Category: Uncategorized

  • Umuyobozi w’urwego rw’amagereza muri Zambia yashimye uburyo abagororwa mu Rwanda bigishwa imyuga –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda hamwe n’itsinda ayoboye aho basuye Gereza ya Nsinda ndetse n’Ishuri rikuru rya RCS byose biherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Umuyobozi wa Gereza ya Nsinda, CSP Elly Karangwa, yavuze ko iyi gereza iri kugororerwamo imfungwa 14 628, avuga ko kuba abagororwa bigishwa imyuga byaziye igihe kuko bibafasha mu kubagorora neza.

    CSP Karangwa yavuze ko hari abantu baza gufungwa bisa n’aho ubuzima bwananiranye ariko ngo iyo bahagejejwe bakigishwa umwuga basubira hanze babasha kuba bazi umwuga runaka kuburyo batongera gukora ibyaha.

    Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe yavuze ko yishimiye igikorwa cyo kwigisha abagororwa imyuga ndetse n’uburyo bakurikirana abo bagororwa.

    Yavuze ko Afurika ikeneye kwigisha buri muntu mu rwego rwo gutuma abantu bose bagira ubumenyi bw’ibanze ku myuga itandukanye.

    Ati “ Twize uburyo ibintu byanyu biri ku murongo n’uburyo mwigisha abagororwa banyu hagamijwe kubahindurira ubuzima. Buri mugororwa wigishijwe umwuga akabona ibikoresho bizagabanya abanyabyaha mu muryango, igihugu cyanyu kizabaho kidafite ibyaha kandi uko munigisha abagororwa benshi ni nako abeshi bashira muri gereza ahubwo bakabona umwuga ubafasha kwinjiza.”

    Intego ni zose ku bagororwa biga imyuga

    Bamwe mu bagororwa biga imyuga muri gereza ya Nsinda bavuga ko bafite intego yo kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje igihano cyabo ngo kuko imyuga bari kwigishwa bizeye ko izabafasha mu kugira imibereho myiza.

    Bagabo Samuel wakatiwe imyaka itatu kuri ubu akaba amazemo umwaka n’igice, yavuze ko kuba ari kwiga umwuga wo gutunganya amazi bizamufasha kwiteza imbere mu gihe yasubiye hanze.

    Ati “ Uyu mwuga uzamfasha kwiteza imbere kuburyo ntakongera gukora amakosa ngo ngaruke gufungwa, ndashimira abayobozi bacu batekereje gushinga iri shuri.”

    Habanabakize Thomas wafunzwe mu mwaka wa 2018 aho yakatiwe imyaka itanu, yavuze ko umwuga yiga ujyanye no gukora amashanyarazi uzamufasha kwirinda kongera gukora ibyaha.

    Ati “ Intego yanjye ni uko nzasohoka nkagenda nkakoresha ubumenyi nkura hano sinsubire mu byaha nabagamo mbere. Ndashaka guteza imbere umuryango wanjye hamwe n’igihugu.”

    Kuri ubu Gereza eshanu nizo zigishirizwamo imyuga icumi yatoranyijwe mu rwego rwo gufasha abagororwa gusohoka hari umwuga bazi, izo ni gereza ya Rubavu yigishirizwamo gutunganya impu, Huye yigishirizwamo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza yigishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

    Gereza ya Rwamagana yo yigishirizwamo gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n’ubwubatsi naho muri gereza ya Nyarugenge ho higishirizwamo imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

    Mu minsi ishize umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko impamyabushobozi zihabwa abagororwa bazajya banazikoresha mu buzima bwo hanze ngo kuko porogaramu bagenderaho biga ari isanzwe.

