Category: Uncategorized

  • Rubavu: Hari gushakishwa umurambo w’umugabo wagwiriwe n’ikirombe –

    Byabaye ahagana saa saba n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane mu mudugudu wa Bisizi, akagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ubwo nyakwigendera yajyanaga n’umugore we gucukura itaka mu kirombe, yageramo kikamugwaho.

    Nyiranzoga Chantal mushiki wa nyakwigendera yagize ati “Yaje aje gucukura umucanga noneho ikirombe kimuridukiraho umugore we ahamagara abashumba bagerageza kumukurura biranga kuko hahise hamanuka itaka ryinshi. Hano hakunze gupfira abantu ariko bakaboneka sinzi impamvu we akomeje kubura kuko bagerageje cyane ariko itaka ryabaye ryinshi’’.

    Nyuma y’uko abaturage bagerageje kumushakisha akabura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Anninciata yavuze ko kuri uyu wa Gatanu barakomeza gushakisha uwo mugabo.

    Ati ‘ Turihanganisha umuryango we ariko munadufasha kuko biriya mushaka ntabwo biruta ubuzima bwanyu. Mubanze mwikunde kuko ibyo mushaka ntabwo bibaruta. Umugisha twagize ni uko umugore n’abana ntacyo babaye ariko mujye munaduha amakuru mbere tubikumire’’.

    Iki kirombe Barihenda yaguyemo kimaze kugwamo abaturage benshi bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu kubera gushakisha itaka rizwi nk’ibicangarayi riteye nka kaburimbo rikunzwe cyane muri aka gace mu bwubatsi.

    Abaturage bagerageje gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko bakomeza kuwubura

    Iki kirombo gisanzwe gicukurwamo itaka rizwi nk’ibicangarayi rikoreshwa mu bwubatsi

    Abaturage basabwe kugaruka kuri uyu wa Gatanu bagakomeza gushakisha umurambo

  • Menya ibintu bitangaje ushobora kuba utari uzi ku nyoni idasanzwe bita 《Yesu》. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo nyoni idasanzwe bita 'Yesu' ubusanzwe  yirwa African Jacana. Iyi nyoni yitiriwe Yesu kubera uburyo ibasha kugenda hejuru y'amazi kandi ntirigite nk'uko Yesu yabigenje. Ni imwe mu nyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda ahari amazi gusa nko mu bishanga, mu bizenga, ku biyaga n'ahandi.

    — Ibiranga African Jacana

    African Jacana ni inyoni iba mu mazi ikaba ifite ijosi ryereruka, umunwa wayo ujya gusa n'ubururu, inyuma ku ijosi harirabura. Amababa yayo ajya gusa n'ikigina naho ku nda hajya gusa n'umukara.

    Iyi nyoni igira amaguru maremare kandi ikagira n'amajanja maremare cyane ayifasha kugenda hejuru y'amazi. Ingabo n'ingore zose zirasa uretse ko ingore ikunda kuba nini kuruta ingabo.

    Muri rusange ingabo ishobora gupima garama 137 naho ingore igapima garama 260. Uburebure bw'iyi nyoni buri hagati ya santimetero 23 na 31.

    Inyoni ya African Jacana izwi nka 'Jesus Bird', itungwa no kurya udusimba duto, iminyorogoto, ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa kandi rimwe na rimwe ibasha kurya imbuto.

    — African Jacana, inyoni zororoka bidasanzwe

    Uburyo bwo kororoka bw'iyi nyoni butandukanye n'ubw'izindi kuko ubusanzwe tuzi ko haba ku bantu no ku bindi biremwa igitsina-gore ni cyo gifata iya mbere mu kwita ku bana cyangwa ku mishwi ariko kuri yo ho biratandukanye cyane kuko usanga akazi kenshi gakorwa n'ingabo.

    Ingabo yarika icyari kuri mabunga (igice cy'urufunzo kiba cyaracitse ku bindi kikajya kirirwa gitembera mu mazi bitewe n'aho umuyaga ucyerekeje), gusa ariko ntabwo buri gihe ingore itera mu cyari. Iyo kubaka icyari birangiye ingore itangira gutera amagi.

    Aho gutera amagi iyo hamaze kuboneka ingore itera amagi ane ariko iyo bigeze ku rya gatatu ingabo itangira kurarira. Amagi ararirwa hagati y'iminsi 20-26 akabona guturagwa.

    Iyo mu kirere hari ubushyuhe usanga ingabo itwikira amagi aho kuyararira. Icyo gihe kandi iba ishobora kwimura amagi ikayajyana mu kindi cyari binyuze mu kuyatwara mu mababa.

