bari mu mwiherero wa Tour du Rwanda ndetse anaboneraho gusura ikigo cy'ihuriro ry'umukino w'amagare muri Afurika riherereye mu karere ka Musanze.

    The post Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nsengimana-jean-bosco-na-mugisha-samuel-mu-bakinnyi-bayoboye-ikipe-yigihugu-yo-gusiganwa-ku-magare-yitegura-tour-du-rwanda-ya-2021/

  • Benshi baguye mu kantu , umurambo wamaze imyaka 17 mu buruhukiro #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya umurambo wa nyakwigera Esther Nzakwa witabye Imana muri 2004 washyinguwe nyuma y'imyaka 17 uri mu buruhukiro.

    Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bitandukanye bivuga ko yari amaze imyaka yose mu buruhukiro bw'ibitaro kubera amakimbirane y'abagize umuryango we bapfaga ubutaka.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya bivuga ko Nzakwa yari amaze imyaka yose atarashyingurwa kubera amakimbirane y'ubutaka yaje kuvukamo urubanza, abagize umuryango bakajya mu nkiko.

    Umuryango wa nyakwigendera wasabaga ko yashyingurwa mu rugo iwe ariko ubu butaka bukaba bwari bwarakuruye amakimbirane yajemo urubanza rwamaze imyaka 17.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo umucamanza yanze ko nyakwigendera ashyingurwa iwe avuga ko urukiko rutagendera ku migenzo ya gakondo maze umurambo ukomeza kuba mu buruhukiro bw'ibitaro ariko  nyuma abagize umuryango  baza kujurira baratsinda.

    Mu muhango wo gushyingura nyakwigendera wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 , mu gace ka Mbuani, umuhungu we Micahel Musau  yavuze ko bari bararize bakihanagura ariko bongeye gukira ibikomere.Yagize ati 'Twararize turihanagura.Ubu dukize ibikomere kuko mama wacu twakundaga nyuma y'imyaka 17 ari mu buruhukiro tumushyinguye. Ndashimira abantu batubaye hafi tumuzama mu rugo.'

    Nyakwigendera Nzakwa yitabye Imana afite imyaka  93  aho yari yarashakanye na Gideon Kitivo Ndambuki witabye Imana mu 2000 afite imyaka 100.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/benshi-baguye-mu-kantu-umurambo-wamaze-imyaka-17-mu-buruhukiro/

  • LIVE: Urubanza ruregwamo Rusesabagina rwakomeje, Nsengimana wabaye Umuvugizi wa FLN yatangiye yiregura (Amafoto na Video) –

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busoje kwerekana ibyaha byose abareganwa na Rusesabagina baregwa, kuri uyu wa Kane, batangiye kwiregura. Uwa mbere wahereweho ni Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Nsengimana Herman yatangiye asobanura uko yinjiye muri FLN bigizwemo uruhare na Nsabimana Callixte “Sankara’’.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.


  • Uwafashije CSP Kayumba kwiba Miliyari 10Frw ni umuhungu wa Marizamunda wahawe kuyobora Amagereza #rwanda #RwOT

    Uriya Amani Olivier usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge na bwo azira ibyaha bifitanye isano n’Ikoranabuhanga, ni umuhanga kabuhariwe mu by’ikoranabuhanga ku buryo ashobora kuryifashisha agakora ibikorwa bihambaye.

    Umunyamakuru Robert Mugabe wigeze gufungwa akaza kurekurwa nyuma akaza kugirwa umwere akarekurwa, avuga ko ari Olivier Amani ari umuhungu wa CG Malizamunda uherutse guhabwa kuyobora RCS.

    Robert Mugabe uvuga ko uriya muhungu ari umuhanga ariko ko atari we wenyine ufungiye muri gereza, avuga ko kuba uyu muhungu wa Komiseri Mukuru wa RCS afunze ari ikimenyetso cy’uko amategeko mu Rwanda yubahirizwa hatitawe ku muntu uwo ari we.

    Ati 'Nta munutu uri hejuru y’itegeko, ntabwo bivuze ngo umwana wa runaka azigira ikigenge, niba wagonganye n’amategeko icyaha ni gatozi ntaho gihuriye n’ababyeyi bawe n’icyo bari cyo.'

