Category: Uncategorized

  • RIB yerekanye bane biyitaga abapfumu kugira ngo barye amafaranga y’abaturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane barimo uwitwa Ndayisaba Jean Claude wari ubakuriye na bagenzi be babiri barimo umugore umwe bafatiwe mu Karere ka Musanze aho bakoreraga aya mayeri yabo y’Ubupfumu.

    Hari kandi n’uwitwa Bihoyiki Remy Bruno ukekwaho kwiba umukoresha we miliyoni 1,1Frw ubundi akuramo ibihumbi 600 Frw akayashyira bariya biyitaga abapfumu kugira ngo bamuhe intsinzi yo gutera imbere ngo ajye yunguka amafaranga menshi.

    Hari kandi n’umugabo baherutse kurya ibihumbi 17 Frw abasaba kumuha intsinzi yo kugaruza igare rye ryari ryibwe.

    Ndayisaba wari ukuriye bariya biyita abapfumu, yemera icyaha akavuga ko ibikorwa bye byamamaye ubwo yakoranaga ikiganiro na Channel ya Youtube yitwa Afrimax.

    Ngo nyuma ya kiriya kiganiro, uriya wabazaniye ibihumbi 600 Frw ni bwo yabagannye ubundi bamutekera imitwe.

    Ati 'Akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w’ubukire mu by’ukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe, yarayampaye ndayafata.'

    Uriya wabahaye biriya bihumbi 600 Frw akuye mu yo yibye sebuja, na we yemera ko yibye umukoresha we.

    Yagize ati 'Ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba biba bihuye n’ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yari ari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.'

    Ngo nyuma yamuhaye ibindi bihumbi 100Frw byo kumushimira ngo kuko uriya wiyita umupfumu yari yamusabye gushimira abakurambere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye ibitangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kutamamaza ibikorwa nka biriya baba batizeye.

    Yagize ati 'Kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse hakiyongeraho n’ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yerekanye-bane-biyitaga-abapfumu-kugira-ngo-barye-amafaranga-y-abaturage

  • Abanyeshuri 2 bahamijwe kwica umupolisi #rwanda #RwOT

     

    Finnegan Elder na Gabriel Natale, Abanyeshuri b'Abanyamerika bahamwe no kwica umupolisi bamuteraguye ibyuma mu Butaliyani nyuma y'urubanza rumaze umwaka, Mario Cerciello Rega, wari ufite imyaka 35, yajombaguwe icyuma arapfa ubwo yariho akora iperereza ku igurisha ry'ibiyobyabwenge ryagenze nabi hagati mu mujyi wa Rome mu 2019.

    Finnegan Lee Elder na Gabriel Christian Natale-Hjorth abanyeshuri bo muri California bombi bakatiwe gufungwa burundu. Elder yameye ko yasogose icyuma Mario Rega inshuro 11 ariko avuga ko yabikoze yitabara, akeka ko uwo mupolisi ari umugizi wa nabi.

    Natale-Hjorth, w'imyaka 20, yahamijwe gufasha Elder guhisha icyo cyuma. Mu itegeko ry'Ubutaliyani, abafatanyacyaha bashobora nabo kuregwa ubwicanyi. Aba basore bombi bavugaga ko Mario Rega n'umupolisi mugenzi we, batari bambaye impuzankano yabo, batigeze bivuga abo ari bo — nubwo uwo mupolisi wundi ibyo abihakana.

    Mu kwezi gushize, umushinjacyaha Maria Sabina Calabretta yasabye ko aba basore bafungwa burundu, ibyo yavuze ko ari 'igihano gikwiye'. Elder na Natale-Hjorth bombi bari abasore batarageza imyaka 20 ubwo ibi byabaga.

    Kwica Mario Rega ni inkuru yavuzweho cyane mu Butaliyani. Igihe yicwaga, Raga nibwo yari akigaruka mu kazi avuye mu kwezi kwa buki. Abantu benshi bagiye kumusezeraho agiye gushyingurwa ku kiriziya yari amaze iminsi 43 akoreyeho ubukwe. Gusa benshi banibaza ibibazo ku buryo uru rubanza rwaburanishijwe.