    Africana Jacana iyo ingore imaze gutera amagi irigendera kandi ibikurikiraho ntibiyireba; ahubwo iragenda igasanga indi ngabo nayo ikayiterera amagi yarangiza ikongera ikagenda gutyo gutyo.

    Iyi nyoni y'ingabo yo iyo imaze guturaga imishwi ikomeza kubana na se hagati y'iminsi 40- 70. Muri icyo gihe ntabwo ingabo iba igaburira iyo mishwi ahubwo irayiherekeza yo ubwayo ikishakira ibiyitunga.

    Muri iki gihe kandi iyo ingabo igize icyo ibona, yumva cyangwa yikanga iburira iyo mishwi bityo ikabasha kwihisha niba bishoboka kandi byaba bidashoboka igacubira mu mazi kugeza ubwo ibintu byongera kugenda neza.

    Muri iki gihe nabwo kandi ingabo ishobora gutwara udushwi mu mababa yayo nk'uko itwara amagi iyo bibaye ngombwa.

    — Ibibangamira African Jacana

    Ingabo ya African Jacana nubwo ikora uko ishoboye kose kugira ngo ahantu hari amagi yayo cyangwa imishwi habe harinzwe bikomeye ariko inzoka ziba mu mazi, ibisiga n'izindi nyoni bizobereye mu guhiga bibasha kurya amagi yayo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/menya-ibintu-bitangaje-ushobora-kuba-utari-uzi-ku-nyoni-idasanzwe-bita-%E3%80%8Ayesu%E3%80%8B/

  • Byari amarira gusa ubwo Samantha yashyinguraga umwana we(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingabire Pascaline, wamamaye ku mazina ya Samantha muri filime Nyarwanda, mu marira n'agahinda, yashyinguye umwana we w'umukobwa witabye Imana amaze umunsi umwe n'amasaha 14 avutse.

    Umwana w'umukobwa Ingabire yari yabyaye, yamubyaye taliki ya 17 Mata 2021 yitaba Imana hashize umunzi umwe n'amasaha 14 avutse.Uyu mwana yapfuye hashize amasaha make, umuryango n'inshuti z'uyu mugore bamaze kumukoreshereza ibirori bishimira umwana w'umukobwa yari amaze kwibaruka.

    Kuri uyu wa Kabari taliki, ya 28 Mata 2021, Ingabire Pascaline yagaragaje amafoto yuzuye agahinda, asezera ku mwana we aho inshuti ze n'abavandimwe bamufashije guherekeza uyu muziranenge mucyubahiro akwiye.

    Ingabire yagize ati 'Kugeza gihe tuzongera kubonana mukobwa wanjye, ngukunda urukundo rudashira'

    Mu muminsi ishize uyu mugore yari yagaragajeko agishengurwa n'agahinda ko kubura uyu mwana w'umukobwa yari yibarutse aho yagize ati 'komeze kuruhuka mumahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) nzahora ngukunda , nzahora nezezwa n'ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa numunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n'umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize,..'

    Yakomeje agira ati 'nzahora nezezwa nuko duhuje umunsi wamavuko ,nzahora nezezwa n'amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe ,ikiruta byose nzahora nezezwa nuko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge uzahora uri URUKUNDO RWA MAMA'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/byari-amarira-gusa-ubwo-samantha-yashyinguraga-umwana-weamafoto/

  • Wa mukobwa w'ikizungerezi wabyaranye na Safi Madiba ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mwaka ushize wa 2020 nibwo hamenyekane ko umuhanzi Safi Madiba afite umwana w'umuhungu ufite imyaka 5 yamavuko ariko yari yaragize ibanga aho byavugwa ko yamubyaranye n'umukobwa witwa Rudahunga Clarisse, kuri ubu hamenyekane umusore bari kumwe mu rukundo ari we M-Cool wo mu itsinda rya B Gun.

    Kumenya uyu mubyeyi byaturutse ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana Safi aherutse kwemeza ko ari uwe, ndetse mu kwivuga uwo ariwe yanditse ko ari 'Mama wa N Jaden Lion'.

    Mu minsi ishize abakurikira Rudahusha batunguwe no kubona amafoto aca amarenga ko yaba asigaye akundana na M-Cool, umwe mu basore bubatse izina mu muziki w'u Rwanda binyuze mu itsinda rya B Gun.

    Amakuru yizewe ahamya ko M-Cool na Rudahusha bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye ku buryo atari ibintu bifuzaga ko bijya mu itangazamakuru.