    Uyu munyamakuru wanize amategeko, avuga ko uko amategeko yubatse bigomba kubahirizwa.

    Ati 'Ntabwo wakora icyaha ngo kuko uri umuhungu wa Bush cyangwa wa Trump (bigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America) cyangwa wa Biden (Uyobora USA ubu) ngo bakureke, reka reka.'

    Robert Mugabe uvuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, avuga kandi ko nta muntu ushobora kwitwaza ko atazi amategeko ngo ayahonyore cyangwa ngo ajyanwe mu nkiko yisobanuze ko atazi itegeko ryamugonze.

    REBA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwafashije-CSP-Kayumba-kwiba-Miliyari-10Frw-ni-umuhungu-wa-Marizamunda-wahawe-kuyobora-Amagereza

  • Umuyobozi w'urwego rw'amagereza muri Zambia yashimye uburyo abagororwa mu Rwanda bigishwa imyuga – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda hamwe n'itsinda ayoboye aho basuye Gereza ya Nsinda ndetse n'Ishuri rikuru rya RCS byose biherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Umuyobozi wa Gereza ya Nsinda, CSP Elly Karangwa, yavuze ko iyi gereza iri kugororerwamo imfungwa 14 628, avuga ko kuba abagororwa bigishwa imyuga byaziye igihe kuko bibafasha mu kubagorora neza.

    CSP Karangwa yavuze ko hari abantu baza gufungwa bisa n'aho ubuzima bwananiranye ariko ngo iyo bahagejejwe bakigishwa umwuga basubira hanze babasha kuba bazi umwuga runaka kuburyo batongera gukora ibyaha.

    Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe yavuze ko yishimiye igikorwa cyo kwigisha abagororwa imyuga ndetse n'uburyo bakurikirana abo bagororwa.

    Yavuze ko Afurika ikeneye kwigisha buri muntu mu rwego rwo gutuma abantu bose bagira ubumenyi bw'ibanze ku myuga itandukanye.

    Ati ' Twize uburyo ibintu byanyu biri ku murongo n'uburyo mwigisha abagororwa banyu hagamijwe kubahindurira ubuzima. Buri mugororwa wigishijwe umwuga akabona ibikoresho bizagabanya abanyabyaha mu muryango, igihugu cyanyu kizabaho kidafite ibyaha kandi uko munigisha abagororwa benshi ni nako abeshi bashira muri gereza ahubwo bakabona umwuga ubafasha kwinjiza.'

    Intego ni zose ku bagororwa biga imyuga

    Bamwe mu bagororwa biga imyuga muri gereza ya Nsinda bavuga ko bafite intego yo kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje igihano cyabo ngo kuko imyuga bari kwigishwa bizeye ko izabafasha mu kugira imibereho myiza.

    Bagabo Samuel wakatiwe imyaka itatu kuri ubu akaba amazemo umwaka n'igice, yavuze ko kuba ari kwiga umwuga wo gutunganya amazi bizamufasha kwiteza imbere mu gihe yasubiye hanze.

    Ati ' Uyu mwuga uzamfasha kwiteza imbere kuburyo ntakongera gukora amakosa ngo ngaruke gufungwa, ndashimira abayobozi bacu batekereje gushinga iri shuri.'

    Habanabakize Thomas wafunzwe mu mwaka wa 2018 aho yakatiwe imyaka itanu, yavuze ko umwuga yiga ujyanye no gukora amashanyarazi uzamufasha kwirinda kongera gukora ibyaha.

    Ati ' Intego yanjye ni uko nzasohoka nkagenda nkakoresha ubumenyi nkura hano sinsubire mu byaha nabagamo mbere. Ndashaka guteza imbere umuryango wanjye hamwe n'igihugu.'

    Kuri ubu Gereza eshanu nizo zigishirizwamo imyuga icumi yatoranyijwe mu rwego rwo gufasha abagororwa gusohoka hari umwuga bazi, izo ni gereza ya Rubavu yigishirizwamo gutunganya impu, Huye yigishirizwamo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza yigishirizwamo ikoranabuhanga n'ubudozi.