    Abacungagereza mu karasisi bakira Dr Chisela na CG Marizamunda

    Dr Chisela yatangaje ko kwigisha imyuga ku mfungwa n’abagororwa mu Rwanda ari umusingi mwiza wo kubaka umuryango utekanye

    Batambagijwe ahari ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri gereza ya Nsinda

    Abayobozi batandukanye muri RCS baje kwakira Dr Chisela muri gereza ya Nsinda

    Dr Chisela yeretswe uburyo abagororwa bigishwa imyuga kandi bakava muri gereza bayimenye

    CG Marizamunda ari kumwe na Dr Chisela berekwa ibikorerwa mu ishuri rikuru rya RCS

    Abayobozi bakuru basuye amashuri yigiramo abakora muri RCS banakurikirana inyigisho bahabwaga

    Bamwe mu bazanye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa muri Zambia bishimiye uburyo u Rwanda rwita ku mfungwa

    Batemberejwe ibice bigize gereza ya Nsinda

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • AMAFOTO : Umuyobozi wa UNHCR uherutse kwakirwa na Perezida Kagame yanakiriwe na Perezida w’u Burundi #rwanda #RwOT

    Filippo Grandi uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye birimo inkambi zirimo ikigo gicumbikiye abimukira bavuye muri Libya bashaka ubuhungiro.

    Uyu muyobozi wa UNHCR ku Isi, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bushishozi bwe buhanitse bwo kuba yaremeye ko u Rwanda rwakira bariya bimukira bari bageramiwe aho bari bari muri Libya.

    Ku wa Mbere tariki 26 Mata 2021, Filippo Grandi yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro.

    Ku wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, ubwo Filippo Grandi yasozaga uruzinduko rwe mu Rwanda, yagiye i Nemba mu Karere ka Bugesera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ubwo yakurikiranaga igikorwa cyo gucyura impunzi z’Abarundi zari zimaze imyaka igera kuri itandatu ziri mu Rwanda.

    Uyu muyobozi wa UNHCR ku Isi yahise akomereza uruzinduko rwe mu Burundi, kimwe mu bihugu bifite impunzi nyinshi mu karere zahungiye mu bihugu binyuranye byo muri aka karere.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, Filippo Grandi yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu biro bye bagirana ibiganiro.

    Filippo Grandi na Perezida Evariste Ndayishimiye baganiriye ku bikorwa byo gucyura impunzi z’Abarundi ziri mu bihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Tanzania na Uganda.

    Uyu muyobozi wa UNHCR yashimiye Perezida Evariste Ndayishimiye kuba ubuyobozi bwe bukomeje kuzana amahoro mu gihugu ndetse n’amajyambere bikaba biri no gutuma abari bahunze kiriya gihugu muri 2015 batahuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Umuyobozi-wa-UNHCR-uherutse-kwakirwa-na-Perezida-Kagame-yanakiriwe-na-Perezida-w-u-Burundi

  • Rutsiro : Uwimana arakekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda iratangaza koi bi byabereye mu murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ubwo uyu mugabo witwa Uwimana yicaga umugore we amukubise umwase mu mutwe.

    Polisi y’u Rwanda kandi itangaza ko Uwimana Jean Pierre ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    Kwicana kw’abashakanye bikomeje kwiyongera mu bice binyuranye by’igihugu aho akenshi bikunze kuba bituruka ku makimbirane aba amaze igihe kirekire mu miryango.

    Mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, mu mpera za Mutarama hari umugabo witwa Semanyenzi Innocent wishe umugore we amukubise umugeri mu nda.

    Urupfu rwaherukaga ni urwabere mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Tare, mu Murenge Mbazi mu Karere ka Huye aho umugabo witwa Nyamwasa Jean w’imyaka 59 na we yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe.

    Inzego z’ibanze zikunze kugira inama abashakanye kutihererana ibibazo biba biri mu miryango kuko ari byo bikunze kuba intandaro y’uku kwicana.

    Na none kandi izi nzego zigira inama abaturage kujya batanga amakuru ku miryango ifitanye ibibazo kugira ngo bishakirwe umuti bitaragera ku rwego rwo kuba byavamo ubu bugizi bwa nabi bwo kwicana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Uwimana-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-umwase-mu-mutwe

  • Kigali : Abantu 8 barimo Mudugudu bafashwe banywera inzoga mu kabari saa tanu z’ijoro #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, bafashwe saa tanu z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 27 Mata 2021 ubwo bari mu kabari gaherereye mu mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge barimo banywa inzoga.

    Aba uko ari umunani bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa 28 Mata ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

    Nshimyumukiza Faustin, umuyobozi w’Umudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu na we yafatiwe muri ako kabari barimo banywa inzoga, yemeye ko bakoze amakosa ayasabira imbabazi.

