Category: Uncategorized

  • Mu ibanga rikomeye cyane Thacien Titus n' umugore we bibereye i Dubai ku mucanga barebana akana ko mu jisho, Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Thacien Titus wamenyekanye cyane mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, we n' umugore we bari kubarizwa kumugabane wa Azia , i Dubai barebana akana ko mu jisho.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, nibwo uyu muhanzi Titus yashyize amafoto kurubuga rwa WhatsApp kuri stutus yiwe agaragaza ko yishimye cyane we n' umugore ubona agatwenge arikose , barebana akana ko mu jisho ubona ko hagatiyabo urukundo ruri kugurumana.

    Uyu muhanzi Titus umunyamakuru wa Impanuro.rw yagerageje ku mubaza ibyo yagiye gukorera Dubai ntiyagira icyo amutangariza. Gusa amakuru ahari nuko uyu muhanzi ashobora kuba yagiye mubikorwa by' umuziki kuko dusanzwe tumumenyereye mu indirimbo zaririmbiwe Imana kandi zakunzwe n' imbaga nyamwinshi hirya no hino mu Rwanda. Andi makuru ahari nuko aba bombi basanzwe ari abacuruzi bakomeye hano mu Rwanda , dore ko impamvu ibi tubivuze nuko uyu muhanzi yari ahagaze ku ma modoka atwara imizigo niyo mpamvu tutashidikanya y' uko nabyo biri mubyaba byabajyanye aho i Dubai. Gusa nanone uyu muhanzi igihe yagira icyo aza gutangariza iki kinyamakuru tuzakibamenyesha mu nkuru yacu itaha.

    Umuhanzi Thatien Titus yize amashuri yisumbuye i Kibogora,akaba yaratangiye kuririmba  mu mwaka wa 2005 ,asohora indirimbo ze bwa mbere zivuye muri studio mu mwaka wa 2011.

    Thacien Titus umwaka wa 2019 akaba yarashyize hanze umuzingo w'indirimbo(Album) we wa gatatu witwa Ntituzayoba,ugizwe n'indirimbo nka Nshyigikira,Ntituzayoba,Biraruta mbere n'izindi.

    Umugore wa Titus nawe ari kumucanga

    Titus ntiyigeze agira icyo atangariza umunyamakuru wa Impanuro.rw

    Ibyishimo nibyose kuri Thacien Titus


    Aba bombi bamaze igihe kinini babana nk' umugore n' umugabo

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/22/mu-ibanga-rikomeye-cyane-thacien-titus-n-umugore-we-bibereye-i-dubai-ku-mucanga-barebana-akana-ko-mu-jisho-amafoto/

  • Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy'ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, yavuze byatangiye ahagana saa moya, mu kibaya cy'ikirunga hagaragara umuriro mu gace gatuyemo abantu kitwa Kibati.

    Mu Mujyi wa Rubavu wegereye Goma, abaturage hafi ya bose basohotse mu nzu bahagarara hanze kubera ubwoba.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 147, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n'imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-nyiragongo-cyongeye-kuruka

  • Kigali: Abantu umunani barimo n'uwibaga akoresheje imbunda y'igikinisho bafashwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo aba bagabo bibaga abaturage bamwe muri bo biyise abasirikare uko ari umunani Polisi y'u Rwanda yaberetse itangazamakuru.

    Bashinjwa ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, gukorera abaturage iterabwoba no kwiyitirira inzego.

    Polisi yavuze bagendaga ahantu bagatumiza ibicuruzwa, bamara kubihabwa bakabijyana. Nyuma umwe muri bo yaje gusubira aho yabifashe ababaza impamvu bacuruza ibintu bidafite inyemezabwishyu, anabaca amande.

    Abashinjwa ubu buriganya bahakaniye itangazamakuru ko ari abajura. Umwe yagize ati 'Njye nta cyaha nishinja rwose barambeshyera […] banyemeje ko ngomba kuvuga ko nkorana n'aba bantu akazi ko kujya gufata ibintu mu maduka kandi rwose ubu nibwo aba bantu nkibabona.'

