Category: Uncategorized

  • King James amaze icyumweru muri Amerika aho y… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko King James amaze icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye muri gahunda z'umuziki n'iz'ubuzima bwite.

    King James yagiye muri Amerika nyuma y'uko atangiye gusohora indirimbo ziri kuri Album ye ya Karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo nka 'Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz'.

    Uyu muhanzi yatangiye gukora kuri Album ya Karindwi nyuma y'uko asoje Album ya Gatandatu yise 'Meza neza' iriho indirimbo nka 'Yabigize birebire', ‘Icyangombwa’, 'Uri Mwiza', 'Nyuma Yawe', 'Agatimatima', 'Igitekerezo', 'Ese uracyamukunda' n'izindi.

    Iyi Album iriho indirimbo 10 yapfundikiwe n'indirimbo 'Poupette’ yasohotse ku wa 03 Kamena 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,521,924, yatanzweho ibitekerezo birenga 600.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, King James yavuze ko nyuma yo gusoza Album ye 'Meze Neza', yahise atangira gutegura Album ye nshya ya karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo zitandukanye z'urukundo.

    King James azwi mu ndirimbo nka 'Hari ukuntu', 'Nturare utabivuze', 'Ese warikiniraga', 'Nta mahitamo' n'izindi nyinshi.

    Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakunzwe mu Rwanda. Yinjiye mu muziki mu gihe kimwe n'abarimo Meddy, The Ben na Tom Close.

    Yatangiye kumenyakana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

    Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 2011, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

    Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n'izindi. Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise 'Ntibisanzwe'.

    King James yahuye n'Umunyamakuru Ernesto ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    King James yajyanywe na gahunda z'umuziki muri Amerika

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAGUKUMBUYE’ YA KING JAMES NA ARIEL WAYZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105636/king-james-amaze-icyumweru-muri-amerika-105636.html

  • Perezida Kagame yasabye abayobora umupira wa… – #rwanda #RwOT

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF, yateraniye i Kigali, ikaba yari yanitabiriwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

    Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w'amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by'umwihariko.

    Yagize ati 'Nta muntu n'umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n'ibibazo dufite mu miterere y'urwego rw'umupira w'amaguru rwacu'.

    Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n'icyerekezo, ubumenyi bw'ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry'umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w'amaguru. Mu gukunda umupira w'amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk'urwanjye navuze rwa Politiki'.

    Umukuru w'Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati 'Dushobora guhindura imyumvire yacu?'

    Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

    Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n'abafatanyabikorwa.

    Ati 'Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk'abantu, ahubwo ziri mu nyungu z'abantu bakunda umupira w'amaguru, yewe n'abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y'iterambere ryacu, iterambere ry'umugabane'.

    Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

    Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n'ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z'abo bakorera.

    Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w'amaguru.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry'umupira w'amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n'umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Perezida Kagame yitabiriye inama ya komite nyobozi ya CAF

    Perezida Kagame na Arsene Wenger watoje Arsenal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105631/perezida-kagame-yasabye-abayobora-umupira-wamaguru-muri-afurika-guhindura-imyumvire-105631.html

  • Amahirwe ya Patriots BBC ku gikombe cya BAL a… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda haratangira gukinwa irushanwa rya Basketball Africa League 'BAL' riza gukinwa ku nshuro ya mbere, ku ikubitiro rikaba ryaratangiranye amakipe 12 yo muri Afurika kandi yabikoreye.

    Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rikazakinwa iminsi 14, kuko rizatangira gukinwa tariki ya 16 Gicurasi, rikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

    Nibwo bwa mbere iri rushanwa rigiye gukinwa kuko nta gihe kirashira rivutse, u Rwanda rukaba arirwo ruzaryakira ku nshuro ya mbere.

    Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

    Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, ikaba yariyubatse bifatika uhereye ku batoza kugera ku bakinnyi, aho banazanye umunyamerika wamamaye mu njyana ya Rap ariko unasanzwe akina Basketball nk'uwabigize umwuga, J. Cole.

    Moise Mutokambali, abona iyi kipe izaba iri mu rugo ifite amahirwe yo kuzihagararaho ikanegukana igikombe nubwo iri rushanwa rizaba ririmo amakipe akomeye.

    Yagize ati'Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe akomeye, cyane cyane ayo mu barabu usanga akomeye cyane, ukongeraho ayo muri Angola, Mali n'andi usanga afite abakinnyi bakomeye.

    'Mu itsinda Patriots irikumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, GNBC yo muri Madagascar na US Monastir yo muri Tunisia, aha biroroshye cyane ko yava mu itsinda kuko ntabwo bigoye, iri ni itsinda rikinika, uretse kuba iri mu rugo n'amakipe bari kumwe mu itsinda ntabwo akanganye cyane kuko yariyubatse kandi iyo inkoko iri iwayo ishonda umukara.

