Category: Uncategorized

  • Car Free yagarutse nyuma yo kongera gukomwa mu nkokora na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Siporo rusange izwi nka “Car Free Day” mu mujyi wa Kigali yagarutse gusa izajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .

    Mu itangazo rireba iyi siporo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya siporo nuko abafite ibimenyetso bya COVID_19 batemerewe kwitabira iyi siporo rusange.

    Mu mabwiriza agomba kubahirizwa muri iyi siporo rusange nuko agapfukamunwa kagomba kwambarwa mbere na nyuma y'iyi siporo ndetse n'igihe bibaye ngombwa.

    Kubahiriza intera ya metero 2 hagati y'umuntu n'undi.Siporo ikoree mu matsinda irabujijwe.

    Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

    Gusa kuri iyi nshuro, nta gupimwa izi ndwara zitandura byakozwe kuko abantu batemerewe gukorera hamwe nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

    Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy'ukwezi n'icya gatatu.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/car-free-yagarutse-nyuma-yo-kongera-gukomwa-mu-nkokora-na-covid-19

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kujya bitanga serivisi zo gusimbura impyiko –

    Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago hanyuma imyanda yose igasohoka mu nkari.

    Impyiko kandi zifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.

    Iyo zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.

    Abenshi mu banyarwanda bakunze kurwara impyiko by’umwihariko ababa bageze ku rwego rwo kuremba usanga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga nk’u Buhinde kugira ngo impyiko zabo zibashe gusimbuzwa.

    Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba yabwiye itangazamakuru ko hari serivisi z’ibanze zitangirwa muri ibi bitaro zirimo kuyungurura amaraso ariko bitarenze uyu mwaka bazaba batangiye no gutanga izo gusimbuza impyiko.

    Ati “Uburyo tuyungurura amaraso iyo impyiko zagize ikibazo, ntizishobora kuyungurura amaraso, twiyambaza Dialyse umurwayi akaza nka buri cyumweru kugira ngo ashobore gukomeza kubaho.”

    Ati “Dialyse irahari ndetse ikora neza, icyo dushaka ni ukongera umubare ariko icyo gusimbura ingingo, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, kuba twashobora gutanga impyiko.”

    Dr Kalimba avuga ko impamvu ikomeye yo gushaka ubushobozi bwo gutanga izi serivisi ari ukugira ngo bagabanye umubare munini w’abajya kwivuriza mu mahanga by’umwihariko abajya mu Buhinde kwivuza impyiko.

    Yakomeje agira ati “Abarwayi b’impyiko nibo biganje cyane ni nazo navuga ko zoroshye gutangira, ntabwo ari kimwe nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima, ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbira impyiko.”

    Mu mezi atandatu ashize ibi bitaro byakiriye kandi abaganga icyenda b’inzobere mu mashami atandukanye. Muri aba harimo uw’inzobere mu ndwara z’impyiko uzajya akorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.

    Dr Kalimba yavuze ko bamaze iminsi bakora inama zitandukanye ndetse banashaka imiti hasigaye gutegura neza uburyo bizajya bikorwamo.

    Ati “Mu barwayi bajya mu Buhinde, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo cyane cyane impyiko.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Imikorere y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ikomeje gutera imbere bigendanye n’ibikorwa byabyo byo kubivugurura /Ifoto: The NewTimes

  • Umuhanzi Jason Derulo n’umukunzi we bibarutse imfura yabo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Leta Zune Ubumwe za Amerika, Jason Derulo we n’umukunzi we, Jena Frumes bibarutse imfura yabo.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jason Derulo yavuze ko bamaze kwibaruka umwana w’umuhungu bise Jason King Derulo.

    Urukundo rwa Jena na Derulo, rwatangiye kuvugwa cyane mu ntangirio z’umwaka ushize wa 2020 kugeza ubwo muri Werurwe uyu mwaka, Jeson Derulo yatangazaga ko barimo kwitegura kwibaruka imfura yabo.

    Jason Derulo wakunzwe cyane mu ndirimbo Whatcha Say, yari mu Rwanda muri 2012 mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season ya 2.

