Category: Uncategorized

  • Ubuzima butangaje bwa Nyagashotsi warwanye intambara ya kabiri y’Isi uhamya ko ataranywa amazi mu myaka 101 –

    Ni umusaza uzi kuganira no gutebya, iyo muganira akubwira ko kwitwaza inkoni abyize mu myaka nk’ibiri ishize ubwo imbaraga ze zatangiraga kuba nke ubundi ngo yagendaga yemye nta kibazo.

    Yakuriye mu nka aziragira ariko ngo yari umwe mu basore b’intarumikwa mu gihe cye, ngo nta bantu bakundaga kumumenyera cyangwa ngo bamenyere inka z’iwabo.

    IGIHE yamusuye atuganiriza ku buzima yakuriye, uko yarwanye intambara ya kabiri y’isi, uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi, itandukaniro ryo kuba mu gihugu cyawe no kuba impunzi, ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu, uko uko ashaje ataranywa amazi n’impanuro ku bakiri bato.

    Ni umusaza kuri ubu utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa mu Mudugudu wa Gakunyu aho yitegeye umuhanda wa kaburimbo.

    Uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

    Umusaza Nyagashotsi iyo muganira ukamubaza uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi, akubwira ko bakuwe mu Rwanda mu cyitwaga iperu bajyanwa muri Kenya kugira ngo bifatanye n’abasirikare b’Abongereza mu kurwanya Ingabo za Hitler.

    Ati “Mu gice cy’iwacu twahavuye turi batatu kongeraho abandi benshi bakuwe mu bice bitandukanye, batujyanye muri Kenya ahitwa Kiriko, uriya Idi Amini Dada yadusanzeyo avuye kwiga aranaza atubera umuyobozi, twarwaniye ahantu hatandukanye tukahava tugiye kugera i Nairobi mu Mujyi nibwo twumvise ko Hitler yapfuye n’ingabo ze zirekera kurwana.”

    Nyagashotsi yavuze ko nyuma yo gutsinda ingabo za Hitler bamwe bakomeje bishima bagera muri SudanI, abandi bambikwa imidari, bahabwa imyambaro ya gisirikare myiza n’ingofero ziriho icyapa cy’intare.

    Yavuze ko bavuye muri Kenya n’amaguru bakagaruka mu Rwanda baciye muri Uganda, amafaranga nk’ikindi gihembo bari bagenewe ngo bayafatiye i Kabale muri Uganda.

    Nyagashotsi yavuze ko kandi buri Mutware wese bageragaho yagombaga kubabagira ikimasa ndetse akanabakorera umunsi mukuru kuva muri Kenya, Uganda kurinda ugaruka mu Rwanda.

    Agarutse mu Rwanda ngo yahise asinya amasezerano y’imyaka itandatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro i Rwinkwavu akomereza akazi mu gucukura amabuye y’agaciro, nyuma y’iyo myaka ngo yahise asubira mu bworozi bw’inka atangira korora inka anashaka umugore ariko ngo akuze cyane ngo kuko yigiriye mu iraha ryo kurya amafaranga yahawe nyuma yo gutsinda Hitler.

    Uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi

    Inyenzi ni Abatutsi bahunze mu 1959 no mu 1960 bakunze gukora udutero shuma tugamije kugaruka mu Rwanda nk’igihugu cyabo birukanywemo n’Abahutu.

    Nyagashotsi yavuze ko ubwo bahungaga Abanyarwanda benshi bagiye mu nkambi ya Nakivale, Nshungerezi abandi ngo barakomeza bajya ahantu hatandukanye nka Toro, Rwamanja n’ahandi.

    Ati “Inyenzi nazibayemo ndi no mu bazishinze mu 1962, twazishinze kubera ubushoberwe, twagira ngo tugaruke iwacu kuko abatwirukanye twumvaga bataturusha imbaraga nubwo baziturushije kuko bari bafite abasirikare bafite imbunda, twe tugatera dukoresheje amacumu n’imiheto abari bafite imbunda muri twe bari batatu.”