    Hari umutangabuhamya ushinja iri tsinda ko ryagiye rikamwiba amafaranga ye ryiyitiriye ko rikora muri Polisi y'u Rwanda.

    Ati 'Yaraje ansanga muri kontwari anyereka ikarita, ndamwegera ngo ndebe ko ariyo ndahindukira nzenguruka kontwari ndeba koko ko ari umusirikare ahita anyambika amapingu baranjyana batangira kunyaka amafaranga kuko ngo nta nyemezabwishyu nari nabahaye.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no gukorera abaturage iterabwoba.

    Ati 'Tumaze ibyumweu bibiri dukurikirana ibikorwa by'iri tsinda aho bagenda biba abaturage bagakora ubujura bushukana. Icya kabiri bakanabakorera iterabwoba, bakanitirira ibyo batari byo.'

    Yongeyeho ko aba bagabo banitwazaga amapingu n'imbunda y'igikinisho kugira ngo babashe kwiba abaturage neza.

    Dosiye yabo igiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha bufite inshingano zo kuba bwayishyikiriza ubushinjacyaha bukayiregera urukiko.

    Bimwe mu byangombwa bitwazaga birimo ikarita ya gisirikare, amapingu n’imbunda y’igikinisho

    Abafashwe bose bahakanye ibyo baregwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abantu-umunani-barimo-n-uwibaga-akoresheje-imbunda-y-igikinisho-bafashwe

  • Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka –

    Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy’ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, yavuze byatangiye ahagana saa moya, mu kibaya cy’ikirunga hagaragara umuriro mu gace gatuyemo abantu kitwa Kibati.

    Mu Mujyi wa Rubavu wegereye Goma, abaturage hafi ya bose basohotse mu nzu bahagarara hanze kubera ubwoba.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 147, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n’imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.


  • Kigali: Abantu umunani barimo n’uwibaga akoresheje imbunda y’igikinisho bafashwe –

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo aba bagabo bibaga abaturage bamwe muri bo biyise abasirikare uko ari umunani Polisi y’u Rwanda yaberetse itangazamakuru.

    Bashinjwa ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, gukorera abaturage iterabwoba no kwiyitirira inzego.

    Polisi yavuze bagendaga ahantu bagatumiza ibicuruzwa, bamara kubihabwa bakabijyana. Nyuma umwe muri bo yaje gusubira aho yabifashe ababaza impamvu bacuruza ibintu bidafite inyemezabwishyu, anabaca amande.

    Abashinjwa ubu buriganya bahakaniye itangazamakuru ko ari abajura. Umwe yagize ati “Njye nta cyaha nishinja rwose barambeshyera […] banyemeje ko ngomba kuvuga ko nkorana n’aba bantu akazi ko kujya gufata ibintu mu maduka kandi rwose ubu nibwo aba bantu nkibabona.”

    Hari umutangabuhamya ushinja iri tsinda ko ryagiye rikamwiba amafaranga ye ryiyitiriye ko rikora muri Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Yaraje ansanga muri kontwari anyereka ikarita, ndamwegera ngo ndebe ko ariyo ndahindukira nzenguruka kontwari ndeba koko ko ari umusirikare ahita anyambika amapingu baranjyana batangira kunyaka amafaranga kuko ngo nta nyemezabwishyu nari nabahaye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no gukorera abaturage iterabwoba.

    Ati “Tumaze ibyumweu bibiri dukurikirana ibikorwa by’iri tsinda aho bagenda biba abaturage bagakora ubujura bushukana. Icya kabiri bakanabakorera iterabwoba, bakanitirira ibyo batari byo.”

    Yongeyeho ko aba bagabo banitwazaga amapingu n’imbunda y’igikinisho kugira ngo babashe kwiba abaturage neza.

