Category: Uncategorized

  • Umuyobozi wa REB yakomoje ku cyafasha ireme ry’uburezi kugerwaho byihuse –

    Ibi Dr. Nelson Mbarushimana yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ubwo hatangagwa mudasobwa zisaga 3000 ku bigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu.

    Ni mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku Iterambere ry’Uburezi n’Umuryango Enabel. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 13 Gicurasi kizarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw’iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi.

    Ati “Ireme ry’uburezi twifuza ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose mu burezi babigizemo uruhare. Dukwiye guhora tuzirikana abarimu n’abayobozi b’amashuri kandi tukabashyigikira mu buryo bwose bushoboka kuko bafite ubushobozi bwo guhindura no gufasha abanyeshuri kugera ku nzozi zabo.

    Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zatanzwe zizafasha abarimu kwitabira amahugurwa atangirwa kuri murandasi.

    Ati “Twizeye rero ko izi mudasobwa zizafasha abarimu gukurikira amahugurwa anyuranye atangirwa kuri murandasi, kandi bakanagendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi”.

    Byitezwe ko izi mudasobwa zizafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora. Izi ni gahunda basanzwe bahabwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

    Umuyobozi w’Umuryango VVOB mu Rwanda, Marianne Kiggundu, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha, cyane ko byamaze kugaragara ko izi gahunda zihoraho zo kongerera abarimu ubumenyi zitanga umusaruro.

    Ati “Kwitabira izi gahunda byagize umusaruro ufatika mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no kunoza imyigire n’imyigishiirize.”

    Nyuma yo guhabwa mudasobwa eshatu, Umuyobozi w’Ishuri G.S Kagano riherereye mu Karere ka Musanze, Ayinkamiye Louise, yavuze ko zigiye kubafasha cyane.

    Ati “Ndishimye cyane. Twari dufite mudasobwa imwe yonyine nasangiraga na bagenzi banjye. Rimwe na rimwe byadusabaga gutira mudasobwa kugira ngo twitabire gahunda z’amasomo atangirwa kuri murandasi. Nk’ishuri kandi twajyaga dutira mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu nka rimwe mu mwaka kugira ngo bitworohereze akazi. Izi mudasobwa duhawe mu by’ukuri zizahindura ibintu byinshi. Zizongera ubumenyi bwacu mu by’ikoranabuhanga ndetse zinadufashe kwigira kuri murandasi igihe cyose bikenewe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi ko ndetse ko bakwiye gufashwa kugira ngo bakore akazi kabo neza.

    Ati “Abarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, ni ingenzi ko babona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere ubumenyi bityo batange uburezi bufite ireme.”

    Izi mudasobwa zatanzwe mu turere twose tw’igihugu. By’umwihariko mu ka Kayonza bikaba byitezwe ko zizakoreshwa n’abarimu bigisha Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare. Aba barimu bazafasha abanyeshuri babo mu gutangiza amatsinda azajya abasha kwiga gukora porogaramu za mudasobwa binyuze mu mushinga wa VVOB witwa Scratch.

    Umuryango VVOB ku bufatanye na REB na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi usanzwe uhugura abarimu n’abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye hagamijwe kubongera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

    Amahugurwa yibanda ku kongerera ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no guhugura abarimu bafasha bagenzi babo bazwi nk’abamenyerezamwuga (School Based Mentors).

    Abari mu rwego rw’uburezi bishimiye mudasobwa bahawe

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuze ko bigiye kubafasha mu gutanga uburezi bufite ireme

    Kuri uyu munsi hatanzwe mudasobwa 3000

  • Rubavu: Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy'amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gicurasi 2021, ahagana saa Saba, basanzwe mu rugo ruri mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko bajyanywe kwigishwa bagacibwa n'amande.

    Ati ''Mu by'ukuri Covid-19 irahari kandi tugirwa inama ko tugomba kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko ari naho hashobora kugaragara ibyago byo kwandura. Abaturage bagomba kubahirira amabwiriza barabizi ko insengero zujuje ibisabwa mu bwirinzi zifunguye ntawe ubujije gusenga ariko ntabwo ari ugusengera ahabonetse. Abafashwe bajyanywe muri Stade Umuganda kugira ngo baganirizwe banacibwe amande.''