    M-Cool yaherukaga kuvugwa mu rukundo mu myaka ishize, aho yamaze igihe bizwi ko akundana na Aline umwe mu bakobwa bubatse izina mu muziki w'u Rwanda kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo.

    Bari mu rukundo

    Aline yaje gufata rimwe mu mazina y'umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y'urukundo rudasanzwe n'umuhanzi M-Cool.

    Rudahusha ateruye umwana wa Safi Madiba

    Nyuma y'uko aba batandukanye, M-Cool yari amaze imyaka myinshi atongeye kuvugwa mu nkuru z'urukundo ndetse n'urwo akundana na Rudahusha yagerageje kurugira ibanga rikomeye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wikizungerezi-wabyaranye-na-safi-madiba-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-mushya-amafoto/

  • Uwayezu Valens ufite imihangire n'imiririmbire myiza yatanze ubutumwa bukomeye, ku baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n'inzitizi zibintu bibi bitandukanye cyane cyane muri cya gihe wifuzaga gukora ibyiza, nyamara ugasanga inzira zanze gufunguka  ahubwo ibibi bigashaka kukwigarurira. Aha niho Uwayezu Valens yakuye igitekerezo cyo kuza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Uwayezu Valens ufite imihangire n'imiririmbire , yabwiye Impanuro.rw ko umuziki we ugiye kwibanda ku kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko, atagambiriye amaronko ahubwo ari ugusakaza ubutumwa bwamamaza Imana.

    Ati 'Nje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo nje muri ba bandi bashakamo inyungu ku giti cyabo, kuko abenshi baza mu muziki bakurikiye inyungu, amafaranga; ngewe icyonshaka ni ukugira ngo ubutumwa bwange bwamamare bugere  kuri buri wese.' Avuga ko icyo ashaka ari uko ubutumwa bwe bwibutsa abantu kwihana bakava ku rwego rubi bakajya aho Imana yifuza kubabona bari kandi n'abafite imvune zo mu mutima bakabohoka

     

    Nubwo akorera umuziki we mu Rwanda ,mu Ntara y'amajyepfo, Uwayezu Valens avuga ko atifuza ko wagarukira mu Rwanda gusa, ahubwo, gahunda ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri bose; mu gihugu ndetse n' ahandi hatandukanye ku Isi yose.

    Uyu muhanzi ufite ijwi ryiza ritambutswamo ubutumwa bwiza, kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 3 harimo, Imbabazi Ungirira , Urankunda Yesu, Ijwi ry'ubuzima; ariko avuga ko afite nyinshi yanditse zigikeneye gutunganywa akabona kuzishyira hanze. Avuga ko ubundi umuziki ari ibintu bimurimo kuko ngo yabitangiye kera akiri muto mu ma korari, ariko kubera ishuri ndetse n'ubushobozi buke akabigenza gake ariko ubu yiyemeje kwamamaza ubutumwabwiza abinyujije mu ndirimbo nkuko Imana yamuhaye impano yo kuririmba.

    Reba hano indirimbo Uwayezu Valens yagiye ashyira hanze:

    Reba hano indirimbo Imbabazi Ungirira

    Reba hano indirimbo Urankunda Yesu

    Reba hano indirimbo Ijwi ry'ubuzima

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/uwayezu-valens-ufite-imihangire-nimiririmbire-myiza-yatanze-ubutumwa-bukomeye-ku-baririmba-indirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth –

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad mu Biro bye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mata 2021.

    Ibiro bya Perezida Kagame bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad ariko ntihasobanuwe birambuye ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Minisitiri Tariq Ahmad ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda hagamijwe kureba aho imyiteguro yo kwakira CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting] ihuza Abakuru b’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza igeze.

    Minisitiri Tariq Ahmad yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwishimira aho u Rwanda rugeze rutegura inama ya CHOGM.

    CHOGM nirangira, u Bwongereza buzaha ubuyobozi u Rwanda, umwanya ruzamaraho imyaka ibiri bitewe n’uko iyi nama iba buri myaka ibiri kandi ubuyobozi bugasigarana igihugu cyayakiriye.

    U Bwongereza bwo bwamaze imyaka itatu kuri uyu mwanya kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama yari kuba mu 2020 yimurirwa mu 2021.

    U Bwongereza bwafashije u Rwanda mu bikorwa bitandukanye kuva mu 2005, ndetse kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, Minisitiri Ahmad yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa bigana ku iterambere, cyane cyane mu kubaka ubukungu buhamye nyuma y’uko rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    CHOGM iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

    Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth, Tariq Ahmad, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba aho imyiteguro y’Inama ya CHOGM igeze

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Nyagashotsi warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame –

    Iyi nzu yayihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021, yubatswe mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge Kiziguro.

