Category: Uncategorized

  • Mr Eazi agiye kubaka mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mr Eazi amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba amahirwe y'ishoramari ahari. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasuye Ikirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari.

    Ati 'Ku munsi w'ejo nasuye Ikiyaga cya Kivu, by'umwihariko Ikirwa twifuza gushoramo imari tukahubaka amacumbi agezweho (Luxury Eco Resort) n'ikigo cy'isanamaitima (Wellness Centre). Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.'

    Wellness Centre ni ibigo bifasha abantu mu isanamitima, komora ibikomere byo ku mutima byatewe n'ihungabana kimwe n'ibindi bishobora kubuza umuntu amahoro n'umutuzo.

    Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, yanaganiriye n'abayobozi ba MTN Rwanda ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y'itsinda ry'abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.

    Uyu muhanzi wanitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, yanabonanye n'abayobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda cyo kimwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

    Yanasuye Kaminuza ya ALU iherereye i Masoro.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mr-eazi-agiye-kubaka-mu-rwanda/

  • Mu kwezi kumwe, Sitasiyo nshya ya Bugesera izatangira gutanga amashanyarazi –

    Iyi sitasiyo izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

    Higaniro Theoneste, ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), avuga ko iyi sitasiyo izagira uruhare mu kongera ingano y’amashnyarazi agezwa mu muyoboro rusange w’u Rwanda ndetse ikemure ibibazo by’umuriro muke byabaga mu cyanya cy’inganda cya Bugesera.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Bugesera cyagiraga ibibazo by’umuriro muke bitewe n’uburebure bw’umuyoboro uhageza amashanyarazi. Uko umuyoboro ugenda uba muremure utabona sitasiyo unyuramo, niko amashanyarazi awurimo agenda agabanuka. Kuba Bugesera ifite sitasiyo yayo rero bizatuma tugabanya uburebure bw’uyu muyoboro, bityo icyanya cy’inganda gihabwe amashanyarazi afite ingufu zikenewe n’inganda nini zihari”.

    Higaniro avuga kandi ko hari inganda ebyiri z’amashanyarazi zirimo kubakwa ndetse ziri hafi kuzura, nazo zizifashisha iyi sitasiyo kugira ngo igeze amashanyarazi yazo mu muyoboro mugari. Izo nganda zirimo urwa nyiramugengeri rwubakwa mu Karere ka Gisagara rwitiriwe “Hakan” ruzatanga Megawati 80 ndetse n’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

    Ati “Uruganda rwa Nyiramugengeri rwubakwa na sosiyete y’abanyaTurkiya “Hakan” ruri hafi kuzura. Amashanyarazi azaruvamo anyure muri sitasiyo ya Mamba muri Gisagara, akomereze muri sitasiyo ya Rwabusoro I Nyanza, agere muri iyi sitasiyo ya Bugesera ari naho azava yinjizwa mu muyoboro rusange w’igihugu.”

    Avuga ko urugomero rwa Rusumo narwo rugeze kure rwubakwa ku buryo narwo nirutangira gukora, amashanyarazi yarwo azabanza kunyuzwa muri sitasiyo ya Rusumo nayo irimo kubakwa abone kugera kuri iyi sitasiyo ari naho azinjirizwa mu muyoboro rusange.

    Ati “Murumva ko iyi sitasiyo ifite akamaro gakomeye. Ifite ubushobozi bungana na MVA93,8. yubatswe mu byiciro bibiri, icya mbere cyayihuzaga na sitasiyo ya Rwabusoro cyuzuye mu mpera z’umwaka ushize, naho ikindi cya kabiri nacyo kirimo kurangira ubu turi mu igerageza ngo turebe ko ibirimo byose bikora neza ubundi itangire gukoreshwa.”

    Higaniro avuga ko uretse sitasiyo ya Bugesera, hari n’imiyoboro minini yubatswe iyihuza n’ingomero ndetse na sitasiyo zitandukanye. Iyo miyoboro irimo uva Rusumo ukagera Bugesera uzanye amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo, ureshya n’ibilometero 84. Uyu muyoboro uteganijwe kuzuzura mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

    Hari kandi undi muyoboro wamaze kuzura ureshya n’ibirometero 84.5 uturuka I Mamba mu Karere ka Gisagara ukanyura I Rwabusoro I Nyanza ku yindi sitasiyo yamaze kuzura ukagera kuri sitasiyo ya Bugesera ari nawo uzazana amashanyarazi aturutse ku ruganda rwa nyiramugengeri.