    'Nubwo iri rushanwa ririmo amakipe menshi akomeye, birashoboka cyane ko Patriots yakwegukana igikombe kubera ko yariyubatse bifatika, amahirwe irayafite kandi menshi'.

    Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi.

    Mutokambali asanga Patriots ifite amahirwe yo kweguka igikombe cya BAL

    Umuraperi J.Cole azakinira Patriots BBC muri BAL 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105629/amahirwe-ya-patriots-bbc-ku-gikombe-cya-bal-angana-ate-mu-mboni-za-mutokambali-moise-105629.html

  • Simba ihuye n’uruva gusenya inyagirwa na Kaiz… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Simba yabanjemo: Manula, Kapombe, Hussein, Onyango, Wawa, Lwanga, Chama, Mkhude, Mugalu, Bwalya, Miquissone.

    Abakinnyi Kaiser Chiefs yabanjemo: Bvuma, Frosler, Ngezana, Cardoso, Mathoho, Zulu, Blom, Manyama, Zuma, Parker (captain), Nurkovic

    Erick Mathoho yishimira igitego

    Erick Mathoho ni we wafunguye amazamu ku munota wa 6 hanyuma Samir Nurkovic wari umaze iminsi atagera mu kibuga, ku munota wa 32 aterekamo igitego cya 2, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Kaizer Chiefs, mu gihe Simba itari yakarebye mu izamu.

    Simba ifite umusozi wo kurira mu mukino wo kwishyura

    Mu gice cya 2 n’ubundi nta cyahindutse, Simba ikibuga cyagumye kuyicuramoho kuko ku munota wa 57 Nurkovic yatsinze igitego cya 3, Leonardo Casto atsinda agashinguracumu k’igitego cya ku munota wa 63. Iri joro ritabaye ryiza kuri Simba, tuzategereza umukino wo kwishyura uzaba tariki 22 Gicurasi 2021 uzabera mu gihugu cya Tanzania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105643/simba-ihuye-nuruva-gusenya-inyagirwa-na-kaizer-chiefs-yo-muri-afurika-yepfo-105643.html

  • Umukinnyi Djihad Bizimana yarongoye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Djihad Bizimana, Umukinnyi wo hagati mu Ikipe y'Igihugu Amavubi, akaba n'umwe muri bake u Rwanda rufite bakina ku mugabane w'u Burayi yasezeranye imbere y'Imana yemeranya kurushinga n'umukunzi we, Dalida Simbi.

    Nkuko amashusho yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, aba bombi bari bafite akanyamuneza kabagaragaraho mu maso nkuko intambuko yabo yabigaragazaga.

    Bizimana na Simbi bafashe umwanzuro wo kuba umwe nyuma yuko tariki ya 08 Werurwe 2021, Bizimana yari yarambitse Simbi impeta y'urukundo (fiançaille).

    Bizimana Djihad yambitse impeta Dalida Simbi mu ntangiriro za Werurwe 2021

    Amafoto yandi y'ubukwe bwa Bizimana Djihad na Dalida Isimbi turacyayabakusanyiriza…

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-djihad-bizimana-yarongoye-amafoto/

  • Wari uziko kurara wambaye ubusa bishobora kuba umuti w'ibitotsi?menya icyo abahanga babivugaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko bikubiye mu nkuru zimwe zo mu minsi ya vuba ishize, ubushakashatsi buvuga ko abarenga bibiri bya gatatu mu rubyiruko baryama bambaye ubusa mu gihe 40% gusa by'abageze mu myaka ya za 70 baryama nta myenda yo kurarana bambaye.

    Dogiteri Nerina Ramlakhan, impuguke mu bitotsi, agaragaza ingaruka kuryama wambaye imyenda bishobora kugira.

    Yagize ati:

    'Buri muntu afite umwihariko we. Buri muntu afite uburyo asinziramo kandi dusinzira iyo twumva dutekanye.'

    'Abantu bamwe ntibakunda kutagira icyo bikinga mu gihe abandi bo ntacyo biba bibabwiye na busa.''Ubundi uko byagakwiye kugenda, ni uko ibyo wiyoroshe bigomba kuba bikonje kurusha ubushyuhe bw'umubiri wawe kugira ngo usinzire neza.'

    Dogiteri Ramlakhan atanga inama ko waba urara wambaye imyenda cyangwa se ntacyo wambaye, kurara ku isaso ikozwe mu ndodo z'umwimereri bifasha mu kurinda gushyuha birenze urugero.

    None hari ingaruka zo kurara wambaye ubusa?

    'Nta mpamvu n'imwe ntekereza ko yatuma biba bibi kubikora …. niba biguha amahoro, bikore.'

