Category: Uncategorized

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 10 zitangi… – #rwanda #RwOT

    Mu buhanzi bwo guhanga indirimbo habamo ibyiciro byinshi by’abakora umuziki bagamije kwishimisha hakaba n’abandi bawukora bagamije ubucuruzi buramye kandi bw’umwuga. Gukora indirimbo igakundwa ni inzozi za buri muhanzi wese cyangwa umucuzi w’indirimbo ‘Producer’, gusa ntabwo bahirwa nk’uko babishakaga kuko umucamanza n’amatwi ya rubanda bumva iyi ndirimbo. 

    Kuri iyi nshuro InyaRwanda music Team n’abakunzi ba inyarwanda.com bakoze urutonde rw’indirimbo zitangiye ukwezi kwa Gicurasi zikunzwe mu gihugu. Indirimbo icumi zikunzwe zikaba zikurikirana hashingiwe ku majwi yakusanijwe n’abanyamakuru b’inararibonye bo mu itsinda ry’imyidagaduro. Hanarebwa uko izi ndirimbo zifashe ku rubuga rwa inyaRwanda music, Youtube, imbuga  nkoranyambaga zacu nka Facebook na Instagram ndetse hakiyongeraho igihe indirimbo imaze isohotse.

    Kuri iyi nshuro indirimbo iyoboye uru rutonde ni indirimbo ya Davis D ikaba inafite umwihariko wo kuba iri mu ndirimbo zifite amashusho meza ndetse zinakoranye ubuhanga. 

    Kanda hano w’umve indirimbo 10 zkunzwe cyane ku Inyarwanda music

    Umva indirimbo zigezweho mu Rwanda ku InyaRwanda Music 

    1. Pose ya Davis

    2. Anytime ya Mike Kayihura

    3. Mpa Power by Mr Kagame

    4. Amakosi by Ish Kevin

    5. Ide ya Symphony Ft Alyn Sano

    6. Kideyo ya Victor Rukotana

    7.Haje Gushya ya Riderman

    8. Bossman ya Babou Tight King Ft Sintex, Gabiro Guitar, Skpado Di Shatter&Mc Tino

    9. Tequila ya Amalon

    10.Umutima w’U Rwanda ya Clarisse Karasira

    Bonus Track: 

    1. Gitari by Juda Muzika 

    2. Again by Kavange ft Rafiki 

    3. Nyigisha by Naason Solist 

    4. Go low by the Freepar 

    5. Hey by Rita Ange Kagaju 

    Indirimbo ya mbere Pose by Davis D

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105239/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-10-zitangiye-icyumweru-cya-mbere-cya-gicurasi-2021-zikun-105239.html

  • Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kwirukana umutoza Karekezi Olivier #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru wayo, Karekezi Olivier kubera kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire ya Kiyovu Sports na FERWAFA.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru yaje ivuga ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu mutoza.

    Mu itangazo Kiyovu Sports yasohoye ivuga ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza uyu mutoza yarenze ku mabwiriza ngengamyitwarire.

    Bagize bati”ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru bwana Karekezi Olivier Fils kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyaboneka mu myitozo nta mpamvu.”

    Amakuru avuga ko kimwe mu byo uyu mutoza yirukaniwe ni ugushwana na rutahizamu w’iyi kipe, Babuwa Samson aho atanakoreshejwe ku mukino w’ejo batsinzwemo na Rutsiro FC.

    Karekezi Olivier yagizwe umutoza mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020.

    Karekezi Olivier yamaze gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yemeje-ko-yamaze-kwirukana-umutoza-karekezi-olivier

  • Amagambo yashize ivuga! Igitego cya Sugira Er… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro wasifuwe na Ishimwe Claude uzwi nka Cyucyuri, nk'ibisanzwe nta bafana bemerewe kwinjira uretse abanyamakuru n'abandi bemewe bari mu kazi.