    Umupolisi Mario Rega yapfuye ate?

    Elder na Natale-Hjort bari i Rome mu biruhuko bashaka kugura cocaine ahitwa Trastevere hafi y'umujyi wa Vatican mu kwezi kwa karindwi 2019. Abakora iperereza, bavuga ko umugabo witwa Sergio Brugiatelli yafashije aba bahungu kubona umucuruzi. Ariko aba banyeshuri bivugwa ko bagurishijwe ikinini giseye cya aspirin aho kubaha cocaine.

    Aba bahungu bahise biba igikapu cya Brugiatelli, bamusaba kubasubiza amafaranga yabo akabaha na garama ya cocaine kugira ngo bakimusubize. Bigeze aho, Brugiatelli yahamagaye polisi. Abapolisi biyoberanyije, Mario Rega na mugenzi we, Andrea Varriale bahise bahagera.

    Byaje kuvamo ubushyamirane, Rega bamusogota icyuma cya 18cm inshuro 11, ni icyo Elder yari yaravanye muri Amerika. Polisi ivuga ko nyuma iki cyuma bagisanze gihishe mu cyumba cya hoteli.

    Avugira mu rukiko mu kwezi kwa gatatu, Elder yavuze ko yateye icyuma Rega kuko yari afite ubwoba ko yatewe 'n'ibisuma/amabandi'. Yagize ati: 'Ubwo nari numvise atangiye kuniga, nahise mfata icyuma cyanjye nkimutera inshuro nkeya ngerageza kumwikuraho'.

    Uru rubanza rwaburanishijwe gute?

    Hari ibibazo byakomeje kwibazwa n'ibitangazamakuru mu Butaliyani na Amerika kuri uru rubanza. Hari amafoto yasohotse yerekana Natale-Hjorth aboshye kandi apfutswe mu maso kuri 'station' ya polisi nyuma gato y'uko bafashwe.

    Umupolisi mugenzi wa Rega, Bwana Varriale, nyuma yavuze ko yafashe amashusho na telephone y'ibazwa rya Natale-Hjorth ari naho iyo foto yavuye. Uyu mupolisi yavuze ko we na Rega muri iryo joro bibwiye aba bahungu. Ariko bo bakababwira ko nta kintu cyerekana ko ari abapolisi. Varriale yarezwe 'gukerensa inshingano' ku kuba atari yitwaje intwaro ye icyo gihe.

    Yaba we cyangwa Rega nta numwe wari ufite intwaro, ibintu binyuranyije n'amabwiriza. Abunganira aba banyeshuri mu mategeko bavuga ko ibyatangajwe n'ibinyamakuru ko Elder yemeye icyaha atari byo kuko ibyanditswe ngo byasemuwe nabi bikavanwamo ibice bimwe by'ibyo Elder yavuze, nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/06/abanyeshuri-2-bahamijwe-kwica-umupolisi/

  • Anne-Lise wayoboye Amavubi ajya muri CHAN n’abandi babiri baravugwaho guhombya FERWAFA Miliyoni 1$ #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’umwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) witwa Hunde Rubegesa Walter abinyujije muri bagenzi be bagize Inteko Rusange y’iri shyirahamwe.

    Abo ba komiseri basabiwe kwirukanwa burundu na FERWAFA, ni Komiseri Ushinzwe umutungo muri FERWAFA, Kankindi Anne-Lise, Ushinzwe amategeko ari we Me Gusimiriza Hilary ndetse na Komiseri Ushinzwe iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga, Rwakunda Quinta.

    Aba basaba ko bariya bakomiseri birukanwa, bavuka ko batumye FERWAFA ihomba 1,000,000 USD ubwo iri shyirahamwe ryasesaga amasezerao n’uwari umuterankunga mukuru waryo Azam TV.

    Ikinyamakuru Funclub dukesha aya makuru, kivuga ko iriya baruwa igenda igaragaza uruhare rwa buri Komiseri muri bariya batatu basabirwa kwirukanwa na FERWAFA.

