Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wa Sheffield United yakubise umuntu wamuserereje ko ikipe ye yamanutse #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Elliott Wright w'imyaka 21 ukora mu bijyanye n'ubwishingizi niwe wakukubiswe n'uyu mukinnyi wa Sheffield iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.

    Elliott Wright yari kumwe n'inshuti ze ubwo yabonaga uyu mukinnyi Oli ari gushwana n'umugore mu nzira.

    Uyu musore ngo yahise yegera uyu mukinnyi aramubwira ati 'Tuza muvandimwe.Ntabwo byaba bibi nko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.'

    Elliott Wright yari ari gufata amajwi uyu mukinnyi wa miliyoni 20 z'amapwundi ukomoka muri Scotland wahise utangira kumusatira.

    Video y'amasegonda 24 uyu musore yafashe,yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga irebwa n'abasaga miliyoni,yagaragaje uyu mukinnyi McBurnie w'imyaka 24 yambura telefoni uyu musore ahita ahimenagura.

    Uyu mukinnyi yahise apfukamisha uyu mufana atangira kumukubita amakofe byamuviriyemo gukomereka ku jisho.Ibi byabaye ku wa Gatandatu bibera ahitwa Knaresborough muri North Yorks.

    Elliott yagize ati 'Namubonye ari gushwana n'umugore.Nari kumwe n'inshuti zanjye 2 ariko yavugiraga hejuru cyane.Namubwiye ntera urwenya nti 'Tuza muvandimwe,ntabwo byaba bibi nko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Yabanje gutuza arangije arambwira ati 'mushyire iyo telefoni kure basore'.Namusubije nti 'ni gute nashyira kure telefoni yanjye?.'

    Yahise atangira kunkubita.Yankubise akanya gato umwe mu nshuti zanjye ahita antabara.'

    Uyu musore ntabwo yakeneye kujya kwa muganga ariko yavuze ati 'Nababaye cyane mu by'ukuri.'

    Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 20 by'amapawundi ku kwezi mu mwaka ushize yaciwe ibihumbi 30 by'amapawundi kubera gutwara yasinze.
    Mcburnie afite imvune ishobora gutuma adakina Euro gusa yaba ikipe ye na Polisi batangiye kumukoraho iperereza kubera uru rugomo.



    McBurnie yakubise umufana witwa Elliott [ufite telefoni]amuhoye kumuserereza

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-sheffield-united-yakubise-umuntu-wamuserereje-ko-ikipe-ye

  • Nyamasheke: Inkangu yatwaye inzu 39, imiryango isaga ijana isigara iheruheru (Amafoto) –

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe inzu zaratangiye gusaduka kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umusozi waridukaga zimwe zigasenyuka.

    Bizimana Joseph yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Habimana Emmanuel yagize ati “Nka saa munani nibwo twagiye twumva utuntu tw’urwondo turi kugwa ku nzu zinakaka, tugerageza gusohoka, dusanga ruguru byagiye bisatagurika mu nzu tugahunga tukajya ku muturanyi naho bisatagurika. Twimutse nka gatatu. Tubona noneho inzu ziri kugenda n’imigezi irifunga, twagiye tujyana amatungo ariko inzu ziragenda.”

    Maniriho Espérance yunzemo ati “byatangiye nka saa tanu numva ibintu bituritse, mbyutse nsanga iwanjye mu gikari ibintu byatsutse byibirindura abantu biruka buri wese akiza amagara ye. Nta kintu twakuye mu nzu n’imyaka yangiritse ariko nta muntu waguyemo.”

    Aba baturage bagizweho n’ibi byago bacumbikiwe na bagenzi babo baturanye ariko barasaba ko bafashwa bakabona aho batura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Applonie yagize ati “Iyo nkangu twatekereje ko ari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Bishoboka ko munsi y’ubutaka harimo amazi bikaba aribyo byateye iyi nkangu. Icyo twihutiye gukora twahise dukuramo abaturage, imiryango 74 bose bamaze kubona ababacumbikira naho abandi ntibarabona aba bacumbikira, twavuganye na Croix Rouge yatwemereye amahema.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango 74 igizwe n’abantu 395 yabonye abayicumbikira naho imiryango 43 igizwe n’abantu 236 ntabwo barabona ababacumbikira.