    Ni umuhungu yabyaye

    Jason Derulo n’umukunzi we Jena bari kumwe n’imfura yabo

    Babyaye umuhungu bise Jason King Derulo

    Ari kwa muganga nyuma yo kubyara

    Nyina afashe umuhungu mu ntoki

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-jason-derulo-n-umukunzi-we-bibarutse-imfura-yabo-amafoto

  • Patriots BBC yageze muri ¼ cya BAL, bitunguranye undi mukino urasubikwa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball(BAL) yageze muri ¼ cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda GNBC amanota 78-72.

    Nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere mu itsinda A, uyu munsi Patriots yakinnye na GNBC yo muri Madagascar.

    Iri rushanwa rirrimo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ririmo kubera muri Kigali Arena.

    Uyu munsi hari hateganyijwe imikino 3 uwa mbere wabaye saa 14:00′ ari nawo Patriots BBC yatsinzemo GNBC.

    GNBC niyo yegukanye agace ka mbere ku manota 25 kuri 19 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri karangiye ari 44 ya GNBC kuri 42 ya Patriots BBC.

    Patriots yatangiye agace ka gatatu irushwa cyane ari nako bayishyiramo amanota menshi nk’uko byagiye bigenda mu duce twabanje, ariko agace kakajya kurangira yagabanyije ikinyuranyo. Agace ka gatatu karangiye Patriots ifite 56 kuri 60 GNBC.

    Patriots yaje mu gace ka nyuma yariye amavubi ndetse ibifashwamo n’umurindi w’abafana bake bari muri Kigali Arena isoza umukino itsinze ku manota 78 kuri 72 ya GNBC. Gutsinda imikino yayo ibiri bikaba byatumye ihita ibona itike ya ¼.

    Abatsinze amanota menshi muri uyu mukino ni; Kiady Razanamahenina wa GNBC watsinze amanota 21, Brandon Costner wa Patriots BBC atsinda 16 mu gihe Elly Randriamampionona wa GNBC na Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, buri umwe yatsinze 13.

    Patriots BBC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z’ijoro, ni mu mukino usoza itsinda.

    Hahise hakurikiraho umukino wo mu itsinda C aho Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique irimo gukina na AS Douanes yo muri Sénégal.

    Umukino wagombaga gusoza indi ku isaha ya saa tatu z’ijoro ni uwo Zamalek yo mu Misiri yagombaga gukina na GSP yo muri Algeria, n’aho ni umu itsinda C ariko wahise usubikwa nk’uko itangazo BAL yasohoye ribivuga ko byatewe n’impamvu z’umutekano w’ubuzima, byaketswe ko hashobora kuba hari abakinnyi basanganywe Coronavirus.

    Sedar Sagamba ashaka uburyo atanga umupira

    Nshabozwabyosenumukiza asimbuka ashaka kunaga mu nkangara

    Kenneth Gasana yakoze ibyo yaro yitezweho muri uyu mukino

    Prince Ibeh umwe mu bafashije cyane ikipe ya Patriots BBC

    J Cole agerageza gushyira umupira mu gakangara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-bbc-yageze-muri-%C2%BC-cya-bal-bitunguranye-undi-mukino-urasubikwa

  • Inzozi zibaye impamo: Mu mezi make Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye –

    Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba ari icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.

    Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017 gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y’aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

    Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

    Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

    Ku wa 17 Gicurasi 2021, Minisitiri Gatete Clever yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bitewe n’uko hakoreshwaga abakozi bake, ubu irimbanyije cyane ko n’igishushanyo mbonera gishya cyabonetse.

    Ati “Imbogamizi twagiye duhura nazo ni uko umubare w’abantu twakoreshaga wari muto, kubera icyorezo cya Covid-19, nta bwo bari kuba benshi kuko bagomba gukora batanduzanya.”

    “Ariko ubu akazi karatangiye neza kandi nta zindi nzitizi zihari kuko ibisigaye byose biri mu buryo. Ubu igisigaye ni ukwihutisha akazi. N’ubwo turi gukora akazi mu buryo bwa Covid-19 twumva ko habayeho gukererwa bitarenza impera z’umwaka utaha.”

