Category: Uncategorized

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 129 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye umugore w'imyaka 20 wo mu mujyi wa Kigali, abamaze gupfa mu Rwanda babaye 346. Abarwayi bashya babonetse ni 129 mu gihe abantu bakize babaye 44.Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,190 barimo umuntu umwe urembye.

    Ikigo cy'u Burayi Gishinzwe Ubugenzuzi bw'Imiti, EMA, cyatangaje ko urukingo rwa Pfizer rukoreshwa mu gukingira icyorezo cya Covid-19 ubu rushobora kubikwa mu cyuma gikonjesha (Frigo) igihe kirekire kurusha uko byari bisanzwe bimenyerewe.

    Iki kigo cyavuze ko mu gihe izi nkingo zagumishijwe mu ducupa tudafunguye, zishobora kumara igihe kigera ku kwezi ziri muri frigo ntacyo zibaye.

    Ubusanzwe izi nkingo ntizashoboraga kurenza iminsi itanu zibitswe muri ubwo buryo. Iyi gahunda yo kuba zabikwa igihe cyisumbuye ikaba izagira umumaro cyane mu gusakaza izi nkingo cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Kubera uburyo bwo kurubikamo bugoye, urukingo rwa Pfizer rwagiye ruba imbigamizi kurugeza mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibikiri mu nzira y'amajyambere, dore ko no kurubika ubwabyo bigoye kuko bisaba ubukonje bwinshi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandi-129-barayandura

  • Musore dore amayeri yagufasha gutereta umukobwa uwo ariwe wese. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ushaka gutereta umukobwa ukigarurura unutima we wose, aya niyo mayeri wakoresha ukaba watereta uwo ariwe wese  kabone na wa w'undi uzwi ko ari intavogerwa n'abasore bose ukisanga yakwemeye birenze.

    N'ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n'uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa indobo bitewe n'uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.

    Dore ibyagufasha kwitwara neza imbere y'umukobwa:

    1. Kubanza kumenyana n'uwo wifuzaho urukundo

    Bijya bibaho ko umuntu ahura n'undi agahita amukunda, nyamara n'ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n'ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

    2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

    Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n'umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y'izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira 'YEGO'.

    Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

    3.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

    Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n'umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w'ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

    ibi nibimwe  mu byagufasha kwigarurira umutima w'umukobwa mu gihe gito.

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/musore-dore-amayeri-yagufasha-gutereta-umukobwa-uwo-ariwe-wese/

  • Umunyamideli Naomi Campbell yabyaye imfura ye ku myaka 50 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe avugwa mu rukundo n'abagabo benshi b'ibyamamare ariko ntibabyarane,Naomi Campbell yaje kwibaruka uyu munsi ndetse benshi mu byamamare bamushimiye cyane.

    Naomi Campbell yagize ati “Ni iby'icyubahiro kuba nakiriye iyi roho nziza mu buzima bwanjye kandi nta magambo nabona yo kuvuga umurunga ukomeye uduhuje njye nawe malayika wanjye.Hari urukundo rudasanzwe.”

    Naomi yaherukaga kugaragara mu ifoto yafotowe muri Mata uyu mwaka.

    Naomi Campbell yakunzwe kubazwa kenshi ibyo kubyara ariko akavuga ko igihe kitaragera ndetse ategereje icyo isi izamuha.

    Muri 2017, Naomi yabwiye Evening Standard ati “Mpora ntekereza kugira abana.Ariko kubera ikoranabuhanga ririho ubu,nzamubyara igihe nzashakira.Nzareba icyo isi izanzanira.Ubu icyo iri kumpa n'umwuka mwiza wo mu muryango.”

    Muri 2019 nabwo yagize ati “Ntabwo ndabitekereza.Ntegereje icyo isi izanzanira.”Icyo gihe yakundanaga mu ibanga n'umuhanzi Liam Payne waririmbaga muri One Direction.

    Naomie Campbell w'imyaka 50 yakundanye n'ibyamamare bitandukanye birimo umuraperi Skepta batandukanye mu 2018.

    Mu 2017 yavuzwe ko yakundanye na Liam Payne ndetse na Harry Styles baririmbanaga muri 1D gusa ntibyatinze.

    Yakundanye kandi na P Didy mu 2002, Leonardo DiCaprio mu 1995, Mike Tyson n'abandi batandukanye.Yambitswe impeta 2 ariko ntiyakoze ubukwe.

    Naomi n'umwe mu banyamideli b'abanyabigwi 5 babimazemo imyaka 30.Muri iyo myaka yose yabashije kujya ku bifuniko by'ibitabo 500 bikomeye ku isi kandi ari umwiraburakazi.