    Yagize ati 'Badusanze mu kabari turi kumwe na bagenzi banjye tuziranye turimo kunywa inzoga twanarengeje amasaha yo gutaha kandi no gufungura utubari bitemewe, twanyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi nk’umuyobozi kuko ntabashije gucyebura abo twari kumwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari akabari gafunguye karimo abantu bari kukanyweramo inzoga.

    Yagize ati 'Hafi mu masaha ya saa tanu z’ijoro nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari akabari gafunguye harimo abantu barimo kunywa inzoga, abapolisi bahise bajyayo basangamo abantu umunani.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko bibabaje kuba bariya bantu bafashwe bari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu ariwe wakabaye abacyebura.

    Ati”Umuntu wese unyuranya n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 azafatwa abihanirwe. Birababaje kubona bari bari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu wakabagiriye inama yo kwirinda iki cyorezo ahubwo akaba ariwe ubatiza umurindi wo gukomeza kunywa bakirengagiza amabwiriza nkana yashyizweho na Leta.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yose uko yakabaye ajyanye no kwirinda no kurwanya COVID-19, yanagiriye inama abantu bose kureka kwijandika mu bikorwa binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

    Aba bose uko ari umunani bafashwe barigishwa banacibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    JPEG - 43.2 ko
    Umuyobozi w’Umudugudu wafatanywe n’aba bantu yasabye imbabazi
    JPEG - 38.5 ko
    CP John Bosco Kabera yibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza bigomba kuba umuco

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-8-barimo-Mudugudu-bafashwe-banywera-inzoga-mu-kabari-saa-tanu-z-ijoro

  • Ubuhamya bwa Perezida Kagame ku mpamvu FPR yagabye ibitero amasezerano ya Arusha arimbanyije –

    Nubwo hari hashize iminsi ingabo za FPR zemeye guhagarika imirwano ndetse ibiganiro by’amahoro bya Arusha birimbanyije, kwihangana byaranze maze zirenga agace kazitandukanyaga n’iza Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana, FAR, zikomeza zinjira mu mujyi wa Ruhengeri, zifata n’uduce tuhakikije turimo imirenge ibiri yahoze muri Byumba.

    Mu minsi micye yakurikiye, izi ngabo zakomeje urugendo zimanuka, zitsimbura ingabo za FAR mu birindiro hafi ya byose byari mu Majyaruguru, zifata ibice by’ingenzi nk’imihanda igana i Kigali n’ibiraro bikomeye, kugera ubwo zitungutse mu misozi ya Shyorongi n’inkengero zayo, zitegeye Kigali yari mu birometero 30 gusa.

    Nyuma y’ibitero FPR yari imaze kugaba kuri FAR, hirya no hino humvikanye amajwi y’abantu bashinja FPR kwica ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru Christian Science Monitor, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za FPR-Inkotanyi, yasobanuye ko FPR yafashe umwanzuro wo kurenga ku masezerano ya Arusha kuko na Leta itari ikiyubahiriza.

    Yagize ati “Intego zacu ni ugutanga ubutumwa kuri Leta bw’uko mu gihe turi gushakira hamwe amahoro [binyuze mu masezerano ya Arusha] bakwiye kuyubahiriza. Bakomeje kwica ibyo twemeranyijeho i Arusha. Ugomba kuba warumvise ubwicanyi buherutse kubera [mu duce twa Gisenyi na Ruhengeri] kandi bwakozwe na Leta”.

    Ubu bwicanyi Gen Maj Kagame yavugaga, bwanagaragajwe na Komisiyo ya FIDH, yari igizwe n’impuguke mu by’amategeko, ubuvuzi ndetse n’izindi nzego, bacukumbuye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye kuva mu 1990.

    Ni ubwicanyi bwabereye mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi, bukaza umurego cyane nyuma y’uko impuguke za FIDH zivuye mu Rwanda, maze abarimo ingabo za FAR bakadukira Abatutsi basaga 400, biganjemo abari batanze ubuhamya bw’ibyo babonye mu bice byabereyemo ubwicanyi.