    Yavuze ko imirimo yo kubaka igeze hafi kuri 40% kandi ko iri gukorwa mu buryo bwihuse bigizwemo uruhare na Qatar.

    Ati “Igishushanyo mbonera nicyo cyanatudindije ariko ubu cyarabonetse, ni nacyo bakoreramo ako kazi bari gukora, niyo mpamvu twizera ko noneho bizihuta kuko nta yindi mbogamizi ihari, cyagiye gihindurwa gusa ubu nicyo bari gukurikiza.”

    Gutunganya inzira z’indege n’ibindi byose bikenewe kugira ngo indege ishobore gukoresha ikibuga nibyo biri gukorwa, mu gihe mu mezi abiri hazatangira kubakwa inyubako z’abagenzi ku buryo mu 2022 imirimo izaba yarangiye.

    Mu nyubako zizubakwa harimo inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’izindi.

    Minisitiri Gatete Clever yavuze ko mu Karere ka Bugesera hagiye gushyirwa ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda uzaba ugera ku Kibuga cy’Indege wa kilometero 13 uvuye ku Akagera.

    Hari na gahunda yo kujyanayo umuriro w’amashanyarazi uhagije uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi.

    Hari kandi n’amashanyarazi azava mu Karere ka Gisagara ku mushinga wo gutunganya Nyiramugengeri wa Gisagara Peat Power Plant.

    Mu bindi bigiye gushyirwamo imbaraga muri aka karere kubera iki kibuga harimo no kubaka iminara yorohereza abantu mu itumanaho ndetse n’ikibazo cy’amazi gikunze kuba ingutu.

    Biteganyijwe ko iyo mirimo yose itangira mu mpera z’uyu mwaka ku buryo ikibuga kizuzura nabyo byaramaze kuboneka.

    Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

  • Croix Rouge yahinduye imibereho y’abanya-Gisagara –

    Muri bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo begerejwe harimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi no ku kigo nderabuzima cyo kimwe n’amashuri yo mu Murenge wa Kibirizi.

    Hari kandi inka 45 zahawe imiryango itishoboye mu 2005, inzu 123 zubakiwe abatishoboye n’ibyumba by’amashuri 12. Abanyeshuri 3003 bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

    Rwanyonga Jean Claude wo mu Murenge wa Kansi wahawe inka ihaka na Croix Rouge y’u Rwanda mu 2006, yavuze ko byamubereye imbarutso y’iterambere.

    Ati “Iyi nka yangejeje kuri byinshi ndetse n’ubu bigikomeza kuko nabashije kwishyurira abana babiri ishuri kuko iyo inyana ivutse nyigurisha amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Amata araboneka tukanywa tukanagurisha, ikindi nabashije gusana inzu mbamo. Kuva bampa iyi nka imaze kubyara gatanu.”

    Niyinsaba Colette wo mu Murenge wa Kibilizi ni umwe mu bagerejwe amazi meza. Avuga ko byabagiriye akamaro kuko bavoma hafi kandi basigaye bagira isuku muri byose.

    Ati “Bataraduha aya amazi twavomaga hasi mu kabande; amazi twavomaga yari mabi akadutera indwara zo mu nda. Twatumaga abana kuvoma bagatinda bagakererwa kujya ku ishuri. Kuri ubu nta kibazo kuko tuvoma amazi meza tukagira isuku.”

    Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bavuga ko kubakirwa ibyumba by’amashuri byabafashije kuko mbere abana babo bajyaga kwiga kure bikaba ngombwa ko bajyayo bakuze.

    Kangabire Alphonsine ati “Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw’isaha n’igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba. Imvura yabaga yaguye ntibajye ku ishuri. Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura.”

    “Tugiye kubona tubona Croix Rouge ituzaniye ishuri, batangira kuryubaka baduha n’akazi dukorera amafaranga. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n’abandi batatu baharangije, urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.”

    Mu mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n’itaragira aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bavuga ko bakuwe mu buzima bubi bafashwa kubaho neza.

    Umukecuru witwa Yankurije Spérancie ati “Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n’umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n’abana banjye batatu.”

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

    Ati “Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku buyo bagejejwe kugira ngo abe ho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.”