    Dosiye yabo igiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha bufite inshingano zo kuba bwayishyikiriza ubushinjacyaha bukayiregera urukiko.

    Bimwe mu byangombwa bitwazaga birimo ikarita ya gisirikare, amapingu n’imbunda y’igikinisho

    Abafashwe bose bahakanye ibyo baregwa

  • Imihango y’ubukwe bwa Meddy na Mimi bubera mu… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu byo wamenya ku muhanzi Meddy mbere yo gukora ubukwe

    Ngabo Medard Jobert ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane n'abatari bake, yavutse tariki 7 Kanama 1989, azwi cyane ku Izina rya Meddy, aririmba mu njyana ya RnB na Pop. Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w'indirimbo.

    Meddy aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Nyakanga tariki ya 4, 2010. Akigera muri iki gihugu yabaye muri Leta ya Chicago aho yakoreraga umuziki we mu nzu itunganya umuziki izwi nka Press One nyuma aza kuva Chicago yerekeza muri Leta ya Texas aho yagiye gukomereza amashuri ye ndetse na muzika.

    Meddy yakomeje gukorera indirimbo nyinshi muri Amerika, ni nyuma y'aho mu Rwanda yari amaze kumenyekana cyane, indirimbo ze zaramamaye mu karere k’Ibiyaga Bigari. Mu ndirimbo yatangiriyeho mu Rwanda twavugamo; Amayobera, Akaramata, Ese urambona, n'izindi.

    Ababyeyi ba Meddy bari abakunzi b'umuziki, Se yari umucuranzi wa gitari gusa Meddy nta mahwirwe yagize yo kumumenya bihagije cyagwa kumubona imbonankubone kuko Se yapfuye akiri muto cyane. Yakuze akunda umuziki aho nyina yamwigishaga kuririmba indirimbo za Bob Marley cyane cyane indirimbo ye yitwa Redemption.

    Meddy yize mu ishuri ry’icuke bita Ecole Independente i Burundi, igihe umuryango we wimukiraga mu Rwanda yakomereje ku ishuri ribanza rya St. Joseph, nyuma arangije amashuri abanza yize imibare n'ubugenge mu ishuri ryisumbuye rya La Colombiere.

    Uko urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kumenyekana mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro z'umwaka wa 2018 nabwo bari kumwe mu byishimo by'iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani. Byaje gusakara cyane ubwo bombi bajyaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru y’amavuko akavuga ko yamwihebeye.

    Indirimbo ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy yifashishijemo umukunzi we Mimi

    Icyo gihe uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Nyuma y'iminsi micye ubwo Mimi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Meddy wari uri muri Tanzania muri icyo gihe inkuru yari iri mu bitangazamakuru ni uko agiye gukorana indirimbo na Diamond, icyo gihe yavuye muri Tanzania ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwizihiza isabukuru y'umukunzi we Mimi.

    Meddy ku isabukuru y’umukunzi we Mimi

    Meddy abinyujije ku rubuga rwa Instagram yerekanye amashusho ari kumwe n'izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y'umukunzi we. Muri icyo gihe kandi Meddy yari aherutse gusomera Mimi mu ruhame (kumusoma) mu gitaramo yakoreye muri Canada, icyo gihe uyu muhanzi yari ari kuririmba indirimbo ye yise Ntawamusimbura, Mimi yanagaragaye mu mashusho.

    Yaririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ari nako ubona ibinezaneza mu maso yabo. Mbere y'uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi. Muri iyi ndirimbo, Meddy aririmbamo ko “tariki ya 01/08 ni bwo wambwiye akazina kawe”. Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry'uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

    Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Ni ku nshuro ya kabiri, Meddy yari ajyanye n'umukunzi we mu gitaramo kibereye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'aho bajyanye mu Bwongereza mu bitaramo yakoreyeyo muri Nzeri.