    Gen Maj Kagame yasobanuye ko FPR yagombaga kugira icyo ikora mu kuburizamo ubwo bwicanyi, kuko atari ubwa mbere bwari bubayeho, dore ko mu bice bya Kibilira mu Ukwakira 1990 hiciwe Abatutsi, bongera kwicirwa mu mu Bigogwe mu 1991, ndetse na Bugesera muri Werurwe 1992.

    Yagize ati “[Abapfuye] bari hari hagati ya 300 na 400. Iyi si inshuro ya mbere babikora, bishe abantu mu Bugesera na Kibilira ndetse na Bigogwe hafi ya Gisenyi. Twatekereje ko ubwo bwicanyi buzahagarara ubwo twari mu biganiro bigamije gushaka amahoro ariko si ko byagenze. Rero ntitwari buhagarare gutyo gusa ngo tureberere”.

    Icyari kigamijwe muri ubu bwicanyi, nk’uko Gen Maj Kagame yabitangaje, kwari ukwihimura kuri FPR kuko yari yaranze ko ishyaka rya CDR, ryakoreraga mu kwaha kw’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana, rihabwa imyanya muri Guverinoma.

    Yaragize ati “[Icyari kigamijwe] ni ukudutera ubwoba. Mu bice by’amasezerano yo gusangira ubutegetsi i Arusha, ishyaka rya Perezida Habyarimana, MRND, ryari ririmo kugerageza gushyira ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, CDR muri Leta. Ibyo byari gutuma abashyigikiye Habyarimana bagira ubwiganze muri Leta, rero twarabyanze kuko tutari bwemere ko ishyaka ry’abahezanguni ryinjira muri Leta”.

    Yongeyeho ati “Ubwo rero amasezerano yasinywagwa hatarimo CDR, MRND yagerageje kutwihimuraho, ku buryo bafatanyije na CDR bashoboraga gutuma, ibintu bigenda nabi mu gihugu; bagateza ubwicanyi aho gushyigikira umutekano. Leta yashishikarije abanyamuryango ba MRND na CDR kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

    Kuva Mutarama 1993, FPR yari yarakomeje kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi, kuko mu nama yahuje FPR na Ambasaderi Johnnie Carson wari uhagarariye Amerika muri Uganda, bamugaragarije ko “Amahitamo yo kureka intambara ari kurushaho kugabanuka urebeye mu bantu bari kwicwa. Turatekereza ko tutakomeza kureberera Leta ya Habyarimana yica abantu”.

    U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’abicanyi

    Kuva mu 1990 ubwo FPR, u Bufaransa yakomeje kunamba cyane kuri Leta ya Habyarimana, ku buryo byageze mu 1993, iki gihugu gifite amakuru atandukanye ashimangira ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

    Ibi byagaragajwe na Ambasaderi Georges Martres, wahagarariye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1989 kugera mu 1993, wavuze ko raporo ya FIDH yari bumurikirwe mu Bubiligi, yari “Bwongere kwerekana amakuru y’incamugongo ku yo dusanzwe tuzi”.

    Uretse kumenya ko Leta ya Habyarimana yari ifite umugambi wo gutegura Jenoside, u Bufaransa bwari bunabizi ko ingabo za Leta, FAR, zidafite ubushobozi bwo guhangana na FPR, bityo biyemeza kuzitera inkunga yatuma batsinda urugamba.

    Ni inkunga yemewe na Perezida François Mitterrand wari wabyukiye mu nama na Gen Christian Quesnot wari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, ndetse na Bruno Delaye wari Ukuriye Ishami rishinzwe Afurika mu Biro bya Perezida Mitterrand.

    Nyuma yo kumva inkuru y’igitero cya FPR kuwa 8 Gashyantare 1993, aba bagabo bombi bahise bakora imbata y’ibyo u Bufaransa bukwiye gukora mu gutabara Habyarimana wari umaze kubura ayo acira n’ayo amira.

    Mu byo aba basabye Perezida Mitterrand gukora mu maguru mashya, harimo ko kwibutsa ko u Bufaransa bushyigikiye amasezerano ya Arusha ndetse no kumenyesha ibihugu birimo Amerika, u Bubiligi n’u Bwongereza uko ibintu biri kugenda mu Rwanda.

    Bamusabye kandi gutera inkunga ifatika ingabo z’u Rwanda, yaba mu bikoresho, ubumenyi ndetse no koherezayo abasirikare bakinjira mu rugamba nyirizina.