    Nyagashotsi yavuze ko bwa mbere batera batsinzwe ubwa kabiri batsinsura ingabo, ubwa gatatu bateye bagarukira i Kiziguro ariko ngo bageze aho babasubiza inyuma.

    Nyuma yo gusubizwa inyuma ngo bageze mu nkambi uwari Umwami w’u Rwanda Kigeli wa IV Rwabugiri ababuza kongera gutera.

    Ati “Yaratubwiye ngo ibyo dukora si byo, murashira babica kuko baratwicaga, yaratubwiye ngo niduhindure amajyo mureke kurwana ahubwo mwigishe abana banyu, abana nibige mubahe inzira nziza y’igihugu cyabo be kuba abanyamahanga.”

    Abana ngo barabigishije abenshi batangiye kuba abasore ngo nibwo Museveni yatangizaga urugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda baboherezayo ku bwinshi, bamwe ngo bapfirayo abandi baramufasha kugeza ubwo ageze ku butegetsi nabo bahita bashaka uburyo batangiza urugamba rwatumye bagaruka mu Rwanda.

    Nyagashotsi yavuze ko amakuru y’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi yayakurikiraniraga hafi ngo buri gace zafataga yahitaga abimenya agiye kumva yumva ngo zafashe u Rwanda.

    Ati “Naje mbyina urushayaya, urushoreranyana, Kagitumba twahageze nka Saa Munani kuva Uganda, nageze Kagitumba ndavuga nti hehe n’Ubugande n’ubu sindasubirayo.”

    Nyagashotsi yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kubona agaruka mu Rwanda yari amaze imyaka 34 atarugeramo avuga ko amahanga ahanda uko wayabamo kose nta hantu haruta iwanyu.

    Yavuze ko akigaruka mu Rwanda abahungu be bari mu barwaniye igihugu babanje kumutwara kuba i Kigali agezeyo haramunanira arahava asubira kwibera mu cyaro.

    Nyagashotsi avuga ko nta cyaruta kuba mu gihugu cyawe kabone nubwo waba ubayeho nabi ngo kuko kwitwa umunyamahanga nta cyiza kibamo.

    Ati “Kwitwa impunzi ni bibi wabaga umeze neza wambaye neza Umugande akaza anarwaye imvunja akagukura ku ntebe ukavaho akicara kuko ari mu gihugu cye, ukabura icyo wamukorera, nta cyiza twahagiriye kuko nanahatungiye inka nyinshi n’amasambu ariko ntacyo byamariye.”

    Imboni ze ku Rwanda rw’ubu n’urwa kera

    Nyagashotsi yavuze ko u Rwanda rw’ubu ari amata n’ubuki ugereranyije na kera

    Ati “ U Rwanda rwa kera rwatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi ariko u Rwanda rw’ubu aho turugejeje nanjye ndimo ni amata n’ubuki, ni shyira wizane, ni amahoro meza, turabanye yewe n’abagize nabi baraza bakihana bakakirwa bakajya mu bandi, impunzi zahunze ziraza zikiga amasomo zigataha.”

    Ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu

    Nygashotsi yashimiye Umukuru w’Igihugu wamuhaye inzu irimo ibikoresho byose, inka n’umushumba wayo ndetse akanamugurira ubutaka bwo guhingaho ubwatsi.

    Ati “ Njya numva bavuga ngo Paradizo, ubu nyirimo, ndamushimira nkomeje mubwira nti Imana imuhe umugisha imuhe ubudahangarwa, rwose ibintu yankoreye mu mubwire ko ari umwega w’umwakagara, uzamuye umusaza wawe umuha amata yari yabuze ashaje, umuhaye inzu atigeze ifite byose, umuhaye isambu umuhaye inka.”

    Umusaza Nyagashotsi avuga ko inka Perezida Kagame yamugeneye igiye kumufasha gukomeza kunywa amata, arahira yivuye inyuma ko atarigera anywa amazi mu buzima bwe.