    Niwe mwiraburakazi ifoto ye yagiye bwa mbere ku binyamakuru nka TIME magazine, French Vogue,Russian Vogue na British Vogue.

    Umunyamideli Naomi Campbell yageze mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita izina muri 2019.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamideli-naomi-campbell-yabyaye-imfura-ye-ku-myaka-50

  • Umunya Mexico wabaye Miss Universe 2021 yashinjwe ko yakoze ubukwe nyuma yo kwambikwa ikamba [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Universe 2021 yibasiwe n'abantu bamushyize hanze yambaye imyenda y'ubukwe yafotowe ari kumwe n'ukekwa ko ari umugabo we ku musozi kandi nta wemerewe kwitabira iri rushanwa ari umugore.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 yatsinze bagenzi be 74 kugira ngo yambikwe iri Kamba gusa ibintu byahinduye isura hanze ko asanzwe afite umugabo.

    Muri aya mafoto yafatiwe hejuru ku manga,Miss Meza yafotowe yambaye agatimba anahobeye umugabo we ariko we ma ,ugenzi babihakanye.

    Itegeko ryibanze ku bitabira Miss Universe nuko ntawe ugomba kurijyamo afite umugabo icyakora ibinyamakuru byinshi byo muri Mexico ndetse n'imbuga nkoranyambaga byagaragaje uyu mukobwa yakoze ubukwe nyuma yo kwambikwa ikamba.

    Uyu mukobwa yagaragaye yashyingiranwe n'umugabo witwa Jorge Saenz aho uyu mugabo nawe yemeje ko bashyingiranwe yandika kuri iyi foto ubutumwa bukomeye.

    Ati 'Ndashimira Imana byimazeyo kuba yarampaye amahirwe yo guhura nawe muri iki gihe ndetse inzira zacu zigahura.Uyu munsi duteye intambwe nshya mu buzima bwacu kandi ndabizi neza ko gusangira buri kimwe nawe bizangira umuntu wishimye kurusha abandi ku isi.'

    Nyuma y'uko aya mafoto agiye hanze aho yakuwe hahise hasibwa aho bikekwa ko yari ay'ukuri gusa uyu mugabo bari kumwe Jorge yahakanye ko bakoze ubukwe.

    Yagize ati 'Amafoto ndi kumwe na Andrea Meza kwari ukwifotoza gusa Ahchihuahua.Muhagarike ubutumwa bwo gutukana n'iterabwoba.Amafoto n'aya 2019 nta nubwo yahimbwe.Twarimo gukina.Twarimo kwamamaza ubukerarugendo bwa Chihuahua.







    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunya-mexico-wabaye-miss-universe-2021-yashinjwe-ko-yakoze-ubukwe-nyuma-yo

  • Cristiano Ronaldo yahishuye abakinnyi 2 bakiri bato abona bazavamo abakinnyi bakomeye #rwanda #RwOT

    Ubwo yamurikwaga nka Ambasaderi wa Liverscore,Ronaldo yavuze ko hari abakinnyi benshi bari kuzamuka ariko Mbappe na Haaland bageze ku rwego rwo hejuru.

    Cristiano Ronaldo yavuze ko yizeye neza ko yubatse izina ritazibagirana mu mupira w'amaguru ariko kuri ubu abona bigoye ko haboneka umeze nkawe cyangwa Messi gusa ko Erling Haaland na Kylian Mbappe bahagaze neza.

    Yagize ati 'Biragoye guhitamo umwe ngo uvuge ko azaba uwa mbere ku isi,ariko ndatekereza ko bishimishije kureba aba bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka,nka Erling Haaland na Kylian Mbappe.

    Abakinnyi bamwe bakina umwaka umwe cyangwa ibiri ariko abakinnyi beza n'abakina neza igihe cyose kandi ntabwo byoroshye kubikora.Bisaba gukora cyane no gushyiraho umutima.'

    Haaland yagize umwaka w'imikino mwiza nyuma yo kuva muri Red Bull Salzburg yerekeza muri Borussia Dortmund ndetse yanatsinze ibitego byinshi.

    Mbappe we amaze igihe kinini yereka isi yose ko ari umukinnyi w'igitangaza nyuma yo gufasha ubufaransa kwegukana igikombe cy'isi ndetse kuri ubu ahetse bigaragara ikipe ya PSG nubwo uyu mwaka atayigejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-abakinnyi-2-bakiri-bato-abona-bazavamo-abakinnyi

  • Umunyamideli ukomeye cyane ku Isi yibarutse imfura ku myaka 50, Amafoto #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w'icyamamare ku Isi Naomi Campbell yibarutse umwana we w'imfura ku myaka 50 y'amavuko.