    Uyu musaza yahawe inzu irimo ibikoresho byose birimo intebe, ibitanda, matela n’ibindi. Yahawe kandi inka yenda kubyara ndetse n’ubutaka bungana n’igice cya hegitari cyo guhingaho ubwatsi, kigega cy’amazi n’umushumba mu rwego rwo kumufasha gusaza neza.

    Iyi nzu n’ibindi bikorwa byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda bikorwa n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare n’abaturage, Lt Col Vincent Mugisha.

    Nyagashotsi mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye gukurwa mu buzima bubi yabagamo, ashimira Umukuru w’Igihugu wumvise ubusabe bwe akamugabira inka, akanamuha n’inzu.

    Ati “Aragahorana amahirwe n’amahoro, aragahorana intsinzi. Mumubwire ko nishimye cyane kandi ko yongeye kunyoroza nkuko nahoranye inka kera. Ubu ngiye kunywa amata nkomeze kubaho neza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubundi kubakira abatishoboye biri mu nshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Yavuze ko uyu musaza ari we wisabiye Umukuru w’Igihugu kumwubakira inzu, nyuma ngo babisabwe barayimwubakira, banamugabira inka yenda kubyara kugira ngo akomeze kunywa amata.

    Ati “Ibikorwa nk’ibi biduha isomo ryo gukomeza umugambi mwiza wo gufasha abatishoboye nk’abayobozi kugira ngo tujye tubikora abaturage batagombye kubisaba. Uyu ni umukoro dusigaranye aho tugomba kujya tubikora nta wugombye kutubwiriza.”

    Meya Gasana yavuze ko inzu yonyine yatwaye asaga miliyoni icyenda ubaze kugura ikibanza no kuyubaka, hajyaho ibigega, ikiraro cy’inka, inka, ubutaka, ibikoresho byo mu nzu, umurasire n’ibindi bigera kuri miliyoni 16 Frw.

    Nyagashotsi Epimaque ni umusaza warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi, aho yakuwe mu Rwanda ari kumwe n’abandi basore bakajyanwa muri Kenya kujya kurwanya ingabo za Hitler. Nyuma yo kuvayo yagarutse mu Rwanda afite umudali ndetse n’amafaranga yahembwe n’Abongereza yarwaniraga.

    Yagarutse mu Rwanda akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abureka ahunga mu 1960 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa mu Rwanda. Icyo gihe yahungiye muri Uganda aho ari mu bagize uruhare mu itangizwa ry’Umutwe w’Inyenzi wagiye ugaba udutero shuma tugamije guhangana n’abari babirukanye mu Rwanda.

    Uyu musaza yagarutse mu Rwanda mu 1994 afite akanyamuneza ko kongera kugaruka mu gihugu cye yari amaze imyaka 34 atageramo.

    Nyagashotsi avuga ko ubu yishimiye kuba mu gihugu kitarangwamo amoko.

    Mu byatumye aramba harimo kunywa amata, akunda kurya ibishyimbo, ibijumba, imyumbati ndetse n’umutsima w’amasaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aganira na Nyagashotsi nyuma yo kumushyikiriza inzu ye

    Nyagashotsi Epimaque warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame

    Nyagashotsi Epimaque w’imyaka 101 yarwanye Intambara ya Kabiri y’Isi

    Inzu yubakiwe uyu musaza

    Nyagashotsi Epimaque yanagabiwe inka n’Umukuru w’Igihugu

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Commonwealth – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad mu Biro bye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mata 2021.

    Ibiro bya Perezida Kagame bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko Umukuru w'Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad ariko ntihasobanuwe birambuye ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Earlier today, President Kagame received Lord Ahmad of Wimbledon @tariqahmadbt , UK Minister for the Commonwealth who is in Rwanda to discuss CHOGM2021 ongoing preparations. pic.twitter.com/YxVIx5z6HM

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 29, 2021

    Minisitiri Tariq Ahmad ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda hagamijwe kureba aho imyiteguro yo kwakira CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting] ihuza Abakuru b'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza igeze.

    Minisitiri Tariq Ahmad yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwishimira aho u Rwanda rugeze rutegura inama ya CHOGM.

    CHOGM nirangira, u Bwongereza buzaha ubuyobozi u Rwanda, umwanya ruzamaraho imyaka ibiri bitewe n'uko iyi nama iba buri myaka ibiri kandi ubuyobozi bugasigarana igihugu cyayakiriye.