    Ati “ Nkifite akabaraga naragendaga nkahingira amafaranga nkanywa agacupa ariko sinywe amazi, aho nkeneye abana banjye bampaga udufaranga nkanywa amata nka kabiri mu cyumweru ubundi nkanywa akagwa.”

    Nyagashotsi avuga ko kimwe mu bitumye asaza neza atarwaragurika ari ukurya indyo nziza izira amavuta kandi ikomeza umubiri, avuga ko mu byo akunda kurya harimo ibijumba, imyumbati, ibishyimbo ndetse akanywa amata n’inzoga bizira gusinda.

    Ati “Nta businzi nigeze, nta guhuzagurika nigeze kuko nakuriye mu muco muzima wo gukora no kwirinda gusinda.”

    Yagiriye inama abakiri bato yo kwirinda ubusinzi n’ubusambanyi ngo kuko byatuma u Rwanda ruterwa rukabura abarutabara, yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu bigusha by’ubusambanyi ngo kuko bimunga umuntu agasaza imburagihe.

    Kuri ubu uyu musaza ari kuba mu nzu nziza yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda mu izina ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Inzu n’ibindi bikoresho nkenerwa byose byakorewe uyu musaza byatwawe miliyoni 16 Frw.

    Nyagashotsi yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

    Nyagashotsi yavuze ko akiri umusore yari intarumikwa. Yavuze ko atangiye kwitwaza inkoni mu myaka ya vuba

    Inzu Nyagashotsi yubakiwe avuga ko ayifata nka Paradizo

  • Techno Market yaserutse bidasanzwe muri Tour du Rwanda 2021 –

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka ifite umwihariko kuko yahuriranye n’ibihe bidasanzwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Mu butumwa buri gutangirwa muri iri siganwa, benshi mu baterankunga baryo bari kwitsa ku gutahiriza umugozi umwe mu guhashya iki cyorezo, u Rwanda rumaze umwaka n’amezi asaga abiri ruhanganye nacyo.

    Muri uyu mwaka, mu baterankunga baherekeje Tour du Rwanda harimo na Techno Market Ltd, yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri.

    Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Techno Market, Umuhire Diane, yashimangiye ko bahisemo gukomeza gukorana na Tour du Rwanda mu kwegerana n’abakiliya babo.

    Yagize ati “Dusanzwe turi icapiro rikorera mu gihugu, dukora print z’ubwoko bwose bw’ibitabo birimo n’ibyakoreshejwe muri Tour du Rwanda. Turagendana n’amagare tugeza ku bantu bose serivisi zacu.’’

    “Dufite uburyo butandukanye bwo gusohora ibitabo binyuranye bijyanye n’ibyifuzo by’abatugana. Dushobora no gusohora ibitabo binini, cyangwa ukaba wabizana ugahita ubitahana.’’

    Umuhire yasobanuye ko nubwo basobanurira Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye serivisi bafite, banarushaho kubashishikariza kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Twifuje gukomezanya na Tour du Rwanda nubwo hari Coronavirus, mu butumwa dutanga tubwira abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.’’

    Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye, by’akarusho akaba ari nayo yakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi byifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda 2021.

    Iri capiro ryatanze igisubizo ku kwihutisha no kugabanya ikiguzi cya serivisi zo gucapisha ibitabo, abatari bake bajyaga gushakira mu mahanga.

    Mu ntego za Techno Market harimo ko izakomeza gutera inkunga irushanwa ry Tour du Rwanda.

    Techno Market ifite imashini za printing na branding zigezweho. Iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba cya 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo.

    Mu rwego rwo korohereza abagana Techno Market, serivisi zayo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendanwa 0788158800.

    Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

    Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi

    Muri iyi Tour du Rwwanda bazarushaho gusobanurira Abanyarwanda serivisi zabo zitandukanye

    Umumotari ukora udushya kuri moto ari mu bifashishijwe na Techno Market mu gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare

    Amafoto: Techno Market


  • Kabgayi : Ahasizwaga ikibanza habonetse imibiri 26 y’abazize Jenoside #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi gusa hari hamaze iminsi hatangwa amakuru ko hariya hantu hagiye kubakwa inzu yo kubyariramo, hashobora kuba hari imibiri kuko muri kariya gace hiciwe Abatutsi benshi.

