Category: Uncategorized

  • France:President Macron yahishuye urugendo rwe n'intego yarwo mumpera za Gicurasi uyumwaka. #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko azakorera uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda mu mpera zuku kwezi.
    Uru rugendo ni ikimenyetso cya nyuma cyo kuvugurura umubano w'ububanyi n'amahanga hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa, kandi bishobora kuba intambwe ishobora guterwa mu mibanire yatwikiriwe n'uruhare rw'Ubufaransa mu gihe cya jenoside y'abatutsi yo mu 1994.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu nama yabereye i Paris, Emmanuel Macron yagize ati: 'Nshobora kwemeza ko nzerekeza mu Rwanda mu mpera za Gicurasi, kandi ko hazibandwa kuri politiki no kwibuka, ndetse n'ubukungu, ubuzima ndetse n'ejo hazaza.'
    ku gutera inkunga ubukungu bwa AfurikaTwifuje kandi na Perezida Kagame kwandika amateka mashya mu mibanire, no gukora imishinga itunganijwe neza, ijyanye n'ibyo tumaze kuvuga ', Perezida w'Ubufaransa.

    Iri tangazo rije nyuma y'umunsi umwe gusa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame abonanye n'abahoze ari abasirikare bakuru b'Abafaransa bakoreye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
    Intambwe yagaragaye yiyongera ku kunegura uruhare rw'Ubufaransa, wasangaga raporo iherutse kugira 'inshingano ziremereye kandi zikomeye' muri ayo makuba.
    Source France24 edited by Tresor

    The post France:President Macron yahishuye urugendo rwe n'intego yarwo mumpera za Gicurasi uyumwaka. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/19/francepresident-macron-yahishuye-urugendo-rwe-nintego-yarwo-mumpera-za-gicurasi-uyumwaka/

  • Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru! #rwanda #RwOT

    Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, ibihumbi by'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, abatuye mu bindi bihugu by'Uburayi ndetse n'inshuti z'uRwanda, bahuriraga i Paris ngo bagaragarize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibyishimo baterwa n'ubuyobozi bwe, hari izindi mburamukoro zibarirwa ku mitwe y'intoki zitakumaga ngo ziramagana uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa.

    Aba ni nabo bari babanje kwikirigita bagaseka, bemeza abashukika ko bamaze kubangamira uruzinduko rwa Perezida Kagame, ku buryo rutazaba!

    Baje gukorwa n'isoni ahasesekaye, ndetse akakiranwa icyubahiro na Perezida Emmauel Macron w'Ubufaransa. Iyo baba abantu basigaranye akende gake, bari kubona ko ibyifuzo byabo ntaho bihuriye n'ukuri isi yose yamaze kumenya ku miyoborere myiza y'u Rwanda.

    Bamwe muri abo bakirindagira mu ngengabitekerezo ya Jenoside, harimo uwitwa Rwalinda Pierre Céléstin, ari nawe wari uyoboye iyo ngirwa-myigaragambyo. Muri iyi nyandiko rero twifuje kugaruka ku mateka ya Rwalinda Pierre Céléstin, n'isano afitanye n'abajenosideri, kuko ariho akomora ubugome afitiye Abatutsi n'uRwanda muri rusange.

    Rwalinda Pierre Céléstin ni mwene Rukaza na Bizagwira, bo mu kagali ka Gashyamba, umurenge wa Janja mu yahoze ari Komini Rutonde mu Ruhengeri. Uyu se umubyara yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu. Bizagwira we yapfuye mu minsi ishije, ariko akaba yarafashwaga muri gahunda za Leta. Rwalinda avukana na Nyirabahutu ukinariho, akaba anafashwa muri gahunda ya 'GIRINKA'

    Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda, ariko abamuzi bavuga ko iyo ahaba, aba yaramaze abantu, kimwe ba Sebukwe Ruzinge wakatiwe n'inkiko gacaca akaza gupfa atarangije igihano cyo gufungwa burundu. Uyu Ruzinge yari umucuruzi mu Kivuruga, akaba umutoni w'ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, ari naho akomora kuba Interahamwe ruharwa. Baramu ba Rwalinda aribo Gerald NSENGA wari umucuruzi,na Aloys Ngendahimana wabaye igikomerezwa muri Mineprisec na Mininter, aba bombi bakaba abajenosideri bakaze.