    Meddy yateye Ivi ahamya urukundo akunda Mimi

    Ku wa Gatanu ku i tariki 19 Ukuboza 2020, ni bwo Meddy yasabye uyu munya-Ethiopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana babana nk’umugabo n’umugore, Mimi nawe atazuyaje arabyemera mu mashusho yasahaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse nabo bombi ubwabo bari babyemeje.

                  

    Meddy ubwo yasabaga umukunzi we kumubera umugore 

    Ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, Mimi ukomoka muri Ethiopia yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe na bamwe mu nshuti ze za hafi z'uyu mukobwa. Meddy arakora ubukwe uyu munsi. 

    Dore uko gahunda y'umunsi y'ubukwe bwe imeze:

    Biteganyijwe ko saa Sita z’amanywa muri Dallas Texas ari bwo abatumiwe batangira kwicara mu byicaro byabo. Ubwo i Kigali biraba ari saa Moya z’umugoroba.

    Meddy ararongora uyu munsi ku itariki 22 Gicurasi 2021 ku isaha ya Saa moya z’umugoroba abatumiwe bose baraba bageze mu byicaro. Iyi ni itariki yari yanditswe ku mutsima wari wateguriwe uyu mukobwa.

    Mimi ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera ubukumi

    Ubukwe bwa Meddy buteganyijwe kubera muri Dallas muri Amerika. Amakuru InyaRwanda ikura mu nshuti za hafi za Meddy na Mimi avuga ko abatumiwe bose ndetse n'imiryango bamaze kugera muri Amerika aho biteguye ubukwe. Amakuru avuga ko kwinjira muri ubu bukwe bisaba kuba watumiwe. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko umuhanzi King James nawe ari mu bagomba kwitabira ubu bukwe.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘I CAN’T LIE’ YATUWE MIMI NA MEDDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105839/imihango-yubukwe-bwa-meddy-na-mimi-bubera-muri-amerika-iraba-itangiye-saa-moya-zuzuye-dore-105839.html

  • Kabya inzozi zo kuririmbana na Mbonyi: Israel… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 ni bwo Israel Mbonyi yatanze itangazo rireba abanyempano mu kuririmba babuze aho bamenera kugira ngo bamurike impano zabo. Buri muntu azajya yifata amashusho atarenze iminota ibiri arimo kuririmba ayihereze kuri WhatsApp; 0788880842. Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yagize ati “Hari itangazo rito mfitiye abantu bafite impano yo kuririmba cyangwa bumva bafite umuhamagaro wo kuririmba”.

    “Uyu mwaka turimo turategura album nshya, ndifuza kuririmbana n’abo bantu, rero niba wumva wishimiye kuririmbana nanjye kuri ino album nshya, ndashaka ko ukora akantu gato, urifata video urimo kuririmba itarengeje iminota ibiri, uririmbe indirimbo yose wifuza, hanyuma uyohereze kuri nimero 0788880842. Iyo video yawe izatugeraho, tuzayifata tuyirebe tuyumve, nituyishima uzumva tuguhaagaye tugutumire hanyuma uze turirimbane kuri ino album yanjye nsha”. 

    KANDA HANO USOME ITANGAZO RYA ISRAEL MBONYI

    Yavuze ko uwabyifuza wese cyangwa ukaba uzi umuntu uzi kuririmba “Wasanga iki ari cyo gihe cye kugira ngo Imana imumurike impano ye igaragare. Ndifuza gukora ibi kugira ngo mfatanye n’abantu benshi batandukanye bafite impano zo kuririmba ariko babuze aho bamenera, aho batoborera kugira ngo binjire mu murimo, mu muhamagaro wabo. Turi gukora ibi kugira ngo twagure ubwami bw’Imana muri rusange, hari abana benshi bafite impano ariko badafite connection badafite abo baziranye, batazi n’uko muri studio hasa”.

