Category: Uncategorized

  • Minisitiri Busingye yijeje ikemurwa ry’ibibazo by’Abarokotse Jenoside bikiri mu nkiko –

    Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibitso rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Abarokotse Jenoside bazakomeza kwitabwaho umunsi ku munsi, bafashwe mu buryo butandukanye binyuze mu miryango ibahuza irimo Ibuka, AERG, GAERG, n’indi.

    Yagize ati “Haba uw’urubyiruko cyangwa uwo mu yindi myaka warokotse Jenoside [yakorewe Abatutsi], ubu icyo twishimira ni uko ari mukuru. Mu myaka yashize twamujyaga imbere akatugenda inyuma ariko ubu turashaka ko atujya imbere tukamugenda inyuma kuko ni mukuru; ariko akamenya ko tumuri inyuma kandi duhamye atari ukumubwira ngo genda nunanirwa uzagaruke.”

    Yakomeje asaba abarokotse bafite ibibazo gufata iya mbere bakabimenyekanisha, kugira ngo bafashwe bikemurwe neza.

    Ati “Niba ari mu misozi aho bari batuye, niba ari mu bindi bintu yabwiwe ko ababyeyi be bakoraga cyangwa bari bafite, ajye atuma tubimenya ariko atujye imbere. Turabyifuza natwe ko byakorwa.”

    Minisitiri Busingye yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibindi bibazo nabyo bikibangamira abarokotse, binyuze mu nzira zitandukanye zagiye zikurikizwa mu kubikemura mu myaka 27 ishize.

    Imwe mu nzira zakoreshejwe mu gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside birimo gukurikirana ababiciye n’imitungo yanyazwe, ni Inkiko Gacaca zamaze imyaka isaga icumi. Icyakora zasojwe mu 2012 hari imanza zitarangiye, zimwe zijya gusorezwa mu nkiko izindi ntizirarangira magingo aya.

    Minisitiri Busingye akomoza kuri izo zikiri mu nkiko, yagize ati “Tuzananirwa izizananirana gusa […] Birumvikana hari izizananirana, imanza zisaga 1.000.600 nta kuntu zarangizwa zose ngo bikunde. Hari n’ababuranye badahari icyo gihe n’ubu bataraboneka, batagira n’icyo batunze [kandi] tutazi aho batuye; ariko mureke dufatanye hananirane izizananirana, ariko izishobora gukemurwa zose tuzazikemure.”

    Yavuze ko mu turere twose hari gukorwa “akazi keza cyane” ku buryo hari icyizere ko bizarangira.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide, yashimiye Minisitiri Busingye aho ibyo bibazo bigeze bikemurwa, avuga ko ibisigaye nabyo hari icyizere ko “ibizashobora gukemurwa bizakemurwa.”

    Nkuranga yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ‘ubumwe bwabo hari abashaka kubuhungabanya’.

    Yagize ati “Ndagira ngo uko dushoboye twese, dushyire ingufu hamwe turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ab’inyangabirama [banga] iyo babonye Abanyarwanda batangiye kwishyira hamwe bakora uko bashoboye kugira ngo wa muryango bashwanyuje bongere bawushwanyuze.”

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside (GAERG) ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk’umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite intero igira iti “Ntukazime nararokotse”.

    Gatari yavuze ko imiryango 15.593 igizwe n’abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, bikaba ari ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo intumwa y’Ambasade y’Abadage mu Rwanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, Caradinal Antoine Kambanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi.

    Abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’umucyo nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo

    Cardinal Kambanda na Minisitiri Busingye ubwo basohokaga umuhango urangiye

    Hacanywe urumuri rw’icyizere

    Ambasade y’u Budage mu Rwanda yari ihagarariye muri uyu muhango

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yijeje ko ikibazo cy’imanza z’abarokotse Jenoside zitarasozwa kigiye gukemurwa

    Umuhanzikazi Mariya Yohani yari mu muhango ahabwa n’umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka

    Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda Nkuranga Egide yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

  • Rubavu: Sandro Shyaka wari washimutiwe muri RDC yarekuwe yishyuye akayabo –

    Amakuru y’irekurwa rya Sandro Shyaka na Rwangarinde Muhozi Georges yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi 2021.

