Category: Uncategorized
-
Rubavu: Polisi yataye muri yombi abahungu n'abakobwa 22 bari basohokanye ku Gisenyi #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021,mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, hafatiwe abantu 22 batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Aba bose baturutse I Kigali berekeza ku Gisenyi kwinezeza, ari ama-Couples ngo ahuriye mu itsinda rya Whatsapp.
Abantu batawe muri yombi barimo abagabo 14,nabagore 8 bose bajyanwe muri Stade Umuganda. Polisi ivuga ko barahamara amasaha 12 bigishwa ku bukana bwa Covid-19, bacibwe amende kuri buri muntu babone gutaha.
Mu mpera z'iki cyumweru gishize kandi,Polisi yo mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 71 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi, muri bo 42 bakaba bari bari kunywera inzoga mu tubari naho 31 bari mu bukwe barimo n'abageni.
Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu.
Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n'abageni bari bavuye gusezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yasabye abaturage kureka kwirara bakibuka ibihe bigoranye igihugu cyaciyemo kubera icyorezo cya Covid-19.
Ati ''Abantu bakwiye kureka kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye kiracyahari, bazirikane imbaraga igihugu cyakoresheje mu guhangana n'iki cyorezo hagamije kubungabunga ubuzima bw'abaturage. Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n'iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n'ibindi.'
Yashoje ababwira ko Polisi n'izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry'amategeko batazigera bihanganira uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkana kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya.

-
Abanyamulenge bari kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no gucucurwa utwabo, byafashe indi ntera; barazira iki? – #rwanda #RwOT
Amakuru yemeza ko iby'ubu bwicanyi atari ibya vuba, kuko Abanyamulenge bahuriza ku kuba bwaratangiye muri Mata 2017, ariko bugahindura isura uko imyaka ishira kugera ejo bundi muri 2019, ubwo bwarushagaho kwaguka no gukara, bugakorwa mu buryo buteguye ndetse bukanahitana abantu benshi kurushaho, ari nacyo abenshi baheraho bemeza ko ubu bwicanyi ari 'Jenoside'.
Uburemere bw'iki kibazo bugaragarira mu mashusho n'amafoto amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino, aho byemezwa ko amwe yafatiwe mu gace ka Rurambo gaherereye muri Territoire ya Uvira iri mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amwe muri ayo mashusho yerekana abantu benshi biruka impande zose, abandi bikoreye utuntu ku mutwe basa nk'abahunze, abandi bari mu kivunge cy'abantu benshi kimeze nk'inkambi, ndetse hari n'ayerekana umugabo wambaye ikoti wafashwe akaryamishwa hasi aboshye amaboko, hejuru ye ku ruhande rw'umutwe hahagaze umugabo ufite umuhoro mu kuboko kwe kw'iburyo uba ari kumukubita imigeri ndetse anamuhonda ubuhiri ku mutwe.
Bivugwa ko mu cyumweru gishize, Abanyamulenge barenga 4 000 bahungiye mu gace kitwa Bwegere gasanzwe gatuyemo Abanyamulenge benshi, mu gihe inka zirenga 250 000 zajyanywe bunyago, ndetse ibikorwaremezo birimo amazu yo guturamo, amashuri n'amavuriro bigatwikwa, ku buryo nk'ibyaro by'ahitwa i Mulenge byatwitswe bigakongorwa ku kigero kiri hafi ya 80% by'agace kose.
Ni iki kihishe inyuma yo kwiyongera k'ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge?
N'ubwo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwahozeho kuva muri 2017, bisa nk'aho mu mezi atandatu ashize bwafashe indi ntera, ku buryo byagaragaye rwose ko atari ibintu bisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Murenzi (amazina twayahinduye) umwalimu muri Kaminuza imwe mu ziri mu Rwanda, ndetse akanagira ubumenyi buhagije ku bibazo by'Abanyamulenge, yavuze ko kimwe mu byateye ubu bwicanyi kwiyongera ari ubufatanye busigaye buranga amoko arimo Abafurero, Ababembe n'Abanyembe atavuga rumwe n'Abanyamulenge, bikiyongeraho uburyo bushya bwo kwica busigaye bukoreshwa, cyane cyane nko gutwika amazu.
Mu busanzwe intambara hagati y'Abanyamulenge b'aborozi, n'Abafurero b'abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z'Abanyamulenge zangije imyaka y'Abafurero n'ibindi nk'ibyo, amoko agaturana atumvikana ariko atanahemukirana bikabije.
Ibi kandi ni ko byari bimeze ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Abanyembe n'Ababembe, ndetse mu bihe bitandukanye buri bwoko muri aya bwakunze kugirana amakimbirane n'Abanyamulenge nabo bazwiho kugira abasore b'indwanyi z'akataraboneka, gusa ugasanga izi ntambara zihuza Abanyamulenge n'ubundi bwoko bumwe, akenshi bikarangira bunatsinzwe.
Itandukaniro ry'izo ntambara n'ubwicanyi buriho magingo aya ni uko ayo moko yose atagitera Abanyamulenge atatanye, kuko yamaze kwihuza ku buryo ibitero bagaba ku Banyamulenge biba bifite imbaraga, kandi ubona biteguye neza.
Dr. Murenzi yavuze ko mbere iyo mitwe yarwanaga n'Abanyamulenge idafite intwaro ndetse n'abarwanyi bayo ugasanga badafite ubumenyi buhagije ku by'imirwanire, gusa ngo ibi byarahindutse kuko iyi mitwe isigaye ifite intwaro.