    Iminota 45 y'igice cya mbere ntiyigeze igaragaramo amahirwe menshi yo gutsinda ibitego, kuko umupira wakiniwe cyane mu kibuga hagati.

    Umukino watangijwe na Gasogi United, yatangiye ubona ifite gahunda yo gukina imipira miremire, ariko bidatize ku munota wa 4, 5 rutahizamu wa Rayon Sports Drissa Dagnogo yatsinze ibitego ariko umusifuzi avuga ko yasifuye mbere ko yaraririye, arabyanga.

    Igice cya mbere cyabonetsemo koruneri 4 harimo imwe ya Gasogi yateye ku munota wa 10 n'eshatu za Rayon Sports zabonetse ku munota wa 12' 16' na 30' gusa zose nta musaruro zigeze zitanga.

    Raayon Sports nk'ikipe nkuru yanyuzagamo igatindana umupira ndetse ikanagerageza kugera imbere y'izamu ryari ririnzwe na Cyuzuzo Gael, ishaka kurema uburyo bwatanga igitego ariko bikanga.

    Manace Mutatu wakinaga ku ruhande rw'iburyo asatira ku ikipe ya Rayon Sports, yagoye cyane Gasogi yahozemo, aho yagiye ahindura imipira imbere y'izamu rya Gasogi ariko Dagnogo ntayibyaze umusaruro.

    Ku munota wa 32 Gasogi United yahushije uburyo bwari kuvama igitego ku mupira watewe Iradukunda Bertrand ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 35 nyuma yuko Dagnogo yari amaze guhusha igitego ku mupira yari ahawe na Mutatu, muri ako kavuyo kabereye imbere y'izamu rya Gasogi, byaviriyemo ikarita y'umuhondo Nishimwe Blaise wakoreye ikosa umukinnyi wa Gasogi.

    Cyuzuzo Gael yatabaye Gasogi ku munota wa 43 ku ishoti rikomeye ryatewe na Mutatu wari uherejwe umupira na Dagnogo, Gael arasimbuka awushyira muri koruneri.

    Iminota 45 yarangiye umusifuzi yongeraho umunota umwe, ntihagira impinduka zibaho amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports yagaragazaga inyota y'igitego, aho umutoza Bukasa yakuyemo Dagnogo ashyiramo Sugira Ernest, Cyiza Hussein aha umwanya Sekamana Maxime.

    Ku munota wa 58' Manace Mutatu yahushije uburyo bw'igitego bwabazwe nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Gasogi ariko ateye umupira uca hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 61 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bw'igitego ku mupira watewe na Maxime Sekamana ugarurwa n'umukinnyi wari uhagaze mu izamu mu gihe umunyezamu yari yamaze kuryama hasi.

    Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gasogi yari yasubiye inyuma kugarira, byagiye biviramo abakinnyi gukora amakosa arimo Coup Franc na za koruneri.

    Ku munota wa 77 umunya-Liberia Herron yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Manace Mutatu mu kibuga hagati.

    Nyuma y'umunota umwe, Muhire Kevin nawe yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kugarura umupira n'ukuboko.

    Ku munota 82 Muhire Kevin yasohotse mu kibuga, aha umwanya Niyonkuru Sadjat.

    Rayon Sports yakinnye igice cya kabiri ihiga igitego mu buryo bwose bushoboka, igerageza gukina neza ariko Gasogi United yugarira neza yihagararaho iminota 90 irangira itinjijwe igitego n'ubwo nayo ntacyo yinjije.

    Umusifuzi Ishimwe Claude yongeyeho iminota ine yatumye Rayon Sports ibona intsinzi ku mupira wari uvuye muri koruneri, ufatwa na Manace Mutatu awusunikira Sugira Ernest atsinda igitego cyahaye ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports kibabaza aba Gasogi Unied bitewe n'amagambo aba yabanjirije umukino.