    Umwe mu bantu bo hafi mu muryango we niwe wabwiye IGIHE ko uyu mugabo yarekuwe. Ngo abantu bari bamushimuse, bari bitwaje intwaro basaba ingurane kugira ngo arekurwe.

    Ati “Ejo saa saba batanze isaha ntarengwa y’uko nihataboneka amadolari ibihumbi 250 saa kumi bahita babica, ayo mafaranga amaze gutangwa bararekurwa. Bari mu Mujyi wa Goma uyu munsi bashobora kugaruka inaha [Rubavu], bari batangiye baka ibihumbi 100 $ ariko bagiye bazamura uko igihe cyagendaga.”

    Sandro Shyaka afite inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu ndetse n’indi mishinga y’ubworozi bw’inka. Mu Mujyi wa Goma, ahafite alimentation ifatwa nk’iya mbere ikomeye; amaduka aranguza ibicuruzwa n’ubworozi bw’inka.

    We na Rwangarinde bashimuswe tariki ya 12 Gicurasi 2021 bageze ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

    Hari amakuru avuga ko nubwo yari yarafashwe, yemererwaga kuvugana n’umugore we kuri telefoni akamumenyesha ibikenewe kugira ngo arekurwe n’uko amerewe.

    Sandro Shyaka wari washimuswe, bivugwa ko yarekuwe umuryango we utanze hafi miliyoni 250 Frw

    Imodoka yari arimo ubwo yashimutwaga yarangiritse

  • Rubavu: Sandro Shyaka wari washimutiwe muri RDC yarekuwe yishyuye akayabo – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'irekurwa rya Sandro Shyaka na Rwangarinde Muhozi Georges yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi 2021.

    Umwe mu bantu bo hafi mu muryango we niwe wabwiye IGIHE ko uyu mugabo yarekuwe. Ngo abantu bari bamushimuse, bari bitwaje intwaro basaba ingurane kugira ngo arekurwe.

    Ati 'Ejo saa saba batanze isaha ntarengwa y'uko nihataboneka amadolari ibihumbi 250 saa kumi bahita babica, ayo mafaranga amaze gutangwa bararekurwa. Bari mu Mujyi wa Goma uyu munsi bashobora kugaruka inaha [Rubavu], bari batangiye baka ibihumbi 100 $ ariko bagiye bazamura uko igihe cyagendaga.'

    Sandro Shyaka afite inyubako z'ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu ndetse n'indi mishinga y'ubworozi bw'inka. Mu Mujyi wa Goma, ahafite alimentation ifatwa nk'iya mbere ikomeye; amaduka aranguza ibicuruzwa n'ubworozi bw'inka.

    We na Rwangarinde bashimuswe tariki ya 12 Gicurasi 2021 bageze ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

    Hari amakuru avuga ko nubwo yari yarafashwe, yemererwaga kuvugana n'umugore we kuri telefoni akamumenyesha ibikenewe kugira ngo arekurwe n'uko amerewe.

    Sandro Shyaka wari washimuswe, bivugwa ko yarekuwe umuryango we utanze hafi miliyoni 250 Frw

    Imodoka yari arimo ubwo yashimutwaga yarangiritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-sandro-shyaka-wari-washimutiwe-muri-rdc-yarekuwe-yishyuye-akayabo

  • Patriots BBC yatangaje abakinnyi izifashisha muri BAL – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n'iya 30 Gicurasi, yatangaje urutonde rw'abakinnyi 13 izifashisha barimo umuraperi w'Umunyamerika, J. Cole.

    Ku rutonde rwa Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, mu bakinnyi yatangaje harimo umuraperi w'Umunyamerika, J. Cole, wasohoye album yise 'The Off-Season' ku wa Gatanu.

    Umunyamerika Brandon Costner, Prince Ibeh, Nshobobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Kaje Elie nabo bari mu bakinnyi Patriots BBC izakoresha muri iri rushanwa.

    Iyi kipe izatozwa n'Umunyamerika Alan Major yungirijwe na Emmanuel Mavomo na Benson Oluoch Ogolla.