    Undi muyoboro ukirimo kubakwa ni uhuza iyi sitasiyo ya Bugesera n’iya Shango mu Karere ka Gasabo kuntera y’ibirometero 35. Nawo biteganijwe ko uzuzura muri uyu mwaka.

    Ubu imibare igaragaza mu Rwanda amashanyarazi ashobora kuhaboneka angana na Megawati 235.6 kandi biteganijwe ko mu minsi ya vuba aziyongeraho andi menshi aturutse ku ngomero zirimo kubakwa.

    Izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa

    Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bungana na MVA93,8

    Ahagenzurirwa imirimo y’iyi sitasiyo hamaze gutunganywa

    Yitezweho kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umuriro muke mu Bugesera

  • Gasabo: Isomwa ry’urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri Alfred ryasubitswe –

    Nkubiri yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020; urubanza rwe rwagiye rusububikwa mu bihe bitandukanye kubera ko kuva yafungwa yagaragarije urukiko ko arwaye, anasaba kurekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Nkubiri Alfred na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranywe muri dosiye imwe y’icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.

    Yaherukaga kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2021 ndetse iburanisha ry’icyo gihe ryasojwe hanzuwe ko umwanzuro uzasomwa ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha burega Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho busobanura ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Mu iburanisha riheruka Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi bitarabaye kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

    Yavuze ko nk’uko yabyanditse muri dosiye yashyizwe mu ikoranabuhanga, yasabye ko izo ‘vouchers’ zahuzwa na lisite z’abahawe ifumbire n’abatarayihawe cyane ko uwahabwaga ifumbire wese yabaga yabanje kwerekana iyo voucher.

    Nkubiri yabwiye Urukiko ko afite ibaruwa yamuhanaguragaho umwenda yandikiwe na MINAGRI. Iyo mbonerahamwe iravuga uko byatangiye uko ENAS yahaye abahinzi ifumbire kandi ENAS igaha ifumbire umuhinzi ufite voucher (mu masezerano yasinywaga hagati ya ENAS na Minagri).

    Yakomeje asaba Urukiko kuba rwazagendera kuri voucher za nyuma rukanabihuza n’ibaruwa ya Minagri iriho kashe mu gufata icyemezo.

    Inteko Iburanisha kandi yahaye umwanya Me Gahongayire Miriam, wari uhagarariye Minagri muri uru rubanza asobanura ko Nkubiri yakoze intonde za baringa zidahuye n’abahinzi.

    Me Gahongayire yavuze ko izo vouchers Nkubiri avuga mu ibaruwa ye ndetse niba zikenewe yabwira Minagri ikazitegura ariko amusaba Nkubiri kugaragariza Urukiko icyo izo vouchers zizafasha mu rubanza.

    Nkubiri yahise ahabwa umwanya avuga ko izo vouchers zizafasha mu rubanza kuko mu gutanga ifumbire arizo zagenderwagaho nkuko biri mu masezerano kandi ngo nta muhinzi wahawe ifumbire adahawe voucher kandi n’wagabanyirizwaga hagendewe kuri voucher ari nacyo cyahereweho basonerwa 1.799.702.250Frw.

    Me Emmanuel Turatsinze wunganira Nkubiri nawe yavuze ko izo vouchers zihuye n’amalisiti ku buryo intonde ziriho abaturage bahabwa ifumbire bose ari ababaga bazifite. Yakomeje asobanura ko umuturage wazaga guhabwa ifumbire yabaga afite agapapuro kariho code akakerekana agasinya kuri liste ko ahawe n’ifumbire bakagasikana.

    Me Turatsinze yavuze ko aho bihuriye n’urubanza ari uko Minagri ivuga ko Enas yatanze ifumbire kubadafite voucher kandi Enas yohererezaga Minagri urutonde rw’abahawe ifumbire na voucher bazanye.

    Me Rutagengwa nawe wunganira Nkubiri yavuze ko impamvu umukiliya wabo asaba Vouchers ari uko we ku ikubitiro atari azi abagenerwabikorwa b’ifumbire byari mu nshingano za Minagri ari nabyo bihura na vouchers kuko Minagri n’inzego z’ibanze arizo zateguraga liste zigendeye ku mubare wa vouchers n’ingano y’ifumbire zapakiwe mu modoka.

