Category: Uncategorized

  • Eidil_Fit'ri umunsi uzaba wamenyekanye #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n' Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC/Rwanda Muslims Community) watangaje umunsi wo gusoza Igisibo gitagatifu cy'ukwezi kwa Ramadhan uzwi nka Eidil-Fit'ri uzaba ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 .

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w'u Rwanda, Sheihk Hitimana Salimm risoza ryifuriza umunsi mwiza Abayisilamu bose mu Rwanda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/11/eidil_fitri-umunsi-uzaba-wamenyekanye/

  • Hatangajwe umunsi Eidil-Fit’ri izaberaho #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n’uyu muryango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, uvuga ko uyu munsi mukuru w’abayisilamu uzaba ku wa Kane.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheihk Hitimana Salimm risoza ryifuriza umunsi mwiza Abayisilamu bose mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/Hatangajwe-umunsi-Eidil-Fit-ri-izaberaho

  • Yagenze namaguru iminsi 18 agiye kureba umuk… – #rwanda #RwOT

    Umukino w'abakeba muri Tanzania 'Karioko Derby' uhuza Simba SC na Yanga Africans ikunda n'abenegihugu benshi wagombaga kuba ku wa gatandatu w'icyumweru gishize ariko biragira usubitswe nyuma yuko hari ibitaragenze neza mu mitegurire y'uwo mukino.

    Umufana w'imena wa Yanga witwa Mansour, yavuye mu ntara ya Kigoma akora urugendo rw'iminsi 18 kugira ngo agree I Dares Salaam hagombaga kubera uyu mukino.

    Nyuma yuko uyu mukino usubitswe, ubuyobozi bw'iyi kipe bwamenye ko hari umukunzi wa Yanga wakoze urugendo rurerure aje kuyishyigikira ariko birangira atabonye icyo yari aje kureba, maze baramushaka, baramwihanganisha ndetse banamuha ibirango by'ikipe, bamutegera indege imusubiza mu rugo i Kigoma.Mansour kandi yahawe n’ubuyobozi bw’iyi kipe igipfunyika cy’amafaranga yo kumufasha.

    Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, Yanga yagize iti'Umufana wacu Mansour nyuma yuko iyi Derby isubitswe yihanganishijwe n'ikipe ya Yanga.

    'Uyu munsi yatemberejwe ahantu hatandukanye, kugera no mu biro by'ikipe biherereye ahitwa Samora, ndetse abonana n'abayobozi batandukanye b'iyi kipe'.

    Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukino uba ukurikiwe n'abatari bacye muri aka karere uzabera nyuma yo gusubikwa bitunguranye.

    Mansour yagenze iminsi 18 n’amaguru agiye kureba umukino wa Yanga na Simba

    Mansour yihanganishijwe n’abayobozi ba Yanga nyuma yuko uyu mukino usubitswe

    Mansour yahawe ibirango by’iyi kipe mbere yo gusubira i Kigoma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105499/yagenze-namaguru-iminsi-18-agiye-kureba-umukino-wa-yanga-na-simba-birangira-usubitswe-amaf-105499.html

  • Kiyovu Sports yihanije Gasogi, Rutsiro ihagama Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 yari yakomeje, Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United yasoje ari abakinnyi 10, ibitego 4-1.

    Nyuma y’imikino yo mu itsinda C na D, uyu munsi hakinaga itsinda A na B.

    Mu itsinda B kuri Stade Mumena, Kiyovu Sports yari yakiriye Gasogi United yaherukaga kuyitsinda mu mukino uheruka.

    Ku munota wa 19, Gasogi United yari imaze kubona igitego cya mbere gitsinzwe kuri penaliti gitsinzwe na Kikoyo.

    Kiyovu Sports yahise itangira kuyisatira cyane maze ku munota wa 26 ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Saba Robert.

    Gasogi United yari yakomeje gusatirwa cyane, yaje kubona ikarita ituruka ihawe umunyezamu Gael Cuzuzo ku munota wa 37, ni nyuma yo gukuramo umupira n’amaboko yari atewe na Nsengiyumva Moustapha kandi yarenze urubuga rwe.

    Ku munota wa 42, Nyirinkindi Saleh yahaye umupira mwiza Saba Robert mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umunyezamu Mazimpaka awukuramo.