    Rudasingwa Jean Bosco uyobora umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) mu Karere ka Muhanga, avuga ko nubwo aya makuru yatangwaga n’abarokotse ariko abafite amakuru y’ukuri barimo abagize uruhare muri Jenoside banze kuyatanga.

    Yagize ati 'Abazi amakuru turabasaba ko batwandikira ubutumwa bakabusiga ahantu bukabonwa bugaherwaho hashakishwa n’andi kuko abari barahungiye mu iseminari ntoya ya Kabgayi, ahiswe muri CND no ku ishuri ribanza rya Kabgayi bose baricwaga bakagira n’aho bajugunwa hataramenyekana ariko ibi ni ibimenyetso by’uko dukomeje twabona benshi bishwe.'

    Niyodusenga Thomas w’imyaka 60, wari wahungiye i Kabgayi akaza no kurokoka Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu bagitangira kwicirwa hariya, abari bahahungiye ari bo bajyaga kubashyira muri kariya gace ariko aho buje gukaza umurego ntawongeye gusohoka aho bari bihishe.

    Yagize ati 'Ubwicanyi bwiyongereye twabuze uko tubigenza wasohoka nawe ntugaruke. Iyo wahuraga n’Interahamwe nawe zarakwicaga ariko nyuma haje abatabazi (Croix Rouge) akaba ari bo baza gukuraho abishwe ari na bo dukeka ko baba barashyinguye aba turimo kubona aka kanya.'

    Nshimiyimana Jean Claude uyobora Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko abavugaga ko hariya hantu hashyinguwe abarwayi bapfiraga mu bitaro, atari byo kuko iriya mibiri iri muri shitingi yagiye ishyingurwamo.

    Avuga ko ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu bikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kabgayi-Ahasizwaga-ikibanza-habonetse-imibiri-26-y-abazize-Jenoside

  • Karekezi Olivier yirukanwe mu kazi ko gutoza Kiyovu SC ashinjwa agasuzuguro #rwanda #RwOT

    Karekezi Olivier wari umutoza mukuru w'Ikipe ya Kiyovu Sports, yirukanywe n'Ubuyobozi bw'iyi kipe bumushinja kurenga ku mategeko ngengamyitwarire n'amabwiriza ya FERWAFA.

    Karekezi wari wasinye muri Kiyovu SC mbere y'uko hatangira imikino ya shampiyona 2020-2021 yaje gusubikwa igeze ku munsi wa 3, yatangiye imikino y'amatsinda ya shampiyona 2021 atsindwa ibitego 2-1 na Rutsiro FC bityo ubuyobozi bunanirwa kwihangana ari ari nabwo ku mugoroba w'iki Cyumweru bafashe umwanzuro wa nyuma wo gutandukana.

    Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu SC harimo ko Karekezi Olivier Fils azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyuma yo kuba yavuye mu mwiherero ndetse ntanakoresheje imyitozo.

    Tariki 02 Ukwakira 2020 ni bwo Karekezi Olivier yari yashyize umukono ku masezerano yo kuba umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

    Icyo gihe iyi kipe yari imaze kubona umuyobozi mushya ari we Juvenal Mvukiyehe, yari yaranaguze abakinnyi bashya barimo Umunyezamu Yves Kimenyi wari umaze igihe asa nk'aho ari we munyezamu wa mbere mu Rwanda.

    Nyuma y'aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n'uyu mutoza. pic.twitter.com/eT8td1rOW4

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) May 2, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/03/karekezi-olivier-yirukanwe-mu-kazi-ko-gutoza-kiyovu-sc-ashinjwa-agasuzuguro/

  • Nyarugenge : Abakristu 40 bafatiwe mu rusengero rutahawe uburenganzira, rwo rukavuga ko rufite ibyangomba #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyovu, Niringiyimana Timothée avuga ko icyemezo cyerekanwa n’iri torero, ari icy’irindi torero kandi iryo na ryo rikaba ritarahabwa uburengenzira bwo gukora amateraniro.