    Yakomeje asaba abaturage kuvugurura imirire yabo n’iy’abana babo kugira ngo ibe myiza kuko bahawe imbuto n’imboga byo kurya. Yabasabye no kurushaho kugira isuku muri byose baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.

    Yabibukije ko bagomba kugira ubwiherero bumeze neza kandi bufite isuku kuko bahawe amabati yo kubusakara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’ibanze y’umuturage.

    Ati “Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n’abantu benshi bagiye bahura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n’ibikoresho by’ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.”

    Yasabye abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

    Bimwe mu byumba by’amashuri Croix Rouge y’u Rwanda yubatse ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi

    Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda

    Inka umuryango Croix Rouge wahaye Rwanyonga Jean Claude imaze kubyara gatanu

    Inka yahawe Murekezi Issa wo mu Murenge wa Kibilizi imaze kumuteza imbere

    Ivomo ry’amazi meza Croix Rouge y’u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Kibilizi

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume aganira n’umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inka mu Karere ka Gisagara

    Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza

    Zimwe mu nzu Croix Rouge y’u Rwanda yubakiye abaturage mu Murenge wa Muganza mu 2006

    [email protected]


  • Nyuma y’amezi 3, MC Tino yasezeye kuri Country FM #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, umuhanzi Kasirye Martin wamamaye nka MC Tino yasezeye kuri Country FM y’i Rusizi.

    Mu mpera za Mutarama 2021 nibwo MC Tino yasezeye kuri Royal FM yari amaze igihe akorera ahita yerekeza kuri iyi radio ikorera i Rusizi.

    Nyuma y’amezi 3 gusa atangiye imirimo mishya kuri iyi radio, yamaze gusezera avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi radio.

    Mu butumwa yanyujije muri gurupe ya WhatsApp ahuriramo n’abandi bakozi yagize ati' Muraho muryango wa Country FM, nizere ko buri wese ameze neza. Nk’uko benshi muri mwe babizi ngiye kuva ku mwanya w’ushinzwe ibiganiro ndetse sinzongera gukora ikiganiro Country FM Breakfast kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021.'

    'Sinababwira ukuntu nishimiye kuba twarakoranye, n’ubushuti twubatse mu gihe gito twari tumaze dukorana. Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye. Bibaye ngombwa ko ntandukana na Country, gusa ntabwo ubushuti bwacu bwarangiye. Mufite nimero zanjye, ntimuzagire ikibazo cyo kumpamagara kandi nanjye nzakora nk’ibyo.'

    Guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo MC Tino atazongera kumvikana kuri iyi Radio mu kiganiro yakoraga cya Country FM Breakfast.

    MC Tino yasezeye kuri Country FM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-3-mc-tino-yasezeye-kuri-country-fm

  • Namibia: Impinja ebyiri z'impanga zavutse ku batinganyi zemerewe gutaha mu gihugu #rwanda #RwOT

    Leta ya Namibia yatanze inyandiko zihutirwa z'inzira ku mpinja z'abakobwa b'impanga bavuka ku batiganyi babiri bo muri iki gihugu, aba bamaze igihe bahirimbanira ko abana babo bemererwa kwinjira muri Namibia.

    Mu kwezi kwa gatatu nibwo izi mpanga zabyawe n'umugore muri Africa y'Epfo hakoreshejwe ubuhanga n'amasezerano yo gutwitira abandi (surrogacy). Gusa izi mpinja zimwe ibyangombwa by'inzira byo kwinjira muri Namibia ahasanzwe haba Phillip Lühl, umuturage wa Namibia, n'umugabo we Guillermo Delgado ukomoka muri Mexique.

    Mu kwezi gushize abo babana bahuje igitsina bareze mu rukiko minisiteri y'ubutegetsi ya Namibia, ariko ikirego cyabo kirangwa. Gusa Leta ubu yahaye inyandiko z'inzira aba bana, Guillermo Delgado ni we wazifashe mu byishimo, nk'uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y'Epfo abivuga.

    Umugabo we Phillip Luhl yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibi ari ukubahoza kuko ubu umuryango we ugiye kongera kuba hamwe.