    Naomi yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto igaragaza ibirenge by'uruhinja, yandika n'amagambo agaragaza ibyishimo byo kwitwa umubyeyi.

    Ati ' Umukobwa mwiza w'umugisha yampisemo ngo mubere umubyeyi. Ntewe ishema no kugira uyu muziranenge mu buzima bwanjye nta magambo yasobanura isano mfitanye nawe marayika wanjye.'

    Naomi Campbell yakunzwe kubazwa kenshi ibyo kubyara ariko avuga ko igihe kitaragera ndetse adatewe impungenge n'uko ari gusaza.


    Naomie Campbell w'imyaka 50 yakundanye n'ibyamamare bitandukanye birimo umuraperi Skepta batandukanye mu 2018.

    Mu 2017 byavuzwe ko yakundanye n'umuherwe Hassan Jameel ariko ntibyarambye kuko uyu mugabo yahise akundana na Rihanna.

    Yakundanye kandi na P Didy mu 2002, Leonardo DiCaprio mu 1995, Mike Tyson n'abandi batandukanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/umunyamideli-ukomeye-cyane-ku-isi-yibarutse-imfura-ku-myaka-50-amafoto/

  • Niyonzima Olivier Seïf n'umugore we bibarutse imfura yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seïf, umukinnyi wo hagati w'ikipe ya APR FC, n'umugore we, Mushambokazi Belyse, bibarutse imfura yabo.


    Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko Seïf na Belyse bibarutse imfura yabo ku munsi w'ejo. Ni nyuma yuko aba bombi bari bamaze amezi asaga atandatu basezeranye kubana akaramata. Hari ku ya 06 Ukuboza 2020, nibwo Seïf na Belyse basezeranye imbere y'Imana.


    Ibi birori byari byarabanjirijwe n'ibyo gusezerana imbere y'amategeko byabaye mu mpera za Kanama 2020.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-seif-numugore-we-bibarutse-imfura-yabo/

  • FERWAFA yatumijeho abayobozi b’amakipe 16 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, ryamaze gutumira abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere uko ari 16 mu nama izigirwamo uburyo shampiyona izakomeza.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, yateguwe mu buryo bw’amatsinda, amakipe uko ari 16 yagabanyijwe mu matsinda 4.

    Buri tsinda rigomba gutanga amakipe 2 azamuka akaba 8 ubundi agahatanira igikombe, abiri ya mbere akaba ari yo azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederations Cup.

    Amakipe abiri ya nyuma mu itsinda nayo azakora shampiyona yayo yishakemo 2 amanuka mu cyiciro cya kabiri. Iyi mikino yose hakazakinwa umukino umwe, ntayo kwishyura iteganyijwe.

    Nyuma y’uko ejo hashize ku wa Mbere hasojwe imikino y’amatsinda ariko hakaba hasigaye umukino w’ikirarane uzakinwa ku wa Kane wa AS Muhanga na Bugesera uzasiga hamenyekanye indi kipe izamuka, FERWAFA yamaze gutumizaho inama y’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ISIMBI yabonye yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis, yatumiye aba bayobozi mu nama izigirwamo uko shampiyona izakomeza ndetse banatombore ibibuga bizakinirwaho.

    Iyo baruwa iragira iti'tubandikiye tugira ngo tubatumire mu nama iziga ku bijyanye n’uburyo imikino ya shampiyona 2021 izakomeza gukinwamo. Muri iyi nama hazakorwa tombola izagaragaza ibibuga bizakinirwaho imikino ikurikira.'

    'Uburyo tombola izakorwamo muzabisobanurirwa mbere y’uko inama itangira. Inama izaba ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 saa tatu (09h00′) kuri FERWAFA.'

    Kugeza ubu amakipe yamaze kuzamuka ni APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, AS Kigali, Police FC, Marines FC na Espoir FC, hasigaye kumenyekana ikipe imwe nayo izamenyekana ku wa Kane.

    Ku wa Kane hazaba tombola

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumijeho-abayobozi-b-amakipe-16

  • 18 bahamagawe kwitegura igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 muri Volleyball #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Mudahinyuka Christophe yamaze guhamagara abakinnyi 18 bagomba kwitegura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2021.

    Iki gikombe cy’Isi kikaba giteganyijwe tariki ya 9-18 Nyakanga 2021 mu Bubiligi no mu Buholandi.

    Ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, aba bakinnyi bahamagawe bakoze imyitozo mbere yo gusubira ku ishuri.