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 150 bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abenshi muri bo akaba ari ababaga bari mu tubari n'abatambara cyangwa bakambara nabi udupfukamunwa.

    Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy'amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abantu-66-bafatiwe-mu-cyumba-cy-amasengesho-barenze-ku-mabwiriza-yo

  • Umuyobozi wa REB yakomoje ku cyafasha ireme ry'uburezi kugerwaho byihuse – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr. Nelson Mbarushimana yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ubwo hatangagwa mudasobwa zisaga 3000 ku bigo by'amashuri mu turere twose tw'igihugu.

    Ni mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw'Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y'u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku Iterambere ry'Uburezi n'Umuryango Enabel. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 13 Gicurasi kizarangira mu mpera z'uku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw'iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi.

    Ati 'Ireme ry'uburezi twifuza ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose mu burezi babigizemo uruhare. Dukwiye guhora tuzirikana abarimu n'abayobozi b'amashuri kandi tukabashyigikira mu buryo bwose bushoboka kuko bafite ubushobozi bwo guhindura no gufasha abanyeshuri kugera ku nzozi zabo.

    Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zatanzwe zizafasha abarimu kwitabira amahugurwa atangirwa kuri murandasi.

    Ati 'Twizeye rero ko izi mudasobwa zizafasha abarimu gukurikira amahugurwa anyuranye atangirwa kuri murandasi, kandi bakanagendana n'ikoranabuhanga rigezweho mu burezi'.

    Byitezwe ko izi mudasobwa zizafasha abarimu n'abayobozi b'amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora. Izi ni gahunda basanzwe bahabwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi ndetse n'abafatanyabikorwa banyuranye.

    Umuyobozi w'Umuryango VVOB mu Rwanda, Marianne Kiggundu, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha, cyane ko byamaze kugaragara ko izi gahunda zihoraho zo kongerera abarimu ubumenyi zitanga umusaruro.

    Ati 'Kwitabira izi gahunda byagize umusaruro ufatika mu bijyanye n'imiyoborere y'ibigo by'amashuri ndetse no kunoza imyigire n'imyigishiirize.'

    Nyuma yo guhabwa mudasobwa eshatu, Umuyobozi w'Ishuri G.S Kagano riherereye mu Karere ka Musanze, Ayinkamiye Louise, yavuze ko zigiye kubafasha cyane.

    Ati 'Ndishimye cyane. Twari dufite mudasobwa imwe yonyine nasangiraga na bagenzi banjye. Rimwe na rimwe byadusabaga gutira mudasobwa kugira ngo twitabire gahunda z'amasomo atangirwa kuri murandasi. Nk'ishuri kandi twajyaga dutira mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu nka rimwe mu mwaka kugira ngo bitworohereze akazi. Izi mudasobwa duhawe mu by'ukuri zizahindura ibintu byinshi. Zizongera ubumenyi bwacu mu by'ikoranabuhanga ndetse zinadufashe kwigira kuri murandasi igihe cyose bikenewe.'

    Umuyobozi w'Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi ko ndetse ko bakwiye gufashwa kugira ngo bakore akazi kabo neza.

    Ati 'Abarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, ni ingenzi ko babona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere ubumenyi bityo batange uburezi bufite ireme.'

    Izi mudasobwa zatanzwe mu turere twose tw'igihugu. By'umwihariko mu ka Kayonza bikaba byitezwe ko zizakoreshwa n'abarimu bigisha Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare. Aba barimu bazafasha abanyeshuri babo mu gutangiza amatsinda azajya abasha kwiga gukora porogaramu za mudasobwa binyuze mu mushinga wa VVOB witwa Scratch.

    Umuryango VVOB ku bufatanye na REB na Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Uburezi usanzwe uhugura abarimu n'abayobozi b'amashuri abanza n'ayisumbuye hagamijwe kubongera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

    Amahugurwa yibanda ku kongerera ubumenyi abayobozi b'ibigo by'amashuri ku bijyanye n'imiyoborere y'ibigo by'amashuri ndetse no guhugura abarimu bafasha bagenzi babo bazwi nk'abamenyerezamwuga (School Based Mentors).

