Category: Uncategorized

  • Iruka ry’ikirunga ritumye umukino wa Marine F… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yari yamaze kwitegura gusa muri iki igitondo ubwo Rutsiro FC yari igiye kwipimisha Covid-19 yabwiwe ko nta mukino uhari kubera Sitade itari buboneke.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka ndetse byagize ingaruka ku baturage baturiye hafi y’ikirunga, byatumye bamwe bahitamo guhungira mu Rwanda, dore ko byageze mu masaha y’igicuku u Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 3,000 kandi abenshi bahise babashyira muri sitade Umuganda.

    Mu gihe izi mpunzi hataraboneka aho zimurirwa, Sitade Umuganda yagombaga kuberaho umukino wa Rutsiro FC yakirwa na Marine wabaye usubitswe.

    Amakuru InyaRwanda.com dukesha umunyamabanga wa Rutsiro FC Nsanzimfura Jean Damascène, yadutangarije ko umukino wabo bari bafitanye na Marine, FERWAFA yababwiye ko wasubitswe ndetse bagomba kubanza kumenya amaherezo y’ikibazo bakazababwira igihe uyu mukino uzasubukurirwa.

    Rutsiro yazamutse mu itsinda B ari iya kabiri ndetse Marine izamuka mu itsinda D ari iya mbere n’amanota 13, zikaba zagombaga guhura mu mukino wazo wa mbere mu mateka ya Shampiyona y’u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105871/iruka-ryikirunga-ritumye-umukino-wa-marine-fc-na-rutsiro-fc-usubikwa-105871.html

  • U Rwanda rwatanze ubufasha bw’imodoka ku bafite intege nke baruhungiyemo kubera iruka rya Nyiragongo –

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo ibihumbi by’abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha, nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyacogoye kuruka.

    Mu bahungiye mu Rwanda basaga ibihumbi umunani, hari harimo abagore batwite, abana, abasaza, abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke ku buryo bitaborohera gusubira mu gihugu cyabo n’amaguru.

    Inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda zateguye imodoka rusange zifasha mu gusubizayo abo banyantege nke ndetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya aba mbere bari batangiye gufashwa.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yavuze ko imodoka zabavanaga kuri Stade Umuganda aho abinjiriye mu mujyi wa Rubavu barajwe, zikabageza ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière , bakabareka bakambuka mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko abafashijwe bishimye, by’umwihariko uburyo Leta y’u Rwanda yababaye hafi kuva bahageze kugeza batashye.

    Kugeza saa tatu za mu gitondo kuri iki Cyumweru, abari baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha basubira mu gihugu cyabo, hasigaye bake mu mujyi wa Rubavu n’abandi bagiye binjirira mu bindi bice nka Bugeshi na Busasamana.

    Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Imodoka u Rwanda rwatanze zakuraga abanye-Congo kuri Stade Umuganda ziberekeza kuri Petite Barrière

    Abatwawe ni abafite intege nke barimo abamugaye, abagore batwite, abana n’abasaza

    Iyo bageraga ku mupaka boroherezwaga kwambuka basubira mu gihugu cyabo

    Aha bari bamaze kugezwa kuri Petite Barrière bategereje kwambuka mu gihugu cyabo

    Izi modoka nizo zifashishijwe mu gutwara abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bafite intege nke

  • Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.  #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga imikino yo mu itsinda rya A mu irishanwa rya Basketball Africa League ririkubera mu Rwanda ku ncuro yaryo ya mbere, hakinwe umukino wahuje ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda ndetse na US Monastir ihagarariye igihugu cya Tunisia, ni umukino warangiye ikipe US Monastir itsinze ikipe ya Patriots amanota 91 kuri 75.

    Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nkuko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro babinyujije ku rubuga rwa Twitter.

    Muri uyu mukino ya Patriots BBC yari yatangiye neza, gusa uko umukino ukomeza iyi kipe ikomeza gutakaza imipira yanabyaye amanota ku ruhande rwa Monastir, agace ka mbere karangiye ku manota 24 ya US Monastir kuri 20 ya Patriots BBC.

    Ikipe ya Patriots BBC yaje kwihagararaho ndetse initwara neza mu gace ka kabiri kuko yaje gutsinda amanota 24 kuri 22 ya US Monastir, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka hakozwe amanota 46 ya US Monastir kuri 44 ya Patriots ihagarariye u Rwanda.

    Amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari mu gace ka gatatu ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya niyo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 24 kuri 14 ya Patriots, ni nako byagenze kandi mu gace ka kane ari nako ka nyuma k'uyu mukino kuko US Monastir BBC yagatwaye itsinze amanota 23 kuri 17 bityo umukino wose urangira US Monatsir itsinze ku manota 91 kuri 75 ya Patriots BBC.

    Muri uyu mukino Wel Arakji w'ikipe ya US Monastir yatsinze amanota 28, ni mugihe ku ruhande rwa Patriots BBC , Kenneth Gasana we atsinda amanota 22.

    Uyu mukino wasozaga itsinda rya A urangira ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda itsinzwe ntibyatumye n'ubundi idakomeza mu kindi kiciro kuko yasoje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Monastir, ibi bikaba bivuze ko aya makipe yombi akomeza muri ¼ .

    Kuri uyu wa Gatandatu, habaye kandi umukino wo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Groupement Sportif des Pétroliers amanota 86-73.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 saa munani z'amanywa, ikipe ya Zamalek irakina na AS Douanes amakipe yombi abarizwa mu itsinda C, naho FAP yo irakina na AS Police amakipe abarizwa mu itsinda B , AS Salé irakina na Atlético Petróleos de Luanda ku isaha ya saa tatu z'ijoro.

    The post Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyakubahwa-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakurikiye-umukino-wa-bal-wahuje-ikipe-ya-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-na-us-monastir-yo-muri-tunisia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyakubahwa-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakurikiye-umukino-wa-bal-wahuje-ikipe-ya-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-na-us-monastir-yo-muri-tunisia

  • Abakongomani basaga ibihumbi 7000 bahungiye mu Rwanda kubera iruka rya Nyiragongo #rwanda #RwOT

    Ikirunga cya Nyiragongo cyacunshumuriye amazuku cyangwa amahindure (lava) mu kirere mu ijoro ryacyeye akora igicu gicucitse cy'ibara rya 'orange' hejuru y'umujyi wa Goma, utuwe n'abaturage miliyoni ebyiri.

    Ibihumbi by'abahatuye bahiye ubwoba bari barimo guhunga, benshi muri bo bagenda n'amaguru.

    Icyo kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.

    Imbaga y'abantu yabonetse ihetse imifariso (matelas) n'ibindi bikoresho, ihunga yerekeza mu burasirazuba ku mupaka icyo gihugu gihana n'u Rwanda, na mbere yuko leta ya DR Congo itanga itangazo, ryasohotse nyuma y'amasaha menshi gitangiye kuruka.

    Abandi batuye i Goma bahungiye ahitaruye mu burengerazuba bw'uwo mujyi.

    'Abari bahunze batangiye gutaha'

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Habyarimana Gilbert, umukuru w'akarere ka Rubavu karimo umujyi wa Gisenyi uturanye na Goma, yabwiye Radio Rwanda ko abatuye i Goma bari hagati ya 5000 na 7000 ari bo baraye bahungiye i Rubavu.

    Ariko, 'Mayor' Habyarimana yavuze ko bamwe batangiye gusubira iwabo kuko hagati mu ijoro ryacyeye cyahagaritse kuruka.

    Mbere yaho, Zacharie Paluku, utuye i Goma, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) ati: “Ubu twamaze guta umutwe burundu. Buri muntu wese yahiye ubwoba; abantu barimo kwiruka. Rwose ntabwo tuzi icyo twakora”.

    Hari ahantu hiyashije handi kuri icyo kirunga, hatuma amazuku acunshumuka agana hasi yerekeza i Goma, agera ku kibuga cy'indege, mu gace k'uburasirazuba bw'uwo mujyi.

    Umuriro w'amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) wari wabuze mu bice byinshi by'uwo mujyi, kandi umuhanda umwe munini uhuza Goma n'umujyi wa Beni wari wamaze kurengerwa n'amazuku.

    Carine Mbala utuye i Goma yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Hari umwuka [w'ikinyabutabire] wa soufre [nk'uw'ikintu cyahiye]. Mu cyerekezo cya kure ushobora kubona indimi z'umuriro zirimo kuva mu musozi”.