    Gusa avuga ko ubu ari bwo urugamba rutangiye, kuko kubona ubwenegihugu bw'aba bana babo biteze ko bizaba ikibazo kizakemurwa n'ubucamanza.

    Aba bana b'impanga amazina y'aba ba se bombi ari ku cyangombwa cy'amavuko yabo. Gusa Leta ya Namibia yasabye ko batanga ibimenyetso by'umubiri byerekana ko Phillip Luhl ari umubyeyi (se) w'umubiri w'izi mpanga mbere yo kubaha ibyangombwa.

    Phillip Luhl na Guillermo Delgado bavuga ko bakorewe ivangura, kuko indi miryango y'umugore n'umugabo cyangwa umugore wibana yo itajya isabwa ibyo byangombwa.

    Mu cyumweru gishize iyi 'couple' yatanze ikindi kirego cyihutirwa ngo izo nyandiko ku bana babo zitangwe. Ariko izo nyandiko zizwi nka 'brown passports', ubundi zihabwa impunzi zidafite ibyangombwa zikagira agaciro k'umwaka umwe, Leta yazitanze mbere y'uko urukiko ruburanisha ikirego cyabo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/namibia-impinja-ebyiri-zimpanga-zavutse-ku-batinganyi-zemerewe-gutaha-mu-gihugu/

  • Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w'irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC BBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, mu mukino w'umunsi wa Kabiri w'irushanwa rya rya Basketball Africa League BAL mu itsinda rya A, ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots BBC yatsindiye muri Kigali Arena Gendarmerie Nationale Basketball Club (GNBC BBC) yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

    Muri uyu mukino ikipe ya Patriots BBC yagowe cyane n'uduce dutatu tubanza twuy'uyu mukino kuko twose twarangiye iyi kipe irushwa na GNBC BBC, aha twavuga nko gu gace ka mbere k'uyu mukino karangiye GNBC ikayoboye ku manota kuri 25 kuri 19 ya Patriots BBC.

    Ntibyangiriye aho kuko Patriots BBC yagorwaga no kubuza abasore ba GNBC kuba baboneza umupira mu nkangara kuko imipira myinshi yagiyemo yatsinzwe mu buryo bw'amanota atatu, aka gace karangiye GNBC ifite amanota 42 kuri 37 ya Patriots BBC.

    Bavuye ku ruhuka, mu gace ka gatatu niho bisa naho byatangiye kujya mu buryo kuri aba bakinnyi bafatanyije na kizigenza mu njyana ya Rap J Cole wagiye agaragara mu duce twose tw'uyu mukino, Patriots BBC yagerageje kwisuganya binyuze ku bakinnyi nka Brandon Costner wanatsinze amanota menshi mu mukino ubanza, ni agace karangiye hakozwe amanota 16 ya GNBC kuri 12 ya Patriots BBC.

    Agace ka kane ari nako katanze intsinzi ku ruhande rwa Patriots BBC kuko byagaragaraga ko umutoza mukuru yakosoye amwe mu makosa bakoraga harimo ayo kunanirwa kwakira umupira wavaga mu nkangara bizwi nka Rebounds, aha Patriots yabikosoye kugeza ubwo yegukanye aka gace ku manota 22 kuri 12 ya GNBC, bituma umukino wose urangira Patriots ifite amanota 78 kuri 72 ya GNBC BBC.

    Muri uyu mukino Kiady RAZANAMAHENINA ukinira GNBC BBC niwe watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze 21 na Rebounds 3 anatanga imipira ibyara amanota (Assists) 6, naho ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 16, Rebounds 8 na Assists 3.

    Nyuma y'uyu mukino ikipe ya Patriots isigaje gukina na AS Monastir inaheruka gutsinda GNBC amonota 113 kuri 66.
    Gutsinda uyu mukino kandi ku ikipe ya Patriots BBC bitumye iba ikipe ya mbere igeze muri kimwe cya kane mu irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

    The post Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w'irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC BBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal-yakinaga-na-gnbc-bbc-yo-muri-madagascal-amanota-78-kuri-72/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal-yakinaga-na-gnbc-bbc-yo-muri-madagascal-amanota-78-kuri-72