    Ibyo byose Perezida Mitterrand yarabyemeye. Bukeye bwaho, ku itariki 9 Mutarama, u Bufaransa bwavanye ingabo zabwo muri Centrafrique buzerekaza mu Rwanda, ingabo z’icyo gihugu mu Rwanda zigera kuri 291.

    Uretse ingabo, u Bufaransa bwanohereje intwaro zikomeye mu Rwanda, zirimo indege z’intambara n’imbunda zirasa kure, byose bigamije kurengera Perezida Habyarimana wari umaze kunanirwa kuko byagaragaraga ko FPR iri hafi kwinjira mu murwa.

    Leta ya Habyarimana yageze aho icisha make ntiyakomeza kwica abatutsi ku mugaragaro nubwo ibikorwa bibiba urwango byakomeje no kwica bigakorwa mu mayeri, kugira ngo idakora mu jisho FPR Inkotanyi ikabyutsa imirwano.

    Iyo Leta nubwo yasinye amasezerano ya Arusha, Habyarimana ntiyigeze yifuza ko ajya mu bikorwa dore ko yarinze yicwa muri Mata 1994 atarashyira mu bikorwa ibyo amasezerano yateganyaga, hakurikiraho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

    Mu masezerano ya Arusha, Ingabo za FPR Inkotanyi byari byemejwe ko zivangwa n’iza Habyarimana

    Uhereye ibumoso hari Tom Ndahiro, Andrew Rwigamba, Charles Muhire, Patrick Mazimhaka na Pasteur Bizimungu mu biganiro by’amahoro i Arusha mu 1992 bahagarariye FPR Inkotanyi

  • ONU irasaba ifungurwa ry'umugabo utemera Imana #rwanda #RwOT

    Akanama k'impuguke z'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) kasabye abategetsi ba Nigeria gufungura umugabo ukomeye uzwiho guharanira ubumuntu no kutemera Imana umaze umwaka umwe afunzwe, Mubarak Bala w'imyaka 36, yafunzwe nyuma y'ikirego cyatanzwe kuri polisi muri leta ya Kano mu majyaruguru y'igihugu, kivuga ko yatutse Intumwa y'Imana Mohammed mu butumwa yatangaje kuri Facebook.

    Mu itangazo impuguke za ONU zasohoye, zagize ziti: 'Guta muri yombi no gukomeza gufunga Bwana Bala ntabwo ari uguhonyora bikomeye uburenganzira bw'ibanze gusa, ahubwo byanagize ingaruka zikomeye ku ikoreshwa ry'ubwisanzure bw'ibanze muri Nigeria'.

    Izo mpuguke zavuze ko zababajwe no kubona abategetsi ba Nigeria batarubahirije itegeko ryo ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu 2020 ryatanzwe n'urukiko rukuru rwa Nigeria ryo gufungura Bwana Bala.Urwo rukiko rwanategetse ko afungurwa by'agateganyo ndetse agahabwa n'impozamarira ingana n'ama-naira 250,000 (ni arenga gato 612,000 y'u Rwanda) kubera ko uburenganzira bwe bwahonyowe nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Iburanisha ryari riteganyijwe ku itariki ya 20 y'uku kwezi kwa kane ntabwo ryabaye kuko abakozi bo mu rwego rw'ubucamanza bari bari mu myigaragambyo.Akanama k'impuguke za ONU kasabye leta ya Nigeria gutuma ibyemezo by'inkiko byubahirizwa.


    Mu 2014 Bwana Bala yafungiwe mu cyumba cy'ibitaro ahavurirwa abafite ibibazo by'indwara zo mu mutwe

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/onu-irasaba-ifungurwa-ryumugabo-utemera-imana/

  • Nawe azasezera? Ni iki cyo kwitega mu kiganir… – #rwanda #RwOT

    Ni umugabo w’igikwerere wirabura, upfumuye amatwi n'indi miringa itamirije ku mubiri we. Uri mu kigero cy’imyaka 35 na 40 y'amavuko. Imbunga za Internet zakoreshejwe mu gushaka imyaka afite twasanze nta makuru ziyifiteho.