    Me Gahongagayire yasobanuye ko ifumbire yateje ikibazo muri uru rubanza ari iyatanzwe mu gihembwe cy’ihinga cya A mu 2009 kugeza mu gihembwe cy’ihinga cya B mu 2013.

    Yavuze ko hari aho Enas yatangaga ifumbire igihe cyo kwishyura leta ikishyura Enas. Igihembwe cy’ihinga vouchers zitatanzwemo hari amaliste yakozwe kuko iyo ifumbire yabaga iri butangwe inzego z’ibanze zakoraga amaliste y’abazahabwa ifumbire bagahabwa na vouchers ari nazo zagereranywa n’itike yo kubona ifumbire.

    Me Gahongayire yavuze kandi ko izo liste zakorwaga n’inzego z’ibanze ku baturage bagombaga guhabwa ifumbire ndetse ngo amasezerano yo ari hagati ya Enas/Nkubiri na Minagri. Avuga ko Enas yakoraga liste y’abahawe ifumbire.

    Nkubiri we yavuze ko vouchers bazizanirwaga na Minagri binyuze mu baturage ndetse bakazisubiza iyi minisiteri. Yatanze urugero rw’Igihembwe cy’Ihinga cya A mu 2012, aho bamuhaye ifumbire ya 2.647.850 Frw, itarahawe abaturage ni 79.482289 naho iyo basubije Minagri ifite agaciro ka 1.663.061.250 bakaba barishyuye 338.391.250 Frw.

    Muri uru rubanza kandi Minagri yatanze ikirego cy’indishyi kuko yagize igihombo gikomeye aho yagiranye amasezerano na ba Rwiyemezamirimo banyuranye barimo na ENAS/Nkubiri ahera mu 2008 kugera mu 2013 B.

    Me Gahongayire uhagarariye Minagri yavuze ko Nkubiri yatumizaga ifumbire hanze y’igihugu kandi hari hateganijwe ko amaze kuyigeza mu baturage yagombaga gukora amaliste agaragaza iyo bahawe, amafaranga yishyuwe n’ay’umwenda usigayemo.

    Ngo siko byagenze kuko Nkubiri siyo maliste yashyikirije Minagri kuko yaje gusanga harimo aya baringa igasanga harimo abarimo umwenda w’ifumbire kandi mu by’ukuri nta yo bahawe.

    Me Gahongayire avuga ko hari 2.058.302.705 Frw y’igihombo, asaba ko Urukiko rwategeka ko Nkubiri ayaha Minagri cyokora hakavamo 55.000.000 Frw Nkubiri yishyuye ubwo yabazwaga muri RIB. Yakomeje avuga ko Minagri yahabwa indishyi za 1.000.000 Frw zirimo igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko kwemeza ibyaha Nkubiri ashinjwa rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

    Ku rundi ruhande ariko Nkubiri n’abamwunganira babwiye Urukiko ko kuva urubanza rwatangira bagiye basaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso by’uko ibi byaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha byakozwe ntibwabigaragaza ari nayo mpamvu ibi byaha bashinja umukiliya wabo nta shingiro bifite bakaba basaba ko yagirwa umwere.

    Nkubiri na we yavuze ko icyaha cy’inyandiko mpimbano atigeze agikora kandi ko ari inzirakarengane ndetse amaze umwaka wose afunzwe ari umwere.

    Nyuma y’isubikwa ryo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa Nkubiri, Ubwanditsi bw’urukiko bwavuze ko uzasomwa ku wa 18 Kamena 2021.

    Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka itandatu, avuga ko afunzwe ari umwere

  • Umuhungu wa Gen Irategeka washinze CNRD yahishuye imikoranire ya se na Rusesabagina –

    Ibyo yabivuze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mu gihe Urukiko rwumvaga ubwiregure bwa Ndagijimana Jean Chrétien, ari na we muto mu bo bareganywa muri uru rubanza, yavuze ko yafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye gufata amafaranga se yari yamutumye.

    Uyu musore w’imyaka 24 yabanje gushimira abatumye agera mu Rwanda. Ati “Mbere na mbere ndashimira abagize uruhare ngo ngezwe mu Rwanda kuko nahoraga mbibwira ababyeyi ariko ntibanyumve cyangwa bakabifata nk’aho ntacyo bivuze.”

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare na se ku gahato.