    Abari mu rwego rw’uburezi bishimiye mudasobwa bahawe

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuze ko bigiye kubafasha mu gutanga uburezi bufite ireme

    Kuri uyu munsi hatanzwe mudasobwa 3000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-reb-yakomoje-ku-cyafasha-ireme-ry-uburezi-kugerwaho-byihuse

  • Ahwiiiiii umutima wari uhagaze! Imbamutima za… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uyu mukino, Minisitiri wa Siporo, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje amarangamutima y'ubwoba yari afite bwo gutsindwa uyu mukino ikipe ihagarariye u Rwanda yagowemo cyane.

    Anyuze ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati '@PatriotsBBC ahwiiiiii Finally thank you for this game! #TuriPatriots umutima wari uhagaze Lol'.

    Uretse gukurikira imikino iyi kipe ikina, Minisitiri Munyangaju akunda kuba hafi y'abakinnyi abaha inama za buri munsi ndetse akanabatera akanyabugabo mu bibasunika kwitwara neza.

    Uyu mukino watumye Patriots BBC yegukanye amanota abiri y'intsinzi asanga andi abiri yavanye kuri Rivers Hoopers, yuzuza ane ihita ikatisha tike ya 1/4.

    Uko itsinda rya Mbere rihagaze

    1. Patriots BBC: Imikino 2 amanota 4

    2. Us Monastir: Umukino umwe, amanota 2

    3. GNBC: Imikino 2 amanota 2

    4. Rivers Hoopers: Umukino umwe, inota rimwe.

    Irushanwa rya BAL riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Gicurasi kugeza Tariki ya 30 Gicurasi 2021, ryatewe inkunga na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.


    Imbamutima za Minisitiri Munyangaju nyuma y’intsinzi ya Patriots imbere ya GNBC

    Sagamba Sedar wa Patriots agerageza kwirukankana umupira

    Uyu mukino wagoye cyane ikipe ya Patriots

    Patriots yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda GNBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105756/ahwiiiiii-umutima-wari-uhagaze-imbamutima-za-minisitiri-munyangaju-nyuma-yintsinzi-ya-patr-105756.html

  • Mr Eazi agiye kubaka ahantu ho kwidagadurira… – #rwanda #RwOT

    Mr Eazi yakoreye uruzinduko mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021.

    Amashusho yashyize kuri konyi ye ya Instagram amugaragaza ari mu bwato mu kiyaga rwagati ahagirira ibihe byiza.

    Yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yagenzwaga no kureba ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, aho azubaka ahantu ho kwidagadurira ku bantu batandukanye.

    Uyu muhanzi yavuze ati 'Ejo nasuye ikiyaga cya Kivu ngera cyane ku kirwa tugiye kubakaho 'Luxy Eco Resto and Wellness Center.'

    Mr Eazi wibukije abantu gukomeza kureba amashusho y'indirimbo ye ya Gatanu 'E Be Mad' aherutse gusohora, yavuze ko ari kugirira ibihe bidasanzwe mu Rwanda.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko yanyuzwe n'ibikorerwa mu Rwanda, anashishikariza abafana be guharira mu maduka atandukanye nawe yahahiyemo imyenda.

    Yaguriye imyenda mu inzu y'imideli ya House of Tayo ndetse n'iduka ry’imyenda rya Zoi ryashinzwe n'itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2021.

    Mr Eazi kandi yagiranye ibiganiro na Kagame Chantal ushinzwe Mobile Money Rwanda Ltd byibanze ku ngingo zitandukanye. Baganiriye ku bijyanye no koherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibijyanye n'imikino y'amahirwe n'ibindi.

    Mu minsi ishize, Mr Eazi yasuye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.

    Mr Eazi yaganiriye n’abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza, tariki 12 Gicurasi 2021.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n’ubugeni n’ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’iby’imikino y’amahirwe.

    Mr Eazi uri mu Rwanda aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye Gatanu yise 'E Be Mad' kuri Ep ye nshya yise 'Something Else'.

    Ep ye iriho indirimbo eshanu; 'The Don', Love for you', 'Cherry' yakoranye n'umunya-Kenya Xinia Manasseh, 'Saudi Arabia' na 'Ebe Mad'.