Yagize ati 'Impamvu ubwicanyi bwiyongereye n'uburyo bwo kwica bugahinduka, nkeka ko biterwa n'uko n'iyo mitwe yindi ifite ubundi buryo bw'imikorere butandukanye n'ubwo twari tuzi. Aba-Mai-Mai (umutwe udacana uwaka n'Abanyamulenge), babaga ari abantu batunze intwaro ariko batarize igisirikare, ariko iriya mitwe yindi irimo abantu bize igisirikare'.
Yongeyeho ko uburyo bwo kwicwa busigaye bukoreshwa budasanzwe, kuko 'Nk'Abafurero batigeze bagira umuco wo gukoresha uburyo bwo gutwika' mu ntambara zindi barwanyemo n'Abanyamulenge.
Yagize ati 'Ubu bafite uburyo bwo gutwika, ku buryo ubona ko bafite umugambi wo kurimbura, n'abarokotse bakabura aho batura bagahunga'.
Ibice bituyemo Abanyamulenge biri gutwikwa muri CongoAbanyamulenge; icyitso cya 'Balkanisation'?
Kuva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabona ubwigenge mu myaka 60 ishize, abategetsi b'icyo gihugu bahorana urwikango rw'amahanga afite umugambi mubisha wo kwigarurira igice cy'Iburasirazuba bw'icyo gihugu, umugambi uzwi cyane nka 'balkanisation'.
Iki kinyoma cyaravomerewe kuva ku ntambara za Shikaramu na Mobutu muri za 1960, kirakomeza mu ntambara zakuye Perezida Laurent Kabila ku butegetsi ndetse gikaza umurego ubwo Joseph Kabila, mwene Laurent Kabila, yasimburaga se ku butegetsi ariko agashinjwa kuba Umunyarwanda ufite intego yo komeka ibice bya Congo ku butaka bw'u Rwanda.
U Rwanda ni ingingo y'ingenzi cyane muri uyu mugambi wa balkanisation kuko ari rwo rushinjwa kuwutegura ndetse no kuzawushyira mu bikorwa, dore ko ari igihugu cyahoranye ibice binini byashyizwe ku ruhande rwa Congo mu gihe cyo kugabanya imipaka y'Umugabane wa Afurika, mu Nama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885.
Indi mpamvu ituma abenshi bakunze kugaruka ku Rwanda cyane kuri iyi ngingo ya balkanisation, ni uko mu bihe bya vuba u Rwanda rwohereje ingabo muri Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y'iterabwoba nka FDLR, ku buryo hari abitiranyije ibyo bikorwa by'amahoro n'itegurwa ry'umugambi wa balkanisation, wamaganywe inshuro nyinshi na Leta y'u Rwanda yakunze kuvuga ko 'Idashishikajwe no kwivanga muri politiki z'ibindi bihugu'.
Ku rundi ruhande, ubwoko bw'Abanyamulenge, budahakana ko bufite inkomoko mu Rwanda, ndetse bukagira umuco n'ururimi bijya gusa nk'ibyo mu Rwanda, nabwo bushinjwa kuba 'icyitso' muri uwo mugambi wa balkanization, ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu bukunze kwitirirwa u Rwanda, bakanasabwa gutaha kuko ari abanyamahanga badafite uburenganzira muri Congo.
Ibitekerezo nk'ibi si ibya rubanda gusa, kuko usanga bimaze imyaka myinshi bikongezwa na bamwe bavuga rikijyana muri Congo barimo abayobozi muri Kiliziya Gatolika ndetse n'abanyepolitiki nka Martin Fayulu bakoresha iki kinyoma mu nyungu zabo bwite.
Dr. Murenzi yasobanuye ko abanyepolitiki bifuza gutsinda amatora mu Burasirazuba bwa Congo, bashobora kwifashisha iki kinyoma kimaze imyaka myinshi cyubakwa mu baturage, 'Bagasaba ko batorwa kugira ngo bakumire ishyirwa mu bikorwa rya balkanization'.
Kuri Fayulu bwo amata yabyaye amavuta, kuko uyu mugabo yubakiye iki kinyoma ku bushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kuzahura umubano mwiza n'ibihugu icyenda bituranye na Congo birimo n'u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy'intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Dr. Murenzi yongeyeho ko Abanye-Congo benshi bemera icyo kinyoma kuko 'Bizera cyane ibivuzwe n'abantu bo mu nzego zo hejuru nk'abapadiri ndetse n'abandi bayobozi bakomeye ariko bakomoka mu bwoko bumwe, ku buryo ibyo bavuze byose babifata nk'Ivanjiri'.
U Rwanda rurasabwa umusanzu mu gufasha Abanyamulenge
Mu bukangurambaga burimo ubwitwa 'Save Mulenge' buri gucicikana hirya no hino, bamwe mu bavuga ko ari Abanyamulenge basaba Leta y'u Rwanda kugira icyo ikora mu gakumira ubwicanyi buri kubakorerwa, 'Bufite isura nk'iya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda'.
Dr. Murenzi asanga iki cyifuzo gifite ishingiro kuko n'ubwo Abanyamurenge bafite umutwe witwa 'Twirwaneho' ugamije kubarindira umutekano, udafite ubushobozi bwo kurinda ibice byose barimo kuko 'Ugizwe n'abasivile batagira intwaro zihambaye.'
Ikindi kandi ni uko na Leta ya Perezida Tshisekedi, n'ubwo yamaze kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo cy'Abanyamulenge binyuze mu kuboherereza intumwa inshuro nyinshi ndetse no kwirukana abasirikare bakuru babahotera, itaragira ubushobozi bw'ingabo zabasha kurinda umutekano mu gihugu hose.