    Umugore wa Rwalinda Pierre Céléstin, Nyiranganizi Febronia yakoraga kuri Radio-Rwanda, akaba umubuhezanguni ukomeye, inkoramutima ya Yohani Bamwanga na Ferdinand Nahimana bari abavugizi b'abicanyi. Nyiranganizi kandi yari afite mwene se ukora muri Radio-Rutwitsi, RTLM, hakaba n'uwari wararongowe na Major Aloys Twambaze, umusirikari wa Ex-Far n'umujenosideri uzwi.

    Nk'uko twabivuze, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda. Icyakora yari umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, byaje kubyara umutwe w'abagizi ba nabi, FDU, ari nawo arimo ubu. Ubu yigize umuvugizi wa bene wabo , akagerageza kubatagatifuza kandi bajejeta amaraso mu biganza. We n'izindi mburabwenge nibo bagurira abanyamahanga ngo barebe ko bagwira, bajye mu myigaragambyo y'abantu 20, yo gucengeza amatwara yo gupfobya no guhakana Jenoside

    The post Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tumenye-rwalinda-pierre-celestin-umwe-mu-bakirindagirira-mu-ngengabitekerezo-ya-jenoside-no-mu-myigaragambyo-itagira-epfo-na-ruguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumenye-rwalinda-pierre-celestin-umwe-mu-bakirindagirira-mu-ngengabitekerezo-ya-jenoside-no-mu-myigaragambyo-itagira-epfo-na-ruguru

  • Nta hantu na hamwe muri bibiriya habuza umugabo kugira abagore barenze umwe #Rwanda #RwOT

     

    Iki ni ikibazo aba christo benshi bakunda kwiyibazaho. Ni ryari urushako rwategetswe ko rugomba kuba hagati y’umugabo n’umugore umwe gusa? Ibi naho bigaragara muri bibiriya, ahubwo uherereye mu gitabo cya genese, ubwo cain umwana wa adamu na eva yafataga abagore babiri, ndetese na Mose watanze Amategeko icumi y’imana, yarafite abagore babiri. uwaciye agahigo yari Salomon, wari ufite abagore barenga 700, n’abandi bo kuruhande bagera kuri 500. 

    Hari n’ingero nyinshi mu byanditse aho Imana isezeranira abami b’israel kuzabaha abagore benshi. Ese byagenze gute ngo, abantu cyane cyane igitsina gore cyumva ko umugabo agomba kuba w’umugore umwe gusa? Aho usanga mu bihugu byinshi ari icyaha gihanirwa n’ amategeko , ko umugabo yagira umugore wa kabiri cyangwa uwa gatatu? Aho byaba byaraturutse hose nabwo byaturutse muri Bibiriya. 

    Icyaha cy’ubusambanyi kivugwa mu mategeko icumi y’imana nabwo ari icyimande zombi. Kuko, icyo cyaha kibaho gusa iyo umugabo asambanyije umugore w’undi mugabo (Umugore uri marier).  

    Mu isezerano rishya, Yesu ategeka umugabo gukunda umugore we, n’umugore k’ubaha umugabo we. Bivuze ko igihe umugabo abanye n’umugore umwe gusa aba ari ikimenyetso cy’urukundo amukoreye nabwo biba ari uburenganzira. Binavuze ko igihe cyose umugore yateshuka ku nshingano zo kubaha umugabo we, umugabo aba yemerewe gushaka undi mugore. 

    Sibyo se?

    Source : google.com

  • Huye : Abanyeshuri bo muri UR barimo n’abakobwa bafatiwe mu kabari banywa inzoga barengeje n’amasaha #rwanda #RwOT

    Aba bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, barimo abimenyereza umwuga w’ubuvuzi hakaba harimo n’abakobwa batanu.

    Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye, yavuze ko hari abantu bajya kunywera mu macumbi bajijisha ku buryo iyo babonye inzego zije bagahita bajya kuryama.

    Yasabye abantu bafite ingeso nk’izi kuzireka kuko ari bo baba bishyira mu kaga banashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Yananenze bariya banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barenga ku mabwiriza kandi ahubwo ari bo bagakwiye kubera urugero abandi kuko basobanutse.

    Yavuze ko abazajya bafatwa bose bazajya bacibwa amande batitaye ku byiciro byabo.

    Yagize ati 'Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko COVID-19 ntawe itinya, Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.'

    Abafashwe bajyanywe kurazwa muri stade ubundi bibutswa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, banacibwa amande banapimwa COVID-19 mu gihe nyiri ako kabari we acibwa amande y’ibihumbi 200 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abanyeshuri-bo-muri-UR-barimo-n-abakobwa-bafatiwe-mu-kabari-banywa-inzoga-barengeje-n-amasaha

  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka ya miliyoni 150 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n'abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw'imodoka zigenda ahantu hose n'ahari imisozi bitewe n'uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati 'Iyi modoka ni igihembo cy'umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk'iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b'abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk'uko biri kugenda bimerera.'

    Iyo modoka yakozwe n'uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw'izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa 'Little Angels' yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by'umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw'igihugu.

    Ati 'Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.'

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n'ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n'abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise 'Queen of hillywood'.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niragire-wamamaye-muri-sinema-yaguze-imodoka-ya-miliyoni-150-frw

  • Biratangaje uburyo Andrew Mwenda yita abantu ababeshyi ariko agakorana nabo –

    Ikibabaje ni uko iryo somo ryahise ryibagirana rikimara kwandikwa, kuko ’The Independent’, ikinyamakuru cya Mwenda, cyagiye giha rugari bamwe muri abo bantu bifuza gusebya Abanyarwanda n’abayobozi babo binyuze mu kugoreka amateka yabo.

    Ibi byakozwe mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Kwibuka Jenoside yo mu Rwanda’ yanditswe na André Gichaoua. Iyi nkuru yabanje gutangazwa mu kinyamakuru The Conversation mbere y’uko yongera kugaragara mu kinyamakuru cya Independent (cya Andrew Mwenda), gusa mu by’ukuri, iyi nkuru yari imeze nk’igamije kugerageza guhindura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    N’ubwo Gichaoua agerageza gusesengura amateka yo kwibuka mu Rwanda, ntagaragaza bimwe mu bintu by’ibanze umuntu yakwiteze kubona cyane cyane ko asanzwe yiyita impuguke ku Rwanda.

    Nk’urugero, hari ikintu gikomeza kugenda kigaruka, kigize ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigaruka ku nyito n’ikoreshwa rya “Jenoside yakorewe Abatutsi”. Iki yagikoresheje mu kugaragaza ko igice kimwe cy’Abanyarwanda cyari gifite ibyago byo kumarwaho. Kuri Gichaoua n’abandi bafite imitekerereze imwe, ngo “Iyi nyito yirengagiza abandi bantu bishwe bazize ubundi bwoko.”

    Aha icyibazwa ni uburyo umuntu aba ‘inararibonye’ ku Rwanda rwa nyuma ya jenoside atanashobora kumva igisobanuro cy’ijambo Jenoside, kandi ari igikorwa cy’ingenzi cyane cyanagize uruhare mu buzima bwose bw’Abanyarwanda kuva mu 1994.

    Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya no guhana icyaha cya Jenoside usobanura neza ko iki cyaha kigizwe n’ibikorwa bifite intego yo kugirira nabi, igihugu, ubwoko, abantu bahuje uruhu cyangwa bahuje imyemerere hagamijwe kubamaraho.

    Nk’uko byagarutsweho na Valentine Rugwabiza, Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’uwo Muryango yavuze ko “Tariki 16 Kamena 2006; Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeje neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda.”