    Muri Mutarama 2021, nibwo Mr Eazi yatangaje Ep (Extended Play) ye yise 'Something Else', atangira gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize kuva tariki 19 Gashyantare 2021, abinyujije mu rubuga yise Empa Africa rugamije kuzamura impano z'Abanyafurika.

    Empa Africa, ni urubuga Mr Eazi yafunguye agamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, ngo impano zabo zimurike. Umuhanzi Joe Boy wataramiye i Kigali mu 2020, ni umusaruro w'uru rubuga, Mr Eazi avuga ko yitezeho guhindura umuziki wa Afurika.

    EP ye yise 'Something else' iriho indirimbo nka 'Don' yakozweho n'abarimo Killertunes na E Kelly. Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Mr Eazi yavuze ko yamaze hafi umwaka urenga akora ku rubuga rwe yise Empa Africa ntiyongera kubona umwanya wo gukora indirimbo.

    Ati 'Nta mwanya nabonaga wo gukora indirimbo. Iyi ndirimbo ni umusaruro wa Kel P na Killertunes, bakomeje kunsanga mu Mujyi wa Accra kugeza ubwo nkoze 'The Don'. Byatumye nongera gufungura imiryango ya studio.'

    Uretse Producer Killertunes na E Kelly, iyi Ep yanakozweho n'abarimo Spellz, Blaq Jerzee, Kel P, Jaylon na Manasseh.

    Uyu muhanzi amaze iminsi anategura Album ye ya Gatatu yise 'Life is Eazi, Vol.3'. Ni nyuma yo gusohora Album 'Life Is Eazi, Vol. 1 – Accra to Lagos' mu 2017 na 'Life Is Eazi, Vol. 2 – Lagos to London' mu 2018.

    Mr Eazi afitanye indirimbo n'abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo 'Lento', Major Lazer, muhanzikazi wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO bakoranye indirimbo 'Oh My Gawd'.


    Mr Eazi yagiranye ibiganiro na Kagame Chantal ushinzwe Mobile Money Rwanda Ltd n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi [Uri iburyo]

    Mr Eazi agiye kubaka Hotel mu kiyaga cya Kivu

    Mr Eazi yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki kuyoboka amaduka yahahiyemo imyenda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105752/mr-eazi-agiye-kubaka-ahantu-ho-kwidagadurira-mu-kiyaga-cya-kivu-105752.html

  • MTN Rwanda yashyize umukono ku masezerano yi… – #rwanda #RwOT

    EACO yagiranye amasezerano na MTN Rwanda, ni umuryango washinzwe mu 2012 ukaba ugenzura telefone muri Afrika y'Uburasirazuba. Icyicaro cyawo gikuru kiri muri Kigali mu nyubako ya RURA. Uyu muryango ufite amashami mu bihugu binyuranye nko mu Burundi, Kenya, South Sudan, Tanzania na Uganda. Ufitanye imikoranire n'ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n'ikoranabuhanga n'itumanaho ari nayo mpamvu wagiranye amasezerano y’imikoranire na MTN Rwanda sosiyete ya mbere y'itumanaho mu gihugu.

    MTN Rwanda na EACO basinye amasezerano y’imikoranire

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda giherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Gushyira umukono ku masezerano byabimburiwe n'ibiganiro hagati y'impande zombi byagarutse ku mikoranire.

    Bamwe mu bagize umuryango EACO

    Dr Ally Yahaya Simba Umuyobozi Mukuru wa EACO, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gukorana na MTN Rwanda mu myaka ibiri ishize nyuma yo kwitegereza bagasanga byabagora gushinga iduka ricuruza telefone. Yashimangiye ko bishimiye kugira abafatanyabikorwa bashya nka MTN kuko basanze gukorana nabo ari byo byaborohera. Asobanura icyo iyi mikoranire azatanga nk'umusaruro yavuze ko bizorohereza abanyarwanda kubona telefone zigezweho [Smart phoMe] ku giciro gito.

