Category: Uncategorized

  • Umugabo yapfiriye mu mazi agerageza gufata amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wageragezaga gufata amafoto ari mu mazi waje kuhasiga ubuzima, ni Umwongereza wapfiriye mu nyanja ya Ibiza. Bivugwa ko uyu mugabo w'imyaka 35 yakoraga imyitozo yo gufotora mu mazi ari kumwe n'inshuti ye i Punta Galera.

    Uyu mugabo utatangajwe amazina, aho yapfiriye ni aho abantu benshi bakunze kujya gufatira ikiruhuko i San Antonio. Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu cyumweru gishize ari bwo yitabye Imana.

    Inshuti ye bari kumwe yazamuye induru ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'iminota 15 z'umugoroba mbere y'uko abapolisi n'inkeragutabara bakura uyu mugabo mu mazi, ariko ntibabasha kurokora ubuzima bwe. Ntabwo byahise bisobanuka icyateye urupfu rwe abapolisi ntibatangaje ku mugaragaro byimazeyo iyi mpanuka nk'uko Dailymail ibitangaza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yapfiriye-mu-mazi-agerageza-gufata-amafoto/

  • Louis van Gaal yahishuye urutonde rw'abakinnyi 10 bakomeye ku isi yifuje kugurirwa muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Uyu muholandi w'imyaka 69 yamaze imyaka 2 atoza United ariko ngo yashakaga gusana ikipe yari yasizwe na Ferguson na David Moyes ntiyahabwa amafaranga yo kugura abakinnyi beza.

    Mu mwaka we wa mbere,yashoye miliyoni 150 z'amapawundi agura abakinnyi barimo Luke Shaw, Marcos Rojo na Angel Di Maria.

    Uyu musaza yabwiye FourFourTwo ko mu bandi yari akeneye harimo abakinnyi 10 bari bagezweho muri icyo gihe.

    Yagize ati 'Nashakaga Robert Lewandowski ariko mbwiwe ko bidashoboka nsaba Gonzalo Huguain.Mbere y'uko ngera mu ikipe nari navuganye n'ubuyobozi ku kuzana NeymarJr.Iyo uri muri United uba ugomba gutekereza ibintu binini.

    Nawe yashakaga kuza mu ikipe kubera gushaka kugurisha imipira.Nifuzaga kugira abakinnyi baca ku mpande bihuta cyane.Abandi nashakaga ni Mane na Riyad Mahrez.

    Thomas Muller nawe yari kuri lisiti yanjye.Mu kibuga hagati nifuzaga N'Golo Kante.Nigeze kugerageza gusinyisha James Milner,nubwo yari akuze ariko yari afite ubuhanga bwo gukina imyanya myinshi anafite impano yo kuyobora abandi.

    Ba myugariro nashaka Sergio Ramos na Mats Hummels kubera ko abo twari dufite batari bafite impano yo gutangirira umukino inyuma.

    Abo bose narabifuje ariko nta n'umwe nigeze mbona kuko nk'umutoza ntigeze ninjira mu kubarambagiza.Maze kugenda, Mahrez na Kante bagiye muri Manchester City na Chelsea,kandi United itari ishoboye kubabona.Numvise bitumvikana.'

    Abandi bakinnyi Van Gaal yaguze muri United barimo Memphis Depay,Anthony Martial,Bastian Schweinstegier, Morgan Schneiderlin na Sergio Romero.

    Birabazwa uko United iba imeze ubu iyo ibasha kuzana bamwe muri aba bakinnyi 10 uyu mutoza yifuje.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/louis-van-gaal-yahishuye-urutonde-rw-abakinnyi-10-bakomeye-ku-isi-yifuje

  • Intandaro y'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Mata 2021 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro ku kuvugurura uko ubuhinzi bukorwa muri Afurika n'uko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.

    Cyateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku bufatanye n'Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Buhinzi (IFAD) ndetse n'Ihuriro ry'Ubushakashatsi mu by'ubuhinzi muri Afurika, FARA.

    Uretse Perezida Kagame iki kiganiro cyanitabiriwe n'abandi Bakuru b'Ibihugu batandukanye barimo Edgar Lungu wa Zambia Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Bah Ndaw uyoboye Mali mu nzibacyuho na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

    Cyitabiriwe n'Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza.

    Iki kiganiro kibaye mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakigaragara ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ahanini biturutse ku buryo butanoze umurimo w'ubuhinzi ukorwamo kuri uyu mugabane.

    Imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by'abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by'ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.

    Perezida Kagame yagaragaje ko intandaro y'uko kutabasha kwihaza mu biribwa kw'abatuye Afurika biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo umusaruro muke mu buhinzi, inzitizi zikiri mu buhahirane n'imihindagurikire y'ikirere n'ibindi.
    Ati 'Urwego rw'bijyanye n'ibyo kurya muri Afurika rurajegajega bitewe n'umusaruro muke n'inzitizi mu buhahirane ndetse ihindagurika ry'ibihe riri gutuma ikibazo kirushaho gukomera, uko kugwa kwimvura bigenda guhindagurika n'ikibazo cy'ubutayu kikarushaho kuba kibi ndetse birumvikana ko icyorezo cya COVID-19 ari umutwaro waje wiyongeraho, tugihanganye nawo.'