    Iyi baruwa ivuga ko uriya muterankunga Azam TV yagombaga guha FERWAFA 2,300,000 USD ariko amasezerano aza guseswa hamaze gutangwa 1,350,000 USD.

    Ni ukuvuga ko hari hasigaye 1,000,000 USD yagombaga gutangwa mu myaka y’imikino ya 2019-2020 n’uwa 2020-2021 (buri mwaka hari kujya hatangwa 500 000USD).

    Iriya baruwa ivuga ko mu gusesa ariya masezerano nta munyamuryango wa FERWAFA wamenyeshejwe bigizwemo uruhare na bariya bakomiseri batatu.

    Iyi baruwa igenda isobanura uruhare rwa buri Mukomiseri aho nko kuri Komiseri ushinzwe umutungo, Kankindi Anne-Lise ngo yagombaga kugira inama FERWAFA mu gushyira amasezerano mu bikorwa, kugira ngo umutungo abanyamuryango bari bayatezeho utabura.

    Abanditse iriya baruwa bavuga ko Kankindi Anne-Lise atagize icyo akora kugira ngo aya masezerano adaseswa cyangwa ngo avugururwe mu nyungu za FERWAFA, n’abanyamuryango muri rusange.

    Bavuga kandi ko Anne-Lise yagize uruhare ku kwima ijambo abanyamuryango mu nteko rusange iheruka ahubwo ngo akariha abo ashaka.

    Kankindi Anne-Lise yagarutsweho cyane ubwo Ikipe y’Igihugu yavaga muri Cameroon muri CHAN aho bamwe mu banyamakuru bari bajyanye n’iyi kipe bamuvuzeho kubabangamira no kubitwaraho nabi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Anne-Lise-wayoboye-Amavubi-ajya-muri-CHAN-n-abandi-babiri-baravugwaho-guhombya-FERWAFA-Miliyoni-1

  • Abanyarwanda bikomeje kwanga, umufaransa niwe wegukanye agace ka Nyagatare – Kigali, kaba agace ka 3 atwaye muri TdRwanda2021(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana agace ka Kigali — Huye, akegukana aka Nyanza — Gicumbi, Umufaransa Alan Boileau wa B&B Hotels Pro KTM ni we wegukanye agace ka 5 ka Tour du Rwanda ariko umwenda w’umuhondo wambarwa n’umunya — Eritrea, Eyob Metkel.

    Wari umunsi wa 5 wa Tour du Rwanda 2021, abasiganwa bakaba bahagurukiye mu karere Nyagatare mu Mujyi neza aho basoreje Kigali(Kimironko), bakoze intera y’ibilometero 149,3.

    Agace k’uyu munsi kari kagizwe ahanini n’umurambi, nta kuzamuka cyane byari birimo. Amanota ya Sprint ya mbere yatangiwe Kiziguro ku kilometero cya 59,6 yegukunwana na Goeman yanegukanye aya Sprint ya 2 yatangiwe Rwamagana ku kilometero cya 98,9.

    Amanota y’umusozi wa mbere ari nawo rukumbi yatangiwe Ntunga yegukanwa na Holler.

    Bageze i Gabiro ku kibuga cy’indege, bari bamaze gukora ibilometero 25, ab’imbere bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota ine n’amasegonda 35 hagati yabo n’igikundi.

    Abasiganwa batangiye gusohoka muri Kabarore, bari basize igikundi iminota ine n’amasegonda 20. Bari bamaze gukora ibilomtero 40.

    Igikundi cyakomeje kwegera abakinnyi 4 bari bayoboye isiganwa ku buryo ku biliometero 53, barenze Rwagitima hari hasigayemo iminota itatu n’amasegonda 55. Bageze Kiziguro ku kilometero cya 60 hasigayemo 3’25”.

    Mu gihe bari bamaze gukora ibilometero 72,Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bari bacyiyoboye n’ubwo igikundi cyari cyabasatiriye. Ikinyuranyo cyari iminota ibiri n’amasegonda 35.