    Rayon Sports na Rutsiro FC nizo kipe zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere mu itsinda B nyuma yo gutsinda imikino yazo, dore ko Ku wa gatandatu Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

    Gasogi United XI: Cyuzuzo Gael, Kazindu Guy, Ndabarasa Tresor, Yamini Salum, Rugangazi Prosper, Kaneza Augustin, Tuyisenge Hakim, Ndikumana Tresor, Iradukunda Jean Bertrand, Herron Scarla na Kikoyo Hassan

    Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Rugwiro Herve, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Niyibizi Emmanuel, Nshimiyimana Amran, Muhire Kevin, Nishimwe Blaise, Idrissa Dagnogo, Ciza Hussein na Manace Mutatu Mbendi.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Sugira Ernest

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105264/amagambo-yashize-ivuga-igitego-cya-sugira-ernest-cyo-ku-isegonda-rya-nyuma-cyahaye-intsinz-105264.html

  • Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by'umwihariko iryibasira abagore n'abana, i Musanze #rwanda #RwOT

    Hakunze kumvikana abashakanye bicanye, abana basambanyijwe cyangwa se abantu biyahuye byose biturutse ku bibazo biri mu miryango, ahanini biba bimaze igihe ariko bitarakumiriwe hakiri kare kandi byarashobokaga.

    Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze habereye amahugurwa agenewe abanyamadini, yateguwe n'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Leaders Initiative ku bufatanye n'Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO). Ku nkunga ya UN WOMEN.

    Ayo mahugurwa yari agamije guha abanyamadini n'amatorero bo mu ntara y'Amajyaruguru ubumenyi bwo gukurikirana ibibazo biri mu bayoboke babo hakiri kare, bakagira uruhare mu kubikemura aho kugira ngo bimenyekane byafashe indi ntera.
    Kiyobe Aline Umwe mu bari bitabiriye ayo mahugurwa, avuga ko ahakuye imbaraga zo kwegera abaturage mu gihe bafite ibibazo, abafite ibibazo by'ihohoterwa mu muryango bikamenyekana kare kugira ngo birinde ingaruka zishobora gukurikira kutabikemura.
    Ati 'Bajye batwitabaza ariko natwe tubegere tuganire nabo, tugerageze kubafasha, twumva icyo twabafasha aho kugira ngo biyahure cyangwa banicane.'

    Rev Pasiteri Matabaro Jonas Uhagarariye Rwanda Religious Leaders Initiative mu Majyaruguru, avuga ko abanyamadini bagomba kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa mu miryango kuko umuryango umeze nabi, n'igihugu ntaho kiba kigana. Ati 'Abanyamadini n'amatorero bagomba gusobanurirwa kugira ngo bagire uruhare mu kubaka u Rwanda. Ihohoterwa iyo riri mu muryango n'abawukomokaho bose bagira ibibazo, abaturanyi n'igihugu cyose. Igihugu kirimo ihohoterwa ntikiba gihari.'

    Umuyobozi w'Itorero rya Bethany Fellowship Christian Church mu Rwanda, Bishop Alfred Gatabazi yavuze ko abanyamadini baramutse bakurikiranye ibibazo by'abayoboke babo dore ko banabumvira cyane, byagira uruhare mu kugabanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
    Ati 'Icya mbere abantu baganira bakavuga ukuri, ntibihererane ibibazo kuko hari abashinzwe kubumva. Abanyamadini bahura n'abantu benshi, bagende bababwire ko nta mpamvu yo kwihererana ibibazo bitazabaviramo ibindi birimo kwicana. Rwose nibegere ubuyobozi.'

    Abanyamadini nka bamwe mu bahura kenshi n'abaturage, basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by'umwihariko iryibasira abagore n'abana.