    Yakomeje avuga ko igisubizo kuri iki kibazo ari ukuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika.

    Ati 'Ku rundi ruhande, ibisubizo kuri ibi bibazo birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Kuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika birihutirwa. Nta n'umwe ushobora kwihaza binyuze mu buhinzi gakondo. Ubuhinzi bugamije ubucuruzi bushobora kuba inzira yo kugera ku burumbuke ku miryango y'Abanyafurika.'

    'Mbere na mbere, dukeneye kuzamura ubushobozi bwacu mu bijyanye n'ubushakashatsi. Birashaboka ko ubuhinzi ari wo murimo wa muntu mu by'ubukungu ukuze, ariko uburyo bwo kubona ibiribwa bugezweho bushingira kuri siyansi n'ikoranabuhanga, kimwe na telefone zigezweho twese dukoresha.”

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye kugira ngo Afurika ibashe kugera ku dushya tuyifasha kubona umusaruro w'ibiribwa wisumbuyeho, ku giciro gito kandi hatangijwe ibidukikije. Yavuze ko u Rwanda ruri muri uru rugendo rufatanyije n'ibigo bitandukanye byo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere n'abikorera.

    Urubyiruko rukwiye kumvishwa ko ubuhinzi ari akazi keza

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane buri mu bizafasha Afurika kwihaza mu biribwa, ashimangira ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ari intambwe ishimishije iganisha kuri uru rugendo yatewe.

    Ati “Icya kabiri, dukeneye kurushaho guhahirana hagati yacu. Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryagura amahirwe y'ibigo by'ubucuruzi bushingiye ku buhinzi byo muri Afurika kugera kuri byinshi bishoboka. Mu gihe kinini, umugabane wacu wagiye ukura hanze ibyo kurya dufitiye ubushobozi bwo kwibonera , kubera inzitizi ziri mu buhahirane bw'imbere n'ibindi.”

    “Icya gatatu, dukeneye kumvisha urubyiruko rwacu ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari umwuga mwiza. Mu Rwanda n'ahandi hose muri Afurika, twatewe akanyabugabo no kubona umubare w'urubyiruko rurangiza amashuri rukiyegurira ubuhinzi wiyongera kandi rukabikuramo amafaranga menshi. Kugira ngo ibi bikomeze birasaba uruhare rw'abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no koroherezwa kugera kuri serivisi z'imari n'ubwishingizi.”

    Perezida Kagame yavuze ko guharanira ko habaho ubufatanye bwa Afurika binyuze mu biganiro nk'ibi no gushora imari mu rwego rw'ubuhinzi biri mu bizatuma ubukungu bushingiye ku buhinzi buba umusingi w'iterambere ry'uyu mugabane.

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje umusaruro muke, inzitizi mu buhahirane, ihindagurika ry'ibihe n'icyorezo cya COVID-19 nk'itandaro y'ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku batuye Umugabane wa Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intandaro-y-ikibazo-cy-ibura-ry-ibiribwa-muri-afurika-mu-mboni-za-perezida

  • Ivumburamatsiko ku nyoni yitiriwe “Yesu” iboneka no mu Rwanda –

    Abantu benshi babasha kubona inyoni n’ibisiga by’amabara atandukanye biguruka hirya no hino bakifuza kubimenyaho byinshi cyangwa ntibabyiteho ariko burya inyoni n’ibisiga tubona hirya no hino hari ibintu byinshi biba bitandukaniyeho harimo: ibibiranga, ibibitunga, uburyo byororoka, ibibibangamira n’ibindi.

    Bumwe mu bwoko bw’inyoni bushobora kugutangaza cyane ni African Jacana. Iyi nyoni yitiriwe Yesu kubera uburyo ibasha kugenda hejuru y’amazi kandi ntirigite nk’uko Yesu yabigenje. Ni imwe mu nyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda ahari amazi gusa nko mu bishanga, mu bizenga, ku biyaga n’ahandi.

    -  Ibiranga African Jacana

    African Jacana ni inyoni iba mu mazi ikaba ifite ijosi ryereruka, umunwa wayo ujya gusa n’ubururu, inyuma ku ijosi harirabura. Amababa yayo ajya gusa n’ikigina naho ku nda hajya gusa n’umukara.

    Iyi nyoni igira amaguru maremare kandi ikagira n’amajanja maremare cyane ayifasha kugenda hejuru y’amazi. Ingabo n’ingore zose zirasa uretse ko ingore ikunda kuba nini kuruta ingabo.

    Muri rusange ingabo ishobora gupima garama 137 naho ingore igapima garama 260. Uburebure bw’iyi nyoni buri hagati ya santimetero 23 na 31.

    Inyoni ya African Jacana izwi nka “Jesus Bird”, itungwa no kurya udusimba duto, iminyorogoto, ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa kandi rimwe na rimwe ibasha kurya imbuto.

    -  African Jacana, inyoni zororoka bidasanzwe

    Uburyo bwo kororoka bw’iyi nyoni butandukanye n’ubw’izindi kuko ubusanzwe tuzi ko haba ku bantu no ku bindi biremwa igitsina-gore ni cyo gifata iya mbere mu kwita ku bana cyangwa ku mishwi ariko kuri yo ho biratandukanye cyane kuko usanga akazi kenshi gakorwa n’ingabo.