    Dr Ally Yahaya Simba Umuyobozi Mukuru wa EACO

    MTN nk'abafite umurongo witumanaho wa mbere basanzwe bakenera telefone. Uyu muryango EACO ugenzura telefone muri Afrika y'Uburasirazuba, ufite uburyo ukorana n'ibigo bikora za telefone hirya no hino ku isi ku buryo iyi mikoranire izatuma bashobora kubona telefone igihe cyose bazikenera kandi ku giciro gito. Yakomeje asobanura ko izi ari n'inyungu z'abanyarwanda muri rusange kuko nabo bazashobora kujya babona telefone badahenzwe. Ati “Ntekereza ko nyuma tuzaba twiteguye no gufasha abanyagihugu kubona telefone zidahenze'.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi yavuze ko yishimiye kuba bagiye gukorana na EACO mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gutunga telefone zijyane n'igihe za Smartphone. Yongeyeho ko uyu muryango uje gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda ijyanye no guha abanyarwanda telefone zijyanye n'igihe.

    Yatanze urugero rw'uko uyu muryango uje ukenewe, avuga ukuntu mu bice bimwe na bimwe by'icyaro nka za Rutsiro usanga hari abatazi Smartphone. Uyu muryango East African Communications Organization uzafungura ku mugaragaro iyi gahunda y’amasezerano yagiranye na MTN tariki 25 Gicurasi 2021.

    Uyu muhango wabereye i Nyarutarama ku cyicaro cya MTN Rwanda

    John umwe mu bagize umuryango EACO

    Gisele Phanny Wibabara umwe mu bayobozi muri MTN

    Mitwa Kaemba Ng’ambi uyobora MTN Rwanda na Dr Ally Yahaya uyobora EACO ubwo bamaraga gushyira umukono ku masezerano

    Uyu muryango ufite amashami mu bihugu bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105743/mtn-rwanda-yashyize-umukono-ku-masezerano-yimikoranire-numuryango-eaco-ugenzura-telefone-m-105743.html

  • Abagabo gusa: Ngibi bimwe mu bintu udakwiye kubwira umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amwe mu magambo abagabo bagirwaho inama yo kutabwira abakunzi babo.Kugira ngo umubano w'umugabo numugore urusheho kuba mwiza no kuzaba mwiza hari interuro n' ingingo badakwiye kubwira umugore cyangwa umukobwa bakundana.

    1.Umukunzi wanjye wa mbere yankoreraga ibi mu gitanda nawe bikore

    Igihe ukeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mushya agukorera ibyo umukunzi wawe mwatandukanye yagukoreraga ni bibi kubimubwira ahubwo ikiza ni uko ubimwigisha ukamubwira ko ubikunda, icyo gihe nawe arabigukorera ariko iyo umubwiye umukunzi wawe wa kera yumva ko urimo kwicuza kuba mwaratandukanye ku buryo bishobora kurakaza umugore wawe akakubwira ati 'uzamusange, wamusize utamureba'.

    2.Urashyaka guhura n' umuryango wanjye ?

    Kujyana umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy' ingeni mu rukundo. Gishobora no kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye. Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe azaba yiteguye.

    3.Iyo myenda ntabwo ikubereye

    Uru ni urugero rw' interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko iyo myenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

    4.Urashaka kunsura.

    Akenshi umusore wasohokanye n' umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi buha umukunzi wawe amahitamo. Uti 'Si byiza ko ijoro turikesha turi hano'. Niba nanone ushaka kumuha gahunda y' ubutaha mwari kumwe cyangwa mwavugana sibyiza ko urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho yifuza ko ubutaha muzahurira.

    5.Sinkunda inshuti zawe

    Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi , ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

    6.Warabyibushye ?

    Niba warabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, ahubwo wamufasha gukora siporo no kurya neza.

    7.Byari bimeze bite ?

    Kuko muba mukundana ntabwo umukobwa atinyuka kukubwira ko bitagenze neza kuko aba adashaka kukubabaza, ikiza ni uko utegereza akazabikugaragariza.

    8.Wakundanye n' abagabo bangahe ?