    The post Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by'umwihariko iryibasira abagore n'abana, i Musanze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abayobozi-bamadini-namatorero-basabwe-ubufasha-mu-gukemura-burundu-ikibazo-cyihohoterwa-rikorerwa-mu-muryango-byumwihariko-iryibasira-abagore-nabana-i-mu/

  • Uko Mastercard Foundation na Cornell SC Johnson bafashije amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda –

    Ibi byatumye benshi bafatira hafi amahirwe babonye yo guhugura abayobozi n’abakozi kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze nka bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

    Imwe muri porogaramu z’amahugurwa zabafashije, ni gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ yatangijwe na Mastercard Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo kaminuza ya Cornell SC Johnson College of Business, ubusanzwe ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari gufasha urubyiruko rugera ku 30.000 kugira ubushobozi buhagije bwo gukora ibijyanye n’ubukerarugendo.

    Yongeyeho ati “Mu gihe intego ikiri imwe, turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu gutanga porogaramu zitandukanye yaba mu Isi ihanganye na Covid-19 cyangwa na nyuma yayo, twubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse tunakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amahugurwa ku banyeshuri.”

    Kuva mu 2018, imishinga irenga 100 imaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya ’Hanga Ahazaza’ ndetse hafi abakozi 800 bayikuyemo umusaruro ugaragara.

    Kumva neza akazi bakora byatumye bamwe bahindura imikorere

    Abahawe aya mahugurwa bemeje ko amasomo bafashe cyane cyane ajyanye no kubahugura uko bakora akazi neza kinyamwuga yabakuye ku rwego rumwe akabashyira ku rundi.

    Umuyobozi w’abakozi muri hoteli ya One and Only Resort ikorera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Jeanne Kayitesi, wohereje mu mahugurwa abakozi 32 muri 200 yari afite, yavuze ukuntu hari umukozi (wari uri ku rwego rwa manager) mu bo yohereje wahinduye imikorere amaze guhabwa amahugurwa ku buryo byatumye azamurwa mu ntera.

    Ati “Aya masomo yaramuhinduye, nabonye impinduka zikomeye mu miyoborere ye kuva yatangira gukora.”

    Shehzad Rajani, ushinzwe ibikorwa by’imari muri hoteli ya Radisson Blu Kigali, ni umwe mu bayobozi bahawe amasomo muri Cornell University Hanga Ahazaza mu gihe cya Covid-19. Yavuze ko nubwo yakoze igihe kinini mu bijyanye n’imari, hari ibishya yungukiye mu masomo yahawe.

    Yongeyeho ati “Ubu ndi gushyira mu bikorwa ibyo nize, nabaye umuyobozi wumva abakozi be. Mbabaza intego zabo, ibyo bitegura gukora n’icyo biteganya kugeraho mu gihe kiri imbere. Igihe cyose bumva banyegera tukaganira nkabatega amatwi.”

    Umuyobozi w’abakozi muri Radisson Blu and Kigali Convention Center, Eric Semuzima , yavuze ko yabonye itandukaniro rya mbere y’uko abakozi bahabwa amahugurwa na nyuma yaho.

    Ati “Ubu abakozi basigaye batinyuka bakavuga, bagashyikirana n’abagenzuzi babo mu kugaragaza ibibazo no kubishakira ibisubizo. Bifitiye icyizere ku buryo batagikenera umuntu uberekera kuri buri kazi bahawe, ndetse muri gahunda zacu ziri imbere, tuzatanga amahirwe ku bakozi bajye kwiga aya masomo.”

    Aline Rwubaka, ushinzwe ibikorwa muri Primate Safari itanga serivisi z’ubukerarugendo we yagize ati “Umushinga wacu wateye imbere, iyi porogaramu yatwubuye amaso itwereka uko ibyo dukora (ubukerarugendo) bikorwa. Ubu ntega amatwi abo dukorana niyo naba mfite akazi kanshyira ku gitutu.”

    Umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa muri Cornell Hanga Ahazaza, Henry Hakundwumukiza, byamuhaye amahirwe yo kuba umwe mu barimu batanga amasomo muri iyi porogaramu.