    Ku isaha ya mbere abasiganwa bari ku muvuduko wa 42,2 km/h, ni mu gihe isaha ya kabiri byari 39,7 km/h.

    Ku kilometero cya 116, Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bari bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 40 kivuye ku minota itatu n’amasegonda 10 hagati yabo n’igikundi.

    Habura ibilometero 10, Van Breussegem yasize Goeman na Mohad Zariff amasegonda 12 mu gihe Nikodemus Holler yasigaye amasegonda 22.

    Habura ibilometero 4, Nikodemus Holler wa Bike Aid yasizwe umunota n’amasegonda 16 na Van Breussegem mu gihe igikundi cyo cyasigaye umunota n’amasegonda 39.

    N’ubwo bari basize abandi ariko baje gutungurwa kuko aka gace kaje kwegukana n’umufaransa, Alan Boileau wa B&B Hotels Pro KTM akoresheje 3h38’45”, ibihe yanganyije na mugenzi we w’umufaransa ukinira Total Directe Energe ari we Vuillermoz Alexis, bakurikirwa n’umunya-Eritrea barushije amasegonda 2 gusa, Eyob Metkel wahise unafata umwenda w’umuhondo.

    Alan Boileau ni agace ka gatatu yegukanye muri Tour du Rwanda 2021, ni nyuma ya Kigali- Huye na Nyanza-Gicumbi.

    Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite, ni we munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 20 asizwe amasegonda 26, Manizabayo bakinana yabaye uwa 21 asizwe amasegonda 28, Uwihirwe Byiza Renus yabaye uwa 23 asigwa amasegonda 34 aho yakoresheje ibihe bimwe na Habimana Jean Eric wa SACA.

    Eyob Metkel ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo, ni mu gihe umunyarwanda uza hafi ari Muhoza Eric uri ku mwanya wa 28 aho asigwa iminota 6 n’asegonda 48′.

    Agace k’uyu munsi

    Urutonde rusange

    Abanyarwanda ntabwo bahiriwe

    Umufaransa akomeje kwigaragaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-bikomeje-kwanga-umufaransa-niwe-wegukanye-agace-ka-nyagatare-kigali-kaba-agace-ka-3-atwaye-muri-tdrwanda2021-amafoto

  • Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku muryango wabyaye impanga z’abana 9 #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yavuzwe cyane ku Isi aho umugore witwa Halima Cissé yabyaye abana icyenda ingunga imwe barimo abakobwa batanu (5) n’abahungu bane (4).

    Kader Arby umugabo w’uyu mugore Halima Cissé, yavuze ko abantu bakomeje kumuhamagara bamuha ubutumwa bwo kumushimira.

    Avuga ko mu bamuhamagaye harimo n’abayobozi bakomeye muri Mali, ati 'Yewe na perezida yampamagaye.”

    Kader Arby avuga ko umugore we n’abana yibarutse icyenda bameze neza aho bari kwitabwaho mu bitaro biherereye i Casablanca muri Maroc.

    Uyu mugabo warenzwe n’ibyishimo, avuga ko akomeje gukurikirana umugore we n’abana babo, ati 'Turavugana kuri video n’umugore wanjye.”

    Avuga ko adafite impungenge zo kurera bariya bana kuko Imana yababahaye ari umugisha ukomeye kuri bo.

    Yagize ati 'Imana ni yo yaduhaye aba bana. Ni yo izagena uko bazamera. Ibyo ntibimpangayikishije. Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu.'

    Uriya mugore Halima Cissé w’imyaka 25 y’amavuko, bakimara kubona ko inda atwite idasanzwe, yahise yoherezwa muri Maroc kugira ngo azafashwe kugeza igihe azabyarira.

    Abaganga bakurikiranye uriya mubyeyi batunguwe na bariya bana yibarutse kuko bo bari bazi ko azibaruka abana barindwi.