    U Rwanda rugiye gukina iki gikombe nyuma y’uko rwari rwakinnye n’icya 2019 cyabereye muri Mexique aho rwasoje ari urwa nyuma.

    Abakinnyi 18 bahamagawe

    Abakina ku ruhande: Mukazi Isimbi Jolie (GS St Aloys Rwamagana), Kamariza Aneth (GS St Aloys Rwamagana), Urwiririza Hope (GS St Aloys Rwamagana), Nirere Aliane (GS Indangaburezi), Uwase Céline (GS Indangaburezi) na Tuyishime Aloysie (GS St Aloys Rwamagana)

    Abakina hagati: Keza Jovia (GS Indangaburezi), Umutesi Betty (IPRC Huye), Mutanguha Adeline (GS St Aloys Rwamagana), Umutoni Anitha (GS Ste Bernadette Kamonyi), Dusengimana Alphonsine (GS Indangaburezi) na Uwiringiyimana Albertine (APR VC)

    Abaha abandi imipira(setters): Kanyana Aneth (GS Ste Bernadette Kamonyi), Mpuhwezimana Diane (GS St Aloys Rwamagana), Mushimiyimana Charlotte (ENDP Karubanda) na Ndagijimana Nancy (GS St Aloys Rwamagana)

    Abugarira(libero): Umugwaneza Yvonne (GS Indangaburezi) na Uwamariya Solande (IPRC Kigali)

    Umutoza mukuru: Mudahinyuka Christophe

    Umutoza wungirije: Ngendahayo Eugène

    Umuganga: Umulisa Léa

    Team Manager: Kubwimana Gertrude

    Abakinnyi barimo kwitegura igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/18-bahagawe-kwitegura-igikombe-cy-isi-cy-abatarengeje-imyaka-20-muri-volleyball

  • Urw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ikirego cy’umuturage uvuga ko yatewe urushinge rukamuviramo ubumuga –

    Uyu muturage witwa Mukankwiro Angelique yajyanye Akarere ka Nyabihu mu nkiko nyuma y’umuforomokazi wo ku Kigo Nderabuzima cya Jomba wamuteye urushinge akavuga ko rwamuteye ingaruka zatumye acibwa akaguru.

    Mukankwiro n’abo mu muryango we baregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri Nzeri 2018, arega uyu muforomokazi ko yamuteye urushinge we avuga ko rutari rujyanye n’indwara arwaye rukamugiraho ingaruka zaje no kurangira agize ubumuga nyuma yo gucibwa akaguru.

    Uyu mubyeyi, umugabo we ndetse n’abana babo bose hamwe baregeraga indishyi ya miliyoni 97.8 Frw.

    Mu iburanisha, abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muganga uvugwaho gutera urushinge umuturage rukamugiraho ingaruka, basabye urega kugaragaza ibimenyetso bigaragaza indwara yari arwaye cyangwa ibigaragaza ko urwo rushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Ni ibintu bashingiraga no kuri raporo ya muganga itarigeze igaragaza niba koko uyu muturage yaratewe urushinge rukamugiraho ingaruka zatumye agira ubumuga.

    Mu mwanzuro w’uru rukiko wasomwe mu Ukwakira 2018, rwagaragaje ko nyuma yo gusesengura iki kirego rusanga nta bimenyetso bigaragaza ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Mukankwiro yaje guhita ajurira mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze narwo ruza gusoma umwanzuro warwo ku wa 13 Nyakanga 2020, aho rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’Urwisumbuye rwa Rubavu.

    Uyu mubyeyi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubujurire ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, rutangira kuburanisha inzitizi zagaragajwe n’abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muforomokazi.

    Ni inzitizi zishingiye ku kuba barasabye Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro iki kirego nyuma yo kurugaragariza ko inkiko zose zabanje, uregera indishyi atigeze agaragaza ibimenyetso bishimangira ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ashingiye ku itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, yasabye uwunganira Mukankwiro kugira icyo avuga kuri izi nzitizi zatanzwe n’abahagarariye Nyabihu, avuga ko nk’uko babigaragaje mu gutanga ikirego, hari ingingo zirengangijwe n’abacamanza bo mu nkiko zabanje.

    Mu iburanisha rya none, umuturage wareze ntiyagaragaye mu rukiko kuko afite ubumuga, yari ahagarariwe n’abamwunganira mu buryo bw’amategeko.

    Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro ku kuba niba ubujurire bwa Mukankwiro buzaburanishwa cyangwa butageshwa agaciro, uzasomwa ku wa 11 Kamena 2021.