    Ingabo yarika icyari kuri mabunga (igice cy’urufunzo kiba cyaracitse ku bindi kikajya kirirwa gitembera mu mazi bitewe n’aho umuyaga ucyerekeje), gusa ariko ntabwo buri gihe ingore itera mu cyari. Iyo kubaka icyari birangiye ingore itangira gutera amagi.

    Aho gutera amagi iyo hamaze kuboneka ingore itera amagi ane ariko iyo bigeze ku rya gatatu ingabo itangira kurarira. Amagi ararirwa hagati y’iminsi 20-26 akabona guturagwa.

    Iyo mu kirere hari ubushyuhe usanga ingabo itwikira amagi aho kuyararira. Icyo gihe kandi iba ishobora kwimura amagi ikayajyana mu kindi cyari binyuze mu kuyatwara mu mababa.

    Africana Jacana iyo ingore imaze gutera amagi irigendera kandi ibikurikiraho ntibiyireba; ahubwo iragenda igasanga indi ngabo nayo ikayiterera amagi yarangiza ikongera ikagenda gutyo gutyo.

    Iyi nyoni y’ingabo yo iyo imaze guturaga imishwi ikomeza kubana na se hagati y’iminsi 40- 70. Muri icyo gihe ntabwo ingabo iba igaburira iyo mishwi ahubwo irayiherekeza yo ubwayo ikishakira ibiyitunga.

    Muri iki gihe kandi iyo ingabo igize icyo ibona, yumva cyangwa yikanga iburira iyo mishwi bityo ikabasha kwihisha niba bishoboka kandi byaba bidashoboka igacubira mu mazi kugeza ubwo ibintu byongera kugenda neza.

    Muri iki gihe nabwo kandi ingabo ishobora gutwara udushwi mu mababa yayo nk’uko itwara amagi iyo bibaye ngombwa.

    -  Ibibangamira African Jacana

    Ingabo ya African Jacana nubwo ikora uko ishoboye kose kugira ngo ahantu hari amagi yayo cyangwa imishwi habe harinzwe bikomeye ariko inzoka ziba mu mazi, ibisiga n’izindi nyoni bizobereye mu guhiga bibasha kurya amagi yayo.

    Iyi nyandiko ngufi igaruka ku miterere y’inyoni yitiriwe “Yesu” yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste.

    Nzabonimpa ni umukozi ufite ubunararibonye kandi wahawe amahugurwa y’ubukerarugendo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amashuri yisumbuye yayarangirije muri G. S. St Joseph-Kabgayi (2009) mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, nyuma akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi (2011-2014) mu Ishami ry’Indimi n’Uburezi.

    Kuva 2016 ni bwo yinjiye mu bukerarugendo nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye.

    Inyoni yitiriwe “Yesu” ifite imiterere idasanzwe iri mu ziboneka no mu Rwanda

  • Ivumburamatsiko ku nyoni yitiriwe 'Yesu' iboneka no mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi babasha kubona inyoni n'ibisiga by'amabara atandukanye biguruka hirya no hino bakifuza kubimenyaho byinshi cyangwa ntibabyiteho ariko burya inyoni n'ibisiga tubona hirya no hino hari ibintu byinshi biba bitandukaniyeho harimo: ibibiranga, ibibitunga, uburyo byororoka, ibibibangamira n'ibindi.

    Bumwe mu bwoko bw'inyoni bushobora kugutangaza cyane ni African Jacana. Iyi nyoni yitiriwe Yesu kubera uburyo ibasha kugenda hejuru y'amazi kandi ntirigite nk'uko Yesu yabigenje. Ni imwe mu nyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda ahari amazi gusa nko mu bishanga, mu bizenga, ku biyaga n'ahandi.

    -  Ibiranga African Jacana

    African Jacana ni inyoni iba mu mazi ikaba ifite ijosi ryereruka, umunwa wayo ujya gusa n'ubururu, inyuma ku ijosi harirabura. Amababa yayo ajya gusa n'ikigina naho ku nda hajya gusa n'umukara.

    Iyi nyoni igira amaguru maremare kandi ikagira n'amajanja maremare cyane ayifasha kugenda hejuru y'amazi. Ingabo n'ingore zose zirasa uretse ko ingore ikunda kuba nini kuruta ingabo.

    Muri rusange ingabo ishobora gupima garama 137 naho ingore igapima garama 260. Uburebure bw'iyi nyoni buri hagati ya santimetero 23 na 31.

    Inyoni ya African Jacana izwi nka “Jesus Bird”, itungwa no kurya udusimba duto, iminyorogoto, ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa kandi rimwe na rimwe ibasha kurya imbuto.

    -  African Jacana, inyoni zororoka bidasanzwe

    Uburyo bwo kororoka bw'iyi nyoni butandukanye n'ubw'izindi kuko ubusanzwe tuzi ko haba ku bantu no ku bindi biremwa igitsina-gore ni cyo gifata iya mbere mu kwita ku bana cyangwa ku mishwi ariko kuri yo ho biratandukanye cyane kuko usanga akazi kenshi gakorwa n'ingabo.