    Iki kibazo si ngombwa kukibaza umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, kuko nta mubare w' abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Iki kibazo abagore baracyanga kandi nta n' icyo cyongera mu mibanire y' abakundana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abagabo-gusa-ngibi-bimwe-mu-bintu-udakwiye-kubwira-umukunzi-wawe/

  • Meddy ashobora kubura benshi mu bafana be kubera igikorwa agiye gukora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddard wamenyekanye ku izina rya Meddy, uyu akaba ari umuhanzi nyarwanda wamaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gutangira gukora umuziki uri mu njyana ihimbaza Imana (Gospel) iyi akaba ari nayo njyana uyu musore yatangiriyeho umuziki ubwo yashyiraga hanze indirimbo zirimo nka Ungirira ubuntu, Holy Spirit, Ntacyo nzaba n'izindi.

    Amakuru agera kuri YEGOB ahamya ko Meddy yafashe icyemezo cyo gutangira gukora indirimbo ziri mu njyana ihimbaza Imana (gospel) ndetse nkuko amwe mu magambo uyu musore akunze guherekesha amafoto ye abinyujije kuri instagram ye agaragaza ko muri iyi minsi uyu musore asigaye yariyeguriye Imana cyane kurusha mbere.

    Iyi ni imwe nu mafoto Meddy aherutse gushyira hanze

    Iki gikorwa Meddy agiye gukora cyo gutangira gukora indirimbo ziri mu njyana ya Gospel kiri mu bishobora kuzatuma abura benshi mu bafana be dore ko abenshi bari basanzwe bamumenyereye ndetse banamumenye kubera indirimbo z'urukundo uyu musore yahimbye ndetse zanatumye amenywa na bose zirimo Slowly kuri ubu inayoboye izindi ndirimbo zose zo mu Rwanda mu kugira umubare munini w'abantu bayirebye ku rubuga rwa YouTube aho imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni 48.

    Slowly ya Meddy imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni 48 kuri YouTube

    Iyi nkuru yuko Meddy agiye gukora indirimbo ziri mu njyana ya Gospel igiye hanze mbere yuko uyu musore akora ubukwe dore ko azasezerana kubana akaramata na Mimi kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Meddy na Mimi bazasezerana kubana akaramata ku ya 22 Gicurasi 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/meddy-ashobora-kubura-benshi-mu-bafana-be-kubera-igikorwa-agiye-gukora/

  • Inzozi zibaye impamo: Mu mezi make Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye – #rwanda #RwOT

    Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba ari icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.

    Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017 gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y'aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

    Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

    Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

    Ku wa 17 Gicurasi 2021, Minisitiri Gatete Clever yabwiye abanyamakuru ko n'ubwo imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye ikomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 bitewe n'uko hakoreshwaga abakozi bake, ubu irimbanyije cyane ko n'igishushanyo mbonera gishya cyabonetse.

    Ati 'Imbogamizi twagiye duhura nazo ni uko umubare w'abantu twakoreshaga wari muto, kubera icyorezo cya Covid-19, nta bwo bari kuba benshi kuko bagomba gukora batanduzanya.'

    'Ariko ubu akazi karatangiye neza kandi nta zindi nzitizi zihari kuko ibisigaye byose biri mu buryo. Ubu igisigaye ni ukwihutisha akazi. N'ubwo turi gukora akazi mu buryo bwa Covid-19 twumva ko habayeho gukererwa bitarenza impera z'umwaka utaha.'

    Yavuze ko imirimo yo kubaka igeze hafi kuri 40% kandi ko iri gukorwa mu buryo bwihuse bigizwemo uruhare na Qatar.

    Ati 'Igishushanyo mbonera nicyo cyanatudindije ariko ubu cyarabonetse, ni nacyo bakoreramo ako kazi bari gukora, niyo mpamvu twizera ko noneho bizihuta kuko nta yindi mbogamizi ihari, cyagiye gihindurwa gusa ubu nicyo bari gukurikiza.'

    Gutunganya inzira z'indege n'ibindi byose bikenewe kugira ngo indege ishobore gukoresha ikibuga nibyo biri gukorwa, mu gihe mu mezi abiri hazatangira kubakwa inyubako z'abagenzi ku buryo mu 2022 imirimo izaba yarangiye.