    U Bwongereza bwo bwamaze imyaka itatu kuri uyu mwanya kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama yari kuba mu 2020 yimurirwa mu 2021.

    U Bwongereza bwafashije u Rwanda mu bikorwa bitandukanye kuva mu 2005, ndetse kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, Minisitiri Ahmad yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa bigana ku iterambere, cyane cyane mu kubaka ubukungu buhamye nyuma y'uko rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    CHOGM iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22—27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n'ibindi bikorwa bikomeye.

    Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Commonwealth, Tariq Ahmad, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba aho imyiteguro y'Inama ya CHOGM igeze

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-u-bwongereza-ushinzwe-commonwealth

  • Nyagashotsi warwanye Intambara ya Kabiri y'Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yayihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021, yubatswe mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge Kiziguro.

    Uyu musaza yahawe inzu irimo ibikoresho byose birimo intebe, ibitanda, matela n'ibindi. Yahawe kandi inka yenda kubyara ndetse n'ubutaka bungana n'igice cya hegitari cyo guhingaho ubwatsi, kigega cy'amazi n'umushumba mu rwego rwo kumufasha gusaza neza.

    Iyi nzu n'ibindi bikorwa byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda bikorwa n'Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n'Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe n'Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare n'abaturage, Lt Col Vincent Mugisha.

    Nyagashotsi mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye gukurwa mu buzima bubi yabagamo, ashimira Umukuru w'Igihugu wumvise ubusabe bwe akamugabira inka, akanamuha n'inzu.

    Ati 'Aragahorana amahirwe n'amahoro, aragahorana intsinzi. Mumubwire ko nishimye cyane kandi ko yongeye kunyoroza nkuko nahoranye inka kera. Ubu ngiye kunywa amata nkomeze kubaho neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubundi kubakira abatishoboye biri mu nshingano z'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Yavuze ko uyu musaza ari we wisabiye Umukuru w'Igihugu kumwubakira inzu, nyuma ngo babisabwe barayimwubakira, banamugabira inka yenda kubyara kugira ngo akomeze kunywa amata.

    Ati 'Ibikorwa nk'ibi biduha isomo ryo gukomeza umugambi mwiza wo gufasha abatishoboye nk'abayobozi kugira ngo tujye tubikora abaturage batagombye kubisaba. Uyu ni umukoro dusigaranye aho tugomba kujya tubikora nta wugombye kutubwiriza.'

    Meya Gasana yavuze ko inzu yonyine yatwaye asaga miliyoni icyenda ubaze kugura ikibanza no kuyubaka, hajyaho ibigega, ikiraro cy'inka, inka, ubutaka, ibikoresho byo mu nzu, umurasire n'ibindi bigera kuri miliyoni 16 Frw.

    Nyagashotsi Epimaque ni umusaza warwanye Intambara ya Kabiri y'Isi, aho yakuwe mu Rwanda ari kumwe n'abandi basore bakajyanwa muri Kenya kujya kurwanya ingabo za Hitler. Nyuma yo kuvayo yagarutse mu Rwanda afite umudali ndetse n'amafaranga yahembwe n'Abongereza yarwaniraga.

    Yagarutse mu Rwanda akora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro abureka ahunga mu 1960 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa mu Rwanda. Icyo gihe yahungiye muri Uganda aho ari mu bagize uruhare mu itangizwa ry'Umutwe w'Inyenzi wagiye ugaba udutero shuma tugamije guhangana n'abari babirukanye mu Rwanda.

    Uyu musaza yagarutse mu Rwanda mu 1994 afite akanyamuneza ko kongera kugaruka mu gihugu cye yari amaze imyaka 34 atageramo.

    Nyagashotsi avuga ko ubu yishimiye kuba mu gihugu kitarangwamo amoko.

    Mu byatumye aramba harimo kunywa amata, akunda kurya ibishyimbo, ibijumba, imyumbati ndetse n'umutsima w'amasaka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aganira na Nyagashotsi nyuma yo kumushyikiriza inzu ye

    Nyagashotsi Epimaque warwanye Intambara ya Kabiri y'Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame

    Nyagashotsi Epimaque w'imyaka 101 yarwanye Intambara ya Kabiri y'Isi

    Inzu yubakiwe uyu musaza

    Nyagashotsi Epimaque yanagabiwe inka n’Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagashotsi-warwanye-intambara-ya-kabiri-y-isi-yashyikirijwe-inzu-yahawe-na