    Abazi uyu mugabo bamuzi mu mizo ya mbere y’ishibuka ry’umuziki Nyarwanda uvuguruye, mu iyaduka ry'abarimo Rafikin’ibindi biragano bishya.

    Muri icyo kiragano gishya, Bad Rama ari mu gikundi cy’urubyiruko rubarirwa mu magana bagerageje umuziki binyuze mu guhanga no kuririmba bamwe birakunda abandi biranga. Mu bo byanze na Bad Rama arimo.

    Ubuzima ni urugendo rwo kugerageza byinshi bitandukanye hakaba ibikunda n’ibyanga. Kuririmba kwa Bad Rama kwaranze, ayoboka uruganda rw’ubukerarugendo, ibintu atari yarize nyamara ho byabaye nk’ibikunda.

    Haramutse hariho igisobanuro cy’ubuzima bwiza, cyahuzwa n’ubuzima uyu mugabo yabayemo mu bukerarugendo.

    Cyera kabaye yaje kurira rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubuzima burakomeza. Amakuru y’inshuti zahafi ariko zitajya zifuza gutangazwa amazina avuga ko mu bukerarugendo ariho Bad Rama yahuriye n’umufasha w’umuzungukazi babanaho ubundi buzima.

    Inzozi ziryana kubi kandi indota ya buri wese ni ukuzagera ku nzonzi ze. Ni kamere muntu twese tubana nayo. Inzozi za Bad Rama zakomeje ku muganisha mu muziki.

    Cyera kabaye yawugarutsemo aza ataje kuririmba no guceza, ahubwo aza gushora amafaranga yaramaze kurunda.

    Yahise atangiza inzu izafasha abahanzi maze ku ikubitiro ahera ku mukobwa wari ukiri muto ugaragaza impano ariko kuzamura izina byaramubereye inzira y’umusaraba, uwo ni Marina.

    Mu gutangira kwa The mane kandi harimo umukobwa witwa Sandra Teta, ubu ni umubyeyi w’umwana, yarinze ava muri The mane ntawubashije kumenya icyo yari ashinzwemo.

    Mu bihe bitandukanye Bad Rama yinjije abahanzi batandukanye mu nzu ye ya muzika ariko abashoramo akayabo. Abo ni Safi Madiba na mubyara we Queen cha, hiyongeraho Jay Polly nyuma haza kwiyongeraho Calvin Mbanda.

    Uretse kureberera inyungu z'abahanzi, Bad Rama yabikomatanyije no gutegura ibitaramo bigashorwamo amamiliyoni atari macye aherekejwe n’ibihombo bitabarika.

    Dufatiye urugero ku gitaramo cya Kigali Summer fest, imibare igaragaza ko cyasize uyu mugabo ahombye akabakaba miliyoni 35 Frw.

    Abiboneraga hafi babonaga ko aho biganana atari heza. Ntabwo ari ubushabitsi bwinshi uhomba aka kayabo ngo bube bugikomeje.

    Bamwe mu babibonaga neza ni ababaga muri The mane cyane cyane abahanzi. Bidateye kabiri, Jay Polly na Safi bameshe kamwe baca izindi nzira.

    Marina na Queen Cha bamaze gusezera muri The Mane

    Bad Rama yahise ava muri Leta zunze ubumwe ikubagahu, mu byihutirwa cyane kuri we byari uguhamagaza abanyamakuru akababwira amabi y’aba bahanzi kandi ko nta gikuba cyacitse.

    Umunyarwanda yagize ati 'Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi.' Byarabonekaga ko The Mane igana mu mpanga.

    Mu mpera z’umwaka ushize, umwotsi w’inzu ya The mane yari irimo gushya wongeye kugaragara ubwo Marina wafatwaga nka Cher de The Mane yitabiraga irushanwa The Next Pop Star umushoramari Bad Rama atabizi n’umujyanama Aristide Gahunzire batabazi.

    Byari n'urujijo ku bamubonaga kuri Television aririmba, inkuru bakazisoma ku INYARWANDA. Hari amakuru avuga ko icyo gihe Marina yari yaramaze kunoza neza umugambi wo gusezera muri The mane. Byari ikibazo cy’igihe gusa.