    Ku munota wa 44, Nyirinkindi Saleh yongeye guha umupira mwiza Babuwa Samson acenga myugariro ariko ateye mu izamu uca hanze yaryo.

    Saleh wari wakomeje gutanga imipira ariko ntibayibyanze umusaruro, yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri ku munota wa 45, ni ku mupira yari ahawe Nsengiyumva Moustapha.

    Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46, Babuwa Samson yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya 3 n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Nsengiyumva Moustapha.

    Babuwa Samson yaje kuvamo ku munota wa 50 asa nuwavunitse, yasimbuwe na Ishimwe Kevin.

    Ku munota wa 55 umunyezamu wa Gasogi United, Mazimpaka Andre yakoze akazi gakomeye nyuma yo gukuramo umupira w’umutwe wari utewe na Saba Robert.

    Ku munota wa 70, Mazimpaka Andre yongeye gukora akazi gakomeye akuramo umupira w’umutwe wa Bigirimana Abedi.

    Ku munota wa 80, Ishimwe Kevin yatereye ishoti rikomeye mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Mazimpaka awukuramo.

    Ku munota wa 85 Mazimpaka Andre yongeye kwigaragaza akuramo umupira wa Nsengiyumva Moustapha bari basigaranye ari babiri.

    Mazimpaka Andre wari wakoze akazi gakomeye yaje gutsindwa igitego cya 4 na Saba Robert wari ucitse ubwugarizi bwa Gasogi United. Umukino warangiye ari 4-1.

    11 ba Kiyovu Sports yari yabanjemo

    11 Gasogi United yari yabanjemo

    Undi mukino wo muri iri tsinda Rayon Sports yanganyije na Rutsiro 1-1. Muri iri tsinda Rayon Sports ifite amanota 7, Kiyovu Sports 6, Rutsiro 5 mu gihe Gasogi United ifite 4.

    Mu itsinda A, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1 na Gorilla yatsinze AS Muhanga 2-1. APR FC ifite amanota 12, Gorilla 9 mu gihe AS Muhanga na Bugesera FC zifite ubusa.

    11 APR FC yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Bugesera FC

    Jacques Tuyisenge yari yagarutse nyuma y’igihe mu mvune

    Djabel yari yabanje hanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yihanije-gasogi-rutsiro-ihagama-rayon-sports

  • APR itaratsindwa na rimwe yasubiriye Bugesera FC naho Rayon inganya na Rutsiro FC #rwanda #RwOT

    Kuri stadte ya Huye, Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kane wa shampiyona na Bugesera FC, iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.

    APR FC iri mu makipe ahabwa amahirwe muri iyi mikino iri gukinwa mu matsinda, ntiratsindwa umukino, uyu munsi ikaba yongeye gutsindagira umwanya wo kuyobora muri iri tsinda ikaba ifite amanita 12 kuri 12.

    Ni umukino kandi ukinwe nyuma y’iminsi ibiri nubundi iyi kipe ya APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 3-0.

    Ibi bitego bibiri ku kimwe yatsinze Bugesera FC mu mukino wa Kane, byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 18′ ikindi gitsindwa na Manzi Thierry ku munota wa 73′ mu gihe igitego kimwe cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ntwali Jacques ku munota wa 55′.

    Mu itsinda B, ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Rutsiro FC kuri stade Amahoro, umukino warangiye amakipe anganya 1-1.

    Rayon Sport yafunguye amazamu muri uyu mukino ku giteho cyatsinzwe na Luvumbu Heritier wabonye igitego ku munota wa 25 w’umukino mu gihe Rutsiro yabonye igitego cya Penaliti yabonetse ku munota wa 87.

    Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, mu itsinda B, Kiyovu Sports yatsinze 4-1 Gasogi United yabonye ikarita y’umutuku.

    Naho mu itsinda A ririmo APR, AS Muhanga yanganyije 1-1 Gorilla FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-itaratsindwa-na-rimwe-yasubiriye-Bugesera-FC-naho-Rayon-inganya-na-Rutsiro-FC

  • U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano mu nzego zirimo uburezi – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, buvuga ko Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe na mugenzi we Zbigniew Rau.