    Umutegetsi wo muri pariki y'igihugu ya Virunga, aho icyo kirunga kiri, mu butumwa yoherereje abakozi yavuze ko iruka ry'icyo kirunga risa nk'iryo mu mwaka wa 2002 kandi ko buri wese wegereye ikibuga cy'indege akwiye “guhunga bidatinze”.

    Mbere yaho, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe gutangaza amakuru Patrick Muyay yanditse kuri Twitter ko leta irimo kwiga ku “ngamba zihutirwa” nyuma yuko minisitiri w'intebe atumije inama y'igitaraganya mu murwa mukuru Kinshasa.

    Abantu bagiriwe inama yo kuguma batuje, ariko bamwe binubiye ko nta makuru ahagije arimo gutangwa n'abategetsi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga harimo gukwirakwira amakuru avuguruzanya.

    Ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye muri DR Congo (MONUSCO) bwavuze ko burimo gukora ingendo z'indege zo kugenzura uko byifashe.

    Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bifite amateka ya vuba aha yo kuruka, ariko hari impungenge ko kuba cyashoboraga kuruka bitagenzuwe uko bikwiye n'ikigo cyo kugenzura ibirunga cy'i Goma, kuva aho banki y'isi igihagarikiye inkunga kubera ibirego bya ruswa.

    Muri raporo yo ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa gatanu, icyo kigo kigenzura ibirunga cyari cyaburiye ko umutingito wo mu kirunga cya Nyiragongo wiyongereye.

    Mu 2020, Katcho Karume, umukuru w'icyo kigo kigenzura ibirunga cy'i Goma, yabwiye ikiganiro Science in Action cya BBC ko ikiyaga kiri kuri icyo kirunga kimaze igihe cyuzura vuba vuba, bituma bishoboka ko mu myaka micye iri imbere gishobora kuruka.

    Ariko yaburiye ko mu gihe haba umutingito, icyo kirunga gishobora kuruka mbere y'icyo gihe.

    Abantu benshi cyane iruka ry'iki kirunga ryishe ni abo mu mwaka wa 1977, ubwo abarenga 600 bapfaga.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abakongomani-basaga-ibihumbi-7000-bahungiye-mu-rwanda-kubera-iruka-rya

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by’Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha –

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati “Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y’u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye’’.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ryabazaga riti “Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y’amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.’’

    Ababanje gutwarwa ni abana batari bafite ababaherekeje, abafite ubumuga, abasaza n’abakecuru, abagore batwite n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse

  • Nyamasheke: Minisitiri Gatabazi yahumurije abo inkangu yasenyeye inzu –

    Ni Ibiza byabaye mu saha ya mu gitondo ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 ubwo nzu 39 zo mu Mudugudu wa Buhembe n’uwa Kagarama, Akagali ka Ngoma mu Murenge Bushekeri zatwarwagwa n’inkangu, abantu 615 bakabura aho barara.

    Icyo gihe bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko babanje kumva ibyondo bimanuka basohoka bagasanga ubutaka buri kugenda.

    Bizimana Joseph umwe muri bo yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Mu rugendo yakoreye muri aka Karere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yahumurije aba baturage, abaha icyizere ko ubuyobozi buri gutekereza kububakira.

    Ati “Ntabwo ibintu byose bibonekera rimwe, ibishoboka byose, ibyo muzaba mutabonye ntimuzagire ngo ni umutima mubi ahubwo ni ubushobozi buba butabonekeye igihe. Ntabwo nzatinda kugaruka kongera kureba ko ibyo bikorwa byo kubaka no gufasha abantu byakozwe uko bikwiriye.”

    Bamwe muri aba baturage bashimiye ubuyobozi uburyo bakomeje kubitaho kuva bahura n’ibi byago.

    Bashimande Leopord ati “Mu by’ukuri mbere na mbere ni ugushima Imana, nta muntu wagize icyo aba ni amazu yangiritse. Ndashimira Perezida wa Repubulika watwegereje ubuyobozi, kuba mwadutekereje turabashimiye.”

    Uzayisenga Jeannette yagize ati “Ndashima ubuyobozi bwadutabaye kuva ibi byaba kuko badukuye hariya ariko batubaye hafi batujyana mu nsegero, ibyo kurya babiduhereye ku gihe. Twiringiye ko tuzabona aho kuba kuko mudutekerezaho.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango yose igizwe n’abantu 615 ikaba yarabonye ababacumbikira.