    Gereza ya Rwamagana yo yigishirizwamo gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n'ubwubatsi naho muri gereza ya Nyarugenge ho higishirizwamo imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n'ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n'ikoranabuhanga.

    Mu minsi ishize umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko impamyabushobozi zihabwa abagororwa bazajya banazikoresha mu buzima bwo hanze ngo kuko porogaramu bagenderaho biga ari isanzwe.

    Abacungagereza mu karasisi bakira Dr Chisela na CG Marizamunda

    Dr Chisela yatangaje ko kwigisha imyuga ku mfungwa n’abagororwa mu Rwanda ari umusingi mwiza wo kubaka umuryango utekanye

    Batambagijwe ahari ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri gereza ya Nsinda

    Abayobozi batandukanye muri RCS baje kwakira Dr Chisela muri gereza ya Nsinda

    Dr Chisela yeretswe uburyo abagororwa bigishwa imyuga kandi bakava muri gereza bayimenye

    CG Marizamunda ari kumwe na Dr Chisela berekwa ibikorerwa mu ishuri rikuru rya RCS

    Abayobozi bakuru basuye amashuri yigiramo abakora muri RCS banakurikirana inyigisho bahabwaga

    Bamwe mu bazanye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa muri Zambia bishimiye uburyo u Rwanda rwita ku mfungwa

    Batemberejwe ibice bigize gereza ya Nsinda

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-w-urwego-rw-amagereza-muri-zambia-yashimye-uburyo-abagororwa-mu

  • Rutsiro: Polisi yafashe umugabo wishe umugore we bapfa inshoreke –

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa tatu n’igice mu mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje aya makuru ivuga ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza riri gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    Bivugwa ko uwo mugabo yarwanye n’umugore bapfa inshoreke nyakwigendera yashinjaga umugabo we kwangirizaho umutungo w’urugo.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


  • Kayonza: Abayobozi b’Imidugudu basinyishijwe imihigo yo kuyobora ahatarangwa ibyaha –

    Ni igikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, ahahurijwe abayobozi b’Imidugudu itandukanye kugira ngo basinyane iyi mihigo n’ubuyobozi bw’akarere.

    Ku Cyumweru nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba, yasize avuze ko umuyobozi w’Umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge nawe azajya abibazwa ngo kuko bitumvikana ukuntu abakora ibindi byaha babamenya byagera ku bacuruza ibiyobyabwenge bakicecekera.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahise buvuga ko bugiye gutangiza igikorwa cyo gusinyana imihigo n’abayobozi b’Imidugudu mu gukumira ibyaha cyane mu midugudu yegereye imipaka.

    Akarere ka Kayonza niko kahise kabimburira utundi mu gusinyisha imihigo abayobozi b’imidugudu bahiga kugira imidugudu itarangwamo ibyaha cyane ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abaturage kimwe n’abayobozi b’Imidugudu gutanga amakuru ku bateza umutekano muke, buri wese akaba ijisho ry’umutekano mwiza.

    Yasabye abayobozi b’Imidugudu kwirinda ubufatanyacyaha n’abateza umutekano muke mu baturage, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bigaragara ko bazana ibyaha mu midugudu.

    Ati “Nitugira umuryango utekanye, tukagira Isibo itekanye, tukagira Umudugudu utekanye n’Akagari birumvikana n’Akarere tuzaba dutekanye, mureke dufatanye buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumire icyaha kitaraba kandi dutangire amakuru ku gihe.”

    Murwanashyaka Tharcisse utuye mu Mudugudu wa Gasabo, yavuze ko umutekano muke muri uyu Mudugudu uturuka ku bantu bamwe na bamwe banywa ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ubujura.

    Abayobozi b’Imidugudu ni bamwe mu minsi ishize bahawe telefone nziza zigezweho mu kubafasha kugendana n’igihe no gutunga itumanaho ryabafasha mu gutangira amakuru ku gihe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge

    Abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa basinyana imihigo

    Abayobozi b’imidugudu biyemeje kurwanya ibyaha byakorerwaga mu midugudu bayobora