    Baganiriye ku ngingo zitandukanye, hanasinywa amasezerano atatu y'ubufatanye mu bijyanye n'Uburezi bw'amashuri makuru, ibiganiro kuri politiki n'umutekano w'iby'ikoranabuhanga.

    On a working visit to #Poland, Minister @Vbiruta was received by his counterpart @RauZbigniew. They discussed areas of common interest and signed 3 Memoranda of Understanding in the fieds of higher education, political consultations and cybersecurity. #RwOT 🇷🇼 🇵🇱 pic.twitter.com/tmvseuaY0O

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) May 11, 2021

    Uburezi bwo muri Pologne ni bumwe mu buteye imbere cyane mu Burayi. Icyo gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by'umusaruro mbumbe w'igihugu, Uburezi bwa Pologne buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n'ubwa 11 ku isi hose.

    U Rwanda na Pologne bisanganywe umubano mu bya dipolomasi. Mu mwaka wa 2018, uwari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n'umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk'urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n'ibindi.

    Minisitiri Vincent Biruta na mugenzi we Zbigniew Rau nyuma yo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye

    Amasezerano yasinywe harimo ajyanye n’ubufatanye mu burezi bw’amashuri makuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-pologne-byasinye-amasezerano-mu-nzego-zirimo-uburezi

  • U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano mu nzego zirimo uburezi –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, buvuga ko Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe na mugenzi we Zbigniew Rau.

    Baganiriye ku ngingo zitandukanye, hanasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye mu bijyanye n’Uburezi bw’amashuri makuru, ibiganiro kuri politiki n’umutekano w’iby’ikoranabuhanga.

    Uburezi bwo muri Pologne ni bumwe mu buteye imbere cyane mu Burayi. Icyo gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, Uburezi bwa Pologne buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku isi hose.

    U Rwanda na Pologne bisanganywe umubano mu bya dipolomasi. Mu mwaka wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Minisitiri Vincent Biruta na mugenzi we Zbigniew Rau nyuma yo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye

    Amasezerano yasinywe harimo ajyanye n’ubufatanye mu burezi bw’amashuri makuru

  • Miss Ingabire yakozwe ku mutima n’umwana wamwandikiye akabaruwa akoresheje ikirenge (Amafoto) –

    Ni igikorwa cyabayeho mu mpera z’icyumweru gishize aho Ingabire Grace yari ari kumwe n’itsinda rito rya Miss Rwanda Organization.

    Ingabire yateguye uruzinduko muri iki kigo ashaka kureba uko gikora n’ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, kuremamo agatima abana bakirimo, gukomeza gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda bakomeze kumenya imikorere yacyo ndetse hari n’imishinga afitanye nacyo izajya hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kugiteza imbere.

    Uyu mukobwa nyuma yo gusura iki kigo, yavuze ko yakozwe ku mutima n’abana babana n’ubumuga bifitiye icyizere cy’ahazaza barererwa muri iki kigo.

    Mu butumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda yagize ati “Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.”

    Umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga ukoresha akaguru ke k’iburyo akandika ari mu ishuri, ari mu bakoze ku mutima uyu mukobwa cyane ku rwandiko yanditse amushimira ku ruzinduko yagiriye muri iki kigo.

    Bituma Ingabire Grace yemeza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

    Ati “Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe […] dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.”

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957.

    Nyuma yaje kubihagarika asaba Musenyeri w’i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo cyita ku bafite ubumuga maze gitangira mu 1960 ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bituma benshi bafata uyu Mupadiri nk’umubyeyi wabo.

    Abari muri iki kigo bahabwa uburezi, bakitabwaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha ku bibazo by’ubumuga butandukanye bafite. HVP Gatagara ifite amashami icyenda mu Rwanda hose.

    Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wagishinze yavutse kuwa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse tariki ya 26 Gicurasi 1982.