Ati 'Igisirikare cya Congo kirimo kwiyubaka, usanga kitaragira ubushobozi bwo kurinda umutekano mu gihugu hose ari nayo mpamvu amoko menshi afite imitwe y'ingabo iyarinda kandi ubusanzwe umutekano w'abaturage wakabaye inshingano za Leta'.
Justin (amazina twayahinduye), umunyamulenge twaganiriye ariko ntiyifuze ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, ndetse akaba agifite imiryango ituye muri mu bice bya Minembwe na Milenge birimo kuberamo ubwicanyi, yavuze ko u Rwanda rukwiye gufata iya mbere mu gukumira ko hari ahandi hantu hakorerwa icyaha cya jenoside.
Yagize ati 'Mu bo turegera bose u Rwanda nirwo rukwiye kutwumva mbere y'abandi, kuko ni rwo ruzi ububi bwa Jenoside n'uko ishyirwa mu bikorwa kurusha abandi, kandi urebye uko tumerewe, ubona ko hari umugambi wo kutumaraho niba nta gikozwe, rero Leta y'u Rwanda tuyihanze amaso kuri iki kibazo'.
Justin kandi yavuze ko n'ubwo Abanyamulenge ari Abanye-Congo bitewe n'uko bahavukiye, ariko bafite igisekuru mu Rwanda 'Ari nayo mpamvu mu Rwanda tuhafata nko mu rugo kandi tuhafite abavandimwe benshi'.
Ku bwa Dr. Murenzi, nawe yavuze ko u Rwanda rukwiye gukoresha imbaraga za dipolomasi rufite mu kuvuganira Abanyamurenge.
Yagize ati 'Hari uruhare u Rwanda rushobora kugira nko mu biganiro bya dipolomasi na Congo, ndetse no gukora ubuvugizi mu Muryango w'Abibumbye, ikibazo cy'abantu bicwa kigakemuka'.
Ashingiye ku buryo u Rwanda rufite ingabo zirinda ubwicanyi mu bihugu birimo Sudan y'Epfo, Centrafrique n'ibindi bitandukanye, yavuze ko 'U Rwanda rufite uburambe mu guhagarika ubwicanyi ahantu henshi, niba rero rubikora ahandi, abaturage baba bumva iyo nararibonye yakoreshwa u Rwanda rugakemura ikibazo hariya [ahari kubera ubwicanyi]'.
Abanyamulenge basabye ko ubufasha bw’u Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu mu gukumira ko hari indi jenoside yashyirwa mu bikorwaAgahinda ko kwicirwa mu maso y'Umuryango w'Abibumbye
N'ubwo Abanyamulenge bari kwicwa muri Congo, Justin yavuze ko ikibatera agahinda kurusha ibindi ari uko 'Turi kwicirwa mu maso y'Umuryango w'Abibumbye kuko hari aho ubwicanyi bubera mu birometero 10 uturutse aho ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zikambitse'.
Yavuze ko ibi bisa neza n'uburyo Umuryango w'Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994.
Ati 'Ibaze ko bene wacu batwikirwa bari mu birometero bicye uvuye aho Monusco iherereye, biteye agahinda kubona umuntu wakadutabaye atagira icyo akora ku kibazo cyacu, kandi niko byanagenze Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa'.
Itsinda ryitwa 'Gakondo' riharanira inyungu z'Abanyamulenge riherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, rimutabaza kucyo ryise 'Umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye mu misozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo'.
Mu bandi bari bagenewe kubona kopi y'iyo baruwa, harimo abayobozi b'ibihugu byose biri mu Karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari, ab'Imiryango y'Ubumwe bw'u Burayi na Afurika, ab'ibihugu bikomeye nka Joe Biden wa Amerika ndetse n'abandi batandukanye.
Uretse iyi baruwa, ndetse n'ubukangurambaga bwa 'Save Mulenge', ku itariki ya 1 Gicurasi na bwo Abanyamulenge barateranye bifashishije ikoranabuhanga, mu bundi bukangurambaga bugamije kwerekana akababaro kabo binyuze kwigomwa ifunguro, bwari bwiswe 'Skip a meal for Save Mulenge'.
Abanyamulenge bababazwa no kwicirwa imbere ya Monusco yakabatabaye
Perezida Tshisekedi afite ubushake bwo kubana n’ibihugu by’abaturanyi ndetse no gukemura ikibazo cy’Abanyamulenge
Abanyamulenge barasa nk’abari mu nkambi, aho bahunganye utuntu tw’ibanze -
Umwuka Wera ni we utanga ubuzima #rwanda #RwOT
Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe (Abaroma 8:1)
Umwuka Wera ni Umwuka w’ubuzima! Iyi ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko azakomeza (azaha ubuzima) imibiri yanyu ibora natura muri mwe. Ibi bivuga ko umuntu utarahinduka akaba atarakira Umwuka Wera aba atuye mu rupfu mu mwuka. Mu yandi magambo, ibyo akora byose bizarangirira mu rupfu kuko adafite utanga ubuzima ari we Mwuka Wera.
Nta cyo bivuze uko waba ugeze kure kose, ushobora kuba umaze gutakaza ubucuruzi bwawe n’umutungo wawe ukaba ubarirwa mu gihombo, none ubu ukaba utekereza ko ubuzima bwose burangiye. Icyo ukeneye ni ukumenyana kurushaho n’Umwuka Wera. Azakuzamura agukure aho umutungo wawe wafungiye nk’uko yazuye Yesu mu bapfuye.