    Rugwabiza yongeyeho ko “Kuba hari abandi bishwe muri Jenoside bidakwiriye kwitwa Jenoside. U Rwanda rwiteguye kwakira ibimenyetso byakwerekana ko hari abandi baturage, bari hanze y’ubwoko bwagombaga kumarwaho, bemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kwibukwa byabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitari ibyo, ntabwo bihabwa ikaze mu Rwanda.”

    Mu yandi magambo, The Independent ntiyakabaye yaratanze urubuga ku wiyita inararibonye kugira ngo asebye u Rwanda kuko abanyamakuru bayo bakabaye baramenye ibyo Ambasaderi Rugwabiza yibukije buri wese [bityo ntibatange umwanya wo gutangarizaho ibitaremejwe n’umuryango w’Abibumbye].

    Biragaragara ko rero ibi binyoma ari byo Gichaoua ari kugerageza gukwirakwiza. Barimo gusebya no kuvuga ibinyoma kuri uyu mwanzuro urwanya Jenoside ariko ntibafite ubushobozi bwo kugaragaza ibimenyetso binyomoza u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane nk’umwanzuro wa 74/273 [wemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi bityo ukagena ko Umuryango w’Abibumbye ugomba kujya ubibuka]. Uwo mwanzuro ufite umutwe ugira uti ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Kuba rero ibi binyoma bihabwa urubuga n’ikinyamakuru cya Mwenda, ni ikintu kibabaje. Impamvu ni uko Mwenda ubwe yakunze kwandika kuri izo nararibonye zo mu mahanga zakomoje gusebya Afurika, ku buryo umuntu yamufata nk’uzi ukuri kw’amateka y’ibyabaye, bikaba bitumvikana ukuntu asubira inyuma agaha umwanya za nararibonye zigamije kugoreka amateka ya Afurika, nyamara ari ikintu nawe ubwe yarwanyije.

    Hejuru y’ibyo isesengura rigaragaza ko mu Isi ya Guichaoua, ubwenge n’ubumenyi byo mu ishuri bitajyana n’amahame n’imyitwarire iboneye iranga umuntu. Urugero, Guichaoua avuga ko “Mu 2014 u Rwanda rwinjiye mu cyiciro cya nyuma cya gahunda yarwo rusange yo kwibuka Jenoside” aho ngo “Intego yayo yari uguhatira abantu kwemera no kwibuka Jenoside yo mu Rwanda nk’ihame rikwiye hirya no hino ku Isi.”

    Guichaoua ntiyumva ko niba koko u Rwanda rwarahatirije ibindi bihugu gukora igikwiye, byagakwiye kugaragaza ibibazo bikomeye Isi ifite [kuko bitakabaye ngombwa ko u Rwanda ruhatira abandi gukora igikwiye ahubwo bakabaye bakizi]. Ibi rero bishimangira uburyo ubuzima bw’Abanyafurika budahabwa agaciro nk’ubw’abandi.

    Urwiganwa rw’Abanyafurika ku myitwarire imeze gutya ku bavandimwe babo, nk’uko The Independent yabikoze iha urubuga ibitekerezo bigoreka amateka bya Guichaoua, rugomba kutwibutsa ko imico nk’iyi ubwayo iva ku myumvire itariyo ishingiye ku moko twe Abanyafurika twimakaje kandi tukaba tuyikomeyeho.

    Ikindi, ntibyumvikana uburyo ‘Umuhanga’ w’Umufaransa avuga ko kwibuka k’u Rwanda “kwavanzwe na gahunda za politike na dipolomasi” mu gihe mu by’ukuri imbwirwaruhame za Perezida Kagame Guichaoua yasesenguye mu buryo butari bwo, zibanda cyane ku mayeri yo guhakana Jenoside yifashishwa n’ibihugu byatereranye u Rwanda mu 1994, by’umwihariko ibirimo u Bufaransa, bwatanze ubufasha mu bya dipolomasi n’igisirikare ka ba jenosideri.