    Minisitiri Gatabazi yahumurije abasenyewe inzu n’ibiza avuga ko Leta izabitaho

    Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zashimiwe uburyo zatabaranye ingoga abaturage bahuye n’ibiza

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by'Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha – #rwanda #RwOT

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y'uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n'ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n'ibyo kurya na Croix Rouge y'u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n'abaturage ndetse baranabagaburira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati 'Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y'u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye''.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ryabazaga riti 'Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y'amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.''

    Merci à nos voisins du Rwanda 🇷🇼 pour leur solidarité et assistance aux enfants, aux malades, aux femmes enceintes, etc. @pascal_mulegwa @StanysBujakera @radiookapi @TopCongo @vincentkarega1 pic.twitter.com/hHg1LZck7d

    — Amb. Rafiki Bahizire (@rafbahizire) May 22, 2021

    Ababanje gutwarwa ni abana batari bafite ababaherekeje, abafite ubumuga, abasaza n'abakecuru, abagore batwite n'abandi bafite intege nke z'umubiri.

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y'iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy'iruka ry'icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n'ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n'imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y'iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y'amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy'amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by'uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iruka-rya-nyiragongo-ibihumbi-by-abanye-congo-bari-bahungiye-mu-rwanda

  • Nyamasheke: Minisitiri Gatabazi yahumurije abo inkangu yasenyeye inzu – #rwanda #RwOT

    Ni Ibiza byabaye mu saha ya mu gitondo ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 ubwo nzu 39 zo mu Mudugudu wa Buhembe n'uwa Kagarama, Akagali ka Ngoma mu Murenge Bushekeri zatwarwagwa n'inkangu, abantu 615 bakabura aho barara.

    Icyo gihe bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko babanje kumva ibyondo bimanuka basohoka bagasanga ubutaka buri kugenda.

    Bizimana Joseph umwe muri bo yagize ati 'Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.'

    Mu rugendo yakoreye muri aka Karere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yahumurije aba baturage, abaha icyizere ko ubuyobozi buri gutekereza kububakira.

    Ati 'Ntabwo ibintu byose bibonekera rimwe, ibishoboka byose, ibyo muzaba mutabonye ntimuzagire ngo ni umutima mubi ahubwo ni ubushobozi buba butabonekeye igihe. Ntabwo nzatinda kugaruka kongera kureba ko ibyo bikorwa byo kubaka no gufasha abantu byakozwe uko bikwiriye.'

    Bamwe muri aba baturage bashimiye ubuyobozi uburyo bakomeje kubitaho kuva bahura n'ibi byago.

    Bashimande Leopord ati 'Mu by'ukuri mbere na mbere ni ugushima Imana, nta muntu wagize icyo aba ni amazu yangiritse. Ndashimira Perezida wa Repubulika watwegereje ubuyobozi, kuba mwadutekereje turabashimiye.'

    Uzayisenga Jeannette yagize ati 'Ndashima ubuyobozi bwadutabaye kuva ibi byaba kuko badukuye hariya ariko batubaye hafi batujyana mu nsegero, ibyo kurya babiduhereye ku gihe. Twiringiye ko tuzabona aho kuba kuko mudutekerezaho.'

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango yose igizwe n'abantu 615 ikaba yarabonye ababacumbikira.

    Minisitiri Gatabazi yahumurije abasenyewe inzu n’ibiza avuga ko Leta izabitaho

    Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zashimiwe uburyo zatabaranye ingoga abaturage bahuye n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-minisitiri-gatabazi-yahumurije-abo-inkangu-yasenyeye-inzu

  • Iruka rya Nyiragongo ryatumye benshi bahunga #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangije gahunda yo guhungisha abatuye mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw'igihugu nyuma yuko ikirunga kirutse kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 22 Gicurasi 2021.Ikirunga cya Nyiragongo cyacunshumuriye amazuku (lava) mu kirere mu ijoro ryacyeye akora igicu gicucitse cy'ibara rya 'orange' hejuru y'umujyi wa Goma, utuwe n'abaturage miliyoni ebyiri.

    Ibihumbi by'abahatuye bahiye ubwoba barimo guhunga, benshi muri bo bagenda n'amaguru. Icyo kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.