Azasubiza ubuzima mu bucuruzi bwawe, mu kazi kawe, ndetse anaguhe ubuzima buzira umuze. Azazana ubuzima muri buri gace k’ubuzima bwawe!
Wavutse ubwa kabiri kandi wakira Umwuka Wera. Wa Mwuka Wera wazuye Yesu mu bapfuye ubu atuye muri wowe. Azagutera kwera imbuto no kurumbuka muri buri gace k’ubuzima bwawe. Kora uko ushoboye umenye uyu Mwuka Wera w’igitangaza kandi urusheho gusabana na We kugira ngo ubuzima Bwe bubashe kwigaragaza byimazeyo muri wowe
Muri macye mureke akure ikijyanye n’urupfu cyose mu buzima bwawe, kandi umureke ahe ubuzima umubiri wawe, umutungo, urushako, imishinga, akazi n’ikindi cyose kikureba.
Isengesho:
Data mwiza, ndagushimira kuko wa Mwuka wazuye Yesu mu bapfuye atuye muri jye. None rero nuzuweho n’ubuzima bw’Imana kuko uwo Mwuka yahaye ubuzima umubiri wanjye ubora kandi atunganya ibyanjye byose, mu izina rya Yesu. Amen!
Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome
Source : https://agakiza.org/Umwuka-Wera-ni-we-utanga-ubuzima.html
-
Abana bari kunanira ababyeyi, cyangwa ni ababyeyi bari kunanira abana? #rwanda #RwOT
Kwiyahuza ibiyobyabwenge, gusharira mu mitima, kuba abarakare, kwishora mu ngeso z’ubusambanyi, uburaya, ubujura, ubwicanyi, kwiyahura, kwigomeka, kutagirwa inama, kurya ibyo umuntu atakoreye, ubunebwe, izo ni zimwe mu ngeso mbi turi kubona zeze mu bana bacu, mbese gutandukana n’inzira yose nziza itegura umuntu kuba umugabo nyamugabo n’umugore nyamugore birimo gufata indi ntera. Ibi bituma umuntu yibaza ejo hazaza h’imiryango ari nayo igize igihugu akahabura.
Ntabwo dukwiye kubaza abana ibyo tutabahaye
Bibabaza ababyeyi cyane iyo babona izina ryiza bagerageje kubaka ntawuzarisigarana mubo babyaye. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo: 'Umwana apfa mu iterura'. Ibi biratwereka ko abanyarwanda bari babizi kuva na kera ko uburere bw’umwana butangira kare, ku buryo umwana uterurwa umwe tuba twibwira ko ataragira ubwenge buhagije ari hariya hatangirira uburere bwe!
Hari impamvu nyinshi ziri gutuma ingeso mbi ziyongera mu rubyiruko rw’uyu munsi. Inyinshi muri zo zishingiye ku babyeyi batakigira umwanya wo kwita ku rubyaro rwabo.
Ubuzima bwarahenze
Ubuzima burahenze ku buryo bisigaye bisaba ko akenshi ababyeyi bombi bahaguruka bakajya gukora bigatuma umwana abura umwitaho uko bikwiye. Kera abagabo bajyaga mu mirimo, abagore bagasigarana n’abana mu rugo bakababera ba mwarimu ba mbere mu rugo.
Abagore basigaraga bumvisha abana ya mirongo migari y’uburere ngenderwaho yashyizweho na 'PAPA'. Ibi byatumaga abana bakurana uburere n’urukundo bikabaremamo ubumuntu no kuzaba nabo ababyeyi bazi agaciro ka 'papa’ n’aka 'mama’, ndetse n’agaciro k’urugo n’umuryango muri rusange.
Umuti
Ni byiza ko mujyana abana banyu mu marerero yabigenewe (daycare and babysitting centers). Umwana uri munsi y’imyaka itatu, utaratangira icyiciro cy’amashuri y’inshuke (Nursery section) akwiriye nawe kwitabwaho akajya asigara mu irerero rifite abantu babyigiye kandi babikunze.
Abana bakwiriye kureka kwirirwana mu ngo n’abantu batazwi neza aho badashobora kwivugira ngo bitabarize ibibazo bahura nabyo. Ibi bizatuma ababyeyi bajya mu mirimo yabo batuje bibafashe kugira umusaruro ufatika kandi n’abana bazakurira mu bwisanzure, barinzwe kandi bitaweho bibafashe mu mikurire, mu myigire no mu ndangagaciro.
Burya gufata umwana akirirwana n’umuntu muhuye akuze utazi iwabo, utazi uko yakuze, utazi icyatumye akugeraho ni ikibazo. Uwo si we wakwifuza ko yandika amagambo ya mbere ku bwonko bw’umwana wawe! Kereka icyakora mwe mufite abantu mwizeye ku kigero cyo hejuru. Abadafite ubushobozi nabo ni byiza ko mwigomwa amasaha y’umunsi mugataha kare mu kajya kwita ku bo mwabyaye. Aha birasaba ko mwumvikana umubyeyi umwe bikaba ngombwa ko akora cyane akaziba icyuho cy’uwatashye kare.
Kwikunda gukabije kw’abantu b’iki gihe
Abantu barashaka kwiyitaho ubwabo bagasa nk’abatagifite urukundo rw’ababo! Ibirangaza nabyo rero byabaye byinshi ku buryo ababyeyi nabo batakiba mu ngo zabo ndetse n’iyo baba bahari ariko mu mutwe ugasanga badahari.