    Umuyobozi w’iyi porogaramu, Kim Szpiro, yagize ati “Hari ba Henry babiri, Henry wa mbere y’amahugurwa ya Cornell na Henry wa nyuma yayo. Yavutse bundi bushya. Ubu Henry ni umunyeshuri, ni umwalimu, ni umufashamyumvire, ni rwiyemezamirimo ndetse yatangije n’urubuga rwa YouTube rwitwa ‘Gourmet School of Culinary Arts’ aho atanga amasomo yo guteka.”

    Yongeyeho ko Henry yatanze umusanzu mu gutegura integanyanyigisho za Leta z’isomo ry’ubutetsi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

    Haracyakenewe kongera ingufu mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda

    Nubwo hari icyahindutse mu mitangire ya serivisi no mu mikorere ya bamwe mu bakozi ba hoteli n’abakora muri sosiyete z’ubukerarugendo, haracyakenewe kongerwamo izindi imbaraga cyane ko bikiri ibintu bishya mu Rwanda.

    Mu by’ingenzi bikenewe harimo kumenya ururimi rw’Icyongereza neza, kumenya uko umukiliya aganirizwa, uburyo bwiza bwo gutanga serivisi, uko bateza imbere imishinga yabo ndetse no guhugurwa mu bijyanye no kwandika zimwe mu nyandiko zikoreshwa mu kazi zirimo gusubiza ubutumwa bw’abakiliya, ibibazo byabo, gutanga raporo n’ibindi.

    Rwubaka yavuze ko mu Rwanda hakenewe kaminuza nyinshi zitanga impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu cya Kaminuza mu masomo y’ubukerarugendo n’amahoteli nka bimwe biteza imbere igihugu.

    Gahunda ya Cornell Hanga Ahazaza ifite intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi no kumenya birushijeho akazi k’ubukerarugendo n’amahoteli uko gakorwa.

    Kim Szpiro uhagarariye Cornell Hanga Ahazaza, yavuze ko iyi kaminuza igirana imikoranire ya hafi n’abandi bafatanyabikorwa ba Mastercard muri iyi gahunda hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo n’amahoteli.

    Gahunda ya Hanga Ahazaza yatangijwe na Mastercard Foundation izakomeza gutanga amasomo kugeza mu 2023, kuko ni gahunda yagenewe imyaka itanu, ikarangira itanzweho miliyoni 50$.

    Mu bushakashatsi bwakorewe ku barangije amasomo muri Cornell University Hanga Ahazaza, muri Werurwe 2021, bwagaragaje ko 94% y’abahuguwe byabafashije mu kazi kabo, 28% bazamurwa mu ntera, 39% bongerewe umushahara, mu gihe abandi 14% batangiye business zabo ku giti cyabo.

    Cornell University Hanga Ahazaza itanga amasomo ya Hospitality Management, Recognition of Achievement in Service Excellence ndetse na Specialization Certificate.

    Ukeneye gufata amasomo ya Cornell Hanga Ahazaza, wakwiyandikisha unyuze ku rubuga www.ecornell.com/portal/hanga-ahazaza-apply/ cyangwa ukandikira umuyobozi wayo Kim A. Spziro kuri e-mail [email protected] cyangwa ugahamagara kuri 0786 406 120.

    Binyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ abakozi b’ibigo birenga 100 bamaze guhugurwa

  • U Bwongereza bwemeje ko nta gishobora gukoma mu nkokora CHOGM iteganyijwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izabera mu Rwanda mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021 yagombaga kuba yarabaye ku wa 22—27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n'ibindi bikorwa bikomeye.

    Ni umwanzuro wafashwe kugira ngo habungabungwe ubuzima bw'abashoraga kwitabira iyi nama cyane ko iki gihe amakuru kuri COVID-19 yari akiri make, ku buryo abantu batari kwirengera ingaruka z'ibyashoboraga kuba mu gihe iyi nama yaba iteranye.

    Nyuma yo gukora isesengura ryimbitse ku miterere y'iki cyorezo, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwafashe icyemezo cy'uko iyi nama yakwimurirwa mu kwezi kwa Kamena.