    Mu nyubako zizubakwa harimo inzu y'abagenzi, ahagurirwa amafunguro n'ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy'umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y'imizigo, inzu y'abatunganya ikibuga n'izindi.

    Minisitiri Gatete Clever yavuze ko mu Karere ka Bugesera hagiye gushyirwa ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda uzaba ugera ku Kibuga cy'Indege wa kilometero 13 uvuye ku Akagera.

    Hari na gahunda yo kujyanayo umuriro w'amashanyarazi uhagije uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho n'u Burundi. Hari kandi n'amashanyarazi azava mu Karere ka Gisagara ku mushinga wo gutunganya Nyiramugengeri wa Gisagara Peat Power Plant.

    Mu bindi bigiye gushyirwamo imbaraga muri aka karere kubera iki kibuga harimo no kubaka iminara yorohereza abantu mu itumanaho ndetse n'ikibazo cy'amazi gikunze kuba ingutu.

    Biteganyijwe ko iyo mirimo yose itangira mu mpera z'uyu mwaka ku buryo ikibuga kizuzura nabyo byaramaze kuboneka.

    Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ni kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-zibaye-impamo-mu-mezi-make-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-kizaba-cyuzuye

  • Rubavu: Abantu batatu baguye mu mpanuka ebyiri, abandi icyenda barakomereka – #rwanda #RwOT

    Impanuka ya mbere yabaye ahagana saa Yine z'igitondo, ubwo umunyonzi yagonganaga n'ikamyo, agahita yitaba Imana.

    Indi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Saa munani, ubwo ikamyo ya rukururana yacikaga feri ikagonga imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu babiri bitaba Imana, abandi icyenda barakomereka. Abantu bane bakomeretse cyane ndetse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.

    Polisi iracyakomeje ibikorwa by'ubutabazi kuko ikamyo yahise igwa munsi y'umuhanda, kandi hakaba hari umugore wavuze ko yabuze umwana we, bikavugwa ko yasigaranye inkweto ze gusa. Ntibiramenyekana niba uyu mwana yaguye muri iyi mpanuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umushoferi w'iyi kamyo ifite ibirango byo muri Kenya yahise atoroka, kuko yakomeretse bidakanganye.

    Sembeba Ndayambaje wabonye iyi mpanuka yavuze ko ishobora kuba yatewe n'umuvuduko mwinshi iyi kamyo yagenderagaho.

    Ati ''Ikamyo yamanukaga yihuta ihita igonga imodoka itwara abantu (taxi minibus) n'umukecuru wigenderaga ku ruhande, wanahise yitaba Imana. Turacyashakisha umwana wabuze turakeka ko kontineri y'ikamyo yamuryamiye.”

    Muri ako gace hakunze kubera impanuka nyinshi, dore ko nta mezi atatu yari ashize habereye izindi, kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n'ibisigisigi by'amakamyo y'abanyamahanga yahaguye, benshi bakaba bavuga ko imiterere y'umuhanda itameze neza n'abanyonzi batubahiriza amategeko y'umuhanda iri ku isonga mu bizitera.

    Umuvugizi wa Polisi Mu ntara y'Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abakomeretse bajyanywe kuvurwa no kwitabwaho by'umwihariko.

    Ati 'Iyi mpanuka yabayeho abantu batatu babura ubuzima bwabo, haza gukomerekamo abantu icyenda, muri bo batanu ni bo bakomeretse bikomeye, bakaba bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi aho bari kwitabwaho n'abaganga.'

    Yasoje yihanganisha imiryango yabuze ababo, asaba abashoferi kwita ku byapa bibaburira kuko ari byo biba bibateguza uko imbere hameze.

    Abakomeretse cyane bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi

    Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba nacyo cyakiriye abakomeretse mu buryo bworoheje

    Abaturage baje ku kigo nderabuzima kureba uko ababo bameze

    Minibus yangiritse bikomeye ku buryo ibice biyigize byashwanyaguritse

    Ikamyo yaguye munsi y’umuhanda

    Iyi mpanuka yari ikomeye cyane

    Kizimyamyoto yo ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi yatabaye izimya ikamyo yarimo gushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abantu-batatu-baguyemo-mu-mpanuka-ebyiri-abandi-icyenda-barakomereka