    Ingabo yarika icyari kuri mabunga (igice cy'urufunzo kiba cyaracitse ku bindi kikajya kirirwa gitembera mu mazi bitewe n'aho umuyaga ucyerekeje), gusa ariko ntabwo buri gihe ingore itera mu cyari. Iyo kubaka icyari birangiye ingore itangira gutera amagi.

    Aho gutera amagi iyo hamaze kuboneka ingore itera amagi ane ariko iyo bigeze ku rya gatatu ingabo itangira kurarira. Amagi ararirwa hagati y'iminsi 20-26 akabona guturagwa.

    Iyo mu kirere hari ubushyuhe usanga ingabo itwikira amagi aho kuyararira. Icyo gihe kandi iba ishobora kwimura amagi ikayajyana mu kindi cyari binyuze mu kuyatwara mu mababa.

    Africana Jacana iyo ingore imaze gutera amagi irigendera kandi ibikurikiraho ntibiyireba; ahubwo iragenda igasanga indi ngabo nayo ikayiterera amagi yarangiza ikongera ikagenda gutyo gutyo.

    Iyi nyoni y'ingabo yo iyo imaze guturaga imishwi ikomeza kubana na se hagati y'iminsi 40- 70. Muri icyo gihe ntabwo ingabo iba igaburira iyo mishwi ahubwo irayiherekeza yo ubwayo ikishakira ibiyitunga.

    Muri iki gihe kandi iyo ingabo igize icyo ibona, yumva cyangwa yikanga iburira iyo mishwi bityo ikabasha kwihisha niba bishoboka kandi byaba bidashoboka igacubira mu mazi kugeza ubwo ibintu byongera kugenda neza.

    Muri iki gihe nabwo kandi ingabo ishobora gutwara udushwi mu mababa yayo nk'uko itwara amagi iyo bibaye ngombwa.

    -  Ibibangamira African Jacana

    Ingabo ya African Jacana nubwo ikora uko ishoboye kose kugira ngo ahantu hari amagi yayo cyangwa imishwi habe harinzwe bikomeye ariko inzoka ziba mu mazi, ibisiga n'izindi nyoni bizobereye mu guhiga bibasha kurya amagi yayo.

    Iyi nyandiko ngufi igaruka ku miterere y'inyoni yitiriwe 'Yesu' yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste.

    Nzabonimpa ni umukozi ufite ubunararibonye kandi wahawe amahugurwa y'ubukerarugendo ku rwego rw'igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amashuri yisumbuye yayarangirije muri G. S. St Joseph-Kabgayi (2009) mu Ishami ry'Indimi n'Ubuvanganzo, nyuma akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi (2011-2014) mu Ishami ry'Indimi n'Uburezi.

    Kuva 2016 ni bwo yinjiye mu bukerarugendo nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye.

    Inyoni yitiriwe 'Yesu' ifite imiterere idasanzwe iri mu ziboneka no mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ivumburamatsiko-ku-nyoni-yitiriwe-yesu-iboneka-no-mu-rwanda

  • MTN Rwanda yatanze umusanzu wa miliyari 3,7 Frw wo gutera inkunga Mutuelle de Santé – #rwanda #RwOT

    Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryerekeye inkunga y'ubwisungane mu kwivuza riteganya ko ibigo by'itumanaho mu Rwanda bizajya bitanga 2,5% by'amafaranga byinjiza buri mwaka mu gihe cy'imyaka ibiri naho ku mwaka wa gatatu bigatanga 3%.

    Muri iyo gahunda, MTN Rwanda yashyikirije RSSB inkunga yayo mu mwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020 ingana na 3.790.595.500 Frw agamije kongerera ingufu iyi gahunda.

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, yavuze ko bishimiye gutera inkunga abanyarwanda kandi ko ari igikorwa kigamije kubungabunga ubuzima bw'abenegihugu.

    Ati 'Turifuza ko abanyarwanda bose bagira icyo bungukira ku kuba MTN ikorera hano mu Rwanda. Kuri twe kandi iki ni ikintu kiduha agaciro cyane ndetse twifuza gukorana byinshi na RSSB, cyane ko buri wese akwiye kungukira ku bikorwa by'umuyoboro nka MTN.'

    Yakomeje agira ati 'Guverinoma y'u Rwanda yasabye ko twajya dutanga ku byo twinjiza rero ni ikintu dushyigikiye twivuye inyuma kandi turasaba uwo ari we wese ufite ibikorwa by'iterambere kugira uruhare muri iki gikorwa.'

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu mu bikorwa by'ubuvuzi kandi bishimangira uruhare rukomeye MTN igira muri gahunda za Leta.

    Ati 'Bigaragaza umurava mu kugira uruhare mu iterambere no guteza imbere imibereho myiza. Uyu munsi rero twashyikirijwe amafaranga arenga miliyari 3,7 Frw agiye kudufasha mu bikorwa by'ubuvuzi by'umwihariko mu bwisungane mu kwivuza. Turashimira MTN ko idushyikirije ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu muri serivisi z'ubuvuzi, dusanzwe dukorana na MTN kandi twishimira iteka umurava wabo.'