    Imyaka irimo iy’ibisheke, intoryi ibishyimbo n’amashyamba byagiye ariko ingano y’ibyangiritse ntiramenyekana.

    Ubutaka bwagiye bwiyasa, imyaka irangirika

    Abaturage bavuze ko inzu zagiye zigwa mu rukerera rushyira kuri uyu wa Mbere

    Imiryango ifite inzu zasenyutse yasabye ubufasha

    Inkangu yangije inzu nyinshi n’imyaka

    Inzu nyinshi zangiritse haba imbere n’inyuma

    Nta muntu wahitanywe n’ibi biza nubwo ibikorwa bindi byangiritse cyane

    Birakekwa ko amazi yo munsi y’ubutaka ariyo yabaye intandaro y’iyi nkangu

  • Burera : Min. Gatabazi yagaragarije abaturage uko 1kg cy’Ubunyobwa cyageza umuntu ku bukire #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yatangizaga imishinga itanga akazi ku baturage basaga 4 000 bo mu Mirenge yegereye umupaka.

    Minisitiri Gatabazi yabwiye abo baturage ko 2 000 Frw bagiye kujya bakorera ku munsi, bashobora kuyakoresha neza akababyarira umusaruro ahereye ku rugero rw’uwacuruje ubunyobwa agera ku rwego rwo kugura imodoka.

    Yagize ati 'Uyu munsi mugiye guhabwa akazi kabahemba, twumvikanye ko umushahara ari ibihumbi bibiri ku munsi, ariko mwibuke ko atari ukwirirwa uhagaze kugira ngo baguhe ibihumbi bibiri, ni ugukora ugatanga umubyizi kugira ngo nawe wubake igihugu cyawe'.

    Arongera ati 'Ukoze imibyizi 20 ni amafaranga ibihumbi 40, abantu bacururiza hano na za Butaro hose nta muntu watangije igishoro cy’amafaranga agera ku bihumbi 40 muzababaze, nzi benshi hano batangiye gucuruza bagura ikiro cy’ubunyobwa bakagikaranga. Umuntu akagenda akirirwa arimo gucuruza akayiko kamwe akava ku kiro kimwe akagera kuri bibiri, akarema amasoko yose acuruza ikiro kimwe bibiri bitatu bine bitanu, akagera aho agura igare, agakora akagera ku iduka, akagura imodoka akagera ku ikamyo, ndabeshya abakuru muri hano nti mu bizi ?'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari n’abagiye bakizwa no gucuruza imineke bahereye ku gishoro kitarenze ibihumbi bibiri, avuga kandi ko hari n’abakijijwe no gucuruza imisururu bakagera ku rwego rwo kugura imodoka.

    Ni ho yahereye asaba abaturage baturiye umupaka kuzamura imyumvire yo guha agaciro akazi, aho kwirirwa banyura mu nzira zitemewe n’amategeko bajya gutunda ibiyobyabwenge mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, bikabagiraho ingaruka zo gufungwa n’ubukene ku miryango yabo.

    Nyiraneza Consolée wabayeho yambuka umupaka ajya gutunda ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuzima yari abayemo nyuma y’uko umugabo we amutanye abana babiri, ngo byageze aho kubarera bimugora afata icyemezo cyo kujya gutunda ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda.

    Uwo mugore avuga ko igihe cyose yamaze atunda ibiyobyabwenge nta kintu kizima byamugejejeho, aho yahoraga acungana n’inzego zishinwe umutekano yazikanga akabijugunya akiruka, kugeza ubwo igishoro gishize ajya mu madeni.