    Umutoza wongerera ingufu abakinnyi ni Omar Khanani, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ni Claude Mukurarinda mu gihe umuganga ari Dr Tuyishime Jean-Claude.

    Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

    Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y'iminsi itatu.

    Urutonde rw'abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL na nimero bazambara:

    2. Mugabe Arstide
    5. Sagamba Sedar
    10. Gasana Sano
    11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
    12. Kenneth Gasana
    14. Bush Wamukota
    15. Jermaine Cole
    22. Dieudonne Ndizeye
    23. Steve Hagumintwari
    24. Jean Paul Ndoli
    32. Prince Ibeh
    33. Brandon Costner
    34. Elie Kaje

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/patriots-bbc-yatangaje-abakinnyi-izifashisha-muri-bal/

  • FC Barcelona yiyemeje guhagarika ibiganiro na Messi kugira ngo ishake rutahizamu uri kwifuzwa na benshi #rwanda #RwOT

    Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta,yavuze ko ashaka kuzana Haaland nubwo ikipe ifite umwenda wa miliyari y'amapawundi.

    Ubuyobozi bwa FC Barcelona burifuza kuzana Haaland kugira ngo ku myaka 20 bazamwubakireho ikipe cyane ko na Messi ari kugenda avamo.

    Amakuru avuga ko Laporta afata Haaland nk'umukinnyi w'ingenzi bakubakiraho kurusha na Lionel Messi nubwo ari umukinnyi w'umunyabigwi wagejeje kuri byinshi FC Barcelona.

    Uwahaye amakuru The Sun agira ati 'Haaland niwe hazaza mu gihe Messi ari uwahashize.'

    Amakipe menshi ari gushaka cyane Haaland kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego gusa arahenze kuko Borussia Dortmund yifuza miliyoni 150 z'amapawundi.

    Laporta azi cyane ikipe ya FC Barcelona ku buryo azi igiciro cyiza yatanga kugira ngo agure Haaland ndetse mu minsi ishize yahuye na Mino Raiola ushakira amakipe uyu rutahizamu w'umunya Norway.

    Amakuru avuga ko FC Barcelona yiteguye gutanga amafaranga ahagije kugira ngo ibone Erling Haaland.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yiyemeje-guhagarika-ibiganiro-na-messi-kugira-ngo-ishake

  • U Rwanda rwabaye urwa 37 mu bihugu byubahiriza amategeko ku Isi – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ndetse n'amanota 0,01, ugereranyije n'umwanya rwariho mu mwaka wa 2019, ibyatumye ruba urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia yagize amanota 0,63, ikaba iya 35 ku rwego rw'Isi.

    Ubushakashatsi bwa WJP ni bumwe mu bukomeye ku Isi mu kugereranya iyubahirizwa ry'amategeko ku rwego rw'Isi, bukagira umwihariko w'uko amakuru ashingirwaho mu kugena umwanya w'igihugu atangwa n'abaturage bacyo nyirizina, hakiyongera abakorana bya hafi n'iyubahirizwa ry'amategeko muri icyo gihugu ndetse n'inararibonye mu by'amategeko ku rwego mpuzamahanga.

    Ubu bushakashatsi bwubakira ku nkingi umunani, zirimo kureba aho imbaraga za Leta zigarukira mu gufata ibyemezo, imiterere ya ruswa mu gihugu, uburyo Leta imenyekanisha ibyo ikora, iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko yubahirizwa, imikorere y'urwego rw'ubutabera ndetse n'uburyo bwo guhana abakoze ibyaha.

    Muri izi nkingi zose, buri gihugu mu bikorerwamo ubushakashatsi gihabwa amanota kuva kuri zero kugera kuri rimwe (0-1). Ibihugu byabonye amanota ari hagati ya 0-025/1 biba bikiri inyuma cyane mu kubahiriza amategeko yabyo, ibyabonye hagati ya 0,25-0,50% bikaba biri mu nzira ariko bigifite urugendo rurerure, ibyabonye 0-0,75, ari naho u Rwanda ruri, bimaze gutera intambwe igaragara mu iyubahirizwa ry'amategeko, naho ibifite 0-1 bikaba bimaze kuba intangarugero.