    Uretse ibigo by'itumanaho mu Rwanda birebwa n'itegeko rigena ahakomoka amafaranga yunganira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, 10% by'amafaranga Polisi yinjiza nk'amande ku makosa yo mu muhanda na 50% by'ayinjira ku gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga bizwi nka Controle technique.

    Inkunga ya MTN igamije guteza imbere ibikorwa bya Mutuelle de Santé

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, ashyikiriza ubuyobozi bwa RSSB sheki y'inkunga

    Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko aya mafaranga agiye kongera imbaraga muri serivisi z’ubuzima

    MTN yashimiwe umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-umusanzu-wa-miliyari-3-7-frw-wo-gutera-inkunga-mutuelle-de

  • Abareganwa na Rusesabagina batangiye kwiregura #rwanda #RwOT

    Abaregwa mu rubanza ubushinjacyaha bw'u Rwanda buregamo Paul Rusesabagina n'abandi 20 kuri uyu wa kane tariki 29 Mata 2021, batangiye kwiregura.

    Ni nyuma y'aho ub ushinjacyaha busoje gusobanura imiterere y'ibyaha bubarega bose uko ari 21.

    Kwiregura kw'abagareganwa na Paul Rusesabagina n'ubundi kwatangiye atari mu rukiko nk'uko yabyiyemeje kuva tariki 12 Werurwe.

    Paul Rusesabagina yari ku mwanya wa Gatatu mu rukurikirane rw'uko abaregwa bagomba kwiregura akaza inyuma ya Nsabimana Callixte wiyita Sankara we wamaze kwiregura  na Herman Nsengimana  wabimburiya abandi kwiregura mu iburanisha ryo kuri uyu wa 29 Mata 2021.

    Herman Nsengimana yatangiye asobanura uko yinjiye mu mutwe wa FLN yaje kubera umuvugizi, nk'uko byari byagaragajwe n'ubushinjacyaha ubwo bwasobanuraga ibyaha burega Herman.

    Muri  Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare azirangiza mu muri Nzeri mu mwaka wa 2018.

    Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

    Yageze muri abo barwanyi ajyanywe na Nsabimana Callixte abanje kuyoboka ishyaka rye, aza no kumusimbura ku kuvugira FLN ubwo Nsabimana Callixte yafatirwaga mu birwa bya Comores.

    Urukiko rwabajije Nsengimana Herman niba yaravuganaga na Paul Rusesabagina abihakana yivuye inyuma, avuga ko  nta hantu yahuriraga na Rusesabagina kuko atazi aho we (Rusesabagina) n'abandi ba perezida bahuriraga.

     Ati 'Njye nari umuntu usanzwe, ntaho nahuriye na Rusesabagina ndetse nta nimero ye ya telefoni nari mfite.'

    Urukiko kandi rwamubajije ibikorwa yakoze nk'uwari ushinzwe itangazamakuru akaza no kuvugira FLN, mu gusubiza Herman yavuze ko ntabyo.

    Yavuze ko bamugize umuvugizi ariko ko yabaga yiyicariye aho, ntiyajyaga mu nama ahubwo Gen. Jeva yamwohererezaga  ubutumwa akamubwira igitero  bagabye.

    Yavuze ko ibyo yavugiye mu itangazamakuru yabivuze nk'umuvugizi wahawe amategeko.

    Uwunganira Nsengimana Herman mu mategeko yavuze ko icyaha Ubushinjacyaha bushinja umukiriya we cyo kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe cyakozwe mbere y'uko itegeko ribihana risohoka bityo ko ntaho urukiko rwahera rumuhanisha kwinjira muri uyu mutwe kandi nta tegeko ryabimubuzaga, nubwo Nsengimana yemera ko yinjiye mu mutwe wa FLN.

    Nsengimana Herman yavuze ko ajya muri FLN yari yabwiwe ko gahunda  ari ugutera u Rwanda amahanga akabibona akajyamo hagati, bityo bikaborohereza kugirana imishyikirano na Leta y'u Rwanda bagataha babona imyanya mu butegetsi, ariko ngo yatunguwe no kumva ko FLN yagabye ibitero ikica abantu igatwika n'ibyabo, yavuze ko ibyo bikorwa atigeze abimenya ahubwo ngo yabimenye aho agereye mu Rwanda.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w'Iterabwoba, umwunganizi mu mategeko wa  Nsengimana yavuze ko amasezerano yabaye mu kurema MRCD ntaho bigaragara ko umukiriya we yabigizemo uruhare .

    Uwunganira Nsengimana yavuze iko iby'ubushinjacyaha bwavuze buhuriza  hamwe imitwe ibiri itandukanye bihabanye n'ibyo nyir'ubwite yiyemerera kuko yemera ko yabaye mu mutwe wa FLN, ariko atigeze agaragara nk'umunyamuryango wa MRCD.

    Umunyamategeko wa Herman yasabye urukiko ko rwazemeza  ko uwo yunganira atigeze aba muri MRCD.

    Umunyamategeko wa Herman kandi yabwiye urukiko ko imitwe y'iterabwoba ivugwa muri iyi dosiye ari FDRL Foka na MRCD FLN kandi umukiliya we yemera kuba muri FLN gusa.

    Muri  Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana Herma  yeretswe itangazamakuru nyuma, yo gufatirwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu banyujijwe mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Col Nizeyimana Marc uregwa ibyaha icyenda nawe yireguriye imbere y'urukiko.