    Aba bana icyenda bavutse ku mbyaro ya kabiri kuko uriya mubyeyi yari asanzwe afite umwana umwe w’umukobwa, ubu akaba agize abana 10 ku mbyaro ebyiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ibitangaza-bikomeje-kwisukiranya-ku-muryango-wabyaye-impanga-z-abana-9

  • Ku bakobwa: nubona umusore ufite iyi myitwarire ntuzamwiteshe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari Ibintu 7 umukobwa yagenderaho akamenya ko umusore runaka yazamubera umugabo mwiza nk' uko abyifuza ,niyo mpamvu tugiye kureba imwe mu myifatire wabona ku musore ukaba utatuma agucika kuko ashobora kuba ajyanye n'ibyifuzo byawe:

    1.Ntabwo yiyoberanya

    Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nkaho bakunze yewe n'igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by'ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n'umukunzi we.

    2.Ntabwo ajarajara mu rukundo 

    Umusore uhamye burya aba ari n'umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w'icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

    3.Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

    Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n'umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

    4.Akubakamo kwigirira icyizere

    Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wawundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n'icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukonmeretsa.

    5.Urukundo rwanyu nta pfunwe rumutera

    Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

    6.Ubunyangamugayo

    Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y'ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije kuburyo azi kuba m'ubunyangamugayo.

    7.Agushyira mu mishinga ye

    Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw'imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mubyo atekereza mu hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza arikumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ku-bakobwa-nubona-umusore-ufite-iyi-myitwarire-ntuzamwiteshe/

  • Minisitiri Gatabazi yashimangiye icyemezo cyo kudaha ingurane ab’i Rilima batuye kure y’ibikorwa remezo –

    Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije buzubakwaho ikibuga.

    Nyuma y’uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk’amavuriro n’isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba baturage bazubakirwa inzu maze bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo.

    Ati “Abo twasuye ikibazo cya mbere bafite aho basigaye nta serivisi bafite,nta shuri,nta vuriro, nta buyobozi buhari kuko ni agace kasigaye. Abana babo bagomba kuzenguruka bajya kubishaka, ntabwo tuzajya kubaka ishuri, ivuriro ry’imiryango 80.”

    “Icyemejwe ni uko babimura mu kilometero kimwe, bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo, bakaza bakabuhinga bategereje ibikorwa by’iterambere bibateganyirijwe. Rero twaraganiriye kandi barabisobanukiwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangaje ko kuba hari abaturage badashaka kwimuka, biterwa n’abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n’iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

    Ati “Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy’indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi.”

    “Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage bikiri mu nyigo kandi buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

    Inkuru bijyanye: Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege ntibavuga rumwe n’akarere ku cyemezo cyo kubimura (Video)

    Abaturiye ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera bazimurwa ariko bakomeze gukoresha ubutaka bwabo.

  • Bane biyitaga abapfumu bakambura abaturage bafashijwe n’itangazamakuru batawe muri yombi –

    Abafashwe ni Ndayisaba Jean Claude ari nawe wari ubakuriye, Nshimiyimana Faustin ndetse na Ndereremungu Nikuze Emerita. Bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bari basanzwe batuye ari naho bakoreraga uyu mwuga w’ubupfumu.

    Ubwo aba bantu berekwagwa itangazamakuru,hanerekanywe undi musore witwa Bihoyiki Remy Bruno bivugwa ko yibye miliyoni 1,1Frw umukoresha we akuramo ibihumbi 600 Frw arabibashyira kugira ngo bamuhe umuti wamufasha gutera imbere mu bucuruzi, bamwizeza ko azajya yunguka amafaranga menshi ku kwezi.

    Uretse uyu ngo hari n’andi mafaranga ibihumbi 17 Frw bahawe n’undi mugabo ashaka ko bagaruza igare rya murumuna we ryari ryibwe, bakamwizeza ko uwaryibye azarigarura.

    Ndayisaba wemera icyaha yavuze ko ubupfumu bwe bwamenyekanye binyuze kuri Youtube Channel ya Afrimax yamukoreye inkuru yo kumwamamaza.