    Ati 'Nabuze uko ndera abana umugabo amaze kubantana, nigira inama yo kujya ntunda urumogi ndukuye muri Uganda, narushoyemo ibihumbi icumi nari maze gukorera, rimwe batamfata nkunguka ubundi nahura n’umuntu nkikanga nkabita ngahunga ngera ubwo njya mu madeni. Ndashimira Leta yampaye akazi nyuma yo kwigira inama yo kubivamo burundu, kandi ndasaba buri wese ugikora umurimo wo gutunda ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza nabibonyemo'.

    Aba baturage bishimiye inama bahawe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney biyemeje gukora cyane kugira ngo bashakire iterambere ingo zabo ndetse bagafasha inzego z’ubuyobozi kurandura ibikorwa bitemewe bikorerwa muri kariya gace ko ku mupaka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Burera-Min-Gatabazi-yagaragarije-abaturage-uko-1kg-cy-Ubunyobwa-cyageza-umuntu-ku-bukire

  • Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe saa munani z'amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

    Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n'inzego z'ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n'ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

    Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y'itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

    Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

    Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w'inzego z'umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

    Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by'ubwicanyi we n'ishami ry'ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

    Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n'inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n'ubutabera bw'u Rwanda.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

    Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by'ubwambuzi butandukanye ku baturage b'Abanye-Congo.

    Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w'Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

    FDLR igeze ku buce

    Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n'ibitero bikaze yagabweho n'Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y'ubutabera.

    Lt Gen Mudacumura washakishwaga n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n'ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

    Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy'uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b'uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

    Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

    FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-ndayizeye-wari-ukuriye-ubutasi-mu-mutwe-udasanzwe-wa-fdlr-yafashwe

  • Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe –

    Uyu mugabo yafashwe saa munani z’amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

    Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n’ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

    Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y’itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

    Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

    Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

    Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by’ubwicanyi we n’ishami ry’ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

    Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

    Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by’ubwambuzi butandukanye ku baturage b’Abanye-Congo.

    Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

    FDLR igeze ku buce

    Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n’ibitero bikaze yagabweho n’Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y’ubutabera.

    Lt Gen Mudacumura washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n’ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

    Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy’uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b’uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

    Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

    FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC

  • Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi –

    Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

    Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.”

    Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.


  • Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas –

    Inshingano z’iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n’izindi Jenoside yakozwe zirimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n’abavandimwe batanu.

    Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango ‘Kabeho Neza Initiative’, anifatanya n’abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by’ubuvugizi bw’abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n’umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z’abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi

  • Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y'itabwa muri yombi ry'aba bagabo.

    Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.'

    Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk'uko biteganywa n'itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abayobozi-babiri-batawe-muri-yombi

  • Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas – #rwanda #RwOT

    Inshingano z'iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n'abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n'izindi Jenoside yakozwe zirimo n'iyakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n'abavandimwe batanu.

    Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango 'Kabeho Neza Initiative', anifatanya n'abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by'ubuvugizi bw'abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w'ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n'umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z'abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugwaneza-yashyizwe-muri-komite-ishinzwe-kwigisha-amateka-ya-za-jenoside-muri

  • Perezida Ndayishimiye w’u Burundi aritabira irahira rya Museveni akazamareyo iminsi itatu #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicarasi, bimenyesha abanyagihugu ko umuyobozi wabo agiye kujya muri Uganda.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe, rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye rutangira uyu munsi tariki 11 Gicurasi 2021.

    Rivuga ko Perezida Evaritse Ndayishimiye aherekejwe na Madamu Angeline Ndayishimiye 'bagirira uruzinduko rw’Iminsi itatu muri Uganda aho bitabiriye irahira rya Perezida watowe Yoweri Kaguta Museveni.'

    Perezida Evaritse Ndayishimiye ukomeje kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, muri Nzeri yari yasuye Igihugu cya Tanzania kimwe mu bihugu byo mu karere binary kumwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Agiye gusura Igihugu cya Uganda na cyo cyo mu karere biri kumwe muri uyu muryango wa EAC.

    Yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutsindira Manda ye ya Karindwi mu matora y’umukuru w’Igihugu yatsinzemo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni azarahira kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi mu muhango uzabera ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala, bikaba biteganyijwe ko uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera muri 20.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi-aritabira-irahira-rya-Museveni-akazamareyo-iminsi-itatu