Ababyeyi bamwe bahora mu birori bidashira ( ubukwe, bridal shower, ibyo mu nsengero, kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko, imipira, utubari n’ibindi.) Iyo batagiye muri ibyo baba bari ku mbuga nkoranyambaga umunsi wose ku buryo abana usanga agahinda karabishe.
Ikindi ni uko burya kurera birimo imvune nyinshi zirimo kurara ijoro n’izindi ku buryo umuntu udafite kwihangana rwose aterera iyo akajugunyira umwana umukozi kandi nta kidasanzwe we ari gukora.
Umuti: Aha nta byinshi mvuga kuko umuti uragaragara! Ababyeyi bagomba kwigomwa gahunda zimwe na zimwe bakita ku bana babo! Aha ndetse sinatinya no kuvuga ko hari abagomba no kwibaza niba bazashobora kurera koko! Kuko icyo kibazo nicyo kizatuma bamenya niba bagomba guhita babyara cyangwa bazategereza kugeza igihe bumva biteguye – kuko kurera si ibintu byoroshye muri iyi minsi.
Kumva nabi politike y’uburinganire
Politike y’uburinganire hari aho yagiye yakirwa mu buryo butari bwo! Abagore bamwe babifashe nk’irushanwa hagati y’umugabo n’umugore, abagabo nabo babifata nko 'kubateza abagore'. Kandi mu by’ukuri siko bimeze! Uburinganire n’iterambere ry’umugore, ni uburyo bwo kumva ko umugabo n’umugore bahabwa amahirwe angana. Nta wusumba undi hakurikijwe igitsina ahubwo baruzuzanya.
Ntabwo uburinganire ari uguhangana.
Hari imirimo umugore atakora igihe cyose, nyamara umugabo yakora, hari n’iyo umugore yakora umugabo atakora. Umugore ntiyasakara inzu cyangwa ngo yurire inkingi gukora amashanyarazi n’inda y’imvutsi. Umugabo nawe ntiyakonsa cyangwa ngo atwite. Hari impamvu Imana itahaye umugabo ibere rimwe ngo umwana yonke ngo irindi naryo irihe umugore bajye basimburana bibe aribyo byitwa uburinganire.
Kuba umugore yahabwa amahirwe angana na ay’umugabo ntibizatume abantu batandukira ngo birengagize inshingano z’ibanze mu rugo. Aya makimbirane rero niyo yabyaye 'ntibindeba' aho umwe anyura aha undi akanyura hariya bakaza guhurira mu rugo bose ntawita ku bana.
Umuti: Uburinganire si uburyo bwaje bwo gukandamiza abagabo, nta n’ubwo ari uburyo bwo gutuma umugore yibagirwa inshingano ze. Ni uburyo bwo kwibukiranya ko buri wese afite uburenganzira kandi ahabwa n’amategeko bityo ntawugomba gukandamizwa! Mwicare muganire, mugabane inshingano! Kandi burya ibi birikora igihe mukundanye.
Ababyeyi benshi bisuzumye neza basanga abana ataribo bari kunanira ababyeyi ahubwo ari babyeyi bari kunanira abana. Nitwitwa kubo turi kubyara tuzaba turi no kwita ku gihugu.
Urubyaro ni Imana irutanga, izanabaza buri muntu wabyaye uruhare yagize mu kurera abana be, haba mu kubagaburira no kubigisha no kubereka inzira y’ubuzima bufite indangagaciro z’umuntu nyamuntu. Ababyeyi nibo ba mwarimu ba mbere bo kwereka abana imyitwarire yiyubaha,yubaha abantu, yubaha igihugu, ndetse yubaha Imana.(Gutegeka kwa kabiri 11:18-21)
Rosine Ingabire
Umuyobozi w’ishuri ry’inshuke 'LA SAETA Day Care and Babysitting'
Source: Igihe.com
Source : https://agakiza.org/Abana-bari-kunanira-ababyeyi-cyangwa-ni-ababyeyi-bari-kunanira-abana.html
-
Abanyamulenge bari kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no gucucurwa utwabo, byafashe indi ntera; barazira iki? –
Amakuru yemeza ko iby’ubu bwicanyi atari ibya vuba, kuko Abanyamulenge bahuriza ku kuba bwaratangiye muri Mata 2017, ariko bugahindura isura uko imyaka ishira kugera ejo bundi muri 2019, ubwo bwarushagaho kwaguka no gukara, bugakorwa mu buryo buteguye ndetse bukanahitana abantu benshi kurushaho, ari nacyo abenshi baheraho bemeza ko ubu bwicanyi ari ‘Jenoside’.
Uburemere bw’iki kibazo bugaragarira mu mashusho n’amafoto amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino, aho byemezwa ko amwe yafatiwe mu gace ka Rurambo gaherereye muri Territoire ya Uvira iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amwe muri ayo mashusho yerekana abantu benshi biruka impande zose, abandi bikoreye utuntu ku mutwe basa nk’abahunze, abandi bari mu kivunge cy’abantu benshi kimeze nk’inkambi, ndetse hari n’ayerekana umugabo wambaye ikoti wafashwe akaryamishwa hasi aboshye amaboko, hejuru ye ku ruhande rw’umutwe hahagaze umugabo ufite umuhoro mu kuboko kwe kw’iburyo uba ari kumukubita imigeri ndetse anamuhonda ubuhiri ku mutwe.