    Birumvikana ko aya mayeri agizwe no kwinangira ndetse no kwanga gukoresha inyito yemewe n’amategeko ya Jenoside yakorewe Abatutsi; “Yashimangiwe bidashidikanywaho kandi ikaba idasaba ibindi bimenyetso [kugira ngo yumvikane]”- nk’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Arusha rwabitegetse, gutanga urubuga ku bahakana Jenoside mu binyamakuru bikomeye byo mu mahanga no muri za kaminuza, nabyo bigize uwo mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yaragize ati “Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane. Jenoside ntiyatangiye ku munsi umwe runaka. Ifite amateka maremare. Kuki impunzi ari cyo kintu u Rwanda rwoherezaga hanze cyane kurusha ibindi? Kuki abantu bamwe bakomeje gukandamizwa imyaka myinshi? Kuki abantu bamwe bakomeje kwicwa kuva muri za 1950?”

    “Kuki imirambo imwe yakomeje kujugunywa mu migezi ngo isubijwe muri Nil, aho bivugwa ko bakomotse? Kuki ababyeyi bamwe bishe abana babo bari bafite uko basa kwihariye? Nta na kimwe muri ibyo cyatangiranye n’ihanurwa ry’indege. None se wavuga ko ibyo byaturutse kuki?”

    Iyo Guichaoua aza kuba inararibonye, ntiyari kuba akinisha [gupfobya] igikorwa ndengakamere cy’aho abantu b’inzirakarengane mu 1994 bibasiwe hagamijwe kubarimbura. Ndetse ntiyari kwigira umusesenguzi ku bikorwa byo kwibuka mu Rwanda, yirengagije uko bikorwa na buri jambo rivugwa by’umwihariko ku bikorwa by’amatsinda ahakana Jenoside akomeje gukura, ndetse bigaragara ko nawe ari umwe mu bayagize abishyigikiwemo na The Independent.

    Iyaba Guichaoua yarumvise neza imbwirwaruhame za Perezida Kagame mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, yakabaye yarumvise ko no mu kwibuka 26, koko ‘ntaho avuga by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi” kubera impamvu yoroshye kuyumva. Abanyarwanda ntacyo bashinja Perezida wabo ngo wenda bakeke ko yaba na we ashyigikiye ‘ibya Jenoside itarabayeho ngo yakorewe Abahutu’. Aha niho isesengura rya Guichaoua ubwe rimutamaza.

    Kuvuga (Guichaoua) ko “ngo iyo mvugo yatumye anengwa n’imiryango y’abarokotse, ikavuga ko Kagame yatannye”ni ibinyoma bisa.

    Mu buryo bundi ahubwo, ibyo binyoma bishaka kwerekana ko kutavuga rumwe na Leta byemewe mu Rwanda kandi ko Perezida Kagame atigwijeho ububasha bwose, ngo abe umunyagitugu nkuko amatsinda y’abahakanyi ba Jenoside akunze kumugaragaza. Burya iyo ibinyoma byabaye byinshi, umubeshyi agera aho akibeshya akananirwa gupfundikiranya ibinyoma bye!

    Icya nyuma, umuntu wiyita inararibonye yakamenye neza ko n’ubwo hari ibintu u Rwanda n’u Burundi bihuriraho, ibi bihugu byombi bifite itandukaniro rinini mu mateka yabyo. Ikindi kandi, uko igihugu kimwe gikemura ibibazo byacyo, ni ibintu bikireba ku giti cyacyo nk’igihugu cyigenga, kuko ntabwo igihugu kimwe kiyoboye ikindi.

    N’ubwo hari ubwicanyi bwinshi ndetse na Jenoside bwabayeho mu Rwanda no mu Burundi kuva mu 1959-1961, 1965, 1969, 1972, 1988, 1973, 1993-1994 ndetse na 2015, uburyo byagarutsweho mu nyandiko ya Guichaoua ntacyo bwasobanuye, uretse kongera urujijo mu basomyi, ari nacyo Guichaoua agamije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nta muntu uhakana ko buri Munyarwanda yagizweho ingaruka na Jenoside n’intambara yayibanjirije, ariko iyo bije ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuri kudahinduka kuko Jenoside yabaye mu Rwanda ari imwe gusa. Kugerageza gutesha agaciro uburemere bwayo, cyangwa kuyishyira mu cyiciro kimwe n’ibindi byaha bitwererwa FPR, bigaragaza inyungu za politiki Guichaoua akurikiranye muri rusange, n’ubwo agerageza kuzitwikiriza impamvu z’ubushakashatsi.