    Col Nizeyimana Marc yemera ibyaha bibiri  mu byaha icyenda aregwa ari byo Kuba mu mutwe w'ingabo utemewe no Kuba mu mutwe w'iterabwoba, ariko umwunganira yavuze ko n'ubwo umukiriya we abyemera  adakwiye guhanishwa  itegeko rishya kuko ibyo yemera yabikoze  mbere y'uko itegeko rirebana nabyo  risohoka, bityo ko adakwiye guhanishwa itegeko mpanabyaha rya  2018 ahubwo hakurikizwa itegeko ryo muri 2012.

     Ibindi 7  bifitanye isano n'iterabwoba byose Col Nizeyimana Marc ntabwo abyemera ati 'Byabazwa ababikoze.'

    Iburana ryo kuri uyu wa 29 Mata 2021, ryasubitswe umunyamategeko wa Col Nizeyimana Marc ari gusobanura ingingo z'amategeko ziregura umukiriya we, yari ageze ku cyaha cya 3.

    Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 6 n'iya 7 Gicurasi 2021.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abareganwa na Rusesabagina batangiye kwiregura appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/29/abareganwa-na-rusesabagina-batangiye-kwiregura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abareganwa-na-rusesabagina-batangiye-kwiregura

  • Ubuhamya:Ibyiyingoma yashatse kwica nyina bitewe n’uko yanze kumubwira se #rwanda #RwOT

    Ibyiyingoma Jean de Dieu wavutse mu 1972 mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye yakuze atazi se biramukomeretsa cyane bimuviramo kwanga nyina ndetse agambirira kumwica kuko yanze kumubwira inkomoko ye, ariko Imana yakinze ukuboko imubuza kumena amaraso y’umubyeyi we ndetse nyuma aza gukizwa.

    Mu magambo ye arasobanura urugendo rukomeye yanyuzemo bitewe no kutamenya se umubyara ati:

    'Navutse ku mubyeyi utarigeze ashakana n’umugabo. Ibi byatumye mu mabyiruka yanjye mbaho mfite umutima ubabaye kuko numvaga hari uburenganzira bw’umwana ntujuje bwo kumenya amazina y’ababyeyi banjye no kumenya inkomoko. Maze kwegera hejuru mama namubajije amazina ya papa yanga kuyambwira ahubwo antuka ibitutsi ntabasha gusubiramo.

    Ibyo byatumye mbyiruka nanze mama n’abantu bose b’igitsina gore, bitewe n’ibyo bikomere nabwiye mama amagambo akomeye nti: 'Kubera ko utambwiye amazina ya papa, ntabwo nzigera na rimwe niyandarika kugira ngo ntazabyara umwana utazi se nk’uko navutse. Ikindi naramubwiye nti ntabwo nziyandarika kugira ngo abantu batazavuga ngo amaraso y’akarande ka mama yarankurikiranye' N’ubwo nagize abasore b’inshuti zanjye bagendera mu ngeso mbi ariko uburemere bw’uko nakomeretse mu bitekerezo byatumye mu myaka yanjye y’ubugimbi ntagendera muri izo ngeso.

    Kutamenya data byamvukije uburenganzira bwo kwiga kuko nishakiye ishuri mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, nabonye umuterankunga wo kumfasha. Muri icyo gihe niga nirukanywe ibihe 4 nzira kutamenya amazina ya papa kandi kugeza ubu ngize imyaka 49 ntazi data. Ibi byarankomerekeje mbaho mu buzima bwo kwiheba najyaga njya munsi y’ubwiherero nkicara nkubika umutwe mu maguru nkarira imitsi yanjye yo mu gahanga yahoraga ireze. Kubera kubaho nigunze abanyeshuri bashakaga ko dusabana ku mbaraga kandi n’abarimu ni ko babishakaga ariko sinigeze mbikora ari na byo byamviriyemo gukubita umunyeshuri mukura amenyo muziza ko ashaka ko nsabana bahise banyirukana burundu.

    Bamaze kunyirukana ngeze mu rugo mama na we aranyirukana ndamubwira nti 'Niba unyirukanye mfata ukuboko unjyane umpuze na papa tumenyane nimara gukura nzabone aho naka umugabane w’ubutaka kuko bitabaye ibyo dushobora kumerana nabi kuko cya gihe wambwiraga nkakwihorera ni uko nari nkiri muto cyane ariko noneho ndiyumvamo ubusore. Nukomeza gutyo ushobora no kuhaburira ubuzima.

    Icyo gihe narongeye mubaza amazina ya data arantuka cyane arangije arambwira ngo ubundi se mfana iki nawe ko uri umwana natoraguye nkagushyira mu rugo kubw’impuhwe zanjye, urambwira ko ndi nyoko ko ngushakira so ku zihe mpamvu? Kandi nari nibitseho amakuru yeruye ko ari mama umbyara. Amaze kumbwira ibyo nafashe icyemezo cyo kuba mu rugo ku mbaraga ari bwo twakomeje guhangana kuko ibyo yambwiraga sinashoboraga kubyumva kuko nanjye ibyo namubwiye atabyumvise.