    Hashatswe igisubizo cy’ihuse inama y’igitaraganya iraterana ihereza andi mahirwe Marina yo gusezera muri iryo rushanwa kandi agasaba imbabazi.

    Umukobwa wavuye i Rwamagana akamamarira i Kigali yaciye bugufi akora ibyo yasabwe ariko ku rundi ruhande rwe rw’umutima harimo ikindi kintu ‘gusesa amasezerano ya The Mane’.

    Ibintu yari ahuriyeho na Queen Cha ariko bishoboka ko batigeze babiganiraho. Ibi byose byabaga Bad Rama yibereye mu rundi rugo rwe ruri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inzu y’umuziki ya The Mane ubu biragoye kwemeza ko ihari, niba inahari igoswe n’igihu no gusobanura ejo hazaza hayo biragoye gusa uwashobora kubisobanura ni nyirayo, Bad Rama.

    Ni muri uwo mujyo yateguye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba kuri uyu wa gatandu taliki ya 01 Gicurasi 2021 kikazaba biciye ku rubuga rwa Instagram y’umunyamakuru Ally Soudi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uburyo ikiganiro giteguwe nabyo n’ingingo ukwayo yanagarukwaho cyangwa se izagarukwaho kubera ko byakabaye ari inshuri ebyiri (Ally Soudi na Badrama) ziganirira kurusha uko byaba itumirwa ry’abanyamakuru.

    Uzaba umwanya mwiza wo kuva imuzi n’imuzingo ibibazo inzu ya The mane irimo, hazasobanuka burikimwe, hazahamenyekana ejo hazaza hayo.

    Bad rama uzwiho kutarya iminwa iyo bigeze mu kuganira n’abanyamakuru azavuga byinshi…

    Ashobora no kuzagaruka ku isezera ry’uwari umukozi we Aristide wanamaze gusa nk'uvuga byose dore ko yanatangaje ko Bad Rama arangwa no gukunda kwamamamara, ibintu abona nk’imbogamizi y’ubushabitsi bwe mu bya muzika. Ibi yabibwiye Hose.

    Uncle Austin yanditse kuri konti ye ya Twitter ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, atera urwenya abaza niba ibyo yumva ari ukuri ko Bad Rama nawe yamaze gusezera muri The Mane.

    Uncle Austin yateye urwenya yibaza niba na Bad Rama yamaze gusezera muri The Mane

    Hitezwe byinshi mu kiganiro Bad Rama yatumiyemo itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021

    Marina yatangaje ko yasheshe amasezerano y'imyaka 10 yari afite muri The Mane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105164/nawe-azasezera-ni-iki-cyo-kwitega-mu-kiganiro-bad-rama-washinze-the-mane-yatumiyemo-itanga-105164.html

  • Uwahoze ari umugore wa Harmonize ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sarah Michelotti wahoze ari umugore w'umuhanzi wo muri Tanzaniya, Harmonize yamaze kwibonera undi mukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n'uyu muhanzi yashinjaga kutamwitaho.

    Sarah Michelotti

    Sarah Michelloti na Harmonize bakoze ubukwe mu mwaka wa 2019 batandukana mu 2020. Havuzwe byinshi kuri uku gutandukana kwabo biza kuba ibindi bindi ubwo uyu mutariyanikazi Sarah Michelloti yashyiraga ukuri kose hanze akavuga ko nta mahoro yigeze agira mu gihe yamaranye na Harmonize.

    Kuri ubu uyu mutariyanikazi nawe yamaze kubona umukunzi mushya nk'uko ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzania byabigarutseho ndetse bigashyira n'ifoto hanze igaragaza ko urukundo rugeze aharyoshye. Ibi binyamakuru byavuze ko iyi foto yashyizwe hanze na Sarah Michelloti.

    Sarah Michelotti n'umukunzi we mushya

    Nta makuru ahagije aramenyekana kuri uyu mugabo nk'amazina n'ibindi, gusa igihari ni uko nawe ari umutariyani. Sarah Michelloti agitandukana na Harmonize yavuze ko ntagishobora kongera kubahuza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umugore-wa-harmonize-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-mushya/

  • Umuhungu wa Masamba amukoreye agashya mu kiganiro| Aririmba nka we neza| Injyana ya Gakondo yubahwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uzwi ku mazina Gihoza Credo Santos akaba ari umuhanzi ukora indirimbo ziri mu jyana ya gakondo yatunguye umuhanzi Masamba Intore maze amuririmbira indirimbo ze yakunze. Ibi Santos yabikoze mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV aho yari yatumiwe ndetse akaba yarari kumwe na mubyara we witwa Kirezi Rutaremara Brune wamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu marushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka ushize wa 2020.