    Icyo gihe hari hashize amezi make CNRD ishinzwe [nyuma yo kwiyomora kuri FDLR FOCA], maze Gen Irategeka atanga itegeko ko umwana wese ugejeje ku myaka 18 mu mpunzi agomba kujya mu gisirikare kandi Ndagijimana yari ayigejejeho.

    Yakomeje ati “Ni ibintu mu muryango twarwanyije, Mama yaramfashije turabirwanya ariko nyine biba iby’ubusa”.

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abandi bo muri uwo mutwe babyishimiye kuko “kubona umwana wa Perezida ari hamwe nabo byari ishema’’.

    Mu Ukwakira 2016 Ndagijimana yahise ajya guhabwa amasomo ya gisirikare ayarangiza muri Gicurasi 2017, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    -  Yavuze aho amafaranga se yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba yavaga

    Ndagijimana amaze kurangiza amashuri, yahawe umwanya mu buyobozi bwa CNRD aho yari yaragizwe umunyamabanga.

    Yabwiye Urukiko ko mu bihe bitandukanye Gen Irategeka Wilson yamwoherezaga kuzana amafaranga yabaga yohererejwe aturutse mu Bubiligi.

    Aho yasobanuraga uko yafashwe ku wa 9 Gashyantare 2018, na none yatumwe i Goma kuhazana amafaranga.

    Umucamanza Muhima Antoine yamubajije niba bwari ubwa mbere agiye kuyahafata, arasubiza ati “Ntabwo bwari bwo bwa mbere.”

    Yongeye aramubaza ati “Ikindi gihe wajyaga kureba ayo mafaranga yabaga yoherejwe na nde?”

    Ndagijimana arasubiza ati “Amazina ntabwo nyibuka neza ariko inkomoko yayo yabaga ari mu Bubiligi cyangwa Zambie.”

    Yabwiye urukiko ko yagiye muri CNRD na FLN kuva byashingwa, abijyamo ku gitutu ariko “ayibamo ku bushake”.

    Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko yemera ko yabaye muri MRCD/FLN ari kuko “ariho honyine yari afite ho kuba”.

    Ati “Ababyeyi banjye bari bayirimo, kandi nta handi nari mfite ho kujya kuko ntaho nari nzi.”

    Yemereye Urukiko ko aba muri MRCD/FLN yari azi ko iyobowe na Rusesabagina kandi yabimenye mu ishingwa ryayo kuko yitabiriye inama ya CNRD yavugaga ko bagiye kwihuza n’andi mashyaka.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko Ndagijimana Jean Chrétien yari ku gitutu cya se bityo ko atari kubona uko yitandukanya n’umutwe ayoboye.

    -  Paul Rusesabagina yabaga mu Bubiligi kandi hari amafaranga yagiye yohereza muri RDC

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe 2021 hagaragajwe ihererekanya ry’amafaranga ryagiye riba hagati y’abantu benshi avuye kwa Paul Rusesabagina akagera muri RDC.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Kuri iyo tariki Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure, ishyaka yashinze.

    Ubushinjacyaha bwifashishishije inyandiko za Western Union bwabwiye Urukiko ko hari ibihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga 8.000, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Bwavuze ko ayo muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, na Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Uwitwa Jean de Dieu w’i Goma na we yavuzwe mu bakiriye amafaranga.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yoherejwe kuzana amafaranga i Goma “nk’inshuro eshatu”. Yavuze ko icyo yakoreshwaga “kitari kimureba” we yayazanaga akayashyikiriza se, Gen Irategeka Wilson.

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe kandi Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba muri icyo gihugu ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka yavuze ko yohereje amafaranga mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric. Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.

    Ubwo Ubugenzacyaha bwabazaga Ndagijimana Jean Chrétien abateraga inkunga FLN ku wa 16 Nyakanga 2020, nabwo yavuze ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Muri raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Ndagijimana yemereye Urukiko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ko ibikorwa byo kwakira amafaranga byose ari we byabaga byanditsweho.