    Israel Mbonyi yateguye igikorwa cyo kumurika impano nshya

    Mbonyi yavuze ko yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abantu bose bafite impano mu kuririmba ariko bagowe no kubona uburyo bagaragaza impano bafite. Ati “Turi gukora ibi kugira ngo abo nabo bisange mu murimo babone inzira yo kwinjira mu murimo”. Mbonyi uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko kuwa 20 Gicurasi, yavuze ko nta kindi gisabwa kuri iyi gahunda ye yatangije, kuko imyaka yose waba ufite wemerewe kwinjira muri iyi gahunda yo kumurika impano nshya. Indirimbo azakorana n’aba banyempano zizaba zikubiye kuri Album ye nshya ya gatatu ari gutunganya. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi ukunzwe bihebuje mu ndirimbo zinyuranye amaze gukora zirimo; Mbwira, Baho, Sinzibagirwa, Hari ubuzima, Itashyo, Urwandiko, Ku marembo y’ijuru, n’izindi, yavuze ko ari gukora album nshya ‘Cross and songs’ ari nayo izaba iriho indirimbo azaririmbana n’abanyempano bashya. Yavuze ko abanyempano bazohereza indirimbo baririmbye kuri nimero ya WhatsApp twavuze haruguru, bazatoranyamo 20 ba mbere, nabo bazatoranywemo 10 ba mbere ari nabo bazaririmbana nawe kuri album ye nshya. 

    Ku bijyanye n’igihe iyi album ye nshya izarangira gukorwa, Mbonyi yavuze ko ari muri uyu mwaka wa 2021, ibisobanuye ko iki gikorwa cyo gushakisha abanyempano mu kuririmba kigomba guhita gitangira kuva ku munsi yatangiyeho itangazo, abahize abandi bakamenyekana vuba. Buri munyempano uzitabira iki gikorwa yemerewe kuririmba indirimbo yose ashaka, yaba iye bwite cyangwa iy’undi muhanzi, icyakora indirimbo zose zizoherezwa zigomba kuba ari izo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel songs). Twabibutsa ko uwakwifuza kwitabira iyi gahunda yakwifata video itarengeje iminota ayayohereza kuri WhatsApp: 0788880842.

    Album nshya Mbonyi ari gukora yanzuye kuyiririmbana n’abanyempano bashya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105837/kabya-inzozi-zo-kuririmbana-na-mbonyi-israel-mbonyi-yatangije-igikorwa-cyo-kuzamura-impano-105837.html

  • Ni icyaha – Busingye yibutsa abinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane za Jenoside –

    Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera iherutse kuboneka.

    Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma, witabiriwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye; Guverineri Gasana Emmanuel; Senateri Dusingizemungu ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Muri Kanama 2020 nibwo mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hatangiye kuboneka imibiri yashyinguwe, yabonywe n’abana bari baragiye ihene bagiye gucukura ibijumba bajombye igiti mu butaka bazamuramo umwenda banabona amagufa.

    Bahise batabaza ubuyobozi biba ngombwa ko icyo gice cyose giherereye mu Kagari ka Ntovu gitangira gushakishwamo imibiri, imyinshi yagiye iboneka mu mirima yari isanzwe ihingwamo n’abaturage bo muri uyu Murenge biganjemo abinangiye gutanga amakuru.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Kabandana Callixte, wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko impamvu muri uyu Murenge hakigaragara imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biterwa n’uko hakiri abantu benshi binangiye mu gutanga amakuru.

    Yavuze ko mu kubona amakuru y’imibiri yashyinguwe uyu munsi habayemo ibintu byinshi bikomeye birimo n’abatanze amakuru bagapfa.

    Ati “ Habayemo ibintu byinshi bikomeye harimo n’abantu bapfuye, Meya yashimiye abantu batanze amakuru ariko nagira ngo mbabwire ko umwe mu batanze amakuru aho yaturangiye twanahakuye imibiri, bwakeye apfa kandi uwamwishe yarabimubwiye ngo ayo makuru niyo ya nyuma utanze, bwakeye bamuhamba.”