    Uyu mwana ashyikiriza Miss Rwanda akandiko yari yamwandikiye akoresheje ikirenge

    Ubushobozi uyu mwana yifitemo nubwo afite ubumuga, bwakoze ku mutima wa Nyampinga w’u Rwanda

    Ingabire Grace yatemberejwe iki kigo

    Aba bana bakurikiranwa umunsi ku wundi

    Abarererwa muri iki kigo bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyungura ubumenyi

    Ubumuga ntibubabuza gukurikirana amaso asanzwe

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960

    Ingabire Grace yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo

    Miss Rwanda yatunganyirijwe imisatsi muri salon y’iri shuri

    Amafoto: Twitter/Miss Rwanda


  • CP Kabera yasubije uwamusabye kujya yambara neza agapfukamunwa #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri twitter, umwe mu bakunze gukoresha uru rubuga witwa Umukaritasi yashyizeho ifoto igaragaza uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda ari mu kiganiro n’Umunyamakuru (Interview) imugaragaza yambaye agapfukamunwa yakamanuye.

    Uyu witwa Umukaritasi kuri Twitter, yagize ati 'Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.'

    Benshi mu babonye iyi foto na bo bagize icyo bayivugaho, aho nk’uwitwa Joshua yagize ati 'Turashaka kumva icyo Polisi y’u Rwanda ibivugaho kuko ibyo badukorera nabo barabizi iyo bakubonye utambaye neza agapfukamunwa.'

    Undi witwa Mbabazi Divine na we yahise akoresha amagambo akunze gukoreshwa na Polisi iyo hari uyigaragarije ikibazo, agira ati 'Muraho mukaritasi turaza kubikurikirana.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na we ukunze gukoresha uru rubuga rwa Twitter yibutsa abantu kubahiriza amabwiriza, yaje kugira icyo avuga kuri iyi foto.

    CP John Bosco Kabera, yamusubije avuga ko iriya foto yafashwe ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru ariko ko bahise bamukebura.

    Yagize ati 'Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane. Twese rero dukomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda koronavirusi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CP-Kabera-yasubije-uwamusabye-kujya-yambara-neza-agapfukamunwa

  • Miss Ingabire yakozwe ku mutima n'umwana wamwandikiye akabaruwa akoresheje ikirenge (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabayeho mu mpera z'icyumweru gishize aho Ingabire Grace yari ari kumwe n'itsinda rito rya Miss Rwanda Organization.

    Ingabire yateguye uruzinduko muri iki kigo ashaka kureba uko gikora n'ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, kuremamo agatima abana bakirimo, gukomeza gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda bakomeze kumenya imikorere yacyo ndetse hari n'imishinga afitanye nacyo izajya hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kugiteza imbere.

    Uyu mukobwa nyuma yo gusura iki kigo, yavuze ko yakozwe ku mutima n'abana babana n'ubumuga bifitiye icyizere cy'ahazaza barererwa muri iki kigo.

    Mu butumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda yagize ati 'Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n'ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.'

    Umwana w'umukobwa ubana n'ubumuga ukoresha akaguru ke k'iburyo akandika ari mu ishuri, ari mu bakoze ku mutima uyu mukobwa cyane ku rwandiko yanditse amushimira ku ruzinduko yagiriye muri iki kigo.

    Bituma Ingabire Grace yemeza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

    Ati 'Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe […] dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.'
    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957.

    Nyuma yaje kubihagarika asaba Musenyeri w'i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo cyita ku bafite ubumuga maze gitangira mu 1960 ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw'abafite ubumuga bituma benshi bafata uyu Mupadiri nk'umubyeyi wabo.

    Abari muri iki kigo bahabwa uburezi, bakitabwaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha ku bibazo by'ubumuga butandukanye bafite. HVP Gatagara ifite amashami icyenda mu Rwanda hose.

    Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wagishinze yavutse kuwa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse tariki ya 26 Gicurasi 1982.

    Uyu mwana ashyikiriza Miss Rwanda akandiko yari yamwandikiye akoresheje ikirenge

    Ubushobozi uyu mwana yifitemo nubwo afite ubumuga, bwakoze ku mutima wa Nyampinga w’u Rwanda

    Ingabire Grace yatemberejwe iki kigo

    Aba bana bakurikiranwa umunsi ku wundi

    Abarererwa muri iki kigo bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyungura ubumenyi

    Ubumuga ntibubabuza gukurikirana amaso asanzwe

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960

    Ingabire Grace yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo

    Miss Rwanda yatunganyirijwe imisatsi muri salon y’iri shuri

    Amafoto: Twitter/Miss Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-ingabire-yakozwe-ku-mutima-n-umwana-wamwandikiye-akabaruwa-akoresheje