    Ati “Nigeze kuvura umuntu duhamagara Afrimax. Hari nimero baduhaye bati noneho iyo nimero mwaduhamagara tukaza tukamamaza ibikorwa byanyu, noneho ndababwira baraza, twabahaye lisansi y’ibihumbi 30 Frw nyuma twaje kubaha n’andi yose hamwe agera mu bihumbi 300Frw.”

    Ku bijyanye n’amafaranga ibihumbi 600 Frw baciye uriya musore ngo bamufashe guhirwa mu bucuruzi, Ndayisaba yavuze ko ari imitwe bamutetse ngo kuko batari kubasha kumufasha. Yongeraho ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.

    Ati “Nta gihe kinini cyari gishize iriya video (amashusho yakorewe na Afrimax) isohotse wenda uyu niwe wari umpamagaye, akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w’ubukire mu byukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe yarayampaye ndayafata.”

    Bihoyiki Remy Bruno yavuze ko yibye sebuja miliyoni 1,1Frw ajya gushakisha uyu mupfumu nyuma yo kumubona kuri Youtube ari kuvura abantu kugira ngo amuhe umuti wo gucuruza akajya yunguka menshi.

    Ati “Nakoreraga uriya mugabo witwa Tuyisenge akazi ko mu rugo noneho ndeba kuri Youtube mbonaho aba bagabo b’abavuzi cyane ko rimwe na rimwe nanarwaraga, nabonye miliyoni 1,1 Frw ndayafata njya kuri aba bavuzi mbaka umuti wo gucururizaho.”

    Yakomeje agira ati “Nabahamagaye kuri telefone nimero yabo yari kuri youtube hanyuma baranyitaba aribwo basabaga amafaranga mbasanga i Musanze ku gicumbi cyabo ariho nabahereye ayo mafaranga ibihumbi 600 Frw ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba bibabihuye n’ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yarari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.”

    Yongeyeho ko nyuma yaje kumuha andi mafaranga ibihumbi 100Frw yo kumushimira nyuma y’uko yari amubwiye ko ngo abakurambere batamwishimiye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rutazihanganira umuntu wese uzitwaza umurimo akora akayobya abaturage anasaba ibinyamakuru byo kumbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

    Ati “RIB irasaba abantu bose bifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru nkaza Youtube, Whatsapp na Tiktok n’izindi kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha cyangwa ayobya abaturage kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse hakiyongeraho n’ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.”

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu gusakaza amakuru bidakwiye ko hari abantu bitwikira umutaka w’itangazamakuru bagakora ibikorwa biyobya abaturage cyangwa bibashishikariza kujya mu bikorwa bishobora kubatera akaga kuko bafite uburenganzi bwo kubona amakuru mazima atari ay’yibihuha abayobya.

    Aba bantu uko ari bane batawe muri yombi hamwe n’umukozi wibye sebuja amafaranga akayabashyira

  • Kwirukana umutoza, urunturuntu mu bakinnyi: Mvukiyehe yavuze ku rusobe rw'ibibazo biri muri Kiyovu – #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier yahawe ibaruwa imusezerera nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Rutsiro FC ikiza mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda, bikarakaza abakunzi ba Kiyovu Sports.

    Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yabwiye abanyamakuru ko kwirukana umutoza ntaho bihuriye no gutsindwa na Rutsiro FC, ahubwo ko byatewe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, yashyizweho na Ferwafa, agena ko nta muntu wemerewe gusohoka aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira.

    Hadaciye kabiri, Kiyovu Sports yahise iha akazi Etienne Ndayiragije wari umaze gusezererwa n'ikipe y'Igihugu ya Tanzania y'abakina imbere mu gihugu, imusaba gutwara igikombe mu masezerano y'imyaka ibiri yahawe, bitaba ibyo na we akerekwa umuryango.

    Uyu mutoza mushya yageze i Kigali kuri uyu wa 04 Gicurasi 2021, aho aje gutangira imirimo.