    Ubwo yarimo kwakira indahiro z'abacamanza bashya, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye umwanya mwiza kuri iyi raporo, ari ibintu bishimishije.

    Yaragize ati “Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy'uko ibihugu bigendera ku mategeko…wenda 37 ku Isi hose, uruhande rumwe turabishima, kubera ndetse aho tuvuye nk'igihugu n'ibindi, ni ibintu byiza. Ariko kugera kuri 37 hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugera ku ba mbere”.

    Amanota u Rwanda rwabonye muri buri cyiciro

    Amanota 0,62 u Rwanda rwabonye ni impuzandengo y'amanota rwabonye mu nkingi umunani zishingirwaho mu gukora ubu bushakashatsi.

    Inkingi ya mbere ni aho imbaraga za Leta zigarukira. Muri iyi nkingi, hitabwa cyane ku kureba uburenganzira bw'itangazamakuru, ubushobozi bw'Inteko Ishinga Amategeko n'uburyo abayobozi babazwa inshingano zabo.

    Muri iki cyiciro, u Rwanda rwabonye amanota 0,60, ruba urwa 45 ku rwego rw'Isi.

    Ku nkingi ya kabiri y'imiterere ya ruswa mu gihugu, u Rwanda rwabonye amanota 0,63 ruba urwa 36 ku rwego rw'Isi.

    Kuri iyi nkingi, ubu bushakashatsi bwibanda cyane ku kureba ikoreshwa ry'umutungo wa Leta ndetse n'uburyo inzego za Leta zirwanya ibyaha bya ruswa.

    Inkingi ya gatatu ni igaruka ku buryo Leta imenyekanisha ibyo ikora, bigaragarira mu bikorwa birimo Leta itangaza ibyo ikora, ndetse n'uburyo abaturage bahabwa ijambo mu byemezo bibafatirwa.

    Kuri iyi nkingi, u Rwanda rwabaye urwa 39, rubona amanota 0,58.

    Ku nkingi y'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rwabaye urwa 38 rugira amanota 0,51.

    Ku nkingi y'umutekano, igaruka ku buryo inzego za Leta zirinda umutekano w'abantu n'ibyabo, u Rwanda rwabaye urwa 22, rubona amanota 0,84.

    Ku nkingi y'uburyo amategeko y'igihugu yubahirizwa, u Rwanda rwabaye urwa 37, rugira amanota 0,59.

    Ku nkingi y'imikorere y'urwego rw'ubutabera, u Rwanda rwabaye urwa 30, rugira amanota 0,64 mu gihe ku nkingi ya nyuma, ariyo yo guhana abakoze ibyaha, u Rwanda ruri ku mwanya wa 42 n'amanota 0,54.

    Uretse izi nkingi zishingirwaho mu bushakashatsi bwa WJP, hari n'izindi zishingirwaho mu kugena amanota, zirimo kurwanya ubukene, iterambere ry'urwego rw'ubuzima, ibikorwa remezo, serivisi za Leta n'ibindi bitandukanye byerekana iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Ikigereranyo cy'u Rwanda n'ibindi bihugu

    Nk'uko twabibonye, u Rwanda rwabaye urwa 37 ku Isi, ndetse ruba urwa kabiri muri Afurika.

    Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Kenya iri ku mwanya wa 18 muri 31 bya Afurika byakorewemo ubushakashatsi, aho ifite amanota 0,45.

    Uganda iri ku mwanya wa 27 muri Afurika na 117 ku Isi, ikagira amanota 0,40 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa nyuma muri Afurika na 126 ku Isi, ikagira amanota 0,34.

    Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rukurikira Namibia, rugakurikirwa na Mauritius ya gatatu, ikaba iya 38 ku rwego rw'Isi n'amanota 0,62%.

    Ku mwanya wa kane hari Botswana n'amanota 0,60, ikaba iya 43 ku rwego rw'Isi ikurikiwe na Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa gatanu muri Afurika, ikaba iya 45 ku rwego rw'Isi n'amanota 0,59.