Bivugwa ko mu cyumweru gishize, Abanyamulenge barenga 4 000 bahungiye mu gace kitwa Bwegere gasanzwe gatuyemo Abanyamulenge benshi, mu gihe inka zirenga 250 000 zajyanywe bunyago, ndetse ibikorwaremezo birimo amazu yo guturamo, amashuri n’amavuriro bigatwikwa, ku buryo nk’ibyaro by’ahitwa i Mulenge byatwitswe bigakongorwa ku kigero kiri hafi ya 80% by’agace kose.
Ni iki kihishe inyuma yo kwiyongera k’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge?
N’ubwo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwahozeho kuva muri 2017, bisa nk’aho mu mezi atandatu ashize bwafashe indi ntera, ku buryo byagaragaye rwose ko atari ibintu bisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Murenzi (amazina twayahinduye) umwalimu muri Kaminuza imwe mu ziri mu Rwanda, ndetse akanagira ubumenyi buhagije ku bibazo by’Abanyamulenge, yavuze ko kimwe mu byateye ubu bwicanyi kwiyongera ari ubufatanye busigaye buranga amoko arimo Abafurero, Ababembe n’Abanyembe atavuga rumwe n’Abanyamulenge, bikiyongeraho uburyo bushya bwo kwica busigaye bukoreshwa, cyane cyane nko gutwika amazu.
Mu busanzwe intambara hagati y’Abanyamulenge b’aborozi, n’Abafurero b’abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z’Abanyamulenge zangije imyaka y’Abafurero n’ibindi nk’ibyo, amoko agaturana atumvikana ariko atanahemukirana bikabije.
Ibi kandi ni ko byari bimeze ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Abanyembe n’Ababembe, ndetse mu bihe bitandukanye buri bwoko muri aya bwakunze kugirana amakimbirane n’Abanyamulenge nabo bazwiho kugira abasore b’indwanyi z’akataraboneka, gusa ugasanga izi ntambara zihuza Abanyamulenge n’ubundi bwoko bumwe, akenshi bikarangira bunatsinzwe.
Itandukaniro ry’izo ntambara n’ubwicanyi buriho magingo aya ni uko ayo moko yose atagitera Abanyamulenge atatanye, kuko yamaze kwihuza ku buryo ibitero bagaba ku Banyamulenge biba bifite imbaraga, kandi ubona biteguye neza.
Dr. Murenzi yavuze ko mbere iyo mitwe yarwanaga n’Abanyamulenge idafite intwaro ndetse n’abarwanyi bayo ugasanga badafite ubumenyi buhagije ku by’imirwanire, gusa ngo ibi byarahindutse kuko iyi mitwe isigaye ifite intwaro.
Yagize ati “Impamvu ubwicanyi bwiyongereye n’uburyo bwo kwica bugahinduka, nkeka ko biterwa n’uko n’iyo mitwe yindi ifite ubundi buryo bw’imikorere butandukanye n’ubwo twari tuzi. Aba-Mai-Mai (umutwe udacana uwaka n’Abanyamulenge), babaga ari abantu batunze intwaro ariko batarize igisirikare, ariko iriya mitwe yindi irimo abantu bize igisirikare”.
Yongeyeho ko uburyo bwo kwicwa busigaye bukoreshwa budasanzwe, kuko “Nk’Abafurero batigeze bagira umuco wo gukoresha uburyo bwo gutwika” mu ntambara zindi barwanyemo n’Abanyamulenge.
Yagize ati “Ubu bafite uburyo bwo gutwika, ku buryo ubona ko bafite umugambi wo kurimbura, n’abarokotse bakabura aho batura bagahunga”.
Ibice bituyemo Abanyamulenge biri gutwikwa muri CongoAbanyamulenge; icyitso cya ‘Balkanisation’?
Kuva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabona ubwigenge mu myaka 60 ishize, abategetsi b’icyo gihugu bahorana urwikango rw’amahanga afite umugambi mubisha wo kwigarurira igice cy’Iburasirazuba bw’icyo gihugu, umugambi uzwi cyane nka ‘balkanisation’.
Iki kinyoma cyaravomerewe kuva ku ntambara za Shikaramu na Mobutu muri za 1960, kirakomeza mu ntambara zakuye Perezida Laurent Kabila ku butegetsi ndetse gikaza umurego ubwo Joseph Kabila, mwene Laurent Kabila, yasimburaga se ku butegetsi ariko agashinjwa kuba Umunyarwanda ufite intego yo komeka ibice bya Congo ku butaka bw’u Rwanda.
U Rwanda ni ingingo y’ingenzi cyane muri uyu mugambi wa balkanisation kuko ari rwo rushinjwa kuwutegura ndetse no kuzawushyira mu bikorwa, dore ko ari igihugu cyahoranye ibice binini byashyizwe ku ruhande rwa Congo mu gihe cyo kugabanya imipaka y’Umugabane wa Afurika, mu Nama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885.
Indi mpamvu ituma abenshi bakunze kugaruka ku Rwanda cyane kuri iyi ngingo ya balkanisation, ni uko mu bihe bya vuba u Rwanda rwohereje ingabo muri Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ku buryo hari abitiranyije ibyo bikorwa by’amahoro n’itegurwa ry’umugambi wa balkanisation, wamaganywe inshuro nyinshi na Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko “Idashishikajwe no kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu”.
Ku rundi ruhande, ubwoko bw’Abanyamulenge, budahakana ko bufite inkomoko mu Rwanda, ndetse bukagira umuco n’ururimi bijya gusa nk’ibyo mu Rwanda, nabwo bushinjwa kuba ‘icyitso’ muri uwo mugambi wa balkanization, ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu bukunze kwitirirwa u Rwanda, bakanasabwa gutaha kuko ari abanyamahanga badafite uburenganzira muri Congo.