    Mu gutangira ikiganiro, Brune yabanje kuganira n'umunyamakuru wa ISIMBI TV aho yavuze ko kuri ubu arimo kwikorera ibikorwa bye bisanzwe ndetse anavuga ko nta gahunda afite yo kongera kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda.

    Isimbi Tv yakomeje iganira na Santos aho yavuze ko kuri ubu afite indirimbo ye yakoze yitwa Mutako utanaze ndetse akaba yanaririmbyeho agace kayo gato. Mu kuririmba iyi ndirimbo ye nshya, umunyamakuru wa Isimbi Tv yatunguwe no kumva uyu musore afite ijwi rida nk'irya Masamba maze ahita ahanagara Masamba mu kiganiro, Masamba yatunguwe n'uyu musore gusa yari asanzwe amuzi ndetse basanzwe banaganira gusa yatunguwe no kumva amuririmbira atari abyiteguye. Masamba yashimiye cyane uyu musore anamusaba gukomeza gukora injyana ya gakondo kugirango akomeze guhesha U Rwanda icyubahiro. Yagize ati “ Munjyanye ahantu hakomeye cyane mu buryohe bwiza kandi ikintu kinshimishije nuko yabikomeyeho arabikunda namwifurizaga rero gukomeza muri uwo murya, gukomeza muri iyo njyana, gukomeza muri iyi identity (music y'iwabo ya gakondo) kugirango nanaseruka agiye muri za festival n'ahandi azaserukane U Rwanda kandi aruheshe icyubahiro mu ngeri zose “.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-wa-masamba-amukoreye-agashya-mu-kiganiro-aririmba-nka-we-neza-injyana-ya-gakondo-yubahwe/

  • Kigali:Uyu mwana w'imyaka 13 afite impano idasanzwe ||Yakoze indege n'ifarashi|Ashushanya ibintu bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 13 yamavuko Witwa Kirugi Joshua atuye I Kanombe mu mujyi wa Kigali, atangaza ko afite impano idasanzwe mu gushushanya,no kuba ashobora gukora ibintu bitandukanye mu bipapuro n'ibikarito.

    Uyu Josua  ,ubwo yasurwaga n'itangazamakuru yatangaje ko impano yo gushushanya yamujemo afite imyaka itatu gusa,aho ngo yiganaga ibikinisho ababyeyi be babaga bamuguriye akabishushanya akoresheje ikaramu y'igiti(crayon).Josua avuga ko yakomeje kugenda ashakisha uburyo yavugurura ibyo yashushanyaga aho yatangiye gukora ibintu bitandukanye nka:imodoka,indege ,ifarasi byose biri mu bikarito ndetse akabitaka ku buryo wagirango ni ibya nyabyo.Uyu mwana avuga ko indege akora ziburamo amashanyarazi kuko ibisabwa ngo ibe iya nyayo  abishyiraho nubwo iba idakozwe mu byuma ngo ibashe kuguruka.

    Indege ya Joshua

    Umubyeyi wa Josua yavuze ko yatunguwe n'impano ikomeye umwana we afite ,gusa avuga ko yifuza uwamurangira ishuri yajyanamo umwana we kugirango abyige bya nyabyo abe yanabasha gukora urugero nkimodoka igenda.

    Joshua avuga ko afite inzozi zo kuzakora indege ikozwe mu byuma ,ishobora kuguruka ndetse n'imodoka bagendamo nk'izikorwa n'abazungu.

    Ifarasi Joshua yakoze

    Uretse gukora ibintu bitandukanye Joshua abasha gukora imfashanyigisho zakwifashishwa no mu mashuri, bakazigishirizaho.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kigaliuyu-mwana-wimyaka-13-afite-impano-idasanzwe-yakoze-indege-nifarashiashushanya-ibintu-bikomeye/