    Ibindi bihugu bikurikiraho ku rwego rwa Afurika ni Ghana, Senegal, Malawi, Burkina Faso na Gambia.

    Ibihugu bitanu bya nyuma muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ni Uganda, Zimbabwe, Mauritania, Cameroon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku rwego rw'Isi, Danmark iri ku mwanya wa mbere n'amanota 0,90, ikurikirwa na Norvège ifite amanota 0,89, Finland ikaba ku mwanya wa gatatu n'amanota 0,87, naho Suède ikaza ku mwanya wa kane n'amanota 0,86 mu gihe u Buholandi iza ku mwanya wa gatanu n'amanota 0,84 ku rwego rw'Isi.

    Ibindi bihugu biza mu 10 bya mbere ku rwego rw'Isi birimo u Budage, Nouvelle Zelande, Austriche, Canada na Estonie.

    Ibihugu bitanu bya nyuma ku rwego rw'Isi ni Cameroon, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cambodia na Venezuela.

    Ubutabera buhagaze neza mu Rwanda ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye rubona umwanya mwiza mu bihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw’Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabaye-urwa-37-mu-bihugu-byubahiriza-amategeko-ku-isi

  • Muhire Kevin ashobora kutongera gukinira Rayon Sports muri shampiyona, yahawe iminsi 30 y’agateganyo hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Muhire Kevin nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wa Kiyovu Sports, yahawe iminsi iri hagati ya 15 na 30 hanze y’ikibuga ubundi hakamenyekana igihe nyacyo azamara adakina.

    Umukinnyi iyi kipe yasinyishije mu mpera z’ukwezi gushize, yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi ry’iburyo tariki 5 Gicurasi ku mukino wa shampiyona wo mu itsinda B.

    Yagize ikibazo cy’imvune ikomeye yahuye nayo ku munota 45 mbere y’amasegonda macye ngo umusifuzi arangize igice cya mbere.

    Umurundi Bigirimana Abedi yaje kumukandagira mu ivi ry’iburyo ku buryo abandi bagiye mu rwambariro we agasigara mu kibuga yitabwaho n’abaganga.

    Nyuma yo kugaragara ko imvune ye imeze nabi, uyu mukinnyi yahise yihutanwa mu mbangukiragutabara(Ambulance) aho yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Muhire Kevin yavuze ko yamaze kunyura mu cyuma ariko umuganga ataramenya igihe azamara hanze, bizamenyekana nyuma y’iminsi 15 na 30.

    Ati'nanyuze mu cyuma muri King Faisal Hospital, ntabwo umuganga arabimenya, bampaye iminsi 15 kugeza kuri 30 nkora kine, nibwo nzamenya igihe nzamara hanze.'

    Kevin Muhire wari wasinyiye Rayon Sports amezi abiri, iyi mvune yagize ishobora gutuma atongera kugaragara mu mikino y’iyi kipe ya shampiyona isigaye. Shampiyona izasozwa tariki ya 29 Kamena 2021.

    Muhire Kevin yagize imvune ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-ashobora-kutongera-gukinira-rayon-sports-muri-shampiyona-yahawe-iminsi-30-y-agateganyo-hanze-y-ikibuga

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yahawe umupira na Wenger banasuhuzanya bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaye Perezida Kagame asuhuzanya n'umutoza Arsene Wenger watoje Arsenal imyaka 22 yose.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama,yababwiye ko abayobora umupira bakwiriye guhindura imyumvire bakazirikana buri wese uwurimo.

    Ati 'Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk'uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b'igihugu cyacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko usibye icyerekezo cy'aho umuntu ashaka kugera, haba hari n'intumbero z'ibyo agomba kugeraho ku buryo ibyo ageraho byiza bimutera ishema kubera iyo ntambwe ariko ko nabyo akabigeraho areba inyungu z'abandi aho kwishima wenyine.

    Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n'icyerekezo, ubumenyi bw'ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry'umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Ati ' Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w'amaguru. Mu gukunda umupira w'amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk'urwanjye navuze rwa Politiki.'

    Umukuru w'Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati 'Dushobora guhindura imyumvire yacu?'.

    Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yahawe-umupira-na-wenger-banasuhuzanya

  • U Rwanda rwabaye urwa 37 mu bihugu byubahiriza amategeko ku Isi –

    U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ndetse n’amanota 0,01, ugereranyije n’umwanya rwariho mu mwaka wa 2019, ibyatumye ruba urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia yagize amanota 0,63, ikaba iya 35 ku rwego rw’Isi.

    Ubushakashatsi bwa WJP ni bumwe mu bukomeye ku Isi mu kugereranya iyubahirizwa ry’amategeko ku rwego rw’Isi, bukagira umwihariko w’uko amakuru ashingirwaho mu kugena umwanya w’igihugu atangwa n’abaturage bacyo nyirizina, hakiyongera abakorana bya hafi n’iyubahirizwa ry’amategeko muri icyo gihugu ndetse n’inararibonye mu by’amategeko ku rwego mpuzamahanga.

    Ubu bushakashatsi bwubakira ku nkingi umunani, zirimo kureba aho imbaraga za Leta zigarukira mu gufata ibyemezo, imiterere ya ruswa mu gihugu, uburyo Leta imenyekanisha ibyo ikora, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko yubahirizwa, imikorere y’urwego rw’ubutabera ndetse n’uburyo bwo guhana abakoze ibyaha.

    Muri izi nkingi zose, buri gihugu mu bikorerwamo ubushakashatsi gihabwa amanota kuva kuri zero kugera kuri rimwe (0-1). Ibihugu byabonye amanota ari hagati ya 0-025/1 biba bikiri inyuma cyane mu kubahiriza amategeko yabyo, ibyabonye hagati ya 0,25-0,50% bikaba biri mu nzira ariko bigifite urugendo rurerure, ibyabonye 0-0,75, ari naho u Rwanda ruri, bimaze gutera intambwe igaragara mu iyubahirizwa ry’amategeko, naho ibifite 0-1 bikaba bimaze kuba intangarugero.

    Ubwo yarimo kwakira indahiro z’abacamanza bashya, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye umwanya mwiza kuri iyi raporo, ari ibintu bishimishije.

    Yaragize ati “Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko…wenda 37 ku Isi hose, uruhande rumwe turabishima, kubera ndetse aho tuvuye nk’igihugu n’ibindi, ni ibintu byiza. Ariko kugera kuri 37 hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugera ku ba mbere”.

    Amanota u Rwanda rwabonye muri buri cyiciro

    Amanota 0,62 u Rwanda rwabonye ni impuzandengo y’amanota rwabonye mu nkingi umunani zishingirwaho mu gukora ubu bushakashatsi.

    Inkingi ya mbere ni aho imbaraga za Leta zigarukira. Muri iyi nkingi, hitabwa cyane ku kureba uburenganzira bw’itangazamakuru, ubushobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko n’uburyo abayobozi babazwa inshingano zabo.

    Muri iki cyiciro, u Rwanda rwabonye amanota 0,60, ruba urwa 45 ku rwego rw’Isi.

    Ku nkingi ya kabiri y’imiterere ya ruswa mu gihugu, u Rwanda rwabonye amanota 0,63 ruba urwa 36 ku rwego rw’Isi.

    Kuri iyi nkingi, ubu bushakashatsi bwibanda cyane ku kureba ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ndetse n’uburyo inzego za Leta zirwanya ibyaha bya ruswa.

    Inkingi ya gatatu ni igaruka ku buryo Leta imenyekanisha ibyo ikora, bigaragarira mu bikorwa birimo Leta itangaza ibyo ikora, ndetse n’uburyo abaturage bahabwa ijambo mu byemezo bibafatirwa.

    Kuri iyi nkingi, u Rwanda rwabaye urwa 39, rubona amanota 0,58.

    Ku nkingi y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rwabaye urwa 38 rugira amanota 0,51.

    Ku nkingi y’umutekano, igaruka ku buryo inzego za Leta zirinda umutekano w’abantu n’ibyabo, u Rwanda rwabaye urwa 22, rubona amanota 0,84.

    Ku nkingi y’uburyo amategeko y’igihugu yubahirizwa, u Rwanda rwabaye urwa 37, rugira amanota 0,59.