Ibitekerezo nk’ibi si ibya rubanda gusa, kuko usanga bimaze imyaka myinshi bikongezwa na bamwe bavuga rikijyana muri Congo barimo abayobozi muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abanyepolitiki nka Martin Fayulu bakoresha iki kinyoma mu nyungu zabo bwite.
Dr. Murenzi yasobanuye ko abanyepolitiki bifuza gutsinda amatora mu Burasirazuba bwa Congo, bashobora kwifashisha iki kinyoma kimaze imyaka myinshi cyubakwa mu baturage, “Bagasaba ko batorwa kugira ngo bakumire ishyirwa mu bikorwa rya balkanization”.
Kuri Fayulu bwo amata yabyaye amavuta, kuko uyu mugabo yubakiye iki kinyoma ku bushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kuzahura umubano mwiza n’ibihugu icyenda bituranye na Congo birimo n’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Dr. Murenzi yongeyeho ko Abanye-Congo benshi bemera icyo kinyoma kuko “Bizera cyane ibivuzwe n’abantu bo mu nzego zo hejuru nk’abapadiri ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ariko bakomoka mu bwoko bumwe, ku buryo ibyo bavuze byose babifata nk’Ivanjiri”.
U Rwanda rurasabwa umusanzu mu gufasha Abanyamulenge
Mu bukangurambaga burimo ubwitwa ‘Save Mulenge’ buri gucicikana hirya no hino, bamwe mu bavuga ko ari Abanyamulenge basaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora mu gakumira ubwicanyi buri kubakorerwa, “Bufite isura nk’iya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.
Dr. Murenzi asanga iki cyifuzo gifite ishingiro kuko n’ubwo Abanyamurenge bafite umutwe witwa ‘Twirwaneho’ ugamije kubarindira umutekano, udafite ubushobozi bwo kurinda ibice byose barimo kuko “Ugizwe n’abasivile batagira intwaro zihambaye.”
Ikindi kandi ni uko na Leta ya Perezida Tshisekedi, n’ubwo yamaze kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo cy’Abanyamulenge binyuze mu kuboherereza intumwa inshuro nyinshi ndetse no kwirukana abasirikare bakuru babahotera, itaragira ubushobozi bw’ingabo zabasha kurinda umutekano mu gihugu hose.
Ati “Igisirikare cya Congo kirimo kwiyubaka, usanga kitaragira ubushobozi bwo kurinda umutekano mu gihugu hose ari nayo mpamvu amoko menshi afite imitwe y’ingabo iyarinda kandi ubusanzwe umutekano w’abaturage wakabaye inshingano za Leta”.
Justin (amazina twayahinduye), umunyamulenge twaganiriye ariko ntiyifuze ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, ndetse akaba agifite imiryango ituye muri mu bice bya Minembwe na Milenge birimo kuberamo ubwicanyi, yavuze ko u Rwanda rukwiye gufata iya mbere mu gukumira ko hari ahandi hantu hakorerwa icyaha cya jenoside.
Yagize ati “Mu bo turegera bose u Rwanda nirwo rukwiye kutwumva mbere y’abandi, kuko ni rwo ruzi ububi bwa Jenoside n’uko ishyirwa mu bikorwa kurusha abandi, kandi urebye uko tumerewe, ubona ko hari umugambi wo kutumaraho niba nta gikozwe, rero Leta y’u Rwanda tuyihanze amaso kuri iki kibazo”.
Justin kandi yavuze ko n’ubwo Abanyamulenge ari Abanye-Congo bitewe n’uko bahavukiye, ariko bafite igisekuru mu Rwanda “Ari nayo mpamvu mu Rwanda tuhafata nko mu rugo kandi tuhafite abavandimwe benshi”.
Ku bwa Dr. Murenzi, nawe yavuze ko u Rwanda rukwiye gukoresha imbaraga za dipolomasi rufite mu kuvuganira Abanyamurenge.
Yagize ati “Hari uruhare u Rwanda rushobora kugira nko mu biganiro bya dipolomasi na Congo, ndetse no gukora ubuvugizi mu Muryango w’Abibumbye, ikibazo cy’abantu bicwa kigakemuka”.
Ashingiye ku buryo u Rwanda rufite ingabo zirinda ubwicanyi mu bihugu birimo Sudan y’Epfo, Centrafrique n’ibindi bitandukanye, yavuze ko “U Rwanda rufite uburambe mu guhagarika ubwicanyi ahantu henshi, niba rero rubikora ahandi, abaturage baba bumva iyo nararibonye yakoreshwa u Rwanda rugakemura ikibazo hariya [ahari kubera ubwicanyi]”.
Abanyamulenge basabye ko ubufasha bw’u Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu mu gukumira ko hari indi jenoside yashyirwa mu bikorwaAgahinda ko kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye
N’ubwo Abanyamulenge bari kwicwa muri Congo, Justin yavuze ko ikibatera agahinda kurusha ibindi ari uko “Turi kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye kuko hari aho ubwicanyi bubera mu birometero 10 uturutse aho ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zikambitse”.
Yavuze ko ibi bisa neza n’uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994.
Ati “Ibaze ko bene wacu batwikirwa bari mu birometero bicye uvuye aho Monusco iherereye, biteye agahinda kubona umuntu wakadutabaye atagira icyo akora ku kibazo cyacu, kandi niko byanagenze Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa”.
Itsinda ryitwa ’Gakondo’ riharanira inyungu z’Abanyamulenge riherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, rimutabaza kucyo ryise “Umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye mu misozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.