    Hari ibyakunze kuvugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports busa n'ubwinjira cyane mu mikorere y'umutoza ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kwirukanwa kwa Karekezi. Nk'urugero ubwo Karekezi yari amaze gutsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC, ngo Perezida wa Kiyovu Sports yahise amusabira raporo ku kibuga.

    Mvukiyehe Juvenal yabihakanye avuga ko atari ukuri, icyakora ashimangira ko hari ibyo umutoza asabwa kandi iyo atabikoze aba agomba kubibazwa, bityo ko n'umutoza mushya nta gitangaza ko mu gihe atatanga umusaruro ukenewe yasezererwa.

    Umwuka utari mwiza muri Kiyovu Sports

    N'ubwo hirukanywe umutoza, haravugwa umwuka utari mwiza mu bakinnyi bitewe ahanini no kuba bamwe batarahabwaga umwanya wo gukina.

    Umwe muri abo bakinnyi wagaragaje ukutishimira uko ibintu bimeze muri Kiyovu Sports, ni rutahizamu Babuwa Samson, utakundaga guhabwa umwanya wo gukina n'umutoza Karekezi.

    Uyu mukinnyi aherutse kugaragaza ko muri Kiyovu Sports harimo ibibazo by'amarozi, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw'iyo kipe izwi nk'Urucaca.

    Mvukiyehe yavuze ko gutangaza amakuru adafitiwe gihamya byababaje cyane ubuyobozi bw'ikipe ndetse bukura uyu mukinnyi mu bandi kugira ngo abanze atange ibisobanuro by'ayo magambo yatangaje adafitiwe gihamya.

    Yagize ati 'Nk'uko mubizi, abantu bajya aho abakinnyi bari baba bari ku rutonde rwa Ferwafa. Nahise nkora iperereza mbaza n'abakinnyi niba koko ibyo yavuze ari byo? Simbizi ibyo bintu kuko njyewe ntabyemera ariko bambwiye ko byabababaje, natwe twagize agahinda, rero ibyo bintu ntabwo ari byo.'

    Uyu muyobozi yemeza ko Babuwa Samson ashobora gufatirwa ibihano bikarishye birimo no gusesa amasezerano ye kubera imyitwarire mibi.

    Ati 'Nta hantu bihuriye n'ukuri, niyo mpamvu twamusabye kuba asohotse hanze hanyuma akaza gutanga ibisobanuro ndetse hakaba hari ibihano bikomeye bimuteganyirijwe harimo no gusesa amasezerano'.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butiteguye korohera abantu bose bakora amakosa ashobora kwangiza umwuka uri mu ikipe muri rusange.

    Olivier Karekezi aherutse kwirukanwa na Kiyovu Sports


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwirukana-umutoza-urunturuntu-mu-bakinnyi-urusobe-rw-ibibazo-muri-kiyovu

  • Umugabo n'umugore batunguwe no guhurira mu modoka ibazana mu Rwanda nyuma y'iminsi bakorerwa iyicarubozo muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho nyuma yo kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Sita z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021.

    Abazanwe barimo ab'igitsina gore batatu n'ab'igitsina gabo 14 bose bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko ari intasi z'u Rwanda nyamara harimo abakoraga imirimo y'ubushabitsi, abigaga muri kaminuza zo muri iki gihugu n'abafashwe bagiye gusura imiryango yabo iba muri iki gihugu baciye mu nzira zemewe n'amategeko.

    Mu bafashwe kandi harimo umugabo n'umugore bamenye ko bose bari bamaze hafi amezi ane bafunze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo bahuriraga mu modoka yari igiye kubazana mu Rwanda.

    Uwimfura Jean d'Amour wari usanzwe akorera Jaguar izwiho gutwara abantu mu Rwanda no muri Uganda, avuga ko yagiye gutura muri iki gihugu mu 2019 kugira ngo yegere akazi, muri Mutarama uyu mwaka avuga ko aribwo yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo aryamye bamubaza ibyangombwa akoresha arabibereka ndetse anabereka ikarita y'akazi ariko baranga baramujyana.