    Iburanisha ry’uyu munsi ryasorejwe kuri Ndagijimana Jean Chrétien; rizasubukurwa ku wa Kane, tariki ya 20 Gicurasi 2021, humvwa ukwiregura kwa Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yinjijwe muri CNRD na Se ku gahato, agahitamo kuyigumamo kuko nta handi yari afite ho kujya. Yemeye ko mu bihe bitandukanye se yohererejwe amafaranga aturutse mu Bubiligi aho Rusesabagina yabaga

    Me Mugabo Shariff Yusuf ni we wunganira Ndagijimana Jean Chrétien

  • Zambiya: abaturage bakomeje kugaragaza uburakari bukomeye basaba impinduka Bayobowe na Mr Hechilema utavuga rumwe na leta. #rwanda #RwOT

    Umukandida ukomeye w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Zambiya, Hakainde Hichilema, yashizwe mumajwi n'abaturage mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe muri Kanama i Lusaka ku wa gatatu, kubera ko Abanyazambiya benshi basabye 'impinduka' .
    Abaturage bakomeje kuvuga ko igihugu gikennye,kandi harimo niznzara ikabine ,igihu giherereye mu majyepfo y'Afurika gifite abaturage basaga miliyoni 17 ntigisanzwe.

    Umwenda wacyo wo hanze ubarirwa hafi muri miliyari 10 z'amayero, kimwe cya kabiri kikaba gifitwe n'ababerewemo imyenda.
    Biteganijwe ko iki kibazo cy'ubukungu ndetse ninzara gushizwe mubiganza bya 'HH', wahawe aka kazina kugira igihu gisubire kumurongo kwishirahamwe kwa (UPND), biteganijwe ko Perezida uriho, Edgar Lungu azakurwaho.

    Inyuma ya Bwana Hichilema, amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi n'abarwanashyaka bashinze ihuriro ryitwa UPND Alliance kuri Zambiya Turashaka ko ari Ariwe ufata intebe.
    Hakainde Hichilema yasezeranije imbaga ati: 'Tuzareba neza ko utazasonza kandi ko abana bawe bashobora kujya ku ishuri.' Yongeyeho ati: 'Turashaka gutsinda mu cyiciro cya mbere.'
    Hakainde Hichilema yari yatsinzwe amatora mu mwaka wa 2016. Yamaze amezi ane muri gereza azira azira kuvugako amatora yaba yaribwe nokugumura abaturage.
    Zambiya imaze kugira umutekano muke kuva amatora y'amashyaka ya mbere yabaye mu 1991, izatora mu matora ya perezida n'abadepite ku ya 12 Kanama.

    ibi bikomeje guteza ikibazo gikomeye mubaturage bakomeje kuvuga ko bafite ubwoba ako bizeye ko impinduka zigomba kubaho uko byagenda kose.

    The post Zambiya: abaturage bakomeje kugaragaza uburakari bukomeye basaba impinduka Bayobowe na Mr Hechilema utavuga rumwe na leta. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/20/5229/

  • BAL2021: Patriots BBC yakatishije itike ya … – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wasabye Patriots BBC gukoresha imbaraga n'amayeri menshi kugira ngo bahagarike umuvuduko w'abakinnyi ba GNBC batifuzaga gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya.

    GNBC niyo yatangiye umukino neza, ibifashijwemo n'abakinnyi bayo bigaragaje muri uyu mukino barimo Randriamampi na Razanamaheni, yatsinze agace ka mbere ku kinyuranyo cy'amanota 7, kuko yatsinze amanota 25-18.

    Patriots yaje mu gace ka kabiri yikosoye, abakinnyi bayo barimo Ndizeye Dieudonne, Costner na Hagumintwali bayifasha kukegukana batsinze amanota 23-19. Amakipe ajya kuruhuka GNBC iri imbere n'amanota 44-41 ya Patriots.

    GNBC yatangiranye imbaraga nyinshi agace ka gatatu, igerageza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi ariko biranga, karangira itsinze Patriots amanota 16-14.

    Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, Patriots yasabwaga gukuramo ikinyuranyo cy'amanota 4 bari bayishyizemo, ndetse ikanashaka uko ishyiramo ikinyuranyo kugira ngo itsinde umukino.

    Umunyamerika, Brandon Costner, Wamukota na Ndizeye Dieudonne bakoresheje imbaraga nyinshi, bafashijwe na bagenzi babo bahindukirana ikipe ya GNBC bayitsinda amanota 22-12, bashyizemo ikinyuranyo cy'amanota 10 yose.

    Aka gace ka nyuma kabereye urufunguzo Patriots rwo gutsinda umukino kuko bahise barusha GNBC amanota atandatu, kuko umukino warangiye Patriots itsinze amanota 78-72.

    Kiady Razanamahenina wa GNBC ni we watsinze amanota menshi mu mukino, aho yatsinze amanota 21, mu gihe Brandon Costner wa Patriots yatsinze amanota 16.

    Uyu mukino watumye Patriots BBC yegukanye amanota abiri y'intsinzi asanga andi abiri yavanye kuri Rivers Hoopers, yuzuza ane ihita ikatisha tike ya 1/4.

    Uko itsinda rya Mbere rihagaze

    1. Patriots BBC: Imikino 2 amanota 4

    2. Us Monastir: Umukino umwe, amanota 2

    3. GNBC: Imikino 2 amanota 2

    4. Rivers Hoopers: Umukino umwe,inota rimwe.

    Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

    Itsinda rya Gatatu

    05:30: Feroviario de Maputo vs Douanes

    Uko muri Kigali Arena byari byifashe ku mukino wa Patriots na GNBC

    Patriots yatsinze GNBC bigoranye

    Patriots yahise ibona itike ya 1/4

    J.Cole wa Patrios ahanganye n’abakinnyi ba GNBC

    Patriots isigaje umukino na US Monastir mu itsinda Iyoboye rya A

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105753/bal2021-patriots-bbc-yakatishije-itike-ya-nyuma-yo-kwisasira-gnbc-yo-muri-madagascar-105753.html

  • Rwanda: kuwa 19 Gicurasi urukiko mpuzamahanga rwongeye kuburanisha abaregwa iterabwoba murubanza rwa paul rusesabagina batatu muribo bemera icyaha harimo n'umuhungu wa Gen wilson Irategeka wavuzeko yagiyemo kugahato kase. #rwanda #RwOT

    Batatu bireguye uyu munsi bemeye ko babaye abarwanyi mu mutwe wa FLN ariko bashimangira ko binjiye mu gisirikare ku gahato.

    Ndagijimana Jean Chretien w'imyaka 24, ni umuhungu wa General Wilson Irategeka wari umuyobozi w'umutwe wa FLN.

    Yemeye ko yabaye mu mutwe wa FLN ariko ko yayinjiyemo ku gitutu cy'umubyeyi we.

    Ngo yabanje kwanga kujya mu gisirikare ariko aza kuganzwa na se wasabaga abana bose bujuje imyaka 18 kwinjira igisirikare.

    Abajijwe impamvu atitandukanyije n'uyu mutwe, Ndagijimana yabwiye urukiko ko yananiwe kwitandukanya n'ababyeyi be kuko yari akiri mutoya.

    Uyu musore wafatiwe mu mujyi wa Goma umwaka ushize ngo yari ageze ku ipeti rya S/Lt mu ngabo za FLN.

    Umwunganira mu mategeko Mugabo Shariff Yusuf yasabye urukiko kwita ku kigero gito cy'imyaka 18 uyu musore yari afite ubwo yinjizwaga mu gisirikare.

    Yavuze kandi ko Ndagijimana yari ku gitutu cya se wari umuyobozi w'ingabo kandi akaba yaragombaga gutanga urugero ku bandi babyeyi ngo bemere gutanga abana babo.

    .France:President Macron yahishuye intego yuruzinduko azakorera mu Rwanda mumpera za Gicurasi uyumwaka.

    .Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko aho afungiye i Kigali yababwiye ko arwaye Cyane

    Kwitonda Andre we ngo yahunze mu mwaka wa 1994 yerekeza mu gihugu cya Congo-Brazaville.

    Mu nkambi, abasore bose ngo bategetswe kujya mu gisirikare cya Congo-Kinshasa ngo yinjira igisirikare ubwo.

    Muri Congo, Abanyarwanda ngo baje kwirukanwa mu gisirikare cy'iki gihugu ahatirwa kwinjira mu mutwe wa FDLR wari umaze gushingwa.

    Nyuma ya FDLR ngo yinjiye mu mutwe wa FLN wo wababwiraga ko utagamije intambara nyamara na wo aza gusanga udatandukanye n'uwo ahunze.

    Ngo ntiyashoboye kwitandukanya n'uyu mutwe kubera ko yatinyaga ibihano birimo urupfu byahabwaga abagerageje gutoroka.

    Kwitonda avuga ko atumva ukuntu yagejejwe mu rukiko kandi abandi bahoze mu barwanyi barashubijwe mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko abasaga 400 barimo n'abari bamukuriye bamaze gusubizwa mu buzima nyuma yo kunyuzwa mu ngando mu kigo cya Mutobo.

    Uwa Gatatu wireguye ni Theogene Hakizimana na we wemera ko yabaye umurwanyi wa FLN ariko akavuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato.

    Yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa by'iterabwoba, asaba gusubizwa mu buzima busanzwe nk'uko byakorewe abandi.

    Uru rubanza rw'abagize itsinda ryitiriwe Rusesabagina ruragenda rwerekeza ku musozo.

    Ku munsi w'ejo hatahiwe babiri ba nyuma barimo Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi ugaragara muri uru rubanza

    The post Rwanda: kuwa 19 Gicurasi urukiko mpuzamahanga rwongeye kuburanisha abaregwa iterabwoba murubanza rwa paul rusesabagina batatu muribo bemera icyaha harimo n'umuhungu wa Gen wilson Irategeka wavuzeko yagiyemo kugahato kase. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/20/rwanda-kuwa-19-gicurasi-urukiko-mpuzamahanga-rwongeye-kuburanisha-abaregwa-iterabwoba-murubanza-rwa-paul-rusesabagina-batatu-muribo-bemera-icyaha-harimo-numuhungu-wa-gen-wilson-irategeka-wav/

  • Minisitiri Busingye yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya kuko bakorera inyungu z'umuturage – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyateguwe n'Ihuriro ry'Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda 'Legal Aid Forum' yari igamije kwiga ku burenganzira bw'ikiremwamuntu, ibikenewe gukosorwa no kongerwamo imbaraga ndetse no kugaragaza icyakorwa ngo birusheho kunozwa.

    Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gusenyera umugozi umwe na guverinoma kuko byose bigamije kurengera inyungu z'umuturage.

    Yagize ati 'Iyo turebye ku bufatanye n'imiryango itegamiye kuri Leta twe nka guverinoma tubona ariyo mahitamo yonyine dufite. Si amahitamo yavuye mu bindi byinshi ariko kandi n'iyo haba hari ibindi byo guhitamo, ubufatanye ni bwo bwaza ku mwanya wa mbere. Kandi ndavuga ubufatanye bufite icyo busobanuye.'

    Yavuze ko ibijyanye no kubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu nta gihe na kimwe ku Isi byigeze biba iby'uruhande rumwe.

    Ati 'Guharanira kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, nta na hamwe ku Isi byabaye ngo biharirwe igice kimwe. Nta hantu nzi byigeze biharirwa uruhande rumwe, ngo bitegekwe n'imiryango itegamiye kuri leta cyangwa se guverinoma ahubwo buri gihe biba bisaba gukorera hamwe no guhuza imbaraga.'

    Minisitiri Busingye yavuze ko ubufatanye Guverinoma y'u Rwanda ifitanye n'imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gihugu ari amahirwe akomeye kandi akwiye gushingirwaho mu rugendo rugikomeza aho kumera nk'abahora bahanganye nayo.

    Yasobanuye ko bikwiye ko imiryango itegamiye kuri Leta ihaguruka ikagaragaza ibitagenda neza bigakosorwa aho kwihutira gutanga amaraporo no kugonganira ku rwego mpuzamahanga kandi bakorera abaturage b'u Rwanda.

    Busingye yashimangiye ko kugeza ubu hakwiye kurebwa aho ubufatanye bwa guverinoma n'iyi miryango buhagaze n'icyakorwa kugira ngo bukomeze kwimakazwa.

    Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, yavuze ko ubufatanye hagati y'imiryango itegamiye kuri Leta na Guverinoma bugomba kubaho kandi binyuze mu kwizerana kuko ibyo impande zombi zikora umuturage ari we ushyirwa ku isonga.

    Umuyobozi Mukuru wa Never again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ari cyo gihe cyo gutinyuka bakavuga ibitagenda hagamijwe ko bihabwa umurongo uboneye.

    Yagize ati 'Dukwiye kuvuga ariko dufite ibimenyetso bifatika kandi tugendeye ku byo minisitiri yatubwiye ntidukwiye kugira ubwoba bwo kuvuga mu gihe dufite ukuri. Mu kuri twese n'ubwo turi guhangana ariko abagenerwabikorwa bacu n'abaturage bivuze ko dufatanyije mu iterambere.'