    Niba abandi Banyafurika bashaka gukurikiza inyigisho za Reyntjens na Gichaoua ku bijyanye na Jenoside, ni uburenganzira bwabo. Abanyarwanda bafashe amahitamo akwiye kandi bazi amateka yabo. Kuri Mwenda, ashobora kuba asobanukiwe imyumvire y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’imikorere y’Abanyamakuru baho, gusa ntibimubuza kugira uruhare mu bikorwa byabo byo kugoreka amateka y’u Rwanda.


  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka ya miliyoni 150 Frw –

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n’abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw’imodoka zigenda ahantu hose n’ahari imisozi bitewe n’uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati “Iyi modoka ni igihembo cy’umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk’iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b’abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk’uko biri kugenda bimerera.”

    Iyo modoka yakozwe n’uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw’izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

    Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise ‘Queen of hillywood’.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane

  • Kudakinisha abana urukozasoni, umuburo ku bakora film za Youtube,…-Amabwiriza akarishye ku bakora Film #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza akubiye mu itangazo ryo ku ya 19 Gicurasi 2021, agaragaza abemerewe gukora ibikorwa bya sinema mu Rwanda ndetse n’ibyo bagomba kubahiriza.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) Willy Ndahiro, rivuga ko umuntu wese ushaka kugira igikorwa cya sinema akora, agomba kubanza kwegera uru rugaga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze bumuhesha uburenganzira bwo kuba yafashwa n’izindi nzego za Leta.

    Aya mabwiriza agizwe n’ingingo esheshatu (6) avuga ko 'nta muntu wemerewe gukinisha muri film umwana uwo ari we wese (yaba umuhungu cyangwa umukobwa) mu gihe ataruzuza imyaka 18 y’amavuko, atabiherewe uburenganzira n’ababyeyi be cyangwa abamurera.'

    Iyi ngingo ya kane ikomeza igira iti 'no mu gihe yaba yabiherewe uburenganzira, ntabwo aba yemerewe kumukinisha iby’urukozasoni n’ibyatuma ararukira mu ngeso mbi zinyuranye kuko aba atarageza ku myaka yo kwifatira ibyemezo.'

    Iyi ngingo ivuga ko uzafatwa yarenze kuri ibi, azashyikirizwa inzego za Leta zibifitiye ububasha kugira ngo akurikiranweh ayo makosa cyangwa icyaha azaba yakoze.

    Aya mabwiriza kandi ahwitura abakomeje gukora film zitambuka kuri Youtube, abibutsa ko ibihangano byabo bitagomba kunyuranya n’indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda.

    Ingingo ya gatandatu ikomeza igira iti 'Tuboneyeho kumenyesha abakora ibihangano biteye isoni byo muri ubwo buryo kubireka kuko hari uburyo bwinshi bunyuranye bakoramo basigasira isura y’igihugu cyacu kandi ibyo bakora bigakundwa n’ababireba.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kudakinisha-abana-urukozasoni-umuburo-ku-bakora-film-za-Youtube-Amabwiriza-akarishye-ku-bakora-Film

  • Israel – Gaza: Netanyahu avuga ko 'Hamas yasubijwe inyuma ho imyaka myinshi' #rwanda #RwOT

    Israel n'amatsinda y'intagondwa z'Abanye-Palestina zo muri Gaza bongeye kurasana nijoro kugeza mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

    Abakozi babiri b'abanyamahanga bakora mu murima urimo n'urwuri, ku wa kabiri bishwe na rokete zarashwe n'intagondwa z'Abanye-Palestina mu majyepfo ya Israel.