Mu bandi bari bagenewe kubona kopi y’iyo baruwa, harimo abayobozi b’ibihugu byose biri mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, ab’Imiryango y’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika, ab’ibihugu bikomeye nka Joe Biden wa Amerika ndetse n’abandi batandukanye.
Uretse iyi baruwa, ndetse n’ubukangurambaga bwa ‘Save Mulenge’, ku itariki ya 1 Gicurasi na bwo Abanyamulenge barateranye bifashishije ikoranabuhanga, mu bundi bukangurambaga bugamije kwerekana akababaro kabo binyuze kwigomwa ifunguro, bwari bwiswe ‘Skip a meal for Save Mulenge’.
Abanyamulenge bababazwa no kwicirwa imbere ya Monusco yakabatabaye
Perezida Tshisekedi afite ubushake bwo kubana n’ibihugu by’abaturanyi ndetse no gukemura ikibazo cy’Abanyamulenge
Abanyamulenge barasa nk’abari mu nkambi, aho bahunganye utuntu tw’ibanze
-
Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa. #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021, hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Huye ku ntera y'ibilometero 125 na Metero 500, ni agace kegukanwe n'umufaransa Alan Boileau w'imyaka 21 ukinira B&B Hotels wari witabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni isiganwa ryahagurkiye imbere y'inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, abasiganwa bakaba berekeje mu ntara y'Amajyepfo aho ubwo hari hamaze gukorwa intera y'ibilometero bitanu, abakinnyi batatu bavuye mu gikundi barimo Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda uri gukina iri rushanwa ku nshuro ya 10, Tewelde wa Eritrea na Manizabayo Eric wa Benediction Ignite.
Aba bakinnyi bakomeje kugendana basize igikundi cyari kirimo abakinnyi benshi barimo n'uwambaye umwenda w'umuhondo gusa muri batatu b'imbere baje kwivangura ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 nibwo Tewelde ya Eritrea yasize abanyarwanda bombi akomeza kwitwara wenyine kugeza ubwo abakinnyi babiri Valentin Ferron ukinira ikipe ya Total-Direct Energie na Alan Boileau wa B&B Hotels bafashe umwanzuro wo kuva mu gikundi cya kabiri ngo begere abimbere.
Ibi byakomeje kugenda uko gusa hamaze gukorwa ibilometero 94, Brayan Sanchez wari wambaye umwenda w'umuhondo n'igikundi bari kumwe cy'abakinnyi 32, bafashe Valentin Ferron na Alan Boileau bari basize abandi.
Ubwo abasiganwa baburaga ibilometero 11 ngo bagere aho basoreza abakinnyi batanu, bane muribo muri bo bahise bacomoka, abo ni Teugels, Main, Quintero na Boileau bishakishagamo ugera mu mujyi wa Huye ayoboye, ibi byaje guhira umufaransa w'imyaka 21 Alan Boileau maze yegukana aka gace asize bagenzi be amasegonda umunani.
Ku ntera y'ibilometero 125 na Metero 500, Alan Boileau yakoresheje amasaha atatu iminota irindwi ndetse n'amasegonda cumi n'ane (3h07'14'), ni mu gihe ukunnyi w'umunyarwanda waje hafio kuri uyu wa mbere yabaye Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda) wakoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n'amasegonda 22, aba uwa 20 mu gihe Mugisha Samuel wa 26, yasizwe amasegonda 36 na Alan Boileau.
Usibye kuba Alan Boileau yegukanye aka gace ka kabiri Umba Lopez Abner Santiago niwe mukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange akaba akomezanyije umwenda w'umuhondo, Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo ukinira Benediction Ignite yo mu Rwanda yahembwe nk'u witwaye neza mu guterera imisozi.
Tour du Rwanda 2021 irakomeza ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatatu kazahagurukira i Nyanza kerekeza i Gicumbi ku ntera y'ibilometero 171 na metero 600, ni agace ariko katazitabirwa na Areruya Joseph ukinira ikipe ya Benediction Ignite ya hano mu Rwanda kubera ko uyu munsi atabashije gusoza ibi bivuze ko asezerewe muri Tour du Rwanda ya 2021.
The post Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Itsinda ry’Abantu 22 rigizwe na Couples zitandukanye bafashwe bagiye kwinezeza ku Gisenyi #rwanda #RwOT
Aba bantu uko ari 22 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2021, bafashwe biteretse ibyo kunywa n’ibyo kurya mu buryo bugaragara ko bariho binezeza koko.
Aba bantu 22 bagizwe n’abagabo 14 n’abagore 8, bakaba ari couples zitandukanye z’abantu bahuriye muri groupe ya Whatsapp aho biyemeje kwerecyeza muri uriya mujyi wa Gisenyi usanzwe uzwiho kuba uw’abanyabirori mu bihe bisanzwe bitari ibya COVID-19.
Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bahise bajyanwa muri kugira ngo bongeye bahugurwe ku bubi bwa COVID-19 ndetse banibutswe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Aba bagabo n’abagore bafashwe bari kwinezeza kandi baracibwa amande banubahirize ibitegkwa abantu bose bafatiwe muri ibi bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubundi barekurwe.
Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi hafatwa abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 dore ko hari n’abandi 71 barimo abageni bafashwe bareze kuri aya mabwiriza.
Bariya bageni bari muri bariya 71, bafashwe bari kwiyakira ubwo bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko ubundi bagahitira muri reception kandi itemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, bazahora bari maso ku buryo uwo ari we wese uzanyuranya n’amabwiriza azafatwa kandi akabihanirwa hatitawe ku wo ari we.
UKWEZI.RW