    Ihuriro ry'Imiryango itegamiye kuri Leta ryasabye ko hari ingingo zikwiye guhindurirwa umuvuno zikubiye mu ngeri zitandukanye, zirimo kunoza imitangire y'amakuru, kunoza amategeko arimo ayo kurengera abana, abafite ubumuga, abagore no kuyigisha, kwimakaza imibereho myiza y'abaturage, kubakira ubushobozi iyo miryango no kwimakaza imikoranire iboneye n'imiryango hagati yayo.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya nayo kuko bose bakorera umuturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-busingye-yasabye-imiryango-itegamiye-kuri-leta-gufatanya-kuko

  • Minisitiri Busingye yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya kuko bakorera inyungu z’umuturage –

    Yabigarutseho mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda “Legal Aid Forum” yari igamije kwiga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ibikenewe gukosorwa no kongerwamo imbaraga ndetse no kugaragaza icyakorwa ngo birusheho kunozwa.

    Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gusenyera umugozi umwe na guverinoma kuko byose bigamije kurengera inyungu z’umuturage.

    Yagize ati “Iyo turebye ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta twe nka guverinoma tubona ariyo mahitamo yonyine dufite. Si amahitamo yavuye mu bindi byinshi ariko kandi n’iyo haba hari ibindi byo guhitamo, ubufatanye ni bwo bwaza ku mwanya wa mbere. Kandi ndavuga ubufatanye bufite icyo busobanuye.”

    Yavuze ko ibijyanye no kubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta gihe na kimwe ku Isi byigeze biba iby’uruhande rumwe.

    Ati “Guharanira kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta na hamwe ku Isi byabaye ngo biharirwe igice kimwe. Nta hantu nzi byigeze biharirwa uruhande rumwe, ngo bitegekwe n’imiryango itegamiye kuri leta cyangwa se guverinoma ahubwo buri gihe biba bisaba gukorera hamwe no guhuza imbaraga.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko ubufatanye Guverinoma y’u Rwanda ifitanye n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gihugu ari amahirwe akomeye kandi akwiye gushingirwaho mu rugendo rugikomeza aho kumera nk’abahora bahanganye nayo.

    Yasobanuye ko bikwiye ko imiryango itegamiye kuri Leta ihaguruka ikagaragaza ibitagenda neza bigakosorwa aho kwihutira gutanga amaraporo no kugonganira ku rwego mpuzamahanga kandi bakorera abaturage b’u Rwanda.

    Busingye yashimangiye ko kugeza ubu hakwiye kurebwa aho ubufatanye bwa guverinoma n’iyi miryango buhagaze n’icyakorwa kugira ngo bukomeze kwimakazwa.

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, yavuze ko ubufatanye hagati y’imiryango itegamiye kuri Leta na Guverinoma bugomba kubaho kandi binyuze mu kwizerana kuko ibyo impande zombi zikora umuturage ari we ushyirwa ku isonga.

    Umuyobozi Mukuru wa Never again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ari cyo gihe cyo gutinyuka bakavuga ibitagenda hagamijwe ko bihabwa umurongo uboneye.

    Yagize ati “Dukwiye kuvuga ariko dufite ibimenyetso bifatika kandi tugendeye ku byo minisitiri yatubwiye ntidukwiye kugira ubwoba bwo kuvuga mu gihe dufite ukuri. Mu kuri twese n’ubwo turi guhangana ariko abagenerwabikorwa bacu n’abaturage bivuze ko dufatanyije mu iterambere.”

    Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ryasabye ko hari ingingo zikwiye guhindurirwa umuvuno zikubiye mu ngeri zitandukanye, zirimo kunoza imitangire y’amakuru, kunoza amategeko arimo ayo kurengera abana, abafite ubumuga, abagore no kuyigisha, kwimakaza imibereho myiza y’abaturage, kubakira ubushobozi iyo miryango no kwimakaza imikoranire iboneye n’imiryango hagati yayo.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya nayo kuko bose bakorera umuturage

  • Rubavu: Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gicurasi 2021, ahagana saa Saba, basanzwe mu rugo ruri mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko bajyanywe kwigishwa bagacibwa n’amande.

    Ati ’’Mu by’ukuri Covid-19 irahari kandi tugirwa inama ko tugomba kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko ari naho hashobora kugaragara ibyago byo kwandura. Abaturage bagomba kubahirira amabwiriza barabizi ko insengero zujuje ibisabwa mu bwirinzi zifunguye ntawe ubujije gusenga ariko ntabwo ari ugusengera ahabonetse. Abafashwe bajyanywe muri Stade Umuganda kugira ngo baganirizwe banacibwe amande.’’

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 150 bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abenshi muri bo akaba ari ababaga bari mu tubari n’abatambara cyangwa bakambara nabi udupfukamunwa.

    Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Rubavu