    Avuga ko berekana icyangombwa cya Clairvoyance Ministry 'kandi bo bitwa Umutima wa Kristo. Ikindi kandi bose ntabwo bari ku rutonde rw’insengero zuzuje ibisabwa, ari zo zemerewe gukora muri ibi bihe bya Covid-19.'

    Uwungirije Pasiteri w’iri torero, Hakizimfura Ernest we yemeza ko ko bafite ibyangombwa bibemera gukora amateraniro, ahubwo ko habayeho kutabisobanukirwa.

    Yagize ati 'Ntekereza ko ahari ari ukutabisobanukirwa neza kw’abatubaza. Dufite icyemezo. Kuri Pasika baduciye amande kubera ko twari twarengeje umubare w’abemerewe guteranira muri uru rusengero, kandi twarayatanze. Twongeye gukora, kandi ntabwo umubare warengaga, amabwiriza twari twayubahirije.'

    Aba bakristu bo mu Itorero Umutima wa Kristo bajyanywe muri stade ya Kigali I Nyamirambo bacibwa amande mu gihe uriya mukozi w’Imana Hakizimfura Ernest we yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Nyarugenge-Abakristu-40-bafatiwe-mu-rusengero-rutahawe-uburenganzira-rwo-rukavuga-ko-rufite-ibyangomba

  • Umunyarwanda Emmanuel Rugamba yinjiye muri shampiyona ya NFL ikundwa cyane muri US #rwanda #RwOT

    Emmanuel Rugamba, umunyamerika ukomoka mu Rwanda, yasinye amasezerano yo gukina mu ikipe ya Cleveland Browns yo muri shampiyona ya NFL, nk'uko byemezwa n'ikipe ya kaminuza yakiniraga yitwa Miami RedHawks yo muri leta ya Ohio.

    Kuri Twitter, Rugamba yatangaje ibyishimo yagize yandika ati: 'Umuhungu muto wavukiye mu nkambi ubu ni umwe muri Cleveland Brown'.

    Mu ijoro ryo ku cyumweru mu gikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya (NFL Draft) ku makipe akina muri National Football League, Cleveland Browns yo muri Ohio yatoranyije abakinnyi umunani.

    Iyi kipe yafashe na Rugamba mu bakinnyi baba basigaye batatoranyijwe kandi badafite amasezerano ahandi (free agents), nk'uko bivugwa n'ikipe yakiniraga.

    Cleveland Browns ni ikipe imaze kugera mu mikino ya nyuma ihuza amakipe yitwaye neza muri NFL (play-offs) inshuro 29, iheruka muri play-offs umwaka ushize.

    Rugamba w'imyaka 23, ni umukinnnyi ukina inyuma mu bugarira, yaba ari we mukinyi wa mbere ukomoka mu Rwanda ugiye gukinira ikipe y'uyu mukino uzwi nka 'football Americain' muri NFL.

    Kuri Twitter, Rugamba yanditse ati: 'Ibi bisobanuye isi kuri njye, ndashaka gukora itandukaniro mu buryo bwiza bushoboka nk'umutima w'umwirabura. Iteka ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyarwanda-emmanuel-rugamba-yinjiye-muri-shampiyona-ya-nfl-ikundwa-cyane-muri

  • COVID-19 yishe 2 mu Rwanda abandi bantu 28 barayandura #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abakize ari 97 batumye abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera ku 23,442 bangana na 92.8% by'abatahuweho uburwayi bose. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga babaye 1,474 barimo umuntu umwe urembye.

    Minisiteri y'Ubuzima yihanganishije imiryango y'abagabo babiri b'imyaka 68 na 40 b'i Kigali bitabye Imana batumye umubare w'abamaze guhitanwa na cyo guhera mu mwaka ushize uguma kuri 337 bangana na 1.3% by'abatahuweho icyo cyorezo.

    Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali 11, Gicumbi 4, Karongi 3, Nyamagabe 3, Ruhango 3, Nyanza 1, Rutsiro 1, Rubavu 1 na Kamonyi.

    Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,320,731 birimo 3,763 byafashwe mu masaha 24 ashize. Uyu munsi nanone hakingiwe abantu bashya 138 bagejeje umubare w'abamaze gukingirwa ku 350,141

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yishe-2-mu-rwanda-abandi-bantu-28-barayandura

  • Cogebanque yinjiranye muri Tour du Rwanda 2021 poromosiyo nshya yise 'Tugendane' – #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa ry'uyu mwaka Cogebanque ni yo muterankunga waryo mukuru, ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Tour du Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi izasozwa ku wa 9 Gicurasi 2021. Iri kuba mu bihe bidasanzwe aho Isi n'u Rwanda bihanganye n'icyorezo cya Coronavirus.

    Ni ibihe byatumye hafatwa ingamba zidasanzwe zigamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hagabanywa ibikorwa bihuza abantu.

    Mu kubishyira mu bikorwa, Cogebanque yatangije poromosiyo yise 'Tugendane' igamije kurushaho korohereza abakiliya ba banki kubona serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko iyi poromosiyo ijyanye n'icyerekezo cya banki cyo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Yagize ati 'Turi kubwira Abanyarwanda ko hari uburyo bwo kubona serivisi zose za banki bitabasabye kugendana ibifurumba by'amafaranga mu ntoki, bikaba byanabaviramo kuyibwa.''

    Muri iyi poromosiyo, abakiliya bashya ba Cogebanque ndetse n'abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga.

    Iyamuremye yakomeje ati 'Dufite agents bari gufasha abantu gufunguza konti, kandi na uyifunguye agahita ajya muri mobile banking. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakiliya baba abasanzwe bakorana na banki n'abashya, gukoresha ikoranabuhanga.''

    Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ariyo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.

    Nubwo Poromosiyo ya 'Tugendane' yatangijwe muri Tour du Rwanda na nyuma yayo izakomeza.

    Muri iki gihe cy'iminsi umunani ya Tour du Rwanda, abazakoresha konti yabo bifashishije ikoranabuhanga, abazizigamira, bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

    Iyamuremye yakomeje ati 'Hazatangwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n'ibikoresho aho buri etape ya Tour du Rwanda isorezwa.''

    'Nyuma ya Tour du Rwanda Cogebanque irateganya kuzasoza ubukangurambaha bw'amezi abiri. Tuzajya dutanga ibikoresho bitandukanye birimo moto, telefoni, televiziyo zigezweho n'ibindi.''

    Yagaragaje ko muri Poromosiyo yiswe 'Tugendane', Abanyarwanda badakwiye kuyirebera mu bihembo gusa ahubwo bikwiye kureba no guha agaciro ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo n'izindi.

    Ati 'Twizera ko muri ibi bihe bidasanzwe, abakiliya bacu bagomba kumva ko nka banki dukora ibishoboka ngo tugendane mu rugendo barimo rutoroshye.''

    'Tugendane' ni poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by'imari impamo. Bumwe mu buryo ushobora kugendana na Cogebanque ni ugukoresha imiyoboro yayo y'ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi n'ibicuruzwa, kohereza amafaranga n'ibindi.

    Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y'iyi banki izwi nka 'Coge mBank'.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko muri poromosiyo ya “Tugendane”, abakiliya bashya n'abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi. Kuri etape ya mbere, hahembwe Mohd Zariff Muhammed ukinira Terengganu Cycling Team

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry'amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda

    Abakobwa b’uburanga baherekeje Cogebanque bari no mu bafasha mu gusobanura zimwe muri serivisi z’iyi banki

    Cogebanque yinjiranye muri Tour du Rwanda 2021 poromosiyo nshya yise 'Tugendane'

    Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda, iyi banki imaze imyaka 10 itera inkunga iri siganwa

    Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021, Kayirebwa Marie Paul mu baherekeje Cogebanque muri Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cogebanque-yinjiranye-muri-tour-du-rwanda-2021-poromosiyo-nshya-yise-tugendane