    Ati 'Banjyanye banyambitse ikintu cy'ikigofero nisanga ndi ahantu mu nzu, mbazwa ibintu bijyanye n'inshuro njya kuri Ambasade y'u Rwanda, ngo impa amafaranga inshuro zingahe? Barankubita ku rwego rwo hejuru, nakubiswe amasaha arenga atanu, nkubitwa umunsi wa mbere uwa kabiri, icyumweru cyashira nkongera nkakubitwa.'

    Uyu mugabo yavuze ko bakubiswe munsi y'ibirenge mu mugongo akabazwa abantu Ambasade ikunda guha amafaranga ngo yabihakana akongera agakubitwa kugezwa ubwo yamaze ibyumweru bibiri ajya kwihagarika hakaza amaraso ahora abazwa umubare w'abanyarwanda boherejwe kuneka Uganda.
    Uwimfura yavuze ko mu cyumba yari afungiwemo barimo ari abanyarwanda 43 hakaba haje abagera kuri 12 naho abandi basigara mu buzima bukakaye.

    Yatunguwe no guhurira mu modoka n'umugore we

    Uwimfura avuga ko yatunguwe no guhurira mu modoka n'umugore we nawe afunguwe agaruwe mu Rwanda ngo kuko atigeze amenya amakuru y'uko nawe yatawe muri yombi agafungwa.

    Ati ' Ntabyo nari nzi sinarinzi ko nawe yafunzwe namubonye tukinjira mu modoka bambwiye ko tugaruwe mu Rwanda.'

    Uyu mubyeyi we utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko yacuruzaga imyenda muri iki gihugu akaba yarafashwe mu kwezi kwa Mbere nyuma y'uko umugabo we nawe atawe muri yombi.

    Yavuze ko abasirikare bamutwaye bamubeshya ko ahantu bamutwaye ari buhite agaruka nyamara ngo akinjira mu modoka bahise bamwambika ikigofero ku buryo atamenya aho agiye.

    Ati ' Banjyana ahantu batangira kumbaza amafaranga mpabwa kugira ngo neke Uganda, icyo gihe barankubise bikomeye kugeza ubwo imbaraga zinshiramo burundu bahita bahamfungira nyuma naje kubaza uwatuzaniraga ibiryo aho turi uko bahita ambwira ko hitwa Nakawa.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko aho Nakawa buri muntu afungirwa mu musarane akajya akubitwa buri gitondo na ni mugoroba abazwa ibyo ahabwa kugira ngo aneke iki gihugu abandi bakabita intumwa za Perezida Kagame zagiye kubatesha umutwe.

    Yasabye Leta y'u Rwanda kubafasha bakagaruza ibintu byabo basize muri iki gihugu birimo imitungo, amafaranga bambuwe ndetse n'abakoraga ubucuruzi bagasubizwa ibyabo.

    Rwasa Cassien ufite imyaka 60 we yavuze ko yagiye muri Uganda agiye gushakisha umwana we aho yari yabwiwe ko yagize ikibazo cy'uburwayi ubwo yari agarutse mu Rwanda ngo nibwo yafashwe ahita ajyanwa muri gereza mu gihe cy'ukwezi kose.

    Ati ' Muri gereza baradukubise cyane wambitswe ikigofero ku buryo utabasha kumenya naho uri, nk'ahantu twari dufungiwe ni mu nzu ahantu hasi mu buvumo ku buryo utapfa gusobanukirwa n'aho uri.'

    Uyu musaza yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujyayo kwitonda bakamenya ko badakenewe muri iki gihugu ahubwo bagakorera mu Rwanda aho bafite umutekano uhagije.

    Kuva mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda batangiye gukorerwa iyicarubozo muri iki gihugu abandi bagahatirwa kujya mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, hagiye haba ibiganiro bitandukanye hagati y'ibihugu byombi ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

    Basabye Leta y’u Rwanda kubafasha kugaruza imitungo yabo bafite muri Uganda

    Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ni 17 bose bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-n-umugore-batunguwe-no-guhurira-mu-modoka-ibazana-mu-rwanda-nyuma-y