    Igihe cyarageze ndibwira nti kuba mama naramubajije ikibazo ntansubize nkaba nkomeza kumureba kandi iyo nshitswe mu bantu nkavuga nabi baravuga ngo ni ko abana b’ibinyendaro babaye. Bityo rero kugira ngo mbashe kwikuraho icyo kintu byatumye ntekereza kuzica mama ndetse ntegura icyuma cyo kumutera, naragiye ndagityaza ngishyira munsi ya matelas ndacyisegura nkimarana igihe kitari kigufi.

    Kugira ngo nzabashe gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo cyanjye habayeho imbarutso, urumva za nzira mama yambyayemo nizo yari agikomeje gucamo. Byatumye mfata umwanya wo kubitekereza najya kubikora umutimanama ukambuza kuko umuntu Imana yamuremanye umutimanama umwereka icyiza n’ikibi. Kugira ngo ngere ku mugambi wanjye byabaye ngombwa ko niga kunywa urumogi na ba basore b’inshuti zanjye.

    Igihe kimwe hari saa munani z’ijoro nshaka gushyira mu bikorwa igitekerezo cyanjye. Icyari kibiteye ni uko hari umushyitsi wari uje muri iryo joro arataha murumva ubuzima nabagamo. Nahise nkuramo icyuma mu musego mpita ninjirana mama mu cyumba mpageze ndamubwira nti 'Mama nakubajije amazina ya papa kuva kera nkiri muto, aho kunsubiza ukantuka. Nihanganye igihe kirekire none ndagusaba ko ubyuka, ugakuramo umwambaro w’ijoro ukambara neza hanyuma tukagenda ukangeza kwa papa tukamenyana nkabona kugira umutekano muri njye, niba utabikoze rero ibintu ni 2 urahitamo kubaho cyangwa gupfa, niba utabyemera kubaho kwawe no gupfa bifitwe nawe.

    Mubyukuri mama ntiyabonye icyo asubiza. Kubera uburakari bwari bwinshi kandi mfite inzika z’ibirarane, nafashe icyuma ndakizamura ngiye kukimutera ijwi rituruka mu gisenge cy’inzu rirampamagara riti 'Ibyiyingoma! Ibyiyingoma subiza inkota mu rwubati rwayo kuko abicisha inkota bose bazapfa ari zo bazize. Nashakishije urimbwiye ndamubura nkomeza igitekerezo cyanjye, ukuboko kwaheze mu kirere kumanura icyuma birananira kubera iryo jwi uburyo ryavugaga. Ijwi ryongeye kumpamagara inshuro 2 ngo nsubize inkota mu rwubati kuko abicisha inkota ari yo bazazira. Ijwi ryampamagaye inshuro ya 3 umubiri wanjye wose utangira kubira ibyuya kuko hari nijoro mpinda umushyitsi, intoki zanjye zitakaza imbaraga cya cyuma kiva mu ntoki gitakara hasi kwica mama ntibyaba bigishobotse.

    Nyuma byabaye ngombwa ko nsohoka muri icyo cyumba na we asigara yumiwe. Kubera wa mutima nama wanjye bwaracyeye nza kwibaza ijjwi ryambujije kwica mama nyiraryo ndetse mfata icyemezo cyo gutandukana na mama kuko nari maze kuba umusore kuko nibwiraga ko ubutaha nazarirusha imbaraga nkamena amaraso noneho bimwe nabwirwaga na rya jwi bikazambaho. Bwaracyeye ndagenda ntandukana na mama'.

    Mu gice cya kabiri tuzareba ubuzima Ibyiyingoma Jean de Dieu yabayemo nyuma yo gutandukana na nyina, uko yakijijwe n’uburyo yashatse umugore kandi yarangaga abagore n’abakobwa bitewe n’ibikomere yakuriyemo.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Ibyiyingoma-yashatse-kwica-nyina-bitewe-n-uko-yanze-kumubwira-se.html

  • Intandaro y’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Mata 2021 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro ku kuvugurura uko ubuhinzi bukorwa muri Afurika n’uko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.

    Cyateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Buhinzi (IFAD) ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika, FARA.

    Uretse Perezida Kagame iki kiganiro cyanitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye barimo Edgar Lungu wa Zambia Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Bah Ndaw uyoboye Mali mu nzibacyuho na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

    Cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

    Iki kiganiro kibaye mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakigaragara ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ahanini biturutse ku buryo butanoze umurimo w’ubuhinzi ukorwamo kuri uyu mugabane.

    Imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by’abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by’ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.

    Perezida Kagame yagaragaje ko intandaro y’uko kutabasha kwihaza mu biribwa kw’abatuye Afurika biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umusaruro muke mu buhinzi, inzitizi zikiri mu buhahirane n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

    Ati “Urwego rw’bijyanye n’ibyo kurya muri Afurika rurajegajega bitewe n’umusaruro muke n’inzitizi mu buhahirane ndetse ihindagurika ry’ibihe riri gutuma ikibazo kirushaho gukomera, uko kugwa kwimvura bigenda guhindagurika n’ikibazo cy’ubutayu kikarushaho kuba kibi ndetse birumvikana ko icyorezo cya COVID-19 ari umutwaro waje wiyongeraho, tugihanganye nawo.”