    Ku nkingi y’imikorere y’urwego rw’ubutabera, u Rwanda rwabaye urwa 30, rugira amanota 0,64 mu gihe ku nkingi ya nyuma, ariyo yo guhana abakoze ibyaha, u Rwanda ruri ku mwanya wa 42 n’amanota 0,54.

    Uretse izi nkingi zishingirwaho mu bushakashatsi bwa WJP, hari n’izindi zishingirwaho mu kugena amanota, zirimo kurwanya ubukene, iterambere ry’urwego rw’ubuzima, ibikorwa remezo, serivisi za Leta n’ibindi bitandukanye byerekana iterambere ry’igihugu muri rusange.

    Ikigereranyo cy’u Rwanda n’ibindi bihugu

    Nk’uko twabibonye, u Rwanda rwabaye urwa 37 ku Isi, ndetse ruba urwa kabiri muri Afurika.

    Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Kenya iri ku mwanya wa 18 muri 31 bya Afurika byakorewemo ubushakashatsi, aho ifite amanota 0,45.

    Uganda iri ku mwanya wa 27 muri Afurika na 117 ku Isi, ikagira amanota 0,40 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa nyuma muri Afurika na 126 ku Isi, ikagira amanota 0,34.

    Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rukurikira Namibia, rugakurikirwa na Mauritius ya gatatu, ikaba iya 38 ku rwego rw’Isi n’amanota 0,62%.

    Ku mwanya wa kane hari Botswana n’amanota 0,60, ikaba iya 43 ku rwego rw’Isi ikurikiwe na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa gatanu muri Afurika, ikaba iya 45 ku rwego rw’Isi n’amanota 0,59.

    Ibindi bihugu bikurikiraho ku rwego rwa Afurika ni Ghana, Senegal, Malawi, Burkina Faso na Gambia.

    Ibihugu bitanu bya nyuma muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni Uganda, Zimbabwe, Mauritania, Cameroon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku rwego rw’Isi, Danmark iri ku mwanya wa mbere n’amanota 0,90, ikurikirwa na Norvège ifite amanota 0,89, Finland ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 0,87, naho Suède ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 0,86 mu gihe u Buholandi iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 0,84 ku rwego rw’Isi.

    Ibindi bihugu biza mu 10 bya mbere ku rwego rw’Isi birimo u Budage, Nouvelle Zelande, Austriche, Canada na Estonie.

    Ibihugu bitanu bya nyuma ku rwego rw’Isi ni Cameroon, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cambodia na Venezuela.

    Ubutabera buhagaze neza mu Rwanda ni imwe mu mmpamvu zikomeye zatumye rubona umwanya mwiza mu bihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw’Isi

  • Umuhanzi Mohombi uzwi cyane muri “Coconut tree” yaje mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yaje mu Rwanda mu kwitabira iyi Shampiyona izitabirwa n'ibihangange bitandukanye byiganjemo ibifite inkomoko muri Afurika.

    Yagize ati 'Reka tugende,Kigali,BAL', yashyize kandi hanze urutonde rw'uko imikino izakurikirana n'uko abantu bagura amatike.

    Mohombi kandi yashyize hanze itike y'indege yamukuye I Kinshasa ku kibuga cy'indege cya N'djili imuzana i Kigali mu Rwanda.

    Mohombi yamamaye cyane mu ndirimbo 'Coconut Tree' yakoranye na Nicole Schwezinger, Bumpy Ride n'izindi.

    Uyu mukongomani afite ubwenegihugu bwa Sweeden kuko yakuriye mu mujyi wa Stockholm.

    Mohombi w'imyaka 34 azwiho gukunda umukino wa Basketball,afite ibikorwa bikomeye muri RD Congo aho afasha ikipe z'abakiri bato mu mukino wa Basketball.

    Mohombi afite ibigwi mu muziki yakoranye indirimbo n'ibyamamare bikomeye ku isi nka Akon,Nelly,Shaggy,Franco ,Fally Ipupa,Diamond Platnumz n'abandi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-mohombi-uzwi-cyane-muri-coconut-trees-yaje-mu-rwanda