    Mu kiganiro Minisitiri Tariq Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye na RBA ku wa 1 Gicurasi 2021, yavuze ko mu gihe habura iminsi mike ngo iyi nama iterane igihugu cye ndetse na Commonwealth bizakomeza gukorana n'u Rwanda ruzayakira kugira ngo igende neza.

    Ati 'Ndizera ko uko tugenda dusatira ukwezi kwa Kamena tuzakomeza gukorana n'abanyamuryango ba Commonwealth, n'u Bwongereza nk'igihugu kiyoboye muri iki gihe, n'u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, n'umunyamabanga mukuru n'itsinda bakorana ku buryo inama izaba mu mutekano no mu ituze.'

    Yavuze ko aho bigeze icyorezo cya COVID-19 kidashobora kongera gutuma iyi nama isubikwa ngo kuko abantu bamaze kumenya uko bagomba kwitwara n'ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo bayirinde.

    Ati 'Muri rusange abantu bazi ibyo bagomba kwitwararika mu ngendo, bazi ibizamini bagomba gukorerwa, bazi ibyo bagomba kwitondera iyo bafashe indege bajya mu kindi gihugu, kubahiriza amategeko n'amabwiriza ajyanye na Covid-19 ntekereza ko abantu bamaze kumenyera kubaho muri ubwo buryo guhera umwaka ushize.'

    Iyi nama izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo iterambere ry'urubyiruko, umutekano w'ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw'abagore n'abagabo, ihindagurika ry'ikirere, uburezi ndetse n'iterambere rya demokarasi . Bteganyijwe ko izahuriza i Kigali abantu babarirwa hagati ya 7000 na 10 000.

    U Rwanda ruriteguye

    Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland aherutse kugirira mu Rwanda muri Werurwe yavuze ko hari icyizere cy'uko iyi nama izagenda neza kandi ikaba imbonankubone nyuma y'igihe hakorwa inama mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ati 'Dufite intego yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuzahurire aha ngaha i Kigali tariki 21 Kamena uyu mwaka, turashaka kuba hamwe nk'Umuryango tumaze igihe dukora inama zacu dukoresheje ikoranabuhanga. Inama za mbere zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari abantu benshi bafite icyizere cy'uko twahura nk'uko twicaye ubu tukaganira imbonankubone.'

    Yakomeje avuga ko yanyuzwe n'aho yasanze u Rwanda rugeze imyiteguro ndetse yemeza ko nta gihugu kigeze kibikora kuri urwo rugero.

    Ati 'U Rwanda ruriteguye neza! Iyo utekereje uko aho inama izabera hubatswe ,itsinda ririmo gutegura CHOGM ririmo gukurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, barimo gukurikirana ikintu ku kindi. Ntabwo turabona igihugu kiteguye gutya CHOGM nk'u Rwanda. Dufite ibyishimo, ni ibintu bishimishije kubona abantu bitanga, barakora ibyo bishimiye kandi bakorana n'umwete.'

    U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwakira CHOGM mu mpera za 2019, icyo gihe Guverinoma yari yemeje ingengo y'imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zari zagenewe kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n'ibindi bikorwa ku kibuga.

    Ibindi bikorwa bijyanye no kwitegura iyi nama byakozwe birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kuvugurura no kwagura iyari ishaje, kuvugurura amazu no kurimbisha Umujyi wa Kigali aho bishoboka hose.

    Uretse Guverinoma y'u Rwanda n'abikorera baganiriye na IGIHE bavuze ko bageze kure bitegura kugira ngo bazabashe kwakira neza abazitabira iyi nama.

    Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.

    Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b'Ibihugu byo mu Muryango w'Ibikoresha Ururimi rw'Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n'u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.

    Kugira ngo igihugu cyemererwe kwakira CHOGM bisaba ko cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n'ibindi.