    Yakomeje avuga ko igisubizo kuri iki kibazo ari ukuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika.

    Ati “Ku rundi ruhande, ibisubizo kuri ibi bibazo birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Kuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika birihutirwa. Nta n’umwe ushobora kwihaza binyuze mu buhinzi gakondo. Ubuhinzi bugamije ubucuruzi bushobora kuba inzira yo kugera ku burumbuke ku miryango y’Abanyafurika.”

    “Mbere na mbere, dukeneye kuzamura ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ubushakashatsi. Birashaboka ko ubuhinzi ari wo murimo wa muntu mu by’ubukungu ukuze, ariko uburyo bwo kubona ibiribwa bugezweho bushingira kuri siyansi n’ikoranabuhanga, kimwe na telefone zigezweho twese dukoresha.”

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye kugira ngo Afurika ibashe kugera ku dushya tuyifasha kubona umusaruro w’ibiribwa wisumbuyeho, ku giciro gito kandi hatangijwe ibidukikije. Yavuze ko u Rwanda ruri muri uru rugendo rufatanyije n’ibigo bitandukanye byo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abikorera.

    Urubyiruko rukwiye kumvishwa ko ubuhinzi ari akazi keza

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane buri mu bizafasha Afurika kwihaza mu biribwa, ashimangira ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ari intambwe ishimishije iganisha kuri uru rugendo yatewe.

    Ati “Icya kabiri, dukeneye kurushaho guhahirana hagati yacu. Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryagura amahirwe y’ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi byo muri Afurika kugera kuri byinshi bishoboka. Mu gihe kinini, umugabane wacu wagiye ukura hanze ibyo kurya dufitiye ubushobozi bwo kwibonera , kubera inzitizi ziri mu buhahirane bw’imbere n’ibindi.”

    “Icya gatatu, dukeneye kumvisha urubyiruko rwacu ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari umwuga mwiza. Mu Rwanda n’ahandi hose muri Afurika, twatewe akanyabugabo no kubona umubare w’urubyiruko rurangiza amashuri rukiyegurira ubuhinzi wiyongera kandi rukabikuramo amafaranga menshi. Kugira ngo ibi bikomeze birasaba uruhare rw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no koroherezwa kugera kuri serivisi z’imari n’ubwishingizi.”

    Perezida Kagame yavuze ko guharanira ko habaho ubufatanye bwa Afurika binyuze mu biganiro nk’ibi no gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi biri mu bizatuma ubukungu bushingiye ku buhinzi buba umusingi w’iterambere ry’uyu mugabane.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje umusaruro muke, inzitizi mu buhahirane, ihindagurika ry’ibihe n’icyorezo cya COVID-19 nk’itandaro y’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku batuye Umugabane wa Afurika

  • MTN Rwanda yatanze umusanzu wa miliyari 3,7 Frw wo gutera inkunga Mutuelle de Santé –

    Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza riteganya ko ibigo by’itumanaho mu Rwanda bizajya bitanga 2,5% by’amafaranga byinjiza buri mwaka mu gihe cy’imyaka ibiri naho ku mwaka wa gatatu bigatanga 3%.

    Muri iyo gahunda, MTN Rwanda yashyikirije RSSB inkunga yayo mu mwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020 ingana na 3.790.595.500 Frw agamije kongerera ingufu iyi gahunda.

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, yavuze ko bishimiye gutera inkunga abanyarwanda kandi ko ari igikorwa kigamije kubungabunga ubuzima bw’abenegihugu.

    Ati “Turifuza ko abanyarwanda bose bagira icyo bungukira ku kuba MTN ikorera hano mu Rwanda. Kuri twe kandi iki ni ikintu kiduha agaciro cyane ndetse twifuza gukorana byinshi na RSSB, cyane ko buri wese akwiye kungukira ku bikorwa by’umuyoboro nka MTN.”

    Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko twajya dutanga ku byo twinjiza rero ni ikintu dushyigikiye twivuye inyuma kandi turasaba uwo ari we wese ufite ibikorwa by’iterambere kugira uruhare muri iki gikorwa.”

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubuvuzi kandi bishimangira uruhare rukomeye MTN igira muri gahunda za Leta.

    Ati “Bigaragaza umurava mu kugira uruhare mu iterambere no guteza imbere imibereho myiza. Uyu munsi rero twashyikirijwe amafaranga arenga miliyari 3,7 Frw agiye kudufasha mu bikorwa by’ubuvuzi by’umwihariko mu bwisungane mu kwivuza. Turashimira MTN ko idushyikirije ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu muri serivisi z’ubuvuzi, dusanzwe dukorana na MTN kandi twishimira iteka umurava wabo.”

    Uretse ibigo by’itumanaho mu Rwanda birebwa n’itegeko rigena ahakomoka amafaranga yunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, 10% by’amafaranga Polisi yinjiza nk’amande ku makosa yo mu muhanda na 50% by’ayinjira ku gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bizwi nka Controle technique.

    Inkunga ya MTN igamije guteza imbere ibikorwa bya Mutuelle de Santé

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, ashyikiriza ubuyobozi bwa RSSB sheki y’inkunga

    Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko aya mafaranga agiye kongera imbaraga muri serivisi z’ubuzima

    MTN yashimiwe umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda