Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Bafashwe bahinduye ishyamba akabari –

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko aba bantu bafashwe binyuze mu bikorwa byo kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa cyane ko uyu Murenge wa Rwamiko uherutse gushyirwa mu kato n’Inama y’Abaminisitiri.

    Ati “Nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’ubwandu bwa COVID-19 muri uyu Murenge wa Rwamiko Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko uyu murenge ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo.”

    “Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba, tukimara kubimenya Polisi ifatanyije n’izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu tubasha gufatamo 14. Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza.”

    SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi.

    Ati “Murabizi ko utubari tutemewe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, turakomeza gufungwa, noneho hari umwihariko muri uyu Murenge wa Rwamiko kuko mwebwe mugomba kuguma mu ngo zanyu.”

    “Ntabwo COVID-19 ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mu kubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abaturage muri rusange by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Rwamiko gufata iya mbere kugira ngo icyorezo kirangire, bakirinda icyatuma gikomeza gukwirakwira bakambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kubahiriza amasaha yo kuba bageze aho bataha ku mugoroba n’andi mabwiriza agenda atangwa.

    Aba bantu bose uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Abantu 14 bo muri Rwamiko iri mu kato bafashwe bagurishiriza inzoga mu ngo zabo no mu mashyamba

  • Gicumbi: Polisi yafashe abagabo bashinze utubari mu mashyamba #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gicurasi, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi,Umurenge wa Rwamiko(kuri ubu uri mu kato) , yafashe abantu 14 barimo abahinduye ingo zabo utubari n'abandi bagurishiriza inzoga mu mashyamba mu rwego rwo kwica amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa byo kugenzura  ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa cyane ko uyu murenge wa Rwamiko uherutse gushyirwa mu kato n'inama y'abaminisitiri.

    SP Minani yagize ati' Nyuma y'isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima ku miterere y'ubwandu bwa COVID-19 muri uyu murenge wa Rwamiko inama y'abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko uyu murenge ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo. Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba, tukimara kubimenya Polisi ifatanije n'izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu tubasha gufatamo 14.Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza.'

    SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi kuko ntibikuraho impamvu yatumye utubari dufungwa.

    Ati 'Murabizi ko utubari tutemewe kuva COVID19 yagera mu Rwanda,turakomeza gufungwa,  noneho hari umwihariko muri uyu murenge wa Rwamiko kuko mwebwe mugomba kuguma mu ngo zanyu. Ntabwo COVID-19  ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba  ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo  wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba  guhindura imyumvire mu kubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n'abandi.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abaturage muri rusange by'umwihariko abatuye mu Murenge wa Rwamiko gufata iya mbere kugira ngo icyorezo kirangire,  bakirinda icyatuma gikomeza gukwirakwira bakambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera,kubahiriza amasaha yo kuba bageze aho bataha ku mugoroba n'andi mabwiriza agenda atangwa.

    Aba bantu bose  uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk'uko amabwiriza abiteganya.
    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/19/gicumbi-polisi-yafashe-abagabo-bashinze-utubari-mu-mashyamba/

  • Jado Castar uzwi cyane mu Itangazamakuru ari mu biyamamariza imyanya muri Federasiyo ya Volleyball #rwanda #RwOT

    Bagirishya cyangwa Jado Castar ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri muri Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe, akaba ari we mukandida wenyine kuri uyu mwanya.

    Mu bandi bakandida bazwi mu Rwanda, harimo Nzabimana Eric uzwi nka Mashine wanyuze mu makipe arimo iya Kaminuza y’u Rwanda na KVC ari na yo yamutanzemo umukandida ku mwanya wa Vis Perezida wa Mbere.

    Muri komite nyobozi kandi, ku mwanya wa Perezida, harimo abakandida babiri ari bo Ngarambe Raphael wahawe icyangombwa na Petit Seminare Virgo Fidelis ndetse na Dr Kabera Callixte wahawe icyangombwa na UTB.

    Karekezi Leandre wari usanzwe ari Perezida wa Komite Nyobozi we noneho ubu ari kwiyamamariza kuba Perezida w’Inteko rusange akaba ahatanye na Zawadi Geoffrey.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Jado-Castar-uzwi-cyane-mu-Itangazamakuru-ari-mu-biyamamariza-imyanya-muri-Federasiyo-ya-Volleyball

  • Abasura Ingoro yamateka yurugamba rwo guhag… – #rwanda #RwOT

    Kuva ejo tariki 18 Gicurasi 2021, abasura iyi ngoro bemerewe kureba iyi filime. Ubutumwa buri kuri konti ya Twitter y'Inteko y'Umuco bugira buti 'Amakuru meza kubasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside. Wari uzi ko guhera uyu munsi tariki 18/5/2021 abashyitsi basuye iyi Ngoro   bashobora no kureba firime ya 600 (the 600)? Tubahaye ikaze.'

    Mu Ukuboza 2019 iyi filime yegukanye igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya 'Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Filime ya 'The 600: Soldiers’ story' ifite iminota 115' ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y’ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n'abandi.

    Kuwa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya 'The 600: Soldiers' Story' yerekanwe mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika, cyabereye mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C.

    Iyi filime yerekanwe kandi bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019.  Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

    Filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari muri CND izajya yerekwa abasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105732/abasura-ingoro-yamateka-yurugamba-rwo-guhagarika-jenoside-bemerewe-kureba-filime-ya-the-60-105732.html

  • Ubuyobozi bwa kiyovu sport bwongeye kwisegura kubakunzi bayo kubwo kwitwara nabi bwizeza abakunzi bayo ko hari gutegurwa ikipe y'igihe kirekire. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara nabi kwa kiyovu SC muri shampiyona ya Primus Nation league kumunsi wejo hagatumizwa inama yigitaraganya higirwamo kureba icyakorwa kugirango ikipe ikomeze yiyubake nkuko president  Juvenal  Mvukiyehe wa kiyovu yabitangaje mugihe yiyamamarizaga kuyobora iyi kipe yabanyamujyi.

    . 

    Ubuyobozi bwa kiyovu sport mwitangazo bwashize kumbuga nkoranyambaga zabo bwagiraga buti ' twiseguye kubakunzi ba kiyovu Sc, abanyamuryango ndetse nabakunzi ba kiyovu muri rusange kubwo kwitwara nabi mumarushanwa, bakomeje kwizeza abakunzi ba kiyovu ko hagiye kugira igikorwa vuba cyane kugira barebeko mumikino isigaye bakwitwara neza bakomeje kandi gusaba abakunzi ba kiyovu muri rusange kubana nikipe muri bibihe kandi ko bari gutegura ikipe y'igihe kirekire.

    Bimwe mubyavuzwemo imyitwarire itarimyiza ku bakinnyi ndetse no ku batoza byongeye kugarukwaho bishobora no kuzasiga impinduka muri staff ya kiyovu ndetse no mubakinnyi bamwe nabamwe bakaba basohoka ntagihindutse muburyo bwo kubaka ikipe yigihe kirekire nkuko byavuzwe munama. 

    Ibi bije nyuma y'ikibazo cyamarozi cyakomeje kuvugwamo ndetse nabamwe mubakinnyi bakanga kuyakoresha, umwuka mubi ukazamukira aho ndetse bamwe mubakinnyi nka Babua bikaza kuvugwa ko yaba afite gusubira muri Sunrise ntagihindutse cyaneko amasezerano ye yasaga nari kurangira .

    Haribazwa mumakipe 8 yamanutse azishakamo abiri amanuka kiyovu sport aho ntiyakongera kugenda nkuko byayigendekeye imanurwa na Rayon sport? Gushidikanya gukomeje kuba kwinsi hagati mubafana basaba ubuyobozi kugira icyo bakora mumaguru mashya.

    The post Ubuyobozi bwa kiyovu sport bwongeye kwisegura kubakunzi bayo kubwo kwitwara nabi bwizeza abakunzi bayo ko hari gutegurwa ikipe y'igihe kirekire. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/19/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sport-bwongeye-kwisegura-kubakunzi-bayo-kubwo-kwitwara-nabi-bwizeza-abakunzi-bayo-ko-hari-gutegurwa-ikipe-yigihe-kirekire/

  • Perezida Kagame n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bashashe inzobe ku mateka ya Jenoside –

    Perezida Kagame yabonanye n’aba basirikare barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath na Col. René Galinié ku mugoroba wo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Ibi biganiro kandi byari birimo Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990, ubu ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa n’abakoze Raporo ya Duclert igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen Jean Varret, uri mu babonanye na Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de Coopération (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

    Mu gihe uyu mugabo wari mu Rwanda, yaje kumenya amakuru ko hari gutegurwa Jenoside, abimenyesha igihugu cye.

    Nyuma yo gutanga aya makuru, Gen Varret ngo yatangiye kumera nk’uwigijweyo n’abayobozi b’u Bufaransa, amakuru amwe atangira kujya ahererekanywa hagati y’ibiro bya Perezida Mitterrand n’abasirikare ntabimenyeshwe, kugeza igihe we ku giti cye yafashe umwanzuro wo gusezera, asimbuzwa Gen Jean-Pierre Huchon icyo gihe wari Colonel.

    Ubwo raporo ya Komisiyo Ducleret yajyaga hanze uyu mugabo yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Brig Gen Éric de Stabenrath, mu 1994 we yari Umuyobozi wa Opération Turquoise mu yahoze ari Gikongoro, mu gihe mugenzi we René Galinié yari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Yakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Mu butumwa ibiro bya Perezida w’u Rwanda byashyize kuri Twitter byavuze ko ibi biganiro byari bigamije gusasa inzobe ku mateka no kwibukiranye ibyabaye.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yavuze ko yashatse guhura n’aba basirikare kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda cyane cyane ibivugwa na Raporo ya Duclert ndetse n’iyakozwe n’uruhande rw’u Rwanda.

    Ati “Abasirikare ngiye guhura nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari mu bigize aya mateka akomeye twagize hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi natekereje ko ari gikorwa cyiza kongera kuganira muri uwo mujyo w’amateka niyo byaba ari igihe gito ariko ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa muri izo raporo.”

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n’u Bufaransa, ifatwa n’u Rwanda nk’intangiriro nshya y’urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bari mu Rwanda muri Jenoside ndetse n’abagize Komisiyo Duclert

    Ubwo raporo ya Komisiyo Duclert yajyaga hanze Gen Varret yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ari kumwe na Gen Jean Varret, wabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993

    Nyuma y’ibi biganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

  • Perezida Kagame yahuye n’Abafaransa bahoze ari abasikirare bakomeye #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame Pau yahuye na bariya bantu barimo abagize Komisiyo Duclert iherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye nkomatanyo mu byabaye mu Rwanda.

    Mu bo bahuye kandi barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié & Amb. Yannick Gérard ndetse n’abahoze ari abayobozi b’Abafaransa bagize uruhare mu Rwanda hagati ya 1990-1994.

    Aba bahoze ari abasirikare bakomeye ndetse n’abahoze mu buyobozi mu Bufaransa muri iriya myaka, bahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda ndetse no mu rwego rwo Kwibuka.

    Igitekerezo cyo guhura cyashibutse ubwo Prof Vincent Duclert yari yaje mu Rwanda gushyikiriza Perezida Kagame Raporo yakozwe na Raporo ya Komisiyo ye igaragaza uruhare rukomeye rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ni we wifuje ko yazahura n’aba bayobozi barimo abahoze mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Bufaransa kugira ngo bicare baganire birambuye.

    Muri aba basirikare barimo abazi neza ibyabaye mu Rwanda kuko nka Gen Éric de Stabenrath we yari ayoboye Opération Turquoise yakorewe ahahoze ari muri Gikongoro

    Naho Ambasaderi Yannick Gérard yahoze ahagarariye u Bufaransa muri Uganda mu myaka y’ 1990 akaba ari umwe mu bazi amateka y’ibyariho bibera mu karere muri iyi myaka.

    Imikoranire y’Igisirikare cy’u Bufaransa n’icya Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana, yari isanzweho kuva muri 1970 ariko yaje gukomera cyane mu 1990 ubwo u Bufaransa bwoherezaga abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit ngo baze gutoza abasirikare b’u Rwanda ngo kuko icyo gihe Igihugu cyari cyatewe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yahuye-n-Abafaransa-bahoze-ari-abasikirare-bakomeye

  • Abanyarwanda bakiranye ubwuzu Perezida Kagame mu Bufaransa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n'abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w'Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.

    Aba Banyarwanda n'inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y'u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw'u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.

    Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko 'bakunda Kagame', 'Agaciro ni yo ntego yacu', Abanyarwanda turi umwe', 'U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije''; 'rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa' no gushima Perezida Kagame wimakaje 'imiyoborere myiza' akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.

    Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w'Igihugu cyabo.

    Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w'u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w'Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.

    Yagize ati 'Byari ngombwa ko nk'intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w'Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n'abanyamahanga n'abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.''

    Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.

    Mu butumwa bwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw'Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w'Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n'abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n'ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n'aho agejeje u Rwanda.''

    'Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n'ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.''

    Perezida Kagame yanyuzwe n'ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk'abenegihugu.

    Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati 'Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry'u Rwanda no kuba abambasaderi b'igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z'u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.''

    Ibikorwa by'Abanyarwanda byanyuze n'abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

    Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati 'Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y'imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakiranye-ubwuzu-perezida-kagame-mu-bufaransa-amafoto

  • Perezida Kagame yashimye ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu duce twa RDC, agaragaza ibikeneye kunozwa –

    Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe guca intege ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abasivili batuye muri ibi bice bikozwe n’inyeshyamba zo mu mitwe yitwaje intwaro.

    Umutekano muke umaze iminsi muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru watewe n’imitwe yitwaje intwaro yakunze kugaba ibitero shuma ku baturage, bigahitana bamwe, abandi bakava mu byabo. Kuva umwaka wa 2021 watangira, abaturage 300 bamaze kugwa muri izo ntambara z’urudaca.

    Iyo hafashwe umwanzuro wo gushyira ibice bitandukanye by’igihugu mu bihe bidasanzwe, biba bivuze ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo kubuza abaturage kugenda cyangwa kuhinjira, gufata abakekwaho ibyaha bidasabye impapuro zibata muri yombi n’ibindi.

    Icyo kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, cyatumye hashyirwaho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe ndetse ishobora kwiyongera. Itegeko Nshinga rya RDC riha Perezida ububasha bwo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihe hari ibibazo bibangamiye ubwigenge cyangwa ubwisanzure bw’abenegihugu ku butaka bwacyo ndetse bigakoma mu nkokora imikorere isanzwe y’ibigo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ubutabera n’ibindi, yashimangiye ko gushyiraho ibihe bidasanzwe ari ingenzi kuko bifasha mu gukemura ikibazo gihari.

    Ati “Kuri njye, gushyiraho ibihe bidasanzwe ni ukuvuga ko hari ikibazo gikomeye, hanyuma dufate ingamba zadufasha kubona uburyo bwo gutangira guhangana nacyo.’’

    Yavuze ko icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi na we yari kugifata ariko kigakurikirwa n’ingamba zihamya zo kugikemura burundu.

    Ati “Ni yo mpamvu mvuga ko ari ibintu bikwiye gukorwa, kuri njye nari kubikora ariko nkanashyiraho gahunda ihamye yo kubikurikirana mu buryo bukwiye, bitari ukubica hejuru hashira imyaka itanu ukazongera kuba ufite cya kibazo cyangwa cyararushije gukomera.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri RDC hakomeza kuvugwa ibibazo by’umutekano muke nyamara ingabo za Loni zimazeyo imyaka 24 zihari ariko zikaba ntacyo zikora cyangwa ngo hagire uzibaza icyo zagezeho muri icyo gihe cyose.

    Yakomeje ati “Wagiye hariya gukemura ikibazo, byagenze bite?’’ Yongeyeho ati “Ntekereza ko ari ugutsindwa gukomeye.’’

    Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu ntangiriro za 2019, umubano w’u Rwanda na RDC ushingiye ku buhahirane [ahatangijwe ingendo z’indege za RwandAir i Kinshasa], ubufatanye mu kugarura amahoro mu Karere hahashywa imitwe y’iterabwoba n’ibindi, warushijeho kuba mwiza.

    Perezida Kagame asubiza ku kuba u Rwanda na RDC byafatanya mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yavuze ko icy’ingenzi ari uko kuri ubu hashobora kubaho ibiganiro mu gihe mbere byari bigoye.

    Abajijwe ku kijyanye no kuba u Rwanda rwakohereza ingabo zarwo muri Congo, yavuze ko impande zombi zizakomeza kubiganiraho.

    Ati “Ni byiza kureba niba byashoboka, ikiguzi cyabyo, inyungu zirimo kugira ngo ibyemezo bifatwe.’’

    Ni inshuro nyinshi, inzobere za Loni zikunze gutangaza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC ndetse zitanga umusanzu wazo mu gutsintsura imitwe y’inyeshyamba ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko Loni ikora izo raporo ikwiye kwibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo kandi ariyo ifite izo nshingano zo kubungabunga amahoro mu biganza byayo.

    Yagize ati “Kuba Loni ikora raporo imeze gutyo ni ugutsindwa muri Congo. Ni ugutsindwa gukomeye. Iyo tuhaba [ingabo z’u Rwanda] ntitwari kuba turi gutsindwa. Ndabizeza ko tutari kunanirwa gukemura ikibazo.’’

    Uburasirazuba bwa RDC bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahunga.

    Icyo gihe hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iy’abahunze n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Iyo irimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

    Kuva icyo gihe Agace ka Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo gakungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere ntikarongera kugira ituze ndetse ni ko bimeze ku Ntara ya Ituri.

    Kuva mu Ugushyingo 2019, abarwanyi b’Umutwe w’Intangondwa z’Abayisilamu, bo muri Uganda, ADF [Amerika ifata nk’uw’iterabwoba], bamaze kwica abasivili barenga 1000. Mu mashyamba ya RDC, habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera ku 122.

    Mu minsi ishize, Perezida Tshisekedi yasabye u Bufaransa ubufasha mu guhashya burundu Umutwe wa ADF ubarizwa muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho washinze ibirindiro kuva mu 1995.

    Urubuga Kivu Security Tracker rutangaza amakuru y’imibare yerekeye imvururu n’ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu, yerekanye ko mu gace ka Beni gusa abasivili barenga 1200 bishwe na ADF kuva mu 2017.

    Ingabo za FARDC zakoze ibikorwa bigamije gutsintsura aba barwanyi kuva mu Ukwakira 2019 ariko zananiwe guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili.


  • Abanyarwanda bakiranye ubwuzu Perezida Kagame mu Bufaransa (Amafoto) –

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w’Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.

    Aba Banyarwanda n’inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw’u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.

    Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko “bakunda Kagame”, “Agaciro ni yo ntego yacu”, Abanyarwanda turi umwe”, “U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije’’; “rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa” no gushima Perezida Kagame wimakaje “imiyoborere myiza” akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.

    Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.

    Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.

    Yagize ati “Byari ngombwa ko nk’intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w’Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n’abanyamahanga n’abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.

    Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n’abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n’ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n’aho agejeje u Rwanda.’’

    “Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n’ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.’’

    Perezida Kagame yanyuzwe n’ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk’abenegihugu.

    Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati “Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda no kuba abambasaderi b’igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.’’

    Ibikorwa by’Abanyarwanda byanyuze n’abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

    Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati “Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.