    Kabandana yavuze ko uwo wamwishe ari umugore ndetse yaje no gufatwa agafungwa.

    Yavuze ko kandi hari n’undi mugabo wagiye kubazwa amakuru ku mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko atayatanga ngo kuko nta myaka ibiri asigaje ku Isi. Uwo mugabo yari yarafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika asabwe gutanga amakuru arabyanga.

    Nyuma y’iminsi mike yaje gupfa urupfu rusanzwe aguye muri gereza.

    Gushinyagurirwa mu gihe cyo gushakisha imibiri

    Kuva muri Kanama 2020, mu Kagari ka Ntovi mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera nibwo hatangiye gushakishwa imibiri, Kabandana yavuze ko kuva icyo gihe cyose, bagiye babwirwa n’amagambo abashinyagurira rimwe na rimwe akanaba urucantege ariko bakihangana.

    Yavuze ko abantu bagera kuri 16 batawe muri yombi bazira gushinyagurira abashakishaga imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko muri uyu Murenge bikigoranye kuba hagera ubumwe n’ubwiyunge bitewe no kwinangira imitima kwa bamwe na bamwe.

    Ati “ Turasaba ko abo bantu bazakurikiranwa bagahanwa by’intangarugero kuko baradushinyaguriye, imibiri y’abacu bayita ko ngo ari inyamanswa bahigaga baryaga bataye hariya, ukibaza uburyo inyamanswa yambaraga ipantalo, ako ni agashinyaguro urabona umubiri w’umuntu urimo n’umwenda uwamwishe akamwita inyamanswa.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guharanira kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko iyo bidakozwe byaba ari ukwica amategeko no kuba abahemu.

    Yakomeje avuga ko buri munyarwanda akwiriye gutanga amakuru akomoza ku baturage ba Rukumberi 16 bakurikiranweho gushinyagurira abashakishaga imibiri no kwanga gutanga amakuru nyuma y’imyaka 26 avuga ko bidakwiriye.

    Ku kijyanye n’uwatanze amakuru akabwirwa ko aribwo bwa nyuma ayatanze akicwa, yamaganye icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

    Ati “ Ndangira ngo nongere nibutse nshimangire ko tutazatezuka gukomeza gushyiramo imbaraga ufite amakuru wese agire umudendezo ayatange natayatanga araba akora icyaha, nayatanga araba agize neza, hariho nabagiraga ubwoba bagatanga udupapuro bakaranga ahari imibiri ubwo buryo bwinshi abantu batagamo amakuru ndabasaba ko bayatanga.”

    Yavuze ko buri munyarwanda yaba ukora muri Leta, uwikorera ndetse n’abakora mu miryango itegamiye kuri Leta buri wese afite mu nshingano guharanira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aribwo buzatuma u Rwanda rugera ku iterambere.

    Ati “ Dufite inshingano zo kudakozwa isoni no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, icyo tubona cyose gishobora kototera ubumwe bwacu kabone nubwo waba wumva utacyizeye neza shaka abandi mukiganireho ariko nticyototere ubumwe bw’abanyarwanda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bagiye bimwa ibyangombwa byo gushaka akazi abandi bakimwa amahirwe yo kwiga.

    Yatanze urugero kuri raporo yakozwe mu 1980 n’uwari ushinzwe iperereza muri Perefegiture ya Kibungo irimo abatusti 25 barimo Prof Nkusi Laurent uheruka kwitaba Iman, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre icyo gihe ngo bari bamwe mu bavuka muri aka gace babashije kwiga babona akazi mu bindi bice by’igihugu aho hasabwaga ko bakomeza gucungwa no kugenzurwa mu mirimo bakoraga.

    Urwibutso rwa Rukumberi rwashyinguwemo iyi mibiri rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge.

    Minsitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bimwaga ibyangombwa byo gushaka akazi

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera

    Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu murenge

    Uyu muhango wari witabiririwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

  • Ni icyaha – Busingye yibutsa abinangira gutanga amakuru y'ahari imibiri y'inzirakarengane za Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 2500 y'abatutsi biciwe mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera iherutse kuboneka.

    Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma, witabiriwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye; Guverineri Gasana Emmanuel; Senateri Dusingizemungu ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Muri Kanama 2020 nibwo mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera hatangiye kuboneka imibiri yashyinguwe, yabonywe n'abana bari baragiye ihene bagiye gucukura ibijumba bajombye igiti mu butaka bazamuramo umwenda banabona amagufa.

    Bahise batabaza ubuyobozi biba ngombwa ko icyo gice cyose giherereye mu Kagari ka Ntovu gitangira gushakishwamo imibiri, imyinshi yagiye iboneka mu mirima yari isanzwe ihingwamo n'abaturage bo muri uyu Murenge biganjemo abinangiye gutanga amakuru.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Kabandana Callixte, wavuze mu izina ry'abashyinguye ababo, yavuze ko impamvu muri uyu Murenge hakigaragara imibiri myinshi y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biterwa n'uko hakiri abantu benshi binangiye mu gutanga amakuru.

    Yavuze ko mu kubona amakuru y'imibiri yashyinguwe uyu munsi habayemo ibintu byinshi bikomeye birimo n'abatanze amakuru bagapfa.

    Ati ' Habayemo ibintu byinshi bikomeye harimo n'abantu bapfuye, Meya yashimiye abantu batanze amakuru ariko nagira ngo mbabwire ko umwe mu batanze amakuru aho yaturangiye twanahakuye imibiri, bwakeye apfa kandi uwamwishe yarabimubwiye ngo ayo makuru niyo ya nyuma utanze, bwakeye bamuhamba.'

    Kabandana yavuze ko uwo wamwishe ari umugore ndetse yaje no gufatwa agafungwa.

    Yavuze ko kandi hari n'undi mugabo wagiye kubazwa amakuru ku mibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko atayatanga ngo kuko nta myaka ibiri asigaje ku Isi. Uwo mugabo yari yarafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika asabwe gutanga amakuru arabyanga.

    Nyuma y'iminsi mike yaje gupfa urupfu rusanzwe aguye muri gereza.

    Gushinyagurirwa mu gihe cyo gushakisha imibiri

    Kuva muri Kanama 2020, mu Kagari ka Ntovi mu nkengero z'Ikiyaga cya Mugesera nibwo hatangiye gushakishwa imibiri, Kabandana yavuze ko kuva icyo gihe cyose, bagiye babwirwa n'amagambo abashinyagurira rimwe na rimwe akanaba urucantege ariko bakihangana.

    Yavuze ko abantu bagera kuri 16 batawe muri yombi bazira gushinyagurira abashakishaga imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko muri uyu Murenge bikigoranye kuba hagera ubumwe n'ubwiyunge bitewe no kwinangira imitima kwa bamwe na bamwe.

    Ati ' Turasaba ko abo bantu bazakurikiranwa bagahanwa by'intangarugero kuko baradushinyaguriye, imibiri y'abacu bayita ko ngo ari inyamanswa bahigaga baryaga bataye hariya, ukibaza uburyo inyamanswa yambaraga ipantalo, ako ni agashinyaguro urabona umubiri w'umuntu urimo n'umwenda uwamwishe akamwita inyamanswa.'

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guharanira kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko iyo bidakozwe byaba ari ukwica amategeko no kuba abahemu.

    Yakomeje avuga ko buri munyarwanda akwiriye gutanga amakuru akomoza ku baturage ba Rukumberi 16 bakurikiranweho gushinyagurira abashakishaga imibiri no kwanga gutanga amakuru nyuma y'imyaka 26 avuga ko bidakwiriye.