    Minisitiri w'u Bwongereza Ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth), Tariq Ahmad yavuze ko COVID-19 itakongera kubuza CHOGM itegerejwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwatanze-icyizere-ko-covid-19-idashobora-kongera-gukoma-mu-nkokora

  • U Bwongereza bwemeje ko nta gishobora gukoma mu nkokora CHOGM iteganyijwe i Kigali –

    Iyi nama izabera mu Rwanda mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021 yagombaga kuba yarabaye ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

    Ni umwanzuro wafashwe kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abashoraga kwitabira iyi nama cyane ko iki gihe amakuru kuri COVID-19 yari akiri make, ku buryo abantu batari kwirengera ingaruka z’ibyashoboraga kuba mu gihe iyi nama yaba iteranye.

    Nyuma yo gukora isesengura ryimbitse ku miterere y’iki cyorezo, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwafashe icyemezo cy’uko iyi nama yakwimurirwa mu kwezi kwa Kamena.

    Mu kiganiro Minisitiri Tariq Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye na RBA ku wa 1 Gicurasi 2021, yavuze ko mu gihe habura iminsi mike ngo iyi nama iterane igihugu cye ndetse na Commonwealth bizakomeza gukorana n’u Rwanda ruzayakira kugira ngo igende neza.

    Ati “Ndizera ko uko tugenda dusatira ukwezi kwa Kamena tuzakomeza gukorana n’abanyamuryango ba Commonwealth, n’u Bwongereza nk’igihugu kiyoboye muri iki gihe, n’u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, n’umunyamabanga mukuru n’itsinda bakorana ku buryo inama izaba mu mutekano no mu ituze.”

    Yavuze ko aho bigeze icyorezo cya COVID-19 kidashobora kongera gutuma iyi nama isubikwa ngo kuko abantu bamaze kumenya uko bagomba kwitwara n’ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo bayirinde.

    Ati “Muri rusange abantu bazi ibyo bagomba kwitwararika mu ngendo, bazi ibizamini bagomba gukorerwa, bazi ibyo bagomba kwitondera iyo bafashe indege bajya mu kindi gihugu, kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye na Covid-19 ntekereza ko abantu bamaze kumenyera kubaho muri ubwo buryo guhera umwaka ushize.”

    Iyi nama izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo iterambere ry’urubyiruko, umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw’abagore n’abagabo, ihindagurika ry’ikirere, uburezi ndetse n’iterambere rya demokarasi . Bteganyijwe ko izahuriza i Kigali abantu babarirwa hagati ya 7000 na 10 000.

    U Rwanda ruriteguye

    Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland aherutse kugirira mu Rwanda muri Werurwe yavuze ko hari icyizere cy’uko iyi nama izagenda neza kandi ikaba imbonankubone nyuma y’igihe hakorwa inama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ati “Dufite intego yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuzahurire aha ngaha i Kigali tariki 21 Kamena uyu mwaka, turashaka kuba hamwe nk’Umuryango tumaze igihe dukora inama zacu dukoresheje ikoranabuhanga. Inama za mbere zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari abantu benshi bafite icyizere cy’uko twahura nk’uko twicaye ubu tukaganira imbonankubone.”

    Yakomeje avuga ko yanyuzwe n’aho yasanze u Rwanda rugeze imyiteguro ndetse yemeza ko nta gihugu kigeze kibikora kuri urwo rugero.

    Ati “U Rwanda ruriteguye neza! Iyo utekereje uko aho inama izabera hubatswe ,itsinda ririmo gutegura CHOGM ririmo gukurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, barimo gukurikirana ikintu ku kindi. Ntabwo turabona igihugu kiteguye gutya CHOGM nk’u Rwanda. Dufite ibyishimo, ni ibintu bishimishije kubona abantu bitanga, barakora ibyo bishimiye kandi bakorana n’umwete.”

    U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwakira CHOGM mu mpera za 2019, icyo gihe Guverinoma yari yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zari zagenewe kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.

    Ibindi bikorwa bijyanye no kwitegura iyi nama byakozwe birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kuvugurura no kwagura iyari ishaje, kuvugurura amazu no kurimbisha Umujyi wa Kigali aho bishoboka hose.