    Israel yakomeje ibitero byayo by'indege kuri Gaza. Muri West Bank, Abanye-Palestina batari munsi ya batatu bishwe n'abapolisi ba Israel mu myigaragambyo yabereye hafi ya Ramallah.

    Ibikorwa byo mu rwego rwa dipolomasi byo gusoza uru rugomo nta kintu kinini birageraho.

    Ubufaransa bwatanze umushinga w'umwanzuro mu kanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye (ONU/UN), bufatanyije na Misiri na Jordan, busaba ko habaho agahenge.

    Mbere yaho ku wa kabiri, by'igihe gito Israel yafunguye umupaka na Gaza ituma urukurikirane rw'imodoka zitanga imfashanyo zinjira. Ariko, wongeye gufungwa nyuma yuko urashweho ibisasu na za rokete n'Abanye-Palestina.

    Netanyahu yavuze iki nyirizina?
    Bwana Netanyahu yavuze ko Hamas, umutwe w'intagondwa w'Abanye-Palestina ugenzura Gaza, “washegeshwe mu buryo utari witeze” kandi ko ibitero “bizakomeza kugeza igihe bizafata ngo ituze rigaruke” ku baturage bose ba Israel.

    Abantu batari munsi ya 215, barimo hafi abagore 100 n'abana, biciwe muri Gaza kugeza ubu, nkuko minisiteri y'ubuzima ya Gaza ibivuga.

    Muri Israel, abantu 12, barimo abana babiri, barishwe, nkuko urwego rw'ubuvuzi rubivuga.

    Ku wa kabiri, Israel yavuze ko intagondwa zitari munsi ya 150 ziri mu biciwe muri Gaza. Hamas ntabwo itanga umubare w'abarwanyi bayo bapfuye.

    Mbere yuko iyi mirwano itangira, Israel yagereranyaga ko amashami abiri y'intagondwa zo muri Palestina afite ububiko bw'ibisasu burimo rokete hafi 12.000 muri Gaza.

    Kugeza ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h) zo mu Rwanda no mu Burundi zo ku wa kabiri, intagondwa zari zimaze kurasa za rokete 3.300 kuri Israel, muri zo iziri hagati ya 450 na 500 ntizageze aho zari zatewe, ziteza impfu muri Gaza, nkuko umuvugizi w'igisirikare cya Israel yabivuze.

    Ni iki cyabaye nijoro?

    Ibyuma bitera urusaku rw'intabaza (sirens) byavugiye mu majyepfo no hagati muri Israel, kubera za rokete zarashwe zivuye muri Palestina.

    Indege ya Israel yagabye ibitero bibarirwa muri za mirongo, byinshi muri byo ku mujyi wa Khan Younis.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, intagondwa ebyiri z'Abanye-Palestina ziciwe mu gitero cy'indege cya Israel cyari kigendereye icumbi riri mu nyubako iri rwagati mu mujyi wa Gaza, nkuko bivugwa na BBC.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/israel-gaza-netanyahu-avuga-ko-hamas-yasubijwe-inyuma-ho-imyaka-myinshi

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Portugal –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byifashishije urubuga rwa Twitter, byatangaje ko uyu munyapolitiki yahuye na Kagame kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

    António Santos da Costa ni Minisitiri w’Intebe wa 119 wa Portugal kuva mu Ugushyingo 2015 akaba umunyamategeko n’umunyapolitiki wabaye mu nshingano zitandukanye.

    António Santos da Costa yabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 1999 kugeza mu 2002, Minisitiri w’Ubutegetsi kuva mu 2005 kugeza mu 2007 na Meya wa Lisbon kuva mu 2007 kugeza mu 2015 n’ibindi.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, mu 2017 cyatangaje ko Portugal ari cyo gihugu cyari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda kikaba cyari cyihariye 23.8%.

    Icyo gihe Portugal, igihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyashoye miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika cyari gikurikiwe n’u Bwongereza bwashoye miliyoni 203.1 z’amadolari.

    Muri iri shoramari harimo iry’ikigo cyo muri Portugal, Mota Engil cyari cyahawe isoko ryo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Portugal, António Luís Santos da Costa