    Imbaga y'abantu yabonetse ihetse imifariso (matelas) n'ibindi bikoresho, ihunga yerekeza mu burasirazuba ku mupaka icyo gihugu gihana n'u Rwanda, na mbere yuko leta ya DR Congo itanga iryo tangazo, ryasohotse nyuma y'amasaha menshi gitangiye kuruka.

    Abategetsi b'u Rwanda bavuze ko abantu bagera hafi ku 3.000 bamaze kwambuka umupaka mu buryo bwemewe n'amategeko. Abandi batuye i Goma bahungiye ahitaruye mu burengerazuba bw'uwo mujyi.

    Zacharie Paluku, utuye i Goma, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) ati: 'Ubu twamaze guta umutwe burundu. Buri muntu wese yahiye ubwoba; abantu barimo kwiruka. Rwose ntabwo tuzi icyo twakora'.

    Hari ahantu hiyashije hashya kuri icyo kirunga, hatuma amazuku acunshumuka agana hasi yerekeza i Goma, agera ku kibuga cy'indege, mu gace k'uburasirazuba bw'uwo mujyi.

    Umuriro w'amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) wari wabuze mu bice byinshi by'uwo mujyi, kandi umuhanda umwe munini uhuza Goma n'umujyi wa Beni wari wamaze kurengerwa n'amazuku.

    Carine Mbala utuye i Goma yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Hari umwuka [w'ikinyabutabire cya] wa soufre [nk'uw'ikintu cyahiye]. Mu cyerekezo cya kure ushobora kubona indimi z'umuriro zirimo kuva mu musozi'.

    Umutegetsi wo muri pariki y'igihugu ya Virunga, aho icyo kirunga kiri, mu butumwa yoherereje abakozi yavuze ko iruka ry'icyo kirunga risa nk'iryo mu mwaka wa 2002 kandi ko buri wese wegereye ikibuga cy'indege akwiye 'guhunga bidatinze'.

    Mbere yaho, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe gutangaza amakuru Patrick Muyay yanditse kuri Twitter ko leta irimo kwiga ku 'ngamba zihutirwa' nyuma yuko minisitiri w'intebe atumije inama y'igitaraganya mu murwa mukuru Kinshasa nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/23/iruka-rya-nyiragongo-ryatumye-benshi-bahunga/

  • Ange Kagame numugabo we Bertrand barebye umu… – #rwanda #RwOT

    Saa Tanu n'iminota 42' mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, Ange Kagame yashyize ifoto kuri konti ye ya Twitter imugaragaza ari kumwe n'umugabo we, avuga ko bitabiriye imikino ya BAL iri kubera muri Kigali Arena.

    Ati 'Hamwe n'urukundo rwanjye. Reka dushyigikire ikipe Patriots. #TuriPatriots.' Avuga ko umupira yambaye wahanzwe n'inzu y'imideli ya House of Tayo imaze igihe ikorera mu Rwanda.

    Umukino wa Patriots n'ikipe US Monastri watangiye saa tatu z’ijoro muri Kigali Arena warangiye US Monastir yisasiye Patriots iyitsinda amanota 91-75 ihita inayobora itsinda A.

    US Monastir niyo yatangiye neza umukino itsinda agace ka mbere ku manota 23-20, ndetse initwara neza mu gace ka kabiri karangiye iyi kipe yo muri Tunisia ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe iri imbere n’amanota 47-44.

    Aba banya-Tunisia bigaragaje cyane muri uyu mukino, bakomeje kwitwara neza nyuma yo kuva mu karuhuko bituma basoza umukino bakiyoboye

    Nubwo mu tundi duce bagiye bakubana ku manota, ariko agace ka Kane kagaragaje ikinyuranyo aho Monastir yosoje umukino irusha Patriots BBC amanota 16, nyuma yo kuyitsinda amanota 91-75.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, US Monastir yasoje imikino y’amatsinda iyoboye itsinda rya mbere n’amanota 6/6, ikurikirwa na Patriots BBC bazamukanye muri 1/4.

    Uyu mukino kandi witabiriwe na Perezida Paul Kagame n'umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105859/ange-kagame-numugabo-we-bertrand-barebye-umukino-wahuje-patriots-na-us-monastir-105859.html