    Nubwo bwose kurara wambaye ubusa bishobora koroha kubikora, ariko ngo ni ingenzi — niba uraye ahantu hatari mu rugo iwanyu — kuzirikana niba byanogera abandi mu gihe byaramuka bibaye ngombwa ko ubyuka vuba hagati mu ijoro!

    Dore inama 5 Dogiteri Nerina Ramlakhan atanga zagufasha gusinzira neza:

    1.Gufata ifunguro rya mu gitondo hashize hagati y'iminota 30 n'isaha imwe ubyutse: Ngo ni ingenzi niba wumva uhangayitse kugira icyo urya mu gufasha urugero rw'isukari yo mu maraso kujya ku rugero rumwe.

    2.Kugabanya gufata ibisinziriza: Kugabanya kunywa ikawa n'ibindi ushobora gusimbuza ibiryo bisanzwe.

    3.Kunywa amazi: Umubiri ugizwe n'amazi ku gipimo kirenga 60%, rero ngo wakwiha intego yo kunywa nibura amazi arenga litiro ebyiri buri munsi. Umutobe ufunguye n'icyayi giteguwe mu byatsi ni byiza ariko ikawa n'icyayi gisanzwe ngo si byiza.

    4.Gabanya gukoresha ikoranabuhanga: Ngo gererageza uruhuke gukoresha telefone ku munsi, nturarane nayo cyangwa ngo ibe ari cyo kintu cya mbere ufungura mu gitondo ubyutse. Hanyuma ngo urebere televiziyo ahandi hatari mu cyumba cyo kuraramo. Gerageza uruhure ubwonko bwawe.

    5.Nibura amajoro 3 cyangwa 4 mu cyumweru, gera mu buriri hakiri kare. Ngo si ngombwa ko uhita usinzira ukigera mu buriri. Ushobora kuba usoma igitabo cyangwa utekereza ku ko umunsi wakugendecyeye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-kurara-wambaye-ubusa-bishobora-kuba-umuti-wibitotsimenya-icyo-abahanga-babivugaho/

  • Abantu 66 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 102 barakira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 66 ba COVID-19 mu Rwanda.

    Abakize ni 102, batumye abamaze gukira bagera ku mpuzandengo ya 94.6%.Uyu munsi nta muntu wapfuye, abamaze gupfa ni 343, mu gihe abakirwaye ari 1,062 barimo 2 barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

    Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 162 barimo miliyoni zirenga 140 z'abakize ndetse na miliyoni 3.3 z'abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-66-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-102-barakira

  • Leicester City yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya FA CUP mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabereye I Wembley imbere y'imbaga y'abafana 22,000,bari bongeye kwemererwa kugaruka ku kibuga,Leicester City yahaye ibyishimo abafana bayo.

    Umubiligi Youri Tielemans niwe watsinze iki gitego ku munota wa 63 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ryerekeza mu rushundura.
    Chelsea yishyuye iki gitego ku munota wa 89 ariko VAR ivuga ko Ben Chilwell wagitsinze yaraririye amahirwe y'iyi kipe yo mu mujyi wa London ayoyoka atyo.

    Youri Tielemans afashije Leicester City gutwara FA Cup cyane ko yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma inshuro 5 itsindwa zirimo iheruka muri 1969.Leicester City ntiyari yarigeze itwara iki gikombe iyi ni inshuro yayo ya mbere.

    Iki nicyo gikombe cya mbere Brendan Rodgers atwaye mu Bwongereza nyuma yo gutoza amakipe nka Swansea,Liverpool n'iyi Leicester atoje imyaka 2 ari ku rwego rwo hejuru cyane.

    Chelsea yaThomas Tuchel yaherukaga gutsindwa na Arsenal igitego 1-0 muri shampiyona ariko ibihe bibi yabikomereje muri FA Cup.

    Kuwa kabiri w'icyumweru gitaha,aya makipe azahurira ku kibuga cya Stamford Bridge mu mukino wa shampiyona aho byitezwe ko Chelsea ishobora kwihorera.

    Chelsea kandi ifite umukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Manchester City uzabera mu mujyi wa Porto.

    Leicester City yabaye ikipe ya 44th ibashije kwegukana FA Cup.Ikipe yaherukaga kwegukana FA Cup ari inshuro ya mbere ni Wigan muri 2013.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/leicester-city-yegukanye-igikombe-cyayo-cya-mbere-cya-fa-cup-mu-mateka-yayo

  • Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka –

    Impanuka y’iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

    Ati “Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby’abandi bigomba guhagarara.”

    Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.


  • Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Impanuka y'iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

    Ati 'Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby'abandi bigomba guhagarara.'

    Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-15-bafunzwe-bazira-gusahura-ikamyo-itwaye-inzoga-yakoze