    Uretse Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera baganiriye na IGIHE bavuze ko bageze kure bitegura kugira ngo bazabashe kwakira neza abazitabira iyi nama.

    Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.

    Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.

    Kugira ngo igihugu cyemererwe kwakira CHOGM bisaba ko cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

    Minisitiri w’u Bwongereza Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth), Tariq Ahmad yavuze ko COVID-19 itakongera kubuza CHOGM itegerejwe mu Rwanda

  • Abantu 11 barimo abasekirite bafashwe bakekwaho kwiba inzoga – #rwanda #RwOT

    Aba bashinzwe gucunga umutekano bafashwe hamwe n'abandi batandatu barimo batatu bakekwaho kugura ibyo byafashwe no kubicuruza ndetse n'abandi batatu bibaga mudasobwa na telefoni .

    Bafashwe kuwa 30 Mata 2021 nyuma yo kwiba rwiyemezamirimo bari bashinzwe kurinda wari ufite iduka(depot) ricuruza inzoga ziganjemo izo mu bwoko bwa liqueur.

    Umwe uri mu bakekwaho kwiba inzoga yabwiye itangazamakuru ko ubu bujura babukoraga mu mayeri menshi cyane afatanyije na bagenzi be ku buryo bari bazi ko batafatwa.

    Ati ' Twazanaga imodoka dufite umushoferi tukinjira, tukagenda mu kigo tukinjiramo, tukazipakira [inzoga]. Twamaraga kuzipakiramo bamwe bagasigara ku kazi undi akazijyana, tukazijyana kuzigurisha'.

    Yavuze ko bari bamaze icyumweru batangiye uyu mugambi ndetse ko bari bamaze kugurisha inzoga zifite agaciro k'amafaranga arenga 500 000.

    Uyu yemera icyaha akanagisabira imbazi akagira inama bagenzi be ko badakwiye kugwa mu bishuko byo gushaka amafaranga mu buryo butemewe ahubwo ko bajya bategereza umushahara.

    Uwaguraga izo nzoga yavuze ko atari asanzwe acuruza inzoga gusa ngo yari yabwiwe n'umuntu ko hari inzoga zaguzwe muri cyamunara, na we yemera kuzigura kugira ngo azungukemo.

    Yavuze ko impamvu yaguze inzoga kandi adasanzwe azigurisha ari uko yari yizeye kuzibonera isoko maze akavanamo inyungu nyinshi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete icunga umutekano ya AGESPRO, abo basekirite bakoragamo, Murama Jean Pierre, yavuze ko bitari bisanzwe kubona abashinzwe gucunga umutekano aribo biba, avuga ko bihabanye n'indangagaciro z'icyo kigo.

    Ati ' Duhamya ko ari ikintu kidasanzwe mu kigo cyacu kandi gitandukanye n'amahame tugenderaho.Tugira gahunda yo kubahugura, tugira gahunda yo kubumva kandi n'abakirya babaga bishimira serivisi tubaha.'

    Yijeje abo bashinzwe kurindira umutekano ko ibi bikorwa bibi bitazasubira kubaho ukundi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kuba abari bashinzwe gucunga umutekano aribo bahindukiye bakiba ari ikintu kidakwiriye kwihanganirwa.

    Ati 'Iki ni ikintu gikomeye cyane. Icyo dusaba abaturarwanda ni ukuduha amakuru kugira ngo ahagaragaye ko bibwe bikurikiranwe abantu bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.'

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Aba bafashwe bibye mudasobwa

    Abafashwe barimo n’abari bashinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu kigo cya AGESPRO

    Inzoga zibwe ziganjemo izo mu bwoko bwa liqueur

    Umwe mu bashinzwe gucunga umutekano yavuze ko bakoreshaga amayeri menshi mu kwiba izi nzoga kuko bifashishaga imodoka mu kuzitunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-barimo-abasekirite-bafashwe-bakekwaho-kwiba-inzoga