    Ku kijyanye n'uwatanze amakuru akabwirwa ko aribwo bwa nyuma ayatanze akicwa, yamaganye icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi.

    Ati ' Ndangira ngo nongere nibutse nshimangire ko tutazatezuka gukomeza gushyiramo imbaraga ufite amakuru wese agire umudendezo ayatange natayatanga araba akora icyaha, nayatanga araba agize neza, hariho nabagiraga ubwoba bagatanga udupapuro bakaranga ahari imibiri ubwo buryo bwinshi abantu batagamo amakuru ndabasaba ko bayatanga.'

    Yavuze ko buri munyarwanda yaba ukora muri Leta, uwikorera ndetse n'abakora mu miryango itegamiye kuri Leta buri wese afite mu nshingano guharanira ubumwe bw'abanyarwanda kuko aribwo buzatuma u Rwanda rugera ku iterambere.

    Ati ' Dufite inshingano zo kudakozwa isoni no guharanira ubumwe bw'abanyarwanda, icyo tubona cyose gishobora kototera ubumwe bwacu kabone nubwo waba wumva utacyizeye neza shaka abandi mukiganireho ariko nticyototere ubumwe bw'abanyarwanda.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bagiye bimwa ibyangombwa byo gushaka akazi abandi bakimwa amahirwe yo kwiga.

    Yatanze urugero kuri raporo yakozwe mu 1980 n'uwari ushinzwe iperereza muri Perefegiture ya Kibungo irimo abatusti 25 barimo Prof Nkusi Laurent uheruka kwitaba Iman, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre icyo gihe ngo bari bamwe mu bavuka muri aka gace babashije kwiga babona akazi mu bindi bice by'igihugu aho hasabwaga ko bakomeza gucungwa no kugenzurwa mu mirimo bakoraga.

    Urwibutso rwa Rukumberi rwashyinguwemo iyi mibiri rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y'Abatutsi biciwe muri uyu Murenge.

    Minsitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bimwaga ibyangombwa byo gushaka akazi

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 2500 y'abatutsi biciwe mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera

    Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y'Abatutsi biciwe muri uyu murenge

    Uyu muhango wari witabiririwe n’abantu b’ingeri zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-icyaha-busingye-yibutsa-abinangira-gutanga-amakuru-y-ahari-imibiri-y

  • Gutungurana bishobora kuba mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo nibwo hateganyijwe inama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA izaba yiga ku bwegure bwa Rtd Brig Gen wari perezida wa FERWAFA, byitezwe ko n’abari basigaye muri komite nyobozi ye bashobora kwegura.

    Ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

    Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA yabamenyesheje ko yeguye ku bushake bwe.

    Yagize ati: “Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.”

    Nyuma y’iyegura rye hagiye haza n’andi maburuwa ya bamwe mu bayobozi b’amakipe basaba bamwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA kwegura, bane nibo bari bamaze gusabwa kwegura.

    Mu gihe ku munsi w’ejo ari bwo hateganyijwe inama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA igomba kwiga k’ubwegure bwe, haravugwa amakuru y’uko benshi mu bari basigaye muri komite nyobozi ye bko bashobora kuzegura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko niyo batakwegura ku munsi w’ejo bazabikora nyuma ariko amakuru yizewe ni uko mu byumweru 2 hagomba kuba hagiyeho komite nyobozi nshya ya FERWAFA.

    Komite nyobozi ya FERWAFA isigaye

    1. Habyarimana Matiku MarceL (Espoir FC)_ Visi Perezida
    2. Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y’imari (yasabwe kwegura)
    3. Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing (yasabwe kwegura)
    4. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru
    5. Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y’amarushanwa
    6. Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y’umupira w’abagore (yasabwe kwegura)
    7. Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y’ubuvuzi
    8. Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y’umutekano na fair-play
    9. Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y’amategeko (yasabwe kwegura)

    Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA izaba, hashobora kubamo gutungurana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-bishobora-kuba-mu-nama-y-inteko-rusange-ya-ferwafa